Blog

  • Babiryozwe: Guterwa mpaga kw’Amavubi byatumye FERWAFA isaba imbabazi abanyarwanda ndetse itangaza ibyemezo bikakaye byatangiye gufatwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, yasabye imbabazi abanyarwanda nyuma y'amakosa yatumye ikipe y'igihugu Amavubi iterwa mpaga n'ikipe ya Bénin kubera ko bakinishije Muhire Kevin kandi atabyemerewe.

    Mu butumwa FERWAFA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye, yavuze ko abatumye ibi biba bagiye gukurikiranwa maze babiryozwe. Dore ibyo batangaje.

    Source : https://yegob.rw/babiryozwe-guterwa-mpaga-kwamavubi-byatumye-ferwafa-isaba-imbabazi-abanyarwanda-ndetse-itangaza-ikigiye-gukurikiraho/

  • Adil ntabwo ava ku izima! Urubanza rw’umutoza Adil Mohammed wareze APR FC yatozaga ntabwo rurarangira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi mike ishije, nibwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko ryateye utwatsi ikirego Umutoza Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC none uyu mutoza yavuze ko agiye kujurira.

    Uyu mutoza ukomoka muri Maroc, Adil Mohammed yatangaje ko agiye kwitabaza Urukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) ajuririra icyemezo cya FIFA ku kirego yarezemo APR FC ayishinja ko yamwirukanye binyuranyije n'amategeko.

    Adil yafashe iki cyemezo cyo kujuririra nyuma yo kuganira n'abamwunganira mu mategeko batanyuzwe n'umwanzuro wa FIFA.

    Gusa ariko ubwo uyu mutoza yaganiraga na BB Umwezi yari yabuze ko yanyuzwe n'icyemezo FIFA yafashe. Igihe azatangira ubujurire bwe kugeza ubu ntabwo kitaramenyekana.

    Source : https://yegob.rw/adil-ntabwo-ava-ku-izima-urubanza-rwumutoza-adil-mohammed-wareze-apr-fc-yatozaga-ntabwo-rurarangira/

  • Azajya ahebwa akayabo: Umunyezamu Ntwari Fiacre yamaze kumvikana n’ikipe ikina Caf Champions Leuge – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyezamu wa AS Kigali n'ikipe y'igihugu Amavubi Ntari Fiacre yamaze kumvikana n'ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

    Byitezwe ko asinya amasezerano y'imyaka 3 agahabwa ibihumbi 80 by'amadorari( miliyoni 80 Frw) ndetse akazajya ahabwa umushahara w'ibihumbi 6.5 by'amadorari (miliyoni 6.5 Frw)  buri kwezi.

    Agiye guhanganira umwanya n'abanyezamu babiri bakuze aribo Yves Mukawa Kisanga w'imyaka 31' na Ley Matampi Vumi w'imyaka 34 y'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/azajya-ahebwa-akayabo-umunyezamu-ntwari-fiacre-yamaze-kumvikana-nikipe-ikina-caf-champions-leuge/

  • Gatsibo: Uko Croix Rouge yahinduye imibereho y'abanye-Congo baba mu nkambi n'abanyarwanda bayituriye – #rwanda #RwOT

    Croix-Rouge yabafashije gushinga amakoperative arimo iy'ubudozi, iy'ubuhinzi ndetse n'iy'ubworozi.

    Ibikorwa by'izi koperative no kubakira abaturage ubwiherero burenga 200 byatanzweho inkunga ya miliyoni 200 Frw aho byagize uruhare mu kuzamura iterambere ry'aba baturage.

    Mukayiranga Matulde uyobora koperative Twiteze imbere y'abadozi, igizwe n'abanyamuryango 46 barimo abo mu nkambi 30 n'abandi baturage 16, yavuze ko kubahuriza hamwe byatumye bareka kwishishanya.

    Yavuze kandi ko byabafashije kwigishanya imirimo itandukanye ku buryo nko mu budozi nibura buri kwezi babika inyungu y'ibihumbi 90 Frw.

    Ati 'Mbere impunzi yabaga yumva ko ari impunzi nta bikorwa yahuriramo n'umunyarwanda ariko nyuma yo kuduhuza ubu turakorana nta kibazo. Inyungu dufite ubu dushobora kubona ibiraka byo hanze yaba ibyo kudodera abanyeshuri nta nkomyi, ubu ahantu hose turisanzuye dukurikije n'ubushobozi dufite.'

    Nshimiyimana Saidi wo muri Koperative Twisungane Nyabicwamba irimo abanyamuryango 69 barimo 23 baturuka mu nkambi ya Nyabiheke, yavuze ko kubahuza n'abaturuka muri iyi nkambi byatumye abahaturuka bamenya guhinga ku buryo ngo ubu babasha kwiteza imbere, bakabona ibyo kurya batarindiriye amafaranga bahabwa n'Umuryango w'Abibumbye.

    Mutagoma Dominique ubarizwa mu nkambi ya Nyabiheke ashimangira ko kubahuza n'abaturage basanze mu Rwanda byabagiriye umumaro cyane ngo kuko ubu basigaye batisha isambu bagahingana n'abaturage bagasarura nta nkomyi kubera ubusabane bagirana n'abaturage.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bateyemo inkunga izi koperative n'ibindi bikorwa binyuranye ari amafaranga bahawe na Croix Rouge y'u Bubiligi, yavuze ko bishimira intambwe aba baturage bateye kimwe n'abo mu nkambi.

