Blog

  • FERWAFA yasabye Abanyarwanda imbabazi nyuma y'uko Amavubi atewe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amavubi aherutse guterwa mpanga na Benin y'ibitego 3-0 kubera Amavubi yakinishije Muhire Kevin utari wemerewe gukina umukino wayahuje n'iki gihugu .

    ku wa 29 Werurwe 2023, FERWAFA isohoye itangazo isaba imbabazi Abanyarwanda , kubera ko ntacyo yashoboraga gukora ku cyemezo cya CAF yababwiye ko nta bujurire ubwo ari bwo bwose bwemewe.

    🚨UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE.🚨 pic.twitter.com/6gLpjHa3nb

    — Rwanda FA (@FERWAFA) May 20, 2023

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yasabye-abanyarwanda-imbabazi-yuma-y-uko-amavubi-atewe-mpaga

  • FERWAFA yasabye imbabazi kubera amavubi, Abanyarwanda bavuga ikibari ku mutima #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryasabye imbabazi ku makosa yakozwe bigatuma u Rwanda ruterwa mpaga.

    Ni nyuma y’uko rwakinishije Muhire Kevin umukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera Ivory Coast kandi nyamara afite amakarita 2 y’umuhondo ataramwemereraga kuwukina.

    Ni amakarita yabonye ku mukino wa Senegal ndetse n’uwa Benin wabereye muri Benin. Benin yahise itanga ikirego maze u Rwanda ruhanishwa guterwa mpaga y’ibitego 3-0, ni umukino rwari rwanganyije 1-1.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rikaba ryasohoye itangazo risaba imbabazi abanyarwanda kuri ubu burangare bwabaye.

    Bati “Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryiseguye kandi risabye imbabazi abanyarwanda bose kubera uburangare bwabaye mu mitegurire y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abakuru-Amavubi, kugera aho byayiviriyemo guterwa mpaga kubera gukinisha umukinnyi utari wemerewe gukina ku mukino Amavubi yakiriyemo ikipe y’igihugu ya Benin i Kigali.”

    Bakomeje bavuga ko ari nayo mpamvu hafashwe icyemezo cyo guhagarika Rutayisire Jackson wari ushinzwe imitegurire n’imicungire y’ikipe y’igihugu (Team Manager) kandi ko n’undi wese uzagaragara ko yabigizemo uburengare azahanwa.

    Bati “Ni muri urwo rwego uwari ushinzwe imucungire n’imitegurire y’ikipe y’igihugu, Bwana Rutayisire Jackson yahagaritswe ku mirimo yari ashinzwe. Turakomeza gukurikirana n’undi wese waba yarabigizemo uruhare kugira ngo abibazwe. Tuboneyeho kumenyesha abanyarwanda bose ko hafashwe ingamba zituma aya makosa atazongera kuba.”

    Nyuma yo gusaba imbababazi benshi yagiye bavuga ko kuzisaba ntacyo biri bihundure kubyabaye ahubwo basaba kwitondera amakosa nk’aya kugira ngo atazasubira.

    🚨UBUTUMWA BUGENEWE ABANYARWANDA BOSE.🚨 pic.twitter.com/6gLpjHa3nb

    — Rwanda FA (@FERWAFA) May 20, 2023

    Ubwo murahaze nyine uwo mwahagaritse c we azize iki mukwiye imbabazi kdi mwe mutazitanga Koko mwese ni mwegure @FERWAFA iseswe ishakirwe irindi Zina nimwe rwego mu Rwanda mukisanisha nibibi gusa mudusebereje igihugu n’ubuyobozi

    — Tuyisenge Akbar (@TuyisengeA7579) May 20, 2023

    Nonese ko muvuzeko uwari ushinzwe imicungire N’imitegurire nikipe yigihugu yahagaritswe kandi assistant coach ariwe ushinzwe kwandika amakarita umukinyi yahawe akaba atabihaniwe ?

