Blog

  • Minisitiri Dr Uwamariya yagaragaje ingamba zo kugeza uburezi ku bana bafite ubumuga – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe mu biganiro MINEDUC yagiranye n'Abasenateri bagize Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, kuri gahunda yo kwimakaza uburezi budaheza by'umwihariko hitabwa ku kwita ku bantu bafite ubumuga.

    Impande zombi zarebeye hamwe ibikorwa mu burezi bw'abafite ubumuga n'ingamba zihari zo gukemura imbogamizi zikigaragara, zirimo izagaragariye Komisiyo ubwo yasuraga uturere.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, yagaragaje imbogamizi z'uko nta mibare ihamye y'abafite ubumuga ihari n'ibyiciro by'ubumuga bafite, hanagaragara icyuho mu iyubahirizwa ry'uburenganzira bwabo mu bigendanye n'imyubakire, uburezi, ubwikorezi n'itumanaho.

    Ati 'Si uko bamwe batabazi, ahubwo ni uko areba akavuga ati nimbazwa impamvu mfite umwaka ufite ubumuga utiga ni ukubera iki […] uko ingamba zifatwa niko ikibazo kigenda gikemuka.'

    Ibibazo byagaragajwe n'Abasenateri birimo kuba abafite ubumuga batazwi n'inzego z'ibanze ku buryo no kubitaho biba ari ingorabahizi.

    Senateri Niyomugabo Cyprien ati ''Abayobozi n'abahagarariye inzego z'abafite ubumuga bati reka reka nta baha bahari, twifatira abana duti nta mwana mwaba muzi ufite ubumuga utiga? Bakatubwira, bakatujyana aho abo bana bafite ubumuga bari tukagenda tukababona.'

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho y'Abaturage n'Uburenganzira bwa Muntu, Umuhire Adrie, yagaragaje ko ikibazo gikomeye cyane kiri mu bijyanye n'ubuvuzi n'uburezi bw'abana bafite ubumuga.

    Ati ''Icya mbere ni ibyerekeye imfashanyigisho, porogaramu n'ibizamini mu mashuri y'abana bafite ubumuga, twasanze ari ikibazo. Hari uburezi bw'abana bafite ubumuga bwo mu mutwe twasanze ikiguzi nacyo kitoroheye ababyeyi.'

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko Leta izakomeza kwita ku bafite ubumuga bahabwa uburezi.

    Avuga kandi ko by'umwihariko hari imbogamizi zishingiye ku ngengo y'imari idahagije ku guhugura abarimu no kubona ibikoresho bifasha abafite ubumuga.

    Ati 'Ibikoresho nabyo biracyari bike, muri rusange iyo urebye ingengo y'imari ijya ku bana bafite ubumuga muri gahunda zitandukanye usanga ikiri hasi nka Leta birasaba kugira ngo abana bafite ubumuga na bo bitabweho by'umwihariko.'

    Minisitiri Dr Uwamariya yabwiye Komisiyo ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, ubu inkoranya y'ururimi rw'amarenga Nyarwanda yamaze gutegurwa hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw'amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri.

    Senateri Umuhire Adrie na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, baganiriye ku ngamba zo kugeza uburezi ku bana bafite ubumuga

    Sena yaganiriye n’inzego zitandukanye ku mibereho myiza n’uburenganzira bw’abafite ubumuga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-uwamariya-yagaragaje-ingamba-zo-kugeza-uburezi-ku-bana-bafite

  • Abantu batatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umupolisi i Rusizi – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2023 ni bwo mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w'umupolisi wasanzwe yishwe ariko abamwishe ntibahita bamenyekana.

    Uwo mupolisi witwa Sibomana Simeon yatoraguwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi ujya mu Murenge wa Bugarama, aho Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko uyu mupolisi yishwe yavuye mu kazi.

    Icyo gihe CIP Mucyo yagize ati 'Umurambo wa PC Sibomana Simeon wabonetse mu gitondo kare mu Murenge wa Rwimbogo. Ntabwo yari ari mu kazi. Iperereza ryatangiye ku cyaba cyateye urupfu rwe.'

    Nyuma y'iminsi itanu, Sibomana yishwe, RIB na Polisi y'Igihugu bataye muri yombi abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rwe.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko abantu batatu bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha aho bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

    Yavuze ko uyu 'mupolisi wakoreraga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusizi yishwe kubera urugomo rushingiye ku businzi.'

