Blog

  • Niyo mpamvu hari abayikoresha nabi igahita ibica, ese ni ryari imiti yongera ubushake ku bagabo ikwiye gukoreshwa? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niyo mpamvu hari abayikoresha nabi igahita ibica, ese ni ryari imiti yongera ubushake ku bagabo ikwiye gukoreshwa?

    Imiti yongera ubushake ikora ite?

    Ubusanzwe kugira ngo igitsina gifate umurego nuko mu miyoboro ijyana amaraso mu gitsina amaraso aba menshi, bityo imitsi ikarega bigatuma igitsina gihagarara kigakomera. Ibi bigirwamo uruhare n'ikinyabutabire kiba mu miyoboro y'amaraso imbere cyitwa nitric oxide, NO.

    Mu gukora imiti yongera ubushake, bayikora hagamijwe ko nitric oxide iba nyinshi maze bigafasha imitsi kwaguka, amaraso agatembera ari menshi mu gitsina.

     

    Mu kuvura indwara yo kudafata umurego, muganga nyuma yo kugusuzuma neza, akareba uburemere bw'ikibazo cyawe, niwe ugena ubwoko bw'umuti ukuvura.

    Ni ryari iyi miti idakoreshwa?

    Ntugomba na rimwe gukoresha iyi miti mu gihe cyose:

    • Ufata imiti ivura kubabara mu gatuza irimo nitric oxide (NO)
    • Ufite uburwayi bw'umutima ujya usa n'uhagarara, cyangwa ugateragura bidasanzwe
    • Ufite umuvuduko mucye cyane w'amaraso.

    Muri iyi minsi usanga abantu benshi bagana farumasi zitandukanye bashaka Viagra cg iyi miti muri rusange, ngo mu rwego rwo gutinda kurangiza! Ibi ni ukwihemukira kuko gukoresha iyi miti utayandikiwe na muganga, kabone niyo koko waba urwaye, bigira ingaruka nyinshi.

    Source : https://yegob.rw/niyo-mpamvu-hari-abayikoresha-nabi-igahita-ibica-ese-ni-ryari-imiti-yongera-ubushake-ku-bagabo-ikwiye-gukoreshwa/

  • Yari umusore mwiza disi! Mama Nick yapfushije umwana we w’umuhungu – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri filime ya City Maid ica kuri Televiziyo Rwanda, ari mu gahinda nyuma yo kubura umwana we w'umuhungu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 inkuru mbi yatashye mu muryango wa Mama Nick. Umaze iminsi narwaye uburwayi yatewe impanuka.

    Mubutumwa uyu mubyeyi yanyujije ku rubuga rwa WhatsApp yagaragaje agahinda yatewe no kubura umwana we yagize ati 'Mwana wanjye warariwe urihangana ukomera gisirikare kugeza ku munota wa nyuma, ariko Imana yagukunze kuturusha. Ugiye tukigushaka ariko twizeye ko aho ugiye ariho heza. Imana ikwakire mu bayo!!

    Mama Nick ni umukinnyikazi wa filime ukomeye bitewe n'ubuhanga agaragaza mu gukina filime.

    Azwi muri filime zinyuranye kandi zanditse amateka muri Sinema nyarwanda zirimo; 'Intare y'Ingore' akinamo yitwa Cecile, 'Giramata' akinamo ari umubyeyi wa Giramata na 'City Maid' akinamo yitwa Mama Nick, iyi ikaba ifatwa nka Filime ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda ndetse iherutse kuza muri Filime 10 nziza muri Afrika, Ni umubyeyi w'abana batandatu (6) n'abuzukuru batanu (5).

    Source : https://yegob.rw/mama-nick-yapfushije-umwana-we-wumuhungu/

  • “Penalitiiii” video ya Pep Guardiola wo mu Rwanda Reagan Rugaju arimo gukoca ikipe ye mu mukino banyagiye ikipe bahuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Penalitiiii' video ya Pep Guardiola wo mu Rwanda Reagan Rugaju arimo gukoca ikipe ye mu mukino banyagiye ikipe bahuye.

    Ni umwe mu ba nyamakuru bakomeye b'imikino hano mu Rwanda ndetse ukunzwe n'abatari bake, uwo ni Reagan Rugaju, akaba yagaragaye arimo gukoca ikipe atoza ya Special Force ubwo yahuraga n'ikipe ya Gabiro Fc.

