Blog

  • Ni iki cyihishe inyuma y'igihombo cya miliyoni 15FRW Ibitaro bya Kabgayi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Impamvu y'icyo gihombo ngo n'abantu bazanwa kuri ibyo bitaro bya Kabgayi barwaye cyangwa bapfuye, badafite imyirondoro bakavurwa abandi bagashyingurwa ba nyirabo ntibishyure.

    Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye Umuseke ko iyo barangije guha serivisi abo bantu babura uwo baha inyemezabwishyu bitewe nuko hari bamwe bataba bafite imyirondoro y'aho batuye hazwi, mu gihe hari abandi muri bo baba bapfuye iwabo hatamenyekanye abandi bafite uburwayi bwo mu mutwe utashobora kugira icyo ubabaza ngo bagusobanurire usibye kubavura gusa.

    Dr Muvunyi yasabye ko inzego z'Akarere bafatanya zagombye guteganya mu ngengo y'Imali ya buri mwaka ayo mafaranga yo kwita kuri ibyo byiciro by'abaturage bazanwa mu bitaro.

    Yavuze ko mu biganiro bagiye bakorana n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Muhanga, mu myaka yashize nta gisubizo cyigeze kivamo gifasha ibitaro gusohoka muri iki gihombo.

    ki gihombo cya miliyoni 15 ibitaro bya Kabgayi bidasubizwa gishobora kwiyongera kuko umubare w'abo bantu babahombya ugenda wiyongera uko umwaka utashye.

    Kimwe no kubindi bitaro hirya no hino mu gihugu, hakunze kuvugwa igihombo nk'iki ariko kugira uwo kibazwa nabyo bikagorana. Gusa ingaruka ziba ku barwayi cyane bakoresha Mutuel de santé, aho usanga guhabwa ubuvuzi byoroshye batabanje kwerekana ibyangombwa byuzuye bigorana kugera ubwo bahura n'ingaruka z'ubuzima bataba biteze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/ni-iki-cyihishe-inyuma-y-igihombo-cya-miliyoni-15frw-ibitaro-bya-kabgayi-bivuga

  • Kenya: Abategetsi 27 bahagaritswe kukazi kubera gucuruza isukari yarengeje (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu itangazo, Felix Koskei, umutegetsi wo mu biro bya Perezida William Ruto ukuriye imirimo ya leta, yavuze ko imifuka 20,000 y'isukari yatumijwe hanze mu 2018, ikamaganwa n'ikigo cy'ubuziranenge, “yasohowe iyobejwe mu buryo budahoraho kandi budakurikije ibisabwa”.

    Icyo gihe ikigo cya Kenya kigenzura ubuziranenge (KBS) cyari cyatangaje ko iyo sukari itujuje ibisabwa kugira ngo abantu bayikoreshe.

    Byari byitezwe ko yangizwa hakoreshejwe kuyihinduramo ikinyabutabire cya ethanol gikoreshwa mu nganda.

    Uko kuyihindura kwari gukorwa n'inzego zitandukanye zikora mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge.

    Zari zitezwe ko zishaka igikoresho cyo kuyishyushyamo, ibyo bikanyura mu gutanga isoko ku mugaragaro rikitabirwa na buri muntu wese ubishaka kandi ubishoboye, ndetse hakarihwa imisoro yose ya ngombwa.

    Koskei yagize ati: “Biragaragara ko bamwe mu bategetsi bo mu nzego bireba bikuyeho inshingano zabo, bashyira abaturage mu byago”.

    Uku guhagarikwa ku kazi kubaye mu gihe Abanya-Kenya benshi bugarijwe na kumwe mu gutumbagira gukomeye kw'ibiciro by'isukari kubayeho muri iyi myaka ya vuba ishize, mu gihe hari ikibazo cy'isukari idahagije.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kenya-abategetsi-27-bahagaritswe-kukazi-kubera-gucuruza-isukari-yarengeje-igihe

  • Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 nibwo hakinwaga umukino wo kwishyura wasize Manchester City isezereye Real Madrid ku giteranyo cy'ibitego 5-1 mu mikino yombi.

    Umukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cy'u Bwongereza aho City yari iri mu rugo yatangiye neza muri uyu mukino ibonamo ibitego 2-0.

    Ni ibitego byombi byatsinzwe na Bernado Silva ubwo hari ku munota wa 23 ndetse no ku munota wa 35, bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka  Manchester City iyoboye imbere ya Real Madrid.

    Mu gice cya Kabiri, ikipe ya Manchester City yari mu rugo n'umutoza wayo Pep Guardiola yakomeje kugaragaza inyota yo kubona ibitego byinshi ndetse biza no gutanga umusaruro.


