Blog

  • Platini yagize ati “Ese waba uzi uko byifashe i wawe cyangwa ugendera mu kigare?” Umuhanzi Platini yagiriye inama urubyiruko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platini wavuzwe cyane mu bitangazamakuru ko atakibana n'umugore we kubera ko yabyaye umwana w'undi mugabo, ibyo Platini akomeje kubyirengagiza ahubwo agira inama urubyiruko yo kujya kwisuzumisha virusi itera SIDA bakajya kureba uko bahagaze.

    Mu bukangurambaga bw'Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC bugamije guhagarika ubwandu bw'agakoko ka SIDA, Platini ari mu basusurutsa abaturage muri iki gikorwa.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram na Twitter, Platini yagize ati ' Umujene ufite intego mu buzima n'umenya uko ahagaze. Ese waba uzi uko byifashe iwawe cg ugendera mu kigare ? Bikurikirane umenye uko uhagaze.'

    Source : https://yegob.rw/platini-yagize-ati-ese-waba-uzi-uko-byifashe-i-wawe-cyangwa-ugendera-mu-kigare-umuhanzi-platini-yagiriye-inama-urubyiruko/

  • Bamwe bati si we abandi nabo bati asa nawe: Ifoto y’umunyabigwi Rider Man ikomeje gusubizamo imbaraga abari baritakarije icyizere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Rider Man akomeje kuvugisha benshi bitewe n'ifoto ye yagaragaye akiri muto ndetse atarabona n'amafaranga.

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye cyane ku Izina rya Rider Man yashyize ifoto ku rubuga rwe rwa Instagram imugaragaza akiri muto cyane ndetse akiri mu mashuri yavugishije abantu bitewe n'uburyo yari ameze ku buryo umubonye ubona ko hari itandukaniro ry'ubuzima kuri we.

    Dore amagambo y'umuraperi Rider Man yashyize kuri iyi foto avuga uko byagenze kugira ngo ayifitoze:

    Amwe mu magambo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona iyo foto:

    Source : https://yegob.rw/bamwe-bati-si-we-abandi-nabo-bati-asa-nawe-ifoto-yumunyabigwi-rider-man-ikomeje-gusubizamo-imbaraga-abari-baritakarije-icyizere/

  • Busingye yahaye gasopo uwayoboye ingabo z'u Bwongereza wavuze ko u Rwanda rukiboshywe na Jenoside – #rwanda #RwOT

    Mu nkuru yasohotse kuwa 8 Gicurasi 2023 mu kinyamakuru Daily Mail, Dannat yavuze ko 'amateka mabi y'u Rwanda' atarwemerera kuba igihugu abantu bahunze intambara n'ibindi bibazo bakoherezwamo.

    Yagize ati 'Mfite ugushidikanya ko kohereza abantu mu Rwanda yaba ari politiki nziza. Birasa n'ibigamije guca intege abandi ngo bataza kuko hari igihano gikomeye kibategereje. Birambabaje'.

    Dannat wasuye u Rwanda mu 2009, yavuze ko bwaba ari ubugoryi kohereza abantu b'imihanda yose mu gihugu kikivura ibikomere by'amateka mabi yakibayemo mu myaka 30 ishize.

    Ati 'Nagiye mu Rwanda kandi amateka ya jenoside aracyaboshye kiriya gihugu…Gifite amateka mabi kandi ntabwo ari ahantu nashyira abantu bava muri Syria cyangwa ahandi ku Isi'.

    Mu nyandiko Busingye yanyujie mu kinyamakuru Daily Mail kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, asubiza General Lord Dannatt, yavuze ko ibyo yatangaje bigoreka ukuri ku Rwanda rwa none kuko hari impinduka zidasanzwe zabaye mu myaka 29 ishize yaba mu rwego rw'umutekano ubuzima n'iterambere ry'ubukungu.

    Ati 'Igihugu cyacu gito ntabwo gisobanurwa n'amateka yacu ahubwo gisobanurwa no kurangamira ahazaza; guharanira ubumwe, umutekano n'imibereho ihesha agaciro abaturage bacu'.

    Busingye yakomeje asobanura ko mu 2000, icyizere cyo kubaho cyari imyaka 49, uyu munsi kikaba kiri hejuru y'imyaka 69, ubukungu bukaba butera imbere cyane kandi u Rwanda rukaba ari hamwe mu hantu byoroshye gukorera ubucuruzi.