    — Kanyandekwee 👌🇷🇼 (@manzi_wirwanda) May 20, 2023

    None x nigute byaba coach we atabizi ntaruhare we abifitemo ndavuga uburangazi kuberako ariwe ushinzwe ubuzima bwa abakiny bwaburimusi

    — I.DAVID (@mwenengwije) May 20, 2023

    Tugire ngo rero hari icyo mukoze,wende iyo twumva ngo mwese namwe mwanditse ibyo umukuru wigihugu yabirukanye

    — [email protected] (@Mrsuedjunior) May 20, 2023

    Ubwo c Technical Director wayo Mavubi muracyamuhemba ubwo kandi wasanga akiri mukazi mumubwire basi nawe yandike asezera

    — KAVUKIRE 🇷🇼 (@kavukire_cctv) May 20, 2023

    Njyewe numva structure yose yahindurwa Yewe niya ministry of sport Kuko ikipe yigihugu niya banyarwanda reba muri volleyball ibyabaye football ho hirirwa amarorerwa hakaramuka amabara yewee gusa gusaba imbabazi nigikorwa cyiza gusa sinziko harigicyemutse jackson siwe wenyine🤌🏽

    — HASSANII🇷🇼🇹🇿 (@H4SS4Nrw) May 20, 2023

    Niba uriya ariwe warikibazo nubutaha bizaba kuko siwe kibazo muri make ibibazo niba mudahinduye mumutwe ntacyo mukoze

    — Theophile ndacyayisaba (@KKamarade) May 20, 2023

    Hanyuma nyine igitambo kirabonetse🤣🤣. The whole body of ferwafa must be dismantled. Ark kd ikipe yigihugu niya minisiteri, bibaye byiza nawe yabiharira ababishoboye.

    — Da vinci TheGreat (@patrickiraduk16) May 20, 2023

    Nimugende muzaza mushyira inda zanyu imbere gusa, Ese amafaranga muhembwa ntibibatera isoni koko ntamusaruro mutanganga ku equipe yacu y’ Igihugu, Numva aho bigeze mwafata umwanzuro uhamye Abanyarwanda tukongera tukishima . Murakoze🙏🏻

    — Umushi👊Nyawe💧Ryahamye (@Benjaminfur) May 20, 2023

    Mwakoze gusaba imbabazi ariko munatubwire ingamba mwafashe kuko atari ubwa mbere bibaye. Ndisabira @KarangwaJules usobanukiwe iby’umupira, ahabwe ububasha buhagije kugira ngo agire ibyo akosora hamwe n’abandi basobanukiwe iby’umupira bashyirwe muri iyo nzu bagire ibyo bakora

    — Fidele Ngenzi (@fidelengenzi) May 20, 2023

    FERWAFA rwose murakoze gusa mujye muzana abantu munshingano nibyo, ariko baze babifitiye ubushobozi. Kandi Aho kuzana abanyamahanga baciriritse mujye muzana abanyarwanda kuko mbona abo mwazanye bambwa na Mashami urebye kumusaruro. Umutoza wungirije,we ko atahagaritswe! Why?

    — Karimunda Didace (@DidaceTuririmbe) May 20, 2023

    Ubwo x muvuzi iki. Nubundi ibyo mukora byose ntago ari inyungu zabanyarwanda nikubwinyungu zanyu bwite. Ubwo rero ntacyo bicyitubwiye. Ahubwo uwafunga iryo shyirahamwe namwe mukaba abashomeri mukumva uko bimera. Ibyo mukora biteye isoni nagahinda, even numwana muto ntiyabikora

    — Yangfella🇷🇼🇺🇸🇨🇦 (@yangfella10) May 20, 2023

    Ubu jackson niwe ubaye igitambo ubuse ibintu byose biba muri ferwafa ,prime z’abakinnyi nibindi niwe ubishinzwe hubwo mwebwe mushyire ibintu mubihe ababizi kuko ikipe niya banyarwanda mudufashe mugabanye zagara mubyacu

    — RuTwitsi Muzi (@Yvanjr13) May 20, 2023

    Cyakoze muri babi pe Jackson pepepepepe niwe ubaye nyiribibazo cyakoze ndumiwe.