    Bigeze ku munota wa 76 ikipe ya Manchester City yabonye igitego cyatsinzwe na Manuel Akanji ndetse icya kane gitsindwa na Julian Alvarez ubwo hari ku munota wa 90 w'umukino.

    Uyu mukino warangiye ku bitego 4 bya Manchester City ku busa bwa Real Madrid byatumye igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isanzeyo Inter de Milan yo yari yahageze isezereye Milan AC zose zo mu gihugu cy'u Butaliyani.

    Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa tariki ya 10 Kamena 2023, umukino ukazabera mu mujyi wa Istanbul wo muri Turkiya kuri Atatürk Olympic Stadium.

    The post Manchester City yasanze Inter Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Real Madrid appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/manchester-city-yasanze-inter-milan-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league-isezereye-real-madrid/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=manchester-city-yasanze-inter-milan-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league-isezereye-real-madrid

  • Urubanza rw’umubyinnyi Tity Brown rwasubitswe ku nshuro ya 5 #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Ishimwe Thierry [Tity Brown], urubanza aregwamo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure rwongeye gusubikwa ku nshuro ya 5.

    Tity Brown arimo kujuririra iminsi 30 yakatiwe gufungwa by’agateganyo mu gihe hagikomeje gukusanywa ibimenyetso.

    Iyi minsi yayikatiwe mu Kuboza 2021, yahise ayijuririra ariko urubanza rwe rukagenda rusubikwa ku bw’impamvu zitandukanye.

    Uru rubanza rwari rwimuriwe uyu munsi ku wa 18 Gicurasi 2023, rwongeye gusubikwa n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwimurirwa ku wa 20 Nyakanga 2023.

    Bakigera imbere y’inteko iburanisha, uwunganira Tity Brown yasabye ko umukiliya we ko yarekurwa mu gihe hagitegerejwe ibisubizo bya DNA.

    Ubushinjacyaha bwabwiye inteko iburanisha ko batakwemera ko uyu musore agomba kubitegereza kubera ko yanagize uruhare mu itinda ryo kugira ngo ibi bizami bifatwe.

    Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi bisubizo bizaboneka mu gihe cy’ukwezi. Urukiko rwahise rufata umwanzuro wo gusubika urubanza rwimurirwa tariki ya 20 Nyakanga 2023.

    Tity Brown akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17 bivugwa ko yakoze ku wa 14 Kanama 2021 anamutera inda ariko k’ubusabe bw’umwana inda yaje gukurwamo.

    Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko yohereje umwana gusura nyirarume mu biruhuko, atashye avuga ko yarwaye igifu.

    Umwana yajyanywe ku bitaro bya Kibagabaga kuvuzwa, maze basanga atwite aho yavuze ko yagiye gusura Tity Brown mu Karere ka Kicukiro muri Kagarama bikarangira amusambanyije.

    Tity Brown yavuze ko uwo mwana koko yagiye kumusura ariko akaba atarinjiye mu nzu bityo ko ibyo ashinjwa ntabyabaye.

    Urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe ku nshuro ya 5

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urubanza-rw-umubyinnyi-tity-brown-rwasubitswe-ku-nshuro-ya-5

  • AMAFOTO: Dj Klean wa TVR yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we #rwanda #RwOT

    Klean Herbert [DJ Klean], uzwi mu kiganiro ‘Saturday Moto Moto’ gitambuka kuri televiziyo Rwanda, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Steicy bitegura kurushinga.

    DJ Klean ni umwe mu basore bagezweho kandi bakunzwe mu kazi ko kuvanga imiziki muri Kigali.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu nibwo amafoto y’uko DJ Klean yasabye inkumi yihebeye ko yazamubera umugore igihe basigaje ku Isi bakakimarana undi akabyemera, yagiye hanze.

    Ni mu gihe umuhango wo kumwambika impeta wabaye tariki ya 16 Gicurasi 2023.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, DJ Klean yagize ati “Umutima wanjye wose ku buzima bwanjye bwose.”

    Steicy na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Nzahora nshima Uwiteka kubera gukiranuka kwe, nzaririmba ibisingizo by’izina ry’umwami usumba byose!”

    DJ Klean akaba ari umwe kandi mu bagize itsinda ry’aba-DJs rya DJ Pius rizwi nka 1k Entertainment.

    DJ Klean yambitse impeta ya fiançailles Steicy

    Steicy ugiye kurushinga na DJ Klean

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/amafoto-dj-klean-wa-tvr-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we

  • Nyina wa Cristiano yavuze ku byo gukoresha abapfumu ngo batandukanye Ronaldo na Georgina Rodriguez, yitabaje abanyamategeko #rwanda #RwOT

    Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yavuze ko yamaze kwitabaza abanyamategeko be ngo bamufashe gusukura izina rye ririmo kwanduzwa n’itangazamakuru umunsi ku munsi.

