Blog

  • Maj Gen Murasira yasabye ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano byugarije Isi – #rwanda #RwOT

    Maj Gen Murasira yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ubwo yafunguraga inama ku nshuro ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

    Ni inama y'iminsi itatu yo kurebera hamwe ibibazo by'umutekano byugarije Isi muri iki gihe no kubishakira ibisubizo. Ihurije hamwe abarimu n'abahanga muri Kaminuza, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abasirikare bakuru.

    Gen Murasira yasabye ko iyi nama yaba umwanya wo gushaka uburyo bushya bwo gukemura ibibazo by'urusobe bibangamiye umutekano ku mugabane wa Afurika n'isi muri rusange birimo; ubushobozi bw'inzego mu by'imiyoborere, ikibazo cy'abimukira, ikoranabuhanga, ukwivanga kw'ibihugu mu byemezo bya Afurika n'ibindi.

    Ati 'Ibibazo by'uruhurirane bituma habaho urujijo ku mikorere n'imibereho y'ibihugu byacu kandi nta gihugu na kimwe cyabikemura kidakoranye n'ibindi'.

    Yakomeje avuga ko usanga hari ukunyuranya hagati y'ibibazo bihari n'ibisubizo byagenewe kubikemura bityo 'igihe imiryango, za guverinoma n'ibigo mpuzamahanga bidashyize hamwe, gukemura ibi bibazo byambukiranya imbibi bizarushaho gukomera'.

    Iyi nama izaganira ku ngingo esheshatu ari zo; kubaka ubushobozi mu by'imiyoborere myiza kuko iyo ibihugu bigize imiyoborere mibi bibyara amakimbirane akavamo ibibazo by'umutekano no kudatera imbere bikaryanisha abaturage.

    Hazaganirwa ku kibazo cy'abimukira giterwa n'umutekano muke cyangwa imiyoborere mibi, ubuhahirane n'ubucuruzi bwa Afurika, umutekano mpuzamahanga, uruhare ikoranabuhanga mu iterambere n'umutekano.

    Iyi nama kandi izanaganira ku kibazo cy'amahanga akomeza kwivanga mu bibazo bya Afurika bigatuma n'ingamba zifashwe n'abanyafurika zitagerwaho kuko haba hari abantu bari inyuma basunika mu nyungu zabo..

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Brig. Gen Ronard Rwivanga, yavuze ko ibibazo by'umutekano byose bitakemurwa n'igisubizo kimwe gusa, ari yo mpamvu hakenewe kugira ibisubizo byinshi biturutse mu bantu batandukanye.

    Ati 'Dukeneye gukorana n'abantu batandukanye mu gukemura ibibazo byacu dufite ariko tudateze abo hanze ngo babe ari bo badukemurira ibibazo'.

    Umuyobozi w'ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Col JC Ngendahimana, yongeyeho ko hari amasomo abanyeshuri baba barigiye mu ishuri aho barangiza bahabwa 'Master's' mu masomo ajyanye n'ubumenyi bw'umutekano, iyi nama ikaba umwanya wo kunguka ubumenyi bazandika mu bitabo bisoza amasomo.

    Ati '[Abanyeshuri] iyi nama ibafasha kubona umwanya uhagije wo kuvugana n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye n'inzobere, abashakashatsi ku bibazo by'umutekano. Bituma babona ibyo bandika mu bitabo bisoza amasomo'.

    Lt Col. Susan Lokot Oruni wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF, wigira mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko nk'abanyeshuri iyi nama inabafasha kunguka ubumenyi bazakoresha mu nshingano zabo nyuma y'amasomo.

    Ati 'Nk'abanyeshuri bidufasha kubona amahirwe yo kuganira n'abafata ibyemezo, abari mu nzego z'umutekano, abashakashatsi mu by'ubumenyi bw'umutekano. Binadufasha kumenya ibyo tuzandika mu bushakashatsi bwacu nk'abanyeshuri biga ubumenyi mu by'umutekano'.