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatanu, Uyu mukino waje kurangira ikipe ya Special Force inyagiye ikipe ya Gabiro Fc igitego kimwe ku busa (1:0).

    Uyu munyamakuru akaba n'umutoza ahanzwe amaso n'abatari bake ngo bazarebe niba ibyo avuga yabasha no kubikora kuko azwiho ubusesenguzi bwinshi mu biganiro bya siporo.

    Abenshi bakomeje ku muhanga amaso ngo barebe niba koko azabasha gufasha iyi kipe kwitwara neza.

     

     

    Source : https://yegob.rw/penalitiiii-video-ya-pep-guadiola-wo-mu-rwanda-reagan-rugaju-arimo-gukoca-ikipe-ye-mu-mukino-banyagiye-ikipe-bahuye/

  • Nta sheni idacika! Umuhanzi Sintex yafunguwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Sintex wari umaze iminsi yaratawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yamaze gufungwa.

    Ibi abihamije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Whatsapp yandikaho ati 'Ni ukubuko kw'Imana'.

    Source : https://yegob.rw/nta-sheni-idacika-umuhanzi-sintex-yafunguwe/

  • Inteko y'Umuco yashyizeho uburyo bwo gusura Ingoro Ndangamurage hifashishijwe ikoranabuhanga – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu Karere ka Karongi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro Ndangamurage, wizihizwa tariki 18 Gicurasi buri mwaka.

    Intebe y'Inteko Amb. Robert Masozera yavuze ko umubare w'abasura ingoro Ndangamurage wongeye kwiyongera nyuma y'uko bari baragabanutse kubera icyorezo cya Covid-19.

    Mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zisurwa n'abagera ku bihumbi 400 ku mwaka biganjemo Abanyarwanda ku kigero cya 70%. Gusa nubwo Abanyarwanda aribo benshi basura ingoro z'umurage w'u Rwanda sibo bazinjiriza menshi kuko bishyura make.

    Amb. Masozera avuga ko mu rwego rwo korohereza abasura ingoro ndangamurage w'u Rwanda bashyizeho uburyo bw'ikoranabuhanga zirohereza abakeneye gusura izi ngoro bitabaye ngombwa ko batega indege cyangwa imodoka ngo bagere aho zubatse.

    Ni uburyo bushya, Inteko y'Umuco ifatikanyije n'ikigo cy'ikoranabuhanga Google ishami ryacyo ryita ku muco n'umurage ryitwa Google Art.

    Amb. Masozera avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyeretse Inteko y'Umuco ko ikoranabuhanga ari ngombwa, bituma itangira gushyira imbaraga ku mishinga yo gushyira Ingoro Ndangamurage mu ikoranabuhanga, ku buryo umuntu aho yaba ari hose ku Isi ashobora gusura ibimuritswe akoresheje ikoranabuhanga.

    Ati “Ni gahunda turimo dukora ingeze nko kuri 80%, twaranayimuritse ejobundi ikindi twigisha n'urubyiruko narwo gukoresha ikoranabuhanga atari mu ngoro ndangamurage gusa ahubwo n'abaturage ubwabo bamenye gukoresha mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu murage'.

    Umuntu ukeneye gusura ingoro ndangamurage ajya kuri Google Art agahitamo ingoro ashaka gusura, akabona agace gatoya yakenera kureba ibirenzego ikoranabuhanga rikamwereka ikiguzi agomba kwishyura yakishyura rikamuha uburenganzira bwo gusura.

    Iri koranabuhanga rizafasha kandi mu kunoza ubushakashatsi ku buryo bwo gufata neza ingoro ndangamurage, ndetse no kugeza amakuru ku bashakashatsi bashya mu bijyanye n'umurage w'u Rwanda.

    Inteko y'Umuco ivuga ko mu musaruro biteze kuri iri koranabuhanga harimo no kongera umubare w'abasura Ingoro Ndangamurage kuko bitazaba bisaba ikiguzi cyo gutega indege cyangwa imodoka ngo umuntu agere aho zubatse.

    Ingoro Ndangamurage z'u Rwanda zifite igihugu akamaro kanini karimo kwigisha Abanyarwanda uko abababanjirije babaganga n'indangagaciro zabaranze hakiyongeraho no kuba zinjiriza igihugu amafaranga agera kuri miliyoni 400Frw buri mwaka, amafaranga biteganywa ko azakomeza kwiyongera bigendanye n'ubwiyongere bw'abasura izi ngoro.

