Blog

  • Ibyihariye ku mushinga wa ICK wo gukora impapuro zo gupfunyikamo mu mitumba y'insina – #rwanda #RwOT

    Ishuri Rikuru Gatolika ry'i Kabgayi, ICK nk'urwego rukora ubushakashatsi rwatangiye gushyiraho akarwo kugira ngo iyo ntego igerweho binyuze mu gutekereza imishinga itandukanye yo kongerera gaciro ibikomoka ku buhinzi.

    Mu marushanwa yateguwe na HEC ku mishinga y'amashuri makuru na za kaminuza ijyanye na Siyansi, Ikoranabuhanga, 'Engeneering' n'imibare, ICK yari ifitemo imishinga itandukanye yo kongerera agaciro umusaruro w'ubuhinzi bw'urutoki.

    Umwe mu mishinga wagaragajwe na Habanabashaka Malachie wari uhagarariye iki kaminuza, ni uwo kubyaza umusaruro umutumba w'insina ugakorwamo impapuro zifashishwa mu gukora envelopes [impapuro zo gupfunyikamo] ibintu bitandukanye.

    Mu mishinga itanu yahembwe uwa ICK wabaye uwa kabiri uhabwa miliyoni 4Frw.

    Umuyobozi w'Ishami rya Siyansi n'Iterambere muri ICK, unafasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi, Dr Simpunga Innocent yavuze ko mu gihe leta yari imaze guca amashashi mu kubungabunga ibidukikije, babonye ko abantu bari kwirwanaho mu gushaka ibyo gupfunyikamo, bashaka uko iki kibazo bagikemura.

    Ati 'Tumaze gusoma tukabona ko imitumba y'insina ishobora kuvamo impapuro, natwe twaragerageje tubona byashoboka, dutanga umushinga mu Kigo cy'Igihugu cy'Imiyoborere, RGB kinadutera inkunga ngo dukomeze twagure ubwo bushakashatsi.'

    Kuri ubu 90% by'ingo zo mu Rwanda zihinga urutoki ndetse igihugu gifite gahunda zo kongera ubuso bw'ubutaka buhingwaho bukava kuri hegitari ibihumbi 635 bwariho mu 2017, bukagera ku bihumbi 980 mu 2024, ibyumvikana ko n'ubuhingwaho urutoki buziyongera.

    Iyo mitumba yera kuri icyo gihingwa iyo idahawe inka nta bundi buryo ibyazwamo umusaruro, Dr Simpunga akavuga ko kuri ubu bari gushaka inkunga ngo babe bashinga uruganda rukora bene izo mpapuro [envelopes] ku bwinshi, byakunda rukaba rwanajyanwa mu cyanya cy'inganda i Masoro.

    Ati 'Tugomba guteza imbere umutumba w'insina ugafasha abantu kubona ibyo bapfunyikamo aho kwifashisha impapuro z'amakayi y'abana babo. Impapuro zacu zuzjuje uburinanenge kuko zinabungabunga ibidukikije.'

    Iyo bagiye gutunganya umutumba w'insina barabanza bakawupima bakamenya ingano y'amazi ufite, ubundi bakawuhondahonda ayo mazi agashiramo.

    Nyuma bazana indi mashini iwurambura neza, bakongeramo za acide zitandukanye zikamuramo imyanda n'amakakama yose, hanyuma bakayanika bakoresheje imashini zabugenewe.

    Iyo urwo rupapuro rwumye neza batangira kuruzinga mu ishusho bashaka ko envelope izaba imezemo hanyuma igatangira gukoreshwa.

    Ubu bushakashatsi bugirwamo uruhare n'abarimu ndetse n'abanyeshuri ba ICK binyuze mu kigo yashinze cya Kabgayi Business Incubation Center, aho ibyo abanyeshuri biga mu ishuri bahita bajya kwerekwa uko bishyirwa mu bikorwa.

    Bakoreye ubushakashatsi mu turere dutandukanye turimo Muhanga, Ngororero, Ruhango n'utundi tweramo insina, Dr Simpunga akavuga ko bashaka kwagura, bakagera no mu Ntara y'i Burasirazuba yera urutoki ku bwinshi.

    Uretse imitumba y'insina ICK itunganya n'ibitoki mu buryo butandukanye aho bimwe bikorwamo inzoga, ibindi nk'iby'inyamunyo bikumishwa bakabisya bikavamo ifu iba yakorwamo n'imigati.

