Blog

  • Ed Sheeran, Adele na Harry Style ku rutonde r… – #rwanda #RwOT

    Umuherwe w’umushoramari waje ku mwanya wa mbere yitwa Duke ku myaka ye 35 afite ubutunzi bufite agacuro ka Miliyari 10 £ akaba afite imitungo mu Mijyi 46 ndetse no mu bihugu 10.

    Ed Sheeran ku myaka ye 32 yaje ku mwanya wa karindwi, aho afite ubutunzi bungana na Miliyoni 300 £. Uyu mugabo afite Album ze 6 ikindi ni nawe muntu wagurishije album cyane muri uyu mwaka wa 2023. Yagurishije album yitwa 'Subtract'.

    Adele wujuje imyaka 35 yaje ku mwanya wa 9 akaba afite ubutunzi bungana na £165m. Uyu mugore yagurishije album agera kuri Miliyoni 100 £. Aherutse gusohora itangazo yavuzemo ko ubu kumutimira mu gitaramo ugomba kwishyura 500,000 £.

    Umunyamuziki Harry Style ufite imyaka 29 yaje ku mwanya wa 13 akaba afite ubutunzi bungana na £150m. Bivugwa ko ariwe wagurishije album ye cyane mu 2022 abifashijwemo n’inzu akorana nayo ya 'Harry's House'. Muri iki gihe ari mu bitaramo bizenguruka u Bwongereza.

    Gopi Hinduja n’umuryango we nibo bari ku mwanya wa Mbere n'ubukire bungana na Miliyari 35 £ yakuye mu bushabitsi bunyuranye. Umwaka ushize uyu muryango wari utunze Miliyari 28.4£. Uwitwa Si Jim Ratcliffe wari umaze imyaka ibiri atari kuri uru rutonde yarugarutseho.

    Dua Lipa, umuhanzikazi mu njyana ya ‘Pop music,’ ku myaka ye 27 yaje ku mwanya wa 21 ku mutungo ufite agaciro ka £75m.

    Mu bandi bagaragaye kuri uru rutonde harimo Harry Potter, Daniel Radcriffe ndetse na Emma Watson, aba bombi bafite imyaka 33. 

    Ni mu gihe Rad criffe yaje ku mwanya wa 18 n’umutungo ufite akayabo ka Miliyoni 92 £m n'aho Watson afite umutungo uhwanye n’akayabo ka Miliyoni 60£. 


    Umunyamuziki Ed Sheeran waje ku rutonde rw’abanyamafaranga bari munsi y’imyaka 35 

    Adele wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Hello' yaje ku mwanya wa Cyenda n'ubutunzi bungana £165m


    Harry Style uzwi mu ndirimbo nka 'Night Changes' yaje ku mwanya wa 13 akaba afite ubutunzi bungana na £150m   

    Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza Rishi Sunak n'umugore we Akshata Murthy batunze Miliyoni £529

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129560/ed-sheeran-adele-na-harry-style-ku-rutonde-rwabakire-bakiri-munsi-yimyaka-35-129560.html

  • Urubuga Irembo rwatangije gahunda yo guhindur… – #rwanda #RwOT

    Irembo Ltd, umuyoboro wa mbere utanga ibisubizo by'ikoranabuhanga kuri serivisi za leta, yashyize ahagaragara ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’.

    Iyi ni gahunda yibanze igamije guhindura uburyo abaturage babasha kwibona mu bikorwa bya leta. Hamwe n'ubwitange buhamye bwo kuzamura imikorere no korohereza, Irembo Ltd iha abaturage ubushobozi bwo kuyobora uburambe bwa serivisi babinyujije kumurongo mushya wa interineti, IremboGov.

    Ubu bukangurambaga buzamara umwaka wose, bwatangirije mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Burera kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.

    Kuva yashingwa mu 2014, Irembo Ltd yabaye ku isonga mu gukwirakwiza serivisi za Leta mu Rwanda, koroshya itangwa rya serivisi n’abayobozi ba Leta n’inzego za Leta, no guteza imbere uburyo bunoze kandi bushingiye ku baturage. 