    Banki y'Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu koroshya ubucuruzi muri Afurika nyuma y'ibirwa bya Mauritius n'urwa 38 ku isi. Kwandika ubucuruzi biroroshye aho bifata amasaha atandatu. Ushobora kubikorera kuri internet ugahita ubona icyangombwa. U Rwanda ruratekanye. Ruswa ni ikizira aho ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu birimo nkeya.

    Uburinganire no kubaha ibyo abantu batandukaniyeho bihabwa agaciro mu Rwanda, aho 61.3% by'abagize inteko ishinga amategeko ari abagore, akaba ari agahigo ku Isi yose.

    Busingye avuga ibi byatumye abaturutse ahantu hatandukanye bishimira gutura mu Rwanda, uyu munsi akaba ari kimwe mu bihugu bike bya Afurika bibyaza umusaruro abahanga baturuka mu bindi bihugu bafite ubushobozi aho bahabwa imirimo, bagahembwa neza kandi bakabaho mu buzima bwiza.

    Yatanze urugero ku Ishuri ry'abakobwa 256 bo muri Afghanistan rizwi nka School of Leadership Afghanistan (SOLA), ryashinzwe na Shabana Basij-Rasikh ryimukiye i Kigali nyuma yo guhunga intambara iwabo ubwo inyeshyamba z'Abatalibani zari zazengurutse Umurwa Mukuru Kabul, ngo zisubize ubutegetsi zahozemo mbere ya 2001.

    Busingye ati 'Ushobora kuba wemeranya n'amasezerano y'ubufatanye bwo kwakira abimukira cyangwa utayemera, ubusesenguzi ku Rwanda bugomba kutabogama kandi ntibushingire ku myumvire abo mu Burengerazuba bafite kuri Afurika'.

    U Rwanda kandi rumaze kwakira abimukira baturuka muri Libya. Kuwa 9 Gicurasi 2023, rwakiriye icyiciro cya 13 cy'abasaba ubuhungiro 150 bavuye muri Libya. Aba bimukira baje basanga abandi basaga 500 bacumbikiwe mu nkambi ya Gashora iherereye mu karere ka Bugesera, mu gihe hagishakishwa ibihugu bishobora kubakira.

    Kugeza ubu abagera ku 1500 ni bo bamaze kunyuzwa mu nkambi y'agateganyo ya Gashora mu gihe abasaga 900 bamaze kubona ibihugu bibakira.

    Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, aherutse kwamagana abanenga amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda, avuga ko ahubwo bizaba ari 'umugisha ku bimukira' koherezwa mu rw'imisozi igihumbi.

    Braverman unafite mu nshingano ze ibijyanye n'impunzi, yasuye u Rwanda mu ruzinduko rugamije ibiganiro ku masezerano ari hagati y'ibihugu byombi mu gufasha abimukira.

    Ni amasezerano ataravuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Braverman yongeye kwamagana abanenga aya masezerano, avuga ko ari 'abirasi babaswe n'ibitekerezo by'ukunenga kudafite ishingiro'.

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak, yaganiriye n'ubuyobozi bw'Urukiko rw'Uburenganzira bwa muntu bw'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku ngingo zirimo kuvugurura amategeko rugenderaho ku buryo rutitambika ibihugu binyamuryango ku byemezo bijyanye no guhangana n'ibibazo by'abimukira.

    Urwo rukiko ni rwo umwaka ushize rwahagaritse umwanzuro wari wafashwe n'u Bwongereza, wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    U Bwongereza buherutse gusaba ko mu mategeko urwo rukiko rugenderaho, hashyirwamo uburyo igihugu gishobora kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro rwafashe mu gihe biri mu nyungu z'igihugu n'umutekano rusange.

    General Lord Dannatt yavuze ko u Rwanda rukiboshywe na Jenoside bityo rudakwiye kwakira abimukira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/busingye-yahaye-gasopo-uwayoboye-ingabo-z-u-bwongereza-wavuze-ko-u-rwanda

  • Musanze: Nyuma yo kumara imyaka 10 atabasha kureba yavuwe yongera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri w'iki cyumweru ubwo Umusaza Senyenzi Alphonse yageraga mu bitaro bya Ruhengeri nta kintu na kimwe yashoboraga kubona.

