Blog

  • Ibihugu Bigize G7 Bigiye Kongera Ibihano Bishya ku Burusiya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Impamvu aba bayobozi b'ibi bihugu bahuriraho yo gushyiraho ibihano bishya byiyongera ku byari bisanzwe ni ukugirango intambara yo muri Ukraine ihagarare.

    Kugeza ubu Uburusiya ni bwo buza ku isonga mu bihugu byahawe ibihano bikarishye kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi. Ariko, harakibazwa ku kuntu ibyo bihano byagize ingaruka zigaragara ku Burusiya.

    Perezida w'Akanama k'ibihugu by'ubumwe bw'Uburayi Charles Michel yavuze ko icyari kigamijwe ari ukubona Uburusiya buzahazwa n'ibihano bwashyiriweho atari ibihugu bigomba kubishyira mu bikorwa.

    Iyi nama ya G7 yitabiriwe na Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine, aho byitezwe ko aza gushimangira impamvu zo gukarishya ibihano bishya ku Burusiya mu rwego rwo kurangiza intambara igihugu cye kimazemo umwaka urenga kirwana n'Uburusiya.

    Kimwe mu bihano bishobora kwiyongera ku bisanzwe, ni uguhagarika diyama ifite agaciro ka miliyari 4 z'amadorari Uburusiya bwohereza hanze yabwo buri mwaka.

    Perezida w'Ubumwe bw'Uburayi Ursula von der Leyen, we yavuze ko ikindi bazakora ari ukubuza Uburusiya kugira ikoranabuhanga riteye imbere nk'igihugu gikize, no gukumira ikorwa ry'ibikoresho by'intambara.

    Iki cy'ibikoresho kandi ni nacyo bagarukaho ko ari imwe mu ngaruka zikomeye z'ibihano kuko ubu Uburusiya bwananiwe kongera kwisuganya ngo bukore ibikoresho bya gisirikare bumaze gutakariza mu ntambara bwagabye kuri Ukraine. Ikindi kigaragara nkicyakoze ku Burusiya ni ukuzahara kw'amabanki yaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ibihugu-bigize-g7-bigiye-kongera-ibihano-bishya-ku-burusiya

  • Yatekereje no ku babyeyi be: Onana yagabanyije amafaranga asaba kugira ngo akinire Amavubi ariko asaba gukorerwa ikindi kintu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroon, Leandre Willy Essombe Onana, wifuzwa n'ikipe y'igihugu Amavubi agahabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda, doreko yasabaga guhabwa miliyoni 30 Frw kugira ngo yemere gukinira Amavubi.

    Amakuru atugeraho avuga ko, Onana arifuza ko yahabwa amafaranga angana nka miliyari 200Frw kugira ngo yemere gukinira Amavubi.

    Ndetse kandi yongeyeho ko kugira ngo ahabwe ubwenegihugu, asaba ko umuryango we wakubakirwa inzu nziza muri Cameroon.

    Source : https://yegob.rw/yatekereje-no-ku-babyeyi-be-onana-yagabanyije-amafaranga-asaba-kugira-ngo-akinire-amavubi-ariko-asaba-gukorerwa-ikindi-kintu/

  • Yabihakanye yivuye inyuma: Umuhanzi Davido yavuguruje abavuga ko Drake ari we watumye injyana ya Afrobeat itumbagira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Nigeria Davido yahakanye amakuru avuga ko umuraperi Drake ari we watumye injyana ya Afrobeat izamuka cyane.

    Davido uri muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yagiranye ikiganiro na 'Bootleg Kev Pad Cast' yabajijwe kugira icyo avuga kujyana ya Afrobeat n'uburyo umuraperi Drake yatumye itumbagira nyuma yo gutangira kwifatanya Davido yabwiye umunyamakuru ko Drake atari we watumye injyana ya Afrobeat itumbagira cyane.

    Drake akomeza avuga ko atemeranywa cyane n'abaturage bavuga ko umuraperi Drake ari we watumye iyi njyana itumbagira ahubwo ko yateye imbere Drake ataratangira gukorana n'abahanzi bo muri Nigeria gusa avuga ko icyo atakirengagiza ari ukuvuga ko Drake nta kintu yigeze afasha mu njyana ya Afrobeat.

