Blog

  • Perezida Kagame yakiriye perezida wa Komisiyo ya AU #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi wa Komisiyo y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat ku bibazo by'umutekano mu karere.

    Mahamat ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ku nshuro ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

    Ni inama yatangiye kuri uyu wa Gatatu igamije yigirwamo ibibazo by'umutekano byugarije Afurika n'uburyo byashakirwa umuti.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, bwavuze ko Perezida Kagame na Mahamat baganiriye ku bibazo by'umutekano mu karere n'ahandi.

    Ibibazo by'umutekano byugarije akarere u Rwanda ruherereyemo ku isonga harimo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihanganishije ingabo za Leta (FARDC) n'inyeshyamba zirimo M23.

    Afurika Yunze Ubumwe Mahamat ahagarariye yashyizeho Angola nk'umuhuza mu bibazo bya Congo, icyakora bisa nk'ibigenda gahoro kubera ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo ishaka kurangiza ikibazo hakoreshejwe intambara kurusha inzira y'ibiganiro.

    Moussa Faki Mahamat yari i Bujumbura mu byumweru bibiri bishize ubwo hateraniraga inama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho hemejwe ko ingamba zisanzweho zo gukemura ibibazo zishyirwamo ingufu.

    The post Perezida Kagame yakiriye perezida wa Komisiyo ya AU appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/18/perezida-kagame-yakiriye-perezida-wa-komisiyo-ya-au/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-perezida-wa-komisiyo-ya-au

  • Umuti urambye ku kibazo cy'abana bata ishuri cyabaye agatereranzamba – #rwanda #RwOT

    Ibarura ry'Abaturage rya Gatanu ryagaragaje ko kugeza mu 2022, Abanyarwanda 22,3% bagiteze bagera mu mashuri , mu gihe abageze mu mashuri abanza ari 53,9%.

    Ni imibare igaragaza ko abajya mu mashuri yisumbuye bageze kuri 15,1% mu gihe Abanyarwanda 3,3% bafite amashuri ya kaminuza.

    Usesenguye intera iri hagati y'abiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza ntiwabura kwibaza aho abandi basigaye bajya kuko mu bizamini bya Leta hagaragazwa ko abatsinze ari benshi.

    Nk'urugero amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza ya 2021/2022 agaragaza ko mu bana 227.472 bakoze ikizamini, hatsinze 206.286 bihwanye na 90,69%.

    Mu ntangiriro z'umwaka w'amashuri 2022/2023, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri barenga ibihumbi 100 bamaze ukwezi batarakandagira mu ishuri.

    Raporo z'iyi Minisiteri kandi zigaragaza ko mu 2020/2021, abanyeshuri bavuye mu ishuri biyongereye bagera ku 9,5% bavuye kuri 7,8% mu 2019.

    Iyi mibare igenda yiyongera nyamara hari gahunda zagiye zitangizwa zigamije kugabanya umubare w'abana bava mu mushuri.

    Kugeza ubu ku mashuri yose yo mu Rwanda, abana baragaburirwa, nyamara haracyari abana bata amashuri bakajya kuba abakozi bo mu rugo.

    Iyi raporo igaragaza ko impamvu zitera abana kuva mu mashuri zirimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene bukabije n'imirimo ikoreshwa abana nko gusoroma icyayi no kujya mu kuba abakozi bo mu rugo.

    Muri gahunda ya guverinoma y'imyaka irindwi, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko mu 2017 yavuze ko mu nzira yo gukemura ikibazo cy'abana bava mu mashuri hazashyirwaho abajyanama b'uburezi muri buri kagari.

    Abajyanama b'Uburezi si bashya

    Abajyanama b'uburezi bigeze kubaho muri gahunda yitwaga 'Mubyeyi Tera Intambwe' ndetse baba igisubizo cyo kugarura mu mashuri abana bo mu turere twa Ngororero, Musanze na Gasabo aho iyi gahunda yari yatangiriye.

    Gusa nyuma y'imyaka ibiri ikora yahise ihagarara, nyamara aho yari yaratangijwe bavuga jko yatangaga umusaruro ufatika.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi mu Karere ka Ngororero yabwiye IGIHE ko gahunda y'abajyanama b'uburezi yari nziza kandi yatangaga umusaruro.

    Ati 'Yari nziza kandi ishimwa ku buryo igarutse byaba byiza. Abajyanama b'Uburezi bajya badufasha gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu burezi bw'abana babo. Akenshi ubwo bukangurambaga babukora babasuye iwabo mu rugo kuko baba babegereye.'

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Ngenzi Alexandre, asanga uko bibutsa umuganda buri kwezi kandi abaturage bazi akamaro kawo, n'uburezi bukwiriye guhabwa umwanya mu muri bikorwa byo mu tugari n'imidugudu.

    Ati 'Hakenewe umukangurambaga wabihuguriwe, wajya abwira abaturage ibijyanye n'uburere bw'abana. Abaturage baba bakeneye ko umuntu ahora ababwiriza kuko n'ubu ujya wumva bahamagara abitabira umuganda, ariko ntabwo bayobewe ko umuganda ufite akamaro.'

