Blog

  • Guverinoma ya Lesotho Yashyizeho Amasaha y'Umukwabu Kubera Ubwicanyi – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abakozi b'inzego zimwe na zimwe zikenewe cyane, nk'abo mu buvuzi, abapolisi n'abanyamakuru, ni bo bonyine bemerewe kugenda muri aya masaha. Naho ubundi, nk'uko leta yabitangaje, uzayarengaho ashobora gufungwa kugera ku myaka ibiri.

    Guverinoma ntiyasobanuye igihe iki cyemezo kizamara. Imbarutso yacyo ni iyicwa ry'umunyamakuru wari icyamamare mu gihugu witwa Ralikonelo Joki. Yakoreraga iradiyo yigenga. Abantu batazwi kugeza ubu bamurashe amasasu 13 ku cyumweru nijoro asohotse mu kazi. N'icyo yaba yarazize ntikiramenyekana.

    Lesotho itegekwa n'umwami Letsie III. Ni agahugu gato gafungiranye hose muri Afrika y'Epfo. Ifite abaturage barengaho gato miliyoni ebyiri. Umuryango w'Abibumbye wemeza ko ari kimwe mu bihugu bifite ubwicanyi bwinshi kw'isi kandi ko ari iya mbere muri Afrika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/guverinoma-ya-lesotho-yashyizeho-amasaha-y-umukwabu-kubera-ubwicanyi

  • Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw'abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda. #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi arasabwa ibisobanuro ku mamiliyoni y'amadolari yahawe ngo azahure ubuzima bw'abaturage bugeze aharindimuka, we akayakoresha mu guha ruswa abanyamakuru ngo bagereke ibibazo bya Kongo ku Rwanda.

    Amakuru acukumbuye dukesha abantu babikurikiraniye hafi, barimo n'abo mu butegetsi bwa Kongo, aravuga ko mu bariye kuri izi noti, harimo abakunda gusebya u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, nka Justin Kabumba, Steve Wembi, Mwangi Maïna,Stanislas Bujakera, Daniel Michombero, Alain Foka wa RFI, umunya Cameroon wiyita umufaransa, Charles Onana, n'abandi bandika muri za The Guadian, BBC, VOA, n'ibindi bitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza inkuru zibogamye, zigambiriye gusa gusiga uRwanda icyaha.

    Harimo kandi abategetsi nka Senateri Robert Menendez wo muri Sena y'Amerika, bamwe mu bagize Komisiyo n'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi, n'abandi bavuga rikijyana, banasanzwe bazwiho kurya ruswa mgo babambishe abere, batagatifuze amashitani. Ni ibyo bita'lobbings'.

    Banki y'Isi(WB), Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari(IMF) na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere(ADB), byagaragaje impungenge ko amamiliyoni atabarika y'amadolari Kongo yahawe yakoreshejwe ibyo atagenewe, ndetse icyo gihugu kikaba cyarananiwe kugaragaza raporo y'imikoreshereze yayo.

    Banki y'Isi yo ndetse yahise ihagarika inkunga isaga miliyari y'amadolari ( ni miliyoni 1.000 uvunje mu manyarwanda)yagombaga guhabwa Kongo, inasaba icyo gihugu kuyigararagariza irengero ry'igice cya mbere Kongo yahawe, kingana na miliyoni hafi 100 z'amadolari.

    Ibi bije nyuma y'aho Perezida Tshisekedi afatiye icyemezo cyo gusesa 'Social Fund', ikigo cyagombaga gucunga imishinga 3 yari igenewe iyi nkunga, irimo kuzahura inzego z'ubutegetsi, kuzamura imibereho y'abaturage, no kwimakaza umutekano mu duce turimo imvururu.

    Aya ni amayeri Tshisekedi yiyambaje kugirango asibanganye ibimenyetso, kuko yatinyaga ko umuterankunga azasaba ko habaho igenzuramutungo(audit).