    Mugenzi we, Lt Col Theoneste Murindahabi wiga mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama, yashimangiye ko iyi nama ari inyunganizi ku masomo baba barize.

    Ati 'Mu isoza ryacu ry'amasomo, iyi nama ni inyunganizi, tuba turi kumwe n'inzobere bikadufasha kurebera hamwe ibibazo byose birebana n'umutekano muri iki gihe kuko byahinduye isura urebye uko byari biteye mu myaka yashize, bidufasha ko no mu kazi tubasha gushyira mu bikorwa inshingano zacu bijyanye n'uko tuba twarabyize ahangaha'.

    Ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama ni ishuri mpuzamahanga uyu munsi ryigamo abaturutse mu bihugu 12.

    Inama ya 10 yiga ku mutekano iri kubera muri Kigali Convention Centre

    Yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi

    Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Muhisoni Rose yitabiriye iyi nama yiga ku mutekano iri kubera i Kigali

    Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS, Major General Joseph Nzabamwita yitabiriye iyi nama

    Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira asanga hari ibibazo bibangamiye umutekano bigomba gukemurwa

    Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Kazura Jean Bosco yitabiriye iyi nama yiga ku mutekano

    Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga yitabiriye iyi nama

    Maj Gen Murasira yasabye ubufatanye mu gukemura ibibazo by'umutekano byugarije Isi

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Rwivanga yavuze ko ubufatanye ari ingenzi mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano

    Umuyobozi w'ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama, Col JC Ngendahimana yavuze ko iyi nama ifasha abasoza amasomo kwandika ibitabo byabo

    Lt Col. Susan Lokot Oruni wo mu gisirikare cya Uganda, UPDF yavuze ko iyi nama ibaha ubumenyi bazakoresha mu kazi kabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-murasira-yasabye-ubufatanye-mu-gukemura-ibibazo-by-umutekano-byugarije

  • Umutoma W’umunsi: Ku wa 17/05/2023 – Usumba izuba rirasa… – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nta na kimwe nguhisha,
    Kuko sinjya nkwishisha,
    Uranzi wese ntagishya,
    Ndi uwawe windushya,
    Ngwino winyihisha,
    Kuri njye uri isi nshya,
    Usumba izuba rirasa,
    Mu bwiza uri ubudasa,
    Iyo udahari sintuza.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-17-05-2023-usumba-izuba-rirasa/

  • Rubanda bagira imitwe ikomeye: Amashusho y’umwana wagendeshaga umutwe yemeje benshi mu bayabonye bitewe n’uburyo yabikoragamo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ku Isi bakunze cyangwa se bigeze kubona abantu bakora ibintu bisa nk'ibitangaje ku buryo bitakorwa na buri wese ku Isi bitewe n'ubuhanga buhanitse bikoranwa ku buryo bigoye ko hari umuntu wapfa kubikora.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram yagaragaje umwana usa nk'aho akiri muto cyane mu myaka ari kugendesha umutwe bimwe abantu bazi cyane ku Izina rya 'Abakorobasi' ku buryo kubikora bisaba kuba ubifiteho ubumenyi buhambaye.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umwana muto cyane ukora ibyakorwa na bake ku Isi:

     

    Source : https://yegob.rw/rubanda-bagira-imitwe-ikomeye-amashusho-yumwana-wagendeshaga-umutwe-yemeje-benshi-mu-bayabonye-bitewe-nuburyo-yabikoragamo-video/

  • Ukuri ku makuru ari kuvuga ko Bahavu Jennette yaba yahawe imodoka yajogotse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ukuri ku makuru ari kuvuga ko Bahavu Jennette yaba yahawe imodoka yajogotse

    Mu ijoro ryakeye ryo ku 16 Gicurasi ni bwo uwitwa Bahavu Jennette yahawe imodoka ye yari yaratsindiye nk'igihembo yegukanye mu marushanwa ya RIMA.