    Ubu, binyuze ku murongo wa bo wa mbere, Irembo, abaturage barashobora kubona umutekano kandi byoroshye serivisi za leta zirenga 100, bikuraho umurongo muremure hamwe n’impapuro zitwara igihe.

    Ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bugaragaza intambwe ikomeye mu butumwa bwa Irembo bwo guha ubushobozi abaturage no guhindura imiterere ya serivisi zitangwa na leta. 

    Ubu bukangurambaga buzerekana ibikorwa bishya bigezweho kandi bigezweho muri serivisi rusange, byerekana imbaraga zidasanzwe zikoranabuhanga mu kuzamura imibereho y'abaturage.

    ‘Byikorere’ izaha abaturage ubumenyi bakeneye kugirango babone serivisi za leta byoroshye mu bukangurambaga. 

    Kwitabira amahugurwa, amasomo yo gutanga amakuru, hamwe no kwerekana imyiyerekano bizaha abaturage ubumenyi bwo gukoresha urubuga rwa sisitemu kubikorwa byabo bakeneye.

    Mu gushyira imbaraga zo kubona serivisi za leta mu maboko y'abaturage, Irembo Ltd igamije kuzamura urwego rwo gusoma no kwandika. 

    Binyuze mu guhanga udushya no kongerera ubushobozi abaturage, ubukangurambaga bwa ‘Byikorere’ bushiraho urwego rw’ejo hazaza aho abaturage bitabira kandi bafatanya bikorwa na serivisi za leta zinoze, mu mucyo, kandi zishingiye ku baturage.

    Umuyobozi wa Irembo Ltd Israel Bimpe yagize ati: 'Mu gihe dutangiza ‘Byikorere’ mu Karere ka Burera tugatangira urugendo mu gihugu hose, turahamagarira abenegihugu baturutse mu turere twose kwifatanya natwe mu gutegura ejo hazaza h'imirimo ya leta'.

    Ati:” Twese hamwe, dushobora guhindura uburyo abaturage bakorana n’inzego za leta, bakiteza imbere. uburyo bwuzuye, bukora neza, kandi bushingiye ku baturage. “

    Israel Bimpe yatangarije InyaRwanda ko impamvu batangirije gahunda ya ‘Byikorere’ muri Burera ari uko mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko aka karere kaza inyuma cyane mu gukoresha serivisi z'Irembo.

    Umuyobozi w'akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kuba iki gikorwa cyatangirijwe iwabo ndetse anizeza ko kagiye gushyira imbaraga mu gukoresha serivisi z'Irembo kuburyo kava ku mwanya kariho mu buryo bw'ihuse. 

    Yagize ati: 'Twishimiye cyane ko iyi gahunda yatangirijwe aha. Tugiye gufatanya n'intore mu ikoranabuhanga twigishe abaturage uko bakoresha serivisi z'irembo babyikoreye bo ubwabo ndetse binadufashe kuva ku mwanya wa 28 twari turiho'.

    Mukandoli Esperance umuturage wari witabiriye iki gikorwa yabwiye InyaRwanda ko gahunda ya Byikorere igiye kubabera igisubizo. 

    Mu magambo ye yagize ati “Byikorere igiye kutubera igisubizo. Twajyaga tumara umwanya munini tugiye kwaka serivisi z'Irembo cyangwa twajya ku murenge tukabura abayobozi. Ubu tuzajya tubyikorera turi mu rugo kuburyo wa mwanya twatakazaga tuzajya tuwukoramo ibindi bikorwa byaduteza imbere'.

    Kugeza ubu gahunda ya ‘Byikorere’ ije isanga abanyarwanda benshi bamaze kuyoboka serivisi zitangwa n'Irembo Ltd. Ku munsi abazikoresha ni abantu ibihumbi makumyabiri, mu gihe miliyoni makumyabiri arizo zimaze kuzikoresha kuva mu 2014 Irembo Ltd yashingwa.

