Blog

  • 95% by'ibibazo bishyikirizwa Abunzi bikemuka hatitabajwe inkiko – #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda yabonye uko abantu babana, aca umugani uvuga ko nta zibana zidakomanya amahembe.

    Mu gufasha abaturage kwikemurira ibyo bibazo batagombye gusiragira mu nkiko, Leta y'u Rwanda yashyizeho komite z'abunzi zikemura ibibazo bitari mu byaha nshinjabyaha.

    Mu biganiro bihuriyemo ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, birebera hamwe uko abaturage bagerejwe serivisi z'ubutabera kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa by'ubutabera, Anastase Nabahire, yavuze ko nyuma y'imirimo yakozwe n'Inkiko Gacaca, byagaragaye ko Abanyarwanda bashobora kwikemurira ibibazo hitabajwe inkiko.

    Yagaragaje ko komite z'Abunzi mu mwaka zikemura ibibazo birenga ibihumbi 60 kandi hafi ya byose bikemurwa neza.

    Ati 'Komite z'abunzi iyo urebye imirimo zikora ku mwaka, zakira ibibazo birenga ibihumbi 60, zikabikemura ku gipimo cya 95%, ibindi bisigaye bizamo kujurira ariko nanone inkiko zabirebamo zikemeza ko ibyo Abunzi bari barakoze ku gipimo cyo hejuru ya 90% byujuje ubuziranenge.'

    Nabahire yavuze ko u Rwanda rwashyizeho politiki y'ubutabera nkurikiranabyaha na politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, byose bigamije kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Imiryango itanga ubufasha mu by'amategeko, Me Andrews Kananga, yavuze ko hari ibibazo bito bidakwiye kugera mu nkiko, biba bigomba gukemukira hasi kuko bibateza igihombo.

    Ati 'Mu nzego z'ubutabera nk'inkiko hajyeyo ibibazo bikomeye, aho gusanga umuntu ajya mu rukiko aburana igitoki, aho gusanga umuntu ajya mu rukiko aburana metero kare y'umurima we ngo amare imyaka itanu. Ibyo bintu bikemurirwe hariya.'

    Me Kananga yavuze ko kuba ibibazo bimwe bikijya mu nkiko biterwa n'uko abaturage badasobanukiwe amategeko na gahunda zishyirwaho zo kubikemura, bituma bumva ko igikomye cyose bagomba kwerekeza ku rukiko.

    Raporo ya Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere yagejejwe kuri Sena y'u Rwanda kuwa 23 Werurwe 2023, yerekanye ko mu mwaka w'ubucamanza wa 2020/21 mu nkiko zose zo mu Rwanda harimo imanza 78.859 mu gihe mu mwaka ushize wa 2021/22, mu nkiko hose harimo imanza 84,243.

    Minisiteri y'Ubutabera ikangurira abaturage kubanza kuganira ku kibazo bafitanye, kuva ku nzego z'ibanze kugera ku rwego rw'abunzi byananirana bikabona kujya mu nkiko.

    Komite y'Abunzi ku rwego rw'Akagari n'Umurenge igizwe n'abantu barindwi, batorerwa manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa.

    Ibibazo bikemurwa na komite y'abunzi harimo ibyerekeye imitungo yimukanwa n'itimukanwa, kutubahiriza amasezerano hagati y'abantu ku giti cyabo bitarengeje agaciro ka miliyoni eshatu n'ibibazo by'umuryango bidasaba gufata icyemezo ku irangamimerere y'abantu.

    Abunzi bakemura ibibazo ibihumbi 60 ku mwaka

    Abatanga ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba basanga abaturage bagomba kwegerezwa serivisi z’ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/95-by-ibibazo-bishyikirizwa-abunzi-bikemuka-hatitabajwe-inkiko

  • Polisi igiye kongera 'Camera' zimukanwa zo mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Ni ibintu byari bishya mu Rwanda ndetse ntibyatinze, abatwara imodoka batangira kubona imvano y'ubwo butumwa babaga bakiriye nyuma yo gufotorwa na 'Camera' zigenzura abashoferi barenza umuvuduko.

    Ni 'Camera' ishyirwa ku ruhande rw'umuhanda igafotora purake y'imodoka irimo guturuka imbere yayo, iyo yarengeje umuvuduko w'ibilometero byagenwe.

