Blog

  • Mpaga yatewe Amavubi yatangiye gukora isuku m… – #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, iherutse gusohora itangazo ryemeza ko u Rwanda rwatewe mpaga ku mukino rwakinnyemo na Benin ukaba wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

    Wari umukino wo ku munsi wa 4 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire mu mwaka utaha. Uyu mukino wari wabereye i Kigali none byarangiye Benin yegukanye amanota 3 uko ari imbumbe.

    Icyo Amavubi yazize ni ugukinisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariwe Muhire Kevin kandi yarabonye amakarita 2 y’umuhondo mu mikino 2 yikurikiranya. 

    Iyo mikino ni uwa Senegal ndetse n’uwa Benin ubanza. Bivuze ko ku mukino wabereye i Kigali atari gukandagira mu kibuga ariko yagiye mu kibuga arakina bituma ikipe y’Igihugu ya Benin ihita ifata iya mbere ijyana ikirego muri CAF.

    Nk’uko Itegeko rya 42 ku bijyanye n'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika rivuga ko umukinnyi ubonye amakarita abiri y'umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho ariko ku Mavubi siko byagenze aribyo byatumye Benin yibonera amanota 3 yemye nta nkomyi maze u Rwanda ruterwa mpaga y’ibitego 3-0.

    Nyuma y’uko iki gikorwa kibaye benshi batangiye kwibaza niba nta muntu ugomba kubibazwa cyangwa ngo abe yanabizira. 

    Ku makuru InyaRwanda yamenye ni uko uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe y’igihugu Amavubi (Team Manager) ariwe Rutayisire Jackson yamaze kwegura ku mirimo ye nyuma y’imyaka 5 yari amaze kuri uyu mwanya.

    Ubusanzwe ‘Team Manager’ n iwe uba ushinzwe kumenya umukinnyi wemerewe gukina cyangwa utabyemerewe kubera amakarita y’umuhondo.

    Bivuze ko Rutayisire Jackson nawe ari mu bagombaga kubazwa ukuntu Muhire Kevin yakandagiye mu kibuga kandi atabyemerewe dore ko aba ari nawe wicaye yandika abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo.

    Ibi bibaye kandi nyuma y’uko hari andi makuru yagiye hanze avuga ko Minisiteri ya siporo yasabye Ferwafa ibisonuro birambuye kuri mpaga yatewe Amavubi.

    Rutayisire Jackson wari umukozi wa Ferwafa ushinzwe ikipe y’igihugu Amavubi yeguye ku mirimo ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129578/mpaga-yatewe-amavubi-yatangiye-gukora-isuku-muri-ferwafa-129578.html

  • Umutoma W’umunsi: Ku wa 20/05/2023 – Ndagakunda ariko kazansaza… – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni agakobwa k'amaso mato,
    N'amasoni atarasize na hato,
    Kakureba ushaje ugasubira i buto,
    Kagusekera ugashira ubute,
    Ukagasanga ushishikaye cyane,
    Kakuramutsa ukiruhutsa,
    Kagusezera ukumva urashije,
    Ukarara ukarota ijoro ryose,
    Bugacya ugashaka inzira zose,
    Wakabura ukarwara ukaremba,
    Wakabona ukishima ukarenza,
    Ugashima ubwiza bwako,
    Ukajya usenga ngo kabe akawe.
    Ndagakunda ariko kazansaza.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-20-05-2023-ndagakunda-ariko-kazansaza/

  • Umvako i Nyanza bogeza! Beyonce na Jay-Z baguze inzu y’agatangaza ifite agaciro ka miliyari 200Frw – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi w'icyamamare ku Isi, Beyonce n'umugabo we Jay-z baguze inzu ihenze muri California, ifite agaciro ka miliyoni 200 z'amadolari angana nka miliyari 200 Frw.