    Yakomeje ati 'RIB iributsa buri wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy'ubugome kandi gihanwa n'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ko uzabikora wese azashyikirizwa ubutabera.'

    Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ingingo ya 107 y'Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rigena ko Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-batatu-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwica-umupolisi-i-rusizi

  • U Rwanda rwamuritse ikigo kizajya gifasha abanyamahanga kwigira ku bisubizo rwishatsemo – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyatangijwe kuri uyu wa 17 Gicurasi 2022 kizajya kinatanga ubumenyi ku banyamahanga binyuze mu kwakira inama, gutegura porogaramu zitandukanye no mu ngendoshuri zizajya zikorwa, hibandwa ku ngingo zo guteza imbere abaturage.

    Cyatangijwe ku bufatanye n'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe Amahugurwa n'Ubushakashatsi, UNITAR, ibikorwa byahuriranye no gutangiza na none Ishami ry'Ikigo gitanga Amahugurwa ku bayobozi cya CIFAL Global Network, gifite ibigo byo kwigishirizamo bigera kuri 30 mu bice bitandukanye by'Isi.

    Kizaba kibarizwa muri Rwanda Cooperation Initiative, RCI nk'Urwego rushinzwe kumenyekanisha udushya n'ibisubizo u Rwanda rwishatsemo, aho kizajya cyakira n'inama zigamije kunoza ubufatanye bw'ibihugu bitandukanye.

    Minisiti Dr Biruta yavuze ko iki kigo cyiyongereye ku bindi byashyizwemo mu nzego zitandukanye zirimo siyansi, ikoranabuhanga na filozofiya, ibigo byagize uruhare mu gushyiraho ibitekerezo byafashije mu kuzana impinduka ku baturage.

    Ati 'Uyu munsi dutangije ikigo gishya twizera ko kizakomeza guteza imbere ubuzima bw'abaturage n'ab'ejo hazaza, ndetse kikihutisha iterambere ry'u Rwanda na Afurika binyuze mu guha imbaraga ubufatanye mpuzamahanga n'ubwa dipolomasi.'

    Yasabye RCI, UNITAR na CIFAL Global Network kugira uruhare muri urwo rugendo rwo kugera ku ntego u Rwanda, Afurika n'Isi muri rusange byihaye, abizeza ko u Rwanda ruzabatera inkunga mu gihe icyo ari cyo cyose izaba ikenewe.

    Kuva mu 2018 RCI yashingwa, yakoranye na Leta n'abafatanyabikorwa bayo mu kwihutisha iterambere n'imiryango itandukanye mu gushyira mu bikorwa ubufatanye bw'ibihugu byo mu Majyepfo y'Isi bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Muri icyo gihe RCI yakiriye delegasiyo zigera kuri 400 zigizwe n'abarenga 3000 baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika, Aziya, u Burayi no mu Birwa bya Caraïbes bahabwa amasomo ku gukora ubucuruzi, uburinganire n'ubwuzuzanye, guteza imbere abagore, gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga, uburyo bugezweho bwo gusora n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa RCI, Amb Nkulikiyinka Christine, yavuze ko itangizwa ry'icyo kigo bizatanga amahirwe yisumbuyeho yo guhanahana ubumenyi ku Banyarwanda, abo mu karere n'abo mu mahanga ya kure babukeneye.

    Ati 'Ati uyu ni umusemburo w'ubuyobozi bwiza. Iki kigo kigaragaza ubushake bwo guhuza abantu b'ingeri zitandukanye bakunguka ubumenyi hatitawe ku myaka, inkomoko cyangwa ubumenyi afite. Ni ahantu heza ho kugirira ibiganiro, bigamije kubaka.'

    Yashimiye UNITAR ku nkunga idahwema kubaha, anagaragaza ko itangizwa rya CIFAL i Kigali rizafasha mu kubakira ubushobozi Abanyarwanda n'abafatanyabikorwa b'abanyamahanga bujyanye n'ubumenyi busabwa ku muyobozi.

    Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yavuze ko RCI ari ibihamya by'imbaraga zo kunga ubumwe, gufatanya no gutekerereza ahazaza h'ubuyobozi bw'igihugu.

    Ati 'Igaragaza ubushake bw'igihugu mu kwimakaza iterambere, amahoro hadahejwe abafatanyabikorwa b'imbere no hanze y'igihugu ngo babigiremo uruhare.'