    Hamaze iminsi havugwa uruntu runtu mu mubano w’ikirangirire muri ruhago gikomoka muri Portugal, gikinira Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo ndetse n’umukunzi we, umunyamideli ukomoka muri Espagne, Georgina Rodriguez.

    Nyuma nibwo ibitangazamakuru muri Portugal byatangiye kwandika ko ubyihishe inyuma ari nyina wa Cristiano Ronaldo ari we urimo gukoresha abapfumu ngo atandukanye Cristiano na Rodriguez ndetse ko ari we wagiye utuma badashyingiranwa kuko akeka ko uyu mugore yaba agenzwa n’amafaranga y’umuhungu we.

    Mushiki wa Cristiano Ronaldo, Katia Aveiro yabaye uwa mbere mu kunyomoza aya makuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ati “nafunguye imbuga nkoranyambaga nsangaho amakuru ateye isesemi atari n’ukuri… kuri iyi nshuro ntabwo bizagenda gutyo gusa. Yaba iki kinyamakuru cy’umwanda cyangwa ugiha amakuru.”

    Yakomeje avuga ko arambiwe aya makuru y’ibihuha avugwa ku muryango we.

    Ati “turi mu gihe aho buri kimwe kiba ngo gitwike. Nanga aya makuru, iki kinyamakuru n’ibyo batanganza. Mama ari hafi kuzuza imyaka 70, yanyuze muri byinshi muri ubu buzima ngo akuze abana be, njye ubwanjye zashyira iherezo ku wo ari we wese wazanye igitekerezo cyiza cyo gutangaza iyi nkuru.”

    Nyina Maria Dolores Aveiro na we abinyujije kuri Instagram akaba yavuze ko atari ko bizahora, ubu yamaze kubimenyesha abanyamategeko be.

    Ati “ndahamya ko uyu munsi tariki ya 16 Gicurasi 2023 namaze kuvugana n’abanyunganira mu mategeko ngo basukure izina ryanjye ku bw’umuryango wanjye no ku bw’icyo basobanuye mu buzima bwanjye.”

    Yavuze ko kimwe mu binyamakuru bizwi muri Portugal cyamwanditseho inkuru y’ibihuha bakanatuka izina ry’umuryango we kugira ngo gikomeze kumenyekana.

    Avuga ko cyatangaje amakuru ateye ubwoba y’ibihuha aho basa nabamushinje gushaka gutwara ibyinshimo by’umwe mu bana be.

    Ati “iyi nkuru ivuga ibintu biteye ubwoba, ko nashatse gutwara ibyishimo by’umwe mu bana banjye, ibyo ni ibihuha bitabayeho bigamije kutubabaza. “

    Yakomeje agira ati “ntabwo nzigera nemera ko abo bantu batari abanyamwuga bakoresha izina ryanjye baryangiza.”

    Yavuze ko agiye kugira icyo akora atari ukwirinda n’abe gusa ahubwo ari no kugaragaza ko ibyatangajwe byose ari ibinyoma.

    Yavuze ko hagomba kubaho igikorwa cyo kwirwanaho iyo bigeze ku kintu cy’agaciro bafite ari wo muryango.

    Ati “ndashimira abankurikira bakananyubaha n’abanjye, mwitondere ibyavuzwe bikanandikwa, hagiye kubaho kwitabara nyuma y’aya makuru ababaza, agasiga dusiga nta bwinyagamburiro iyo bigeze ku mutungo w’agaciro wacu ari wo muryango.”

    Ati “abazukuru banjye bamwe bazi gusoma, bakumva n’ibyo bantu bavuga ni yo mpamvu ntazacika intege kugeza iki kingamakuru kigaragaje buri kimwe cyanditse.”

    Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez batangiye gukundana 2016 bahuriye mu Mujyi wa Madrid muri Espagne aho yakiniraga Real Madrid undi acuruza mu iduka rya Gucci. Bamaze kubyarana abana 3.

    Nyina wa Cristiano yashinjwe gushaka gusenyera Ronaldo yifashishije abapfumu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-cristiano-yavuze-ku-byo-gukoresha-abapfumu-ngo-batandukanye-ronaldo-na-georgina-rodriguez-yitabaje-abanyamategeko

  • Titi Brown umaze umwaka n’igice afunzwe agiye kujurira icyemezo cyo ku mufunga iminsi 30 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Titi Brown umaze umwaka n'igice afunzwe agiye kujurira icyemezo cyo ku mufunga iminsi 30

    Umubyinnyi rurangiranwa Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown mu myidagaduro nyarwanda agiye kujurira icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 yakatiwe n'urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro.

