Blog

  • Barwanye umuhenerezo: Muri Congo abasenyewe n’ibiza bagiye guhabwa imfashanyo baratimbagurana rubura gica(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barwanye umuhenerezo: Muri Congo abasenyewe n'ibiza bagiye guhabwa imfashanyo baratimbagurana rubura gica(Videwo)

    Nk'uko mu Rwanda twibasiwe n'ibiza bikadutwara abatari bake ni nako mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo Byagenze n'abo basenyewe n'ibizi ndetse babitakarizamo n'ababo.

    Iyi mvura yibasiye ibice binyuranye mu Ntara ya Kivu y'Epfo byumwihariko muri Teritwari ya Kalehe, aho imigezi myinshi yuzuye, ikamena amazi akangiriza abaturage.

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho ubwo aba bagize ubyago bahabwaga imfashanyo zirimo amabati imyenda n'ibindi gusa barwanye umuhenerezo ku buryo uwabijyanaga ari uwabaga afite ingufu.

    Reba video hasi.. 

    Ndabona b'abaturanyi bacu bakozweho n'ibiza kugabana imfashanyo bikomeje kugorana🤭 pic.twitter.com/D3aWzPjgLC

    — Mwene Karangwa (@claudekarangwa0) May 18, 2023

    Source : https://yegob.rw/barwanye-umuhenerezo-muri-congo-abasenyewe-nibiza-bagiye-guhabwa-imfashanyo-baratimbagurana-rubura-gicavidewo/

  • Uko Umuhanzikazi Simi agiye gusazwa n’umwana we w’imyaka 2 gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Simi agiye gusazwa n'umwana we w'imyaka 2 gusa

    Umuhanzikazi Simi , yatangaje ko asigaye yumva atishimiye umwana we w'umukobwa.

    Simi akaba yatangaje ko impamvu muri iyi minsi yumva nta byishimo namba afite, ari uko umukobwa we w'imyaka ibiri Adejare asigaye izi kubyina nk'umugabo we Adekunle Gold.

    Ku bw'ibyo, mu butumwa uyu muhanzikazi yanyujije ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Gatatu, yagize ati ' Nabaye umusazi kubera umukobwa wange abyina nka se.'

    Impamvu nyamukuru ituma Simi atishimira ko umukobwa we abyina nka se Adeleke Gold, ni uko uyu mugabo amukubita kuburyo bukomeye cyane.

    Simi yarashakanye na Adeleke Gold ku ya 9 Mutarama 2019, nyuma y'umwaka urenga bakaba barahise bibaruka uyu mukobwa uri kubyina nka se.

    Source : https://yegob.rw/uko-umuhanzikazi-simi-agiye-gusazwa-numwana-we-wimyaka-2-gusa/

  • Miss Uwimana Jeannette yakabije inzozi ze zo korora ingurube – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation 2022 kuri uyu Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, yakabije inzozi yari afite zo kuba umworozi w'ingurube wabigize umwuga.

    Uyu mukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga, ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2022, yatanze umushinga w'ubworozi bw' ingurube, byatumye ikigo Vision Agri business Farm (VAF) gisanzwe gikora ubworozi bw' ingurube za Kijyambere, cyamwemereye ingurube ihaka mu rwego rwo ku ufashe mu mushinga we.

    Miss Jeannette yavuze ko impamvu ashaka korora ingurube, ngo ni uko zororoka vuba bityo akaba ashaka ko nizimara kuba nyinshi azatangira kugabira bagenzi be bafite ubumuga ndetse akanabasaba gutinyuka.

    Nyuma yo guhabwa ingurube bari bamwemereye, Miss Jeannette nawe yahise yishyura izindi 2 ku bushobozi bwe zose zibyara.

    Ndetse kandi VAF bamusezeranije kuzajya bamufasha gukurikirana uko akora ubworozi bwe, kugira ngo umushinga uzabashe kugerwaho nk'uko abyifuza.