    Mu rwego rwo kujijisha Banki y'Isi yahise ashyiraho ikigo gishya kinafite inshingano nk'iz'icyasheshwe, ariko inyandiko zose zirebana n'iriya mishinga ziranyerezwa.Abatavuga rumwe n'ubutegetsi, barimo Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Matata Ponyo, na Sesanga Hipungu, mu cyumweru gishize nabo bandikiye ibyo bigo by'imari basaba ko habaho'audit', kuko bakeka ko inkunga ubutegetsi bwa Tshisekedi bwanyereje inkunga zitabarika igihugu cyahawe.

    Bamwe mu banyepolitiki n'imiryango itari iya Leta, basanzwe banagaragaza igihombo igihugu giterwa no guhemba abacancuro batagize n'icyo bamaze ku rugamba, kwishyura indege, amahoteli n'insimburamubyizi bya Tshisekedi n'abamuherekeza mu ngendo ziri mu nyungu ze bwite. Biravugwa kandi ko hari amamiliyoni yaburiwe irengero, bikanugwanugwa ko Tshisekedi yayakubise umufuka, akazayifashisha mu kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe muri Kongo mu mpera z'uyu mwaka.

    Abajyaga bibaza rero aho umurava abaharabika uRwanda bahuvana , ngicyo igisubizo.

    Akavagari k'amafaranga yari kugoboka rubanda rwicira isazi mu jisho, byigiriye mu bifu by'abazi kubyaza umusaruro ubuswa bwa Tshisekedi n'ibyegera bye.

    The post Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw'abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkunga-kongo-yahawe-ngo-izahure-ubuzima-bwabaturage-yishyuwe-abaharabika-u-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=inkunga-kongo-yahawe-ngo-izahure-ubuzima-bwabaturage-yishyuwe-abaharabika-u-rwanda

  • Banywa nk’indobo zapfumutse! U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite abasinzi benshi cyane (Uratungurwa) – YEGOB #rwanda #RwOT

    U Rwanda mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite abasinzi benshi cyane.

    Ni ibihugu bizwiho kugira imbaga y'abaturage banywa ku musemburo kurusha abandi muri Afurika.

    Ibi bihugu bibimburirwa na Nigeria izwiho no kugira umubare mwinshi w'abaturage muri Afurika yose.

    Nyuma ya Nigeria haza Afurika y'Epfo nk'igihugu kiri mu biteye imbere cyane muri Afurika, kikaba kinabarizwamo umubare mwinshi w'abanywi b'inzoga.

    Haza igihugu cya Eswatini aho kibamo abasinzi ku kigero cyo hejuru ndetse ibi bikaba binatuma kiza ku isonga mu bihugu bya Afurika bifite ubwandu bwinshi bwa Sida.

    U Rwanda, na rwo rwashyizwe mu bihugu bifite abaturage bafata ku gasembuye kurusha ibindi muri Afurika.

    Uganda ho hazwi cyane ku nzoga zifite ubukana cyane nka Kanyanga n'izindi, ibyo bigatuma cyigira abanywi bazo cyane.

    Source : https://yegob.rw/banywa-nkindobo-zapfumutse-u-rwanda-mu-bihugu-bya-mbere-muri-afurika-bifite-abasinzi-benshi-cyane-uratungurwa/

  • Polisi iraburira abagikoresha perimi z'inyamahanga – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w'umuhanda, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hagiye kuba umukwabu ku batwara ibinyabiziga, bakoresheje Perimi z'inyamahanga.

    Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023 nibwo umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera yabitangarije itangazamakuru avuga ko abantu bose bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z'inyamahanga, kujya kuzihinduza bakabona inyarwanda, kubera ko hagiye gukorwa umukwabu ku bazifite hagamijwe kurinda impanuka.