    Yavuze ko binyuze muri porogaramu u Rwanda rwashyizemo ingufu zigamije gukemura ibibazo by'abaturage nka Girinka, VUP, Imihigo, Umuganda, Mituweli n'izindi, byatanze impinduka, abaturage begerezwa serivisi z'ubuvuzi, uburezi, kwihaza mu biribwa, indyo yuzuye n'ibindi.

    Ozonnia Ojielo yerekanye ko Rwanda Cooperation Government Center igiye gusigasira no gukomereza ku byagezweho kugira ngo u Rwanda, Afurika n'Isi muri rusange bigere ku iterambere byiyemeje.

    Avuga ko kuva mu 2007 kugeza mu 2016, Umuganda wafashije mu bikorwa bibarirwa mu gaciro ka miliyari zirenga 127 Frw ndetse muri uwo mwaka ibyumba by'amashuri 3172 byubatswe mu buryo bwo kwegereza abaturage uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda.

    Yerekanye kandi ko mu mwaka wa 2016/2017 amavuriro 12 yubatswe mu buryo bwo kwegereza abaturage bo mu cyaro serivisi z'ubuzima, aho avuga ko amavuriro mato yavuye kuri 471 mu 2016 akagera ku 1220 mu 2021 ibingana n'inyongera ya 159%.

    Ati 'Kuva mu 1990-2019 ibipimo by'iterambere ry'abaturage (Human Development Index) byikubye hafi kabiri aho byavuye ku 0.248 bikagera ku 0.543, ibingana n'inyongera ya 119%.'

    Ozonnia Ojielo akomeza ati 'ibyo byose ni umusaruro wa porogaramu zo gukemura ibibazo u Rwanda rwashyizeho ndetse n'ibindi bihugu byo mu Majyepfo y'Isi bigomba kuzifatiraho urugero.'

    Ubukungu budaheza, gushora imari mu baturage, gukomeza gufatanya n'imiryango mpuzamahanga no kubaka ubumwe n'ubwiyunge ni zimwe mu ngingo yasabye RCI n'abafatanyabikorwa bayo kwitaho cyane kugira ngo intego z'igihugu zigerweho.

    Rwanda Cooperation Government Center izaba ifite ahantu ho kwakirira inama nini zitandukanye, aho gufatira amasomo n'aho za delegasiyo zizaba zije kwigira kuri gahunda zitandukanye u Rwanda rwashingiyeho mu guteza imbere abaturage zizajya zicumbikirwa.

    Abayobozi batandukanye batangiza Rwanda Cooperation Governance Center, ikigo kizajya gitanga amasomo ku banyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho

    Umuyobozi wa UNITAR, Alex Mejia, yagaragaje ko ibihugu bigomba kwigisha abayobozi babyo amasomo atandukanye ajyanye n’uko intambara zahoshwa n’ibindi

    Umuyobozi wa RCI, Amb Nkulikiyinka Christine, yari akurikiranye umuhango wo gutangiza Rwanda Cooperation Center

    Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimiye u Rwanda kuri porogaramu zo gukemura ibibazo by’abaturage rwashyizeho

    Umuhango wo gutangiza ikigo kizajya gifasha abanyamahanga kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda batandukanye

    Rwanda Cooperation Governance Center yashyizwemo n’ibyumba bizajya byakira inama nini

    Rwanda Cooperation Governance Center izaba ifite ibyumba byo gutangiramo amasomo

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yatangije ikigo kizajya gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho

    Rwanda Cooperation Governance Center izaba ifite ibyumba byo gutangirwamo amasomo

    Uhereye ibumoso: Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Ozonnia Ojielo; Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Umuyobozi Mukuru wa RCI, Amb Nkulikiyinka Christine n’Umuyobozi wa UNITAR, Alex Mejia

    Hatangijwe ikigo kizajya gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho cyiswe Rwanda Cooperation Governance Center

    Ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra (iburyo), yitabiriye umuhango wo gutangiza Rwanda Cooperation Governance Center

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, na we yari yitabiriye imurikwa ku mugaragaro rya Rwanda Cooperation Governance Center

    Abayobozi batambagijwe ibice byose bigize Rwanda Cooperation Governance Center

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwamuritse-ikigo-kizajya-gifasha-abanyamahanga-kwigira-ku-bisubizo

  • Ingumi zavuze! Amakuru y’uko Bahavu Jeanette yarwanye na Aliah Cool akomeje kuba kimomo hanze aha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ingumi zavuze! Amakuru y'uko Bahavu Jeanette yarwanye na Aliah Cool akomeje kuba kimomo hanze aha.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amakuru ko Aliah Cool na Bahavu Jeanette baraye barwanye.

