Blog

  • Umusore uvanga umuziki kuri Televiziyo y'u Rwanda ‘Dj Klean’ yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Steicy – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore uvanga umuziki mu kiganiro 'Saturday Moto Moto' kuri Televiziyo y'u Rwanda witwa Klean Herbert wamamaye nka DJ Klean, yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we witwa Steicy bitegura kurushinga.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2023 nibwo amafoto ya DJ Klean yasabye inkumi yihebeye ko yazamubera umugore, undi arabyemera, yagiye hanze.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, DJ Klean yagize ati 'Umutima wanjye wose ku buzima bwanjye bwose.'

    Steicy na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'Nzahora nshima Uwiteka kubera gukiranuka kwe, nzaririmba ibisingizo by'izina ry'umwami usumba byose!'

    Source : https://yegob.rw/umusore-uvanga-umuziki-kuri-televiziyo-yu-rwanda-dj-klean-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we-steicy-amafoto/

  • Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu Hassan uzwiho gukunda ruhago yavuze akayabo k’amafaranga azatanga kuri buri gitego kizatsindwa n’umukinnyi wa Young SC ku mukino wa Final ya Confederation Cup – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Mama Samia Suluhu Hassan uzwiho gukunda ruhago yavuze akayabo k'amafaranga azatanga kuri buri gitego kizatsindwa n'umukinnyi wa Young SC ku mukino wa Final ya Confederation Cup

    President wa Tanzania Mama Samia Suluhu Hassan yavuze ko buri gitego cyizatsindwa n'umukinnyi wa Younga SC kuri final ya Confederation Cup azabona $8,500.

    Ikindi yabasezeranyije indege yihariye izatwara abakinnyi n'abafana mu mukino wo kwishyura bazakinira Muri Algeria ubwo bazaba bacakirana na USM Alger.

    Source : https://yegob.rw/perezida-wa-tanzania-mama-samia-suluhu-hassan-uzwiho-gukunda-ruhago-yavuze-akayabo-kamafaranga-azatanga-kuri-buri-gitego-kizatsindwa-numukinnyi-wa-young-sc-ku-mukino-wa-final-ya-confederation-cup/

  • Wagira ngo ni ikosi rya gisirikare: Kigali hagiye kubera irushanwa ry’ibigeragezo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ridasanzwe, rizwi nka 'Waka Warrior Race', aho abaryitabiriye bahatana mu myitozo isaba ingufu, hari abadatinya kuyigereranya n'iya gisirikare.

    Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu aho biteganyijwe ko rizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023.

    Umuntu wese wifuza kurushanwa yemerewe kwitabira ariko n'ushaka kwitabira irushanwa nk'uwishimisha ntiyakumiriwe. Mu dushya turimo ni uko n'utari mu irushanwa azajya abona amanota atuma azatuma ahabwa ibihembo.

    Tariki ya 20 Gicurasi 2023, abiyandikishije  bazahurira kuri Kigali Pelé Stadium, berekeze ku Musozi wa Mont Kigali, aho bazagenda ibilometero biri hagati ya 9.4 na 12.3, ndetse banaterere uwo musozi wa metero 1760.

    Abazitwara neza mu kuzamuka uwo musozi, tariki ya 21 Gicurasi bazakora andi magerageza, azatoranywamo abakinnyi 10 beza, azabera ku Kimihurura. Ibihembo bizatangwa harimo nk'amatike yo kujya gutembera hanze byose bakabikumenyera.

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-ni-ikosi-rya-gisirikare-kigali-hagiye-kubera-irushanwa-ryibigeragezo-amafoto/

  • Real Madrid: Florentino Perez yagarutse ku ba… – #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid, yaraye ikubitiwe mu murima ibuzwa kurya imbuto yari yaramenyereye kurya. Ibi byatumye Perezida wayo Florentino Perez agaruka ku bakinnyi batatu yifuza kuzazana mu ikipe, ikongera ikaba Real Madrid bose batinya.

    Umutoza wa Real Madrid kubera ikibazo cy'abakinnyi badahagije, hari bamwe yagiye ahindurira imyanya, bityo iyo bakinagaho nayo ikazamo icyuho. 

    Urugero rwiza ni nk'umukinnyi ukina mu kibuga hagati Eduardo Camavinga muri uyu mwaka yakunze gukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso.