    Saa mbiri z'igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo muzehe Senyenzi Alphonse wari umaze imyaka icumi yarahumye, yongeye kubona umucyo.

    Yitegereje byinshi atari aherutse kubona ariko mu marangamutima menshi yongeye guca iryera urubavu rwe imbonankubone, kwiyumanganya biranga aramuhobera bashira urukumbuzi.

    Kongera kubona umucyo kuri Muzehe Senyenzi abifata nk'igitangaza k'uko yari yaratakaje ikizere.

    Ibyishimo byatashye ku mutima wa Nzeyimana Siphora washakanye na Senyenzi.

    Mu bahawe ubuvuzi bwo kubagwa ishaza mu bitaro bya Ruhengeri bose bavuga ko bakize.

    Dr Habineza Moise inzobere mu buvuzi bw'amaso mu Bitaro bya Ruhengeri asaba abafite uburwayi bw'ishaza kumva ko buvurwa bugakira.

    Buri munsi mu bitaro bya Ruhengeri hakirwa abarwayi bari hagati ya 40 na 60 baba baje kwivuza indwara zitandukanye zifata amaso.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/musanze-nyuma-yo-kumara-imyaka-10-atabasha-kureba-yavuwe-yongera-kureba

  • Dr. Agnes Kalibata yashyizwe muri komite ngishwanama ya Perezida wa COP28 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni inama izabera muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Gushyingo uyu mwaka.

    Inama ya COP ni inama mpuzamahanga ihuriwemo n'ibihugu binyamuryango n'abandi bafatanyabikorwa irebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa na politiki ikurikizwa mu kurwanya imihindagurikire y'ikirere.

    COP28 izaba ari urubuga rukomeye ruzahuza ibihugu, imiryango, ndetse n'abafatanyabikorwa baturutse hirya no hino ku isi kugira ngo barebe icyakorwa mu gukemura ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere.

    Dr. Kalibata nk'umwe mu bagize Komite Ngishwanama ya Perezida wa COP28, azagira uruhare mu bikorwa bitandukanye birimo kuyobora ibiganiro no gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

    Mu butumwa yashyize ahagaragara nyuma yo guhabwa uyu mwanya, Dr. Kalibata yagize ati: “Nejejwe no kujya muri komite ngishwanama ya Perezida w'Inama ya COP28 ku bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Nta kintu cy'ingenzi uyu munsi kurusha guhuriza hamwe kugira ngo tugire uruhare mu bikorwa byo kurwanya imihindagurikire y'ikirere.

    Imihindagurikire y'ibihe irimo iragenda ihinduka ikibazo gikomeye cyugarije uyu mubumbe wacu, kandi ndumva niyimeje gukorana n'abandi bafatanyabikorwa kugira ngo tubashe gukemura iki kibazo. Niteguye kubasangiza ubunararibonye bwanjye no gukorana n'abandi banyamuryango kugirango hagire ibikorwa mu buryo bwihuse kandi bifite ireme.”

    Dr. Agnes Kalibata yabaye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworori mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2014, akaba kuri ubu ayoboye Umuryango wa AGRA kuva mu mwaka wa 2014.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/dr-agnes-kalibata-yashyizwe-muri-komite-ngishwanama-ya-perezida-wa-cop28-ku

  • Karongi: Operation yogufatira abagabo ku bagore babandi iravuza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ibintu abatari bake bafata nkibiba byapanzwe hagati y'umugore n'umugabo bagambiriye kwambura uwo mugabo ,abandi Bakanenga Abo bagabo bajya kuryama mu ngo z'abandi

    Mu ngero Umuryango.rw ufitiye Gihamya,ni urwabaye ku itariki 4 Gicurasi uyu mwaka ,Mu murenge wa Rubengera,Akagali ka Mataba umudugudu wa Kigabiro,Aho uwitwa Sibomana Esachias wafatiye Nsabimana Claude ku mugore we mu nzu maze uyu wafashwe akandika asaba imbabazi, inyandiko Umuryango ufitiye kopi.

    Ni inkuru yakwirakwiye Nyuma y'uko uyu wafashwe yabuze icyo atanga agatanga Moto ye ho ingwate.