    Iyi nzu nziza cyane ifite ubuso bwa metero kare 30, kandi yubatswe n'umwubatsi ukomoka mu Buyapani witwa Tadao Ando wanashushanyije inzu ya Kanye nayo iri i Malibu, Los Angeles.

    Amafoto y'inzu ya Beyonce na Jay-Z ihagaze agaciro ka miliyari 200Frw.

    Source : https://yegob.rw/umvako-i-nyanza-bogeza-beyonce-na-jay-z-baguze-inzu-yagatangaza-ifite-agaciro-ka-miliyari-200frw-amafoto/

  • Genda Bwiza uratwika: Umuyapani yaririmbye indirimbo ya Bwiza mu Kinyarwanda abantu bikangamo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza cyane mu muziki nyarwanda dore ko amaze kujya mu bitaramo byinshi bitandukanye hanze y'igihugu bigaragaza ko ari gukora cyane ku buryo bugaragara.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya mwenyewe Bwiza yaragaragaje umuyapani uririmba indirimbo y'umuhanzikazi Bwiza yise 'Ready' ubwo umunyamakuru yamubazaga niba azi kuririmba.

    Na we iyumvire uburyo umuyapani yatunguranye akaririmba indirimbo ya Bwiza:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kumva umuyapani aririmbye iyi ndirimbo:

    Source : https://yegob.rw/genda-bwiza-uratwika-umuyapani-yaririmbye-indirimbo-ready-ya-bwiza-mu-kinyarwanda-ateza-urujijo-video/

  • Habuze gato ngo arire imbere y’imbaga y’abantu! Umuhanzi Israel Mbonyi yakorewe ikintu gutunguranye atari yiteze aho yenze no kurira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habuze gato ngo arire imbere y'imbaga y'abantu! Umuhanzi Israel Mbonyi yakorewe ikintu gutunguranye atari yiteze aho yenze no kurira.

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yaraye atunguriwe ku rubyiniro.

    Mu ijoro ryakeye nibwo yaraye akoze igitaramo cyo gufata amajwi n'amashusho, aho ubwo yari ari ku rubyiniro yaje gutungurwa maze ahabwa cake.

    Yatunguwe ahabwa cake ndetse banamuririmbira indirimbo y'isabukuru y'amavuko.

    Agitungurwa byamurenze hafi yo gusuka amarira imbere y'imbaga y'abantu bari baje kwihera ijisho uyu muhanzi.

    Source : https://yegob.rw/habuze-gato-ngo-arire-imbere-yimbaga-yabantu-umuhanzi-israel-mbonyi-yakorewe-ikintu-gutunguranye-atari-yiteze-aho-yenze-no-kurira/

  • Abafana ba Kiyovu Sports begukanye igikombe c… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi, mu Rwanda harakinwa umunsi wa 29 wa shampiyona, habura umunsi umwe gusa ngo shampiyona ishyirweho akadomo.

    Nk’ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona, abafana bayo aho bava bakagera yaba aba Nyamirambo ndetse n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu, batangiye kwizera ko ikipe yabo izegukana igikombe cya shampiyona ndetse batangira no kubishyira ahagaragara.

    Bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports batangiye kwandika ku modoka zabo ko iyi kipe ariyo yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2023. Kiyovu Sports izamanuka mu kibuga kuri iki cyumweru, aho izaba yasuye Sunrise FC mu mukino ukomeye ndetse abenshi bavuga ko Kiyovu Sports ariho itegewe.

    Aba bafana ba Kiyovu Sports biyemeje kumanuka mu Karere ka Nyagatare bafite izi modoka zaditseho ibirango byo kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse nk’uko babitangarije InyaRwanda, barashaka kwereka Isi yose ko igikombe cya shampiyona 2023 ari icyabo.

    Kiyovu Sports iherutse gutsindwa mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro na APR FC bahanganiye shampiyona, aho Kiyovu Sports irusha APR FC amanota 3, mu gihe habura imikino ibiri ngo shampiyona irangire.