    Ikipe ya Real Madrid ifite icyuho mu myanya itandukanye 

    Ubu igikenewe mu ikipe ya Real Madrid ni ukuzana abakinnyi baziba icyuho mu myanya itagira abakinnyi bahoraho. Ikindi igomba kuvugurura ikazana abakinnyi bakiri bato kuko harimo bamwe mu bakuze ku buryo utakwizera ko bazamara imyaka ibiri bagikina umupira w'amaguru.

    Inkuru dukesha El Futbolero ivuga ko Florentino Perez yasezeranyije abo mu mujyi wa Madrid ndetse n'abakunzi b'iyi kipe, ko muri iyi mpeshyi bagiye gusohora Miliyono 370 z'amayero mu kugura abakinnyi batatu bakomeye bazayifasha mu mwaka w'imikino utaha.

    Sky Sport yo yavuze ko Florentino Perez yamaze guha abashinzwe kugura abakinnyi Miliyoni 370 z'amayero yo kugura abakinnyi bakiri bato, bo kuza gufasha abari gukura. Muri abo bari gukura harimo Toni Kroos, Karim Benzema ndetse na Luka Modric.

    Frolentino Perez avuga ko ikipe ya Real Madrid izagaruka mu mwaka utaha imeze neza 

    Abakinnyi Florentino Perez yifuza ko binjira mu ikipe ya Real Madrid ni Jude Victor William Bellingham ukinira ikipe ya Brussia Dortmund na Kylian Mbappe wifuje gukinira iyi kipe bikaguma kwanga. Mbappe ubu ari muri Paris Saint-Germain. Umukinnyi wa gatatu wifuzwa na Florentino Perez ni Alfonso Davies ukinira ikipe ya Bayern Munich.

    Florentino Perez yamaze no gutangaza ko bazagura (kugura) aba bakinnyi b'ibikurankota nk'uko tubikesha Sky Sport. Jude Bellingham azagurwa Miliyoni 120 z'amayero, Kylian Mbappe azagurwa miliyoni 180 z'amayero naho Alfonso davies agurwe Miliyoni 70 z'amayero.

    Alfonso Davies mu myambaro y’ikipe ya Real Madrid 

    Jude Bellingham mu myambaro y’ikipe ya Real Madrid 

    Kylian Mbappe mu myambaro y’ikipe ya Real Madrid 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129509/real-madrid-florentino-perez-yagarutse-ku-bakinnyi-ashaka-kugura-mu-mpeshyi-129509.html

  • Uwahaye Impyiko Selena Gomez ababajwe nuko u… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Selena Gomez, amaze iminsi micye atangaje ko yasubiye ku kunywa inzoga nyuma y'imyaka myinshi yarazihagaritse bitewe n'ibibazo by'ubuzima.

    Ibi hari abo byashimishije n’abo byababaje barimo umukinnyi wa filime Francia Raisa wahoze ari inshuti magara ya Selena Gomez yanamwitangiye mu 2017 amuha impyiko ubwo ubuzima bwe bwari habi akamutabara.

    Mu kiganiro Francia Raisa yagiranye na Hollywood Reporter, yavuze ko yababajwe n'uko Selena yasubiye ku nzoga. Yagize ati: 'Sinumva impamvu atakomeza gufata neza impyiko namuhaye. Yagakomeje kuzirinda icyatuma zangirika'.

    Francia yakomeje agira ati: 'Ndabyemera ko afite uburenganzira bwo kunywa inzoga ariko arabizi ko yigeze kugira ibibazo by'impyiko nkamwitangira. Ntabwo nabikoze ngirango azongere azangize. Byarambabaje kumvako aho gukora ibizirinda yasubiye ku nzoga aziko zizangiza impyiko'.

    Hollywood Reporter yatangaje ko Francia Raisa amaze igihe kitari gito yibasira Selena Gomez kuva ubushuti bwabo bwarangira aho aherutse no gutangaza ko uyu muhanzikazi yahise amwicaho ntiyongere kumwikoza kuva yamara kumuha impyiko ibyabo byarangiriye kwa muganga.

    Selena Gomez wasubiye ku nzoga, yatangaje ko yabanje kugisha inama umuganga umukurikirana akabimwemerera akamubwira ko impyiko ze zihagaze neza ntakibazo yagira anyweye agasembuye. Ibi ariko byababaje Francia Raisa wamuhaye impyiko ubwo ize zari zagize ikibazo bakazimubaga mu 2017.