    Iyo imaze gufotora nimero y'ikinyabiziga, ihita itanga amakuru binyuze mu ikoranabuhanga rya Polisi y'Igihugu, bityo nyir'ikinyabiziga agahita yakira ubutumwa bumubwira ko yarengeje umuvuduko, bityo akaba yandikiwe amande agomba kwishyura.

    Bitewe n'uko mu 2019, aribwo mu Rwanda haje Robot yitwa 'Sophia' yari yitabiriye Inama ku Ikoranabuhanga muri Afurika [Transform Africa], Abanyarwanda bahiye kuyitirira izi 'Camera'.

    Ni Camera zabanje gushyirwa ku mihanda minini y'igihugu nka Kigali-Kagitumba, Kigali-Rusumo, Kigali-Nyamata-Nemba, Kigali-Muhanga-Huye-Rusizi, Kigali-Musanze-Rubavu, ariko nyuma zaje kugenga zishyirwa hose.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y'Igihugu, DIGP Vincent Sano, yavuze ko izi 'Camera' zafashije mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

    Ati ''Zaradufashije cyane, ikintu cy'umuvuduko nibura iyo umuntu agiye gufata imodoka ava iwe mu rugo, hari uburyo atekereza kuri 'Camera'. Icyo tuba tugamije cyane cyane ni uguhindura imitekerereze y'umuntu utwaye ikinyabiziga.''

    ''Umuntu ava mu rugo yumva agomba kwitwararika ngo 'Camera' itamufotora.''

    Nyuma ya 'Sophia' , haje kuzanwa izindi 'Camera' zigendanwa aho zo zikoreshwa n'Umupolisi ugenda akayitereka ahantu hihishe ikajya icunga imodoka yarengeje umuvuduko igahita iyifotora.

    Izi zo akenshi ziba zihishe mu bigunda, mu miyenzi, mu byatsi n'ahandi.

    Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerard Mpayimana yabwiye IGIHE ko kuri ubu Polisi ifite 'Camera' zigendanwa zigera kuri 30 ariko mu gihe cya vuba hazongerwamo izindi.

    Polisi y’Igihugu yatangaje ko igiye kongera umubare wa Camera zimukanwa mu gukomeza gukumira impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-igiye-kongera-camera-zimukanwa-zo-mu-muhanda

  • Perezida Kagame yakiriye itsinda rya Morgridge Family Foundation baganira ku bufatanye mu burezi – #rwanda #RwOT

    Umuryango Morgridge Family Foundation washinzwe mu 2008 ufite icyicaro i Denver muri Colorado muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, wibanda cyane ku bikorwa bigamije gukemura ibibazo runaka bihari.

    Porogaramu z'uyu muryango harimo no gufasha abanyeshuri hagamijwe kububakira ubushobozi no kubatoza gukora ibikorwa by'ubugiraneza mu gihe kizaza kuko bazaba barakuranye umuco wo gutanga no gusubiza amaso inyuma aho baturutse.

    Kuri uyu wa Gatatu, itsinda rya Morgridge Family Foundation ryasuye Bridge2Rwanda, ikigo gitegura abanyeshuri kikanabashakira ibigo by'icyitegererezo bakwigamo hirya no hino ku Isi.

    Bakigera mu Rwanda basuye igikoni cy'Umuryango udaharanira inyungu wita ku barwayi, Solid'Africa, washinzwe hagamijwe ibikorwa by'urukundo. Washinzwe na Isabelle Kamaliza, aho mu bikorwa byawo wibanda ku kugemurira abarwayi baba mu bitaro badafite kirengera.

    Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda rya Morgridge Family Foundation

    Baganiriye ku bufatanye mu by’uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-itsinda-rya-morgridge-family-foundation-baganira-ku

  • Minisitiri Biruta yerekanye umuti wo kwivanga kw'amahanga mu bibazo bya Afurika – #rwanda #RwOT

    Abahanga mu bya politiki n'ubutwererane, bagaragaza ko ibihugu cyane cyane ibyo mu Burengerazuba bw'Isi byivanga mu mikorere y'ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika, kugeza ubwo bibihitiramo abayobozi n'uko bibaho.

    Ibi bituma ingamba na gahunda nziza zifashwe n'abanyafurika zitagerwaho ngo zihindure imibereho n'iterambere ry'abaturage kuko haba hari abantu bari inyuma basunika mu nyungu zabo.

