Blog

  • We ni karemano: Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella asigaye yireba na we akitangarira kubera imiterere idasanzwe asigaye afite (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella asigaye yireba na we akitangarira kubera imiterere idasanzwe asigaye afite.

    Mu mashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye yerekana mugore wa The ari gutambuka nk'abanyamideli.

    Aba ari kubikorera mu iduka rye ry'imyenda aho aba yambaye ikanzu yereka ikimero cye.

    Ubwo aba ari gufatwa amashusho anyuzamo akirema inyuma maze ukabona ko atangajwe n'imiterere asigaye afite.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/we-ni-karemano-umugore-wa-the-ben-uwicyeza-pamella-asigaye-yireba-na-we-akitangarira-kubera-imiterere-idasanzwe-asigaye-afite-videwo/

  • Ese bajya bakwima? Mugabo hari igihe uzataha ushaka kunoza amabanga y’abashakanye ariko umugore wawe abyange, menya impanvu ibitera n’uko uzabyitwaramo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugabo hari igihe uzataha ushaka kunoza amabanga y'abashakanye ariko umugore wawe abyange, menya impanvu ibitera n'uko uzabyitwaramo.

    Bikunze kubaho kenshi ko umugore yangira umugabo we ko binjira mu mabanga y'abashakanye.

    Hari impamvu nyinshi zigiye zitandukanye zibitera icyo wowe mugabo usabwa mu gihe bikubayeho ni ugutuza ukabanza ukamenya impamvu.

    Zimwe muri izo mpamvu harimo nko kuba yiriwe mu kazi agataha ananiwe cyane, hari igihe aba afite igikomere kuri iyi ngingo (wenda yarafashwe ku ngufu), hari igihe muzaba mufitanye ibibazo ndetse n'izindi nyinshi.

    Icyo wowe mugabo usabwa igihe uhuye n'iki kibazo, ntuzisharirize ngo wigire intare kuko umugore yakwimye. Wowe uzatuze muri wowe muganire mwitonze.

    Uzamubaze impamvu yabimuteye ariko aha ugomba kubikorana ubushishozi bwinshi, uzamutege amatwi kandi uzirinde kumucira urubanza

    Uzamwumve witonze niwumva ikibazo cyiri kuri wowe uzasabe imbabazi ndetse nusanga ariwe uzamufashe gushaka umuti.

    Source : https://yegob.rw/ese-bajya-bakwima-mugabo-hari-igihe-uzataha-ushaka-kunoza-amabanga-yabashakanye-ariko-umugore-wawe-abyange-menya-impanvu-ibitera-nuko-uzabyitwaramo/

  • Uwa mbere biramuhitanye: Umwe mu bari bari muri komite y'ikipe y’Igihugu Amavubi amaze gukuramo ake karenge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe mu bari bari muri komite y'ikipe y'Igihugu Amavubi amaze gukuramo ake karenge.

    Jackson RUTAYISIRE wari umaze imyaka irenga 5 akurikirana ubuzima bw'ikipe y'igihugu Amavubi (Team Administrator) yeguye kuri uyu mwanya we.

    Jackson yari umukozi wa FERWAFA ariko ushinzwe amakipe y'igihugu.

    Jackson Yeguye kuri uyu mwanya nyuma y'uko Amavubi atewe mpaga ku mukino yahuyemo na Benin, azize gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y'umuhondo.

    Biravugwa ko impamvu ye yo gusezera ari ukubera mpaga ikipe y'igihugu Amavubi yatewe na Benin nyuma yo gukinisha umukinnyi wujuje amakarita.

    Jackson kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo yari yatangaje ko igiye gukurikirana icyatumye Amavubi aterwa mpaga.

    Source : https://yegob.rw/uwa-mbere-biramuhitanye-umwe-mu-bari-bari-muri-komite-yikipe-yigihugu-amavubi-amaze-gukuramo-ake-karenge/

  • #Kwibuka29: Abayobozi, abakozi n'abanyeshuri ba ULK bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, ubimburirwa no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

    Witabiriwe n'abayobozi ba ULK Ltd, abayobozi, abarimu n'abanyeshuri ba ULK, ULK Polytechnic n'Ishuri rya Glory Academy.

    Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya wo kwigira ku mateka mabi yaranze u Rwanda.