    Ibyo bikorwa byiyongera ku bundi bushakashatsi kuri ubu bakomeje gukurikirana bwo gutunganya imyanana y'insina ikaribwa nk'imboga.

    Dr Simpunga ati 'Igihe twabonye isoko, tuzajya dufata imodoka nini tujye kugurira iyo mitumba abahinzi b'urutoki. Turashaka ko niba tugeze ku muhinzi tuzajya tumugurira umutumba, igitoki n'umwanana w'insina.'

    Amarushanwa ya HEC ngo yabaye icyitegerezo ku buryo abayobozi ba ICK bagiye gushyiraho amarushanwa ku banyeshuri.

    Uzajya ugira igitekerezo cyavamo umushinga ushingiye ku guteza imbere ubuhinzi n'izindi nzego azajya ahembwa.

    Ati 'Tukawujyana mu kigo cyacu cy'ubushakashatsi (Centre Universitaire de Recherche Professionnelle) nyuma umwana tukaba twamufasha no kuwushyira mu bikorwa.'

    Kuri ubu bafite imbogamizi zirimo kubona imashini zifite ubushobozi bwo gutunganya imitumba myinshi, n'izitera amarangi kuri izo envelopes zakozwe.

    Ni imbogamizi ziyongera ku kubona abakozi bazobereye mu by'inganda bashobora kwifashishwa mu kwigisha abandi.

    ICK igeze kure mu gutunganya imitumba y’insina igakorwamo impapuro zo gupfunyikamo

    Ni urupapuro rushobora gutwarwamo ibicuruzwa bitandukanye

    ICK irashaka kubaka uruganda rukora impapuro zo gupfunyikamo [envelopes] ku bwinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-mushinga-wa-ick-wo-gukora-impapuro-zo-gupfunyikamo-mu-mitumba-y

  • Kigali International Peace Marathon izitabirwa n'Abarenga ibihumbi 10 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abategura iyi Marathon yitiriwe amahoro bavuze ko kugeza ubu abagera ku 2000 barimo Abanyarwanda n'abanyamahanga ari bo bamaze kwiyandikisha mu gihe hasigaye ibyumweru bitatu ngo isiganwa ribe.

    Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, izitabirwa n'abakinnyi icyenda basanzwe bitabira amasiganwa akomeye ku Isi nk'uko byagarutsweho n'Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike muri RAF, Ndacyayisenga John Peter.

    Yongeyeho ko kuzamura umubare w'ibihembo bisanzwe bitangwa muri Kigali International Peace Marathon biri mu bizatuma abakinnyi bakomeye bazajya bitabira.

    Uyu mwaka hitezwe abarimo Umunya-Ethiopia Muluhabt Tsega wegukanye umwanya wa kabiri muri Copenhagen Marathon ndetse akaba yaritwaye neza muri Hangzhou Marathon Champion. Hari kandi Berhanu Heyem na we ukomoka muri Ethiopia, Eric Kiprono Kiptanui wo muri Kenya na Merhawi Kesete ukomoka muri Eritrea.

    Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), Rtd.Lt.Col. Kayumba Lemeul, yavuze ko imyiteguro igeze kure, ashishikariza abatariyandikisha kubikora hakiri kare dore ko kuri ubu bisigaye bikorerwa kuri 'internet'.

    Nyuma yo kuzamura ibihembo, ubu uwa mbere muri 'Full Marathon' akaba azabona ibihumbi 20$ mu bagabo n'abagore, Kigali International Peace Marathon ni isiganwa rya gatatu rihemba amafaranga menshi muri Afurika.

    Isiganwa rya mbere muri Afurika ni Marathon ya Nairobi ihemba ibihumbi 60$ ku mukinnyi wa mbere mu gihe iya Lagos ihemba ibihumbi 30$.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/kigali-international-peace-marathon-izitabirwa-n-abarenga-ibihumbi-10

  • Kinshasa: Polisi na n'igisirikare biriwe bahanganye na Opozisiyo mu gihe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni imyigaragambyo byari biteganyijwe ko ibera i Kinshasa, nyuma yo guhabwa umugisha n'ubuyobozi bw'uyu mujyi.

    Kuva mu masaha y'igitondo abapolisi ndetse n'abasirikare benshi bari barunzwe mu duce byari byitezwe ko abatavuga rumwe n'ubutegetsi baza kwigaragambirizamo.

