Blog

  • Ingaruka zikomeye ushobora kuba utari uzi zo kumara igihe kinini Bluetooth (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Akenshi usanga twibanda ku gushyira imfunguzo zikaze (screen lock & app lock) muri telefone zacu ndetse tukanaharanira guhora telefone zigaragara neza umunsi kuwundi.

    Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi byobo bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutanazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless connection (Wi-Fi) cyangwa se data connection.

    Kugendana telefone wafunguye ibi bintu kandi akenshi tutari no kubikoresha ni nko kwicukurira imva tutabizi. Gusa hari ikindi tutajya dutekerezaho cyane 'Bluetooth', mu gihe cyose usohotse cyangwa uri murugo ukwiye kubanza kureba niba Bluetooth yawe ijimije mu gihe utayikeneye.

    Ukwiye kumenya ko uko ugabanya umwanya wo gukoresha Bluetooth ari nako ugabanya guhura n'ibyago biyiturukaho. Bimwe muribyo harimo nk'ikitwa BlueBorne, iki cyatangajwe muriki cyumweru n'ikigo kitwa Armis. Blueborne ituma telefone cyangwa ikindi gikoresho gihora gifunguye Bluetooth cyakwibasirwa n'ibitero by'ikoranabuhanga kuburyo bworoshye cyane.

    Ibi biba kubikoresho byose hatitawe ku ikoranabuhanga rikoreshwa yaba android, windows, cyangwa se IOS. Gusa ahanini ibi bitero bikunda kwibasira ibikoresho bimara umwanya munini cyane bifunguye Bluetooth.

    Ibi bivuze ko niba ukoresha Bluetooth yawe cyane nk'abakoresha isaha cyangwa se ecouteur za Bluetooth bakwiye kujya bafata amasaha amwe namwe bakazikuraho.
    Uretse kandi kuba igikoresho cyawe gifite ibyago byo kwinjirirwa, ukwiye kumenya ko Bluetooth iyo ifunguye igira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu cyane cyane ku bwonko, ndetse no ku bice by'imyororokere.

    Nyamara ibi usanga tubikora ariko tugasiga ibindi byobo bifunguye muri telefone zacu ariko akenshi ugasanga tubikora tutanazi yuko ari bibi. Ni abantu bacye baziko atari byiza na gato kugendana telefone ifunguye wireless connection (Wi-Fi) cyangwa se data connection.

    Kugendana telefone wafunguye ibi bintu kandi akenshi tutari no kubikoresha ni nko kwicukurira imva tutabizi. Gusa hari ikindi tutajya dutekerezaho cyane 'Bluetooth', mu gihe cyose usohotse cyangwa uri murugo ukwiye kubanza kureba niba Bluetooth yawe ijimije mu gihe utayikeneye.

    Ukwiye kumenya ko uko ugabanya umwanya wo gukoresha Bluetooth ari nako ugabanya guhura n'ibyago biyiturukaho. Bimwe muribyo harimo nk'ikitwa BlueBorne, iki cyatangajwe muriki cyumweru n'ikigo kitwa Armis. Blueborne ituma telefone cyangwa ikindi gikoresho gihora gifunguye Bluetooth cyakwibasirwa n'ibitero by'ikoranabuhanga kuburyo bworoshye cyane.

    Ibi biba kubikoresho byose hatitawe ku ikoranabuhanga rikoreshwa yaba android, windows, cyangwa se IOS. Gusa ahanini ibi bitero bikunda kwibasira ibikoresho bimara umwanya munini cyane bifunguye Bluetooth.

    Ibi bivuze ko niba ukoresha Bluetooth yawe cyane nk'abakoresha isaha cyangwa se ecouteur za Bluetooth bakwiye kujya bafata amasaha amwe namwe bakazikuraho.
    Uretse kandi kuba igikoresho cyawe gifite ibyago byo kwinjirirwa, ukwiye kumenya ko Bluetooth iyo ifunguye igira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu cyane cyane ku bwonko, ndetse no ku bice by'imyororokere.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ingaruka-zikomeye-ushobora-kuba-utari-uzi-zo-kumara-igihe-kinini-bluetooth-ya

  • Ingengo y'imari nke igenerwa abafite ubumuga ntituma ibibazo byabo bikemuka #rwanda #RwOT

    Komisiyo y'imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa mu ntu muri Sena y'u Rwanda yari yahamagaje inzego zireberera abafite ubumuga zirimo Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga n'Ubumwe nyarwanda bw'abafite ubumuga kugira ngo imenye ibiri gukorwa mu guteza imbere uburezi n'ubuvuzi  bw'abafite ubumuga,ni igikorwa Komisiyo ya sena yakozwe kuri uyu wa 16 Gicurasi,Mbere y'iki gikorwa abasenateri bagize iyi komisiyo bari babanje kuzenguruka hirya no hino mu gihugu kureba uko abafite ubumuga biga bakanivuza,bisa n'aho ibyo babonye nta gishya kirimo kuko ari nabyo bibazo abafite ubumuga basanzwe bafite.