    Ati 'Ni gahunda ya Leta yo gukomeza ubufatanye hagati y'abanyarwanda no gutsura umubano n'amahanga, abaje bagana u Rwanda Leta igerageza kubafata neza nk'aba baturutse muri Congo hari iyo mishinga dukora ifasha abari mu nkambi ndetse n'abatuye mu nkengero hagamijwe kuzamura imibereho y'abaturage.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude, yashimiye umuryango wa Croix Rouge y'u Rwanda ku bikorwa byiza batera inkunga muri uyu Murenge yaba izo mu nkambi n'iziri hanze yayo zihuriyemo abaturage bo mu mpande zombi, yavuze ko ibi byose iyo ubihuje usanga bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage.

    Croix Rouge y'u Rwanda isanzwe itera inkunga abaturage batandukanye hagamijwe kuzamura imibereho yabo, urugero ni abagizweho ingaruka na Covid-19 aho mu mwaka washize bahawe amafaranga kugura ngo abafashe mu kwiteza imbere.

    Urubyiruko rwahurijwe hamwe yaba uruturuka mu nkambi ndetse n'abayituriye ku buryo ubu basigaye bakorera hamwe

    Mukayiranga yashimiye Leta na Croix Rouge ku kuntu babafashije kwisanga mu muryango Nyarwanda ku buryo ngo ubu babaye nk'abandi baturage

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatsibo, Rugaravu Jean Claude yashimiye Croix Rouge Rwanda ku nkunga itera amakoperative menshi yo muri uyu Murenge

    Nshimiyimana Saidi yavuze ko abanye-Congo babarizwa mu nkambi ubu bamenye guhinga nyuma yo kubahuriza hamwe n'abandi baturage

    Mutagoma Dominique yashimiye Leta na Croix Rouge bongeye kuboroza inka

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho no gutsura umubano muri Croix Rouge y'u Rwanda, Mazimpaka Emmanuel, yavuze ko ibikorwa bateyemo inkunga abaturage bifite agaciro ka miliyoni zirenga 200 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-croix-rouge-yahinduye-imibereho-y-abanyarwanda-n-abanye-congo-baba-mu

  • Cogebanque yasabanye n'abakiliya bayo mu kwishimira ibyo yagezeho mu myaka irenga 23 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangarijwe abakiliya, abafatanyabikorwa n'Abanyarwanda muri rusange mu isangira ryateguwe n'iyi banki mu kwishimira igihe imaze no gushimira bamwe mu bayiherekeje mu rugendo rw'imyaka isaga 23 imaze.

    Iri sangira ryabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gicurasi 2023.

    Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe Ubucuruzi, Songa Rwamugire, yashimye abakiliya bayo avuga ko umugoroba nk'uyu baba bawuteguye kugira ngo babereke ko babazirikana.

    Ati 'Uyu ni umugoroba mwiza wo kubashimira ku bw'icyizere cyanyu no kudushyigikira twabashije gushinga imizi, tugira umumaro n'uruhare mu guteza imbere urwego rw'imari mu gihugu cyacu.'

    Yasobanuye ko icyizere n'ubufatanye bwaranze impande zombi ari byo zingiro ryafashije Cogebanque gushinga imizi ku isoko ry'u Rwanda.

    Yakomeje ati 'Buri wese muri mwe yagize uruhare mu iterambere rya Cogebanque kandi dukomeje kubashimira ku cyizere cyanyu.''

    Rwamugire yashimangiye ko Cogebanque iha agaciro abakiliya bayo bose kuva ku bato, abafite imishinga iciriritse kugera ku bigo byagutse.

    Ati 'Ntitwishimire gusa ibyo twagezweho nka banki ahubwo tunarebe ku mahirwe ashoboka, ari imbere yacu.''

    Yashishikarije abakiliya ba Cogebanque kubaka imikoranire na bagenzi babo mu buryo butuma bakomeza kugera kuri serivisi z'imari nta nkomyi.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko mu myaka 23 iyi banki yageze kuri byinshi, yizeza ko izakomeza gufasha abayigana kunogerwa na serivisi z'imari ibagenera.

    Ati 'Ndagira ngo mbabwire ko Cogebanque n'ubwo mwari musanzwe muyitezeho byinshi ariko mugiye kubona byinshi. Ni banki yanyu, […] turi guteza banki imbere, turi kuyihindura, dufite intego y'uko iyi ari banki muzajya mubona serivisi udashobora kubona ahandi.''

    Yakomeje agira ati 'Ntituzajya tureba ibito cyangwa ibya hafi, mutuganirize, mutubwire aho mushaka kugera. Mutubwire gahunda zanyu zo mu myaka itanu cyangwa 10, natwe twitonde tuzishyire mu bikorwa, tumenye aho muri kujya, tuzajya tubikorana. Muze dukorane, dutere imbere.''

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yijeje abakiliya ko banki izakomeza gufasha abayigana kugera kuri serivisi z’imari biboroheye

    Inyungu Cogebanque ibona yariyongereye igera kuri miliyari 9 Frw mu 2022, ivuye kuri miliyari 5 Frw yariho mu mwaka wabanje.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Safari Center Ltd, Gasamagera Benjamin, yavuze ko mu 2002 ari bwo yatangiye gukorana na Cogebanque kandi kugeza uyu munsi yamuherekeje mu rugendo rw'ubukire cyane ko nta na rimwe yigeze ayigana ashaka serivisi ngo imutenguhe.

