Blog

  • Mukakamanzi Beatha 'Mama Nick' yapfushije umwana w'umuhungu – #rwanda #RwOT

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mwana w'umuhungu witwa Fabrice yatabarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, nyuma y'iminsi mike yari amaze arwaye.

    Mu butumwa buto uyu mubyeyi yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yanditse agira ati “Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo.'

    Ni inkuru y'incamugongo yatashye mu muryango wa Mukakamanzi dore ko uyu mubyeyi w'abana batandatu n'abuzukuru batanu yari aherutse gukora impanuka agonzwe n'igare ubwo yari avuye mu rugo iwe agiye ku muhanda kugura ama-unite.

    Ni impanuka yahuye na yo tariki 11 Werurwe 2023 ndetse kugeza n'ubu uyu mubyeyi ntarakira imvune yatewe na yo yatumye avunika igufa ry'ikibero. Ibi byatumye asigaye agendera mu kagare.

    Mukakamanzi Beatha yamaze igihe kirekire arwariye mu Bitaro byitwa Inkuru Nziza biri i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

    Mama Nick yamamariye muri filime zitandukanye zirimo “Intare y'Ingore” akinamo yitwa Cecile, “Giramata” akinamo ari umubyeyi wa Giramata na “City Maid” akinamo ari Mama Nick, iyi ikaba imwe mu zikunzwe na benshi mu Rwanda.

    Mukakamanzi Beatha “Mama Nick” ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana w'umuhungu

    Mama Nick na we amaze amezi abiri agonzwe ndetse asigaye agendera mu kagare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukakamanzi-beatha-mama-nick-yapfushije-umwana-w-umuhungu

  • Abohereza hanze imbuto n'imboga beretswe amahirwe y'isoko ribategereje muri Suède – #rwanda #RwOT

    Ubuhinzi bw'imbuto n'imboga ni kimwe mu bimaze kwitabirwa mu Rwanda ndetse benshi bayobotse iyo kubyohereza hanze y'igihugu kuko ari ho isoko rinini riri.

    Kuva tariki 9 kugeza 11 Gicurasi 2023, abacuruza imbuto n'imboga bo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba bagiye mu imurikabikorwa muri Suède basanga nta gicuruzwa cyo mu Rwanda cyo muri iyo ngeri kibarizwa kuri iryo soko.

    Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda, Emmanuel Andrew Murangira, yavuze babonye isoko rishobora kugura umusaruro w'abahinzi bato bahinga imboga n'imbuto mu Rwanda mu gihe waba ugiyeyo ufite ubwiza bukenewe ku isoko rya Suède.

    Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 ubwo baganiraga n'abacuruza imbuto n'imboga babyohereza hanze y'igihugu yavuze ko bakwiriye gutekereza uko iryo soko barigeraho kuko rifite abantu benshi kandi bakeneye ibiribwa byinshi.

    Yagize ati 'Twagombaga guhura n'abo tutajyanye [muri Suède]. Hari isoko rinini ariko rikeneye imbaraga kugira ngo uryinjiremo. Bifasha abahinzi bato dukorana na bo ariko bikanafasha abacuruzi bohereza imboga n'imbuto hanze.'

    Yanavuze ko Tearfund ifasha abahinzi bato kugira ngo bageze ibihingwa byabo ku isoko kandi bifite agaciro keza ku buryo bihita bigurwa bigatanga umusaruro.

    Murangira avuga ko bakorana n'abahinzi bato ibihumbi 30 mu turere tune two mu Mujyi wa Kigali n'Intara y'Iburasirazuba, kandi imibare igaragaza ko abahinzi bato bagize 80% by'abahinzi bose bo mu Rwanda.

    Rwiyemezamirimo w'Umunya-Suède unagura imbuto n'imboga muri iki gihugu, John Berglund, yabwiye aba bacuruzi ko muri Suède imboga n'imbuto bikenewe cyane, igisabwa ari ukuba ufite umusaruro mwiza ushobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.

    Muri Suède mu cyumweru kimwe bashobora kugura kontineri eshanu za avoka gusa ariko ngo byose bibanza guca mu Mujyi wa Amsterdam bikabona kwinjira muri Suède.

    Umucuruzi ujyana hanze imbuto n'imboga, Daniel Muzungu, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe barangiwe ariko asaba ko inzego zishinzwe guteza imbere ubucuruzi bw'ibyoherezwa hanze na za Ambasade z'u Rwanda mu bihugu baba bagiye gucuruzamo kujya babahuza n'abashobora kubagurira umusaruro.