    Ati:imibare yabantu bafite ubumuga ntabwo izwi, twabazaga abayobozi bo mu midugudu nabahagarariye inzego zabafite ubumuga,bakatubwira ko ntabana bahari batiga kubera ubumuga, twabajije abana tuti, ntabana muzi batiga abana bakatubwira kobahari bakatujyanayo hari abo twagiye dusanga mu nzu ababyeyi babakingiranye,hari uwo twasanze yarabaye nkigisimba kubera imyaka myinshi amaze akingiranmye mu nzu

    Ati: hari abafite inyunganira ngingo zishaje, mubyukuri mugerageze kugera kubagenerwabikorwa ko bashobora kubona izindi,hari abo twabonye byateye ubundi burwayi bamuhaye nkakagare cyangwa imbago,afite imyaka 13 ubu akaba afite 30 ugasanga arimo aragenda yunamye kuko uburebure bwe ntabwo bijyanye.

    Icyakora birashoboka ikibazo gihatse ibindi mu byo abafite umuga mu ngeri zitandukanye bafite ari ihezwa bagikorerwa mu muryango urugero kuri ibi n'uyu mukobwa w'imyaka 37 urwaye I ndwara izwi nk'igiciro ntitwashimye kugaragaza imyirondoro ye ariko ibimuhaho mu muryango we ni urugero rw'ihezwa rigikorerwa abafite ubumuga.

    ati:  ubona Mama amaze gusa naho yahaze ubumuga bwanjye, ngo ntacyo mumariye abandi bana bamuhaye abuzukuru ariko njyewe nsazioye murugo nkicyo kintu kirambabaza

    Inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga yemera ko ibibazo abasenateri babonye koko bihari yaba mu kwivuza no kwiga,icyakorwa bwana Emmanuel Ndayisaba umunyamabanga nshingwa bikorwa w'iyo nama avuga ko ingengo y'imari idahagije no kuba inama ayobora yaragabanirijwe abakozi ari zimwe mu nzitizi zituma gukemura ibyo bibazo bigenda biguruntege.

    Ati: ikibazo ni ingengo yimari,twe tuyibonye twayikora ikindi commission bayigabanyirije abakozi kandi akazi ntikagabanuka aro twari 22 ariko barabagabanya dusigara turi 8 rereo gukurikirana biriya bibazo byose biragoranye.

    N'ubwo umubare w'abafite ubumuga mu Rwanda bivugwa ko utazwi neza inama y'igihugu y'abafite ubumuga ivuga ko imibare yari yagerageje gukusanya mu mwaka wa 2015 yagaragaje ko abafite ubumuga bari ibihumbi 156 000 ni imibare ishidikanywaho kuko byagaragaye ko hari imiryango nan'ubu ikibahisha.

    Abana bafite ubumuga kandi bugarijwe n'ikibazo cyo guta ishuri kurenza ibindi byiciro kubera ibikorwa remezo bitaborohereza no kuba nta bumenyi buhagije mu kwita ku bana bafite ubumuga abarimu bafite.

    Tito DUSABIREMA

    The post Ingengo y'imari nke igenerwa abafite ubumuga ntituma ibibazo byabo bikemuka appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/17/ingengo-yimari-nke-igenerwa-abafite-ubumuga-ntituma-ibibazo-byabo-bikemuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingengo-yimari-nke-igenerwa-abafite-ubumuga-ntituma-ibibazo-byabo-bikemuka

  • Relax Volleyball Club yahigiye kwisubiza igik… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Relax VC yakoze imyitozo ikakaye, aho yitoreza mu nzu y’urubyiruko iherereye ku Kimisagara.  Ubwo InyaRwanda yasuraga iyi kipe ku myitozo yo kuri iki cyumweru cyatambutse, yasanze bari mu myitozo ikomeye aho yaba ubuyobozi ndetse n’abakinnyi ubwabo, bavuga ko nta kindi kibaraje inshinga, uretse kwegukana irushanwa rya Memorial Rutsindura.