    Ati 'Amateka ya Cogebanque iyo umuntu ayarebye neza ubona afite aho ahuriye n'igihugu cyacu, ni banki yatangiye ari ntoya, abantu bamwe ntimeraga ko izabishobora ariko ukuntu yagiye yiyubaka, ni banki yatwubatse cyane kandi yatwigishije byinshi nk'Abanyarwanda ko urwego rw'imari rushoboka.''

    'Twubakire kuri urwo rugero rwiza Cogebanque yazanye mu rwego rw'imari, kuba yarajemo igasa nk'itinyuye izindi banki, byarafashije. Ibyo yatugejejeho ni byinshi nk'abakiliya, tubijeje ko batwubatse kandi turiteguye. Ibyiza biri imbere tuzabisangire twese.'

    Cogebanque Plc yemewe nka Banki y'Ubucuruzi na Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) mu 1999, itangira gukora ku wa 17 Nyakanga muri uwo mwaka.

    Kuva yatangira gukorera mu Rwanda, Cogebanque imaze kuhagira amashami 28 ayifasha kugeza serivisi ku bayigana. Ifite ATM 36, aba-agents barenga 650 bafasha abayigana gufunguza konti, kubitsa no kubikuza.

    Inatanga izindi serivisi zirimo izifashisha ikoranabuhanga binyuze muri Internet Banking, Mobile Banking, SchoolGEAR Ikarita ya Smart cash ndetse n'amakarita ya MasterCard (Debit, Credit na Prepaid) yifashishwa mu kwishyura no kubikuza ahantu harenga miliyoni 36 ku Isi yose.

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume (iburyo) aha ikaze Ebenezer Essoka uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume (ibumoso) aganira n’abarimo Umunyemari Faustin Mbundu

    Umushoramari Kalima Jean Malic ufite ibikorwa birimo Legacy Clinics na we yitabiriye iki gikorwa

    Cogebanque yasabanye n'abakiliya bayo mu kwishimira ibyo yagezeho mu myaka irenga 23 imaze ishinzwe

    Wari n’umwanya wo gusangira icyo kunywa

    Abarimo abakozi ba Cogebanque Plc bitabiriye iri sangira ryo gushimira bamwe mu bakiliya bayo

    Yasigaranye ifoto y’urwibutso

    Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe mu muziki uryoheye ugutwi

    Iri sangira ryo gushimira abakiliya ba Cogebanque ryabereye muri Serena Hotel ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 19 Gicurasi 2023

    Munyakazi Sadate ari mu bitabiriye igikorwa cyo gushimira abakiliya ba Cogebanque

    Arthur Nkusi ni we wayoboye ibi birori nk’umusangiza w’amagambo

    Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc, Ebenezer Essoka, yashimye abakiliya bakorana na banki neza umunsi ku wundi

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Safari Center Ltd, Gasamagera Benjamin, yavuze ko mu 2002 ari bwo yatangiye gukorana na Cogebanque kandi kugeza uyu munsi yamuherekeje neza mu kugera kuri serivisi z’imari

    Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque Plc, Habarugira Ngamije Guillaume, yavuze ko mu myaka isaga 23 banki imaze hari byinshi yagezeho

    Umuyobozi w'Agateganyo ushinzwe Ubucuruzi, Songa Rwamugire, yashimye abakiliya b’iyi banki bagendanye urugendo rumaze imyaka isaga 23

    Ahabereye iki gikorwa hari hateguye mu buryo buteye amabengeza

    Nyuma y’iri sangira hafashwe ifoto y’urwibutso

    Amafoto: Munyakuri Prince & Cogebanque


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cogebanque-yasabanye-n-abakiliya-bayo-mu-kwishimira-ibyo-yagezeho-mu-myaka

  • Rwamagana: Barifuza ko imirimo yo kubaka isoko rishya itamera nk'irya Rubavu – #rwanda #RwOT

    Isoko rya Rubavu rimaze imyaka irenga icumi rituzura kubera ibibazo bitandukanye birimo amafaranga aho ryatangiye ryubakwa n'abikorera, Akarere kagashoramo amafaranga ariko na n'ubu imirimo ikaba itari yarangira.

    Kuva mu byumweru bike bishize ahari isoko rya Rwamagana hatangiye gusenywa abahakoreraga bimurirwa mu gakiriro ka Rwamagana aho bubakiweyo aho gukorera. Ahari hasanzwe isoko ngo hagiye kuzamurwa isoko rishya rya kijyambere rizuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.

    Harimungu Germain ukorera muri aka Karere yavuze ko ari igikorwa cyiza kuba ubuyobozi bwatangiye kubaka isoko rya kijyambere ngo rijyanye n'uyu Mujyi gusa abasaba ko ryakwihutishwa ntirizamere nk'irya Rubavu.

    Ati 'Turasaba ko imirimo yo kuryubaka yakwihutishwa cyane nibura mu myaka ibiri ibikorwa bikaba birangiye tukagaruka kuhakorera kuko aho twimukiye ntabwo tubona abakiriya.'

    Gatete Celestin utuye mu Kagari ka Sibagire yavuze ko iki gikorwaremezo bacyakiriye neza ngo kuko cyerekana ko ubuyobozi bubafashe neza, yavuze ko benshi mu baturage bazahabona akazi bakiteza imbere ndetse ngo iri soko niryuzura rizagaragaza neza aka Karere.

    Ati 'Ariko rwose turasaba ko imirimo yihutishwa kuko ahimuriwe isoko ntabwo ari heza, ntabwo hameze neza, badufashe imirimo yihute ku buryo isoko rigaruka mu Mujyi abantu bakongera gukorera ahantu babona abakiriya.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yahaye icyizere abaturage ko isoko batangiye kubaka ritazamera nk'irya Rubavu ngo kuko amafaranga yo kubaka nibura igice cya mbere cy'inzu izaba igeretse rimwe ngo bayafite.