    Dr Ngenzi yavuze ko mu nama uwo mujyanama w'uburezi yajya ahabwa umwanya agasobanurira neza abaturage gahunda z'uburezi kandi ngo byatuma ababyeyi babigira ibyabo n'umubare w'abana bata ishuri ukagabanuka

    Mu mushyikirano wa 18 uheruka kuba, ikibazo cy'abana bata amashuri cyagarutsweho, Perezida Kagame avuga ko inzego z'ibanze zikwiye kujya zikurikirana iki kibazo.

    Abajyanama b'uburezi bari bashinzwe kubarura abana bari mu kagari bataye ishuri, bakanajya ku mashuri kubaza abana batacyitabira ishuri, nyuma bagasura imiryango y'abana bataye ishuri, bakazanaganira n'umwana hashakwa icyatuma abana bavuye mu ishuri barisubiramo.

    Aba kandi bagira inama impande zombi ku gusubira mu ishuri bikaba byiza umubyeyi ashyigikiye iyo gahunda.

    Mu bice bitandukanye by’igihugu, haracyagaragara umubare munini w’abana bata ishuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuti-urambye-ku-kibazo-cy-abana-bata-ishuri-cyabaye-agatereranzamba

  • Perezida Kagame na Mahamat wa AU bavuganye ku kibazo cy'umutekano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mahamat ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ku nshuro ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

    Ni inama yatangiye kuri uyu wa Gatatu igamije kwigirwamo ibibazo by'umutekano byugarije Afurika n'uburyo byashakirwa umuti.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, bwavuze ko Perezida Kagame na Mahamat baganiriye ku bibazo by'umutekano mu karere n'ahandi.

    Ibibazo by'umutekano byugarije akarere u Rwanda ruherereyemo ku isonga harimo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihanganishije ingabo za Leta (FARDC) n'inyeshyamba zirimo M23.

    Afurika Yunze Ubumwe Mahamat ahagarariye yashyizeho Angola nk'umuhuza mu bibazo bya Congo, icyakora bisa nk'ibigenda gahoro kubera ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo ishaka kurangiza ikibazo hakoreshejwe intambara kurusha inzira y'ibiganiro.

    Moussa Faki Mahamat yari i Bujumbura mu byumweru bibiri bishize ubwo hateraniraga inama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho hemejwe ko ingamba zisanzweho zo gukemura ibibazo zishyirwamo ingufu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-na-mahamat-wa-au-bavuganye-ku-kibazo-cy-umutekano-w-akarere

  • Malawi: Abarundi n'Abanyarwanda bari kwerekezwa mu nkambi ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abarebwa n'iki cyemezo ni impunzi zigera ku bihumbi 8 zituye mu mijyi cyangwa ahandi mu duce tw'igihugu tutari muri iyo nkambi.

    Izo mpunzi zaherukaga gutangaza ko zihangayikishijwe n'icyo cyemezo cya leta mu gihe benshi mu barebwa nacyo basanzwe bamenyereye ubuzima bw'imirimo itandukanye irimo n'abikorera ku giti cyabo.

    Leta ya Malawi yari yatanze itariki ntarengwa ya 15 z'ukwezi kwa kane kugira ngo abarebwa n'aya mabwiriza babe bimutse, bitaba ibyo bakajyanwa muri iyo nkambi ku ngufu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/malawi-abarundi-n-abanyarwanda-bari-kwerekezwa-mu-nkambi-ku-ngufu

  • Umwalimu wo muri E S Gishoma aravugwa muri dosiye y'urupfu rwa wa mu Polisi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 mu kagari ka Karenge mu murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi mu muhanda nibwo hatoraguwe umurambo w'Umupolisi PC Sibomana Simeon hafi y'umuhanda Kamembe-Bugarama!

    Kugeza ubu amakuru amaze kumenyekana ni uko mu bashinjwa kwica uyu mu-Polisi harimo umwarimu wo kuri Ecole Secondaire Gishoma, Iradukunda Pacifique. Iri shuli rikaba riri mu murenge wa Rwimbogo! Pacifique akaba yaramaze gufatwa n'inzego z'umutekano ngo ashyikirizwe ubutabera!

    Pacifique Iradukunda uvugwa, asanzwe avuka muri Gafunzo! Akaba asanzwe acumbitse hafi n'isoko rya Gishoma hafi y'akazi ke!

    Uretse kwigisha, akaba asanzwe anafite akabari ariko akagira na moto itwara abagenzi, gusa amakuru akavuga ko iyi moto itagira ibyangombwa bisabwa ibinyabiziga bitwara abagenzi nka moto. Uyitwara yari yarayihaye yakoraga muri bwa buryo abamotari bakunze kwita “inyeshyamba”

    Mu minsi ishize, PC Sibomana, wari usanzwe ari Umupolisi ukorera akazi ke kuri Station ya Polisi Gishoma, mu kazi ko gucunga umutekano w'ibinyabizga mu muhanda, yafashe moto ya Pacifique itwawe n'umusore yari yarayihaye nka motari asanga nta byangombwa igira byo gutwara gukora ako kazi arayifunga!

    Amakuru avuga ko Pacifique na Motard we bagerageje inzira zose “zishoboka” ngo basubizwe moto, ibyo kuba nta byangombwa byirengagizwe ariko bikanga! Nyuma rero nibwo bafashe umugambi wo gushaka uko bazihimura kuri PC Sibomana!