    Utu turimo nk'akitwa Avenue Kianza gahuza amakomini ya Lemba na Ngaba; gusa inzego z'umutekano zanze ko abigaragambya bahakandagira, bijyanye n'uko amasasu, ibyuka biryama mu maso, ikiboko ndetse no guta muri yombi byarimo bivuza ubuhuha.

    Abayobozi muri Opozisiyo ya Congo bahageze bahahuriye n'urugomo rukomeye.

    Umunyapolitiki Matata Ponyo wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa RDC uri mu bari bateguye iriya myigaragambyo, yavuze ko “yemwe no ku bwa Perezida Kabila ntitwigeze tubona ibintu nka biriya.”

    Moïse Katumbi na we wari i Kinshasa we yunzemo ati: “Birababaje cyane, bari kurasa n'ibyuma biryana mu maso, bari babanje kurasa amasasu ya nyayo kandi ibi byose ni Tshisekedi.”

    Amashusho yashyizwe hanze yerekana abanyapolitiki bo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi muri Congo baterana amagambo n'abashinzwe umutekano bashakaga kuburizamo imyigaragambyo; rimwe na rimwe hakazamo n'ibitutsi.

    Muri ayo mashusho hari aho umupolisi wa Congo yumvikanye abwira umunyapolitiki Delly Sesanga ko yamurasa mu gihe yaba arenze umurongo.

    Ku mbuga nkoranyambaga kandi hiriwe hazenguruka amashusho y'abari bitabiriye imyigaragambyo bahondagurwa na Polisi, ay'abicwaga urubozo ndetse n'ayabari bakomeretse.

    Ku bwa Delly Sesanga, ibyabaye “ni imbogamizi” ku myigaragambyo abanye-Congo bemererwa n'itegekonshinga bagombaga gukora.

    Muri iriya myigaragambyo kandi ababarirwa muri mirongo batawe muri yombi, aba bakaba barimo n'Umunyamabanga Mukuru w'ishyaka rya Delly Sesanga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/kinshasa-polisi-na-n-igisirikare-biriwe-bahanganye-na-opozisiyo-mu-gihe-amatora

  • Yari yabunuje, Shaddy Boo waciye ukubiri no kwambara imyambaro miremire yagaragaye ari kumwe na Kenny Sol bibereye mu byabo(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yari yabunuje, Shaddy Boo waciye ukubiri no kwambara imyambaro miremire yagaragaye ari kumwe na Kenny Sol bibereye mu byabo(Videwo)

    pic.twitter.com/ldoEi1PiFZ

    — Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) May 20, 2023

    Shaddy Boo ufatwa nk'umwamikazi wa Slay Queen mu Rwanda yagaragaye ari kumwe na n'umuhanzi Kenny Sol bishimye ndetse bari kuririmbana imwe mu ndirimbo ze yitwa 'Say may name'.

    Reba video hasi..

     

     

    Source : https://yegob.rw/yari-yabunuje-shaddy-boo-waciye-ukubiri-no-kwambara-imyambaro-miremire-yagaragaye-ari-kumwe-na-kenny-sol-bibereye-mu-byabovidewo/

  • Ikomeje kwikoreza amaboko abafana bayo: Gasogi United kubona amanota 3 ni nk’inzozi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Gasogi United y'umunyamakuru KNC, ikomeje kubura intsinzi, kubera ko iheruka kubona amanota 3 mu mezi 3 ashyize.

    Mu mukino w'umunsi wa 29 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2023, wasize iyi kipe ya Gasogi United inganyije bigoranye na Police FC ibitego 2-2.

    Iyi kipe ya Gasogi United, iheruka kubona amanota 3 tariki ya 3 Gashyantare 2023, hari mu mukino yatsinzemo ikipe ya Gorilla FC ibitego 2-1.

    Source : https://yegob.rw/ikomeje-kwikoreza-amaboko-abafana-bayo-gasogi-united-kubona-amanota-3-ni-nkinzozi/

  • Ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda cyaba kigiye kubonerwa umuti? (Video) – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe yavugaga ku bibazo by'impunzi z'Abanye-Congo zimaze imyaka myinshi mu Rwanda. Hari mu bihe ibintu byari bishyushye, ubuyobozi bwa Congo bwirirwa ahantu hose, mu nama mpuzamahanga no mu itangazamakuru, buvuga ko u Rwanda rushyigikira umutwe wa M23.