    Ati 'Imirimo yaratangiye ubu bamaze gusenya ubu bari gusiza. Imirimo rero izakorwa mu by'icyiro bitatu, ubu iya mbere igiye gukorwa dufite mafaranga yose kandi nimara gukorwa isoko rizahita riza kuhakorera ntabwo tuzarindira ibindi byiciro, hazubakwa inzu igere kuburyo bamwe bazakorera hasi abandi hejuru, ibindi byiciro rero bizubakwa bakoreramo tuzashyiraho uburyo butuma abubaka bagera hejuru.'

    Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko isoko rya Rwamagana rizubakwa mu byiciro bitatu rikazaba ngo rigeretse inshuro eshanu rikuzura ritwaye miliyari 10.8 Frw.

    Mu cyiciro cya mbere hazubakwa ibisima byo gucururizaho 1000, amaduka 40, ububiko ndetse na parikingi y'imodoka 58 n'ubwiherero 32.

    Mu cyiciro cya kabiri isoko rizagira imiryango 88 ndetse hanubakwe irerero rizajya rikoreshwa n'ababyeyi baricururizamo, naho mu gice cya gatatu imiryango izazamuka ibe 90, rigire na parikingi y'imodoka 90 zirimo imbere naho iyo hanze yakire imodoka 26.

    Nubwo bimeze gutya ariko hari abavuga ko amahirwe menshi bayaha ayo kubaka icyiciro cya mbere gusa ngo kuko aricyo ubuyobozi bufitiye amafaranga, ibindi byiciro bagasanga bizagorana kuko amafaranga azava mu bikorera.

    Isoko rishya niryuzura ryose rizaba rigeretse inshuro eshanu nkuko bitangazwa n'ubuyobozi

    Abaturage barasaba ko imirimo yo kubaka isoko yakwihutishwa

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko bafite icyizere ko kubaka icyiciro cya mbere bizihutishwa bikanarangira vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-barifuza-ko-imirimo-yo-kubaka-isoko-rishya-itamera-nk-irya-rubavu

  • NCBA Bank yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, igabira inka bamwe mu bayirokotse – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, cyitabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank, Lina Higiro, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NCBA Bank, Christian Dingida, ndetse n'abandi bakozi b'iyi banki.

    Abitabiriye iki gikorwa bageze mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama basobanurirwa amateka yarwo n'uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace yakoranywe ubukana n'ubugome bukomeye.

    Umukozi wa Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga uru rwibutso, Antoine Kagabo, yasobanuye uko aho rwubatse hahoze Kiliziya yahungiyemo Abatutsi biganjemo abagore n'abana, bari bizeye ko barokokera mu nzu y'Imana ariko bakahicirwa urubozo.

    Ati ''Abana bishwe nabi cyane! Nubwo n'ahandi byakozwe, ariko hari ikimenyetso ubona. Uburyo abana bakubitwaga ku nkuta, ukabona n'amaraso yabo aho yagiye atembera, ikindi nanone, n'ababyeyi''.

    Kagabo yagaragaje uburyo mu bimenyetso bibitse muri uru rwibutso harimo imbaho ndetse n'amakayi abana bato bigiragaho bakabihungana bafite icyizere ko mu gihugu hazagaruka amahoro bagasubira kwiga, ariko bikarangira biciwe muri iyo kiliziya yahoze ahubatse urwibutso.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NCBA Bank, Christian Dingida, yatangaje ko iyi banki yateguye iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati ''Ni ngombwa ko nka banki n'ubuyobozi dufatanya n'abandi Banyarwanda, kugira ngo tuze twunamire abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishwe bavukijwe uburenganzira''.

    Dingida yavuze kandi ko iyi banki yajyanye n'abakozi bayo biganjemo urubyiruko, mu kurufasha kurushaho gusobanukirwa amateka y'u Rwanda bakayaheraho bimakaza kurwubaka.

    Nyuma yo gusobanurirwa amateka y'uru rwibutso, abakozi ba NCBA Bank bakurikijeho umwanya wo kunamira Abatutsi bagera ku bihumbi bitandatu bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, banashyira indabo ku mva.

    Nyuma y'ibikorwa byose byabereye kuri uru rwibutso, abahagarariye NCBA Bank bakurikijeho igikorwa cyo guha inka eshanu imiryango itanu y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barokokeye muri ako gace, igikorwa cyabereye ku Murenge wa Ntarama.

    NCBA Bank yabahaye izo nka ndetse n'ubwishingizi bwazo, n'ibindi nkenerwa byo kuzitaho birimo n'imiti, ibikora binyuze muri gahunda ya 'Girinka'.

    Rudasingwa Théogène, umwe mu bahawe inka na NCBA Bank avuga ko iki gikorwa kibagaruriye icyizere cyo kubaho, nyuma y'uko biciwe abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakananyagwa inka bari batunze none bakaba bongeye kubona icyororo.

    Ati ''Turashima cyane Perezida wa Repubulika watangije iyi gahunda, n'aba badutekerejeho na bo turabashimiye, baratugabiye baduhaye inka nziza, turazitaho zizabyare umusaruro''.

    Uwineza Clarisse warokokeye i Ntarama na we wahawe inka, avuga ko kubera ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yari azi ko atazongera kubasha gutunga inka kuko zatunzwe n'ababyeyi be ariko bakazinyagwa bakanicwa.