    Ati “Uyu munsi ntabwo ari ukuza ngo twicare gusa ahubwo hari amasomo dukwiye gukuramo. Tutagiye twibuka, amateka mabi ntiyamenyekana kandi dushobora kwigira ku kibi kugira ngo tugere ku cyiza.”

    Dr Nkundabatware yashimye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ndetse kuri ubu ikaba ikomeje kubaka igihugu.

    Aha ni ho yahereye asaba urubyiruko guhagurukira gukunda igihugu cyabo kuko rufite Leta ishishikajwe no guteza imbere Abanyarwanda bose nta vangura.

    Ati “Igihugu cyanyu mugomba kugikunda kuko no muri icyo gihe cyari mu icuraburindi twaranagikundaga nkanswe ubu dufite ubuyobozi bwiza. Mugire umurava, murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside.”

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyeshuri barokotse Jenoside [AERG] muri ULK , Mfitimfura Fiacre, yavuze ko #Kwibuka29 ari uguha agaciro no kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kunamira abacu, kubaha icyubahiro bakwiye, tubatekereza uko bagiye tukibakeneye, ibyo bagombaga gukorera igihugu cyacu n'indangagaciro zabaranze ubwo bari bagihari.”

    Hatungimana Claude yatanze ubuhamya bw'uko yarokokeye Jenoside mu yahoze ari Komini Maraba, Perefegitura ya Butare, avuga ko Jenoside yabayeho nyuma y'imyaka myinshi yo gutotezwa no kwicwa.

    Yavuze ko mbere akiri umwana kuva mu mashuri abanza bagiye bahagurutswa mu mashuri bazira ko ari Abatutsi.

    Ati “Igihe kiragera rero Abanyarwanda amacakubiri arabaganza, batangira kumva ko badafitanye isano ko bamwe ari Abahutu, Abatutsi abandi ari Abatwa.”

    Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Hakizimana Emmanuel, yagaragaje ko ubuyobozi bubi ari bwo bworetse igihugu bukakigeza kuri Jenoside.

    Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y'Uburezi mu byerekeranye na Tekiniki, Gatabazi Pascal, yavuze ko abarezi n'abakuze muri rusange bafite inshingano zo kwigisha abakiri bato amateka.

    Ati “Ubundi, umuntu atoza icyo ari cyo. Aya mateka nk'uko tuyavuga n'ubukana bwayo, ubuzima tubamo dutoza abatoya, twange ikibi, tubishyire mu ngiro. Nibwo butoza.'

    Eng Gatabazi yashimye ULK ku bwo gutegura igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ari inshingano za buri wese.

    Abayobozi n’abakozi ba ULK basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa ULK, Prof Dr Nkundabatware Innocent, yanditse mu gitabo cy’abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Inzego zitandukanye zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Inzego zitandukanye zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hacanwe urumuri rw’icyizere

    Eng Gatabazi yasabye ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside biba inshingano z’abakuze bose

    Umushakashatsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Hakizimana Emmanuel, yasabye abakiri bato gufatira urugero kuri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi

    Umuyobozi wa AERG ku rwego rw’Igihugu, Audace Mudahemuka, atanga ubutumwa muri uyu muhango

    Uwari uhagarariye IBUKA Rwanda, Ndayambaje Pascal, yasabye ULK guherekeza abana barokotse Jenoside bayigamo kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-abayobozi-abakozi-n-abanyeshuri-ba-ulk-bunamiye-abazize-jenoside

  • RDB na RCB byishyuriye mituweli abarokotse Jenoside mu Karere ka Bugesera – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, ubwo ibi bigo byibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abahawe iyi nkunga babwiye IGIHE ko babyishimiye cyane kuko bibongerera imbaraga mu buzima ndetse no kugira icyizere cy'ahazaza.

    Mukamana Donatha yavuze ko yishimiye kwishyurirwa mituweli kuko adashobora kurembera mu rugo.

    Yagize ati 'Ndishimye cyane. Ntako bisa kubona Leta yacu ituzirikana bigeze aha kuko ibi ntabwo byahozeho mbere.'

    Nsengiyumva Eric we yavuze ubu umwana we agiye kujya kwiga nta kibazo afite kuko yaharuriwe inzira.

    Yakomeje ati 'Twishimye cyane. Ubu nizeye ko umwana wanjye nta kibazo azongera kugira nyuma yo kwishyurirwa amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri.'