    Ku mugoroba wo kuri 11/05,2023 PC Sibomana ubwo yari agorobereje ku kabali, uyu mwalimu Pacifique na wa mu motard we barahamusanze bamwiyenzaho, abona ko bafite umugambi wo kumusagarira kandi ari wenyine ava kuri ako kabali ajya ku kandi hafi aho!

    Amakuru rero avuga ko PC Sibomana yageze kuri ako kabali nabwo bakamukurikirayo ariko noneho bagakora uko bashoboye kose ngo baze guhura nawe wenyine ari nabwo baje kubigeraho! Amakuru akavuga ko bamuteye inkota bakamukubita n'”ikintu” agahita apfa!

    Mu gushaka guhisha ibimenyetso, Pacifique na wa mu motard bahetse umurambo wa PC Sibomana kuri moto, berekeza ku nzira anyuramo ataha ava ku kazi bamurambika ku ruhande rw'umuhanda, bamunyura hejuru na moto ngo bizagaragare ko yishwe n'impanuka agonzwe!

    Ni uko umurambo we bawusanze iruhande rw'umuhamda bukeye mu gitondo !

    Amakuru avuga ko Pacifique aho afungiwe yemeye icyaha ndetse hari n'abari bafashwe bakekwa bamaze kurekurwa nyuma y'uko abyemeye akavuga n'uko icyaha bagikoze bagasanga bo nta ruhare babigizemo!

    Biravugwa kandi ko biteganyijwe ko kuwa gatanu we n'abo bafatanyije bazabajyana mu nteko y'abaturage kuberekana bakitangira ubuhamya bw'ibyo bakoze!

    Pacifique yize kuri Ecole Secondaire Gafunzo arangiza mu ishami rya Biochimie akomereza muri KIE aho yize Biologie, ari naryo somo yigishaga muri ES Gishoma! Yari mu barimu biyambazwa ku rwego rw'igihugu mu gukosora ibizamini bya Leta bisoza amashuli yisumbuye!

    Kuri ubu, inzego zinyuranye zagiye kuganiriza abarimu n'abanyeshuli aho Pacifique yigishaga zirabahumiriza ngo bakomeze akazi kabo bisanzwe kuko ngo uko babona dosiye imeze Pacifique na bagenzi be atari abazagaruka vuba.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/umwalimu-wo-muri-e-s-gishoma-aravugwa-muri-dosiye-y-urupfu-rwa-wa-mu-polisi

  • UCL: Pep Guardiola yashimangiye ubuhanganjye bwe muri ruhago asezerera Real (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabereye kuri Etihad Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 17 Gicurasi 2023.

    Manchester City yari imbere y'abafana bayo 52.313, yatsinze ibitego bine ibifashijwemo na Bernardo Silva (23', 37'), Eder Militao witsinze (76') na Julian Álvarez (90+1') winjiye mu kibuga asimbuye.

    Iyi kipe yakatishije itike yo kuzakina umukino wa nyuma uzayihuza na Inter Milan yawugezeho isezereye AC Milan, uteganyijwe kubera Istanbul ku wa 10 Kamena 2023.

    Manchester City yakomeje kwandika amateka yo kumara imikino 23 idatsinzwe ndetse ku kibuga cyayo imaze kuhatsindira inshuro 15.

    Yinjiye mu mukino ihabwa amahirwe nubwo ubanza wabereye kuri Santiago Bernabeu yari yawunganyije igitego 1-1. Yashakaga kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya kabiri [nyuma ya 2020-21] mu myaka itatu mu gihe yari ihanganye n'ikipe imaze kwegukana Champions League inshuro 14.

    Pep Guardiola nta mpinduka yakoze mu ikipe yifashishije mu cyumweru gishize mu gihe Carlo Ancelotti wa Real Madrid yafashe icyemezo cyo gukinisha Eder Militao utarakinnye ubushize kubera amakarita, asimbura Antonio Rudiger. Uyu yajishe Erling Haaland amubuza kurunguruka mu izamu rya Thibaut Courtois.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ucl-pep-guardiola-yashimangiye-ubuhanganjye-bwe-muri-ruhago-asezerera-real

  • Yanga SC yanditse amateka igera ku mukino wanyuma wa CAF CC – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Wari umukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2023, kuri Royal Bafokeng Sports Palace muri Afurika y'Epfo.

    Yanga SC yinjiye muri uyu mukino ifite impamba y'ibitego bibiri yatsindiye mu rugo mu mukino ubanza. Marumo yasabwaga intsinzi y'ikinyuranyo cy'ibitego bitatu kugira ngo yizere kugera ku mukino wa nyuma.

    Igice cya Mbere cyaranzwe no gusatira cyane kwa Marumo ariko umunyezamu wa Yanga, Djigui Diarra, akayibera ibamba.

    Mu minota ya nyuma y'iki gice rutahizamu Fiston Kalala Mayele yazamukanye umupira neza atsinda igitego cya mbere ku munota wa 45.

    Igice cya Mbere cyarangiye Yanga iyoboye umukino n'igitego 1-0. Ibi byatumye Marumo yinjira mu gice cya kabiri isatira cyane ishaka uko yakwishyura igitego hakiri kare.

