Blog

  • Menya uburyo abakobwa benshi batwita inda za basaza babo kandi batarigize baryamana, ubu ni nabwo buryo umuntu atwara inda atarahuye n’umugabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Menya uburyo abakobwa benshi batwita inda za basaza babo kandi batarigize baryamana, ubu ni nabwo buryo umuntu atwara inda atarahuye n'umugabo.

    Ubusanzwe iyo tubonye umugore utwite ntakindi dutekereza uretse ko twese dutekereza ko yahuye n'umugabo ubundi agasama.

    Siko umuntu wese utwite aba yarakoze imibonano mpuzabitsina gusa 99.90% batwita baba bakoze imibonano mpuza bitsina.

    Hari ubundi buryo bubiri umugore asamamo inda atakoze imibonano mpuza bitsina.

    1.Guterwa intanga: ubu buryo bwo umuntu aba yabigizemo uruhare, kuko ntago wajya kwiteza intanga utabishaka.

    2. Ubundi buryo ni igihe intanga ngabo aho zaturuka hose zikegera igitsina cyawe zihita zinjira ako kanya, aha niho usanga abakobwa babyarana na basaza babo batabizi,, uti ibi bigenda gute?.

    Yego nibyo byakugora ku byumva gusa biroroshye, kugirango umukobwa atware inda ya musaza we kandi batakoze imibonano mpuzabitsina. ni igihe umuhungu yisohoreyeho, ubundi akaba yakwihanaguza isume ahuriyeho na mushiki we, birumvikana niba intanga ngabo ze zafashe kuri ya sume n'umukobwa akayihanaguza, yagira ibyago agahuza na hahandi intanga ngabo zafashe, zirahita zinjira ntagushidikanya.

    Ubwo niba intanga zinjiye muri ubwo buryo, kandi umukobwa ari mubihe byo gusama , ntakabuza aba agomba gusama.

    Gusa ibi ntago biba kuri bashiki na basaza gusa ahubwo biba no ku mugore n'umugabo, gusa bo ntibabimenya kuko baba basanzwe bakora inshingano zabo.

    Ni nayo mpamvu urugo rwose rubamo umusore, abakobwa baho baba bafite ibyago byo gusama inda zitateganyijwe kandi mu buryo batazi.

    Bakobwa namwe badamu mujye mwirinda kwihanagura mu myanya y'ibanga yanyu mukoresheje ibyo mubonye byose kuko utamenya ibiriho.

     

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/menya-uburyo-abakobwa-benshi-batwita-inda-za-basaza-babo-kandi-batarigize-baryamana-ubu-ni-nabwo-buryo-umuntu-atwara-inda-atarahuye-numugabo/

  • Uyu mukinnyi ntasanzwe: Cristiano Ronaldo akomeje kwandika amateka bucece – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomeye cyane ku Isi w'ikipe y'igihugu ya Portugal Cristiano Ronaldo akomeje kwandika amateka ubutitsa.

    Umukinnyi wa mbere ku Isi umaze kwinjiza ibitego byinshi mu izamu Cristiano Ronaldo uri gukinira ikipe ya Al Nasir yo mu gihugu cya Saudi Arabia akomeje kongera ibitego yiturije dore ko kuva yagera muri iyi kipe imibare afite imuvugira.

    Cristiano Ronaldo amaze gukina imikino igera kuri 14 akaba amaze gutsindamo ibitego bigera kuri 12 ndetse akaba yaratanze n'imipira igera kuri 3 yavuyemo ibitego.

    Source : https://yegob.rw/uyu-mukinnyi-ntasanzwe-cristiano-ronaldo-akomeje-kwandika-amateka-bucece/

  • Ihatse umugabane w’Afurika muri ruhago: Ikipe y’igihugu ya Senegal yaraye yegukanye igikombe maze yongera gushimangira ko ariyo kipe imeze neza muri Afurika – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu ya Senegal y'abana batarengeje imyaka 17 yaraye yegukanye igikombe cy'Afurika nyuma yo gutsinda ikipe y'igihugu ya Morocco ibitego 2-1 yongera gushimangira ko ariyo kipe y'igihugu imeze neza muri Afurika mu by'icyiro byose.

    Igihugu cya Senegal gikomeje guhaka ibindi bihugu byo muri Afurika mu bijyanye na ruhago dore ko ibikombe byose yabyihariye nta kipe ikibasha kugira igikombe ikozaho imitwe y'intoki mu marushanwa yose ahuriyemo na Senegal y'abagabo muri ruhago kuko akubitwa iz'akabwana.