    Congo yumvikanishaga ko M23 ari Abanyarwanda, Perezida Kagame we agasobanura ko utwara ibintu gutyo, aba yirengagije amateka. Yashingiraga ku kuba abo bitwa Abanyarwanda, bamaze imyaka myinshi ku butaka bwa Congo cyane ko ubwo imipaka yagabanywaga, bisanze hakurya y'imbibi.

    Mu ijambo rye icyo gihe, yasabye umuryango mpuzamahanga, gufata iya mbere mu gukemura ikibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda, ko rutagomba gukomeza kwikorera umutwara wazo.

    U Rwanda rucumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zirenga ibihumbi 80 zibarizwa mu nkambi zitandukanye zo hirya no hino mu gihugu. Izi mpunzi ziganjemo izimaze mu buhungiro imyaka isaga 25.

    Ikibazo cyazo cyakomeje kurenzwa ingohe ntikitabweho, boshye zidakeneye ubuzima bwiza, buzira imihangayiko yo kutaba aho bita mu rugo.

    Izo mpunzi z'Abanye-Congo ziba mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda ariko hari n'iziba mu nkambi zitandukanye.

    Urugero, nko mu nkambi ya Kiziba irimo abagera ku 15.762, iya Nyabiheke irimo 12.923, iya Kigeme icumbikiye 14.622, iya Mugombwa ni 11.546, iya Mahama ibamo 19.191, muri Kigali haba 946 naho Nyamata haba batatu.

    Umubare munini ni abana bari munsi y'imyaka 17 kuko bavutse ku babyeyi bari mu buhinzi. Abatarengeje imyaka 17 bangana na 50%, abafite hagati ya 18-59 ni 45% naho abayirengeje ni 5%.

    Abagera kuri 86,6% bahunze baturuka muri Kivu y'Amajyaruguru, 8.4% baturutse muri Kivu y'Amajyepfo, 1.6% baturutse muri Haut Katanga naho 1.4% baturutse mu bindi bice.

    Byumvikane neza, ko umubare munini w'abahunze, batahunze M23, bahunze umutekano muke umaze imyaka myinshi muri Kivu y'Amajyaruguru.

    Perezida Kagame icyo yasabaga icyo gihe, ni uko umuryango mpuzamahanga ugira uruhare mu bikorwa bigamije ko batahuka. Bivuze ko mbere na mbere, Congo igomba kwemera ko abo baturage ari abayo, hanyuma ikabacyura.

    Icyifuzo cye cyaba noneho cyumvikanye?

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, aherutse gutumiza u Rwanda na RDC mu nama i Genève mu Busuwisi.

    Ibimenyetso by'ibanze biraca amarenga ko bitandukanye n'umwuka mubi usanzwe hagati y'ibi bihugu, iki kibazo cy'impunzi cyaba kigiye kubonerwa umuti.

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange, hamwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula, bagaragaye bafite akanyamuneza.

    Imyanzuro y'iyi nama, irimo ko ibihugu byombi byiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry'amasezerano yasinywe mu 2010 ajyanye no gucyura impunzi.

    Byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutahuka ku bushake.

    Ku rundi ruhande, mu myaka irenga 25 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu gucyura impunzi, aho kuva mu 1994 kugeza ubu abagera hafi kuri miliyoni 3.5 batahutse, umubare munini baturutse muri RDC.

    Kuva mu 2009, HCR yafatanyije n'u Rwanda mu gucyura impunzi, aho hatashye 97.398 hagati ya 2009 na 2022.

    Muri bo, 92% baturutse muri RDC. U Rwanda kandi rwakuyeho sitati y'ubuhunzi ku wa 31 Ukuboza 2017, kuva icyo gihe hatahutse 7.477.

    Umusesenguzi Tite Gatabazi yakoze icyegeranyo kigaruka kuri iki kibazo n'uburyo bukwiriye mu gukemura ikibazo kijyanye n'izi mpunzi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikibazo-cy-impunzi-z-abanye-congo-ziri-mu-rwanda-cyaba-kigiye-kubonerwa-umuti

  • Karongi: Umuvuzi gakondo yishwe hakekwa uwamurangiye ikiraka ntamugurire inzoga – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu mudugudu Kimigenge akagari ka Kibilizi mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard yabwiye IGIHE ko saa cyenda z'ijoro ari bwo bahamagawe n'ubuyobozi bw'akagari ka Kibilizi bubamenyesha ko hari umuntu wiciwe mu isantere ya santere ya Kibilizi.