    Iri rushanwa rya Memorial Rutsindura, ni irushanwa ngarukamwaka rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, rigiye kuba ku nshuro ya 19 aho rizatangira tariki ya 10 n'iya 11 Kamena 2023.

    Iri rushanwa, ryitabirwa n’ibyiciro bitandukanye birimo, amakipe y’abigize umwuga mu bagabo n’abagore, amakipe y’ibigo by’amashuri, ndetse n’amakipe y’abatarabigize umwuga, ari naho ikipe ya Relax VC iba iherereye.

    Nemeyabahizi Jean Paul uyobora ikipe ya Relax Volleyball Club avuga ko aho bageze imyitozo, bibaha icyizere cyo kuzitwara neza. 

    Yagize ati: “Nk’uko mubizi, hagati ya tariki 10 na 11, hazaba irushanwa rwo kwibuka Rutsindura rizabera i Butare, kandi nk’uko mubizi umwaka ushize ikipe yacu niyo yegukanye iri rushanwa. 

    Ubu turi gukora ibishoboka byose, mwabonye ko mu myitozo twakozemo amakipe atatu, kugira ngo dukaze imyitozo, kandi aho bigeze navuga ko ubu turi mu mwanya mwiza wo kwisubiza igikombe. “

    Kuba umunyamuryango wa Relax VC bisaba kwishyura 10,000 Frw, ubundi ukisanga mu bandi ndetse mugafatanya kubaka umuryango mugari

    Relax Volleyball Club yatangiye ahagana mu 2008, ubwo aho bamwe mu banyamuryango bayo ari abahoze ari abakinnyi babigize umwuga, gusa kuko baba bamaze kugira imyaka yigiye hejuru, bakisunga Relax Volleyball Club kuko uwo mukino baba batawureka. 

    Relax Volleyball Club kandi igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 45, bakora imyitozo buri cyumweru, ariko akenshi bakaba bakunze kugira n’abashyitsi bakorana imyitozo.

    Intego nyamukuru ya Relax Volleyball ni uguhuza ubusabane, ndetse no gukora Siporo nka kimwe mu miti igize umubiri wa muntu

    Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

    Yabaye umwarimu w'umuziki n'ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n'Umutoza w'ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore hagati ya 1988-1990. Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

    Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n'umugore we Mukarubayiza Verena n'abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

    “>
    MD wa InyaRwanda LTD, nawe ni umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Relax VC amazemo igihe nk’umusiporotifu

    Nzamukosha Oliva ukinira RRA akunze kwifatanya na Relax VC mu gihe shampiyona idahari 

    Ababyeyi nabo baba babukereye mu gushaka ubuzima bwiza nk’uko ari zimwe mu ntego za Relax VC

    Umwaka ushize ubwo haherukaga kuba irushanwa ryo kwibuka Rutsindura, Relax VC yegukanye igikombe cy’abatarabigize umwuga, itsinze Umucyo VC ikipe ibarizwa mu Majyepfo y’u Rwanda

    Kanda hano urebe amafoto menshi 

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129462/relax-volleyball-club-yahigiye-kwisubiza-igikombe-cya-memorial-rutsindura-amafoto-video-129462.html

  • Hazahembwa imodoka yo hambere! Ibishya mu ise… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nibwo Impano Creative yatangaje ko iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, mu gitaramo kizabera aho ibi birori bisanzwe bibera mu mbuga ngari ya Canal Olympia, ku wa 1 Nyakanga 2023.

    Iki gitaramo gihuza abantu bo mu ngeri zinyuranye nk'ibyamamare, abavuga rikijyana mu nzego zinyuranye, abanyabirori, abakinnyi b'umupira n'abandi baba baserutse mu myambaro yo hambere mu rwego rwo kwiyibutsa ahahise habo.

    Hacurangwa cyane cyane indirimbo zo mu myaka ya 70, 80, 90, 2000 kugeza mu 2010, bigahuzwa n'imyimbarire yo muri iyo myaka. Binajyana no guhitamo aba Dj bumva neza imiziki yo muri icyo gihe mu rwego rwo gufasha abantu kunogerwa.

    Umwe mu bategura iri serukiramuco ry'indirimbo zo hambere, Basile Uwimana yabwiye InyaRwanda ko buri mwaka bagenda barushaho kuvugurura iri serukiramuco y'indirimbo zakanyujijeho, ari nayo mpamvu muri uyu mwaka bafite ibyo bongeyemo birimo no guhemba imodoka yo hambere.