    Nyuma y'uyu muhango, abayobozi n'abakozi ba RDB na RCB bakomereje mu Ihema rya Camp Kigali ahatangiwe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka kw'igihugu.

    Rev Dr Antoine Rutayisire yasangije abitabiriye iki gikorwa ubutumwa yakubiye mu kiganiro yise Agaciro k'Ubuzima.

    Yasabye aba bayobozi n'abakozi kwibuka ariko kandi bakanahinduka nk'uko insanganyamatsiko ibivuga.

    Yagize ati 'Twibuka kugira ngo dushime abitanze ngo tubeho. Ikindi kandi twibuka kugira ngo dusubize amaso inyuma mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho. Nubwo bimeze uko, igihugu gifite akazi gakomeye kuko abantu benshi bibuka ariko ntibahinduke.'

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, yasabye abakozi b'ibigo byombi gusigasira ibyagezweho bitari ibifatika gusa.

    Yagize ati 'Ni inshingano zacu nk'abayobozi kumenya amateka y'igihugu ndetse no guhangana n'ingaruka tugihura na zo. Igikomeye cyane ni ugusigasira ibyagezweho bitari ibifatika gusa ahubwo ibidafatika twagezeho nk'igihugu. Ibi tuzabigeraho turwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayihakana.'

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 45 aho abagera ku bihumbi 10 biciwe muri Kiliziya ya Nyamata.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, Karemera Janet (ibumoso) yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyamata

    RDB na RCB byishyuriye mituweli abarokotse Jenoside mu Karere ka Bugesera

    Abayobozi n’abakozi b’Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera

    Abarokotse Jenoside bagaragaza akanyamuneza nyuma yo kwishyurirwa mituweli

    Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yasabye abarokotse Jenoside gukomera no kuzirikana ko bitaweho

    Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga, acana urumuri rw’icyizere

    Muri iki gikorwa hacanwe urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’Abanyarwanda

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yasabye abitabiriye uyu muhango gusigasira ibyagezweho

    Rev Dr Antoine Rutayisire yasabye abitabiriye uyu muhango kwibuka ariko banahinduka

    Ibiganiro bitandukanye babiherewe mu Ihema rya Camp Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-na-rcb-byishyuriye-mituweli-abarokotse-jenoside-mu-karere-ka-bugesera

  • Ntaho akirara kabiri! Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje kwiruka mu basore kugeza n’aho yabuze uwamuryohereza kurusha abandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntaho akirara kabiri! Umuhanzikazi Ariel Wayz akomeje kwiruka mu basore kugeza n'aho yabuze uwamuryohereza kurusha abandi.

    Umuhanzikazi Ariel Wayz yahishuye ko nyuma yo gutandukana na Juno Kizigenza bakundanaga, yaje gukundana n'abasore babiri icyarimwe birangira bose batandukanye kubera ko yabuze amahitamo kandi nta numwe yifuzaga ko ababara.

    Ibi Ariel Wayz yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE avuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye nshya yise 'shayo' ari inkuru mpamo y'urukundo yigeze gukunda abasore babiri bari inshuti.

    Ati 'Umwaka ushize, ubwo nari maze gutandukana na Juno Kizigenza naje gukundana n'umusore ariko hari undi bari inshuti nawe untereta, naje kwisanga nabakundiye rimwe bintesha umutwe kuko numvaga nta n'umwe nifuza kuzababaza. Niwumva indirimbo urabyumva neza.'

    Ariel Wayz avuga ko ibyamubayeho byari ibintu bidasanzwe, bityo nyuma yo kwisanga bimutesheje umutwe ahitamo kureka abo basore bombi.

    Ati 'Byari ibintu bidasanzwe, uko nabitekerezaga niko byarushagaho kuntesha umutwe mfata icyemezo cyo kubireka byose, bari baziranye kandi byari bigoye kugira uwo dukomezanya kuko sinifuzaga kugira uwo mbabaza.'

    Source : https://yegob.rw/ntaho-akirara-kabiri-umuhanzikazi-ariel-wayz-akomeje-kwiruka-mu-basore-kugeza-naho-yabuze-uwamuryohereza-kurusha-abandi/

  • Amavi yose hasi musenge n’aho ubundi kagiye kuba! Kano kanya ikirunga kimaze guteguza abantu ko kigiye kuruka aho bamwe amaguru bari kuyabangira ingata bahunga (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amavi yose hasi musenge n'aho ubundi kagiye kuba! Kano kanya ikirunga kimaze guteguza abantu ko kigiye kuruka aho bamwe amaguru bari kuyabangira ingata bahunga.