    Ikiguzi cyo gusura Ingoro Ndangamurage z'u Rwanda ku Munyarwanda ni 700Frw ku mwana na 1500Frw ku muntu mukuru. Umunyamahanga utaba mu Rwanda ni 6000Frw naho ku munyamahanga uba mu Rwanda ni 5000Frw. Ku munsi mpuzamahanga w'Ingoro Ndangamurage gusura biba ari ubuntu.

    Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda mu Karere ka Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-y-umuco-yashyizeho-uburyo-bwo-gusura-ingoro-ndangamurage-hifashishijwe

  • Cimerwa yatanze imifuka ya sima 2100 yo kubakira abasenyewe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi yashyikirijwe iyi nkunga, ivuga ko ari ugufasha igihugu gusana no kongera kubaka ibyangijwe n'ibiza, aho mu byumweru bibiri biri imbere imirimo yo kubakira abaturage izatangira.

    Kuri ubu hirya no hino mu turere harimo gushakishwa ahantu heza hagomba gutuzwa iyo miryango.

    Ibi biza byo ku wa 2 -3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.

    Kugeza ubu habarurwa abaturage 20.326 bakuwe mu byabo n'ibi biza bacumbikiwe muri site z'agateganyo 83.

    Perezida Kagame yashimye abakomeje kwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Ati 'Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunafasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzatsinda izi nzitizi.'

    Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko nyuma y'ibyo biza ikomeje kwakira ubufasha butandukanye bwaba ubw'abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo byigenga.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, yabwiye IGIHE ko 'Hari abantu benshi bari kudufasha baduha ibikoresho bitandukanye, ari abatanga inkunga y'amafaranga, ibikoresho by'ibanze dukeneye gukoresha uwo mwanya ariko ntabwo turi kureba iby'iminsi mike gusa, tugiye kureba n'iby'igihe kirambye.'

    Icyo gihe MINEMA yatangazaga ko mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga haba kuri nimero ya konti cyangwa kuri telefone, yashyizweho hari hamaze gukusanywa miliyoni 110 Frw.

    Cimerwa yatanze imifuka ya sima 2100 yo kubakira abasenyewe n'ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cimerwa-yatanze-imifuka-ya-sima-2100-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza

  • Ubushomeri mu Rwanda bwageze kuri 17.2% – #rwanda #RwOT

    Iyo mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023 yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%, iyo ugereranyije na Gashyantare 2022, bwazamutseho 0.7 ku ijana kuko icyo gihe bwari kuri 16.5 ku ijana.

    Ku rundi ruhande, ubushomeri buri hejuru mu bagore (19.2 ku ijana) ugereranyije n'abagabo (15.5 ku ijana), bukaba hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4 ku ijana, ugereranyije n'abarengeje iyo myaka (15.1 ku ijana.)

    Iyo mibare yamuritswe muri iki cyumweru yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9.

    Barimo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry'umurimo ubaze abafite akazi n'abashomeri, bangana na 57.6% by'Abanyarwanda, mu gihe abatari ku isoko ry'umurimo bari miliyoni 3,3, bahwanye na 42.4 %.

    Abari ku isoko ry'umurimo

    Muri aba bantu bari ku isoko ry'umurimo, harimo miliyoni 3,8 bafite akazi bahwanye na 47.7 % by'abaturage bose, naho ibihumbi 792 bangana na 17.2% nta kazi bafite.

    Urwego rw'ubuhinzi ruza imbere mu gutanga imirimo myinshi ku bagera kuri 46.2%, urwego rw'inganda rugatanga imirimo kuri 14.6%, mu gihe urwego rwa serivisi rufite 39.1%.

    Mu bushomeri, abadafite akazi biganje mu rubyiruko kuko mu bafite imyaka hagati ya 16-24 bwari kuri 21.8 ku ijana, mu bafite hagati y'imyaka 25-34 bwari 17.3 ku ijana, mu gihe mu bafite imyaka hagati ya 35-54 bwari 15.7 ku ijana.

    Ibyiciro bifite ubushomeri bwo hasi ni abafite imyaka hagati ya 55-64 (13.1 ku ijana) n'abarengeje 65 (9.7 ku ijana).

    Mu rwego rw'ubuhinzi kandi habarirwamo abantu bagera kuri 53.4 % bafatwa nk'abadafite akazi, bakora ubuhinzi bubaha ibibatunga gusa.

    Muri iyi mibare, abanyeshuri badakora indi mirimo yinjiza amafaranga, babarirwa mu batari ku isoko ry'umurimo.