    AMAFOTO:

     

    Source : https://yegob.rw/miss-uwimana-jeannette-yakabije-inzozi-ze-zo-korora-ingurube-amafoto/

  • Uyu ni inkunguzi: Umugore yakoresheje ibirori bidasanzwe by’urupfu rwe – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 37 y'amavuko yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ubwo yakoreshaka ibirori ashaka kureba uko bizaba bimeze igihe azaba yavuyemo umwuka.

    Ubusanzwe tumenyereye ko abantu benshi bizihiza ibirori by'amasabukuru, za Bridal Shower, Baby shower, uyu mugore we yahisemo kwizihiza ibirori yise 'pre-burial'.

    Ni ibirori byabereye mugace uyu mugore atuyemo, yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n'abavandimwe n'abandi bantu bari bahuruye kubera ukuntu byari bimeze.

    Muri uyu muhango, uyu mugore yavuzeko yateguye ibi birori ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze igihe azaba yapfuye, bazanyemo isanduku ishyirwamo abapfuye aripima ndetse barafunga neza, bashyira no mu mva barongera bamukuramo.

    Source : https://yegob.rw/uyu-ni-inkunguzi-umugore-yakoresheje-ibirori-bidasanzwe-byurupfu-rwe-amafoto/

  • Leta Z’unze ubumwe za Amerika Z’Ahagaritse Inkingo za Covid-19 (Johnson&Johnson, monovalent Moderna and monovalent Pfizer-BioNTech) Ku butaka bwayo #Rwanda #RwOT

    Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FDA.gov (Food and Drug Administration) z’icyo gihugu na CDC (Center for Disease Control), leta z’unze ubumwe za Amerika zahisemo guhagarika  ikingirwa ry’abantu hakoreshejwe inkingo za Monovalent Moderna na Nonovalent Pfizer-BioNTech COVID-19 na Johnson and Johnson. 


    Iri tangazo riravuga riti :

    CDC :

    Janssen COVID-19 Vaccine is no longer available in the U.S. All remaining U.S. government stock of Janssen COVID-19 Vaccine expired May 7, 2023. Dispose of any remaining Janssen COVID-19 Vaccine in accordance with local, state, and federal regulations.

    People ages 18 years and older who received 1 dose of Janssen COVID-19 Vaccine should be considered to have received a single-dose Janssen primary series.

    People ages 18 years and older who received 1 or 2 Janssen COVID-19 Vaccine dose are recommended to receive 1 bivalent mRNA dose (Moderna or Pfizer-BioNTech) at least 2 months after completion of the previous dose.


    FDA :


    Today, the U.S. Food and Drug Administration amended the emergency use authorizations (EUAs) of the Moderna and Pfizer-BioNTech COVID-19 bivalent mRNA vaccines to simplify the vaccination schedule for most individuals. This action includes authorizing the current bivalent vaccines (original and omicron BA.4/BA.5 strains) to be used for all doses administered to individuals 6 months of age and older, including for an additional dose or doses for certain populations. The monovalent Moderna and Pfizer-BioNTech COVID-19 vaccines are no longer authorized for use in the United States.

    Amatangazo arambuye murayasanga kuri izi link zikurikira : 

    Source : https://www.cdc.gov/vaccines/covid-19/info-by-product/janssen/index.html

    Source : https://www.fda.gov/news-events/press-announcements/coronavirus-covid-19-update-fda-authorizes-changes-simplify-use-bivalent-mrna-covid-19-vaccines 

  • Umugore wa Cristiano yahishuye impamvu adashobora kumarana nawe amasaha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye “private jet” n'aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.

    Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise “I'm Georgina” kinyura kuri Netflix.

    Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy'indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni akavuyo byajya biteza kubera ubwamamare bw'uyu mukinnyi.

    Ati “Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi mu kibuga cy'indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byatuma nkabireka. “

    Rodriguez kandi yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko, basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y'umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-cristiano-yahishuye-impamvu-adashobora-kumarana-nawe-amasaha-arenze

  • Ibi nibyo bibazo 10 ukwiye kubaza uwo mugiye kurushinga kandi bizakwereka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Akenshi uzasanga abenda gusezerana babazanya ibibazo bitandukanye harimo ibijyanye n'imyenda bazambara mu bukwe bwabo ndetse bumva bafitiye amatsiko umunsi w'ubukwe bwabo. Ni ngombwa ko mbere y'uko uhitamo umuntu muzabana akaramata ugomba kwitonda kuko ushobora kuzisanga ubaho utishimye mu rugo rwawe kuko utabanje kwitonda mbere y'uko wemeranya n'uwo muzabana.

