Blog

  • ‘Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi’ Umukobwa wakanyujijeho mu rukundo n’umukinnyi wa APR ari mu rukundo n’uwo bahuje igitsina (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi' Umukobwa wakanyujijeho mu rukundo n'umukinnyi wa APR ari mu rukundo n'uwo bahuje igitsina.

    Isimbi Amandine uzwi nka Amandah Darling, yabonye umukunzi mushya ukomoka muri Uganda, aho bivugwa ko ari umukobwa mugenzi we.

    Ari mu rukundo n'uyu wamusajije nyuma yo gutandukana na Wamukota Tom Bush ukinira APR BBC.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2023, ni bwo Amandah yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n'umukunzi we mushya.

    Amakuru atangazwa na IGIHE ni uko uyu mukunzi wa Isimbi yitwa Amollo Karol.

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga, Amandah yamaze kongera izina ry'uyu mukobwa mu mazina akoresha aho asigaye yitwa Amandine Amollo Isimbi. Akaba ari na we rukumbi akurikira ku rubuga rwa Instagram.

    Bombi bamaze kwiyemeza kuzabana akaramata.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/icyo-umutima-ushaka-amata-aguranwa-itabi-umukobwa-wakanyujijeho-mu-rukundo-numukinnyi-wa-apr-ari-mu-rukundo-nuwo-bahuje-igitsina-amafoto/

  • Yarize nk’agahinja: Ikipe ya Real Madrid yahombeje akayabo k’amafaranga umuhanzi ukunzwe cyane hano muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Espane nyuma yo kunyagirwa akavagari k'ibitego n'ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy'u Bwongereza mu mukino wa kabiri wa 1/2 cya Uaefa Champions League byasize mu gahinda umuhanzi ukunzwe cyane hano muri East Africa.

    Umuhanzi Drama T ukomoka mu gihugu cy'u Burundi yagiriye ikizere cyo ku rwego rwo hejuru ikipe ya Real Madrid ku mukino yari gucakiranamo n'ikipe ya Manchester City maze aterekaho akayabo k'amafaranga agera kuri miliyoni y'amafaranga akoreshwa mu gihugu cy'u Burundi.

    Drama T yagiye kugeragaza amahirwe ku ikipe ya Real Madrid yari ikuyibiye 5 n'ibice kugira ngo arebe ko yarya akavagari k'amafaranga maze aterekaho miliyoni y'amarundi ugerageje kuyavunja mu manyarwanda agera ku ibihumbi 370 by'amafaranga akoreshwa hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/yarize-nkagahinja-ikipe-ya-real-madrid-yahombeje-akayabo-kamafaranga-umuhanzi-ukunzwe-cyane-hano-muri-afurika/

  • Bihinduye isura nanone! Apr Fc yatumye muri Rayon Sports hasohotse ibaruwa idasanzwe igenewe abafana ba Rayon Sports bari gusabwa ikintu nabo biyiziho ariko badakora uko bikwiye (Ibaruwa) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hasohotse ibaruwa idasanzwe igenewe abafana ba Rayon Sports bari gusabwa ikintu nabo biyiziho ko bafite.

    Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumije inama nyunguranabiterekezo izahuza abahagarariye abandi bafana b'iyi kipe mu Gihugu hose.

    Ni mu ibaruwa uyu muyobozi yashyizeho umukono ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.

    Ati 'Mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro dufitanye n'ikipe ya APR FC tariki 03/06/2023 kuri Stade yahuye, Ubuyobozi bw'Umuryango wa Rayon Sports bubatumiye mu nama nyunguranabiterekezo izaba ku wa Gatandatu tariki 20/05/2023 Saa yine z'amanywa izabera ku Biro Bikuru by'Umuryango wa Rayon Sports biherereye ku Kimihurura.'

    Muri iyi baruwa, basoje bavuga ko mu cyitonderwa harimo ko buri Fanclub izahagararirwa na Perezida wa yo cyangwa Visi Perezida, bataboneka bombi bakazohereza Umunyamabanga Mukuru.