    Mu gihe yari yaryohewe no gusatira bikomeye, Mayele yafashe umupira awuterera imbere ye ariruka asiga myugariro wa Marumo, yinjira mu rubuga rw'amahina ahindura umupira kwa Kennedy Musonda atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 62.

    Marumo yihariraga umupira cyane yakomeje gusatira, iza kubona igitego cy'impozamarira ku munota wa 91 cyatsinzwe na Ranga Chivaviro.

    Umukino warangiye Yanga SC yatsinze Marumo Gallants ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cya 4-1 mu mikino yombi. Iyi kipe yabaye iya mbere ibikoze muri Tanzania.

    Yanga SC izahura n'ikipe iva hagati ya USM Alger na ASEC Mimosas, amakipe yanganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yanga-sc-yanditse-amateka-igera-ku-mukino-wanyuma-wa-caf-cc

  • DRC: Raport ya l'ONU yagaragaje ko abantu 358 barimo abagore n'abana bishwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa bibi, 85% byakorewe mu ntara z'iburasirazuba, cyane cyane Kivu ya Ruguru na Ituri, ahishwe abantu 353 muri uko kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mu gihe bari 276 mu kwezi kwa kabiri.

    Inzobere kuri DR Congo zivuga ko raporo igaragazwa n'ibi biro bya ONU itanga ishusho ntoya y'ibikorwa bibi biba byarakozwe mu by'ukuri.

    Ibi biro bya ONU bivuga ko 32% y'ibi bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe n'abakozi b'inzego za leta nk'abapolisi n'ingabo, mu gihe imitwe yitwaje intwaro yakoze 68%.

    Muri Werurwe, abantu 223 barashimuswe muri bo harimo abagore 36 n'abana 40, bikozwe ahanini n'imitwe yitwaje intwaro, nk'uko ibi biro bibivuga.

    Gushimuta abantu byiganje cyane muri Kivu ya Ruguru, Ituri, n'Intara ya Kivu y'Epfo.

    Umutwe wa CODECO wo muri Ituri ni wo washimuse abantu benshi, 93, hamwe na ADF nayo yo muri iyo ntara yashimuse abantu 45.

    Ibi biro bya ONU bivuga ko muri uko kwezi abagore 68 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe mu kwezi kwabanje bari 16.

    Ibi bikorwa byiganjemo gufata abagore ku ngufu, ibi biro bya ONU bivuga ko byakozwe ahanini n'imitwe yitwaje intwaro irimo;

    Abagize umutwe wa Mai-Mai Twa – bahohoteye abagore 15
    Ngumino [Ngumino] – abagore 11
    M23 — abagore 9
    CODECO – abagore 9
    Ingabo za leta FARDC – abagore 5
    Abashinjwe ibi bikorwa ntacyo barabivugaho kugeza ubu, gusa umutwe wa M23 mu ntangiriro z'uyu mwaka wahakanye ibirego washinjwe byo gufata abagore ku ngufu.

    Muri Gashyantare (2) Amnesty International yasohoye raporo ishinja M23 gufata ku ngufu abagore barenga 60, kuri ibi birego Majoro Willy Ngoma, umuvugizi wa M23, yabwiye BBC ati: 'Twebwe nta na rimwe dushobora gufata abagore ku ngufu'.

    Inzego za leta nta cyo ziravuga kuri ibi bikorwa bibi byabonywe n'ibi biro bya ONU, BBC kandi yagerageje kuvugisha abategetsi ba Congo kuri iyi raporo.

    Ibi biro bivuga ko buri gihe bishyikiriza abategetsi ba Congo ibyo byabonye 'kugira ngo bafate ingamba zikenewe, harimo no gushyikiriza ubucamanza abaregwa kubikora'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drc-raport-ya-l-onu-yagaragaje-ko-abantu-358-barimo-abagore-n-abana-bishwe-mu

  • Nigeria: Ubushyamirane hagati y'abashumba n'abahinzi bwaguyemo abasaga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Komiseri ushinzwe amakuru n'itumanaho muri iyo Leta, Dan Manjang, yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ubwo bushyamirane bwaguyemo abantu 30 biturutse ku guhangana kwabaye hagati y'abahinzi n'abashumba b'inka.

    Ibice by'Amajyaruguru y'Uburengerazuba bwa Nigeria, bikunze kurangwamo ubushyamirane n'intambara zishingiye ku butaka ndetse no ku mazi.

    Aha muri Nigeria, imvururu za hato na hato ni kimwe mu bibazo by'umutekano, bikomeye bigomba kuzitabwaho na Perezida watsinze amatora muri icyo gihugu, Bola Tinubu, namara kugera ku butegetsi mu mpera z'uku kwezi kwa Gicurasi 2023.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-ubushyamirane-hagati-y-abashumba-n-abahinzi-bwaguyemo-abasaga-30

  • Aba nibo bagore 15 bakoze ibidasanzwe mu myidagaduro'Showbiz' nya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore, ni izingiro ry'ibyishimo, umugongo uhekera umuryango, umutima w'urugo, afasha Imana kurema, akunda abantu ntakunda ibintu, igikuru cyane yihebera bihebuje abana kurusha ibindi byose.