    Mu kiganiro cyagarukaga ku kibazo cy'amahanga akomeza kwivanga mu bibazo bya Afurika, cyatangiwe mu nama ya 10 yiga ku bibazo bibangamiye umutekano n'ibisubizo byabikemura, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko 'guha amahirwe abaturage bose no gushyiraho politiki nziza' byakemura iki kibazo.

    Ni ikiganiro Dr Biruta yahuriyemo n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, umunya-Kenya Prof PLO Lumumba na Dr Brian Tamuka Kagoro.

    Minisitiri Dr Biruta kwivanga kw'amahanga mu bibazo bya Afurika atari bishya kandi bikorwa mu ngeri zinyuranye z'ubuzima bw'igihugu nk'ubucuruzi, politiki, ubuhinzi, ubukungu, uburezi n'imibereho rusange.

    Ati 'Ni ingenzi ko ibihugu byacu bigerageza gukuraho uko kwivanga kugira ngo ingaruka zabyo ziveho. Dukeneye guhindura imyumvire yacu'.

    'Guha amahirwe abaturage bacu, kurwanya ruswa, kubaha amahirwe angana, gushyiraho politiki nziza no kuzishyira mu bikorwa kandi bigakorwa mu nyungu za buri wese. Ibi bizagabanya uko kwivanga kw'ibindi bihugu'.

    Yavuze ko u Rwanda rushyize imbere ubufatanye buri wese yungukiramo, kumenya icyo rukeneye, gushyiraho amategeko, politiki nziza, kujya mu miryango y'akarere byose bikarufasha mu gutera imbere.

    Ati 'Afurika yashyizeho gahunda nyinshi nziza zizafasha mu kwihuza nk'isoko rusange rya Afurika, icyerekezo cya 2063. Iki ni ikintu kizatuma Afurika ikorana n'ibindi bihugu yubake ubufatanye bukenewe, bubyara umusaruro. Ibi byose bigomba kubakira ku miryango y'akarere'.

    Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Faki Moussa Mahamat, yavuze ko nubwo Afurika yabonye ubwigenge, hakiri uburyo bwo kwivanga yaba muri politiki, dipolomasi, igisirikare, gutera inkunga abacancuro bakuraho za guverinoma, imitwe yitwaza intwaro n'ibindi.

    Ati 'Urebye ibibazo by'umutekano byose biri muri Afurika, usanga harimo uko kwivanga kw'amahanga'.

    Faki Mahamat yanenze uburyo umugabane wa Afurika ushyiraho gahunda nziza ariko kuzikurikiza bikananirana. Yatanze urugero kuri pasiporo imwe nyafurika yaheze mu kabati.

    Ati 'Gahunda nziza zirahari mu nyandiko, amasezerano arahari ariko ikibazo ni ugushyira mu bikorwa. Ni gute twashyira mu bikorwa amasezerano y'isoko rusange hatariho ukwishyira ukizana, uko ni ukwinyuramo. Ikibazo gihari ni ugushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje'.

    Prof. Lumumba asanga igihe kigeze ngo Afurika ishyire hamwe, ikorere hamwe kandi ifatire ibyemezo hamwe kuko ntibitagenda gutya, amahanga azakomeza kwivanga mu nzego zayo z'uburezi, ubuzima, ubukungu n'izindi. Ibi bizagerwaho binyuze mu cyerekezo 2063, Isoko rusange rya Afurika, Amasezerano ya Maputo, aya Malabo n'izindi gahunda.

    Ati 'Afurika ikwiye guhagarika guceceka, ntabwo u Rwanda ruzahangana nabo rwonyine, ntabwo u Burundi buzabikora ariko duhagurutse nk'akarere, nk'umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, dushobora gushyira iherezo kuri iki kibazo'.

    Prof. Lumumba yatunze agatoki ukwivanga kw'amahanga binyuze mu miryango mpuzamahanga nka za USAID, UKAid n'iyindi miryango mpuzamahanga, ijya mu bihugu ifite intego yo kwivanga no kugira ijambo mu mishinga yabyo no gukoresha inzego zabyo.