    Francia Raisa wahaye impyiko Selena Gomez, yababajwe n'uko uyu muhanzikazi yasubiye kunywa inzoga 

    Muri 2017 nibwo Francia yahaye impyiko Selena Gomez 

    Aba bombi bahoze ari inshuti magara

    Francia Raisa yavuze ko Selena Gomez yarakwiye kurinda impyiko aho kunywa inzoga zizangiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129510/uwahaye-impyiko-selena-gomez-ababajwe-nuko-uyu-muhanzikazi-yasubiye-ku-nzoga-129510.html

  • Ibye birimo amacenga! Urubanza rwa Tity Brown… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, mu cyumba gifite nimero kane cy’urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, hari kuba urubanza ruregwamo Tity Brown. 

    Isaha ya saa tatu za mu Gitondo ku isaha y’i Kigali mu Rwanda ni bwo uru rubanza rwari kuburanishwa. Abari bategereje uru rubanza batunguwe no kumva ko rusubitswe. 

    InyaRwanda.com twegereye Me Mbonyimpaye Elias wunganira Tity Brown, atubwira ko “Urubanza rusubitswe kubera ko itariki ya Gatatu Gicurasi 2023 najyanye n’umwunganizi wanjye gupimisha ibizamini bya ADN, none ntiboraboneka. Batwijeje ko muri Nyakanga bizaba byabonetse”.

    ADN izafasha iki muri uru rubanza? 

    Kubera ko uriya mukobwa yasambanyijwe agaterwa inda, agasaba ko ikurwamo bikozwe n’umuganga ubifitiye ububasha mu bitaro bya Kibagabaga, basanze yaratewe inda. Iriya nda yakuwemo ariko habikwa ibyo bisigisigi. Bizahuzwa rero na ADN ya Tity Brown barebe niba koko yaramuteye inda. 

    Ese Tity Brown yaba yarateye indwara uriya mukobwa? 

    Havuzwe amakuru y’uburwayi budakira bwatewe uriya mukobwa. Ibi ni ibinyoma byambaye ubusa kuko ibipimo byafashwe, byerekana ko nta ndwara yatewe uriya mukobwa. 

    Uru rubanza rumaze gusubikwa inshuro eshanu 

    Ntibisanzwe kuko ababa muri Showbiz nyarwanda bazi neza ko yaba Prince Kid, Ndimbati, Bamporiki na Turahirwa Moise baburanye byihuse nyamara Tity Brown aracyazubazwa. 

    Ku ngingo yo kubura amikoro bishimangirwa nuko abanyamategeko babanje kunganira Tity Brown bikuye muri dosiye. Dosiye yahise ifatwa na Me Mbonyimpaye Elias. Uyu munyamategeko yatubwiye ko uru rubanza ari urw’inshinjacyaha ku buryo rushobora gusubikwa inshuro zitagira ingano. 

    Urubanza rwe rusubitswe inshuro eshanu ku mpamvu zirimo igihe umwunganira yabuze uko babonana, umucamanza yagiye ku masomo, dosiye ye yabuze ku munsi nyirizina w’urubanza ndetse n’uyu munsi havuzwe ibya ADN. 

    Wibuke ko Tity Brown yatawe muri yombi mu Ugushyingo kwa 2021. Uriya mukobwa wavutse ku itariki 1 Mutarama 2004, yagiye gusura Tity Brown ku itariki 14 Kanama 2021. 

    Tariki 14 Mata yari kuburana mu mizi ku cyaha aregwa birangira haburanishijwe imanza 10 urwe rurasubikwa ku nshuro ya kane rwimurirwa none ku mpamvu z’uko dosiye ye yari yabuze mu rukiko.

    Mu Ukuboza kwa 2021 ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Ishimwe Thierry afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Yahise ajurira ariko urukiko Rwisumbuye rutesha agaciro ubujurire bwe. 

    Icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 17 yagikoze ku itariki 14 Kanama 2021. Me Mbonyimpaye Elias yari yaraburanye n’umukiriya we kubera uburwayi. Indi nshuro rwasubitswe kubera umucamanza wari wagiye ku masomo, hari tariki 8-2-2023. 

    Umukobwa yavutse 1-1-2004 bityo igihe yasambanywaga yari ataruzuza imyaka y’ubukure. Umwana yoherejwe gusura nyirarume mu biruhuko, atashye ahitira kwa Tity Brown. Uyu mwana yasabye ko inda ikurwamo icyakora bafashe ibipimo babihuza na Tity Brown basanga niwe wamuteye inda. 