    Ati ''Mbere ya Jenoside twari dufite inka iwacu twari aborozi, hanyuma baza gupfa muri Jenoside bamwe bashyinguwe hano i Ntarama, ndarokoka. Hari igihe cyageze korora numva ari iby'ababyeyi banjye. Kuba baragiye rero nkumva ntagomba kongera korora, ariko igihe kirageze''.

    Aba bahawe inka bombi ndetse n'abandi batatu, bahuriza ku gushimira NCBA Bank yabahaye inka itari isanzwe inabazi, bavuga ko bagiye kuzifata neza zikabahindurira ubuzima ndetse zikororoka bakoroza n'abandi batari bagira ubushobozi bwo kuzitunga.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri NCBA Bank, Christian Dingida, yavuze ko iyi banki yatanze izo nka mu rwego rwo kwibutsa abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko batari bonyine.

    Ati ''Ibyo rero akaba ari mu rwego rwo kugira ngo tubahumurize kandi tubifurize no gukomera''.

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank, Lina Higiro, yashimiye ubuyobozi bw'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ndetse n'Ubuyobozi bw'umurenge bwatumye iki gikorwa byose bigenda neza, anavuga ko iyi banki izakomeza kwifatanya n'u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

    Abakozi ba NCBA Bank bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basura urwibutso rwa Ntarama

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank, Lina Higiro, ubwo yashyiraga indabo ku mva

    Aha ni ahari urukuta rwanditseho amazina y’Abatutsi bagera ku bihumbi bitandatu biciwe muri Ntarama no mu nkengero zayo

    Ubwo abakozi ba NCBA Bank basobaburirwaga amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ubukana muri Ntarama

    Antoine Kagabo yasobanuye uburyo Abatutsi benshi biciwe i Ntarama muri kiliziya bizeye ko batakwicirwa mu nzu y’Imana, bikarangira biciwemo urw’agashinyaguro

    Abahawe inka na NCBA Bank bishimye bavuga ko bagiye kuzifata neza bakazanoroza abandi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-yibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi-igabira-inka-bamwe-mu

  • Ivumburamatsiko ku Ngoro y'Umurage w'Ibidukikije ibitse ubutunzi budafitwe n'izindi muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zirimo n'iy'umurage w'ibidukikije iherereye mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ari naho hizihirijwe ku rwego rw'Igihugu umunsi mpuzamahanga w'ingoro ndangamurage, bihuzwa no gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye eshatu z'u Rwanda, bigahitana abantu 135 barimo 17 mu Karere ka Karongi.

    Mu kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, abaturage bafatanyije n'ubuyobozi mu muganda wo gusibura umuhanda werekeza ku biro by'Intara y'Iburengerazuba wari wasibye kubera inkangu n'imyuzure, banaganirizwa ku kamaro k'ingoro ndangamurage, banashishikarizwa kuzisura kuko zibumbatiye umurage basigiwe n'abababanjirije.

    Ingoro y'Umurage w'Ibidukikije y'ibidukikije, ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yo muri ubu bwoko iri muri Afurika. Iri mu zikunzwe cyane kuko yubatse ku kigobe cy'Ikiyaga cya Kivu, mu gice n'ubusanzwe gisurwa na ba mukerarugendo benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe no kwihera ijisho ubwiza bw'iki kiyaga.

    Abasura iyi ngoro batemberezwa ibiyigize bahereye mu cyumba kirimo ibikoresho n'amashusho abafasha gusobanukirwa imiterere y'Isi. Iki cyumba ni cyo kirimo ibuye ryavuye mu kirere rikagwa i Ruhobobo, ku musozi wa Ruhanga, mu Murenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, tariki 13 Ukwakira 1976, saa Kumi n'igice z'umugoroba. Iki cyumba kandi kirimo ibendera ry'u Rwanda ryajyanywe ku kwezi, akabuye gato kakuwe ku kwezi, ndetse kinarimo amakarita y'Isi n'imibumbe byifashishwa mu gusobanurira abayisura.

    Mu cyumba gikurikiyeho harimo amoko atandukanye y'ibikoresho bitanga ingufu kuva ku bikoresho bikoresha izuba n'umuyaga kugera ku mashyiga ya Kinyarwanda n'agatadowa.

    Iyo uvuye aho ugera ku cyumba kirimo ikibumbano kigaragaza imigezi n'imisozi by'u Rwanda, kinagaragaza imiterere y'ibirunga.

    Igikurikiyeho kirimo igice kigaragaramo amoko yose y'amabuye kuva ku isarabwayi kugera kuri zahabu na 'diamant'. Iki cyumba kandi kirimo amashusho agaragaza uburyo bwa gakondo bukoreshwa mu gucukura amabuye y'agaciro.

    Mu kindi gice cy'iki cyumba ni ho harimo amoko atandukanye y'inyamaswa, arimo amoko atandukanye y'inyoni n'amazina yazo mu ndimi zitandukanye, amoko y'inzoka, n'izindi nyamaswa zirimo ingwe, inzibyi, isiha, inkende, n'ingona yiciwe mu Bugesera mu 2007 mu nda yayo bagasangamo inkweto z'umukara z'umuntu yari yarariye.