    Umuyobozi wa Irembo Ltd, Israel Bimpe yasobanuye byinshi kuri gahunda ya 'Byikorere' batangije

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal yashimye ko iyi gahunda yatangiriye muri aka karere

    Umuyobozi wa Irembo Ltd yafashije abaturage kwiga uko bakoresha serivisi z'Irembo 

    Basobanuriwe gahunda ya 'Byikorere', biyemeza kugana urubuga Irembo

    Banyuzwe n'iyi gahunda nshya izajya ibafasha gukoresha serivisi z'Irembo mu buryo bworoshye kandi bwihuse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129566/urubuga-irembo-rwatangije-gahunda-yo-guhindura-uburyo-abaturage-babona-serivisi-za-leta-am-129566.html

  • “Nta kamera yihishe itera impanuka” Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda yagiriye inama abantu bagenda bacunganwa na kamera ziri mu mihanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda CP John Kabare yasabye abantu batwara ibinyabiziga kutita kuri kamera ziri mu muhanda ahubwo bakita ku mategeko y'umuhanda.

    CP John Kabare umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yasabye abakoresha umuhanda batwaye ibinyabiziga kutibanda cyane aho polisi yashyize kamera ahubwo bakubahiriza ibyapa bigize umuhanda ngo kuko polisi ifite uburenganzira bwo gushyira ahantu hose ishaka kamera.

    Source : https://yegob.rw/umuvugizi-wa-polisi-mu-rwanda-yagiriye-inama-abantu-bagenda-bacunganwa-na-kamera-ziri-mu-muhanda-video/

  • Mu Rwanda ubushomeri buri kuvuza ubuhuha, dore uko imibare ibigaragaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda ubushomeri buri kuvuza ubuhuha, dore uko imibare ibigaragaza

    Imibare mishya y'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko abantu basaga ibihumbi 790 bangana na 17.2% by'Abanyarwanda badafite akazi, aho bagabanutse bavuye kuri 24.3 ku ijana mu Ugushyingo 2022.

    Iyo mibare yakusanyijwe muri Gashyantare 2023 yerekana ko nubwo ubushomeri bwagabanutseho 7.1%, iyo ugereranyije na Gashyantare 2022, bwazamutseho 0.7 ku ijana kuko icyo gihe bwari kuri 16.5 ku ijana.

    Ku rundi ruhande, ubushomeri buri hejuru mu bagore (19.2 ku ijana) ugereranyije n'abagabo (15.5 ku ijana), bukaba hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4 ku ijana, ugereranyije n'abarengeje iyo myaka (15.1 ku ijana.)

    Iyo mibare yamuritswe muri iki cyumweru yerekana ko Abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga hejuru ya 16, bari miliyoni 7,9.

    Barimo miliyoni 4,5 bari ku isoko ry'umurimo ubaze abafite akazi n'abashomeri, bangana na 57.6% by'Abanyarwanda, mu gihe abatari ku isoko ry'umurimo bari miliyoni 3,3, bahwanye na 42.4 %.

    Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-ubushomeri-buri-kuvuza-ubuhuha-dore-uko-imibare-ibigaragaza/

  • Iyi mibare iteye ubwoba: Polisi yatangaje imibare y’abantu bishwe n’impanuka mu mezi atatu ashize n’uburyo zahombeje igihugu – YEGOB #rwanda #RwOT

    GIDP Vicente Sano umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y'igihugu yatangaje ko impanuka zo mu mihanda zimaze gutwara bw'abantu 250 mu gihe cya amezi atatu ashize.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko zikomeje guhombya igihugu ariyo mpamvu hakenewe uruhari rwa buri wese mukuzikumira ibi yabitangarije abanyamakuru bitabiriye amahugurwa y'iminsi ibiri ku mutekano wo mu muhanda kandi Isi yose iri mu cyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda bikaba byaratangiye tariki 17 Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/iyi-mibare-iteye-ubwoba-polisi-yatangaje-imibare-yabantu-bishwe-nimpanuka-mu-mezi-atatu-ashize-nuburyo-zahombeje-igihugu/

  • Rubavu: Abayobozi 2 baravugwaho indonke mu bagizweho ingaruka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aba yobozi bo mu murenge wa Rugerero, bafashwe tariki 18 Gicurasi, 2023 ni Uwiringiyimana Alice, w'imyaka 28, ni SEDO w'Akagari ka Kabirizi na Habumugisha Cyprien w'imyaka 33 y'amavuko, we ni Umuyobozi w'umudugudu wa Nyamyiri.