    Amakuru avuga ko aba bombi bafatanye ubwo Bahavu yari aje gufata imodoka ye yatsindiye mu bihembo bya RIMA.

    Umunyamakuru Chita yatereye inkuru ku muyoboro wa YouTube avuga ko Bahavu Jeanette yarwanye na Aliah Cool.

    Undi munyamakuru uzwi nka Big Man kuri YouTube na we yemeje ko aba bombi barwanye.

    Source : https://yegob.rw/ingumi-zavuze-amakuru-yuko-bahavu-jeanette-yarwanye-na-aliah-cool-akomeje-kuba-kimomo-hanze-aha/

  • Kigali: Imodoka yirukankaga cyane yagonganze umugore wari ugiye kuvoma maze uwari uyitwaye ahita akora igikorwa cyatumye abantu bose bamwita ikigwari (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imodoka yirukankaga cyane yagonganye umugore wari ugiye kuvoma maze uwari uyitwaye yahise akora igikorwa cyatumye abantu bose bamwita ikigwari.

    Kuri uyu wa 3 Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yerekezaga mu ntara y'Amajyepfo, yagonze umugore wari ugiye kuvoma.

    Iyi modoka yamugonze ubwo yageraga ahazwi nka Kiruhura mu murenge wa Nyarugenge, aho Umushoferi yahise aburirwa irengero.

    Uwagonzwe yahise ajyanwa kwa Muganga ameze nabi.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-yirukankaga-cyane-yagonganye-umugore-wari-ugiye-kuvoma-maze-uwari-uyitwaye-yahise-akora-igikorwa-cyatumye-abantu-bose-bamwita-ikigwari-videwo/

  • Yari imyiyereko yo kuvundereza ibitego mu izamu: Ikipe ya Real Madrid yandavuriye kwa Manchester City – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino waraje ijoro abatari bake batuye Isi bakunda umupira w'amaguru, ikipe ya Manchester City yatsinze Real Madrid iyisuzuguye bikabije.

    Iki ya Manchester City yakatishije iteka ijya ku mukino wa nyuma muri Uefa Champions Leuge, nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 4-0. Bivuze ko yakomeje ku giteranyo k'itego 5-1, kubera ko mu mukino ubanza izi kipe zombi Zari zanganyije igitego 1-1.

    Wari umukino wabereye kuri Etihad Stadium ya Manchester City, ibitego byatsinzwe na B. Silva watsinzemo 2, ku munota wa 23 n'uwa 37, M. Akanji ku munota wa 76, ndetse na J. Álvarez waje mu kibuga asimbura Haaland wari wahushije byinshi, nyuma y'iminota 2 gusa Alvarez agiye mu kibuga, ahita atsinda igitego gishimangira intsinzi ku munota wa 90+1.

    Ubu umukino wa nyuma uzahuza ikipe ya Manchester City ndetse na Inter Milan nayo yaraye isezereye As Milan.

    Source : https://yegob.rw/yari-imyiyereko-yo-kuvundereza-ibitego-mu-izamu-ikipe-ya-real-madrid-yandavuriye-kwa-manchester-city/

  • Manchester City yanyagiye Real Madrid igera ku mukino wa nyuma wa Champions League #rwanda #RwOT

    Manchester City yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) nyuma yo gusezerera Real Madrid.

    Yabigezeho nyuma yo gutsinda Real Madrid ibitego 5-1 mu mikino yombi.

    Umukino ubanza wabereye muri Espagne amakipe yombi yanganyije 1-1 ni mu gihe uyu munsi Manchester City yayinyagiriye mu Bwongereza 4-0.

    Manchester City yatangiye ishyira igitutu kuri Real Madrid biza kuyiha igitego ku munota wa 23 gitsinzwe na Bernardo Silva ku mupira yari ahawe na Kevin De Bruyne. Benardo Silva yaje gushyiramo ikindi ku munota wa 37.

    Real Madrid yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ariko biranga kuko Manchester City yabarushaga imbaraga.

    Yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 76 aho Éder Militão yitsinze. Julián Álvarez yaje gushyiramo agashinguracumu ku munota wa 90.

    Nyuma yo gusezerera Real Madrid ikaba igomba guhura ku mukino wa nyuma na Inter Milan yaraye isezereye AC Milan.