    Ati “Twahise duhamagara inzego dukorana polisi ndetse na RIB kugira badufashe mu iperereza hamenyekane abishe Kamana”.

    Kamana w'imyaka 34 yari akiri ingaragu. Umurambo we wajyanywe mu bitari bya bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

    Abakoranaga nawe mu isantere ya Kibizi babwiye IGIHE ko saa yine z'umugoroba aribwo Kamana yakubiswe n'umunyerondo w'umwuga amuziza ko aherutse kumurangira umuntu ngo amwunge ntamugurire inzoga.

    Umwe muri bo yagize ati “Uwo munyerondo nari maze igihe mwumva amuhigira ngo azamwihimuraho kubera ko yamuragiye ikiraka cyo kuvura umuntu ntamugurire inzoga”.

    Umuturage wabonye umurambo wa Kamana saa kumi ubwo yari agiye mu masengesho ya mu gitondo azwi nka Nibature, yagaye abagize uruhare mu iyicwa rya Kamana avuga ko uyu musore ntawe yajyaga asagarira.

    Ati “Nabonye yari yavuye amaraso mu mutwe, bigaragara ko uwamwishe yamukubise ikintu mu mutwe'.

    Gitifu Nkusi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, no kujya birinda amakimbirane kuko ariyo akenshi aba intandaro zo kuvutsanya ubuzima.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-umuvuzi-gakondo-yishwe-hakekwa-uwamurangiye-ikiraka-ntamugurire-inzoga

  • APACOPE yibutse abanyamuryango bayo bazize Jenoside, hashimirwa abayishinze – #rwanda #RwOT

    Ishuri rya APACOPE ryashinzwe mu 1981 ubwo hari ikibazo cy'iringaniza mu mashuri abana b'Abatutsi batiga. Icyo gihe ababyeyi barangajwe imbere na Chamukiga Charles bashinze iri shuri.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023, nibwo ishuri rya APACOPE ryibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 by'umwihariko abarishinze n'abakozi barikoragamo ndetse n'abarimu n'abanyeshuri baryigagamo.

    Umuyobozi wa APACOPE, Shamukiga Christine, yagaragaje ko abari abayobozi n'abakozi ndetse n'abanyeshuri basize izina ryiza kandi baterwa ishema no kwitwa amazina yabo.

    Yagize ati 'Abacu bishwe basize izina ryiza rikubiyemo indangagaciro nyarwanda zose, abashinze APACOPE basize izina ryiza ry'ubumuntu ry'ubutwari n'iryo kwitanga kandi abayobozi b'ishuri n'abarimu nabo basize izina ryiza ry'ubuhanga kandi ry'ubwitange, ababyeyi bareraga muri APACOPE nabo basize izina ryiza ry'ububyeyi bwiza ikindi abana nabo basize izina ryiza ryo kuba abanyabwenge barangwaga n'imico myiza n'uburere bwiza.'

    Yongeyeho ko aba bantu bose bafite aho bahurira na APACOPE babibuka ndetse baterwa ishema n'uko ari benewabo kandi benshi muri bo baterwa ishema rikomeye no kwitiranwa nabo. Yaboneyeho gushimira ingabo z'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.

    Uwamwezi Marie Chantal wize muri APACOPE mbere ya Jenoside, yavuze ko nyuma y'imyaka 29 jenoside imaze ikozwe hari byinshi bamaze kwigezaho, aboneraho gusaba abana biga muri iki kigo kuzarwanya bivuye inyuma abapfobya jenoside.

    Yagize ati 'Kwibuka bidufasha kwibuka abacu n'abana twiganye. Icyo navuga ni uko tutaheranwe n'agahinda twiyubatse mu bubryo bugaragarira buri wese ndetse nkaba naboneraho gusaba abana biga aha kujya bahangana n'abapfobya jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.'