    Tity Brown yifuje ko yajyana n’umwunganizi we gufatwa ibizamini

    Ku itariki 3 Gicurasi 2023 Me Mbonyimpaye Elias yajyanye na Ishimwe Thierry kuri Rwanda Forensic Laboratory hafatwa ADN. Uyu munsi rero urubanza rwimuriwe ku itariki 20 Kanama 2023 saa Tanu za mu Gitondo. Uru rubanza rusubitswe kubera ko ibizamini bya ADN bitaraboneka.

    Tity Brown amaze umwaka umwe n’amezi 5 mu gihome 

    Me Mbonyimpaye Elias yabwiye abanyamakuru ko urubanza rwa Tity Brown rwasubitswe kubera ko ibizamini bya ADN bitaraboneka

    IKGANIRO UMUNYAMATEGEKO WA TITY BROWN YAGIRANYE N’ITAGAZAMAKURU

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129514/ibye-birimo-amacenga-urubaza-rwa-tity-brown-rusubitswe-ku-nshuro-ya-gatanu-129514.html

  • The Ben, Bruce Melodie, Bwiza na Brianne mu b… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ni bwo Bob Pro yagaragaje amazina y'abahanzi bo mu Rwanda bari kuri iyi album izakurikirwa n'izindi azakora.

    Ni album yihariye iriho indirimbo 15. Ariko Bob Pro yahisemo kugaragaza izina ry’indirimbo imwe gusa yitwa ‘For Life’ yakoranye na Afrique ndetse na Okkama.

    Indirimbo ya kabiri yayikoranye na Juno Kizigenza, iya gatatu ayikorana na Ariel Wayz na Nel Ngabo, iya kane arongera ayikorana na Juno Kizigenza afatanyije na Kivumbi King.

    Iya gatanu ayikorana na Niyo Bosco na Alyn Sano, iya gatandatu ayikorana na Mistaek na Kevin Kade, iya karindwi ayikorana na Kenny Sol na Kivumbi King, iya munani ayikorana na Deejay Pius, Amalon na Sintex.

    Ku mwanya wa cyenda harimo indirimbo ye na Okkama; ni mu gihe ku mwanya wa 10 hariho indirimbo ya Mistaek, Bushali, Papa Cyangwe na Dj Brianne. Yago ari ku mwanya wa 11, Chriss Eazy na Bruce Melody ku mwanya wa 12.

    The Ben ari ku mwanya wa 13, umuraperi Ish Kevin ku mwanya wa 14 n’aho ku mwanya wa 15 hariho Bwiza na Niyo Bosco.

    Ni album yakozweho n’abahanga mu muziki barimo Producer Ayo Rash, Element, Kozze, Fanta, Pro ZED, Niz Beatz, Loader, Santana ndetse na X.

    Bob Pro yabwiye InyaRwanda ko yakoze indirimbo nyinshi, byatumye azishyira mu byiciro mu buryo zizagenda zisohoka kuri album yateguye. Avuga ko yatangiriye ku bahanzi bo mu Rwanda, akazakomereza ku bahanzi bo mu mahanga.

    Ati 'Amazina y’indirimbo ntabwo duhita tuyatangaza. Ariko buri uko tugiye gusohora indirimbo tuzajya dutangaza izina ryayo. Tekereza ku ndirimbo ya mbere tugiye gusohora, urumva ko hari impamvu ariyo yabanje, ni ibyo kwibazwaho.'

    'Indirimbo ni nyinshi, twarazigabanyije, tuzishyira mu bice bibiri cyangwa bitatu kubera ko ni nyinshi, harimo na zimwe z’abahanzi bo hanze, ndashaka kugirango tubanze dukore kuri izi zisohoke, nyuma dushyiremo n’izindi z’aqbahanzi bo hanze.” 

    Producer Bob yagaragaje urutonde rw'abahanzi yahurije kuri album ye ya mbere yise 'Ni neza'

     

    The Ben ari ku mwanya wa 13 mu bahanzi bafite indirimbo kuri iyi album ‘Ni neza’ ya Bob Pro 

    Bruce Melodie yahuriye mu ndirimbo na Chriss Eazzy ishyirwa ku mwanya wa 12

    Umuhanzikazi Bwiza witegura gusohora indirimbo ye nshya, ari kuri iyi album ya Bob Pro mu ndirimbo yahuriyemo na Niyo Bosco 

    Dj Brianne uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga azumvikana kuri iyi album mu ndirimbo yahuriyemo na Mistaek, Bushali na Papa Cyangwe


    Bob Pro avuga ko yagize igihe cyo guhitamo abahanzi yahurije kuri iyi album, yiteze ko abantu bazayikunda


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129515/the-ben-bruce-melodie-bwiza-na-brianne-mu-barenga-25-bob-pro-yahurije-kuri-album-129515.html

  • Miss Uwimana Jeannette yahawe amatungo magufi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023, ni bwo ikigo VAF cyashyikirije ku mugaragaro Uwimana Jeannette ingurube bari bamweremeye nyuma yo gukunda umushinga we yatanze mu irushanwa rya Miss Rwanda ya 2022.