    Abafana ba Kiyovu Sports batangiye kwiyumvisha ko igikombe cya shampiyona 2022-23 ari icyabo

    Bamwe batangiye kwandika ku modoka zizabajyana i Nyagatare, bemeza ko aribo bagomba kubika shampiyona 

    Imyiteguro irarimbanyije aho Kiyovu Sports ishaka igikombe cyayo cya mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129574/abafana-ba-kiyovu-sports-begukanye-igikombe-cya-shampiyona-rwihishwa-amafoto-129574.html

  • Israel Mbonyi yizihirije isabukuru mu ifatwa… – #rwanda #RwOT

    Byari bitegenyijwe ko iki gitaramo gitangiye saa kumi n'imwe z'umugoroba zo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 mu Intare Conference Arena.

    Uyu munyamuziki w'igikunduro cyihariye yageze ku ruhimbi rw'iyi nyubako y'Umuryango FPR Inkotanyi, ahagana saa moya, abanza kwisegura ku bakunzi be avuga ko yatindijwe n'umuvundo w'imodoka mu muhanda.

    Ageze ku rubyiniro yabwiye abakunzi be ko ashingiye ku buryo indirimbo ziteye baza kumuha izina ry'iyi album. Ati 'Iyi album muraza kumpa izina ryayo mwenyine. Ndanezerewe cyane Imana, ibahe umugisha.'

    Yahereye ku ndirimbo aririmba ngo 'Ibyananiye abatware n'intuti zose zo mu Isi, iyo n'iyo ibikora.'

    Ku rubyiniro, Israel Mbonyi yafashijwe n'abaririmbyi batandatu barimo abakobwa/abagore batatu ndetse n'abasore/abagabo batatu. Ni mu gihe yari afite abacuranzi batandatu, barimo umucuranzi wa gitari, uwa Piano, uw'ingoma n'abandi.

    Yari afite kandi ikipe y'abantu barenga batanu bafataga amashusho y'izi ndirimbo. Ni igitaramo kitabiriwe n'abantu 1000 bahawe Invitation, barimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam n'abandi.

    Mu ndirimbo ya kabiri, uyu munyamuziki yaririmbye irimo kumvikanisha gushima Imana, hari aho agira ati 'Ni iby'agaciro kumugira, ndi ubuhamya bugenda, ndashima.'

    Buri ndirimbo ye yateye byari bimeze nk'aho abantu bayizi! Ibi babifashijwemo n'inyakira-mashusho nini ebyiri zari muri iyi nyubako zatambukaga amagambo agize buri ndirimbo.

    Indirimbo ya gatatu ye, yubakiye ku gusaba Imana kugufasha kurwana intambara y'ubuzima kandi ukoresheje uburyo bwose. Hari aho aririmba ati 'Nk'umusirikare ugiye ku rugamba unyigishe kurwanisha uburyo bwose. Dore ngushimikashijeho umutima wanjye…. Abaringiye uwiteka Imana bameze nk'umusozi w'Isiyoni, ntakizabasha kubanyeganyeza.'

    Nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu, Israel Mbonyi yavuze ko yakozwe ku mutima n'uburyo abantu baje kumushyigikira muri iki gitaramo.

    Ati 'Ndanezerewe ko mwabonetse Imana ibahe umugisha, Hano harimo inshuti zanjye nyinshi. Harimo ababyeyi, abavandimwe n'abandi mwakomeje kunshyigikira. Hano harimo Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr. Ron Adam, n'abandi mwese Imana ibahe umugisha.'

    Byageze aho yikura ikote: We n'ababyinnyi be bajya guhindura imyambaro

    Ageze ku ndirimbo ye yise 'Jambo', Israel Mbonyi yikuye ikote yari yambaye maze aranzika, abanza kuvuga ko kuba ibihangano bye bikundwa 'nta bundi buhanga nshyiramo' ahubwo iyo agiye kwandika indirimbo yisunga ijambo ry'Imana.

    Israel Mbonyi yavuze ko Imana imuhamagara kuyikorera yamuhaye 'igitabo cyo gukoresha' kiyivugaho.