    Hari makuru avuga ko Ikirunga cya Nyamulagira giherereye muri Teritwari ya Nyiragongo kigiye kuruka.

    Iki kirunga giherereye muri Kivu y'Amajyaruguru muri Congo, kigiye kuruka nyuma y'uko cyerekanye ibimenyetso.

    Abaturage batuye i Goma biravugwa ko batangiye guhunga.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/amavi-yose-hasi-musenge-naho-ubundi-kagiye-kuba-kano-kanya-ikirunga-kimaze-guteguza-abantu-ko-kigiye-kuruka-aho-bamwe-amaguru-bari-kuyabangira-ingata-bahunga-amafoto/

  • Igitambo kuri mpaga yatewe Amavubi cyabonetse #rwanda #RwOT

    Rutayisire Jackson wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu Amavubi yasezeye ku mwanya we.

    Mu magambo make Jackson wari umaze imyaka irenga 5 kuri uyu mwanya, yabwiye ISIMBI ko atasezeye mu ikipe y’igihugu gusa ahubwo yasezeye no muri FERWAFA.

    Ati “ni byo nasezeye. Nasezeye muri FERWAFA.”

    Rutayisire Jackson yari umukozi wa FERWAFA ariko ushinzwe amakipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

    Asezeye nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo yarimo ikora ubucukumbuzi ku ntandaro yo guterwa mpaga ku ikipe y’igihugu Amavubi kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo ku mukino wa Benin.

    Bivugwa ko ku wa Kane w’iki cyumweru umutoza mukuru, Carlos Alós Ferrer ndetse na Rutayisire Jackson bitabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa kugira ngo bagire ibyo basobanura.

    Amavubi yatewe mpaga kubera ko mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L yakiriyemo Benin i Kigali tariki ya 29 Werurwe 2023 yakinishije Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo (iyo yabonye ku mukino wa Senegal n’iyo yabonye ku mukino wa Benin ubanza), aho rwireguye ko bagendeye kuri raporo ya CAF yagaragazaga ko nta muziro afite.

    Rutayisire Jackson nka Team Manager, bivugwa ko ari we wari ubifite mu nshingano zo kwandika ayo makarita nubwo byaje kugaragara ko no mu masezerano y’abatoza birimo ko bagomba kubikurikirana.

    Rutayisire Jackson yasezeye muri FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igitambo-kuri-mpaga-yatewe-amavubi-cyabonetse

  • I&M Bank yamuritse “Edufinance”, porogaramu izubakira ubushobozi abari mu burezi – #rwanda #RwOT

    Ni porogaramu yatangijwe ku wa 18 Gicurasi 2023 ku bufatanye n'Ikigo mpuzamahanga kizobereye mu gutanga Amasomo ajyanye no gukoresha neza imari ku bari mu rwego rw'uburezi, Opportunity International.

    I&M Bank izajya yita kuri serivisi zo gutanga inguzanyo ku buryo bworoshye ku bari muri urwo rwego mu gihe Opportunity International izatanga amahugurwa ajyanye no kuzamura ubushobozi bw'amashuri mu bijyanye n'imari no kwitabira serivisi zijyanye na yo.

    Abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw'uburezi barimo amashuri, ababyeyi bayarereramo, abarimu, abakozi, ba rwiyemezamirimo bakorana na yo n'abandi bashoramari bagira uruhare kugira ngo umwana yige abona ibikenewe byose.

    Bisobanuye ko niba umubyeyi ufite umwana ku kigo runaka, mu gihe akeneye wenda kwishyura amafaranga y'ishuri kandi ntayo afite ako kanya, kuko akorana na I&M Bank izajya ihita imwishyurira kuri cya kigo.

    Nyuma yo gukemura ikibazo impande zombi zizumvikana uburyo ya nguzanyo izajya yishyurwa bitagoranye.

    Ibigo by'ishuri runaka na byo bikeneye kugura ibikoresho nk'imodoka zijyana abanyeshuri cyangwa ibikoresho by'ikoranabuhanga, kubaka za laboratwari, kongera umubare w'amashuri cyangwa ibindi na byo I&M izajya ibibafasha by'umwihariko, bishyure gahoro gahoro.