    Imibare yabo muri Gashyantare 2023 yari 761,200, bangana na 22.5 ku ijana by'abaturage bose batari ku isoko ry'umurimo. Muri Gashyantare babarirwaga kuri 25.9 ku ijana, mu gihe mu Ugushyingo 2022 bari 26.3 ku ijana.

    Umubare usigaye w'abantu batari ku isoko ry'umurimo ugizwe n'abakuze, abafite ubumuga, abatagifite ubushake bwo gushaka akazi n'abandi. Bose babarirwaga muri miliyoni 1.09 muri Gashyantare 2023, bangana na 32.2 ku ijana.

    Icyakora bagabanyutseho 2.2 ugereranyije n'Ugushyingo 2022.

    Mu bindi byiciro byibasiwe n'ubushomeri, hagendewe ku ho abantu batuye, ubushomeri mu mujyi bugeze kuri 15.9 ku ijana, mu byaro bukaba 18.0 ku ijana.

    Muri rusange ibyiciro bifite ubushomeri buri hasi ni abafite hagati y'imyaka 35-54 kuko ubushomeri buri kuri 13.2 ku ijana, n'abafite imyaka hagati ya 55-64 kuko ubushomeri buri kuri 13.8 ku ijana.

    Ushingiye nko ku mashuri abantu bize, abize kaminuza bari mu bushomeri ni 12.9 ku ijana, mu gihe abarangije amashuri yisumbuye ari 25.6 ku ijana.

    Icyorezo cya COVID-19 gifatwa nk'icyatije umurindi ubushomeri, kuko imirimo imwe yafunzwe, indi ikagabanyirizwa ingengo y'imari cyangwa ishoramari ryashyirwagamo.

    Bibarwa ko muri Gashyantare 2023, urwego rw'ubuhinzi rwongereye imirimo ihangwamo ho igera ku bihumbi 144, ugereranyije n'Ugushyingo 2022.

    Ku rundi ruhande, bibarwa ko abakozi basaga ibihumbi 43 batakaje imirimo yabo mu rwego rw'inganda, ugereranyije n'igihembwe cyabanje. Icyakora, iyo mirimo iri hejuru ho ibihumbi 31, ugereranyije n'igihembwe nk'iki mu mwaka ushize.

    Mu rwego rwa serivisi, nibura abakozi ibihumbi 131 babonye akazi ugereranyije n'Ugushyingo 2022.

    Imibare igaragaza ko ubushomeri buri no mu rubyiruko rurangiza kaminuza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushomeri-mu-rwanda-bwageze-kuri-17-2

  • Tom Close yifashishije umuziki wa Nigeria yag… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ubwo yaganirizaga abiganjemo urubyiruko bitabiriye igitaramo cy'urwenya cya 'Gen-Z Comedy' cyabereye kuri Mundi Center- Rwandex, gihuriramo abanyarwenya bakomeye barimo Fally Merci.

    Tom Close yavuze ko umuvuduko w'iterambere ry'u Rwanda wajyanye no gutera imbere kw'Abanyarwanda, imvugo y'uko abantu bazi ururimi rumwe nk'inka iracika, abantu bariga baraminuza, binatuma nawe yarahisemo gukora album 'Essence' mu rurimi rw'icyongereza kubera ko ashaka kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga.

    Uyu munyamuziki yavuze ko mu bihe bitandukanye yumvise abantu bavuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakora ibihangano bitarenga umupaka, ariko avuga ko bishoboka ko umuhanzi wo mu Rwanda yatwara ibihembo bya BET Awards binyuze mu kuba abafana bamushyigikira.

    Tom avuga ko kugirango umuhanzi wo mu Rwanda agere ku rwego rwiza, akwiye kugerageza gukora ibihangano bye mu ndimi zo mu mahanga zigera kure.

    Ati 'Ese ntabwo mukeneye kutubona dutwara za BET. Ni ukuvuga ngo kugirango tujye hanze, tugire n'amahirwe yo gutsindira ibihembo, tugire n'amahirwe yo gutaramira hanze, ni uko tugerageze no kwagura indimi turirimbamo.'

    Avuga ariko ko gukora ibihangano mu ndimi zo mu mahanga bidahagije, kuko abakunzi b'umuziki basabwa kubashyigikira.