    UMUSEKE wamenye ko bakurikiranyweho ibyaha birimo kwaka amafaranga abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza kugira ngo, bashyirwe kuri lisiti y'abahabwa imfashamyo y'amafaranga, ari guhabwa bene abo bantu.

    Ikindi ngo bariya abayobozi bakurikiranyweho gushyira kuri lisiti abataragizweho ingaruka n'ibiza, 'babanje kubaha amafaranga'.

    Aba bayobozi kandi ngo banakurikiranyweho kuba na bo barishyize kuri lisiti y'abahabwa amafaranga, kandi bataragizweho ingaruka n'ibiza.

    Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ubusanzwe mu Rwanda GUSABA, KWAKIRA CYANGWA GUTANGA INDONKE ni icyaha gihanwa n'itegeko. ugihamije ahabwa igihano cy'igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5), ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    KUNYEREZA UMUTUNGO cyo ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 7, ariko kitarenze imyaka 10 n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z'agaciro k'umutungo yanyereje.

    KWIHESHA IKINTU CY'UNDI HAKORESHEJWE UBURIGANYA, cyo ugihamijwe ahabwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka itatu (3) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rubavu-abayobozi-2-baravugwaho-indonke-mu-bagizweho-ingaruka-n-ibiza

  • Itangazo:MUSABYI Alexis yasabye guhindura amazina akitwa MUHIRE MUSABYI (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUSABYI Alexis yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MUHIRE MUSABYI ALEXIS mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri passport.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-musabyi-alexis-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-muhire-musabyi-alexis

  • Gen Kazura yavuze impinduka zakorwa mu mikorere y'ubutumwa bw'amahoro – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugaba Mukuru w'ingabo z'u Rwanda Gen. Jean Bosco Kazura asanga igihe kigeze ngo habe amavugurura mu mikorere y'ubutumwa bw'amahoro hirya no hino ku Isi kuko kubungabunga amahoro bisaba kubanza kuyashaka no kuyagarura aho yahungabanye.

    Gen. Kazura yabigarutseho mu kiganiro ku hazaza h'ibikorwa by'ubutumwa bw'amahoro ari na cyo gisoza inama ku mutekano, National Security Symposium 2023 imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre.

    Gen. Kazura yavuze ko gusuzuma no gusesengura ahazaza h'ibikorwa by'ubutumwa bw'amahoro ari ikiganiro cy'ingirakamaro kuko muri iki gihe kuko umutekano mu bihe biri imbere uri mu rwijiji kubera ibibazo by'iterabwoba n'ibitero by'ikoranabuhanga bivuka buri munsi.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yavuze ko bitumvikana uburyo hashyirwaho ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace runaka katarangwamo amahoro kandi akazi k'ibanze kakabaye gakorwa aho hantu ari ukuhagarura amahoro nyuma akaba ari bwo hashyurwaho uburyo bwo kuyabungabunga.

    Gen. Kazura atanga urugero rwa MINUAR ubutumwa bw'amahoro bwa LONI bwari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi bwatereranye Abanyarwanda icyo gihe kandi ari bwo bari babakeneye cyane kurusha ikindi gihe.

    Avuga ko amakosa agenda akorwa mu mikorere y'ubutumwa bw'amahoro ashobora gukosorwa niba koko ubwo butumwa buba bufite intego yo kurinda abaturage kuko ari bo baba bakeneye amahoro.

    Yavuze ko ingero z'ibikwiye kuba bikorwa zihari kandi zigenda ziyongera, agatanga urugero ku mikoranire y'u Rwanda n'ibihugu bya Santarafurika na Mozambique. Nko muri Mozambique Gen. Kazura yagaragaje ko icyo ingabo z'u Rwanda zabanje gukora ari ukugarura umutekano wari warabuze mu Btara ya Cabo Delgado none ubu ibikorwa bihari bikaba ari ibyo kubungabunga uwo mutekano n'amahoro kuko byamaze kugaruka.