    Urubanza rw'uyu musore umaze umwaka n'igice afunze rumaze gusubikwa inshuro 4 mu bihe bitandukanye ashinjwa icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure.

    Source : https://yegob.rw/titi-brown-umaze-umwaka-nigice-afunzwe-agiye-kujurira-icyemezo-cyo-ku-mufunga-iminsi-30/

  • Yoo! Man Martin yavuze igikorwa cyuzuyemo ubumuntu yakorewe n’umukozi w’Imana pasteur Rutayisire ubwo yari afite imyaka 11 yonyine – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yoo! Man Martin yavuze igikorwa cyuzuyemo ubumuntu yakorewe n'umukozi w'Imana pasteur Rutayisire ubwo yari afite imyaka 11 yonyine

    Mani Martin yavuze ko agifite ku mutima Dr Antoine Rutayisire, umukozi w'Imana wamufashije gukora kasete ze ebyiri za mbere yasohoye afite imyaka 11 y'amavuko.

    Igitekerezo cyo gufata amajwi y'indirimbo ze, Mani Martin, ahamya ko cyaturutse ku kuba ku rusengero rwabo hari studio yabikoraga.

    Icyakora nubwo ku rusengero hari studio, gukora kasete z'indirimbo yashakaga gufatira amajwi byari kumusaba ibihumbi 105 Fw atari afite.

    Mani Martin ahamya ko nyuma yo kuririmbira Dr Antoine Rutayisire wari ufite ikigo cyafashaga abana, yaje kumwemerera ubufasha amwishyurira ibihumbi 105 Frw.

    Ibyo Mani Martin yabikomojeho ubwo yongeraga kwibutsa abantu ko hari indi Album nshya agiye gushyira hanze nyuma yiyo aheruka gukora akayita 'Afro' ahagana muri 2017.

    'Nomade' ni Album nshya igizwe n'indirimbo umunani zirimo izo yafatanyije n'abahanzi batandukanye barimo Soul Bang's ufite izina rikomeye muri Guinée Conakry, wanegukanye Igihembo Prix découvertes RFI mu 2016 na Bill Ruzima.

    Source : https://yegob.rw/yoo-man-martin-yavuze-igikorwa-cyuzuyemo-ubumuntu-yakorewe-numukozi-wimana-pasteur-rutayisire-ubwo-yari-afite-imyaka-11-yonyine/

  • Rubavu: Abakora uburaya ‘Indaya’ barataka ibihembo bikomeye kubera kubura abakiriya babishyuraga mu madorari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakora uburaya 'Indaya' barataka ibihembo bikomeye kubera kubura abakiriya babishyuraga mu madorari.

    Abaganiriye n'ikinyamakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, bemeje ko babuze abakiriya babo babishyuraga mu mu madorari.

    Abakorera uburaya mu karere ka Rubavu, bavuze ko bajyaga bambuka bakajya muru Congo aho bahuriragayo n'abagabo babishyuraga mu Madorari.

    Umwe yavuze ko bishyurwaga amadorari 100 ku kuryamana n'umugabo umwe muri Congo

    Bavuga ko guhera mu mwaka ushize batangiye guhura n'ingaruka zo gufunga imipaka ihuza u Rwanda na RDC, kuko batakibona amadolari n'Amayero bishyurwaga n'abakire bo muri icyo gihugu.

    Bamwe bavuga ko bakumbuye amadolari bahabwaga n'Ingabo zoherejwe mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri RDC (MONUSCO).

    Kuri ubu abo bambukiranyaga umupaka bagiye mu kazi k'uburaya, basigaye babikorera mu Rwanda ndetse bakanategereza abaherwa bari buturuke i Kigali.

    Source : https://yegob.rw/rubavu-abakora-uburaya-indaya-barataka-ibihembo-bikomeye-kubera-kubura-abakiriya-babishyuraga-mu-madorari/

  • No ku myaka 5 yabaga yicaye imbere ya Piano, dore ifoto y’umugabo wa Knowless afite imyaka 5 (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    No ku myaka 5 yabaga yicaye imbere ya Piano, dore ifoto y'umugabo wa Knowless afite imyaka 5 (ifoto)

    Ishimwe Clement uri mu ba Producer ba mbere mu Rwanda byagaragaye ko yize umuziki kuva na kera dore ko ku myaka 5 yari atangiye kujya yiga Piano.

    Source : https://yegob.rw/no-ku-myaka-5-yabaga-yicaye-imbere-ya-piano-dore-ifoto-yumugabo-wa-knowless-afite-imyaka-5-ifoto/