Blog

  • Amagaju FC na Etoile de L’est zagarutse mu cy… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo hakinwaga umunsi wa nyuma wa shampiyona nto, yahuzaga amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona rusange yari yabaye mbere.

    Ikipe ya Amagaju yari yakiriye Etoile de L’est mu mukino wabereye mu Karere ka Nyamagabe. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, gusa mu gice cya kabiri Amagaju FC azakubona igitego cyatumye yizera kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Ku rundi ruhande, ikipe ya Gicumbi FC yari yasuye Vision FC mu mukino wabeye ku Mumena, ariko warangiye mu buryo butari bwitezwe, kuko Vision FC yanganyije na Gicumbi FC, bituma iyi kipe inanirwa kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

    Ikipe ya Etoile de L’est yazamutse mu cyiciro cya mbere ariyo yegukanye igikombe ifite amanota 10, mu gihe Amagaju FC nayo afite amanota 10 ariko Etoile ikayirusha imibare y’imikino yabahuje n’ibitego.

    Aya makipe azamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yaho agomba gusimbura ikipe ya Espoir FC yamaze kumanuka, ndetse n’ikipe igomba kuboneka mu mikino 2 isigaye ya shampiyona.

    Etoile yari yamanutse umwaka ushize, ikaba yagarutse mu cyiciro cya mbere itsinzwe imikino 2 gusa muri shampiyona

    Amagaju yaherukaga mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2018/19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129596/amagaju-fc-na-etoile-de-lest-zagarutse-mu-cyiciro-cya-mbere-129596.html

  • #TheBAL: Stade Malien yabonye itike ya 1/2 ih… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wafunguye iri rushanwa muri BK Arena wabaye saa kumi zuzuye, wahuje ikipe ya Stade Malien yaturutse muri Sahara Conference ndetse na Cape Town Tigers yaturutse muri Nile Conference.

    Iyi kipe ya Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo yatangiye igorwa cyane kuko agace ka mbere karangiye itsinzwe amanota 15-31. 

    Mu gace ka kabiri nabwo byakomerejeho maze bituma igice cya mbere kirangira Stade Malien ariyo ikiyoboye n’amanota 48 -30 ya Cape Town Tigers.

    Igice cya kabiri cyatangiye ubona noneho Cape Town Tigers yashyizemo imbaraga ugereranyije no mu gice cya mbere, agace ka gatatu karangiye batsinzwe amanota 64-52. 

    Mu gace ka gatatu habayemo kugorana ndetse no guhatana cyane kuko abakinnyi ba Stade Malien biraye bituma babahindukirana bigera aho Cape Town Tigers isigara irushwa amanota 2 gusa. 

    Mu minota ya nyuma umukinnyi nka Aliou Diara yakoze akazi gakomeye atsinda amanota menshi bituma Stade Malien yongera gushyiramo ikinyuranyo kinini maze umukino urangira ikiyoboye n’amanota 78-69.

    Stade Malien yahise ikatisha itike yerekeza 1/2 maze Cape Town Tigers ihita isezererwa gutyo.

    Aliou Diara uri mu batsinze amanota menshi muri uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129599/thebal-stade-malien-yabonye-itike-ya-12-ihigitse-cape-town-tigers-amafoto-129599.html

  • #TheBAL: Imbere ya Perezida Kagame, REG BBC y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, muri BK Arena hatangiye gukinirwa imikino ya nyuma nya Afurika muri Basketball. Saa kumi nibwo yatangiye gukinwa maze Stade Malien iba iya mbere ikatishije itike nyuma yo gutsinda Cape Town Tigers amanota 78-69.

    Saa moya n’igice nibwo hari hategerejwe umukino w’ikipe yari ihagarariye u Rwanda ariyo REG BBC gusa yahise isezererwa na Al Ahly yo Mu misiri.  

    Ikipe ya REG yatangiye umukino mu minota 2 yambere ubona ifite imbaraga nk’ikipe yariri imbere y’abafana, Pitchou Manga niwe watangiye ubona yerekana itandukaniro ndetse anatsinda amanota mu buryo bworoshye. 

    Bigeze mu minota 5 Al Ahly nayo yatangiye kwerekana itandukaniro maze isiga REG BBC bituma inarangiza agace kambere iyoboye n’amanota 23 -18.

    Agace ka kabiri kakinwe abasore ba REG BBC bakora amakosa menshi ndetse banatakaza imipira maze abakinnyi ba Al Ahly bagahita babyaza amahirwe umusaruro batsinda amanota binyuze cyane kuri Ehab Amin. 