    TearFund ivuga ko amahirwe yo gucuruza imboga n'imbuto atari muri Suède gusa, kuko muri Denmark na Finland na ho bikeneweyo.

    Hagati ya tariki 6 na 12 Gicurasi 2023 u Rwanda rwohereje hanze ibikomoka ku mboga n'imbuto byoherejwe ni toni 707.5, aho byinjije 930.989$, ni ukuvuga nibura 1,3$ ku kilo.

    Ibihugu u Rwanda rwoherejemo imboga n'imbuto byinshi ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bwongereza, u Bufaransa n'u Buholandi.

    Abacuruza imbuto n’imboga baganirijwe ku mahirwe aboneka muri Suède

    Uwitije Cyprien wari uhagariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, yavuze ko biteguye gukomeza gutera inkunga imishinga y’ubucuruzi bw’imbuto n’imboga

    Umucuruzi ujyana hanze imbuto n'imboga, Daniel Muzungu, yavuze ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe barangiwe

    Umuyobozi wa TearFund mu Rwanda, Emmanuel Andrew Murangira, yavuze ko abahinzi b’imboga n’imbuto hari amahirwe menshi bashobora kubyaza umusaruro

    Abohereza hanze imbuto n'imboga beretswe amahirwe y'isoko ribategereje muri Suède


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abohereza-hanze-imbuto-n-imboga-beretswe-amahirwe-y-isoko-ribategereje-muri

  • Mama Nick wo muri City Maid nyuma y’igihe gito akoze impanuka, yapfushije umuhungu we #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha ukina ari Mama Nick muri filime y’uruhererekane yitwa City Maid ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we w’umuhungu.

    Amakuru y’uko uyu mwana w’umusore yitabye Imana, yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2023 ari nawo munsi yapfiriyeho.

    Yitabye Imana nyuma y’iminsi mike arwaye. Mu butumwa bwa nyina bwuzuyemo ahahinda, yagize ati “Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo.'

    Abuze umuhungu we na we atarakira imvune yatewe n’impanuka ikomeye yakoze tariki 11 Werurwe 2023 akaba agendera mu kagare.

    Mama Nick wakinnye muri filime zitandukanye zirimo ‘Intare y’Ingore’, ‘City Maid’ yitiriwe, afite abana 6 ndetse n’abuzukuru 5.

    Mama Nick ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umwana we

    Umuhungu we yari amaze iminsi arwaye

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/mama-nick-wo-muri-city-maid-nyuma-y-igihe-gito-akoze-impanuka-yapfushije-umuhungu-we

  • REMA yatangije amahugurwa yitezweho gutanga icyerekezo ku mihindagurikire y'ibihe – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike u Rwanda ruhuye n'ibiza byahitanye abantu 135, hangirika byinshi mu bikorwaremezo n'imyaka y'abantu irangirika, biturutse ku mvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Nubwo atari igihamya cya nyuma cy'ihinduka ry'ibihe, abahanga mu by'iteganyagihe babihuza n'ingaruka zaryo ndetse REMA ivuga ko hakenewe amakuru yizewe kandi abonekera ku gihe yerekana ingaruka zishobora kubaho mu bihe biri imbere.

    Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, REMA yatangije amahugurwa ku bakozi 50 b'ibigo bya Leta n'ibyigenga, bari guhabwa ubumenyi mu gusesengura amakuru ajyanye n'imihindagurikire y'ibihe, no gutanga raporo inoze kuri ayo makuru babonye.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko kugira ngo habeho ubujyanama ku nzego zifata ibyemezo, bisaba kugira abakozi basobanukiwe amakuru atangwa n'ibigo bishinzwe iteganyagihe.

    Yagize ati 'Tuba dukeneye gukoresha imibare ifatika tugendeye ku bipimo by'ubushyuhe cyangwa iby'imvura, niba tubona hagiye kugwa imvura tukabikuramo ubutumwa bwumvikana, tukabikuramo amakuru atuma twakwirinda kubura ubuzima bw'abantu cyangwa ibintu. Ibyo ntitwabigeraho tudafite abakozi babasha gukoresha aya makuru tuba dufite ngo bakuremo amakuru akenewe twashingiraho dufata ibyemezo.'