    Niyo mpamvu abahanga mu bijyanye n'imibanire hagati y'abantu batekereje kugaragaza ibibazo 10 ugomba kubaza uwo mwenda kurushinga kugirango umenye ko afite gahunda.

    Abo bahanga mu bijyanye n'imibanire hagati y'abantu ari bo Olga Levancuka, Marisa Peer na Annabelle Knight ni bo bagaragaje ibi bibazo uko ari 10 umukobwa akwiriye kubaza uwo bateganya kurushinga kugirango abashe kwimenyera niba koko ari umukunzi wa nyawe.

    1. Ni iki wumva uzajya ukunda gukora wishimisha nitumara kubana ?

    Iki ni ikibazo abakobwa benshi bakunze kubaza abahungu mbere y'uko babana . Mu gihe ukibajije umuhungu ntuzatungurwe no kumva ibisubizo aguha bitandutakanye n'ibyo wowe wari witeze kwakira, icy'ingenzi hano ni ukumva icyo abivugaho. Akenshi abakobwa bizera ko bazashobora guhindura abagabo babo mu gihe bazaba bamaze kugera mu rugo ariko ibi siko biri kuko akenshi usanga hari ingeso umuntu atapfa guhindura.

    Niba umusore akubwiye ko azajya areba umupira buri gihe mu minsi y'ikiruhuko n'inshuti ze, zirikana ko muri icyo gihe biba bigoranye ko azajya akubonera umwanya kuko azajya arangiza iminsi y'akazi ubundi mu gihe mwakabaye muri kumwe abe ahugiye mu mupira.

    2. Wumva ari iki kigushimisha mu rukundo rwacu ?

    Igisubizo uzahabwa hano kizakwereka uko urukundo rwanyu ruhagaze . Bizagufasha kumenya agaciro aguha imbere ye, niba akubona nk'umuntu umufatiye runini cyangwa niba akubona nk'umuntu watuma ahungabana mu buzima bwe igihe atagufite.

    3. Ese ni iki gituma uzigama amafaranga ?

    Aho kugirango umubaze ku bijyanye n'amafaranga nyirizina, ushobora kubinyuza muri ubu buryo umubaza impamvu imutera kuba yakwizigamira. Ibi bikazagufasha kumenya niba hari ikintu yitaho mu buzima bwe. Bizatuma kandi umenya icyo amafaranga azajya yinjira mu rugo azajya akoreshwamo. Niba gukemura ibibazo byo mu rugo ari cyo kintu ashyira imbere, bizagufasha kumva ko muzatera imbere umuryango wanyu ukabaho neza.

    4. Mubaze ku kijyanye n'imyemerere yanyu ndetse n'iyobokamana.

    N'ubwo mwaba musengera mu idini rimwe, mushobora kuba mudahuje imyumvire ku bijyanye n'idini musengeramo, ni byiza kubimubaza ukabimenya. Niba mudahuje ukwizera nabyo ni byiza kubimenya kugirango mumenye uburyo muzajya mwubahana n'ubwo mudahuje idini n'imyemerere.

    5. Ni hehe wumva wakwizihiriza umunsi mukuru wa Noheli, Ubunani… ?

    Bitari ukumenya aho yishimira kuba yakwizihiriza uwo munsi mukuru gusa ahubwo bizagufasha kumenya niba agufata nk'umwe mu bagize ubuzima bwe. Kandi na none uzamenya niba yishimira kwizihiza iminsi mikuru ari kumwe n'umuryango we. Iki ni ikibazo cy'ingenzi kuko hari byinshi uzahamenyera kuko hari ubwo usanga umugabo adakunda kujyana n'umugore we ahantu henshi mu ruhame rw'abantu. Rero ibi bizagufasha kumenya niba yishimira kuba yagira aho mujyana muri kumwe.