    Gusa n'ubwo bimeze gutyo hari amakuru avuga ko uyu Bahavu n'ubwo yahawe imodoka yari yarasezeranyijwe ifite agaciro ka miliyoni 12 ariko iyi modoka yahawe ikaba yarakorobotse nk'uko umunyamakuru DC Clement wakurikiranye iby'iyi modoka by'umwihariko yabitangaje.

    Bahavu Jennette yahawe imodoka yo mu bwoko bwa KIA ifite agaciro ka miliyoni 12 nyuma yo gusiragizwa n'abari gutanga ibihembo.

    Source : https://yegob.rw/ukuri-ku-makuru-ari-kuvuga-ko-bahavu-jennette-yaba-yahawe-imodoka-yajogotse/

  • Abyiruye umusore wagira ngo baravukana: Amafoto y’umuhungu wa Soleil wo muri filime ya Bamenya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwase Delphine wabaye ikimenyabose muri filime nyarwanda nko muri filime ya Bamenya wamamaye nka Soleil ndetse kandi azwi cyane mu mikino njyarugamba, yerekanye amafoto y'umuhungu we umaje gukura.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Soleil yasangije abamukurikira amafoto y'umuhungu we maze arenzaho ijambo avuga ko uyu mwana ari Kabaka we ndetse akaba n'intsinzi ye.

    AMAFOTO:

    Source : https://yegob.rw/abyiruye-umusore-wagira-ngo-baravukana-amafoto-yumuhungu-wa-soleil-wo-muri-filime-ya-bamenya/

  • Ugomba ku bimenya atazakubeshya: Menya ibintu bitanu bizakwereka ko umuntu agukunda by’ukuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kugendera mu kigare mu bijyanye n'urukundo gusa ntukwiye gukomeza kubeshywa n'umukunzi wawe mu gihe utabona ibi bimenyetso.

    Dore ibintu 5 bizakwereka ko umuntu agukunda koko by'ukuri:

    1. Umuntu ugukunda by'ukuri agomba kumenya amakuru yawe y'uko wiriwe ndetse n'uko waramutse mu gihe umukunzi wawe atabikora kandi nta mpamvu yumvikana yabiteye ntabwo aba agukunda by'ukuri.

    2. Umuntu ugakunda by'ukuri agomba guterwa ishema nawe mbese muri macye akajya akuvuga mu bandi.

    3. Umuntu ugukunda byanyabyo agutega amatwi kandi ntajya arambirwa kumva ibyo umubwira bitewe n'uko abayumva ari ngombwa kumva ibyawe kandi nawe ukumva ibye.

    4. Ntabwo ashobora ku kuburira umwanya uko byagenda kose kuko mu bintu byose apanga nawe agushyiramo.

    5. Umuntu ugukunda by'ukuri akuratira bagenzi be cyane rero niba ufite umukunzi ukaba utarabyumvana bagenzi mbese yarabigize ibanga menya ko atakwiyumvamo rwose.

    Source : https://yegob.rw/ugomba-ku-bimenya-atazakubeshya-menya-ibintu-bitanu-bizakwereka-ko-umuntu-agukunda-byukuri/

  • I Nyarugenge byakomeye: I Kigali ibendera ry’ubutinganyi ryazamuwe – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza abantu babiri barimo kuzamura ibindera ry'abaryamana bahuje ibitsina(Abatinganyi).

    Iri bendera ryazamurwaga ku byicaro bya za Ambasade z'Ibihugu bitandukanye mu Rwanda, hazamuwe amabendera agaragaza kwifatanya n'abaryamana bahuje ibitsina, mu rwego rwo kugaragariza ko ibyo Bihugu byifatanyije na bo kuri uyu munsi wabahariwe.