    Ati 'Imana yarambwiye ngo aha niho uzakura ubutunzi, niyo mpamvu buri gihe iyo ngiye kwandika indirimbo mfata ijambo ry'Imana, ndasoma nkegerana n'Imana maze ikabasha kumbwira, yahise yanzika mu ndirimbo ye 'Jambo'.

    Iyi ndirimbo yumvikana ibwira buri wese utegereje amasezerano y'Imana ko agiye gusohora; hari aho aririmba agira ati '

    Avuye guhindura imyenda we n'abaririmbyi bamufashaga ku rubyiniro, Israel Mbonyi yongeye gushyira abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ye yamamaye cyane yise 'Baho'- Iri mu ndirimbo ze zakunzwe mu buryo bukomeye kuri album ze ziheruka.

    Uyu musore aherutse kwandika amateka ubwo yamurikaga album ze ebyiri mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, akaba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza iyi nyubako y'imyidagaduro.

    Mu ndirimbo ye ya Gatanu, Israel Mbonyi aririmba asaba kubana kumuherekeza. Ati 'Niba nkugiriyeho umugisha unyibuke. Ijisho ryawe ni rimbeho ibihe n'ibihe. Ineza yawe imperekeze kundunduro. Iri n'isengesho nkumeneye umutima. Icyo nsaba tugumane niba nkugiriyeho umugisha.'

    Hariho indirimbo iri mu rurimi rw'Igiswahili! Ni indirimbo igaruka ku mukristu uvuga ko afitanye ibanga na Yesu rituma ahora yishimye. Ni album avuga ko yahisemo

    Asoza iki gitaramo, Israel Mbonyi yavuze ko iyi album ye izasohoka mu kwezi kwa Gatandatu. Iriho indirimbo nka 'Nkumusirikare' yitiriye iyi album, hariho kandi indirimbo nka 'Niyibikora', 'Ijambo' n'izindi nyinshi.

    Israel Mbonyi yatunguwe yifurizwa isabukuru y'amavuko: Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo uyu munyamuziki azaba yizihiza isabukuru y'amavuko ye.

    Ubwo yari asoje kuririmba zimwe mu ndirimbo zigize album ye, abakunzi b'ibihangano bye bamutunguye bazana ku rubyiniro umutsima 'Cake' bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Ni ibintu byashimishije Israel Mbonyi, kandi aratungurwa.


    Israel Mbonyi yatanze ibyishimo ubwo yafataga amashusho ya album ye nshya ya Gatanu yise ‘Nk’umusirikare’


    Israel Mbonyi yavuze ko iyi album ye izasohoka muri Kamena 2023, akazayishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki

















    Umunyamuziki Yvan Ngenzi wari umushyushyarugamba muri iki gitaramo, yanyuzagamo akaririmba


    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Danny Mutabazi ari mu bitabiriye iki gitaramo- Uyu mugabo azwi mu ndirimbo zirimo ‘Saa cyenda’ n’izindi

















    Israel Mbonyi yaririmbaga anezerewe, kandi ashima buri wese wamushyigikiye

    Israel Mbonyi yatangaje ko nta buhanga ashyira mu kwandika indirimbo ze, ahubwo avoma mu ijambo ry’Imana



    Abaririmbyi batandatu nibo bafashije Israel Mbonyi mu gukora kuri iyi album ye nshya ya Gatanu



    Israel Mbonyi yasabaga abantu kwifashisha indirimbo ze bagatura isengesho Imana



    Ibyishimo byari byose kuri Israel Mbonyi afata amashusho y’indirimbo zigize album ye

    Mbere yo kwinjira ahabereye iki gitaramo werekanaga ‘Invitation’ wahawe


    Abantu batangiye guhera ahabereye iki gitaramo ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba




    Iki gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023

    Kanda hano urebe amafoto yaranze igitaramo Israel Mbonyi yamurikiyemo album ye ya Gatanu

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye& Sangwa Julien-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129570/israel-mbonyi-yizihirije-isabukuru-mu-ifatwa-ryamashusho-ya-album-ahishura-imvano-yo-gukun-129570.html

  • Amatora yatangiye mu bihembo bya Video Vixen… – #rwanda #RwOT

    Ku nshuro ya mbere hagiye gutangwa ibihembo mpuzamahanga bigenewe abari n'abategarugori bagaragara mu mashusho y'indirimbo.