    Bernardo Silva yagoye Real Madrid

    Byari ibyishimo kuri Manchester City

    Ryari ijoro ribi kuri Real Madrid

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manchester-city-yanyagiye-real-madrid-igera-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league

  • Champions league: Manchester City yagubanyije… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu saa tatu z’ijoro, kuri Etihad Stadium habereye umukino  wahuje  Real Madrid na Manchester City.

    Ni mu mukino wo kwishyura wa 1/2 muri Champions League. Umukino ubanza wabereye kuri Santiago Bernabeu, amakipe yombi yari yanganyije 1-1.

    Manchester City yageze hano nyuma yo gukuramo Bayern Munich yo mu Budage naho Real Madrid yo yari yarasezereye Chelsea yo mu Bwongereza.

    Abakinnyi 11 Manchester City babanje mu kibuga: Ederson; Walker, Stones, Rúben Dias, Akanji; Rodri; Bernardo Silva, De Bruyne, Gündogan, Grealish na Haaland.

    Abakinnyi 11 ba Real Madrid babanje mu kibuga: Courtois; Carvajal, Militao, Alaba, Camavinga; Fede Valverde, Kroos, Modric; Rodrygo, Benzema na Vinicius.

    Uko umukino wagenze umunota ku munota

    Umukino urangiye Manchester City iyoboye n’ibitego 4-0 ihita ikomeza ku mukino wanyuma ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1. Izahura na Inter Milan nayo yageze ku mukino wanyuma ku munsi wejo isezereye AC Milan

    90+1 Julian Alvarez winjiye mu kibuga asimbuye atsinze igitego cya 4 ku mupira yarahawe na Foden nawe winjiye mu kibuga asimbuye

    Umukino wongereweho iminota 3

    87′ Abakinnyi  ba Manchester City bakomeje gutambaza umupira bashaka igitego cya 4

    81’Real Madrid yaribonye igitego cy’impozamarira ariko umuzamu ababera ibamba

    75′ Kevin De Bruyne arekuye kufura maze Akanji ashyiraho umutwe umupira uragenda ukubita kuri Miltao igitego cya 3 gihita kijya mu izamu 

    72′ Haaland arutunguranye arata igitego,ahawe umupira mwiza na Ilkay Gündogan maze arekura ishoti Courtois arikuzaho ukuguru rirazamuka rikubita igiti kizamu rijya muri koroneri

    68′ Manchester City yongeye kwiharira umupira cyane ishaka igitego cya 3

    65’Bernado Silva yongeye kuzamukana umupira ariko Camavinga akina neza awumukuraho nta nkomyi

    61’Kapiteni wa Manchester City,Ilkay Gündogan abonye ikarita y’umuhondo nyuma yo gutega Vinicius wari wamaze kubacika 

    57′ Vinicius na Rodrygo bazamukanye neza ariko  bageze mu rubuga rw’amahina rwa Manchester City biranga 

    55′ Carvajal ahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutereka hasi Jack Grealish warumunyuzeho amucenze

    50′ umuzamu wa Manchester City akoze akazi gakomeye akuramo kufura nziza yarirekuwe na David Alaba 

    49’Calvajar abonye umupira mu rubuga rw’amahina ariko awusubiza inyuma ashaka Benzema birangira bawubatse

    47’Abakinnyi ba Real Madrid bakomeje guhererekanya gake gake bashaka uburyo bw’igitego cyo kwishyura

    Umwe mu mipira iremereye Courtois yakuyemo umukino ugitangira 

    Igice cyakabiri gitangiye Valvelde wa Real Madrid abona umupira imbere y’izamu ariko ahita awuburira mu maguru 

    Igice cya mbere kirangiye Manchester City ikiyoboye n’ibitego 2-0.

    44′ Alaba akuyemo igitego cyabazwe ku ishoti ryari rirekuwe na Akanji 

    40’Abakinnyi ba Real Madrid bakomeje kwahagizwa byongeye gusubira bubisi umupira bawubuze

    37′ Bernado Silva atsinze igitego cya 2 ku mupira ateresheje umutwe

    35′ Ton Kross arekuye ishoti ripima amatoni ku mupira yarahawe na Karim Benzema riragenda rikubita igiti kizamu hejuru rihita rirenga 

    31′ Vinicius Junior abonye umupira wambere agerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko Walker ahise amuhagarika neza