    Source : https://yegob.rw/yabihakanye-yivuye-inyuma-umuhanzi-davido-yavuguruje-abavuga-ko-drake-ari-we-watumye-injyana-ya-afrobeat-itumbagira/

  • Umunyamakuru Ronnie yasabye aranakwa #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ronnie Gwebawaya watangije ikiganiro cy’Iyobokamana kuri Televiziyo Rwanda cyitwa ‘RTV Sunday Live’, yasabye anakwa umugore we, Uwicyeza Phiona.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023 ubera ku Mushumba Mwiza muri Kicukiro.

    Ni umuhango witabiriwe na bimwe mu byamamare nka MC Nario ndetse na Emma Rito n’abandi.

    Nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa hakaba habayeho gusezerana imbere y’Imana nyuma abatumiwe bakaba biyakirira ku Mushumba Mwiza.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko uyu munyamakuru usigaye akorera TV1 muri Gashyantare yambitse impeta ya fiançailles Phiona amusaba ko yazamubera umugore undi akamwemerera.

    Ku wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023 basezeranye imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ni nyuma y’imyaka 4 bakundana.

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kkak

  • Urutonde rwabarimo Ommy Dimpoz, Bruce Melodi… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino izajya itambuka imbona nkubone mu bihugu 54 byo muri Afurika binyuze mu bufatanye BAL ifitanye na Televiziyo zirimo nka American Forces Network (AFN), Canal+, ESPN, NBA TV, Tencent, TV5 Monde, Visionary TV, Voice of America (VOA), kandi izajya igaragara kuri NBA App, NBA.com na BAL.NBA.com.

    Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya 3 igiye kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo azakina iri rushanwa, 4 yavuye muri Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.

    Imikino ya BAL irebwa n'abantu benshi cyane baturutse mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n’uko haba harimo ibintu bitandukanye biryoheye ijisho.

    Umukino wa mbere uri bukinwe saa kumi zuzuye, urahuza stade Malien na Cape Town. Saa moya n'igice nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ya BAL, REG iri bumanuke mu kibuga icakirana na AL Ahly Sporting Club.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, mu mikino ya kimwe cya kane, bitezwe ko haririmba abahanzi barimo Itorero ry’Ibihame by’Imana, Kenny Sol, Ariel Wayz; ni mu gihe Fully Focus na Dj Makeda aribo basusurutsa abantu bifashishije indirimbo zinyuranye baza kuvanga.

    Mu mikino ya kimwe cya kane ku munsi wa Kabiri, ubwo ni ukuvuga ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, hazaririmba itsinda rya The Urban Song, Chriss Eazy ndetse na Dj Toxxyk.

    Iyi mikino izakomeza ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, muri kimwe cya kabiri aho hazaririmba abahanzi Kivumbi King, Ommy Dimpoz ndetse na Dj Makeda.

    Ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, mu guhatanira umwanya wa Gatatu, hazaririmba abahanzi Abby Chams, Dj Makeda na Dj Mollar bafatanye gususurutsa benshi bisunze indirimbo zinyuranye.

    Ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023 ari nabwo iyi mikino izasozwa, hazaririmba Bruce Melodie, ni mu gihe Dj Neptune wo muri Nigeria azifashishwa mu kuvanga indirimbo zinyuranye.

    Ni ku nshuro ya Gatatu, Ommy Dimpoz agiye gutaramira i Kigali. Mu 2021, nabwo yari ku rutonde rw'abahanzi baririmbye muri iyi mikino ya BAL.

    Ubwo yari mu Rwanda yavuze ko ari 'amahirwe meza ku baturage ba Afurika kuko hari urubyiruko bafite inzozi ngari zo kuzakina muri shampiyona ya NBA'.

    Yavuze ko imikino ya BAL izabafasha kugera ku nzozi zabo, kandi ko ari 'ikintu cyiza ku Rwanda kuba rwabashije kwakira igikorwa nk'iki'.

    Uyu munyamuziki yavuze ko 'icyo amaze kubona ari uko 'Kigali ikomeza kuba nziza'. Avuga ko ari umuhamya wabyo, ashingiye ku gihe ahaherukira.

    Yavuze ko yanyuzwe n'amafunguro yakirijwe, kandi ko yiboneye imikino itandukanye ya Basketball harimo n'iyo umuraperi J. Cole yakinnyemo. Ati 'Ni urwibutso rwiza.'

    Ommy Dimpoz w'imyaka 36 y'amavuko ugiye kongera gutaramira i Kigali, azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Tupogo’ yo mu 2015, ‘Baadae’, ‘Rockstar’ yo mu 2019, ‘Marry You’, ‘Kata’

    Abigail Chamungwana wamamaye ku mazina ya Abby Chams washyizwe ku rutonde rw'abazaririmba muri iyi mikino, ni umuhanzikazi w'umunya-Tanzania uri mu batanga icyizere. 