    Kabera avuga ko mbere bakoreshaga abakozi bavuye hanze kugira ngo bafashe mu gutegura aya makuru ariko nyuma y'amahugurwa azamara amezi icyenda bizeye ko abo bakozi bazaba bafite ubushobozi bwo gusuzuma ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bigo bakorera.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Imihindagurikire y'Ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Beatrice, yavuze ko ubumenyi aba bakozi bari guhabwa ari igisubizo ku guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

    Ati 'Iyo dufite raporo nziza, irimo amakuru yizewe habaho igenamigambi rinoze. Ntitwakora igenamigambi ry'igihe kirekire tudafite amakuru ateguye neza yo gushingiraho. Ntitwashyiraho politiki nziza hatari amakuru yizewe yashingirwaho.'

    Buri myaka ibiri u Rwanda rutanga raporo igaragaza uko ibigo na za Minisiteri bigira uruhare mu kurengera ibidukikije, ikazajya igirwamo uruhare runini n'aba bakozi bari guhugurwa.

    Aya mahugurwa atangwa ku bufatantye na Kaminuza ya AIMS, abari guhugurwa bakazahabwa impamyabushobozi ziri ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko bizeye ko nyuma y’amahugurwa abakozi bazaba bafite ubushobozi bwo gusuzuma ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bigo bakorera

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Imihindagurikire y'Ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije, Beatrice Cyiza

    Bategerejweho kuzana impinduka mu bigo bakorera

    Abakozi bo mu bigo bitandukanye bari guhugurwa ku gutanga amakuru ku mihindagurikire y’ibihe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rema-yatangije-amahugurwa-yitezweho-gutanga-icyerekezo-ku-mihindagurikire-y

  • Umubyeyi w'umuhanzi utunze agatubutse Chameleone yacyebuye abagabo badaha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyina w'umuhanzi wo muri Uganda Joseph Mayanja wamamaye nka Jose Chameleone uri no bahanzi batunze agatubutse muri Afurika y'iburasirazuba ,yacyebuye abagabo badafata neza abagore babasuye mu ngo zabo .

    Abajijwe inama yagira abakiri bato kugira ngo bazabashe kugera mu myaka nk'iye kandi neza dore ko ikibaraje ishingana ari amafaranga.

    Uyu mubyeyi aseka cyane agaragaza ko ibyo bashaka aribyo ati “Kuki mudashaka kuyabaha umugore afite guhabwa ntabyo uzi se. Ubwo niba utabizi ni wowe mpamvu nyamukuru ituma inkumi zijagaraye.'

    Akomeza agira ati “Ntabwo ubaha itike none ucyeneye ko agendesha amaguru. Ubundi ni inshingano z'umugabo gufasha umukobwa mu buryo bw'amafaranga niyo mpamvu babasaba itike.'

    Inama z'uyu mubyeyi zatangaje benshi bavuga ko ibyo avuga aribyo cyane ko umugabo akwiye gukora akamenya umugore n'umuryango muri rusange byanakorwa n'umugore ariko atari inshingano ze.

    Mu busanzwe Proscovia Musoke Mayanja ni umugore wa Gerald Mayanja bamaranye imyaka itari micye wavuga ko bijyanye nibyo yavuze ari uko umugabo we yamumenyeraga itike akamwitaho ntiyaba abeshye.

    Aba bombi bakaba bafitanye abana batari bacye barimo n'abahanzi Joseph Mayanja [Jose Chameleone], Pius Mayanja [Pallaso] na Douglas Mayanja [Weasel].

    Imyaka ibaye myinshi Musoke Mayanja abana na Gerald Mayanja aha hariho ifoto yabo ya cyera ni ya none ya Musoke ateruye umwe mu buzukuru beGerald na Musoke babyaranye abana bakomeye mu muziki wa Afurika

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubyeyi-w-umuhanzi-utunze-agatubutse-chameleone-yacyebuye-abagabo-badaha-tike

  • Raporo ya Kenya yashyize Rwanda ku mwanya wambere nk'isoko ryiza kuri banki (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rwacurujweho miliyari zirenga 10 z'amashiringi y'amanyakenya, bingana na 31% mu mafaranga yacurujwe na banki z'ubucuruzi z'abanyakenya mu karere.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyandikirwa i Nairobi, kivuga ko u Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere kuba isoko ryiza kuri izi banki z'abanyakenya mu 2022, nyuma y'uko n'umwaka wari wabanje wa 2021, nabwo arirwo rwari ku isonga.

    Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo 'DRC' iza ku mwanya wa kabiri kuko mu mwaka ushize banki z'abanyakenya zahacuruje amafaranga yikubye inshuro zirenga 2 ugereranyije n'umwaka wa 2021

    Congo yinjirije Kenya ku kigero cya 30% naho Uganda iza ku mwanya wa gatatu kuko nayo yagize uruhare mu kwinjiza amafaranga mu isanduku ya banki zo muri Kenya ku kigero cya 16%.

    Izi banki z'abanyakenya kandi zifite isoko ryiza mu bihugu bya Tanzania, ibirwa bya Mauritius, Uburundi na Sudan Yepfo.

    Zikomeje no kwagura imipaka hakurya y'Afurika y'iburasirazuba, kuko izi banki z'abanyakenya, zamaze gufungura amashami yazo mu bihugu bya Malawi na Mozambique.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/raporo-ya-kenya-yashyize-rwanda-ku-mwanya-wambere-nk-isoko-ryiza-kuri-banki

  • RDC: ishyirahamwe ry'aborozi ryavuze ko FDRL imaze kuritwara inka zirenga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe kuri uyu wa gatanu n'ishyirahamwe ry'aborozi bo muri Kivu y'Amajyaruguru 'ACOGENOKI' nkuko byanditswe n'urubuga rwa radio Okapi.

    Iri shyirahamwe ritunga agatoki umutwe w'inyeshyamba wa FDLR usanzwe urwanya u Rwanda kuba ku isonga muri ibi bitero.

    Ni ibitero ngo byahungabanyije bikomeye ubworozi bwa benshi cyane cyane abafite inka nyinshi.

    Ubwoba ni bwinshi kuri aba borozi ndetse ngo abenshi muribo batangiye kugurisha inka zabo mu rwego rwo kwirinda ko bakomeza kugirirwa urugomo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ishyirahamwe-ry-aborozi-ryavuze-ko-fdrl-imaze-kuritwara-inka-zirenga-1000

  • BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, mu nyubako ya BK Arena haratangira imikino ya nyuma y'irushanwa rya Basketball Africa League 2023, ni irushanwa rihuza amakipe 8 ya nyuma yitwaye neza.

    Iri rushanwa rikaba ririmo amakipe ya mbere yitwaye neza mu gice cya Sahara Conference n'andi ane yitwaye neza mu gice cya Nile Conference, aya makipe yombi akaba agiye guhurira mu mikino ya nyuma igomba kumara icyumweru kimwe mu mujyi wa Kigali.

    Iyi mikino iratangira kuri uyu wa gatandatu, aho ikipe ya Rwanda Energy Group Basketball Club itangira ikina na Al Ahly yo mu misiri, ni umukino utangira ku isaha ya saa Moya n'igice z'umugoroba.

    REG BBC ifite akazi katoroshye ko guhesha ishema u Rwanda rumaze imyaka itatu rwakira iyi mikino yo ku rwego rwo hejuru izakoresha bamwe mu bakinnyi bazwi hano mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

    Urutonde rw'abakinnyi ikipe ya REG BBC izakoresha muri iri rushanwa:

    Adonis Filer, Cleveland Thomas Jr, Pitchou Manga, Delwan Graham, Olivier Shyaka, Jean Jacques Nshobozwabyosenumukiza, Ntore Habimana, Dieudonne Ndizeye, Pascal Nyonkuru, Jean Umuhoza, Ulrich Chomche na Axel Mpoyo.

    Uyu mukino utegerejwe n'abanyarwanda uzabanzirizwa n'uzahuza Stade Malien yo muri Mali ndetse na Cape Town Tigers yaje ihagarariye igihugu cya Afurika y'Epfo, ni umukino uzatangira guhera ku isaha ya Saa kumi zuzuye.

    Nk'uko abategura iri rushanwa babitangaje, ku isaha ya Saa kumi zo kuri uyu wa gatanu amatike yo kuri uyu mukino yari yamaze gushira, ibi bivuze ko ugiye kubera mu nyubako yakira abantu ibihumbi 10 ubu ntayo wabona yo kuri uyu mukino.

    The post BKArena irakira imikino ya nyuma ya BAL 2023, REG BBC ihagarariye u Rwanda iratangirana na Al Ahly appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bkarena-irakira-imikino-ya-nyuma-ya-bal-2023-reg-bbc-ihagarariye-u-rwanda-iratangirana-na-al-ahly/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bkarena-irakira-imikino-ya-nyuma-ya-bal-2023-reg-bbc-ihagarariye-u-rwanda-iratangirana-na-al-ahly