     

    Source : https://yegob.rw/bihinduye-isura-nanone-apr-fc-yatumye-muri-rayon-sports-hasohotse-ibaruwa-idasanzwe-igenewe-abafana-ba-rayon-sports-bari-gusabwa-ikintu-nabo-biyiziho-ariko-badakora-uko-bikwiye-ibaruwa/

  • Yewe nukumubona n’ubwiza gusa ariko nta cyongereza cye pe! Imivugire y’icyongereza ya Alliah Cool ikomeje gucyemangwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yewe nukumubona n'ubwiza gusa ariko nta cyongereza cye! Imivugire y'icyongereza ya Alliah Cool ikomeje gucyemangwa.

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza aho umushabitsi muri filime, Alliah Cool yaba yarigiye icyongereza.

    Ibi byabaye ubwo bumvaga avuga icyongereza asa nk'udidimanga, iki cyongereza yakivuze ubwo yabazwaga ku byerekeye imodoka yari yaratinze guhabwa Bahavu Jannette wari warayiysindiye.

    Bamubazaga ibijyanye nuko bavuga ko yaba ariwe watumaga imodoka atayihabwa, arikoyabihakanye yivuye inyuma avuga ko atari we watumye imodoka itinda guhabwa nyirayo.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/yewe-nukumubona-nubwiza-gusa-ariko-nta-cyongereza-cye-pe-imivugire-yicyongereza-ya-alliah-cool-ikomeje-gucyemangwa/

  • Ateye kwifuzwa: Umuhanzikazi Marina Deborah yagaragaye mu ishusho nshya iteye kwifuzwa (ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Marina Deborah uzwiho kugira indirimbo zikundwa na benshi yongeye kugaragaraza ubwiza bwe abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

    Marina Deborah uzwiho kuba ari umwe mubahanzikazi bafite ubwiza burangaza benshi yongeye gusembura abakunzi be ubwo yashyiraga ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto nziza cyane igaragagaza isura ye ndetse nawe ubwe akaba ari foto yishimiye mu buryo budasanzwe dore ko yashimiye byimazeyo uwayimufotoye.

    Na we ihere ijisho ifoto igaragagaza ubwiza bw'umuhanzikazi Marina Deborah uri mubakunzwe cyane hano mu Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/ateye-kwifuzwa-umuhanzikazi-marina-deborah-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-iteye-kwifuzwa-ifoto/

  • SADC mu mugambi karundura wo gusimbura Ingabo za EAC muri RDC – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inama y'umutekano ya SADC byitezwe ko izabera i Windhoek muri Namibiya mu cyumweru cya nyuma cy'uku kwezi kwa Gicurasi.

    Ku murongo w'ibyigwa harimo kurebera hamwe uko Ingabo za EAC ziri muri Congo zavanwayo, ndetse na gahunda yo kugena ingengo y'imari Ingabo za SADC zizasimburayo zizakoresha.

    Ku wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi ni bwo SADC yemeye ko izohereza Ingabo muri RDC, mu rwego rwo gufasha iki gihugu kwivuna imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.

    Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize SADC yabereye i Windhoek muri Namibie.

    Nyuma y'umunsi umwe iyi nama ibaye Perezida Félix Antoine Tshisekedi yanenze umusaruro w'Ingabo za EAC mu gihugu cye, avuga ko mu gihe zaba zidahinduye imikorere zizirukanwa ku butaka bwa Congo bitarenze mu kwezi gutaha kwa Kamena.

    Umuryango wa SADC n'ubwo wemeye kohereza Ingabo muri RDC, amakuru avuga ko ibihugu bitavuga rumwe ku cyemezo cyo kuzohereza.

    Kugeza ubu Namibiya yonyine ni yo bivugwa ko ishyigikiye gahunda yo kohereza Ingabo muri Congo.