    6. Ese wumva abana tuzabyara bazaba bafite uwuhe mumaro mu buzima bwawe ?

    Uwo muzabana ni ngombwa ko umenya niba afite igitekerezo cyo kuzabyara abana. Ubu ni bumwe mu buryo buzagufasha kumenya niba mu nshingano ze hazaba harimo abana muzabyarana. Bizatuma kandi umenya niba kugira abana benshi biri muri gahunda afite cyangwa niba yifuza kubyara bake.

    7. Ese imibonano mpuzabitsina uyifata ute mu buzima bwawe ?

    Iyi ni imwe mu ngingo zikunze guteranya ndetse no gusenya ingo zitari nkeya kubera bamwe baba batarabiganiriyeho mbere y'uko babana. Ni ingenzi rero kubaza uwo muteganya kurushinga kugirango wumve icyo abivugaho. Ni ngombwa kumenya uko mubipanga kuko usanga ari igikorwa gikorwa habaye ukumvikana ndese no kuba mufite umwanya uhagije. Ibi bizabafasha kumvikana kandi birinde ko mutabyumva kimwe.

    8. Iyo urakaye ni iki kigufasha kongera gutuza ?

    Iki ni ikibazo kidakunze kubazwa cyane kandi gifite akamaro kanini kuko uba ugomba kumenya icyatuma uwo mubana agaruka mu byishimo igihe yaba yarakaye. Ashobora kukubwira ko uburakari bwe bushira ari uko agiye muri siporo. Ibingibi bikazagufasha kumenya uko uzajya umwitwara imbere igihe yarakaye.

    9. Ubana ute na mama wawe ndetse na bashiki bawe ?

    Kubaza uko abana na mama we ndetse na bashiki be bizagufasha kumenya uko ubusanzwe abana n'igitsina gore muri rusange. Iyo umaze kumva uko babana bituma umenya niba nawe azajya agufata neza cyangwa niba akenshi atazajya akwitaho. Ni ngombwa ko ubimubaza kuko uko yari abanye na bashiki be niko nawe muzabana n'ubwo hari bimwe bishobora guhinduka.

    10. Ni gute tugiye kuzajya twuzuzanya ?

    Ubwuzuzanye hagati y'abashakanye ni ingenzi cyane kuko ari imwe mu nkingi zifasha kugirango urugo rukomere kandi rutere imbere. Rero ufite inshingano zo kubaza uwo muteganya kubana ku bijyanye n'ubwuzuzanye bwanyu kuko bizagufasha kumenya niba hari ibyo muzajya mufatanya mu mibereho yanyu.

    Niyo mpamvu abahanga mu bijyanye n'imibanire hagati y'abantu batekereje kugaragaza ibibazo 10 ugomba kubaza uwo mwenda kurushinga kugirango umenye ko afite gahunda.

    Abo bahanga mu bijyanye n'imibanire hagati y'abantu ari bo Olga Levancuka, Marisa Peer na Annabelle Knight ni bo bagaragaje ibi bibazo uko ari 10 umukobwa akwiriye kubaza uwo bateganya kurushinga kugirango abashe kwimenyera niba koko ari umukunzi wa nyawe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-bibazo-10-ukwiye-kubaza-uwo-mugiye-kurushinga-kandi-bizakwereka-ari

  • Yannick Mukunzi yongeye kugira imvune izamumaza ibyumweru 3 hanze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w'ikipe y'Igihugu Amavubi ni bwo yarakigaruka muri champiyona nyuma y'indi mvune ikomeye yari yagize mu ivi ikamumaza hafi umwaka adakina n'ubwo ikipe ye ivuga ko yari yatangiye kwitwara neza.

    Mukunzi yitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa kabiri,ari naho yaje kuva mu kibuga atayirangije kubera ububabare bw'ahagana mu itako yayigiriyemo nk'uko ikipe ye ibivuga.

    Kuri uyu wa gatatu, uyu musore wimyaka 27, ntiyitabiriye umukino ikipe ye yanganyije mo na Taby igitego 1-1 ku munsi wa 8 wa shampiyona ya Ettan League, umukino mugenzi we Lague Byiringiro uherutse kwerekezayo yagaragaye ku rutonde rw'abasimbura n'ubwo atakininnye.