    CP Kabera yavuze ko mu bihe bya vuba batangira gukora umukwabu, kandi ko uwo bazasangana uhushya ruhimbano azabihanirwa nk'uwakoresheje impapuro mbimbano.

    Yagize ati 'Turaza gukora umukwabu ku bantu bafite Permi, turaza gukoresha Rwanda Forensic Laboratory, ndagira ngo mbabwire ko turimo gukorana, bafite ikoranabuhanga ry'impushya zose zo ku Isi mu bihugu 197, bibarirwa mu muryango mpuzamahanga, ibimenyetso by'ibyo bihugu barabifite.'

    Yongeraho ko umuntu bazafata bakamucyeka, uruhushya rwe ruzajya rujyanwa gusuzumwa, ku buryo nibasanga ari urwo yakoresheje, azafatwa nk'ukoresheje inyandiko mpimbano akurikiranwe.

    Ati 'Abantu rero bafite impushya zo hanze, icya mbere tubagira inama ni uko baza bakajya kuzihinduza aho bakwiye kuba babikorera, kuko hari ibyo amategeko asaba byo kuba bahinduza uruhushya rwabo, ariko nanaruzana tukarucyeka tuzarujyana kurusuzumisha. Niturusuzumisha tugasanga yarimo guhinduza urwo yacuze, tuzamufata nk'aho akoresha urudafite agaciro azabikurikiranwaho.'

    Akomeza agira ati 'Ibintu byo kujya mu bihugu duturanye bakajya kugura impushya batanga amafaranga, batanga Amadolari, batanga ibiki, ntabwo byemewe. Mubibabwire cyangwa babyumve yuko barimo gukora amakosa, barimo gukora n'ibyaha. Izo mpushya n'izo dufite baje guhinduza, n'abo tuzazifatana bose tuzazijyana muri kiriya kigo tuzisuzumishe, uwo tuzasanga ko yagiye kuzicurisha akazigura azakurikiranwa.'

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi, CP Vincent Sano, avuga ko umutekano w'umuhanda ari inkingi ikomeye cyane mu iterambere ry'Igihugu, ndetse no ku mutekano rusange wacyo.

    Ati 'Iyo umutekano wo mu muhanda wahungabanye n'ibindi birahungabana, ibijyanye n'iterambere birahungabana, ibijyanye n'umutekano rusange birahungabana. Buriya imihanda ni nko kubona imitsi itembereza amaraso mu mubiri w'umuntu, kuko ni yo dukoresha kugira ngo dushobore kugera ku mirimo, ku mashuri, gukora ubucuruzi, by'umwihariko mu gihugu cyacu turayikoresha kurusha ikirere'.

    Imibare ya Polisi igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022, impanuka zahitanye abantu 729, zikomeretsa bikomeye abagera ku 173, mu gihe abakomeretse byoroheje bageze ku 7745

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-iraburira-abagikoresha-perimi-z-inyamahanga

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi ushinzwe Afurika mu Muryango 'ILO' – #rwanda #RwOT

    Yari kumwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibiro by'Umuyobozi Mukuru wa ILO, André Bogui. Bombi bari mu Rwanda aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga y'Umurimo ibera i Kigali kuva ku wa 15-19 Gicurasi uyu mwaka.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, na we yakurikiranye ibi biganiro.

    Cynthia Samuel-Olonjuwon yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo imigendekere y'iyi nama u Rwanda rwakiriye aho yavuze ko rwesheje umuhigo hashingiwe ku mubare w'abakozi n'abaminisitiri ndetse n'ingingo zaganiriweho mu byo guhanga imirimo myinshi kandi myiza binyuze mu ishoramari haba mu Rwanda no ku mugabane wose.