    Angola iri mu bihugu 16 bigize uyu muryango ku ruhande rwayo yo ivuga ko itazatanga Ingabo zayo muri Brigade y'iza SADC zizajya muri Congo; ko ahubwo yo yifuza gukomeza inshingano isanganywe zo kuba umuhuza mu bibazo bya Congo.

    Ibihugu bya Botswana na Zimbabwe ku rundi ruhande byo ngo byeruye ko bitazigera bigira Ingabo bitanga; mu gihe Tanzania, Afurika y'Epfo na Malawi byifuza kwifashisha Ingabo bisanganywe muri RDC (ziri muri MONUSCO) kuva muri 2013.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sadc-mu-mugambi-karundura-wo-gusimbura-ingabo-za-eac-muri-rdc

  • Imyambarire idasanzwe y'umukunzi mushya wa Kanye West ikomeje kuvugisha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni mu mafoto yashyizwe hanze n'umuhanzi w'imideli Mowalola Ogunlesi usanzwe akorana n'umuraperi Kanye West Ye mu guhanga imyambaro n'inkweto by'uruganda rwe Yeezy.

    Muri aya mafoto yavugishije benshi, Bianca Censori yari yambaye hafi ubusa uretse akenda gato gatwikiriye mu gituza he, ndetse n'inkweto zo mu bwoko bwa 'Boot Heels' zizamuye kumaguru zikanahisha amatako ye.

    PageSix yatangaje ko icyavugishije abantu ari uko inyuma he ntamwambora namba yari yambaye uretse akenda gakoze mu kimenyetso cy'umusaraba yambaye nk'umwenda w'imbere.

    Ibi byatumye benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ko imyambarire ya Bianca Censori isuzugura imyemerere ya gikirisitu kuko yakoresheje ikimenyetso cy'umusaraba mu buryo butemewe.

    Ni mu gihe abandi bibazaga impamvu Kanye West Ye yaba yaretse umugore we ngo yambare gutya kandi we yiyita umukirisitu dore ko akirukumwe na Kim Kardashian yigeze kumusaba kutongera kwambara imyenda igaragaza imiterere ye kuko yavugaga ko ataribyo Imana ikunda.

    Kugeza ubu amafoto ya Bianca Censori akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga ari nako atavugwaho rumwe cyane cyane mu bafite imyemerere ya gikirisutu bavuga ko ikimenyetso cy'umusaraba cyakoreshejwe ari agasuzuguro.

    Imyambarire y'umugore wa Kanye West ntiri kuvugwaho rumwe

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/imyambarire-idasanzwe-y-umukunzi-mushya-kanye-west-ikomeje-kuvugisha-benshi

  • Umukozi wo murugo ukekwaho kwica nyirabuja agatoroka yafashwe avuga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu witwa Dusabimana Emmanuel, akekwaho kwica Mukarugomwa Joséphine yakoreraga akazi ko mu Rugo wari utuye mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagari, agahita atoroka.

    Ubu bwicanyi bwabaye tariki 07 Mata 2023, bwamenyekanye ubwo umusaza wabanaga na nyakwigendera yatahaga, yagera mu rugo agakomanga ariko akabura umukinguriria, agahita yiyambaza abaturanyi baje kakica urugi, bagasanga nyakwigendera yapfuye.

    Dusabimana Emmanuel ukekwaho kumwica, icyo gihe yabuze kuko yahise atoroka, ndetse inzego zishinzwe iperereza zikaba zarahise zitangira kumushakisha.

    Nyuma y'ukwezi kurengaho iminsi, uyu musore uri mu kigero cy'imyaka 20, yafatiwe mu Karere ka Kamonyi, umusibo ejo hashize tariki 16 Gicurasi 2023.

    Amakuru avuga ko akimara gufatwa, yavuze ko ari mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi, ariko ko hari abandi bafatanyije, ndetse ko n'ibihumbi 260 Frw bahise batwara nyakwigendera, we yatwayemo ibihumbi 60 Frw.