    Nyirurugo Aganira n' Umuryango .rw yagize Ati 'hari ku italiki ya 4 uku kwezi haraye habaye Ibiza Nazindukiye mu muganda n'abandi umugore musiga mu rugo.byabaye Ngombwa ko ntaha kare ngiye kujya Aho nkorera akazi kuko hari havutse ikibazo,Nageze murugo nsanga ku gipangu harafunze,narakomanze mbura ukingura,ndurira ngwamo imbere ,nasanze inzu yose ikinguye mpamagaye umugore ntiyitaba, njya mu cyumba turaramo ndamubura ngeze muri salon arampamagara ngo numvise arambwira ngo yumvise ananiwe aryama Mu cyumba cy'abashyitsi ,ndamubwira ngo aze tujyane gushaka ibishyimbo mu murima ,turagenda ,tugarurse umugore ajya mu itsinda mu Kigabiro nsigara mu Rugo naje kujya muri cya cyumba nsanga Gifungiye imbere mbyibazaho ariko Si nabitindaho ,Haciye nka masaha nka atatu numva umugabo avugiye mo Ati Mbabarira ntunyice naguye mu ikosa musabye guhamagara incuti ze arabahamagara Baraza asobanura uko byagenze, bamusabira imbabazi bamutegetegeka ko yakwica ikiru yemera ko atanga ibihumbi 500 y'urwanda ariko ko ntayo afite yasiga moto tubyumvikanaho arayisiga aragenda.

    UTAZI UBWENGE ASHIMA UBWE

    Nsabimana Claude wari wafatiwe ku mugore wabandi yaje kugirwa inama yo kwitabaza RIB akabona uko moto ye igaruka cyane ko ntamasezerano bari bafitanye ko ayi musigiye arabikora RIB station ya Rubengera ihamagaza iyo moto isubirana nyirayo isaba ko Nsabimana Esachias Atanga ikirego arega Claude n'umugorewe agatanga n'abagabo maze bakaryozwa icyaha bamukoreye

    Bamwe mu baturage baganiye n'Umuryango.rw bavuga ko hari abagabo bagize ibicuruzwa abagore babo ikindi Kandi ko hari n'abagabo batiyubaha bakajya mu kirambi cya bagenzi babo.

    Baganizi Andre yagize Ati,bimaze kuba business aho umuntu ajya kugama bagahita bakinga baka gufatiraho umuhoro .bafite Amayeri menshi bakwandikisha ko bakugurije amafaranga maze nawe ukabaha ingwate ,ibi bintu bimaze gufata Indi ntera pe .

    Sibomana j Pierre we asanga hari abagabo nabo bakabya
    Ati 'nigute umugabo ajya mu kirambi cya mugenzi we? yego hari ababigize business ,sinshyigikiye ubusambanyi ariko niyo nabikora ntago najya murugo rwa mugenzi wanjye rwose'.

    Iyi ngeso yiganje cyane cyane mu murenge wa Rubengera na Bwishyura, akaba Ari nayo mirenge y'umugi Aho muri uku kwezi Kwa Gicurasi konyine Mu murenge wa Rubengera havugwa abagabo babiri bamaze gufatwa.

    Barimo uyu waciwe ibihumbi 500 nu ndi waciwe ibihumbi 200 y'urwanda, hari n'abandi bavugwa Kandi hari mo umwe mu bakozi bakora muri kamwe mu turere tw'intara y'uburengerazuba bivugwa ko yaciwe Millioni 6.

    Abakora mu ma banki n'ibigo by' Imali mu karere ka Karongi nabo bagiye bashyirwa ku karega bagasinyira Agatubutse mu bihe bitandukanye.

    Aya n'amakuru akunze kugirwa ibanga cyane cyane uwafashwe uba wanga ko ayo makuru yamenyekana bikagera ku mugore we aba yaciye inyuma.

    Sylvain Ngoboka

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-operation-yogufatira-abagabo-ku-bagore-babandi-iravuza-ubuhuha

  • Bizimana Djihadi ntakiri kumwe n'ikipe ya KMSK Deinze yari amazemo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'iyi kipe yabinyujije ku mbuga nkoranyamba za yo, aho yatangaje ko mu bakinnyi batandatu batazakomezanya, n'uyu Munyarwanda arimo ndetse babifuriza ishya n'ihirwe ahandi bazajya gukomereza akazi.

    Bati 'Amahirwe masa.'Djihadi yageze muri KMSK Deinze avuye muri Waasland Beveren yari yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ivuye mu cya Mbere. Yari yasinye amasezerano azamara imyaka ibiri.