    Ati 'Byibuza icyo ng'icyo. Igisigaye ni mwebwe, abakunzi b'ibihangano byacu, ni abamenyekanisha ibihangano bazabikora ariko twabanje gukora icyo twagom ba dukwiye gukora. Rero mwadutumye hanze, turi tayari kugenda, ariko dukeneye impamba.

    Ibihembo bya BET Awards bimaze imyaka irenga 21 bitangwa. Ni bimwe mu bikomeye bihabwa abahanzi bihagazeho ku rwego rw'Isi, muri uyu mwaka bizatangwa mu birori bizaba ku wa 25 Kamena 2023, bitegurwa na Black Entertainment Television.


    Ikibuga cy'umuziki cyacuramiye muri Nigeria kubera gushyigikirwa:

    Tom Close kuba umuhanzi nka Omah Lay wo muri Nigeria, ari mu bakomeye muri Afurika bituruka ku kuba iki gihugu gishyigikira cyane abanyamuziki, kandi n'abakunzi b'umuziki bakabigiramo uruhare, bakumva ibihangano byabo ku bwinshi.

    Yavuze ko imiterere y'iki gihugu n'ibindi bituma 'n'umuhanzi uvutse uyu munsi atangira gukora ibitaramo muri Afurika'.

    Tom Close avuga ko atekereza ko Omah Lay adafite indirimbo zirenga 20, ariko 'u Rwanda yarujemo, yagiye muri Uganda, yagiye Kenya, yagiye muri Afurika y'Epfo ubu ari mu bitaramo i Burayi'.

    Akomeza ati 'Nkeka ko aho hantu nta muhanzi wo mu Rwanda wari wahatekereza ngo akore ibitaramo bimeze uko, kandi n'icyo twifuza.'

    Tom yavuze ko nk'umuntu ukora akazi ko kuvura abantu, bisaba ko nyiri ubwite abanza kumenya ko arwaye, hanyuma muganga akamusuzuma akamenya indwara.

    Yavuze ko kwemera ko umuziki wa Nigeria wateye imbere mu nguni zose atari ibintu byo gushidikanyaho ku buryo n'umwana w'abo uvutse akomera mu muziki. Ati 'Twemera ko Nigeria ituri imbere mu bintu byinshi.'

    Leta ya Nigeria yashoye imari nini mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro muri iki gihugu, byatumye abahanzi b'aho bisanga cyane ku isoko Mpuzamahanga. Ingero ni nyinshi z'abahanzi bo muri iki gihugu nka Burna Boy, Wizkid, Davido, Omah Lay n'abandi utabasha gutumira uko wiboneye mu bitaramo.

    Nka Burna Boy kugirango aze i Kigali wamwishyura nibura Miliyoni 500 Frw. Aba banyamuziki baca uduhigo uko bucyeye n'uko bwije mu bitaramo, ku mbuga zicuruzizwaho umuziki n'ibindi, kandi bamaze kwegukana ibihembo bikomeye ku Isi.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo IFPI, bwagiye hanze ku wa 17 Ukwakira 2020, bwagaragaje ko uruganda rw'umuziki winjije Miliyari 81.9 € mu bihugu 27 bigize Umuryango w'Ibihugu by'u Burayi n'ubwami bw'u Bwongereza, kandi uru ruganda rw'umuziki rwahanze imirimo igera kuri miliyoni 2.

    Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko uruganda rw'umuziki rugira uruhare rwa Miliyari 170$ ku ngengo y'imari y'umwaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi rugahanga akazi ku bantu barenga miliyoni 2.5 binyuze mu bitaramo, gucuruza ibihangano ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Imibare igaragaza ko uruganda rw'umuziki muri Nigeria rwinjiye Miliyoni 26$ muri Nigeria mu 2014, rwinjiza Miliyoni 34$ mu 2018, biteganyijwe ko muri uyu mwaka uru ruganda ruzinjiriza Nigeria nibura Miliyoni 44$. 

    Tom Close yagaragaje ko umuziki wa Nigeria wabaye Mpuzamahanga kubera uburyo abatuye iki gihugu bashyigikira abahanzi 

    Tom Close avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakwiye kugerageza kuririmba mu ndirimbo zo mu mahanga mu rwego rwo kwagura ibyo bakora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129557/tom-close-yifashishije-umuziki-wa-nigeria-yagaragaje-igisabwa-ngo-umuhanzi-wi-kigali-yeguk-129557.html

  • Uburanga bwa Cash Queen, inkumi iri mu ndirim… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, ifite iminota 3'.