    Igice cya mbere cyagiye kurangira Al Ahly yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota menshi,bari bafite 46-32 ya REG BBC 

    Mu gice cyakabiri ikipe ya REG BBC yaje yashyizemo imbaraga ubona ishaka intsinzi ku gupfa no gukira, batangiye babona amanota ku buryo mu minota 3 ya mbere bari bamaze gusigarana ikinyuranyo cy’amanota 2 gusa ku kazi kabaga kari gukorwa cyane na Axel Mpoyo atsinda.

    Agace kagatatu karangiye REG BBC yongeye kurushwa imbaraga, Al Ahly yariyoboye n’amanota 67-53.

    Agace ka kane ari nako ka nyuma katangiye REG BBC ikomeje kugarikwa cyane kuko mu minota 2 ya mbere gusa Al Ahly yari yamaze kongeramo ikinyuranyo cy’amanota menshi babifashijwemo cyane na Ehab Amin ndetse na Anunwa Omot batsindaga cyane. 

    Umukino warangiye REG BBC itsinzwe amanota 94-77 ihita inasezererwa gutyo, Al Ahly yakomeje muri 1/2 izahura na Stade Malien.

    N’ubwo REG BBC yasezerewe ariko uyu mukino wari witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu.

    Abakinnyi b’ikipe ya Al Ahly yageze muri 1/2 

    Ikipe ya REG BBC ikuriwemo muri 1/2  inshuro ya 2 yikurikiranya kuko no mu mwaka ushize niko byagenze

    Abakinnyi ba REG BBC yasezerewe

    Perezida Kagame wari waje kwihera ijisho uyu mukino

    Madamu Jeannette Kagame nawe yari yaje kureba uyu mukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129601/thebal-imbere-ya-perezida-kagame-reg-bbc-yari-ihagarariye-u-rwanda-yasezerewe-na-al-ahly-129601.html

  • BAL2023: Stade Malien itsinze umukino wayo na Cape Town Tigers biyerekeza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Gicurasi 2023, ni wo wabimburiye indi muri iki cyumweru cy'ibirori bya Basketball biri kubera muri BK Arena kugeza tariki 27 Gicurasi 2023.

    Stade Malien yayoboye Itsinda rya Sahara Conference ryakiniye mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal ni na yo yahabwaga amahirwe imbere ya Cape Town Tigers yakiniye i Cairo mu Misiri mu Itsinda ryiswe Nile Conference.

    Iyi kipe rero yawinjiyemo mbere ndetse itangira ishyiramo ikinyuranyo hagati yayo nako itsinda amanota menshi ibifashijwemo na John Wilkins.

    Agace ka Mbere karangiye iyi kipe yo muri Mali iyoboye umukino n'amanota 31 kuri 15 ya Cape Town Tigers.

    Mu gace ka Kabiri, Cape Town Tigers yakomeje kurushwa kuko iyi kipe yatakazaga imipira myinshi ndetse n'iyo iteye ntikunde ngo yinjire mu gakangara.

    Aliou Diarra wa Stade Malien yatangiye kwinjira mu mukino ari nako yatsindaga amanota menshi yiganjemo 'rebounds'.

    Igice cya Mbere cyarangiye Stade Malien yatsinze Cape Town Tigers amanota 48-30.

    Iyi kipe yo muri Afurika y'Epfo yagarukanye imbaraga mu Gace ka Gatatu, itangira gutsinda amanota menshi binyuze ku bakinnyi bayo nka Samkelo Cele ndetse na Pieter Prinsloo.

    Iyi kipe yakomeje kugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko mu minota ibiri ya nyuma Stade Malien yabonye 'lancer franc' ebyiri Souleymane Berthe azitsinda neza.

    Aka gace karangira iyi kipe ikiyoboye umukino n'amanota 64 kuri 52 ya Cape Town Tigers.

    Cape Town Tigers yari yamaze kwigarurira imitima y'abari muri BK Arena, yabyaje umusaruro uwo murindi ari nako yakomezaga kurusha Stade Malien gusa itarakuramo ikinyuranyo cy'amanota yari yashyizwemo.

    Mu minota ibiri ya nyuma Stade Malien yatsinze amanota menshi by'umwihariko ku ruhande rwa Diarra.

    Umukino warangiye Stade Malien itsinze Cape Town Tigers amanota 78-69 igera muri ½ aho igomba gutegereza ikipe iva hagati ya Al Ahly na REG BBC zisobanura Saa Moya n'Igice.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal2023-stade-malien-itsinze-umukino-wayo-na-cape-town-tigers-biyerekeza-muri

  • Ukraine kongera imbaranga ngo ihangane n'Uburusiya igiye guhabwa indege (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa Biden mu bya gisirikare, Jake Sullivan, yavuze ko ejo kuwa Gatanu ari bwo Perezida Joe Biden, yamenyesheje bagenzi bo mu muryango wa G7 bari mu nama mu Buyapani ibijyanye no guha Ukraine izi ndege.