    Uyu mukobwa w'imyaka 20 y'amavuko, ni umuhanga mu gucuranga ibyuma binyuranye by'umuziki, akora ibikorwa by'urukundo, ndetse inyandiko zigaragaza ko ari umwe mu babarizwa mu inzu y'umuziki ya Sonny Music.

    Uyu mukobwa azwi mu ndirimbo ‘Nani’, ‘Tucheze’, ‘Zero to 100’, ‘Closer’, ‘U&I’, ‘Reimagine’ n’izindi.


    Ommy Dimpoz agiye kongera gutaramira i Kigali binyuze mu mikino ya BAL 

    Mu 2021, ubwo  Dimpoz yari mu Rwanda yahuye na Bruce Melodie- Ubanza ibumoso ni Ndayisaba Lee, wahoze ari umujyanama wa Bruce Melodie

    Bruce Melodie uherutse gukorana indirimbo na 'Konjo Remix' John Floq wo muri Afurika y'Epfo ategerejwe muri BAL 

    Chriss Eazy uri kubarizwa mu Burundi muri iki gihe mu mushinga w'indirimbo 'Lala' yakoranye na Kirikou ategerejwe mu mikino ya BAL 

    Dj Neptune, umuhanga mu kuvanga imiziki umaze gutaramira mu Rwanda mu bitaramo birimo Chop Life ategerejwe muri BK Arena 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KONJO REMIX’ YA BRUCE MELODIE NA JOHN FROG

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129584/urutonde-rwabarimo-ommy-dimpoz-bruce-melodie-na-chriss-eazy-bazaririmba-mu-mikino-ya-bal-129584.html

  • Ferwafa yasabye imbabazi kubera mpaga yatewe… – #rwanda #RwOT

    Ibi FERWAFA yabikoze uyu munsi, mu butumwa banyujujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bagize bati”Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye kandi risabye imbabazi Abanyarwanda bose kubera uburangare bwabayeho mu mitegurire y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abakuru-Amavubi kugera aho byaviriyemo guterwa mpaga kubera kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yari yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Benin i Kigali”.

    Muri ubu butumwa bakomeje bagira bati”Ni muri urwo rwego uwari ushinzwe imicungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe.”.

    FERWAFA yizeza ko iri kosa ritazongera ukundi. Basoza bati ” Turakomeza gukurikirana n’undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe. Tuboneyeho no kumenyesha Abanyarwanda ko hafashwe ingamba zituma aya makosa atazongera”.

    Ubutumwa FERWAFA yageneye Abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129589/ferwafa-yasabye-imbabazi-kubera-mpaga-yatawe-amavubi-yizeza-ko-bitazongera-129589.html

  • U Rwanda mu nzira yo kongera amasezerano na B… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, muri BK Arena ahasanzwe n'ubundi habera iyi mikino. 

    U Rwanda rusanzwe rufite amasezerano y'imyaka 3 yo kwakira iyi mikino ya nyuma ya BAL gusa ararangirana n'uyu mwaka wa 2023.

    Minisiti Munyangaju yavuze ko kuva iyi mikino ya nyuma ya BAL atangira kubera mu Rwanda yagenze neza ndetse anerekana inyungu igihugu cyayigiriyemo zirimo no kugira uburambe mu kwakira imikino.

    Ministiri wa Siporo kandi yahishuye ko  bari mu biganiro n'ubuyobozi bw'iri rushanwa byo kuba bakongera amasezerano bityo mu myaka iiri imbere abanyarwanda bakazongera kwihera ijisho iyi mikino ibera muri BK Arena.

    Yagize ati “Iri rushanwa ridufatiye runini mu ngeri nyinshi. Ni yo mpamvu kuba twakongera kuryakira byaba bishimishije ku Rwanda. Afite byinshi avuze kuri twe kandi ntabwo twicaye turi kubikoraho n’ubwo byinshi byatangazwa na Perezida wa BAL”

    Usibye kuba Ministiri yerekanye ko hari ibiganiro byo kongera aya masezerano na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, nawe yemeje ko bari mu biganiro. 

    Yagize ati “Ibikorwaremezo birahari ndetse hari byinshi byatuma tuyongera. Nk'uko mwabivuze, amasezerano yagize umumaro ukomeye cyane ndetse azarangira tariki 27 Gicurasi niba ntibeshye. Gusa ibiganiro ku mpande zombi biri kugenda neza kandi twizeye ko hari icyo tuzageraho.”