    Confy yabwiye InyaRwanda ko amashusho yayo yayafatiye mu gihugu cya Tanzania, hagati y'itariki 15-17 Mata 2023.

    Ni nyuma y'uko yari amaze kuyikora mu buryo bw'amajwi afashijwe na Producer Loader ndetse na Bob Pro.

    Mu buryo bw'amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Joma wo mu gihugu cya Nigeria bahuriye muri Tanzania.

    Confy avuga ko iyi ndirimbo yayitondeye byatumye ajya muri Tanzania kuba ariho ayikorera, agahitamo no kuyifashishamo umwe mu bakobwa bagezweho.

    Ati 'Yitwa Queen ni umwe mu bakobwa b'ikimero bari kwigaragaza cyane muri Tanzania. Ku munsi nafatiyeho amashusho na Diamond yaramushakaga kugirango bakorane mu ndirimbo, ariko icyo gihe ntibyakunze kuko twarimo dukora muri iyi ndirimbo yanjye.'

    Mu byumweru bibiri bishize nibwo Confy yatangiye gukurikirana ibikorwa by’uyu mukobwa, bagiranye ibiganiro byagejeje kumwifashisha mu mashusho y’iyi ndirimbo ‘Takeova’.

    Uyu mukobwa Mulerwa Queen [Cash Queen] agaragara mu buzima buhenze mu Mujyi irimo Dubai yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, mu gihugu cya Zimbawe n’ahandi. Ku rubuga rwe rwa Instagram agaragaza ko ariwe washinze sosiyete ya Mulerwa Accessory.




    Confy na Cash Queen ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo 'Tekova'


     

    Confy yavuze ko yifashishije uyu mukobwa mu gihe na Diamond yamushakaga



    Cash agaragaza ko arangamiye gukorana n'abasitari mu rwego rwo kuzamura urwego mu kumurika imideli







    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TEKOVA' YA CONFY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129562/uburanga-bwa-cash-queen-inkumi-iri-mu-ndirimbo-confy-yakoreye-muri-tanzania-amafoto-129562.html

  • Icyatumye umutoza wa Arsenal ajyana imbwa mu… – #rwanda #RwOT

    Imyaka 19 irashize Arsenal itazi uko igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza gisa. Muri uyu mwaka w’imikino abafana b’iyi kipe icyizere cyari cyose ko bashobora kongera bakagiterura ariko byarangiye byanze mu munsi ya nyuma.

    Iyi kipe y’abarashi niyo yayoboye igihe kinini urutonde rwa Shampiyona muri uyu mwaka gusa kubera kunganya imikino myinshi muri iyi minsi ya nyuma byatumye Manchester City ibyaza amahirwe umusaruro ihita yifatira umwanya wa mbere ndetse biranashoboka ko igikombe bagitwara muri izi mpera z’icyumweru nibatsinda ikipe ya Chelsea.

    Uku kwitwara neza kwa Arsenal uramutse uvuze ko Mike Arteta abifitemo uruhare rwa 60% ntabwo waba ubeshye kuko nta bakinnyi bakomeye iyi kipe ifite ahubwo yakoresheje ubushobozi n’ubwenge bwe. 

    Uyu mutoza ukomoka muri Espagne yagiye akoresha amayeri menshi kugira ngo abone intsinzi harimo n’ayo yakoresheje bitegura gukina na Liverpool.

    Imyitozo yabanjirije urugendo rwerekeza kuri Anfield, umutoza wa Arsenal yashyizemo ikinanga cy’indirimbo iririmbwa n’abafana ba Liverpool yitwa You will never walk alone kugira ngo bamenyere uko biba byifashe.

    Nk’uko Daily Mail yabitangaje mu kwezi gushize ubwo Arsenal yatangiraga kunganya imikino itari ngombwa kandi igikombe kigishiboka, umutoza yazanye uburyo bushya bwo kujya ajyana imbwa mu myitozo.

    Impamvu ibi yabikoraga ni ukugira ngo ifashe abakinnyi kuruhuka mu mutwe mu buryo bworoshye ndetse inabagarure mu mwuka mwiza. Iyi mbwa yiswe ‘win’.

    Mike Arteta wagiye akoresha amayeri menshi muri uyu mwaka w’imikino harimo no kujyana imbwa mu myitozo

    Imbwa yiswe ‘win’ umutoza wa Arsenal yajyanye mu myitozo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129564/icyatumye-umutoza-wa-arsenal-ajyana-imbwa-mu-myitozo-129564.html