    Bazaba bashimirwwa uruhare bagira mu iterambere ry'umuziki n'umuryango mugari muri rusange.

    Abagera kuri 50 nibo bahatanye mu byiciro bigera ku munani mu matora ari kuba anyuze kuri Noneho Events.

    Bitewe ni indirimbo wakunze, washyigikira uwatumye irushaho kuryoha umuhesha amahirwe yo kuzaba uwahize abandi.

    Abahatana bari mu byiciro binyuranye birimo umunyamideli mwiza, mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo w'umwaka [Best Video Vixen], w'ikinyacumi [Best Decade Video Vixen].

    Hari kandi umunyamideli mu bagaragara mu mashusho w'umubyinnyi w'umwaka [Best Dancer Video Vixen], ugira imyambarire ishimwa na benshi [Best Dressed Video Vixen].

    Umunyamideli uberwa n'amafoto mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo [Best Photogenic Video Vixen], wamamaye cyane [Best Popular Video Vixen].

    Umunyamideli uri kuzamuka neza mu bagaragara mu mashusho y'indirimbo [Best New Video Vixen] nuw'intangarugero cyangwa icyitegererezo [Best Inspirational Video Vixen].

    Kanda hano ubashe gutora Urutonde rwose rw’abahatanye mu byiciro bitandukanye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129569/amatora-yatangiye-mu-bihembo-bya-video-vixen-awards-2023-129569.html

  • Aptre Apollinaire na David Nduwimana bageze… – #rwanda #RwOT

    Mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023 ni bwo Intumwa y’Imana Apollinaire Habonimana na David Nduwimana, bageze mu Rwanda. Bakiriye n’itsinda rigari ryari riyobowe na Alex Dusabe, abanyamakuru benshi biganjemo abakora mu Iyobokamana ndetse n’abakobwa bo muri Kigali Protocal.

    Aba bakozi b’Imana baje mu Rwanda mu gushyigikira mugenzi wabo Alex Dusabe wabatumiye muri ‘Integrity Gospel Concert’ yateguye abinyujuje muri East African Gospel Festival ibaye ku nshuro ya mbere. Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali kuwa 21 Gicurasi 2023 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

    Ubwo bari bageze i Kanombe ku kibuga cy’indege, basangije itangazamakuru uruhisho bafitiye abazitabira iki gitaramo. Apotre Apollinaire yavuze ko ari umugisha ukomeye kuba agiye guhurira ku ruhimbi n’abahanzi nka Aime Uwimana, Alexis Dusabe, David Nduwimana na Prosper Nkomezi.

    Uyu mushumba akaba n’umuramyi, uri mu baramyi b’ibihe byose mu Karere, yavuze ko atigeze ananiza Alex Dusabe ubwo yamutumiraga, ati “Izo ngeso zo kunanizanya ntazo nsanzwe mfite. Izo ngezo zo kunaniza bene data barimo gukorera Imana,..ntabwo nabananiza, numvise nishimye,..”

    Yateguje abazitabira iki gitaramo cyitezweho guhembura imitima ya benshi, kuzamubona aririmbana n’umugore we. Yongeyeho ko “Ikintu nabwira abanyarwanda ni uko batahusha akaryo, batahusha amahirwe, karibu tuzagira ibihe byiza hamwe, tuzishima mu Mana, kandi twari dukumburanye”.