    Uyu muyobozi anavuga ko hazabaho imurika ry'ibikoresho byo hambere, kandi hazaba hari n'amatsinda y'ababyinnyi yo hambere.

    Akomeza ati 'Hazaba 'exhbition' ku bikoresho bya kera; hazahembwa imodoka ya kera, amatsinda yo ha mbere, ibikorwa bizatangira hakiri kare kandi hazaba hari n'ibiryo n’binyobwa byo hambere.'

    Basile Uwimana avuga ko bashishikariza abantu kuzajyana imodoka zo hambere kandi zikigaragaza ubuzima, akaba ariho hazavamo imwe ihembwa.

    Ati 'Abantu tuzabashishishikariza kuzana imodoka za kera (zifite swagga) zigikora hanyuma hatorwemo iruta izindi izahembwe.'

    Mu Ukuboza 2022, Basile Uwimana yabwiye itangazamakuru ko gutegura iri serukiramuco ahanini byaturutse ku gusanga hari ingeri z'abantu zitibonaga mu rugando rw'imyidagaduro. Ati 'Twasanze hari igice cy'imyidagaduro kidakunze gukorwaho cyane, ubwo ndavuga indirimbo zo ha mbere.'

    Yavuze ko bafite intego yo kuryagura rikajya riba nibura iminsi ibiri aho kuba umunsi umwe, nk'uko byari bisanzwe.

     

    Iserukiramuco 'Oldies Music Festival' rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu gitaramo kizaba ku wa 1 Nyakanga 2023 

    Uwimana Basile yatagaje ko kuri iyi nshuro hazahembwa imodoka yo hambere mu rwego rwo kujyanisha n'intego y'iri serukiramuco rikumbuza benshi ubuto bwabo 

    Mu 2022, iki gitaramo cy'izi ndirimbo cyacuranzemo abarimo Deejay Mike, Deejay Emery, Deejay RY, Deejay Karim, Dj Bisoso na Dj Kadir

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129467/hazahembwa-imodoka-yo-hambere-ibishya-mu-iserukiramuco-ryindirimbo-zakanyujijeho-129467.html

  • Muhanga: Icyenewabo, kutamenya ahashakishirizwa akazi, impuruza ku rubyiruko rusoza amashuri #rwanda #RwOT

    Bamwe mu rubyiruko rusoza amashuri yaba ayisumbuye na Kaminuza baravuga ko bikibagora kubona akazi. Bemeza ko n'aho kabonetse gatangwa ku kimenyane. Gusa na none hari n'abavuga ko batazi aho bashakira imyanya iri ku isoko, abandi bakemeza ko n'ubumenyi bwabo bukiri hasi. Hari n'abashinja uru rubyiruko ubunebwe, kwibera ku mbuga nkoranyambaga zitabonerwaho akazi no kuba rudashaka gukora imirimo isaba imbaraga.

    Hitimana Muhizi Eloi, ufite imyaka 29 agira ati' Urubyiruko ruracyagowe cyane no kumenya neza ahari akazi ariko na none ntabwo twakwirengagiza amakuru akunze kugarukwaho avuga ko kubona akazi bisigaye bisaba ko uba uherekejwe n'abakomeye bagufasha kukageramo bikomatanywa n'ikimenyane n'icyenewabo gikunze kugarukwaho'.

    Hitimana Muhizi Eloi, avuga ko urubyiruko rutarabasha kubona amakuru ariko kandi ngo n'akazi gatangwa hisunzwe ikimenyane.

    Ishimwe Theophile, afite imyaka 28 akaba amaze imyaka 5 asoje Kaminuza. Agira ati 'Kugeza ubu, urubyiruko rugongwa na byinshi kuko usanga nubwo wamufasha kugera mu kazi ubumenyi butangwa n'amasomo yigwa ntaho bihuriye n'isoko ry'umurimo. Hari n'abatanga akazi ku kimenyane, abafite ubushobozi bwo kugakora ntibagahabwe bagakora nabi umukoresha agafata umwanzuro wo kutazongera gukoresha urubyiruko abyita ko badashoboye kandi harimo abashoboye'.

    Mu nama aha urubyiruko, avuga ko mu byo rukwiye gukora harimo no gukoresha neza ikoranabuhanga rukabasha kumenya aho bashakira akazi kuko hari imbuga zishyirwaho imyanya iri ku isoko nyamara bamwe muri rwo ugasanga bibera ku mbuga nkoranyambaga zo kwishimishirizaho zirimo; WhatsApp, Tiktok, instagram, snapchat, facebook n'izindi zitandukanye.