    Mukunzi yashoboraga kongera gusubira mu kibuga ubwo ikipe ye izaba ihura na Pitea mu mukino wa champiyona uteganijwe kuya 4 z'ukwezi gutaha

    Uyu mukinnyi wahoze akinira Rayon Sports akaba n'umukinnyi wo hagati wa APR , amaze gukinira ikipe ye ya Sandvikens imikino itandatu muri shampiyona , byanayishyize ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa champiyona ya Ettan Norra League kuri ubu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yannick-mukunzi-yongeye-kugira-imvune-izamumaza-ibyumweru-3-hanze-y-ikibuga

  • Menya impamvu urubanza rwa Tity Brown rwongeye gusubikwa bwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urubanza rw'umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Tity Brown, rwagombaga kuburanishwa ku wa 18 Gicurasi 2023, rwongeye gusubikwa rwimurirwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

    Titi Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Umwanzuro wo gusubika uru rubanza wafashwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    Ababuranyi bakigera imbere y'Inteko iburanisha, uwunganira Tity Brown yasabye Urukiko ko umukiliya we yaba arekuwe mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bya ADN.

    Ni icyifuzo cyamaganiwe kure n'Ubushinjacyaha bwavugaga ko bitashoboka, ahubwo bakwiye kubitegereza cyane ko hari igihe uyu musore yagize uruhare mu gutinza ko ibizamini bifatwa avuga ko umwunganira mu mategeko atabonetse.

    Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha igihe ibisubizo byabonekera, buvuga ko byibuza bizabatwara nk'igihe cy'ukwezi.

    Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yafashe icyemezo cyo kwimura urubanza rushyirwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

    Mu Ukuboza 2021 nibwo Tity Brown yakatiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro.

    Uyu musore utaranyuzwe n'iki cyemezo yahise ajurira, mu gihe byari byitezwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari kuburanisha ubu bujurire ku wa 30 Ugushyingo 2022 byanzuwe ko rusubikwa, rushyirwa ku wa 8 Gashyantare 2023.

    Ku wa 8 Gashyantare 2023 nabwo uru rubanza rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 22 Gashyantare 2023.

    Iki gihe nabwo rwongeye gusubikwa rushyirwa ku wa 14 Werurwe 2023 aribwo rwaherukaga gusubikwa rwimurirwa ku wa 18 Gicurasi 2023, none nabwo rwongeye gusubikwa.

    Uyu musore akurikiranyweho n'ubushinjacyaha icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021.

    Umubyeyi w'umwana bivugwa ko Titi Brown yaba yarateye inda, avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

    Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga kuvuzwa, maze isuzuma ryakozwe n'abaganga rigaragaza ko atwite.

    Umwana abajijwe uwamuteye inda, yavuze ko yagiye gusura Titi Brown mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama bikarangira amusambanyije.

    Ku busabe bw'umwana, iyi nda yakuwemo hafatwa ibizamini nyuma yo kuyikuramo bihuzwa n'ibya Tity Brown, Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragarije Urukiko ko hari raporo ya muganga igaragaza ko basanze ari uyu mubyinnyi wamuteye inda.

    Ubushinjacyaha kandi bweretse Urukiko icyemezo cy'amavuko cyemeza ko uwo mwana w'umukobwa yavutse tariki 1 Mutarama 2004 bityo yasambanyijwe afite imyaka 17.

    Mu iburana, Titi Brown yahakanye iki cyaha icyakora yemera ko uyu mukobwa bahuye nubwo atigeze yinjira mu nzu iwe.