    Yavuze ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uzaba uri ku rwego ruhanitse cyane mu myaka itanu iri imbere akurikije uko awubona ubu. Yavuze kandi ko atewe ishema n’urwego David Nduwimana agezeho mu muziki dore ko ari we wamuhaye stage bwa mbere.

    Apotre Apollinaire yishimiye kugaruka mu Rwanda atumiwe n’umuramyi mugenzi we Alex Dusabe

    David Nduwimana utuye muri Australia, nawe watumiwe na Alex Dusabe, ni umunyamuziki w’umwuga cyane dore ko yanawize akibanda mu birimo uburenganzira ku mutungo kamere mu by’ubwenge. Yari amaze imyaka hafi 10 atagera mu Rwanda ndetse n’iwabo mu Burundi.

    Yavuze ko umuziki we wakiriwe neza cyane muri Australia, ubu akaba ari we utera indirimbo yubahiriza iki gihugu mu mikino mpuzamahanga ya Rugby. Avuga ko umuziko awukora nk’umwuga. Ayoboye itsinda ry’abantu 35 b’abanyamuziki b’abaririmbyi n’abacuranzi.

    Kwinjira muri iki gitaramo East Africa Gospel Festival, Alexis Dusabe yatumiyemo abahanzi b’ibihangange nka Aime Uwimana, Apotre Apollinaire, David Nduwimana na Prosper Nkomezi, ni ukugura itike ya 5,000 Frw mu myanya isanzwe; 10,000 Frw muri VIP, na 20,000 Frw muri VVIP.

    Amatike ari kuboneka mu bice bitandukanye muri Kigali nko kuri Simba Supermarkets zose, Camelia zose, Lamane zose ndetse no muri Car Free Zone. Hanashyizweho nimero ya telefone ku wagira ikibazo mu kugura itike, iyo akaba ari: 0788880901.

    Aya matike yo kwinjira muri “Integrity Gospel Concert” ushobora kuyagura kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze ku rubuga rwa NONEHO [www.events.noneho.com] dusanga ku inyaRwanda.com. Kanda HANO ugure itike yawe hakiri kare.

    Alexis Dusabe wateguye iki gitaramo, yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Umuyoboro, Kuki Turira, Ngwino’, ‘Njyana I Gorogota’, ‘Igihango’, ‘Ndagushima’, ‘Ninde wamvuguruza’, ‘Gakondo yanjye’, ‘Amazi y'ubugingo’, ‘Yesu araje’, n’izindi zikomeje kwegereza benshi Intebe y’Imana.

    Igitaramo cye gisobunuye ikntu gikomeye ku muziki wa Gospel mu Karere bitewe n’intego yacyo ndetse n’abaramyi b’igikundiro cyinshi yatumiye. Umwihariko w’iki gitaramo ni na wo watumye ibigo binyuranye bihagurukira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo Ubutumwa bwiza bwamamazwe.

    Mu bigo n’Imiryango bihagararanye na Alexis Dusabe muri Integrity Gospel Concert, harimo African Evangelistic Enterprise (AEE), Tear Fund, SOS Children’s Village, Hereos Coffee, Uruganda rukora amabati rwa HIPPO, Samsung250 izwiho kugira ibikoresho by’ikoranabuhanga byizewe, Horizon Express, Cozy Safari, ND Consult Ltd, Lamane, n’ibindi byinshi.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na InyaRwanda, Alex Dusabe yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo cye n’uruhisho afitiye abazacyitabira. Avuga ko yacyise Integrity Gospel Concert, kubera ko “Imana ikwiriye amashimwe, Ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

    Ni Imana iri ‘Integre’ kandi iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa.”

    Akomoza ku ntego y’ibitaramo bye, ati: “Intego y’ibitaramo byacu ni ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry’Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk’uko ijambo ryayo ribivuga ngo ‘Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami.”