    Ishimwe Theophile, avuga ko imyaka 5 ishize atagira akazi. Ahamya kandi ko ibyigishwa mu ishuri bitakijyanye n'isoko ry'Umurimo.

    Niyombonwa Theodore, afite Kompanyi itanga akazi avuga ko urubyiruko rutarabasha gukoresha neza amahirwe rufite yo gushaka akazi, ko n'ufite telefoni igezweho ayikoresha gusa mu kwirebera ku mbunga nkoranyambaga atakuraho amakuru ajyanye n'akazi.

    Ahamya ko ku isoko ry'umurimo akazi gahari ariko benshi mu rubyiruko ngo bakaba bakunze kuvuga ko hari imirimo batakora kuko ikomeye. Abashinja kandi kudashaka gukoresha ikoranabuhanga bafite mu biganza byabo ngo bashake akazi ku mbuga zitandukanye, ahubwo bakibera muzindi.

    Niyombonwa Theodore, afite kompanyi itanga akazi ya Innovator supply and Cleaning ltd, avuga ko Urubyiruko rutarabasha gukoresha amahirwe rufite, ko ndetse usanga rudafite ubumenyi bukenewe ku isoko.

    Umuyobozi w'Akarare ka Muhanga wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye umunyamakuru ko urubyiruko rugaragara nk'urudashaka gukora imirimo y'ingufu ndetse ugasanga badakozwa ibijyanye no kumenya amakuru y'amahirwe y'aho bakwiye gushakiramo akazi ahubwo bagahora bumva ko akazi kazizana.

    Yagize Ati' Nkuko bigaragara, urubyiruko rwacu ntabwo rushaka kwinjira mu mirimo ivunanye ikeneye ingufu, rurashaka gukora imirimo yoroshye ndetse nta buryo buhamye bamenyamo amakuru y'amahirwe ahari bashakiramo akazi kandi hari imishinga myinshi babonamo akazi'.

    Bizimana Eric/ Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu, avuga ko hirya no hino usanga hagaragara urubyiruko rudashaka gukora imirimo isaba imbaraga.

    Akomeza avuga ko hari imishinga migari y'iyubakwa ry'inganda muri Muhanga ndetse n'imishinga ya RDUP II irimo gushyirwa mu bikorwa. Abagira inama yo gusaba akazi muri iyi mishinga bagakora. Abibutsa kandi ko bafite n'andi mahirwe yo kwegera BDF ikabafasha gukora no kubanononsorera imishinga yabo ndetse bakanayitera inkunga bakikorera badategereje gukorera abandi.

    Umukozi muri Minisiteri y'Urubyiruko ushinzwe Gahunda yo guhanga imirimo, HABIMANA Jean Pierre avuga ko rumwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rukwiriye kudakerensa umurimo uwariwo wose uzana inyungu.

    Yagize Ati' Ntabwo urubyiruko rwacu rukwiye kurangiza amashuri ngo rwumve ko rwamaze kugera aho rwifuza'. Akomeza abasaba gukora kugira ngo babashe kuva mu bukene, ariko kandi ngo ibyo biba byiza iyo ukora yumva kurushaho impamvu zo kuwukora. Agira inama urubyiruko yo kwirinda kujya mu ngeso mbi ahubwo bagashaka icyo gukora.

    Umukozi wa Minisiteri y'Urubyiruko, Habimana Jean Pierre yemeza ko urubyiruko rukwiye kudakerensa imirimo rubonye.

    Umukozi muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Nzabandora Abdallah avuga ko mu cyerekezo cy'imyaka 7 (NST1) Leta yahize nibura kujya ihanga imirimo isaga Miliyoni imwe n'Igice (1.500.000) ndetse kugera ubu hashize imyaka 6 hamaze guhangwa imirimo isaga Miliyoni 1,138,872.

    Ibarura rusange ku nshuro ya 5 rigaragaza ko Urubyiruko rufite imyaka hagati ya 16-30 muri 2012 bari  53,4% naho mu mwaka wa 2022 bakaba bari bageze kuri 56,0%. Byitezwe ko mu mwaka wa 2050 bazaba bageze kuri 61,4% mu gihe urubyiruko rufite hagati y'imyaka 16-30 ari 3, 595, 670 bangana na 27,1% by'abaturage bose. Muri aba, abafite akazi bangana na 38,1% bakaba bagera kuri Miliyoni 1, 357, 468 naho abashomeri bakaba bagera ku 467, 582. Ikigereranyo cy'ubushomeri kingana na 25,6% nkuko bigaragazwa n'ibarura rya 2022.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/17/muhanga-icyenewabo-kutamenya-ahashakishirizwa-akazi-impuruza-ku-rubyiruko-rusoza-amashuri/

  • Kanada yanyomoje amakuru yo guha ikaze Abanyakenya bashaka akazi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kanada itangaje ibi nyuma yahoo kuri uyu wa kabiri, minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Kenya Alfred Mutua yatangaje ko Abanyakenya ko bemerewe kujya gutura cyangwa gukorera muri Kanada nta nkomyi.