    Uretse igice kirimo inyamaswa, abasura iyi ngoro bashimishwa cyane n'imbuga iteyemo amoko atandukanye y'ibimera, by'umwihariko ikimera cyitwa umukunde bivugwa ko gikoreshwa mu kwiyongerera igikundiro. Kuri buri kimera hariho akapa kagaragaza izina ryacyo mu ndimi zitandukanye n'amoko y'indwara icyo kimera kivura.

    Umubare w'abasura ingoro ndangamurage uracyari muto nubwo abazisura basabwa umusanzu muto. Gusura ingoro ndangamurage ni amafaranga 500 ku mwana n'amafaranga 1000 ku muntu mukuru. Abenshi mu basura ingoro ndangamurage y'ibidukikije ni abanyeshuri baba bari mu ngendoshuri.

    Kimwe n'izindi ngeri z'ubukerarugendo, ubukerarugendo bushingiye kugusura ingoro ndangamurage buri koroherwa nyuma y'ingaruka zatewe na covid-19.

    Akamaro n'imvano y'ingoro ndangamurage

    Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Robert Masozera, yavuze ko ingoro ndangamurage z'u Rwanda zigira uruhare runini mu mibereho myiza n'iterambere kuko zifasha abaturage kumenya indangagiciro z'ababanjirije ndetse zikaninjiriza igihugu amafaranga.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yavuze ko umunsi mpuzamahanga w'Ingoro ndangamurage washyizweho n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n'Umuco (UNESCO) kugira ngo buri gihugu gitekereze uburyo umurage ukiranga ubumbatiwe.

    Ati 'Ku rwego rw'u Rwanda, uwo murage ugizwe n'umuco w'u Rwanda urangwa n'indangagaciro nyinshi, zituma igihugu gishobora kubaho, zituma sosiyete nyarwanda iramba, ndetse ni na byo bituma igihugu kigira icyerekezo'.

    Minisiti Dr Bizimana yavuze ko mu ndangagaciro z'Abanyarwanda kuva kera harimo ubumwe, ubufatanye no gutabarana biri no mu byatumye uyu munsi mpuzamahanga wizihirizwa mu karere ka Karongi mu rwego rwo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye intara eshatu z'u Rwanda tariki 2-3 Gicurasi 2023.

    Iki gikoresho cyifashishwa mu gusobanurira abasura iyi ngoro imvano y’iminsi, umwaka n’amezi

    Iki kimera cyitwa igisura, amababi yayo azwiho gutera uburibwe umuntu ugikozeho ndetse no kuba imboga ziribwa

    Impiri izwiho kutihanganira uyikandagiye ku murizo, na yo iri mu nyamaswa ziri muri ngoro

    Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije irimo amoko atandukanye y’inyamaswa, amabuye n’ibimera

    Ingwe iri mu nyamaswa zumishijwe ziri mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije

    Ingoro y’Umurage w’Ibidukikije yatashwe mu 2015

    Inkende n’isiha rusahuzi yiba amafaranga y’abaturage ikajya kuyisasira

    Iri buye ryavuye mu kirere ryaka rigwa i Burera mu Majyaruguru y’u Rwanda mu 1976

    Ishusho yakoreshejwe nk’ikirango cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

    Iyi ngona yitiwe Uruzi rwa Nili yari ifite uburebure bwa metero esheshatu ipima ibilo 1000

    Iyi ngoro ni yo yonyine y’ibidukikije iri ku Mugabane wa Afurika

    Iyi ni yo bita inzibyi, abayizi bavuga ko iba mu mazi n’imusozi. Izo mu Kiyaga cya Kivu zirya isambaza zajya kwituma zigataka cyane kubera amahwa y’isambaza

    Iyi ni karifuma, yera utubuto tw’umukara umena ugasangano ifu y’umweru yifashishwa mu kuvura ibisebe

    Iyi nyamaswa yitwa urusamagwe ariko abadasobanukiwe iby’inyamaswa bayitiranya n’ingwe, gusa ingwe ntigira imirongo ibiri y’umukara mu maso ndetse iba ari ntoya ugereranyije n’urusamagwe

    Izi ni zimwe mu nyoni ziri mu Ngoro y’Umurage w’Ibidukikije

    Iyi rwiziringa ikunze kuba ahantu hadahingwa kenshi by’umwihariko mu ntoki

    Mu bimera biri muri iyi ngoro harimo igikakarubamba cyamamaye mu Rwanda rw’ubu kubera umwihariko wo kuvura indwara zitandukanye zirimo n’inzoka

    Mu mbuga yayo hari umutako ukoze mu macupa ya parasitike n’amashashi ya aluminiyumu apfunyikwamo ibiryo bitetse

    Udutadowa, amashyiga ya gakondo, itara ry’ikirahure na byo biri muri iyi ngoro

    Umukunde uvugwaho gutuma abantu bakundwa n’abo badahuje igitsina

    Abasura iyi ngoro basobanurirwa imiterere y’imigezi, imisozi, ibirunga n’ibibaya byo mu Rwanda

    Amapave akozwe mu bikoresho bya parasitike bitabora

    Ibi ni bimwe mu bisigaratongo bigaragaza imibereho y’Abanyarwanda bo hambere

    Ifoto igaragaza uko Umujyi wa Kigali wasaga mu 1968

    Igikanka cy’ingona yiciwe mu Bugesera nyuma y’uko yari yarazengereje abaturage ibahindura amafunguro

    Ifoto y’imwe muri santire zo mu Karere ka Karongi yafashwe mu 2007


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvumburamatsiko-ku-ngoro-y-umurage-w-ibidukikije-ibitse-ubutunzi-budafitwe-n

  • Gen Kazura yavuze ku kaga yabonye muri Mali n'imbogamizi ingabo zoherezwa mu butumwa bwa Loni zihura nazo – #rwanda #RwOT

    Gen Kazura yabigarutseho ku kiganiro kivuga ku hazaza h'ibikorwa byo kubungabunga amahoro cyatangiwe mu nama ya 10 yiga ku bibazo bibangamiye umutekano yasojwe ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.