    Hari abandi bagabo babiri kandi bahise bafatwa nyuma yuko iperereza rigaragaje ko bashobora kuba baragize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

    Gasasira François Regis uyobora Umurenge wa Kabagari, yemeje ko uyu musore yamaze gufatwa na RIB, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Kabagari.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/umukozi-wo-murugo-ukekwaho-kwica-nyirabuja-agatoroka-yafashwe-avuga-n

  • Kashobotse akabakoresha permis 'z'indyogo' Police ivuga ko yahagurukiye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, mu gikorwa Polisi yarimo cyigamije kwigisha abantu kwitwararika mu muhanda, hagamijwe kunoza umutekano wo mu muhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko mu rwego rwo kugira inama abantu gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Polisi igiye gukora umukwabo ku bantu bafite uruhushya mpimbano rwo mu muhanda.

    CP Kabera yagize ati 'Umuntu tuzajya dufata uruhushya rwe tuzajya turujyana hariya, ni dusanga atari umwimerere, akurikiranwe.'

    Yakomeje ati 'Abantu bafite impushya zo hanze. Icya mbere tubagira inama yo kuza bakazihinduza aho bakwiye kuba babikorera. Ariko nanaruzana, tukarukeka, tuzarujyana kurusuzumisha.

    Niturusuzumisha tugasanga yarari guhinduza uruhushya yacuze, tuzarufata nk'urudafite agaciro, azaregwa impapuro mpimbano, azabikurikiranwaho. Batanga amafaranga, batanga ibiki ntabwo byemewe.'

    Guhindurirwa uruhushya ugahabwa urwo mu Rwanda, Polisi ivuga ko wandikira umuyobozi w'ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini, ndetse no gutanga impushya usaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara binyabiziga.

    Ibaruwa yo gusaba guhindurirwa Perimi iherekezwa n'ibyerekana ko wabaye muri icyo gihugu, ukabyohereza kuri email.

    Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi igira inama abanyarwanda gukoresha impushya zemewe n'amategeko, n'abafite inyamahanga bakagirwa Inama yo kuzihinduza.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kashobotse-akabakoresha-permis-z-indyogo-police-ivuga-ko-yahagurukiye

  • Abagore bahinyuje abacantege: Biyeguriye kwikorera, bashinga ibigo bihindura ubuzima – #rwanda #RwOT

    Gratia Makala, ni rwiyemezamirimo wabitangiye mu 2011. Yatangiriye kuri sosiyete imwe itegura ikanakira inama mpuzamahanga ya Connect Rwanda nyuma iza kubyara indi ikora iby'ubwubatsi.

    Makala yabwiye IGIHE ko mu rugendo rwo gutangira hari benshi bamuciye intege barimo n'aba hafi ye cyane ariko kubera kwiyemeza no kwigirira icyizere arushaho kugira imbaraga no gukomera.

    Ati 'Mu miryango no mu nshuti harimo abavugaga ngo ibyo bintu byawe ntibyumvikana, turumva bidafatika cyane.'

    Avuga ko mu bihe yatangiriyemo ubushabitsi bitari byoroshye kubona amakuru ku bucuruzi cyane ko ikoranabuhanga ritari ryagashinze imizi.

    Uyu mugore yatangiye yita ku migendekere y'inama, afite n'igice cyo gutwara abashyitsi abakura ku kibuga cy'indege abageza aho bashaka kujya hose, nyuma yagize ubushobozi bwo kwita ku nama yose muri rusange ku buryo azitegura mu bikenewe byose.

    Inama ya mbere yakiriye yamuraje yicaye

    Makala yatangaje ko ikiraka cya mbere yakoze ari inama y'abantu bari bavuye mu Busuwisi, arara adasinziriye kugira ngo abashe kugaragaza ubushobozi bwe.