    Bisobanuye ko uyu mukinnyi ubu nta kipe afite, ariko abashinzwe kukamushakira bakomeje akazi hirya no hino.

    Bizimana yakiniye Étincelles FC y'iwabo i Rubavu, APR FC na Rayon Sports.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bizimana-djihadi-ntakiri-kumwe-n-ikipe-ya-kmsk-deinze-yari-amazemo-iminsi

  • Mukasarasi washinze Umuryango SEVOTA yahawe 'Doctorat' y'icyubahiro muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo yagihawe ubwo iri shuri ryizihizaga isabukuru y'imyaka 150 rimaze rishinzwe, ku wa 15 Gicurasi 2023.

    Si ubwa mbere TCU ishimira Mukasarasi kuko no mu 2018 yamuhaye igihembo ku bw'ibikorwa bya kimuntu yakoze aharanira uburenganzira bw'abahohotewe.

    Uyu Munyarwandakazi ni umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi washinze Umuryango SEVOTA mu rwego rwo gushakira abapfakazi n'imfubyi ubwisanzure no kwiteza imbere nyuma gato yo kurokoka.

    Mukasarasi yagizwe Umurinzi w'Igihango mu 2016 mu Ihuriro ngarukamwaka rya cyenda ry'Umuryango Unity Club Intwararumuri, ikaba yari inshuro ya kabiri hashimirwa abarinzi b'igihango.

    Ari mu bagore 10 bashimiwe na Guverinoma ya Amerika ku bw'uruhare bagize mu guharanira amahoro no guteza imbere abagore, ku buryo byashoboraga no kubagiraho ingaruka.

    Ibyo bihembo byatanzwe na John Sullivan, wayoboraga Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga by'agateganyo mu 2018. Melania Trump, umufasha wa Perezida Donald Trump ari mu bari bwitabire uwo muhango.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mukasarasi yahariye ubuzima bwe kwimakaza amahoro mu Rwanda no guhirimbanira uburenganzira bw'abagore n'abakobwa basambanyijwe mu bihe by'intambara hirya no ku Isi yose.

    Mu 1996 yaje kwegerwa n'itsinda ry'abakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakusanyaga amakuru kuri Jean Paul Akayezu wayoboraga Komine mu rubanza rwe ngo hamenyekane uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahari muri Komini Taba, ubu ni mu Karere ka Kamonyi.

    Yiciwe umukobwa n'umugabo ndetse akajya anaterwa ubwoba ku bw'amakuru yatanze ariko ntiyacika intege.

    Mukasarasi yahawe ‘Doctorat’ y’Icyubahiro

    Mukasarasi yashimiwe na Amerika mu 2018

    Mu 2018 Mukasarasi yashimiwe na TCU


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukasarasi-washinze-umuryango-sevota-yahawe-doctorat-y-icyubahiro-muri-amerika

  • Yageze i Kigali yakirwa nk'intwari, budakeye kabiri aba 'igicibwa': Muammar Ghaddafi mu maso y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Muammar Gaddafi wayoboye Libya imyaka isaga 40, yageze mu Rwanda yakirwa nk'umwami. Ni uruzinduko rwasize amateka atazibagirana ariko ikigarukwaho cyane ni ijambo yavuze ryasize amateka mabi hagati y'u Rwanda n'iyari Zaïre nyuma yo kwita Mobutu Sese Seko wayiyoboraga umuboyi w'abazungu.

    Uyu mugabo buri wese amufata ukwe agendeye ku mateka ye azi. Bamwe bamuzi nk'intwari ya Afurika, abandi bakamufata nk'umwirasi n'umusazi wayoboresheje igitugu kugeza aroshye igihugu mu manga y'intambara z'urudaca zikomeje kugishegesha.

    Mu ruzinduko rwe mu Rwanda rwatangiye kuwa 16 Gicurasi 1985, Col Muammar Gaddafi yahageze avuye i Burundi yakirwa ku kibuga cy'indege na General Major Habyarimana Juvenal wari Perezida w'u Rwanda. Muri icyo gihe umubano w'u Rwanda na Libya wari nta makemwa, abaperezida bombi bashimirana ibikorwa bagezeho.