    Ku bijyanye n'inyungu y'inguzanyo I&M Bank izajya yaka abazishaka, nta nyungu fatizo ihari kuko izajya ishingirwa ku nguzanyo umukiliya ashaka, ubwoko bw'imirimo ashaka kuyikoresha n'uko iyo mirimo yunguka n'uburyo izishyurwamo.

    Icy'ingenzi ni uko izo nyungu zizajya zishyirwaho mu murongo w'iziteganywa na Banki Nkuru y'u Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow, ati 'Ibigo by'amashuri ntibingana mu bunini, ntibifite porogaramu zingana yewe n'ibikorwaremezo bikeneye kubaka ntibingana. Urumva ko n'inyungu utayigira imwe. Dusesengura buri kimwe cyose noneho tugashyiraho inyungu bijyanye n'ikigo kiyisaba.'

    Yongeraho ko buri kigo cyose gishaka inguzanyo gishyirirwaho uburyo bwo kwishyura butakigoye 'kuko natwe tuzi uko ubukungu buhagaze ni yo mpamvu twashatse gukorana n'abo muri uru rwego ku buryo bw'umwihariko.'

    Birungi Ronald wo muri Life International Christian Academy, LICA, yagaragaje ko iyi porogaramu izabafasha muri serivisi zitandukanye zirimo kubahugurira abakozi ariko ngo bikaba akarushyo ku nguzanyo ijyanye no kubafasha kugura nk'imodoka zitwara abanyeshuri, kuko zihenda cyane.

    Ati “Amafaranga y'ishuri ntaba ahagije kugira ngo ikigo cy'ishuri kibeho. Ubu tugiye kuba twabona inguzanyo yo kubaka bitagoranye. Iyi gahunda izanakemura n'ikibazo cyo gusaba inyemezabwishyu umunyeshuri yishyuriyeho bya buri kanya, kuko nidufatanya na I&M Bank uwishyuye tuzajya tumubona muri sisiteme bikiba.”

    Kuva mu 2016 Opportunity International imaze gufatanya n'ibigo by'imari 148 mu bihugu ikoreremo, bitanga inguzanyo ku bigo bifite aho bihuriye n'uburezi ibihumbi 602. Abanyeshuri bo mu bihugu 31 bangana na miliyoni 11.5 bungukiye muri ibyo bikorwa.

    Ibyo bigo by'imari byashoye agera kuri miliyoni 614 z'Amadorali mu burezi bwigonderwa na buri wese ndetse abayobozi b'ibigo by'amashuri bagera ku 2000 bo mu bihugu 10 barahuguwe.

    Iki kigo kandi ngo cyabonye ko hari amahirwe y'uko ibigo by'amashuri byo mu Rwanda 3401 byigenga n'amashuri y'imyuga 366 bikeneye serivisi za EduFinance mu buryo butaziguye.

    Umuyobozi wa Opportunity International mu Karere, Julius Omoding, yavuze ko biyemeje gufatanya na I&M Bank kugira ngo no mu Rwanda uburezi butezwe imbere mu buryo bufatika.

    Ati 'Twabonye ko izi serivisi zikenewe haba ku buryo bw'amafaranga ndetse n'ubumenyi kuri serivisi z'imari. Nk'ubu twakoze ubushakashatsi dusanga 37% y'ibigo by'amashuri twabajije bashaka impuzandengo y'inguzanyo ntarengwa (average loan size) yo kubaka ingana n'ibihumbi 24 by'Amadorali.'

    Akomeza ati '73% by'ababyeyi bakeneye impuzandengo y'inguzanyo ntarengwa y'amafaranga y'ishuri, ingana n'ibihumbi 224$ mu gihe 63% by'abarimu na bo bashaka bene iyo nguzanyo ku mpuzandengo y'ibihumbi 2.3$.'

    Ati 'Ubu twatangiye urugendo dufatanyije ndetse turateganya ko buzahoraho tugafasha abari mu burezi kubona serivisi ziborohereza kubuteza imbere. Ubu abo mu burezi bashyira mu bikorwa gahunda zabo kuko bafite umufatanyabikorwa wumva ibyo bakora.'

    Kugeza ubu muri Afurika Edufinance ibarirwa agaciro ka miliyari 2.7$ mu gihe mu Rwanda ifite agaciro ka miliyari 152 Frw. Iyi porogaramu izajya ikorana n'ibigo by'ishuri byose.