    Iyi ngurube yo mu bwoko bwa Landrece yahawe ifite agaciro k'arenga ibihumbi 500 Frw, yayihawe nyuma y'uko asoje amahugurwa arebana n'ubworozi bw'ingurube.

    Umuryango we wanamuguriye izindi ngurube ebyiri zo bwoko bwa Pietrain na Landrace zifite agaciro ka 1,200,00 Frw, nyuma yo kubona uburyo yihebeye ubworozi bw'ingurube. Bivuze ko yatangiye umushinga we afite ingurube eshatu z'ifite agaciro ka 1,700,000 Frw.

    Muri Miss Rwanda, Uwimana yegukanye ikamba rya Miss Innovation. Iyi ngube yahawe na VAF irahaka, ku buryo mu gihe cy'amezi abiri izaba yarabwaguye. 

    Uyu mukobwa yabanje guhabwa igitabo cy'amahugurwa, anategura ikiraro, kandi ahabwa umukozi uhugikiwe n'ubworozi bw'ingurube bizamufasha mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, byose bifite agaciro k'arenga Miliyoni 1.5 Frw.

    Uyu mukobwa yahisemo ko umushinga we azawukorera mu Karere ka Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda aho asanzwe abarizwa mu rwego rwo gukurikirana ubworozi bwe.

    Muri Mutarama 2023, yabwiye InyaRwanda ko bimwe mu bihembo yemerewe yabibonye, kandi ko muri ayo mafaranga ariho yakuye ayo yifashishije mu gushaka ubutaka agiye gukoreraho ubu bworozi bw'ingurube yitezeho kumuteza imbere.

    Muri kuriya kwezi kandi, yitabiriye irushanwa ry'abafite ubumuga 'Miss&Mister Deaf International', aho avuga ko ryamusigiye kwitinyuka, guharanira kugera ku nzozi ze, rimuhuza n'abantu banyuranye bazakomeza kumwungura ibitekerezo mu buzima bwa buri munsi.

    Ku wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022, nibwo ikigo VAF cyasohoye itangazo bavuzemo ko bishimiye gushyigikira uyu mukobwa kuko yitinyutse akitabira Miss Rwanda.

    Muri iri tangazo, bavuga mo ko bazashyigikira Uwimana gushyira mu bikorwa umushinga we, bakamuha amafaranga yo kwifashisha, amahugurwa ndetse n'ibindi.

    Nyuma, ku wa 17 Mata 2022, Miss Uwimana yasuye iki kigo mu rwego rwo kwiga byinshi ku bworozi bw'ingurube.

    Icyo gihe, Umuyobozi wa kompanyi Vison Agribusiness Fam (VAF Ltd) isanzwe yorora ingurube, Shirimpumu Jean Claude, yabwiye InyaRwanda ko Uwimana yabasuye mu rwego rwo kubashimira, ariko anagamije kumenya uko ubworozi bw'ingurube bukorwa.

    Avuga ko Uwimana atari afite amakuru ahagije ku ngurube za kijyambere, nyuma yo gusura no kwerekwa uko zitabwaho 'yumva ko umushinga we uzamugirira akamaro'.

    Uyu muyobozi yavuze ko umutima we wamubwiye gushyigikira Uwimana, yakwegukana igihembo muri Miss Rwanda cyangwa atacyegukana.

    Yavuze ko umushinga w'ubworozi bw'ingurube ushoboka, kuko kuva batangira gukora kuri uyu mushinga biteje imbere. Akavuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo ari ukubura ibyo kurya by'ingurube, kutabona icyororo cyiza n'ibindi.