    Ingabo za Amerika zizigisha abapilote ba Ukraine uko izi ndege zikoreshwa.

    Ukraine yari imaze igihe kinini isaba indege zigezweho, Perezida Volodymyr Zelensky yabyishimiye avuga ko iyi ari intambwe y'akataraboneka mu rugamba ahanganyemo n'u Burusiya.

    Amerika igomba kubanza kwemeza ko ibikoresho byaguzwe n'abanyaburayi muri iki gihugu bishobora kugurishwa ahandi, bikaba byafungurira amarembo ibindi bihugu yo koherereza Ukraine indege za F-16 zisanzwe ziri mu bubiko bwabyo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukraine-kongera-imbaranga-ngo-ihangane-n-uburusiya-igiye-guhabwa-indege-z

  • REG BBC yasezerewe itarenze umutaru mu mukino warebwe ba Perezida Kagame (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe ya REG BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya nyuma ya shampiyona Nyafurika, BAL (Basketball Africa League), yasezerewe itarenze umutaru nyuma yo gutsindwa na Al Ahly yo mu Misiri.

    Nyuma y’amajonjora yabaye, guhera uyu munsi muri Kigali Arena hatangiye imikino ya 1/4 aho umukino wabimburiye indi Stade Malien yo muri Mali yatsinze Cape Town yo muri Afurika y’Epfo amanota 78-69.

    Hahise hakurikiraho umukino wa REG BBC na Al Ahly warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho yari kumwe na Madame Jeannette Kagame.

    Ni umukino REG BBC yarushijwe uduce twose aho yatsinzwe amanota 94 kuri 77.

    Agace ka mbere Al Ahly yagatsinze ku manota 23-18, aka kabiri igatsinda ku manota 23-14, amakipe yombi yanganyije amanota mu gace ka gatatu 21-21 ni mu gihe Al Ahly agace ka nyuma yagatsinze ku manota 27-23.

    Adonis Filer wa REG BBC ni we watsinze amanota menshi aho yatsinze 26 ni mu gihe Saleh wa Al Ahly yatsinze 22.

    Adonis yatsinze amanota 26

    Abakinnyi na Al Ahly bashaka uko bazabira Thomas

    Nshobozwabyosenumukiza ashaka aho atanga umupira

    Axel Mpoyo ntako atagize

    Ntabwo byari byoroshye

    Perezida Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame barebye uyu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/reg-bbc-yasezerewe-itarenze-umutaru-mu-mukino-warebwe-ba-perezida-kagame-amafoto

  • Gusenga cyangwa kuvuga Imana ni icyaha gihanwa n’amategeko, dore bimwe mu bintu bidasanzwe utari wumva ahandi hantu ku isi biba muri Koreya ya ruguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Gusenga cyangwa kuvuga Imana ni icyaha gihanwa n'amategeko, dore bimwe mu bintu bidasanzwe utari wumva ahandi hantu ku isi biba muri Koreya ya ruguru

    Mu Gihugu cya Koreya Ya Ruguru ni hamwe mu hantu haba ibintu byinshi biteye urujijo bitewe n'ubutegetsi bwaho ndetse n'imyemerere, muri ibyo tugiye kurebera hamwe mu bimwe muri ibyo bidasanzwe kurusha ibindi.

    1. IYO UMUNTU 1 AKOZE ICYAHA, UMURYANGO WOSE URAHANWA

    Muri Koreya ya ruguru iyo wibeshye ugakora icyaha, umuryango wawe wose ndetse nabawukomokaho bahanirwa icyo cyaha,nubwo ntaruhare naruto baba babigizemo.

    Nibura hahanwa ibisekuru bita uvuye kuwakoze icyaha, Urugero: Sogokuru na nyogokuru wawe, ababyeyi bawe ndetse n'abana bose bavuka muri uwo muryango baryozwa icyaha umuntu umwe gusa yakoze.

    2. HARI INYOGOSHO ZEMEWE KU GITSINAGABO CG IGITSINA GOSE

    Umunyakoreya ya rugu yemerewe guhitamo bumwe mu bwoko yiyogosheshamo bungana na 18 ku bagabo ndetse na 15 ku bagore. Ubwo bwoko bw'inyogosho nibwo bwemewe gusa muri iki gihugu. Abasore ntibemerewe kugira umusatsi urenze 5cm naho abagabo bakuru ntibemerewe kurenza 6.9cm

    Igitsinagore kitarashyingirwa gitegetswe kugira umusatsi mugufi kandi nticyemerewe kwambara amakoboyi.