    Yavuze ku musaruro witezwe muri iki gitaramo, avuga ko inyungu y’ibanze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira Umwami Yesu, anavuga ko mu bindi bitaramo bizakurikiraho, bazataramira ahantu hagutse kandi hafunguye kuri buri muntu

    Uyu muramyi uri mu bakunzwe cyane mu Karere k’Africa y’Iburasirazuba, aragira ati “Inyungu ya mbere ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, nitubonamo abahindukirira Umwami Yesu, bizaba ari inyungu ikomeye mu bazaza bose”.

    “Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri, ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo).”

    Dusabe afite amatsiko y’abantu benshi ‘bazaza ngo hamwe no gufatanya na Appolinaire, David, Aime na Prosper’. Ati “Tuzatarama ariko by’umwihariko wanjye nzakingura umutima wanjye ngo abantu base nk’abarebamo maze indirimbo nzaririmba zizabaha ishusho y’bimbamo”.

    “Ndumva abantu bazaza bazatahana umunezero nyakuri, mbega ukuntu Imana yaduhaye umurimo mwiza!!! Uzaza ababaye ari stressed ari deprimé cyangwa yihebeshejwe n’ibibazo by’ubu buzima. Imana izamugenderere atahe yumva yuzuye ibyishimo birimo imbaraga z’ibyiringiro bizima biva ku Mwami Yesu Kristo”.

    Yakomeje avuga ko nawe afite amatsiko. Ati “Mfite amatsiko n’ibinezaneza by’abantu benshi bazahinduka bagatera umugongo umwijima bagahindukirira umucyo wa Kristo twamamaza.

    Ni we nyiri icyubahiro cyose, bikazazana impinduka nziza no mu buzima bwabo kandi bakava mu ngeso mbi bagahinduka beza ku bwo kwizera ubutumwa bwiza.

    Mu buzima busanzwe Alexis Dusabe anezezwa cyane gukora ikintu cyari cyaramunaniye. Ati “Nezezwa no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga. Ibyo bindemera umunezero mwinshi”.

    Akunda cyane umuryango we, abana be, umufasha we Carine Ingabire ndetse n’abarokore bose. Ati “Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange, uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu”.

    REBA AMASHUSHO UBWO APOTRE APOLLINAIRE NA DAVID NDUWIMANA BAGERI BAGEZE I KIGALI

    Apotre Apollinaire na David Nduwimana bakiranywe urugwiro n’itsinda ryari riyobowe na Alex Dusabe 

    Alex Dusabe hamwe na Apotre Apollinaire witabiriye igitaramo cye East Africa Gospel Festival

    Apotre Apollinaire yazanye mu Rwanda n’umugore we ndetse bazanaririmbana mu gitaramo cya Alex Dusabe

    Kuri iki cyumweru biraba bishyushye muri Camp Kigali mu gitaramo East Africa Gospel Festival cyateguwe na Alex Dusabe

    Gura itike yawe hakiri kare, ushobora kuyigura kuri NONEHO.com cyangwa ukajya kuri Simba, Camellia, Lamane na Car Free Zone

    AMAFOTO: Rwigema Freddy

    VIDEO: Bachir Nyetera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129575/apotre-apollinaire-na-david-nduwimana-bageze-i-kigali-bitabiriye-igitaramo-ya-alex-dusabe–129575.html

  • Twaganiriye! Imbamutima za Israel Mbonyi, ibi… – #rwanda #RwOT

    Yabitangarije itangazamakuru nyuma yo gukora igitaramo gikomeye cyabereye mu Intare Conference Arena, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, yafatiyemo amashusho y'indirimbo zigize iyi album.

    Ni igitaramo yatumiyemo abantu be ba hafi yari yahaye ubutumire 'Invitation' bagera ku 1000, bafatanyije nawe kuririmba izi ndirimbo Imana yamushyize ku mutima.

    Mbonyi yavuze ko iyi album yahisemo kuyitirira indirimbo ye 'Nkumusirikare' ariko yari afite amazina agera kuri atatu yari yatekerejeho. 