    Shirimpumu Jean Claude uyobora VAF yashyikirije Uwimana Jeannette ingurube yamwemereye 

    Uwimana yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we atangiranye ingurube zifite agaciro ka Miliyoni 1.7 Frw

     

    Umuryango wa Uwimana waramushyigikiye umugurira ingurube zifite agaciro ka Miliyoni 1.2 Frw 

    Uwimana avuga ko amafaranga yahawe n'abaterankunga yayifashishije mu gutegura ikiraro cy'izi ngurube n'ibindi bijyanye no gushyira mu bikorwa uyu mushinga 



    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129522/miss-uwimana-jeannette-yahawe-amatungo-magufi-afite-agaciro-ka-miliyoni-17-frw-atangiza-um-129522.html

  • Igitaramo cya Alex Dusabe cyashyushye: Apostl… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo Alexis Dusabe yise East African Gospel Festival kigiye kuba ku nshuro ya mbere. Kizaba kuri iki cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023 mu cyanya cyahariwe inama n'ibitaramo cya Camp Kigali.

    Amatike akomeje kugurwa ku bwinshi binyuze ku rubuga rwa Noneho Events n’ahandi hanyuranye mu Mujyi wa Kigali nko kuri Simba zose, Camellia zose, Lamane, Car Free Zone n’ahandi.

    Alexis Dusabe ageze kure imyiteguro y’iki gitaramo ndetse n’abaririmbyi be n’abacuranzi bariteguye cyane. Abaramyi bose yatumiye bariteguye, abo akaba ari Apotre Apollinaire, David Nduwimana, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

    Abahanzi bazava hanze y’u Rwanda, biteguye gusesekara vuba i Kigali. Amakuru yizewe InyaRwanda ifite ni uko umunyabigwi Apostle Apollinaire w’i Burundi azagera mu Rwanda kuwa Gatanu aherekejwe n’itsinda rye rizwi nka Shemeza Music.

    David Nduwimana usigaye utuye muri Australian, wari umaze imyaka hafi 10 atagera mu Burundi no mu Rwanda, ubu ari ku ivuko rye i Bujumbura. Nawe azagera i Kigali kuri uyu wa Gatanu. 

    David ni umunyamuziki ukomeye cyane, akaba aniyambazwa mu birori n'ibitaramo bikomeye nko muri Australia aho yifashishwa mu kuririmba indirimbo y’Igihugu mu mikino mpuzamahanga.


    Apostle Apollinaire ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu aho azaba yitabiriye igitaramo mbaturamugabo cya Alex Dusabe kizaba ku Cyumweru

    David Nduwimana ari mu bahanzi bakomeye mu muziki muri Afurika by’umwihariko mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana aragera i Kigali kuri uyu wa Gatanu

    Ubu wagura itike yawe aho waba uri hose unyuze kuri Noneho Events n’ahandi hanyuranye muri Kigali

    Kanda HANO ugure tike yawe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129496/igitaramo-cya-alex-dusabe-cyashyushye-apostle-apollinaire-shemeza-na-david-nduwimana-barak-129496.html

  • Nyina n’umwana barangirije icyarimwe amashuri yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyina n'umwana barangirije icyarimwe amashuri yabo

    Umwana witwa Roderick Hubbard yarangirije rimwe n'umubyeyi we witwa Yolanda Kubbard amashuri ya Kaminuza ku ishuri rya Albany State University.

    Umwana n'umubyeyi we barangije amasomo yabo bari mu ba mbere dore ko babarirwa mu bandi banyeshuri batsinze neza aho, bari muri 'Distinction'.

    Ikinyamakuru cyitwa Vibe.com cyavuze ko aba bombi baje gukomereza muri iri shuri nyuma yo kuva muri HBCU. Umuryango wa Roderick na Yolanda ufite amateka mu mashuri dore ko hafi ya bose bize muri iri shuri rya ASU.

    Muri abo harimo nyirakuru wa Roderick, Umuyobozi w'aka gace batuyemo (Mayor) Doroth Hubbard n'abandi barimo umugore wa Roderick na marume we.

    Umuryango wo kwa Yolanda wagize uti 'Twishimiye umwuzukuru wacu ndetse n'umwana wacu ku bw'intsinzi yabo. Nta byinshi twavuga gusa twizeye ko n'ibisigaye bizagenda neza'.

    Roderick Hubbard arangije mu bijyanye n'uburezi mu gihe umubyeyi we asoje 'Master's Degree in Public Administration'.

    Roderick Hubbard yagize ati: 'Aya yari amahirwe kuri twe kuko twagombaga kwishimira hamwe tugakomoza no ku mvune twagize muri iki gihe cyose tumaze twiga'.

    Source : https://yegob.rw/nyina-numwana-barangirije-icyarimwe-amashuri-yabo/