    Iri rushanwa rya BAL ryatangiye gukinwa muri 2019 ritangijwe na National Basketball League, NBA.

    Iyi mikino ya nyuma ya BAL muri uyu mwaka iratangira gukinwa uyu munsi muri BK Arena, umukino wa Stade Makien na Cape Town niwo uri bubimburire indi saa kumi zuzuye naho saa moya n'igice REG ihagarariye u Rwanda irakina na Al Ahly Sporting.

    Minisitiri Munyangaju yavuze ko imyaka itatu ishize bakorana na BAL hari byishi byo kwishimira

    Perezida wa BAL, Amadou yavuze ko hari ibiganiro byiza bigamije kongera amasezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129585/u-rwanda-mu-nzira-yo-kongera-amasezerano-na-bal-129585.html

  • Wagira ngo n’umwana na Se: Amafoto y’umuhanzi Chris Eazy ari kumwe na Kirikou yatumye abantu bayavuga (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda Rukundo Christian wamamaye ku izina rya Chris Eazy yagaragaye ari kumwe na mugenzi we Niyonkuru Yussuf Aka wamenyekanye ku izina rya Kirikou umwe wagira ngo n'umwana undi akaba Se.

    Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram n'umuhanzi Chris Eazy yamugaragaje ari kumwe na Kirikou umaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki wa hano muri Afurika y'iburasirazuba aho aba bombi bari gukorana indirimbo dore ko Chris Eazy amaze iminsi mu gihugu cy'u Burundi.

    Dore amafoto y'umuhanzi Chris Eazy ari kumwe na Kirikou wagira ngo umwe n'umwana undi akaba Papa we:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mafoto:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-numwana-na-se-amafoto-yumuhanzi-chris-eazy-ari-kumwe-na-kirikou-yatumye-abantu-bayavuga-amafoto/

  • Uburanga n’imiterere idasanzwe bya Cash Queen watitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gukoreshwa na Comfy mu ndirimbo bikomeje guteza siriko mu bagabo ariko bimena na konte zabo za bank – YEGOB #rwanda #RwOT

    Comfy ntacyo atazazana! Uburanga n'imiterere idasanzwe bya Cash Queen watitije imbuga nkoranyambaga nyuma yo gukoreshwa na Comfy mu ndirimbo bikomeje guteza siriko mu bagabo

    Ubu ku mbuga nkoranyambaga ntawundi mukobwa uri kuvugwa uretse uwo bita Cash Queen kubera ubwiza bwe n'imiterere ye.

    Ni nyuma yaho uyu mukobwa y'ifashishijwe mu mashusho y'indirimbo Tekova y'umuhanzi Comfy.

    Uyu rero akaba akomeje kwikubira Ijambo ku mbuga nkoranya mbaga kuko ubu buri wese ari kumwibazaho, akibaza n'aho yari yarihishe kugirango abantu batinde ku mumenya kandi afite uburanga buhebuje.

     

     

    Source : https://yegob.rw/uburanga-nimiterere-idasanzwe-bya-cash-queen-watitije-imbuga-nkoranyambaga-nyuma-yo-gukoreshwa-na-comfy-mu-ndirimbo-bikomeje-guteza-siriko-mu-bagabo-ariko-bimena-na-konte-zabo-za-bank/

  • Bamuhe umugeni we: Umubyeyi aratabariza umusore we umaze imyaka 5 akorera umugeni none bakaba bagiye kumukuzaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Nyarubaka hari umubyeyi uri gutabariza umuhungu we ubana n'ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku buryo bukomeye umaze akavagari k'imyaka akora kugira ngo azahembwe umukobwa.

    Umubyeyi witwa Nyiramana Leonce aratabaza inzego zibanze ngo zitabare umwana we w'umuhungu ubana n'ubumuga bwo kutumva no kutavuga umaze imyaka igera kuri 5 yose akora mu rugo mubaturanye ngo ruzamuhembe umugeni.

    Uyu mubyeyi yatangiye gutabariza umuhungu we nyuma yo kubona abakobwa babiri bose bari basigaye muri urwo rugo bagiye kurongorwa n'abandi basore kandi umwana we amaze imyaka 5 yose akorera umugeni.

    Source : https://yegob.rw/aratabaza-umubyeyi-aratabariza-umuhungu-we-umaze-imyaka-5-akora-mu-rugo-baturanye-kugira-ngo-azehembwe-umugeni-none-abakobwa-bose-baka-bagiye-kurongorwa-nabandi-basore/