    Ni umunyembaraga! By'umwihariko ingufu z'umugore mu Rwanda zigaragaza mu nguni zose z'igihugu. Umugore yafashe iya mbere mu mirimo isaba imbaraga, mu bwubatsi uzamusanga ku gikwa afashe umwiko n'inyundo, mu buhinzi ni nomero ya mbere, mu biro naho ntiyahatanzwe ndetse yihariye 63.7% by'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Ari maso! No mu nzego zicunga umutekano w'igihugu umugore araganje, uzamusanga mu ba mbere bafite ubumenyi bwagutse mu gucunga umutekano. No mu muryango kandi ni uko, kera iyo hagiraga igikoma ku rugi umugabo yaribwirizaga akajya kureba, ubu bombi bahagurukira icya rimwe.

    Mu iterambere ry'umuryango n'igihugu muri rusange, hari ubufatanye mu nzego zose. Umugore n'umugabo nk'abitsamuye bahagurukiye icya rimwe, buri wese ashishikajwe n'icyazana iterambere buri wese kandi yabigize inshingano.

    Igice cy'imyidagaduro mu Rwanda nacyo cyateye imbere ndetse abagore bari mu ba mbere bahagaze bwuma. Kibarizwamo amazina atabarika y'abagore n'abakobwa bamamaye, banabibyaza inyungu ifatika ku buryo ibyo bakoze byeze imbuto ku bandi.
    Kuri ubu tugiye kugaruka kubagore bagize uruhare rukomye mu myidagaduro nyarwanda mu gihe cyashize kugezaa nubu bikaba bikiri ku Rwego rushimishije.

    Muri aba bagore twakusanyije mu gice cy'imyidagaduro, harimo amazina ya bamwe amaze kwandikwa kenshi ku bwiganze buri ku rwego ruhanitse haba mu itangazamakuru, mu biganiro hagati y'abantu no ku byapa ku bw'ibikorwa bya buri wese.

    1. Amelia Umuhire
    Umuhire yavukiye mu Rwanda akurira mu Bubiligi, igihe kirekire akimara akoresha muri film ibitekerezo akomora ku mvo y'uwo ari we, amateka n'imico yanyuzemo. Yakoze film ndende yitwa 'Polyglot' yibanda ku mibereho y'abahanzi b'abirabura i Berlin.

    Yayerekanye mu maserukiramuco atandukanye arimo Film Africa i Londres, Tribeca Film Festival, Premiers Plans D'Angers Festival no muri Geneva International Film Festival aho yakiriye igihembo Best International Web Series mu 2015.

    Umuhire ari mu bagore bamaze kugira ibigwi muri sinema ikozwe ndetse ari mu bahirimbaniye kuyigeza ku rundi rwego. Afite indi yitwa 'Mugabo” (2016) ivuga ibyo yanyuzemo n'ukurokoka Jenoside. Yerekanwe muri Film Africa Festival i Londres mu 2016, yatwaye igihembo cya Best Experimental Film Award mu 2017 muri BlackStar Film Festival i Philadelphia.

    2. Anita Pendo

    Ni umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba mu bitaramo binini bibera mu Rwanda. Anita Pendo amaze imyaka irenga icumi ayobora ibirori, by'umwihariko ni umwe mu bagore bagaragaje umwihariko no kwihangana mu rugendo rw'iterambere ry'imyidagaduro mu gihugu.

    Pendo akunda kwiyita 'Umukobwa wirwanyeho', ibi byaramuhamye ndetse iri zina rishimangirwa n'ibikorwa bikomeye yakoze mu myaka isaga icumi amaze akora akazi ko kuyobora ibirori akabifatanya n'itangazamakuru.

    By'umwihariko, Anita Pendo ni umwe mu bagore ba mbere bagerageje kwinjira mu cyiciro cy'abagabo bavanga imiziki [Deejaying] ndetse yabikoze by'umwuga ahereye mu itsinda rikomeye rya Platnum Deejays rizwi cyane mu Rwanda. Nyuma ye hagiye havuka abandi nka Dj Ira ndetse bakaza bavuga ko ari mu batumye batinyuka kwinjira muri uyu mwuga.

    Uretse gukora aka kazi kose afatanya n'itangazamakuru, Anita Pendo ari mu bagore bake babyaza amafaranga ijwi ryabo aho rikoreshwa mu kwamamaza; ibyo akora byose bigaragaza neza no kurusha bamwe mu bagabo aba ahanganye nabo ku isoko.

    Amafaranga yasaruye muri uyu mwuga yayakoresheje mu kwiyishyurira ishuri, yafashije abo mu muryango we ndetse bivugwa ko yashinzemo ubucuruzi bumubyarira inyungu.

    3. Butera Knowless

    Ni we mugore mu bakora umuziki muri iyi myaka wegukanye irushanwa rya mbere mu gihugu rya Primus Guma Guma Super Star, ni na we kandi ufatwa nk'ufite ubukungu kurusha abandi nubwo aterura ngo agaragaze amafaranga yose amaze gusaruramo.

    Butera Knowless abikesha umuziki, yabashije kwiyubakira inzu, yiyishyuriye amashuri ya kaminuza ndetse mu 2017 yahawe Impamyabumenyi mu Ishami rya Finance muri Kaminuza yigenga ya Kigali.