    Abafatanyabikorwa mu burezi benshi bitabiriye umuhango wo gutangiza Edufinance

    Wari umwanya wo kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo

    Umuyobozi wa SPENN mu Rwanda, Karake Julius, na we yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Gahunda ya Edufinance

    Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no kwishyurana hakoreshejwe Ikoranabuhanga muri I&M Bank, David Munyanziza, yerekanye uburyo Edufinance izoroshya kwishyura amafaranga y’ishuri ku babyeyi

    Umuyobozi muri I&M Bank Rwanda Plc, Hans Mark Muganzi, asobanura zimwe muri serivisi batanga

    Ubwo abakora mu nzego zitandukanye z’uburezi bari bakurikiye uko Edufinance izashyirwa mu bikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank mu Rwanda, Robin Bairstow, asobanura birambuye ibijyanye na Edufinance

    Abitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Edufinance babanje kwerekwa amahirwe ari mu rwego rw’uburezi

    Buri wese yari anyotewe no kumenya uburyo Edufinance izorohereza abo mu rwego rw’uburezi mu gushyira mu bikorwa ibyo bashinzwe

    Amafoto: Ndayisenga Mohamed


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-yamuritse-edufinance-porogaramu-izubakira-ubushobozi-abari-mu-burezi

  • Ikirunga cya Nyamuragira cyagaragaje ibimenyetso byo kuruka, impuguke zihumuriza abaturage – #rwanda #RwOT

    Ibirunga biri muri RDC ubu ni byo bigifite ubushobozi bwo kuruka ndetse mu myaka mike ishize Nyiragongo yasize benshi habi nyuma yo guhitana bamwe, ikangiza inzu n'imyaka yabo mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ikigo gikurikiranira hafi ibi birunga cyatangaje ko kuva tariki 9 Gicurasi 2023 cyabonye amakuru ko amahindure yo mu Kirunga cya Nyamuragira yatangiye kuzamuka yerekeza ku ruhande rwo mu Burengerazuba bw'iki kirunga.

    Itangazo iki kigo cyasohoye ku wa 17 Gicurasi 2023 rigaragaza ko nta makuru agaragaza ko amahindure yaba yahinduye icyerekezo ndetse ngo habayeho kuruka cyaruka muri Pariki ya Virunga.

    Rigira riti 'Turasaba abaturage b'i Goma gutuza no kuguma mu byabo. Bagomba kurya imboga babanje kuzironga kandi amazi yo mu bigega by'imvura bakitondera kuyakoresha.'

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gukwirakwiza amafoto y'Ikirunga cya Nyamuragira kiruka, bahamya ko amahindure atari kwerekeza mu baturage.

    Abaturage bagiye bavuga ko cyatangiye kuruka guhera saa 18h00. Ikinyamakuru Tazama RDC yanditse ko ku isaha ya 18h47 hejuru ku Kirunga cya Nyamuragira hasa n'umutuku ariko kugeza 19h17 abaturage bo mu Gace ka Rugari bavuze ko cyari kitararuka.

    Kugeza ubwo iyi nkuru yakorwaga, OVG nta makuru yandi yari yagatangaza ku byerekeye iruka ry'iki kirunga.

    N'ubwo benshi batarimo kumva imitingito ikomeye, abaturiye imijyi ya Gisenyi na Goma bamaze iminsi bumva ubushyuhe bwinshi, nka kimwe mu bimenyetso by'ubushyuhe bwoherezwa n'ikirunga.

    Ikirunga cya Nyamuragira gikunze kuruka cyane kurusha Nyiragongo, ariko ntikigira ingaruka ku baturage kubera cyerekeza muri Pariki y'Ibirunga, icyakora icya Nyiragongo cyo iruka ryacyo rikura umutima benshi kubera cyohereza amahindure mu baturage.

    Ubwo giheruka kuruka tariki 21 Gicurasi 2021 cyahitanye abantu, cyangiza inyubako nyinshi muri Teritwari ya Nyiragongo hafi y'Umujyi wa Goma, ndetse abaturage benshi bava mu byabo.

    Ikirunga cya Nyamuragira biravugwa ko cyatangiye kuruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-nyamuragira-cyagaragaje-ibimenyetso-byo-kuruka-impuguke-zihumuriza