    Dore ibikombe ikipe y'igihugu ya Senegal muri ruhago imaze kwegukana mu by'icyiro bitandukanye muri ruhago:

    1. AFCON 2022

    2. CHAN 2023

    3. AFCON U 20 2023

    4. AFCON U 17 2023.

    Source : https://yegob.rw/ihatse-umugabane-wafurika-muri-ruhago-ikipe-yigihugu-ya-senegal-yaraye-yegukanye-igikombe-maze-yongera-gushimangira-ko-ariyo-kipe-imeze-neza-muri-afurika/

  • Aha hantu harashya! Juno Kizigenza wakanyujijeho na Ariel Wayz bagiye kongera kukanyurizaho abafana mu buryo bw’igitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aha hantu harashya! Juno Kizigenza wakanyujijeho na Ariel Wayz bagiye kongera kukanyurizaho abafana mu buryo bw'igitangaza.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz baraza guhurira mu kazi kamwe aho baraba bari bususurutse abari bwitabire BAL.

    Biteganyijwe ko Kenny Sol, Juno Kizigenza, Ariel Wayz na DJ Fully Focus bari bususurutse abafana ku munsi wa mbere w'imikino ya nyuma ya Basketball Africa League.

    BAL iri butangire kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena.

    Source : https://yegob.rw/aha-hantu-harashya-juno-kizigenza-wakanyujijeho-na-ariel-wayz-bagiye-kongera-kukanyurizaho-abafana-mu-buryo-bwigitangaza/

  • Abagabo bari abakera koko, umugabo muzima umugore yamugaraguriye mu muhanda rwa gati amukubita nk’izakabwana(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagabo bari abakera koko, umugabo muzima umugore yamugaraguriye mu muhanda rwa gati amukubita nk'izakabwana(Videwo)

    Ubundi birazwi ko mu miterere ya muntu abagabo ari bo bagira imbaraga nyinshi kurusha abagore.

    Gusa byageze kuri uyu mugabo birahinduka kuko umugore we yamukuse nk'umwana, imbaga y'abantu barebaga nta numwe wabakijije ahubwo bose bakuyeyo ama telefoni baramufotora

    Reba video hasi.. 👇🏽

    He grabbed the wrong purse! pic.twitter.com/8HTcoeYSRz

    — Extreme videos ❗1k⁉️ (@Saurabh49368360) May 19, 2023

     

    Source : https://yegob.rw/abagabo-bari-abakera-koko-umugabo-muzima-umugore-yamugaraguriye-mu-muhanda-rwa-gati-amukubita-nkizakabwanavidewo/

  • Basore mujye mumenya ubwenge! Dore impamvu nziza ituma umusore agomba gushaka no gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Basore mujye mumenya ubwenge! Dore impamvu nziza ituma umusore agomba gushaka no gukundana n'umukobwa wabyariye iwabo.

    Akenshi abasore baba bavuga ko batashaka abakobwa babyariye iwabo, ndetse n'abakobwa rimwe na rimwe bakiheba bibwira ko nta mugabo uzapfa kubemera.

    Gusa hari ibanga ry'urukundo ryihishe muri aba bagore babyariye mu rugo gusa abasore batazi.

    Aba bakobwa babyariye iwabo, iyo bagiye mu rukundo barujyamo bari seriye kandi bashaka kubaka, bityo niba bakobwa badashobora kukugora mu rukundo.

    Kandi aba bakobwa ntago baba bashaka iraha ahubwo baba bashaka icyabateza imbere kugirango bazubake urugo rukomeye.

    Ni gake cyane uzabona umukobwa wabyariye mu rugo akwaka a mafaranga, ubundi ntibikunze kubaho kuko baba bazi icyo bashaka.

    Dore ko aba bakobwa burya ngo bagira n'umwihariko mu kunoza inshingano z'amabanga y'urugo.

     

    Source : https://yegob.rw/basore-mujye-mumenya-ubwenge-dore-impamvu-nziza-ituma-umusore-agomba-gushaka-no-gukundana-numukobwa-wabyariye-iwabo/

  • Abahanzi nyarwanda 3 nibo baririmba mu birori byo gufungura irushanwa rya BAL #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda, Juno Kizigenza, Kenny Sol, Ariel Wayz n’umunya-Kenya, DJ Fully Focus nibo basusurutsa abitabira ibirori bitangiza imikino ya nyuma ya shampiyona Nyafurika ya Basketball (Basketball Africa League).

    Iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro ya 3,riratangira uyu munsi muri Kigali Arena aho nyuma y’imikino y’ijonjora, 1/4 cyakomereje i Kigali.

    Saa 16h00 z’i Kigali mu Rwanda nibwo haba umukino wa mbere uri buhuze Stade Malien yo muri Mali ndetse na Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo.

    Umukino karundura utegerejwe na benshi ni uwo Al Ahly yo mu Misiri iza gukinamo na REG BBC yo mu Rwanda ku isaha ya saa 19h30′.

    Mu rwego rwo gufasha abitabiriye iyi mikino kuryoherwa, haraza kuba hari abahanzi babasusurutsa barangajwe imbere na Kenny Sol, Juno Kizigenza ndetse na Ariel Wayz.

    Uretse abo haraba hari kabuhariwe mukavangavanga imiziki, Michael Ndung’u wamamaye ku mazina ya DJ Fully Focus ukomoka muri Amerika.

    Juno Kizigenza na Ariel Wayz barasusurutsa abitabira BAL

    Kenny Sol na we araba ahabaye

    DJ Fully Focus ni umwe mubitezweho gushimisha abitabiriye iyi mikino

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abahanzi-nyarwanda-3-nibo-baririmba-mu-birori-byo-gufungura-irushanwa-rya-bal

  • FERWAFA yashyize hanze ingengabihe y’amatora #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA, yamaze gutangaza ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda izaba mu kwezi gutaha.

    Nk’uko byemejwe n’inama y’inteko rusange idasanzwe yabaye ku wa 15 Werurwe 2023, ku wa 24 Kamena 2023 hazaba inama y’inteko rusange isanzwe izatorerwamo abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Ni nyuma y’uko bamwe mu bari bayigize beguye bigatuma Komite yose iseswa. Abazatorwa bazayobora mu gihe cy’imyaka 2 yari isigaye kuri manda ya Nizeyimana Olivier.

    Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Kalisa Adolphe, umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA ni uko kuva tariki ya 22 kugeza 27 Gicurasi 2023 ari umwanya wo gutanga kandidatire.

    Tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y’abakandida nk’uko bisabwa na Komisiyo y’amatora. Tariki ya 31 Gicurasi kugeza 6 Kamena 2023, ni umwanya wo gusuzuma kandidatire zakiriwe.

    Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa, ni mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri komisiyo y’amatora y’ubujurire.

    Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, ni mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya kamisiyo y’amatora y’ubujurire.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo iyi komisiyo izatangaza urutonde ndakunda rw’abakandida bemerewe gupiganira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Ku wa 15 — 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, ni mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora, n’aho tariki ya 27 Kamena 2023 ni ugutanga raporo ya nyuma y’amatora no gushyingura inyandiko.

    FERWAFA yagaragaje ingengabihe y’amatora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yashyize-hanze-ingengabihe-y-amatora

  • Ikirunga cya Nyamulagira cyagaragaje ibimenyetso byo kuruka – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, abatuye mu Mujyi wa Goma bari bagize ubwoba nyuma yo kubona ikirunga cya Nyamulagira cyaka umutuku, nka kimwe mu bimenyetso by'uko kiri cyangwa kigiye kuruka.

    Ni nyuma y'umunsi umwe ikigo OVG gitangaje ko hari amahindure yagaragaye mu Murwa w'Ikirunga cya Nyamulagira, ashobora gusohoka hanze isaha n'isaha.

    Itangazo rishya icyo kigo cyashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko hari amahindure amaze igihe azamuka mu murwa w'Ikirunga cya Nyamulagira, gusa bagaragaza ko aramutse asohotse nta ngaruka yagira ku baturage kuko inzira azerekezamo ari igana muri Pariki ya Virunga aho kuba mu bice bya Goma n'ahandi hatuwe n'abaturage.

    Bagize bati 'Turasaba abaturage ba Goma gutuza bagasubira mu mirimo yabo batekanye'.

    Icyakora bagiriwe inama yo kubanza kuronga neza ibyo guteka nk'imboga mu gihe bagiye kubitunganya no kwitondera kunywa amazi yo mu bigega.

    OVG yatangaje ko ikomeje gukurikiranira hafi iby'ikirunga cya Nyamulagira, ku buryo amakuru yose mashya abaturage baza kuyamenyeshwa.

    Nyamulagira iheruka kuruka mu buryo bukomeye mu 2011. Iki kirunga kiri rwagati muri pariki ya Virunga, icumbikiye inyamaswa nk'ingagi zo mu misozi.