    Uretse amafaranga n'amashimwe yahawe mu Rwanda, Knowless ari mu bagore bamaze iminsi bahatanira ibihembo mpuzamahanga mu muziki ndetse amaze yatangiye gucurangwa kuri Televiziyo zo hanze. Ubu icyerekezo afite ni ugukora umuziki mu buryo bugamije ubucuruzi.

    4. Cecile Kayirebwa

    Kayirebwa afatwa nk'umugore waboneye izuba benshi mu bakora umuziki muri iyi myaka kuko abimazemo isaga mirongo itatu kandi aririmba indirimbo z'umumaro, zuje ubutumwa ku muryango Nyarwanda n'abazumva bo mu bindi bihugu.

    Yakoze indirimbo zitabarika zagiriye akamaro Abanyarwanda n'u Rwanda muri rusange, muri zo harimo izirata u Rwanda ariko hakanagaruka cyane izo yaririmbye zateraga akanyabugabo Abanyarwanda bifuzaga kubohora u Rwanda mu icuraburindi rwari rurimo. Hari izindi ndirimbo z'ubutumwa uyu mubyeyi yaririmbye harimo nka 'Iwacu', 'Inzozi' n'izindi.

    Mu myaka itatu ishize yatoranyijwe mu bahanzi bubatse amateka bahataniye ibihembo bikomeye ku rwego rwa Afurika bya Kora Awards.

    5. Dj Makeda

    Makeda Mahadeo [Dj Makeda], umwe mu bakobwa bahanzwe amaso mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, yabitangiye mu 2010 ndetse ubu yabishyizemo umuhate n'imbaraga kugira ngo bizamugeze ku rwego ruhambaye.

    Dj Makeda yahawe ubumenyi bw'ibanze n'umwe mu nshuti ze nyuma yihahira ubundi bumenyi muri uyu mwuga ari nabwo bwanamufashije kuzamuka no kumenyekana mu Rwanda.

    Uyu mugore ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1987, akurira muri Jamaica.

    Makeda kandi yamamaye nk'umunyamakuru w'umwuga kuri Contact FM mu kiganiro The Switch, yanakoze ikindi cyakunzwe kuri Televiziyo y'u Rwanda cya Rise and Shine Rwanda.

    Uretse ibyo kuvanga imiziki n'itangazamakuru, Makeda yakinnye muri film 'Coming Back to Rwanda' yayobowe na Allan Karakire ndetse hejuru ya byose akunda imideli no kwifotoza bya gihanzi.

    Ni umwe mu bagore bake bayobora ibirori biri ku rwego rukomeye mu gihugu, iyi myuga yose hamwe n'itangazamakuru nibyo bitunze Makeda ndetse aharanira kubizamura akagera ku rwego ruhanitse.

    6. Dusabejambo Clementine

    Dusabejambo ni umwe mu bageze ku ntambwe ikomeye mu bijyanye na 'cinema' mu Rwanda, yabitangiye mu 2008. Yakoze kuri film mbarankuru n'izindi z'uburyo butandukanye nk'iyitwa 'Lyiza', 'Behind the Word', ndetse n'iyitwa 'A Place for Myself.'

    Yatangiriye kuri 'Lyiza' ivuga inkuru ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka n'ubumwe n'ubwiyunge. Iyi yerekanywe mu maserukiramuco atandukanye akomeye hirya no hino ku Isi arimo Tribeca Film Festival inamuhesha igihembo muri Carthage Film Festival.

    'A Place for Myself' yavugiyemo imibereho n'ubuzima bw'abafite ubumuga rw'uruhu rwera, yamuhesheje ibihembo birimo icyitiriwe Thomas Sankara muri Panafrican Film & Television Festival byatanzwe mu 2017, i Ouagadougou muri Burkina Faso.

    Dusabejambo ni umwe bagore bafite ibikorwa biremereye kandi bimaze gucengera mu mahanga ya kure ndetse akabihererwa ibihembo nk'ikimenyetso gishimangira imbaraga n'ubuhanga akoresha.

    7. Hope Azeda

    Ni we moteri y'iserukiramuco 'Ubumuntu Arts Festival', yaritangije mu mwaka wa 2015. Ubu riri ku rwego mpuzamahanga ndetse uko umwaka utashye umubare w'ibihugu biryitabira ugenda utumbagira.

    'Ubumuntu Arts Festival' itegurwa n'Itorero Mashirika [ryashinzwe na Hope Azeda], ryigisha abantu kugira ubumwe biciye mu mikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n'ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

    Hope Azeda amaze imyaka myinshi arwanirira iterambere ry'ubuhanzi bukorwa hakinwa [inkuru n'imico] bigamije kwigisha abantu kugira ubumuntu. Ni na we washinze Itorero Mashirika, yaritangirije muri Uganda mu 1999 nyuma aza kuryimura arizana mu Rwanda abifashijwemo na se umubyara.

    Ibikorwa bya Hope Azeda birivugira. Ni we wateguye irushanwa ry'ubwiza rya Miss Rwanda mu 2012, icyo gihe hatowe Mutesi Aurore, umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu gihugu.

    Ni we watoje abahanzi barimo Nkusi Arthur, Anita Pendo, Jolis Peace, Andy Bumuntu n'abandi bakuriye muri Mashirika.