    National Security Symposium, ni inama ku mutekano itegurwa n'Ishuri rikuri ry'Ingabo z'u Rwanda, Rwanda Defense Force Command and Staff College ku bufatanye n'ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, RDF. Iy'uyu mwaka ikaba imaze iminsi 3 ibera muri Kigali Convention Centre, ikaba yaritabiriwe n'impuguke ndetse n'inararibonye mu by'umutekano ziturutse hirya no hino ku Isi, abashakashatsi n'inzobere mu nzego zitandukanye mu nzego za gisivile n'iza gisirikare mu bihugu bitandukanye no ku rwego mpuzamahanga.

    National Security Symposium yitabiriwe n'impuguke ndetse n'inararibonye mu by'umutekano ziturutse hirya no hino ku Isi, irimo kubera muri Kigali Convention Centre. Photo: Rwanda MoD

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gen-kazura-yavuze-impinduka-zakorwa-mu-mikorere-y-ubutumwa-bw-amahoro

  • Hasigaye amasaha make irushanwa rya BAL ya 2023rigatangira! Uko amatike (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 20 kugeza 27 Gicurasi 2023 ni bwo muri BK Arena hazaba hari kubera aya marushwanwa azitabirwa n'amakipe umunani yahize andi muri Afurika.

    Ni irushanwa rikurikirwa n'abatari bake kuko Abanyarwanda n'abanyamahanga bamaze kurimenyera bitewe n'uburyohe bwayo.

    Ibi binagaragarira ku buryo amatike y'abazareba BAL agurwa. Mu buryo bugezweho, igurishwa ry'amatike ryashyizwe mu ikoranabuhanga ku buryo buri mufana wese azakurikira imikino ya nyuma, azi neza umwanya ndetse n'intebe azicaraho.

    Imyanya yagurishijwe mu buryo butatu, Igice cy'iruhande rw'ikibuga ni cyo gisa n'ikiri hejuru kuko abazahicara bishyura 41.250 Frw, igikurikiyeho hejuru amatike yaho agurwa 12.750 Frw, mu gihe mu cyo hejuru muri BK Arena hazaba hishyurwa 1500 Frw.

    Ugendeye ku rubuga rugurishirizwaho amatike uciye kuri https://bal.nba.com/ usanga imyanya myinshi yaramaze kugurwa ukurikije uko imikino izagenda iba.

    Ku munsi wo gufungura iri rushanwa ni ho bigaragara ko amatike yaguzwe ari menshi. Mu myanya y'icyubahiro cyane cyane iyegereye ikibuga, yamaze kurangira, kuko imyinshi muri yo yagenewe abanyacyubahiro bifuje kureba iyi mikino.

    Buri mukunzi wa Basketball waguze itike azajya aba yemerewe kureba imikino yose uko ari ibiri iteganyijwe ku munsi. Abashoboye kwihuriza hamwe bakagura itike imwe ari abantu icumi, bari kugabanyirizwa 15% ku matike biyemeje kugura.

    Usibye mu myanya y'abishyura 12.750 Frw, hasigayemo imyanya iri munsi ya 150, ahandi hose amatike yamaze kurangira.

    Amakipe ategerejwe muri BAL 2023 ni Cape Town Tigers, Clube Ferroviário da Beira, Al Ahly Sporting Club, Clube Atlético Petroleos de Luanda zakomeje muri Nile Conference. Hakiyongeraho Abidjan Basketball Club, Rwanda Energy Group, Association Sportive des Douanes na Stade Malien zavuye muri Sahara Conference.

    Tariki ya 20 Gicurasi 2023 ni bwo imikino ya 1/4 cya BAL izatangira aho uwa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers saa Kumi mbere y'uko Al Ahly Sporting Club icakirana na REG saa Moya n'Igice z'ijoro.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hasigaye-amasaha-make-irushanwa-rya-bal-ya-2023rigatangira-uko-amatike-yifashe