    Abakinnyi ba Real Madrid bibaza ibiri kubabaho 

    29′ Abakinnyi ba Real Madrid nabo batangiye gukora ku mupira nubwo nta mwanya bari kuwumarana

    25′ Real Madrid ikomeje gutanga ibimenyetso ko ishobora gutsindwa byinshi bitewe nukuntu iri gusatirwa cyane

    23′ Bernado Silva afunguye amazamu atsindiga igitego cya 1 cya Manchester City ku mupira yarahawe na Kevin De Bruyne

    21′ Courtois yongeye gukora akazi gakomeye akuramo umutwe wa Haaland ku mupira waruvuye muri koroneri

    19′ Abakinnyi ba Real Madrid bari guhigisha umupira itoroshi bawubuze burundu 

    17′ Kevin De Bruyne arekuye kufura nziza ariko inyura impande y’izamu gato cyane

    13’Courtois wa Real Madrid akuyemo igitego cyabazwe ku mupira Haaland yarateresheje umutwe

    11′ ba myugariro ba Real Madrid bari kurwana n’ubuzima gusa, abakinnyi nka Rodri na Kevin De Bruyne bari kwatsa umuririro imbere y’izamu

    8′ Abakinnyi ba Manchester City bakije umuriro imbere y’izamu rya Real Madrid aho abakinnyi nka Rodri na Bernado Silva bagerageje gutsinda ibitego ariko ntibyabakundira

    5′ Kevin De Bruyne agerageje guhindura umupira imbere y’izamu ashaka Haaland ariko Militao ahita atabara

    3′ Kayle Walker agerageje kurekura ishoti riremereye ariko rinyura hejuru y’izamu kure

    2′ Abakinnyi ba Manchester City bakomeje gutambaza umupira aba Real Madrid bawubuze

    1’Umukino watangijwe na Manchester City bakinana n’umuzamu wabo neza bagerageza guhera inyuma bubaka 

    Bernado Silva yishimira igitego cya 1

    Be

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129500/live-manchester-city-yakiriye-real-madrid-mu-mukino-wa-12-muri-champions-league-129500.html

  • Gatsata: agace kabamo indaya n’abasinzi ku rwego rwo hejuru, kahawe izina rishya kubera amahano ahabera (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agace kabamo indaya n'abasinzi ku rwego rwo hejuru, kahawe izina rishya kubera amahano ahabera.

    Abatuye mu Kidelenka n'ubuyobozi bahinduye iri zina ryaho bahita mu 'Cyubahiro'.

    Nyamabuye ni agace gaherereye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo gatuwemo n'abakanishi benshi n'abakora uburaya kamaze igihe karahawe izina rya 'Kidelenka'.

    Amakuru avuga ko aka gace kahinduriwe izina kagahabwa irishya.

    Mukeshimana Aliane yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko na we asigaye yumva mu Kidelenka bahita mu 'Cyubahiro.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, na we yemeza ko aka gace katacyitwa 'Kidelenka' ndetse iri zina ryahinduwe mu rwego rwo guhindura imyitwarire y'abahatuwe.

    Source : https://yegob.rw/gatsata-agace-kabamo-indaya-nabasinzi-ku-rwego-rwo-hejuru-kahawe-izina-rishya-kubera-amahano-ahabera-amafoto/

  • Umwana w’undi abishya inkonda koko! Ibyabaye kuri Mukase w’umwana w’imyaka ibiri watoraguwe mu gihuru yapfuye, byatumye abatari bake bamwenyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'undi abishya inkonda koko! Umurambo w'umwana w'imyaka ibiri watoraguwe mu gihuru maze Mukase we ibyahise bimubaho ntiyari abyiteze.

    Umurambo w'umwana w'umukobwa w'imyaka ibiri wasanzwe mu gihuru aho bivugwa ko ari mukase wamujugunyeyo nyuma yo kumwica.

    Ibi byabereye mu kagali ka Nzove, umurenge wa Kinyinya , akarere ka Nyarugenge.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru IGIHE, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 aribwo uyu murambo wagaragaye.

    Amakuru avuga ko Mukase w'uyu mwana ari we wari wamutwaye ndetse bikekwa ko ari we wamwishe.

    Inkuru ikomeza ivuga ko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse yavuze ko Mukase w'uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wundi-abishya-inkonda-koko-ibyabaye-kuri-mukase-wumwana-wimyaka-ibiri-watoraguwe-mu-gihuru-yapfuye-byatumye-abatari-bake-bamwenyura/