    3. Nta MANA IHABA

    Koreya ya ruguru ni igihugu kitemera Imana ndetse niyibishamikiyeho. Ntarusengero narumwe ruhaba. Gusenga cg kuvuga Imana muri iki gihugu ni icyaha. Gutunga Bibiliya, kureba Film zo muri Koreya ya Majyepfo cg kureba Film z'urukozasoni ni icyaha gihanisha igihano cy'urupfu. Hari umugore wigeze gufatanwa bibiliya arafungwa ndetse aranicwa.

    4.IKIRANGAMINSI(Calendar)

    Muri Koreya ya Ruguru ubu bari mu mwaka 113 ntago ari muri 2023. Ikirangaminsi cyabo gishingiye ku ivuga ry'umuyobozi wabo wapfuye Kim II Sung not ari Yesu.

    5. GUTUNGA IMODOKA

    Abasirikare cg abakozi ba leta nibo bonyine bemerewe gutunga imodoka muri iki gihugu. Abasigaye bose bakoresha imodoka rusanga zitwara abagenzi, urugero: bus..

    Source : https://yegob.rw/gusenga-cyangwa-kuvuga-imana-ni-icyaha-gihanwa-namategeko-dore-bimwe-mu-bintu-bidasanzwe-utari-wumva-ahandi-hantu-ku-isi-biba-muri-koreya-ya-ruguru/

  • Abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bakoze igikorwa cy’urukundo mu gace karimo abagizweho ingaruka n’ibiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bakoze igikorwa cy'urukundo mu gace karimo abagizweho ingaruka n'ibiza.

    Abaherwekazi batandatu bagize itsinda ryitwa kigali boss babes bakoze igikorwa cy'urukundo mu gace kibasiwe n'ibiza bijerutse kuba mu Rwanda bigahitana abarenga Ijana.

    Aba bakobwa batanze ibikoresho bitandukanye, higanjemo ibyo kurya nk'ibirayi, umuceri, amasabune, pampexi z'abana n' ibindi byibanze.

    Ndetse ubwo bageragayo baganirijwe, basobanurirwa neza uko ibi biza byangije ibintu byinshi bitagira ikiguzi ndetse basura n'imwe mu miryango yagiye igirwaho ingaruka n'ibi biza.

    Source : https://yegob.rw/abagize-itsinda-rya-kigali-boss-babes-bakoze-igikorwa-cyurukundo-mu-gace-karimo-abagizweho-ingaruka-nibiza/

  • Ikaze mu kiciro cya mbere: FERWAFA yahaye ikaze amakipe 2 yaje mu kiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye amakipe abari yakatishije itike yo kujya mu kiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda.

    FERWAFA ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye, yagize iti 'Twifurije ikaze amakipe ya Etoile de l'Est n'Amagaju mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y'Umupira w'Amaguru mu Rwanda.'

    Etoile de l'Est FC
    Amagaju Fc

    Source : https://yegob.rw/ikaze-mu-kiciro-cya-mbere-ferwafa-yahaye-ikaze-amakipe-2-yaje-mu-kiciro-cya-mbere-mu-bagabo-muri-shampiyona-yumupira-wamaguru-mu-rwanda/

  • Ifoto y’umunsi: Umugore n’umugabo bagiye kwaka gatanya bambaye imyenda isa bahawe urwamenyo nyuma y’ibyababayeho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'umunsi: Umugore n'umugabo bagiye kwaka gatanya bambaye imyenda isa bahawe urwamenyo nyuma y'ibyababayeho

    Umugore n'umugabo bivugwa ko ari abo muri Kenya bakomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga nyuma yo kujya mu rukiko kwaka gatanya bambaye imyenda isa yo mu bwoko bw'ibitenge.

     

    Amakuru yizewe akomeza avuga ko ubwo aba bombi bajyaga kwaka gatanya bayibimye kubera zimwe mu mpamvu batemeranyijweho n'urukiko.

    Hari bamwe mu babonye uyu muryango bahamya ko bari bagikundana kuko nta go bari kujya kwaga gatanya bambaye imyenda isa.

    Dore bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyo foto.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-umugore-numugabo-bagiye-kwaka-gatanya-bambaye-imyenda-isa-bahawe-urwamenyo-nyuma-yibyababayeho/