    8. Emma Claudine

    Ntirenganya Emma-Claudine, ni umwe mu bagore bavugiye bwa mbere kuri Radio Salus igishingwa ndetse yayikoreye imyaka myinshi izina rye riranakundwa cyane mu gihugu.

    Yamenyakanye mu biganiro byigishaga ibyerekeye kubaka umuryango n'imibanire hagati y'abashakanye, ikiganiro cye cyakunzwe cyane cyitwa 'Imenye nawe'. Iki yagikoraga nk'inzobere mu byerekeye imibanire y'abashakanye ndetse yumvikanaga cyane nk'impuguke mu byerekeye imyanya myibarukiro; nyamara nta masomo ahambaye yabyizemo ahubwo ni ubumenyi kamere yahuzaga no gusoma cyane bityo akabona icyo agaburira abakundaga ibiganiro bye.

    Ni umwe mu nkingi za mwamba zatangije itangwa ry'ibihembo bya Salax Awards biciye muri Ikirezi Group, ni nawe kandi wayoboye umuhango wo gutanga ibya mbere mu 2009, icyo gihe yafatanyije na Tidjara Kabendera.

    9. Kantarama Gahigiri

    Gahigiri ni Umunyarwandakazi wavukiye akanakurira mu Busuwisi, mbere yo gutangira umwuga wo kuyobora film, yakoze imirimo itandukanye mu ikorwa ry'izakunzwe ku Isi nka 'Men in Black 3', 'Curb Your Enthusiasm', 'Suits' n'iyitwa 'Portlandia.'

    Mu mishinga ikomeye yakoze ubwe mu minsi yashize harimo iyitwa 'Tapis Rouge', 'ME + U', 'Pinot in the Grass', 'The Elevator', 'Check', na 'Lost Angel Less.' Umushinga mushya afite ni uwa film izakorerwa muri Afurika y'Uburasirazuba yitezweho guhindura ishusho ihindanye umugabane uhabwa mu mahanga.

    Ayobora ikorwa rya filime mu nyandiko, imikinire no gushoramo imari. Uyu Munyarwandakazi ukorera ibikorwa mu bihugu bitandukanye ni umwe mu bagite uruhare rukomeye mu mushinga wa Mashariki African Film Festival i Kigali. Mu bindi bikorwa bye harimo gufatikanya n'abanyempano bakizamuka no kubungura ubumenyi.

    Gahigiri amaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga bikomeye birimo Merit mu bya IndieFest Film Awards, byatangiwe mu Mujyi wa Los Angeles (2017); Best Animated Short Award; mu byatanzwe mu iserukiramuco rizwi nka Berlin Independent Film Festival (2017); Festival Award, mu bya Festival Effervescence mu Bufaransa (2016); Best Directing Award yaherewe i New York muri Chelsea Film Festival (2015).

    10. Miss Bahati Grace

    Kuva muri Mata 1994 kugeza mu mwaka wa 2009, mu Rwanda nta rushanwa ryo gutoranya Nyampinga ryari ryakaba ku rwego rw'igihugu. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2009 nibwo hongeye gutangazwa umukobwa uhiga abandi mu bwiza, imico n'imyifatire. Bahati Grace ni we watowe.

    Muri Nyakanga 2012, Bahati Grace yabyaranye umwana w'umuhungu n'umuraperi K8 Kavuyo. Iyi nkuru ikimenyekana benshi bavumiye ku gahera uyu Nyampinga bavuga ko yakoze amahano abandi bakamutega iminsi; ibi byose bigaherekezwa n'ibitutsi yahaswe ku mbuga nkoranyambaga.

    Miss Bahati Grace ntiyacitse intege, yarwanye intambara ikomeye guhera ku munsi wa mbere agihura n'ibibazo kugeza ubwo K8 Kavuyo yamutaye akishakira undi mukobwa. Yabaye urugero rwiza nk'umukobwa wagaragaje kudacika intege no guhagarara yemye mu bibazo yanyuzemo.

    11.Sherrie Silver

    Uyu mubyinnyi w'umunyarwandakazi ni umwe mu bakobwa bakoze iyo bwabaga, mu kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Mu 2018 yanegukanye igihembo cy'umubyinnyi muri MTV Video Music Awards.

    Sherrie Silver ni na Ambasaderi w'Umuryango w'Abibumbye, biciye mu Kigega Mpuzamahanga cy'Iterambere ry'Ubuhinzi (IFAD).

    Sherrie Silver w'imyaka 29, yavukiye mu Rwanda ariko akurira mu Bwongereza. Ni umubyinnyi wabigize umwuga, wakoranye n'abahanzi batandukanye bakomeye ku Isi.

    Mu bo bakoranye harimo Tiwa Savage, RunTown, Sean Paul, Ice Prince, Wizkid n'abandi. Kwamamara mu buryo bukomeye byaje ubwo yagaragaraga mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This is America'.

    12.Kate Bashabe

    Catherine Bashabe wamenyekanye nka Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bamamaye mu Rwanda kubera ibikorwa bitandukanye yagiye akora mu myidagaduro no hanze.

    Ni umushabitsi mu myidagaduro kuko niwe watangije inzu y'imideli yise 'Kabash Fashion House', icuruza imyambaro itandukanye.