    Ati 'Imiryango bazana ni igamije gutuma tuba nk'abana bagaburirwa, ni yo mpamvu dukeneye ibyacu kubyimenyera kandi tugakorera hamwe. Niba Amerika iganira n'u Rwanda kuri caguwa, ntabwo ruzabyanga, ariko ari EAC yose byakunda'.

    Dr Kagoro asanga abanyafurika bakwiye kubanza guhindura imyumvire no gukunda umugabane wabo, kuko usanga n'abiba bajya gushora imari no kugura imitungo i Burayi.

    Ati 'Birakenewe ko uyu mugabane wiyubaka mu bitekerezo ukumva ko utagomba kugaburirwa n'abandi. Kwivanga mu byacu bituruka mu kwiyumva ko turi hasi y'abandi'.

    Ni inama y'iminsi itatu yo kurebera hamwe ibibazo by'umutekano byugarije Isi muri iki gihe no kubishakira ibisubizo, ihurije hamwe abarimu n'abahanga muri Kaminuza, abayobozi mu nzego zitandukanye n'abasirikare bakuru. Yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yerekanye-umuti-wo-kwivanga-kw-amahanga-mu-bibazo-bya-afurika

  • U Burundi bwatatse ko Abanyarwanda bajya gucukurayo amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Muremure ni umugezi ugabanya Intara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru ndetse n'Intara ya Kayanza mu Burundi. Uruzinduko Col. Cishahayo yahagiriye rwari rugamije kugenzura uburyo amabuye y'agaciro acukurwa ndetse no 'kureba aho abantu bo mu Rwanda bacukuye amabuye mu minsi ishize'.

    Urwo rugendo yarukoze ari kumwe n'inzego z'umutekano zirimo Polisi n'Igisirikare, arangije agirana ikiganiro n'abaturage bo muri ako gace, ababwira ko bagomba kuba maso ntihagire umuntu ujyayo gucukura amabuye.

    Aho hantu bivugwa ko hari amabuye y'agaciro ya Coltan. Ku ruhande rw'u Rwanda aho, nta bucukuzi bwemewe n'amategeko buhakorerwa kuko n'umuntu wari warahawe uruhushya ngo acukure, rwarangiye mu 2019, kuva icyo gihe ibyo bikorwa byarahagaze.

    Ni ahantu hagati y'imisozi, ndetse mu nkengero zayo mu Burundi, haracyakorerwa ibikorwa by'ubucukuzi gusa si hafi y'u Rwanda, muri make si hafi y'aho havugwa.

    Aho havugwa ko Abanyarwanda bajya kwiba amabuye, Abarundi bahacukuraga amabuye mu buryo bwemewe n'amategeko, na bo bamaze amezi atandatu bahagaritse ibyo bikorwa.

    Umwe mu bantu bazi neza aka gace yabwiye IGIHE ati 'Ni ahantu hari akagezi gato wadahisha amazi ibasi, si umugezi ufatika, bivugwa ko mu mucanga waho habamo Coltan. Imisozi yo hakurya i Burundi ho baracukura.'

    Aha hantu bivugwa ko hari amabuye y'agaciro ya Coltan acukurwa mu Burundi

    Abajya gucukura aho hantu ni abajura

    Ubuyobozi bw'Intara y'Amajyepfo busobanura ko abantu bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri uwo mugezi, ari ababa bagiyeyo mu bikorwa binyuranyije n'amategeko.

    Guverineri Kayitesi Alice yabwiye IGIHE ko ku ruhande rw'u Rwanda, hari Inkeragutabara zishinzwe gukumira ko hari abantu bambuka bajya mu bikorwa by'ubucukuzi butemewe, ndetse ko no ku rubande rw'u Burundi haba hari abashinzwe umutekano.

    Ati 'Hajya habamo amabuye y'agaciro ariko ababikora ni ababikora mu buryo butemewe. Hari abaturage bamwe [babikora], nibuka ko kuva naba Guverineri, hari inshuro imwe byabayeho aho abaturage bagiyemo gucukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe, ariko ni igikorwa dufatanya cyane cyane na Musitanteri na Meya hakabamo kubica intege no kugaragaza ko bitemewe ku mpande zombi. Ni umugezi ntushobora kumenya ngo aha ni mu Rwanda, aha ni mu Burundi.'

    Guverineri Kayitesi yavuze ko abaturage bafatiwe muri ubwo bucukuzi butemewe bakurikiranwa, ndetse ko n'ubu hari abari imbere y'inzego z'ubutabera.