    Izindi ngingo zagarutsweho ni ijyanye n'inkunga ILO iteganya gutanga muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1 n'ubutumire Umuyobozi Mukuru wa ILO yamuhaye ngo ashyikirize Perezida Kagame bwo kuzitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku Murimo iteganyijwe i Genève muri Kamena izaba yiga ku guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Ati 'Iyi nama ni ingenzi kuko tubona u Rwanda rwarafashe iya mbere mu kwimakaza imibereho myiza y'abaturage kandi twizeye ko Perezida azahura n'abandi bayobozi ku rwego rw'Isi akabagaragariza intambwe u Rwanda rwateye mu bijyanye no kuzamura ubukungu, kubungabunga ibidukikije no kuvana abaturage mu bukene.'

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yavuze ko nubwo politiki yo guhanga imirimo myinshi nk'uko byari biteganyijwe mu ngamba zo kwihutisha iterambere (kuva mu 2017-2024: NST1) yabangamiwe na Covid-19 hari izindi mbaraga zigenda ziboneka ku bufatanye n'izindi nzego.

    Ati 'NST1 isigaje umwaka umwe ikarangira aho intego kwari uguhanga imirimo miliyoni 1,5 buri mwaka. Kubera Covid-19 twasubiye inyuma gato ariko nyuma ya hari izindi mbaraga tugenda tubona dufatanyije n'abaterankunga kugira ngo tubashe kongera gusubira kuri iyo ntego. Dufite n'izindi gahunda aho tubona ko dushobora kwifashisha imishinga minini ishobora gutanga akazi ku bantu benshi.'

    Inama Mpuzamahanga y'Umurimo ku nshuro ya 19 yateguwe ku bufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo.

    Yitabiriwe n'abaminisitiri, abanyepolitiki, abahagarariye amashyirahamwe y'abakozi, imiryango mpuzamahanga, imiryango itegamiye kuri Leta, za kaminuza n'ibigo by'ubushakashatsi, sosiyete sivile n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Intumbero yayo ni ukungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye hagamijwe kureba icyakorwa mu guteza imbere umurimo.

    Ibiganiro by’impande zombi byagarutse ku bikorwa bigamije guhanga imirimo myinshi kandi myiza

    Umuyobozi Wungirije wa ILO ushinzwe Afurika, Cynthia Samuel-Olonjuwon; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente n'Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibiro by'Umuyobozi Mukuru wa ILO, André Bogui

    Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibiro by'Umuyobozi Mukuru wa ILO, André Bogui (Ibumoso); Umuyobozi Wungirije wa ILO ushinzwe Afurika, Cynthia Samuel-Olonjuwon; Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-ushinzwe

  • Chriss Eazy yasanze Kirikou mu Burundi bahako… – #rwanda #RwOT

    Chriss Eazy amaze iminsi ari muri iki gihugu mu rugendo rugamije kwagura urugendo rw’umuziki we aho yajyanye n’abo bahuriye mu itsinda rimufasha mu muziki, Giti Business Group.

    Mu Burundi ari kumwe n’umujyanama we Junior Giti, Kabaka usobanura filime, Samy Switch ukora amashusho y’indirimbo z’abahanzi n’abandi.

    Uyu muhanzi kandi yanitwaje Producer Kiizi wo muri Country Records ari nawe wakoze iyi ndirimbo. Junior Giti yabwiye InyaRwanda ko bari bamaze igihe bari mu biganiro na Kirikou byagejeje ku gukorana iyi indirimbo bise ‘Rala’.

    Ati “Ni indirimbo twashakaga cyane, kandi twakoze ibishoboka byose kugirango ikorwe biri mu mpamvu zatumye nitwaza abantu hafi ya bose bagize itsinda.”

    Yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yakozwe n'abantu babiri, kandi hari n'andi mashusho y'iyi ndirimbo bazafatira mu Rwanda.

    Akomeza ati 'Urumva mu bijyanye na Video nari nitwaje na Sam Switch niwe ukora za ndirimbo zose za Chriss Eazy n’ababyinnyi bose, muri rusange video yakozwe na Sam Switch na John Elarts wo mu Burundi n’abandi bantu bacu. Abo dukorana bose nari nabamanukanye, abadozi n’abandi.'