    Gen Kazura yavuze ko kugira ngo umuntu atekereze neza ahazaza h'ubutumwa bw'amahoro, akwiriye kubanza kureba ku hahise ndetse n'uko ibintu bimeze muri iki gihe.

    Yatanze urugero ku mateka y'u Rwanda mu 1994 , avuga ku butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro bwitwaga UNAMIR. Yagaragaje ko mu gihe abaturage bari bakeneye ubufasha, batereranywe.

    Ati ' Ikibabaje ni uko ubwo ibintu byakomeraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe batereranye abantu bagombaga kurinda. Ikibazo rero ni ukwibaza mbere na mbere, ese hari amahoro icyo gihe? Icya kabiri, ese yarabungabunzwe?'

    Gen Kazura yavuze ko abo basirikare baje mu Rwanda mu kubungabunga amahoro adahari. Yatanze urundi rugero ku butumwa bwa Loni bwiswe MINUSMA muri Mali, aho yari Umuyobozi w'Ingabo zari ziburimo mu 2013.

    Ati 'Ikibazo nanone, ese hari amahoro yo kubungabunga? Icyo gihe hari mu 2013, ubu imyaka icumi irashize. Ese dufite amahoro yo kubungabunga? Urundi rugero ni hano hafi muri RDC […] ikibazo ni ese hari amahoro yo kubungabunga?'

    Yavuze ko amahoro yaba ahari cyangwa se adahari, abantu badakwiriye gutakaza icyizere, kuko hari abantu bo gushyira ibintu mu buryo, ibitarakozwe ejo bigakorwa neza uyu munsi.

    Yifashishije urugero rw'uburyo u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique ziri mu butumwa bwa Loni, Minusca, hamwe n'izindi ziriyo ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Ati 'Mu gihe gishize, ku busabe bwa Perezida Touadéra, Perezida Kagame yafashe umwanzuro wo koherezayo ingabo ku masezerano y'ubufatanye.'

    'Hari intambara, Guverinoma yari yagabweho ibitero, hanyuma batayo y'Ingabo z'u Rwanda ijyayo, igarura amahoro hanyuma ubu dufite ingabo ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zifite amahoro yo kubungabunga.'

    Urundi rugero yatanze rushingiye ku busabe bwa Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique wasabye mugenzi we w'u Rwanda ko yakohereza ingabo zo kugarura amahoro mu gace ka Cabo Delgado.

    Ati 'Zagiyeyo, mu kwezi kumwe, amahoro yari yagarutse none ubu dufite amahoro ashobora kubungwabungwa, byaba bikozwe n'abayabungabunga uyu munsi cyangwa se abari kubikora uyu munsi cyangwa se ababikora mu bundi buryo.'

    Hari ingabo zoherezwa mu butumwa bw'amahoro zidashoboye

    Gen Kazura yavuze ko rimwe na rimwe hari ingabo zoherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, ariko zidafite ubushobozi busabwa kugira ngo zikore ako kazi.

    Yatanze urugero rw'igihe yari muri Mali akuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ko hari Batayo imwe yari afite, ifite imodoka nziza z'intambara, zifite intwaro nziza zo mu bwoko bwa Machine guns.

    Yavuze ko yari afite n'izindi ngabo zari mu Majyaruguru y'igihugu aho ibyihebe n'inyeshyamba byari biherereye.

    Ati 'Umunsi umwe zaratewe. Ndababwiza ukuri, byari bibabaje kubona ibyabaye kandi ingabo zari zihari, ibifaru byari bihari, buri kimwe cyose cyari gihari.'

    Yirinze kuvuga igihugu cyari muri ako gace, aho ingabo zacyo zigira icyo zikora.

    Gen Kazura ati 'Ni igihe cyo gutekereza ku kohereza abasirikare bafite ubushake, bafite ibikoresho, kugira ngo bajye gukora icyo bagomba gukora. Bitari ibyo, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, bizata agaciro. Twese tugomba kumva ko ibyo dukora byose, biri mu nyungu z'abaturage.'

    Yavuze ko Loni iri gukora byinshi, ariko ko byakorwa neza kurusha uko bikorwa muri iki gihe.

    Ashingiye ku bunararibonye bwe, ingabo zoherezwa mu bihugu bisanganywe intege nke. Bivuze ko abajya muri ubwo butumwa, baba bagomba gukora ibyo ibyabajyanye kugira ngo icyizere bagiriwe kigire agaciro.

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yatangaje ko ahazaza h’ibikorwa byo kubungabunga amasomo hashingiwe ku masomo abantu bakwiriye kwigira ku hahise

    Ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro zikwiriye kurindwa

    Gen Kazura yavuze ko amasezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu, yafasha mu kugera ku bisubizo runaka, kuko iyo ibihugu byumvikanye, ingabo zishobora koherezwa igihe icyo aricyo cyose, kandi ko nta mategeko menshi azizitira ku buryo zikora vuba bitewe n'ikibazo gihari.

    Yavuze ko amasezerano hagati y'ibihugu mu by'umutekano hamwe n'ubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bishobora kuzuzanya kuko ikiba kigamijwe ari kimwe.