    Ati 'Turanateganya ko Musitanteri wabo na Meya wa Nyaruguru bongera bagahura n'abaturage aho bagaca intege ibyo bikorwa. Ababikora babikora mu buryo butemewe.'

    Amakuru IGIHE ifite ni uko hari ubushakashatsi bugamije kureba niba hari amabuye y'agaciro ari mu Karere ka Nyaruguru ku buryo yacukurwa mu buryo bwemewe n'amategeko.

    Umwe mu bavuka muri aka karere waganiriye na IGIHE yagize ati 'Amabuye twe turayafite. Twakuze batubwira ko n'izo za zahabu zihari. Twavutse twumva abantu ngo bagiye gucukura Zahabu.'

    Kuri uyu musozi hari umugezi ugabanya Intara y'Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru ndetse n'Intara ya Kayanza mu Burundi

    U Rwanda rwacuruje amabuye y'agaciro ya miliyari zirenga 247 Frw mu mezi atatu

    Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu Rwanda (RMB) cyatangaje ko mu mezi atatu ya mbere y'umwaka wa 2023, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwinjirije u Rwanda miliyoni 247.480.699,40$ (arenga miliyari 247 Frw).

    Kuva muri Mutarama-Werurwe 2023, u Rwanda rwacuruje amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti angana n'ibilo 316.093 muri Mutarama, yinjije 5.436.480$, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 320.555 yinjije 5.398.054$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 363.701 yinjiza 5.903.483$.

    Umusaruro wa Coltan u Rwanda rwohereje mu mahanga wariyongereye, aho muri Mutarama hacurujwe ibilo 124.514 byinjiza 5.911.646$, muri Gashyantare hacuruzwa ibilo 138.205 bya 6.985.467$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 213.065 bya 11.415.082$.

    Amabuye ya Wolfram yacurujwe muri Mutarama yanganaga n'ibilo 129.407 bya 1.723.665$, muri Gashyantare hacurujwe ibilo 211.449 bya 2.973.988$ naho muri Werurwe hacuruzwa ibilo 231.844 bya 3.261.757$.

    Amabuye ya Zahabu ni yo yinjirije u Rwanda cyane kuko muri Mutarama rwacuruje ibilo 850 byinjiza 53.234.196,20$; muri Gashyantare hacurujwe ibilo 745 bya 46.529.585,80$ naho muri Werurwe hacurujwe ibilo 1.465 bya 90.519.870$.

    Andi mabuye y'agaciro yacurujwe angana n'ibilo 2.545.274 bya 5.103.373,9$ muri Mutarama, ibilo 500.971 bya 872.301,6$ muri Gashyantare n'ibilo 827.041 bya 2.211.749$ muri Werurwe.

    Muri rusange, kuva muri Mutarama kugeza muri Werurwe 2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibilo 5.925.199 bifite agaciro ka 247.480.699,40$.

    Mu 2022, amabuye y'agaciro yoherezwa mu mahanga yinjirije u Rwanda agera kuri Miliyoni 683 z'Amadolari (hafi Miliyari 740 Frw), ni ukuvuga ko yazamutseho 52,3 %, ugereranyije na Miliyoni 448 z'Amadolari (hafi Miliyari 486 Frw) rwari rwinjije mu mwaka wabanje.

    Guverineri w'Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Rémy Cishahayo, aherutse gusaba abaturage kuba maso, bakajya bacunga umuntu wese ujya kubiba amabuye y'agaciro

    Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza n’abaturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burundi-bwatatse-ko-abanyarwanda-bajya-gucukurayo-amabuye-y-agaciro

  • Ibihugu bitandatu bya Afurika mu rugamba rwo kunga u Burusiya na (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky bemeye kwakira izo ntumwa za Afurika nizijyayo.

    Perezida Ramaphosa yavuze ko mu mpera z'icyumweru gishize yavuganye kuri telefone na Ramaphosa ndetse na Zelensky, akabagezaho uburyo ibihugu bitandatu bya Afurika byateguye bwakwifashishwa mu kurangiza intambara.

    Ibyo bihugu ni Afurika y'Epfo, Sénégal, Congo, Uganda, Misiri na Zambia.

    Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ndetse n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe basobanuriwe kuri iyo gahunda ibyo bihugu bifite igamije guhosha intambara.