    Kirikou Akili wakoranye indirimbo na Chriss Eazy, yari aherutse guhurira mu ndirimbo ‘Inzoga n’Ibebi’ na Bruce Melodie ndetse na Double Jay. 

    Uyu muhanzi ariko anazwi mu ndirimbo zirimo ‘Ibisusu’, ‘Binua’, ‘My Story’, ‘Soma Number’, ‘Nuwo’ n’izindi. Ari mu bahanzi bakunze kugaruka cyane mu bitaramo binyuranye bibera muri iki gihugu.

    Chriss Eazy uri mu Burundi muri iki gihe, ni umwe mu bahanzi bafite indirimbo kuri album 'Ni neza' ya Producer Bob yahuriyemo na Bruce Melodie. Ni ubwa mbere, aba bahanzi bombi bahuriye mu ndirimbo- Amateka mashya kuri Chriss Eazy utaramara imyaka itatu mu muziki.

    Chriss Eazy amaze amezi atatu asohoye amashusho y’indirimbo ye yise ‘Edeni’ imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2. 

    Uyu muhanzi ariko azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Inana’ yakomeje ubwamamare bwe, ‘Basi sorry’ yakoranye Pass Kizito (Kipa) n’izindi. 

    Chriss Eazy aganira na Kirikou Akili mbere y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Lala' bahuriyemo 

    Producer Kiizi wo muri Country Records niwe wakoze iyi ndirimbo ayikorera mu Burundi


    Chriss Eazy avuga ko hari andi mashusho y'iyi ndirimbo azafatirwa mu Rwanda

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EDENI' YA CHRISS EAZY

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INZOGA N’IBEBI’ YA KIRIKOU, BRUCE MELODIE NA DOUBLE JAY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129532/chriss-eazy-yasanze-kirikou-mu-burundi-bahakorera-indirimbo-amafoto-129532.html

  • Abakinnyi ba Sunrise FC biriwe baragiye inka… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yakomezaga imyitozo yitegura ikipe ya Kiyovu Sports mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 29. Sunrise FC, izakira Kiyovu Sports tariki 21 Gicurasi, mu mukino w’ishiraniro, uzabera kuri sitade y’Akarere ka Nyagatare kuva ku isaha ya Saa 15:00 PM.

    Uyu mukino, usobanuye byinshi, ndetse ni umukino Kiyovu Sports yatezwe kuko n’amakipe bahanganye yiteze ko ari ho izagwa. Nyuma yo gukora imyitozo yo kuri uyu wa kane, abakinnyi ba Sunrise FC bakoze urugendo aho batembereye akarere ka Nyagatare, bajya mu bice bitandukanye by’akarere iyi kipe iherereyemo.

    Aba bakinnyi kandi muri uru rugendo bakoze, bageze n’aho baragira inka dore ko akarere ka Nyagatare kazwiho cyane ubworozi bw’Inka

    Abakinnyi ba Sunrise FC bamaze iminsi 4 nta fone bafite ndetse bari kuba hamwe kuva ku wa mbere, aho intego ari imwe yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports.

    N’ubwo Sunrise FC ishaka kwambura igikombe Kiyovu Sports, ariko nayo ntirizera ko izaguma mu cyiciro cya mbere kuko kuri ubu iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31, inganya na Marine FC iri ku mwanya wa 12.Uwambajimana Lean uzwi nka Kawunga, ntabwo azakina umukino wa Kiyovu Sports 

    Sunrise FC ntabwo yagarukiye aho kuko yafashe n’urugendo yerekeza ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda (Kagitumba)

    Sunrise FC ubwo yari igeze ku Inka, ahitwa Ryabega

    Batembereye bararuhuka mu kwitegura Kiyovu Sport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129536/abakinnyi-ba-sunrise-fc-biriwe-baragiye-inka-mu-buryo-bwo-kwitegura-kiyovu-sports-129536.html