    Ati 'Amasezerano y'ubufatanye ashobora gutuma tugera ku byo twifuza birimo n'amahoro, hanyuma ya mahoro akabasha kubungwabungwa kuko ahari.'

    Amahame ya Loni ajyanye n'ibikorwa by'amahoro, asaba ingabo zibujyamo kwirinda gukoresha ingufu, ni ukuvuga kurasa, kuko ngo bishobora gutera ibindi bibazo bya politiki.

    Ingabo zijya mu butumwa bwa Loni zemererwa gukoresha ingufu ari nk'amahitamo ya nyuma, ahubwo zishishikarizwa gukoresha ubundi buryo bwazibashisha kugera ku nshingano zazo.

    Ni ibintu ahanini byakunze kunengwa, kuko hari aho zijya zitemerewe kurwana ku buryo bishyira ubuzima bwazo mu kaga.

    Mu mahame azigenga, harimo kutabogama. Gen Kazura yavuze ko rimwe na rimwe hari ibigorana muri ubu butumwa.

    Ati ' Kandi ihame rirahari, ni ryiza ariko ishyirwa mu bikorwa biragoye.'

    'Ikindi kudakoresha ingufu [kwirinda ibikorwa byakurura imvururu], ntutekereze ko aba bantu bambaye impuzankano ari abantu babi, bakunda imvururu, oya ntibakunda imvururu ariko murabizi, hari ibyo twigishwa. Niba umwanzi aje, urasa bwa mbere hejuru, ukamubaza uti urinde.'

    'Hanyuma agakomeza kuza, ukongera ukarasa ukavuga uti vuga uwo uri we, agakomeza ukongera ukarasa hejuru […] ariko ibyo ntibibaho iyo uri hariya mu kazi. Niba ubaye igicucu nturase, urapfuye kuko azi aho uri. Ariko mu mahame, ni byiza. Ndikugerageza kuvuga ibiba iyo umuntu ari mu kazi.'

    Gen Kazura yavuze ko hari amahame menshi meza yashyizweho ndetse ko hari n'aherutse gusinyirwa i Kigali mu 2018 yo kurengera abasivile, ariko abantu bakwiriye kureba ku baturage bagiye kugirwaho ingaruka n'ibikorwa bibi aho kwita ku mahame.

    Ati 'Ibaze kohereza ingabo ahantu, kuko ibyihebe ntabwo bizandika ibaruwa ngo bivuge ngo biti turaje ejo mwitegure, ntumenya igihe bazazira, abo aribo n'icyo bashaka. Ni ahawe rero ho guhora witeguye […] dukwiriye gutangira gutekereza tuti niba wohereje umuntu, ni ibiki bikenewe ngo atazahatakariza ubuzima? Kuko ntabwo azarinda abaturage mu gihe we ubwe atarinzwe.'

    Yavuze ko nubwo abantu bavuga ko hari ibyo Loni idakora, ari inshingano zabo kumenya uburyo bwo kuziba icyo cyuho mu gihe bagiye kohereza ingabo. Ati 'Ntimwitege byinshi muri Loni.'

    Yatanze inama ko ibihugu bikwiriye gushaka amahoro kuko nta wundi muntu uzayabashakira, ahubwo ko nibura uwo muntu ashobora kubifasha kuyabungabunga.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, aha ikaze abitabiriye ibiganiro by’umunsi wa nyuma w’iyi nama

    Iki kiganiro cyagaragaje inenge zikigaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

    Gen Kazura Jean Bosco akurikiye ibitekerezo byatangwaga na Lt Gen Birame Diop wo muri Sénégal

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu Ngabo z’u Rwanda, Col Patrick Nyirishema, akurikiye ibiganiro byatangwaga

    Minisitiri w’Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, ubwo yasozaga iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya 10


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gen-kazura-yavuze-ku-kaga-yabonye-muri-mali-n-imbogamizi-ingabo-zoherezwa-mu

  • Bugesera: Abasigajwe inyuma n'amateka ntiborohewe n'izara ibugarije – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bamwe muri bo babwiye UMUSEKE ko bari mu buzima bugoye, ndetse inzara ibarembeje bityo ko ubuyobozi bwagira icyo bukora.

    Ngo babayeho mu buzima bubi cyane, inzara irabica bamwe muri bo kandi ngo baranabashyingura kuko hari igihe bamara n'icyumweru ntawe ukoze ku munwa (batariye).

    Ibi byose ngo biraterwa n'uko bahahiraga mu kubumba inkono .ariko kugeza ubu uyu mwuga wabo ntugishoboka ari nayo mpamvu kwitunga byababereye imbogamizi.

    Aba baturage barasaba ko bafashwa bakabona inkunga y'ibyo kurya ndetse bagafashwa no kuva mu mibereho mibi barimo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kanazi, Niyikora Alexis, yavuze ko basuye aba baturage basanga nta kibazo bafite nubwo bo bakomeza gushimangira ko bashonje cyane.

    Avuga ko mu guhangana n'imibereho mibi ibugarije, bagarura abana mu ishuri aho bahabwa ifunguro ryo ku manywa na nimugoroba batashye.

    Nubwo ubuyobozi butemera ko aba baturage bafite ibibazo, ubwo Umunyamakuru yabasuraga, bamugaragarije imibereho barimo irimo no kuba batagira uburiri, amazi meza, gusenyuka kw'inzu n'ibindi ubona ko bikiri inzitizi ku iterambere ryabo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/bugesera-abasigajwe-inyuma-n-amateka-ntiborohewe-n-izara-ibugarije