    Bwana Mutua wari mu ruzinduko rwemewe muri iki gihugu, yavuze ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w'abinjira n'abasohoka, impunzi n'abashaka ubuhungiro muri Kanada (IRCC) Sean Fraser bemeranya ku buryo butandukanye bwo korohereza abimukira ba Kenya muri icyo gihugu.

    Ku ruhande rwa Kanada bo bavuze ko inzira ku bifuza kujya muri Kanada zifunguye ,igisigaye ari ukubikorera .

    'ibihuba biri kuvuga ko hari gahunda muri Kanada yo kwakira abimukira ba Kenya yihariye si byo, ni ukubeshya . kandi nta gahunda y'abimukira yihariye ibaho mu gihugu cyacu.

    IRCC yakomeje ivuga ko Abanyakenya bakeneye kwerekeza muri Kanada basabwe kwegera urwego rwa kanada rubegereye bagahabwa ibisobanuro byimbitse n'amakuru ahamye abigenga.
    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kanada-yanyomoje-amakuru-yo-guha-ikaze-abanyakenya-bashaka-akazi

  • Ubutasi bwa Amerika bwahinduye umuvuno mu gutata amakuru y'u (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri iyi nshuro Amerika irashaka kubona amakuru k'u Barusiya badashyigikiye intambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

    Kuri uyu wa Mbere, CIA yashyize kuri Telegram amashusho isaba Abarusiya kuyiha amakuru nyayo ku biri kubera muri icyo gihugu.

    Ayo mashusho yanashyizwe ku zindi mbuga nkoranyambaga nka YouTube, Twitter na Facebook nk'uko Fox News yabitangaje.

    Ubutumwa bugira buti 'CIA irashaka kumenya amakuru y'ukuri ku Burusiya, turi gushaka abantu bo kwizerwa babasha kutubwira. Amakuru ufite ashobora kuba ari ingenzi cyane kurusha uko ubikeka.'

    Ubu bukangurambaga bugamije gushishikariza Abarusiya gutanga amakuru kuri Leta yabo bayaha CIA, bwatangijwe umwaka ushize ariko kuri ubu ikidasanzwe ni uko hakozwe konti ya Telegram yihariye izajya ikusanya ayo makuru umunota ku wundi.

    Ubukanguramba bwakozwe umwaka ushize CIA yatangaje ko bwatanze umusaruro.
    Abo CIA ikeneyeho amakuru cyane ni abari mu gisirikare cy'u Burusiya, abakora mu butasi, abakora mu nzego z'ikoranabuhanga n'abandi.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya, Maria Zakharova yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, ko konti ya Telegram CIA yatangije byoroshye kumenya abakorana nayo, nyamara CIA yo yavuze ko irindiwe umutekano ku buryo uwabahaye amakuru nta wundi muntu wapfa kumumenya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ubutasi-bwa-amerika-bwahinduye-umuvuno-mu-gutata-amakuru-y-u-burusiya

  • Ihere ijisho uburanga bw'umunye-Ghana ukurikiranweho kurya abagabo miliyari (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamidelikazi Mona Faiz Montrage wamamaye ku izina rysa Hajia4Real ukomoka mu gihugu cya Ghana ari mu mazi abira nyuma yo kubeshya abagabo urukundo akabarya miriyali 2 z'amafaranga y'u Rwanda.


    Ibiro bya Amerika bikora iperereza ku byaha, Federal Bureau of Investigation (FBI), byatangaje ko Mona Faiz aregwa ibyaha bijyanye n'ubushukanyi bugamije kwambura ndetse n'iyezandonke.

    Ashobora guhanishwa imyaka 20 y'igifungo kuri buri cyaha mu gihe byaba bimuhamye.
    Mona Faiz, w'imyaka 30, yafashwe mu Ugushyingo(11) umwaka ushize ari mu Bwongereza, kuwa gatanu nibwo yohererejwe ubucamanza muri Amerika.