    Ibi bishimangirwa no kuba umunsi yari bugere i Kigali, amashuri yose yarafunze, ku muhanda uva ku kibuga cy'indege abaturage ari benshi, bose bashikiye kureba umugabo wafatwaga nka Perezida wa mbere ukize muri Afurika.

    Abasirikare b'u Rwanda bamugenderaga kure, arinzwe cyane n'abasirikare be kabuhariwe, abakobwa bivugwa ko babaga ari 'amasugi', nubwo nyuma haje gusohoka raporo zivuga ko yajyaga abafata ku ngufu.

    Gaddafi yamaze iminsi ibiri mu Rwanda, ku munsi wa nyuma asura ikigo cyamwitiriwe i Nyamirambo kirimo umusigiti n'ikigo cy'amashuri cya ESSI Nyamirambo.

    Mu kujya i Nyamirambo, ngo abagore b'Abayisilamukazi bari bamusasiye amakanga [ibitenge] mu muhanda, abantu ari uruvunganzoka ku nkengero z'umuhanda basabwe kuza kureba uwo muntu wafatwaga nk'umwami muri Afurika.

    Ku butegetsi bwa Col Muammar Gaddafi hakozwe ishoramari rikomeye mu Rwanda ririmo na Hotel Umubano Leta ya Libya yari ifitemo imigabane ingana na 60% naho Leta y'u Rwanda ikagiramo 40%, hotel yari mu maboko ya Sosiyete ya SOPROTEL.

    Umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Umubano Hotel yamaze kwegukanwa n'ikigo cy'ishoramari mu by'amahoteli cya Kasada Group, ikazahindurirwa izina ikitwa Mövenpick Hotel ndetse igashyirwa ku rwego mpuzamahanga. Biteganyijwe ko imirimo yose yo kuyivugurura izarangira mu 2025 ari nabwo iyi hoteli izongera gufungura imiryango.

    Nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1985, Col Gaddafi yateye inkunga iyubakwa ry'umuhanda uva Kimisagara werekeza ku ishuli ryamwitiriwe. Libya kandi yari ifite imigabane mu ruganda rwakoraga inkweto n'ibikomoka ku ruzwi nka Sodeparar.

    Uko uwari Umwami yahindutse igicibwa

    Col Muammar Gaddafi yamaze imyaka myinshi afite ijambo mu bakuru b'ibihugu bya Afurika, agaragaza gukunda uyu mugabane no guharanira ko wigira. Gusa bivugwa ko yashakaga kuzawuyobora ariko akagira imyitwarire benshi batashimaga.

    Uyu mugabo wari warigaruriye umutima w'ubutegetsi bwa General Major Habyarimana, byamuhindukiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hajyagaho ubuyobozi bushya agatangira kubana n'u Rwanda yikandagira.

    Muri Kanama 2017, Perezida Kagame yabwiye Finacial Times ibyerekeye umubano mubi wari hagati ye na Col Muammar Gaddafi n'uburyo yari umuntu mubi.

    Yagize ati 'Colonel Gaddafi yari umuntu mubi. Njye nakundaga gushwana nawe kurusha undi muntu uwo ariwe wese.'

    Aho niho umunyamakuru yamubajije ikintu bakunze gupfa, cyatumye uko gushwana kwa hato na hato kubaho.

    Perezida Kagame yagize ati 'Ni uko yifuzaga kugaragara nk'umwami wa Afurika ubundi agategeka abandi ababwira ibyo bagomba gukora. Hari ubwo numvaga kubyihanganira binaniye.'

    Hari umunsi Perezida Kagame na Gaddafi bigeze gushwana, Gaddafi amutunga intoki Perezida Kagame amuha gasopo. Ati 'Na rimwe, na rimwe, ntuzongere kuntunga urutoki umbwira ibintu nk'ibyo.'

    Perezida Kagame yagaragaje uko hari ubwo Gaddafi yajyaga amwita umukozi w'ibihugu bikomeye ku Isi, inshuti y'Abanyamerika n'Abongereza, ibihugu bitacanaga uwaka na Gaddafi.

    Yakomeje agira ati 'Naramubwiye, njyewe uko nteye, mu buzima bwanjye, uko nakuze, ntabwo njya nifuza kuba umugaragu w'undi muntu, bivuze ngo urakorera mu nyungu ze, ntabwo uri kwikorera.'