  • Niba uri mu mubare w’abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y’uko Gmail yawe isibwa burundu n’ibiyiriho byose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uri mu mubare w'abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y'uko Gmail yawe isibwa burundu n'ibiyiriho byose

    Google yatangaje mu Ukuboza uyu mwaka izatangira gusiba konti zafunguwe ariko zikaba zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa mu kwirinda ko abajura mu ikoranabuhanga [hackers] bazikoresha bakohereza email zigamije kwiba abantu cyangwa ubutumwa bubi.

    Google izabanza kohereza ubutumwa bwinshi buburira ba nyiri izo konti za Gmail mbere yuko bikorwa. Konti zizasibwa mbere ni izafunguwe ariko ntizongere gukoreshwa ukundi mu gihe kingana n'imyaka 2.

    Hashize hafi imyaka itatu Google itangaje ko ishobora gusiba inyandiko cyangwa amafoto bibitse kuri konti za Gmail cyangwa Google Photos zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa.

    Abafite konti zizasibwa bazohererezwa ubutumwa bwinshi kuri email bubamenyesha ko bigiye gukorwa. Ni igikorwa kizakorwa gake gake kandi mu bwitonzi kandi kireba konti z'abantu ku giti cyabo, ni ukuvuga ko konti z'ibigo, amashuri cyangwa imiryango bitarebwa n'iyi gahunda.

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-mu-mubare-wabakoresha-gmail-dore-amakuru-ugomba-kumenya-mbere-yuko-gmail-yawe-isibwa-burundu-nibiyiriho-byose/

  • Bagiye kongera kumwenyura: Ikipe ya Manchester United igiye kugura rutahizamu Kylian Mbappe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United iri kurwanira kuza mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona y'igihugu cy'Ubwongereza Premier League hari amakuru meza ku bakunzi b'iyi kipe.

    Umuherwe ukomeye cyane ku Isi Sheikh Jassim wo mu gihugu cya Qatar afite gahunda yo kuzana abakinnyi babiri bakomeye cyane barangajwe imbere na rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint Germain akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa mu gihe uyu muherwe yaba amaze kugura iyi kipe mu mpeshyi ya 2023.

    Uyu muherwe ukomoka mu gihugu cya Qatar yifitiye icyizere cyo guhigika Umwongereza witwa Sir Jim Raticliffe bahanganiye ku isoko ryo kugura iyi kipe ya Manchester United maze agahita azana abakinnyi babiri bakomeye barimo rutahizamu wifuzwa n'amakipe hafi ya yose ku Isi Kylian Mbappe.

     

    Source : https://yegob.rw/bagiye-kongera-kumwenyura-ikipe-ya-a-manchester-united-igiye-kugura-kylian-mbappe/

  • ‘Iyo Mana ni nziza pe! Yasize imwinwa iyaga, Bahavu Jeanette yazamuye ijwi rirenga aririmbira Imana nyuma yo kubona imodoka ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Iyo Mana ni nziza pe! Yasize imwinwa iyaga, Bahavu Jeanette yazamuye ijwi rirenga aririmbira Imana nyuma yo kubona imodoka ye.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bahavu Jeanette yasohoye amashusho ari kuririmbira Imana.

    Uyu mukinnyikazi wa Filime nyarwanda wamenyekanye nka Diane, yakoze ibi nyuma yo guhabwa imodoka ye yatsindiye mu bihembo bya RIMA.

    VIDEWO

    https://www.instagram.com/p/CsYwLFIISm9/?igshid=NTc4MTIwNjQ2YQ==

    Source : https://yegob.rw/iyo-mana-ni-nziza-pe-yasize-imwinwa-iyaga-bahavu-jeanette-yazamuye-ijwi-rirenga-aririmbira-imana-nyuma-yo-kubona-imodoka-ye/