    Ubwo yagezwaga imbere y'urukiko kuwa mbere yahakanye ibyaha byose aregwa.
    Mona Faiz Montrage ni umuntu uzwi cyane muri Ghana nk'umwe mu bitwa 'influencer' bakomeye nyuma yo kwamamara kuri Instagram ku mazina ya 'Hajia4Reall,' aho afite abamukurikira barenga miliyoni enye (4) ndetse yari mu bantu 10 bakurikirwa cyane muri Ghana.

    Umushinjacyaha wa New York avuga ko ku muntu umwe mu bo yambuye ashutse, yakoresheje amazina ye bwite bakavugana kenshi kuri telefone. Ko yamwoherereje icyangombwa cy'ubwoko bwabo cyemeza ko bafatwa nk'abashyingiwe muri Ghana. Uyu ngo yoherereje Mona Faiz hafi $89,000 (hafi miliyoni 100 Frw).

    Mu itangazo, umushinjacyaha wa New York avuga ko 'yose hamwe, Montrage yagenzuraga konti za banki zoherejweho arenga miliyoni $2' y'ubushukanyi.

    Abategetsi muri Amerika batangaje impungenge ku bushukanyi bw'urukundo bwibasira abaturage baho bakuze, banavuga ko bikenewe ko ababukora bakurikiranwa.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-uburanga-bw-umunye-ghana-ukurikiranweho-kurya-abagabo-miliyari-2

  • Umugabo wa Bahavu yasubiye abamaze iminsi bavuga ko akubitwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ndayirukiye Fleury uzwi nka Fleury Legend akaba n'umugabo w'umukinnyi wa firime nyarwanda Bahavu Jannet yahakanye yivuyiye inyuma amakuru amaze iminsi ahwihwiswa bivugwa ko akubitwa n'umugore we .

    Uyu mugabo yifashishije urubuga rwabo rwa YouTube ahuriyeho n'umugore we, yavuze ko atari amakuru mashya kuri we, kuko amaze iminsi yakira ubutumwa bw'abantu bamubaza niba koko akubitwa n'umugore we, akanamuraza hanze. Ariko kandi ntiyumva ukuntu yaba akubitwa n'umugore we kugeza n'aho rubanda rubimenye, kuko byakabaye ibanga ry'urugo.

    Yaganiraga n'inshuti ye Christophe Ndayishimiye usanzwe ari n'inshuti y'umuryango w'abo. Ndayishimiye asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi mu ndirimbo nka 'Unyobore', 'Kubimenya' n'izindi.

    Fleury yavuze ko ibitekerezo byatanzwe ku kiganiro aherutse kugirana n'umugore we Bahavu cyatambutse kuri Youtube, aribyo byamuhaye ishusho y'uko ibyavuzwe byageze kure.

    Uyu mugabo yavuze ko hari abantu bari mu myidagaduro 'bavuga ibintu badahagazeho ahubwo bagamije inyungu z'abo'. Ati 'Hari inkuru nyinshi zisohoka zivuga ngo runaka arafunze kandi nta n'ibimenyetso afite.'

    Yavuze ko azi neza ko hari abantu bafunguye konti ku mbuga nkoranyambaga mu mazina atari ayabo, bakavuga inkuru z'ibihuha bagamije kumenyekana no gucuruza.

    Ati 'Nta mugore wankubita. Tubana mu rugo eeeh eeeh. Njyewe ukuntu meze, ukuntu unzi ntabwo umugore yankubita.'

    Uyu mugabo yavuze ko inkuru z'uko akubitwa byageze no mu miryango yabo, barabimubaza, arabasobanurira. Arongera ati 'Ntabwo umugore yankubita nawe arabizi…'

    Yavuze ko n'ubwo abantu bamubona nk'umuntu utuje ariko muri we azi neza ko ari 'intare mu rugo' ku buryo umugore atamukoraho.

    Fleury yavuze ko abaye yarakubiswe n'umugore we atabihakana. Hejuru y'inkuru z'uko yaba akubitwa n'umugore we, ngo yanabonye abavuze ko yananutse(kunanuka) bitewe n'uko umugore we atakimugaburira.

    Yavuze ko inkuru z'uko akubitwa n'umugore we atazisangije kuko hari n'undi 'muhanzi bavuga ko akubitwa n'umugore we' [Yavugaga Meddy n'umugore we Mimi].

    Urugo n'Imana kandi rushimwa n'Imana:

    Fleury yavuze ko urugo runyura mu bihe bikomeye, ku buryo na Satani aba ari hafi kugirango asenye abiyemeje kubana akaramata. Yavuze ko Satani akoresha abantu benshi bakaba ikiraro cyo 'gutana kwanyu'.