    Gushaka guhaka u Rwanda no kurufata nk'akarima ke, Col Gaddafi yari yarabitangiye kera. Mu 1999, Ambasaderi Prof Joseph Nsengimana yavuze uburyo uwari Perezida w'u Rwanda yagiye mu birori muri Libya, we n'itsinda ryamuherekeje bagategwa utwuma dufata amajwi mu byumba bararagamo.

    Amb. Nsengimana yigeze kubwira IGIHE ati 'Yaje (Gaddafi) no kudusura muri iyo nzu. Umunsi wo gutaha basubiyeyo kureba muri iyo nzu ibyo bari bibagiriwe mu nzu basanga bari gushwanyaguza intebe bakuramo utwuma dufata amajwi. Rero ikintu nk'icyo kikwereka uwo yari we.'

    Urwego rushinzwe ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ku wa 17 Mutarama 2017 rwashyize ahagaragara inyandiko 930.000 zigizwe n'amapaji miliyoni 12 zari zaragizwe ibanga; zirimo nyinshi zireba u Rwanda n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

    Kuba Gaddafi yarashakaga ko ibyo avuze ari byo abandi bakurikiza, ni umurongo atigeze yumvikanaho na gato na Perezida Kagame, ukunda kuvuga ko 'ntawe ukwiye kugenera abanyarwanda uko babaho'.

    Gaddafi mu gutera gerenade i Kigali

    Col Gaddafi watewe ikirungurira no kuba ubutegetsi mu Rwanda bwarahindutse, yakomeje guhekenya amenyo no guhonda agatoki ku kandi ari nako acura imigambi mibisha yo guteza akaduruvayo mu gihugu.

    Igihamya simusiga ni uko mu 2010, Polisi y'u Rwanda yatahuye ko hari intwaro muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera ama-grenade mu Mujyi wa Kigali.

    Umwe mu bakozi b'iyi Ambasade yatanze aya makuru, maze Polisi ikoze iperereza izisanga muri iyo nyubako.

    Ubwirasi no gushaka gucamo abanyafurika ibice kwa Gaddafi, kugaragara ubwo yigeze kujya i Addis Abeba ku cyicaro cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), agasanga abadipolomate bahaba batabayeho neza akiyemeza kubafasha ariko icyicaro cya AU kikimukira mu Mujyi wa Sirte muri Libya.

    Ibi ubwabyo byari uguteranya abanyafurika. Hari n'ibihugu yategekaga ibyo bigomba gukora, byaba bitumviye agahirika ubutegetsi nko muri Tchad.

    Amakuru yigeze gutangazwa na CIA, ni uko nko muri Sudani, Gaddafi yari afite umugambi wo kwinjiza i Khartoum itsinda ry'abagize umutwe w'iterabwoba no gushyigikira umugambi wari warabaye mu 1975 na 1976 wo guhirika ubutegetsi.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyigikiye umugambi w'Akanama gashinzwe amahoro ka Loni wo gukora ibishoboka byose muri Libya hakagaruka amahoro, igikorwa cyari gishyigikiwe n'ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Qatar cyaje gusiga Gaddafi yishwe.

    Muammar Ghaddafi yamaze igihe kinini afatwa nk’intwari ya Afurika ariko mu maso y’u Rwanda si ko bimeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yageze-i-kigali-yakirwa-nk-intwari-budakeye-kabiri-aba-igicibwa-muammar

  • Arayoboye: Umuvanzi w’imiziki Dj Brianne yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyane kizabera hanze y’u Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvanzikazi w'imiziki Dj Brianne uri mubari kwisonga muri iyi minsi yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyane kizabera hanze y'igihugu cy'u Rwanda.

    Gateka Brianne wamamaye ku izina rya Dj Brianne yatumiwe mu gihugu cya Malawi mu gitaramo cyiswe 'East African Jam' kizareba ahitwa 'Grand Business Park' bikaba biteganyijwe ko kizaba tariki 26 Gicurasi 2023 guhera isaa kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu gitondo.

    Iki gitaramo Dj Brianne azahuriramo n'abasitari benshi batandukanye bo mu gihugu cya Malawi nka Dj Hugo,Dj Nathan Tunes, Dj Reubie n'abandi benshi batandukanye.

    Source : https://yegob.rw/arayoboye-umuvanzi-wimiziki-dj-brianne-yatumiwe-mu-gihugu-gikomeye/