    Ntabwo Perezida Ramaphosa yatangaje igihe izo ntumwa za Afurika zizagerera muri Ukraine cyangwa u Burusiya.

    Bibaye nyuma y'iminsi Afurika y'Epfo iri gushyirwa mu majwi ku bufasha icyo gihugu giha u Burusiya, ndetse Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushinja icyo gihugu koherereza intwaro u Burusiya kandi buri mu bihano.

    Ibindi bihugu byagerageje ubuhuza hagati ya Ukraine n'u Burusiya ntabwo byatanze umusaruro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibihugu-bitandatu-bya-afurika-mu-rugamba-rwo-kunga-u-burusiya-na-ukraine

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO WIMUKANWA UGIZWE N'UBUKI BUHEREREYE (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    UMUHESHA W'INKIKO W'UMWUGA, ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA UMUTUGO WIMUKANWA UGIZWE N'UBUKI AMAJEREKANI 624 , UHEREREYE BUGESERA-JABANA-KABUYE-MURAMA.

    IPIGANWA MU CYAMUNARA MU BURYO BW'IKORANABUHANGA RIZATANGIRA TARIKI YA 23/05/2023 SAA SABA Z'AMANYWA KUGEZA 30/05/2023 SAA SABA Z'AMANYWA.

    WIFUZA IBINDI BISOBANURO YASOMA ITANGAZO RIRI HANO HASI CYANGWA SE AGAHAMAGARA:+0788581602.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-umutungo-wimukanwa-ugizwe-n-ubuki-buherereye-bugesera

  • Itangazo: KAYIRANGA Hakim Omar yasabye guhindura amazina akitwa MASUDI (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa KAYIRANGA Hakim Omar yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MASUDI Hakimu Omar Prince mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-kayiranga-hakim-omar-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-masudi-hakimu

  • Ruhango: Umugabo yiyahuye y’imanitse mu giti cyari mu gishanga bitewe n’indwara idakira yari amaranye imyaka 18 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ruhango: Umugabo yiyahuye y'imanitse mu giti cyari mu gishanga bitewe n'indwara idakira yari amaranye imyaka 18

    Umugabo wo mu karere Ruhango Mu murenge wa Ruhango yiyahuye nyuma yo kumarana imyaka 18 uburwayi bwo mu nda budasobanutse.

    Uyu mugabo witwa Mugarantagara Siriru wari uri mu kigero cy'imyaka 61 yiyahuye ny'uma y'indwara yo mu nda yari amaranye imyaka 18 akaba yarayivuje guhera icyo gihe bikanga ndetse yewe akajya no mu buvuzi bwa kinyarwanda gusa bikananirana.

    Nk'uko umukobwa we aganira na BTN TV yabivuze, yavuze papa we yahoraga ataka amanywa n'ijoro kubera uburibwe bukabije yanyuragamo kuko ngo yumvaga mu nda ye harimo nk'umuriro w'ikibatsi.

    Ni ko ku mugoroba wo kuwa 17, Gicurasi 2023 uyu mugabo yagiye mu gishanga agafata umugozi akawuzirika mu giti ubundi akimanaikamo, gusa icyo gihe kumutabara nti byakunze kuko abahageze basanze yanogonotse.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umugabo-yiyahuye-yimanitse-mu-giti-cyari-mu-gishanga-bitewe-nindwara-idakira-yari-amaranye-imyaka-18/

  • Umusore uvanga umuziki kuri Televiziyo y'u Rwanda ‘Dj Klean’ yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Steicy – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uvanga umuziki mu kiganiro 'Saturday Moto Moto' kuri Televiziyo y'u Rwanda witwa Klean Herbert wamamaye nka DJ Klean, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we witwa Steicy bitegura kurushinga.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2023 nibwo amafoto ya DJ Klean yasabye inkumi yihebeye ko yazamubera umugore, undi arabyemera, yagiye hanze.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, DJ Klean yagize ati 'Umutima wanjye wose ku buzima bwanjye bwose.'

    Steicy na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'Nzahora nshima Uwiteka kubera gukiranuka kwe, nzaririmba ibisingizo by'izina ry'umwami usumba byose!'

    Source : https://yegob.rw/umusore-uvanga-umuziki-kuri-televiziyo-yu-rwanda-dj-klean-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we-steicy-amafoto/