    Ikirunga cya Nyamulagira giheruka kuruka mu buryo bukomeye mu 2011


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-nyamulagira-cyagaragaje-ibimenyetso-byo-kuruka

  • U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga kubera Ikigega 'Ejo Heza' – #rwanda #RwOT

    Mu 2017, Leta y'u Rwanda yatangije umushinga w'Ikigega cy'Ubwiteganyirize cyiswe Ejo Heza, wari ugamije gufasha Abanyarwanda kubona uburyo bwo kwizigama by'igihe kirekire.

    Amarembo yafunguriwe abanyamushahara, abikorera, abakorera abandi mu byiciro by'imirimo itandukanye, harimo n'itagengwa n'amategeko y'umurimo cyangwa amategeko yihariye.

    Mu nama y'ihuriro ry'Ibigo by'Ubwiteganyirize yabereye i Abidjan muri Côte d'Ivoire kuva kuwa 17 kugera kuwa 19 Gicurasi 2023, u Rwanda rwahize ibindi bihugu bya Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara mu bihembo bya ISSA by'uwakoze ibikorwa by'intangarugero 'Good Practice Awards.'

    U Rwanda rwasangije iri huriro ibanga ryakoreshejwe kugira ngo iki kigega kigere ku ntego zacyo, zirimo udushya mu ikoranabuhanga, amafaranga ya nkunganire Leta iha abizigama, ikoranabuhanga mu kwiyandikisha no kwishyura imisanzu hakoreshejwe telefoni zigendanwa, ndetse na bimwe mu byo gishobora kwishyura umunyamuryango mbere y'uko agera mu za bukuru.

    Kuba umunyamuryango wa 'Ejo Heza' bikorwa ku bushake, biroroha kandi abantu bose bashobora kuyigana bazigamira izabukuru.

    Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr Regis Hitimana, yavuze ko iki gihembo bahawe kigaragaza ko u Rwanda rwakoze cyane kandi rudaheza abaturage mu guteganyiriza ejo habo hazaza.

    Ati 'Iki gihembo ni igihamya cy'ubushake Guverinoma y'u Rwanda ifite mu guha Abanyarwanda bose ubwiteganyirize nta busumbane, kinagaragaza kandi ibikorwa by'indashyikirwa Leta y'u Rwanda yakoze mu myaka myinshi ishize.'

    Imibare yo muri Gicurasi igaragaza ko ubwizigame bw'abanyamuryango ba Ejo Heza bugeze kuri miliyari 45,4 Frw.

    Kugeza muri Werurwe 2023, abanyamuryano ba Ejo Heza bari bamaze kugeza kuri miliyoni eshatu n'ibihumbi 100, bivuze ko bari 23,4% by'abaturage bose, kandi 38,7% by'abafite imyaka yo gukora bizigamye biganjemo abari mu miryango yinjiza amafaranga make.

    Imibare yo muri uko kwezi igaragaza ko abanyamuryango bizigama mu buryo buhoraho bari miliyoni ebyiri n'ibihumbi 600, mu gihe 49% by'abizigama ari abagore naho abangana na 32% ni bo babarirwa mu bwiteganyirize bw'izabukuru bwa RSSB.

    Imibare yo muri Gicurasi 2023, igaragazaga ko 88% by'abanyamuryango ari abakora imirimo itagengwa n'amategeko y'umurimo, naho 12% bakora imirimo igengwa n'amategeko.

    Abanyamuryango ba Ejo Heza muri Gicurasi 2023 bariyongereye bagera kuri 3.223.205, barimo abagabo bangana na 50,6% n'abagore bangana na 49,4%.

    Imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry'abaturage ryabaye mu 2022, igaragaza ko umubare w'urubyiruko rufite munsi y'imyaka 30 wagabanyutse, uva kuri 70,3 mu 2012 ugera kuri 65,3% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 54,3%.

    Naho abaturage bafite imyaka hagati ya 16-64 bavuye kuri 53,4% mu 2012 bagera kuri 56,0% mu 2022, ndetse byitezwe ko mu 2050 bazaba bageze kuri 61,4%.

    Mu ibarura rya 2012 umubare w'Abanyarwanda bari hejuru y'imyaka 60 wari ibihumbi 500. Icyo gihe mu 2032, uwo mubare uzikuba kabiri, ari nayo mpamvu hatekerejwe iki kigega kugira ngo kizagoboke abaturage bari kurushaho kugana mu zabukuru.

    U Rwanda rwahawe igihembo kubera ikigega Ejo Heza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-igihembo-mpuzamahanga-kubera-ikigega-ejo-heza