    Ati 'Nkimara kubona iryo soko navunwe mu mutwe no kwibaza ko nshobora kunanirwa kurikora neza. Nari ndi ku munzani ngira ngo ndebe niba nshoboye, ariko nari ndi no mu isuzuma ku mukiliya ngiye gukorera, nibyo byandazaga ntasinziriye.'

    'Hari ukwifuza ikintu ukarwana na cyo noneho ukarwana no kwerekana ko ushoboye, utari kwikirigita ugaseka.'

    Makala avuga ko bitari byoroshye kugirirwa icyizere nk'umugore, ariko nyuma yo gukora icyo kiraka byatumye abantu benshi bamubonamo ubushobozi atangira kubona ibiraka byinshi.

    Yakuruwe n'amabara ajya mu bwubatsi ahangana n'abagabo

    Nyuma y'imyaka itandatu, yiyegurira ubucuruzi bw'ibikoresho by'ubwubatsi, yibanda mu byo gusiga amarangi n'ibindi bijyanye no gusoza inyubako.

    Makala avuga ko yahisemo gushinga kompanyi ya kabiri kuko icyizere yagirirwaga cyari cyarazamutse.

    Ati 'Nakuruwe n'amarangi nk'umudamu, ariko nsanga nka 95% bikorwa n'abagabo gusa, kwinjira muri uyu mwuga byari bigoye, bitangiye kujya mu masoko ntabwo byari byoroshye ariko nigirira icyizere.'

    'Umwanzi wa mbere umuntu afite ni we ubwe. Mu gihe yamaze kwivaniraho inzitizi yo kumva nta cyizere yifitiye, buri wese yagera kuri byinshi.'

    Ibi abihuriraho na Agatesi Mugabo Leatitia, Umuyobozi wungirije wa Radio na Televiziyo Isango Star.
    Yabwiye IGIHE ko yakuze yumva agomba kuba umuntu ukomeye ndetse akunda ibyo kwikorera kubera ababyeyi be hirya y'akazi ka Leta bakoraga ubucuruzi.

    Yavuze ko hari udusanteri yatangijemo ubucuruzi mu bice bitandukanye by'igihugu mbere y'uko atangira ishoramari mu itangazamakuru mu 2008, kugeza igihe mu 2016 we n'umugabo we bashinze na televiziyo.

    Ati 'Sinzi gutungwa n'umugabo ngo nicare mvuge ngo arampa, n'umugabo ntabwo yantoje kwicara mu rugo. Sinzi gusaba, ndi umuntu wakuze nzi kwigira.'

    Avuga ko itangazamakuru yarishoyemo imari ariko ku ruhande yakundaga ibya tekiniki kuko ari byo yari yarize mu mashuri yisumbuye.

    Ati 'Kwinjira mu banyamakuru uri umugore ntabwo byari byoroshye, nahuye n'ikibazo pe! Bamwe bibaza bati 'ese uyu ibi bintu ajemo azabishobora?' Ntabwo nacitse intenge, ngendera ku murongo umugabo yampaye, nka nyirabyo ndiga cyane ku buryo nyuma y'igihe gito nahise mbimenyera.'

    Avuga ko mu myaka amaze yikorera. ubu yamaze kwiyumvamo ko nta kintu na kimwe atashobora, kuko yashize ubwoba.

    Mukamurenzi Jeannette we amaze kubona uko abakozi bo mu rugo bamwe bafatwa nabi , mu 2010 yahisemo kujya gushinga kompanyi yita ku bakozi bo mu rugo n'abandi bose bakenerwa mu buzima busanzwe, kandi ngo byamuteje imbere.

    Avuga ko ubu mu bantu afite bategereje kujya mu kazi ko mu rugo harimo n'abarangije amashuri yisumbuye.

    Aba bagore bose basaba bagenzi babo kutitinya no kumva neza, no gutera intambwe bagatangira urugendo rwo kwigira kuko igihugu kigenda kibashyiriraho amahirwe agamije gushyigikira iterambere ryabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bahinyuje-abacantege-biyeguriye-kwikorera-bashinga-ibigo-bihindura