    Avuga ko iyo aza kuba abanye nabi n'umugore we, hakiyongeraho inkuru zivuga ko umugore we amukubita, byari kuba umusemburo w'umugambi wa Sitani wo gusenya urugo.

    Uyu mugabo avuga ko ibyavuzwe ntacyo byahinduye ku mibereho y'urugo rwe. Kuko, basanzwe bafitanye ubumwe bwubatse urugo kuva barushinga.

    Yavuze ko asanzwe amenyereye ibivugwa ku basitari. Ni ibintu avuga ko bitamutungura kuva mu 2015, kuko kuva yabyinjiramo yabonye byinshi byakomeje umutima we.


    Uyu mugabo yavuze ko hari ibice bibiri mu myidagaduro, igice cy'umuntu uhitamo kuvuga neza abandi ntabone amafaranga menshi n'undi uvuga ibintu bibi ku bandi akabona amafaranga menshi. Ati 'Benshi batunzwe n'ibintu byinshi bitandukanye.'

    Fleury yagiye inama, avuga ko ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga 'byose atari ukuri' bityo ko abantu bakwiye kujya bashungura ibyo bumva.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugabo-wa-bahavu-yasubiye-abamaze-iminsi-bavuga-ko-akubitwa-n-umugore

  • Polisi yo mu Buhinde yugarijwe n'umubyibuho ukabije – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukuru wa polisi muri iyo leta yavuze ku igipimo cy'uburemere bw'umubiri hashingiwe ku ndeshyo — ibizwi nka 'Body Mass Index' (BMI) cyangwa 'Indice de Masse Corporelle' (IMC) — “kizapimwa mu buryo bwa kinyamwuga” guhera hagati mu kwezi kwa Kanama (8) uyu mwaka.

    Abapolisi bari mu cyiciro cy'”umubyibuho ukabije” bazahita bahabwa igihe kitarenze mu kwezi kw'Ugushyingo (11) ngo babe bamaze kugabanya ibiro cyangwa basezere muri polisi ku bushake.

    GP Singh, umukuru wa polisi muri leta ya Assam, yavuze ko abafite ibibazo by'ubuzima bazasonerwa.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, Singh yavuze ko azaba uwa mbere muri polisi mu gufatwa igipimo cya BMI.

    Mu byumweru bishize, minisitiri mukuru wa leta ya Assam yavuze ko abapolisi bagera hafi kuri 300 bo muri iyo leta bazasabwa kuva muri polisi imburagihe kuko ari “abanywi babigize akamenyero” kandi “badashoboye ku mubiri”.

    Yavuze ko ibyo biri muri gahunda yo “gukura ab'imburamukoro muri polisi”.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abapolisi bo mu Buhinde akenshi bakora amasaha menshi kandi ahindagurika, ntibabone igihe gikwiye cy'ikiruhuko.

    Mu mwaka wa 2018, abapolisi b'inkeragutabara (basezerewe ariko bashobora kwitabazwa bibaye ngombwa) bo muri leta ya Karnataka, na bo basabwe kugabanya ibiro cyangwa bagahagarikwa ku kazi.

    Icyo gihe umutegetsi wo hejuru yari yabwiye BBC ko icyo cyemezo cyafashwe kuko abapolisi benshi bapfuye bishwe n'”indwara zifitanye isano n'imibereho”, nk'ibibazo by'umutima na diyabete (indwara y'isukari nyinshi mu mubiri) mu mezi 18 yari ashize.

    BMI ibarwa hafatwa uburemere bw'umuntu kugabanya indeshyo ye yikubye n'uwo mubare wayo — ni ukuvuga 'au carré' cyangwa 'squared'.

    BMI ikoreshwa n'abaganga benshi ku isi mu kwemeza niba umuntu afite ubuzima bwiza, cyangwa afite ibiro birengeje urugero cyangwa umubyibuho ukabije.

    Ariko BMI ni n'ingingo iteza impaka zikomeye. Inzobere nyinshi mu buvuzi zivuga ko gukoresha BMI nk'igipimo cy'ubuzima, bifite inenge kuko bidatanga amakuru y'ukuri, ndetse ntibibe bishingiye kuri siyansi kandi bikaba ari uburyo bwakorewe abazungu b'abagabo, b'Abanyaburayi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/polisi-yo-mu-buhinde-yugarijwe-n-umubyibuho-ukabije