    Uretse ibikorwa bijyanye n'imyidagaduro akunda kugaragara mu byo gufasha, urugero nko mu 2021 yasangiye Noheli n'abana 100 bo mu karere ka Bugesera batishoboye.

    Mu 2022 nabwo yari mu Murenge wa Kanombe aho yakuriye. Yari yagiye gufasha abatishoboye bahatuye ku munsi w'Umuganura.

    Yafashije imiryango 127 igizwe n'abantu 600 ayishyurira ubwisungane mu kwivuza 'Mutuelle de Santé' bufite agaciro ka miliyoni 1,8 Frw, anabaha ibikoresho by'isuku

    13.Sonia Rolland

    Sonia Rolland Uwitonze, yavukiye i Kigali ku wa 11 Gashyantare 1981. Yabaye Nyampinga w'u Bufaransa mu 2000 akaba ari Umu- métisse wa mbere w'Umunyafurika wageze kuri uwo mwanya wo kuba Nyampinga.

    Sonia avuka kuri se Jacques Rolland w'Umufaransa [yitabye Imana ku wa 22 Mutarama 2014], na nyina Landrada w'Umunyarwandakazi.

    Uretse kuba yarabaye Nyampinga w'u Bufaransa, Sonia ni umuhanga mu bya sinema akaba n'umukinnyi wa filime ariko wibanda ku zisekeje.

    Anakora ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha. Niwe washinze umuryango yise 'Maisha Africa', aheruka guhagarika umaze imyaka isaga 22 ushinzwe.

    Uyu muryango wafashaga abana b'imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y'ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite inzu batahamo, wubakaga ibigo by'amashuri, ibitaro n'ibikorwa bigamije kuzamura umwana w'Umunyarwanda.

    Sonia Rolland ni umwe mu banyarwandakazi bubatse izina muri sinema mu Bufaransa no ku isi yose.

    14.Alliah Cool

    Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ni umwe mu bagore bakora filime bamaze kwamamara cyane, mu Rwanda no hanze yarwo.

    Alliah muri Werurwe 2022 yamuritse magazine yise 'Alliah Mag', igamije gusakaza ibikorwa by'abagore.

    Yayimuritse nyuma y'aho tariki 7 Werurwe 2022 yari yakoze igikorwa kigamije gufasha abagore gufunguka mu mutwe bakamenya uko babyaza umusaruro amahirwe babonye, bityo bakabaho neza kuko amahoro ya mbere ahera mu nda. Iki gikorwa yakoze cyari kirimo abagore n'abakobwa 59.

    Muri Gashyantare 2022 Alliah Cool yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye, bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador]. Ubu arebererwa inyungu n'Ikigo cy'Abanya-Nigeria cya One Percent International MGT.

    Muri Nzeri 2021 yaherukaga gushyira hanze filime 'Alliah the movie', igaruka ku ihohoterwa rikorerwa abagore. Ari kwitegura gushyira hanze filime yise 'Accidental Vacation', iggaruka ku bantu benshi bahuriye mu biruhuko ku buryo butunguranye.

    Uyu mugore ukunze kurangwa n'ubugiraneza muri uku kwezi yishyuriye ubwisungane mu kwivuza abagore 50 bo muri Gatsibo, batewe inda zitateguwe.

    15.Salima Mukansanga

    Salima Mukansanga n'umwe mu bagore bamaze kubaka izina mu rwego mpuzampahanga ndetse amaze kwakira ibihembo mpuzamahanga nk'umugure w'indashyikirwa muri Ruhago y'Isi yose.

    Mu 2007 ni bwo Mukansanga yatangiye gusifura nk'umusifuzi wemewe na FERWAFA.

    Mu 2012, Abanyarwandakazi babaye abasifuzi mpuzamahanga ba FIFA ari batanu, abo hagati babiri barimo na Mukansanga, abandi batatu ari abo ku mpande. Icyo gihe batangiye kubona imikino mpuzamahanga itandukanye.

    Ku rwego mpuzamahanga, Mukansanga yatangiye afite inshingano z'umusifuzi wa kane ndetse byasabye gutegereza imyaka ibiri kugira ngo asifure hagati ubwo Zambia yakinaga naTanzania mu 2014 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, ari bwo yitwaye neza bikamufungurira amarembo ku ruhando mpuzamahanga.

    Guhera icyo gihe, yatangiye gusifura amarushanwa atandukanye arimo All Africa Games ya 2015 i Brazzaville na CECAFA y'abagore ya 2015 yabereye i Jinja muri Uganda.

    Kwitwara neza mu marushanwa atandukanye byatumye Mukansanga Salma agirirwa icyizere cyo kuba mu basifuzi bayoboye Igikombe cya Afurika cy'Abagore cyabereye muri Cameroun mu 2016.

    Mu 2018 yasifuye mu Gikombe cy'Isi cy'Abangavu batarengeje imyaka 17 cyabereye muri Uruguay. Harimo n'umukino wa ¼ wahuje u Budage na Canada.

    Igikombe cy'isi cy'umwaka washize 2022 cyabereye Qatar , Mukansanga yari mu bagore 3 batoranijwe ku Isi yose basifuye uyu mukino.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aba-nibo-bagore-15-bakoze-ibidasanzwe-mu-myidagaduro-showbiz-nya-rwanda-amafoto