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare nyir'izina w'abari abayobozi n'abakozi n'abanyeshuri bigaga muri APACOPE bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku buryo ubuyobozi n'abize muri iki kigo bakomeje gushakisha amazina y'abayiciwemo bakoraga muri iki kigo kugira ngo nabo bajye babibuka.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

    Bamwe mu bize muri APACOPE bagiye gushyira indabo ku rwibutso

    Umuyobozi wa APACOPE, Shamukiga yashimiye abashinze iri shuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/apacope-yibutse-abanyamuryango-bayo-bazize-jenoside-hashimirwa-abayishinze

  • Rubavu: Uburaya bwambuka umupaka bubangamiye gahunda yo kurwanya virusi itera Sida – #rwanda #RwOT

    Aba bakora uyu mwuga bavuga ko mbere ya Covid-19 bambukaga umupaka mu buryo bworoshye, nyuma gato bikaza kugorana kuko batari bacyambukira ku irangamuntu nk'uko byari bisanzwe.

    Aho imipaka ifungiye; ubu basabwa kugura icyangombwa kigaragaza ko bakorera muri icyo gihugu [Permis de sejour] ku madolari 40$, cyaje gisimbura urupapuro rw'inzira [Laissez Passer], ibi ngo ntibyoroheye buri wese.

    Nyirakarire [izina yahinduriwe] yagize ati 'ubu ntabwo tukibona uko tugemurayo ibicuruzwa byacu [kwicuruza]! Mbere twaramukaga tukajya gufata ku madolari. Naragendaga umuntu umwe akampa nk'amadolari 100$ nkaza nkayifatamo neza n'umuryango wanjye.'

    Agaragaza ko ifungwa ry'umupaka ryabagizeho ingaruka dore ko ariho bakuraga amafaranga menshi ugereranyije no mu Rwanda, bikabafasha gutunga imiryango dore ko abenshi babyariye muri uyu mwuga.

    Uwahawe izina rya Macibiri yagize ati 'turahombye cyane! Amahoro agarutse twakunguka. Mbere twajyaga muri Congo bakaduha ku madolari ariko ubu imipaka irafunze.'

    Mu bindi bibazo aba bakora umwuga w'uburaya bagaragaza, harimo kutabonera udukingirizo ku gihe ndetse no kutatubona hafi; ibi bikaba byatuma bishora mu mibonano mpuzabitsinda idakingiye.

    Ugiriwabo Saverine niwe uhagarariye abakora uyu mwuga muri Rubavu. Ati 'udukingirizo turabura, natwe tubahagarariye hari igihe tujya ku kigo nderabuzima tukatubura. Icyo twifuza ni uko twajya tuzibonera ku kigihe. Ahantu hakunda kuboneka indaya haboneke umukangurambaga wo kudukwirakwiza.'

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe kwirinda Sida mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile yatangaje ko uku kwambukiranya imipaka kw'abajya gukora uburaya, bifite imbogamizi ku rugamba rwo kurwanya ikwirakwira rya Virusi itera Sida..

    Ati'Imbogamizi zo ntizabura kuko urumva ntabwo tumenya ngo ni bande bagiye, ese bagarukanye iki, ese nibagaruka baripimisha? Twebwe buri myaka ibiri tugerageza gukora ubushakashatsi kuri ngo tumenye umubare w'abakora uyu mwuga, ese imyitwarire yabo imeze ite? Ese babona serivise?'

    Akomeza asobanura ko aba bakora uyu mwuga bakurikiranwa mu buryo bw'umwuhariko bitandukanye n'abandi baturage, byanaba ngombwa bakabapima buri mwaka.

    Ku kibazo cy'ibura ry'udukingirizo, Dr. Ikuzo avuga ko bagiye kongera utuzu tubonekamo udukingirizo. Ku ibura ryatwo mu ku bigo Nderabubizima asobanura ko haba habaye ikibazo cyo kudukwirakwiza kuko ari gahunda iri mu gihugu hose.

    Ati 'Icyo gihe haba habayemo ikibazo cyo kudukwirakwiza wenda tugashira ntibibuke kujya gusaba utundi. Ntabwo ari uko tuba twabuze. Mu gihugu dufite utuzu icumi, muri gahunda turi kugerageza kureba niba twakwirakwiza twinshi dushoboka bitewe n'uko dukenewe.'

    Mu karere ka Rubavu habarurwa abakora uburaya bagera ku 3500. Mu gihugu hose ubwandu bwa Virusi itera Sida buri ku ijanisha rya 3% mu bafite hagati y'imyaka 15 na 64. Mu bakora umwuga w'uburaya ijanisha rigegeze kuri 35.5% ryaravuye kuri 45% mu myaka ibiri ishize.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-uburaya-bwambuka-umupaka-bubangamiye-gahunda-yo-kurwanya-virusi-itera