    Reba videwo aho hasi:

     

    Source : https://yegob.rw/i-nyarugenge-byakomeye-i-kigali-ibendera-ryubutinganyi-ryazamuwe-videwo/

  • Imyambarire y’umuhanzikazi Tiwa Savege imufasha kwigarurira abasore bakiri bato – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Tiwa Savege uri kuvugwa mu rukundo n'umuhanzi Omah Lay bombi bo muri Nigeria, akomeje kugaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga ze yambaye imyambaro igaragaza ikimero cye.

    Uyu muhanzikazi, akundana na Omah Lay arusha imyaka 18, kubera ko Tiwa Savege afite imyaka 43 naho Omah Lay we afite imyaka  25 y'amavuko.

    Tiwa Savege kandi, kuri ubu akurikirwa n'abantu barengaho gato miliyoni 16 ku rukuta rwa Instagram.

    Source : https://yegob.rw/imyambarire-yumuhanzikazi-tiwa-savege-imufasha-kwigarurira-abasore-bakiri-bato-amafoto/

  • Byamuteye agahinda: Umuraperi Sky2 yatangaje akayabo k’amafaranga yahombejwe n’umuhanzi Social Mula – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi uri mubakomeje kugenda bamenyekana cyane hano mu Rwanda yatangaje akayabo k'amafaranga yahombejwe na mugenzi we w'umuhanzi witwa Social Mula.

    Umuraperi Sky2 yatangaje ko yatewe agahinda cyane n'uburyo umuhanzi ukomeye cyane ndetse ukunzwe na benshi mu Rwanda Social Mula yamuhemukiye akanga kuza mu mashusho y'indirimbo nziza cyane bari barakoranye.

    Sky2 avuga ko ibi byamuhombeje akayabo k'amafaranga arenga miliyoni 1 Frw y'amanyarwanda  akaba iri bintu byashenguye umutima w'uyu muraperi nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru.

     

    Source : https://yegob.rw/byamuteye-agahinda-umuraperi-sky2-yatangaje-akayabo-kamafaranga-yahombejwe-numuhanzi-social-mula/

  • America yongeye gushimangira imvugo yayo isaba RDF kuva muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Gicurasi Ambasaderi Tamlyn yari yakiriwe na Minisitiri w'Ingabo za Congo, Jean Pierre Bemba, baganira ku ngingo zirimo umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo.

    Yagize ati 'Twaganiriye ku kibazo cy'umutekano muri RDC. Nashimangiye ubutumwa bw'igihugu cyanjye. Ni ingenzi kubaha amasezerano ya Luanda na Nairobi. Ibi ni byo dushaka.'

    Si ubwa mbere Amerika ishinja u Rwanda kugira ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Muri Mutarama uyu mwaka Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Amerika, Ned Price, yasohoye itangazo rishinja u Rwanda kugira ingabo muri Congo, arusaba kuzihavana.

    Ni itangazo yasohoye nyuma ya raporo y'impuguke za Loni yo ku wa 30 Ukuboza 2022 ishinja Ingabo z'u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23.

    Iyi raporo kandi yashinje u Rwanda kuba rwarohereje mu burasirazuba bwa Congo abasirikare barenga 1,000; ndetse ngo bagafasha inyeshyamba za M23 kwigarurira ibice birimo Kibumba ndetse n'Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

    Ibi bice byombi M23 yabivuyemo nyuma yo kubishyikiriza Ingabo za Kenya ziri mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba bwo kugarura amahoro muri Congo (EACRF).

    Impuguke za Loni muri raporo yazo kandi zavuze ko kuba Ingabo za RDF zarinjiye muri Congo bishimangirwa no kuba ngo haba hari abasirikare batanu b'u Rwanda bafatiwe muri Congo mu mwaka ushize wa 2022.

    U Rwanda ku kibazo cy'aba basirikare hari abo rwavuze ko bashimuswe n'Ingabo za Congo zifatanyije n'inyeshyamba za FDLR; ubwo bari ku burinzi ku mupaka w'u Rwanda na RDC.

    Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/america-yongeye-gushimangira-imvugo-yayo-isaba-rdf-kuva-muri-congo