    Uyu mubyinnyi yabwiye Urukiko ko umukobwa yamubwiye ko aje kumureba ndetse anagera iwe, ariko ahamya ko atigeze yinjira mu nzu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/menya-impamvu-urubanza-rwa-tity-brown-rwongeye-gusubikwa-bwa-5

  • Abakoresha Impushya zo gutwara ibinyabiziga( Perimi) mpuzamahanga batakoreye akabo kagiye gushoboka-CP Kabera #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru ku mikoreshereze y'umuhanda kiri kubera ku biro bikuru bya Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yaburiye abatwara ibinyabiziga bakoresheje impushya bakuye i Mahanga batazikoreye ko hagiye gutangira igikorwa cyo kuzifata zigasuzumwa, uwo basanze atararukoreye akarwamburwa, ariko kandi akanaregwa ibindi byaha bishamikiye ku buryo yabonye urwo ruhushya.

    CP John Bosco Kabera, umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda avuga ko ku kigero cya 97% by'impushya zitangwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi hari ubushobozi bwo kumenya ukuri kwazo binyuze muri Laboratwari y'Igihugu y'ibimenyetso bya gihanga( Rwanda Forensic Laboratory-RFL).

    Akomeza avuga ko bamwe mu batwara ibinyabiziga ku butaka bw'u Rwanda byagaragaye ko hari abakoresha impushya mvamahanga, usanga barabonye mu buryo utakwemeza ko bazikoreye. Yibutsa ko gutwara ikinyabiziga ku butaka bw'u Rwanda hakoreshwa gusa uruhushya rwo mu Rwanda, ko izindi zose urufite hari igihe ntarengwa amategeko ateganya aba agomba kurumarana, akaruhinduza.

    Ku bijyanye n'ikigiye gukorerwa bamwe mu bafite izi mpushya mvamahanga bizagaragara ko batakoreye, CP Kabera ahamya ko uzafatwa uruhushya rwe ruzajyanwa rugasuzumwa muri RFL( Rwanda Forensic Laboratory), basanga atari umwimerere, urufatanwe akorerwe Dosiye ashyikirizwe amategeko, ahanwe.

    Agira kandi ati' Abantu rero bafite impushya zo hanze, icyambere tubagira inama ni uko baza bakajya kuzihinduza aho bakwiye kuba babikorera kuko hari igihe amategeko ateganya'. Akomeza avuga ko urufite naza Polisi ikarukeka( ikarushidikanya ho), bazajya kurusuzumisha ni basanga atari urwo yakoreye afatwe ashyikirizwe amategeko nk'umunyabyaha wese.

    CP John Bosco Kabera, asaba abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga bakuye i Mahanga bazitanzeho amafaranga, bazi neza ko batazikoreye kumenya ko barimo gukora ibyaha kuko bazicurishije, baziguze. Akabo kagiye gushoboka nkuko CP Kabera abivuga.

    Muri iki kiganiro( wabyita amahugurwa) n'abanyamakuru y' iminsi 2( tariki 18-19 Gicurasi 2023), hagarukwa ku mikoreshereze y'umuhanda, hagaragajwe ko abantu 1,350,000 ku Isi bahitanwa n'impanuka ku mwaka, ko kandi mu mibare y'u Rwanda kuva mu mwaka wa 2015 buri mwaka abantu batari hasi ya 500 bahitanwa n'impanuka zo mu muhanda zakabaye zirindwa. Havuzwe kandi ko mu gihe cya vuba, ijambo accident ( impanuka) rizashakirwa indi mvugo kuko bisa nk'aho abantu bazi cyangwa bishyizemo ko impanuka itirindwa kandi atari byo.

    Ku kigero gisaga 90% by'impanuka byagaragajwe ko zishobora kwirindwa kuko kubaho kwazo biba byaturutse ku makosa aba ashobora kwirindwa. U Rwanda rushyirwa hejuru mu bihugu bifite impanuka nyinshi zihitana abantu mu muhanda. Hagaragajwe kandi ko imodoka igenda ku muvuduko wa 30Km/h hari amahirwe yo kubaho ku wo igonze angana na 90%. Ni mu gihe ku modoka ifite umuvuduko wa 40Km/h uwo yagonga kubaho kwe biri kuri 60%, naho ifite 50Km/h amahirwe yo kubaho kwe akaba 10%. 'Kwirinda impanuka zo mu muhanda birashoboka buri wese abigize ibye'.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/18/abakoresha-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-perimi-mpuzamahanga-batakoreye-akabo-kagiye-gushoboka-cp-kabera/