    Ati 'Ryaturutse mu bantu (Izina). Nari mfite amazina nka biri ariko nk’umusirikare ntabwo yarimo cyane. Rero, uyu munsi bahisemo kuyita nk’umusirikare, ni igitekerezo baduhaye.'

    Akomeza ati 'Nari mfite 'Niyibikora' (izina ry'imwe mu ndirimbo), nari mfite indi ivuga ngo 'Tugumane' (izina ry'indirimbo ye), ariko zose ni nziza. Izina ryose nayita ntakibazo. Ririya narishimye.'

    Mbonyi avuga ko akunda indirimbo ye hafi ya zose, kandi ko ubwo yaririmbaga indirimbo 'Nk'umusirikare' yabonye uburyo abantu bayikunze, yemeranya n'abo kuyitirira iyi album.

    Israel yavuze ko iki gitaramo cyari cyiza, kandi abo yatumiye bose bitabiriye. Avuga ko bitari ugufata amashusho y'indirimbo ze gusa, ahubwo byari no mu murongo wo gutaramira abakunzi be.

    Uyu muramyi yavuze ko ubwo yaririmbaga indirimbo ye iri mu rurimi rw'Igiswahili, atari yiteze ko abantu baza gufatanya nawe kuyiririmba, ariko yatunguwe n'uburyo abantu bamufashije kuyiririmba. Ati 'Ariko ngirango yabaye indirimbo y'iri joro.'

    Ibanga ni ugusenga:

    Israel Mbonyi yavuze ko ahora abwira abahanzi bagenzi be ko badahanganye mu guhimba indirimbo z'ibitangaza, ahubwo kwegera Imana nibyo bakwiye gushyira imbere.

    Yavuze ko muri Kamena 2023, azashyira hanze iyi album ye, kandi ari guteganya ko mu Ukuboza 2023 azakora igitaramo cyo kuyimurikira Abanyarwanda muri rusange. Ati 'Mu Ukuboza 2023 tukazakora igitaramo n'ubundi muri Arena.'

    Mbonyi avuga ko iyo umuhanzi ahimba ibintu agaterwa ishema nabyo, ari nako Imana imushyira ku mutima ibindi bihangano. 

    Yavuze ko akimara gusohora album 'Icyambu' ndetse na 'Baho' yatangiye kwibaza aho azakura izindi ndirimbo, ariko Imana yongera kumwuzuza indirimbo zikomeye.

    Uyu muhanzi afashe amashusho y'indirimbo ze, mu gihe ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, Denmark n'ahandi.

    Yavuze ko ku Mugabane w'i Burayi amaze kuhakorera ibitaramo binyuranye ku buryo ahafata nko mu rugo. Avuga ko yiteguye kuhakorera ibitaramo bikomeye, kandi ashingiye ku bumenyi amaze kugira ashobora gutaramira abantu mu gihe cy'amasaha atatu.

    Israel avuga ko muri iki gihe afite icyifuzo cy'uko ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.

    Ati 'Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y'ishimwe, niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku bugingo bwe agahinduka.'

     

    Israel Mbonyi yatangaje ko anezerewe nyuma y'uko akoze igitaramo cyo kumurika album ye ya Gatanu yise 'Nk'Umusirikare'

     

    Israel Mbonyi yavuze ko iyi album iriho indirimbo 10 zubakiye ku kuvuga Imana

     

    Israel Mbonyi avuga ko yari afite amazina atatu yashakaga kwita iyi album ye 

    Israel Mbonyi yavuze ko mu Ukuboza 2023 azakorera igitaramo muri BK Arena cyo kumurika iyi album 

    Israel yavuze ko Imana yamushyize ku mutima ijambo ry'Imana ashingiraho yandika indirimbo





















         

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ISRAEL MBONYI NYUMA Y’IGITARAMO

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Israel Mbonyi

    AMAFOTO: Sangwa Julien&Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129577/twaganiriye-imbamutima-za-israel-mbonyi-ibitaramo-yitegura-gukora-nicyifuzo-cye-video-129577.html