    — A.L.A.I.N 🇷🇼 (@Alain58304810) May 20, 2023

    Sinizeye ko ibyo muvuze muzabishyira mubikorwa kuko bimaze kuba agatereranzamba muri football yacu mubereye abayobozi; nimurebe ikibazo cy'imiyoborere niryo shingiro rya byose! Nimureke abazi football bayiyobore kuko mukora amakosa bitewe nuko hari abari mu myanya itari iyabo

    — Theogene (@TheogeneNsenga) May 20, 2023

    Nizere ko @AuroreMimosa nawe akora statement isaba abanyarwanda imbabazi kuko ibi byabaye bitari kuba iyo areba kure mu miyoborere ye! Turababaye ku musaruro mucye dufite muri ibi bihe! Nta kipe y'abato tukibona ijya guhatana mu ruhando mpuzamahanga, n'ibindi…

    — Theogene (@TheogeneNsenga) May 20, 2023

    Nibyo koko imbabazi murazisabye kd mwirukanye umuntu 1 tuvugeko rero abandi bayobozi mumuvunisha,mumuha inshingano nyinshi abandi bafatikanya gutegura ikipe bakoze iki?

    — Niyonzima Patrick wa Rusizi (@Niyonzimapatri) May 20, 2023

    Murakoze ariko izo ngamba nazo muzitubwire munarebe niba Jackson atazize akavuyo kari muri Federation. Ese ubundi team Manager aba afite izihe nshingano? Agira abakozi bamufasha cg byose bimubarwaho?

    — Didier Rubayiza 🇷🇼🏴󠁧󠁢󠁳󠁣󠁴󠁿 (@RKDidier) May 20, 2023

    Mwarihe mbere kose c kuki izo ngamba mutazifashe? Ubu rero Jackson niwe ubaye igitambo! 😂😂
    Hanyuma c umutoza ukora urutonde rw’abakinnyi agendera kuki niba atabasha kumenya abemerewe gukina? Mwese mwari mukwiye kwegura ferwafa igatangira bushyashya nibwo twashira agahinda

    — Itonde Biryogo Ndayikurusha (@thecatmastory) May 20, 2023

    Ntanisoni mugira, mubumenyi bucye nubushobozi bucye mukomeje kugaragaza ko Team Manager ariwe kibazo!? Muratinyuka murabyandika, none ngo imbabazi ntasoni. Igihugu cyose ntamategeko agenga umupira tuzi none Jackson wagowe niwe byegamijwe. Urubwa rurababera gusa nicyo mbonye

    — Ngabo Ya Yesu (@Kiba_Legend11) May 20, 2023

    Ni FERWAFA yagize uburangare cg Ni RUTAYISIRE JACKSON.
    Niba Ariw warangaye/wakosheje Niw Wagasabye imbabazi ariko Niba ari FERWAFA niyo yagasabye imbabazi.Gusaba imbabazi kwa FERWAFA bivuzeko uburangare bwakozwe nayo.
    Ingambamufata zidatanga umusaruro niziki? FERWAFA ikora iki?

    — BYIRINGIRO Boniface🇷🇼🇮🇱🇺🇬🇮🇳 (@bonibyiringiro) May 20, 2023

    Ubu butumwa buradukura ku mwanya wa nyuma mwatumye tujyaho? Ubu koko muri 2023 haracyari umwanya wo kubeshya abanyarwanda ngo mwarangaye? Shame on you

    — Yvan ISHIMWE (@YvanIshimwe_) May 20, 2023

    The whole FERWAFA Body including committee needs to be dismantled and scrapped.

    — Ben Kayitare (@ben_kayitare) May 20, 2023

    Ntabwo muzi agahinda mwaduteye!!!!

    — Uwiteka Mana (@OresteMinani) May 20, 2023

    Jye ndazibahaye gs ikibazo nuko ntakizere mutanga kejo hazaza

    — Chris12💎 (@chrisntare12) May 20, 2023

    Gusaba imbabazi nikimwe no gukosora amakosa akorwa nikindi ariko ntakundi niba munibutse kuzisaba ariko mutubabarire ntimugakine namaranga mutima yacu mutubuza ibyishimo

    — M S Revocatus (@revoca2302) May 20, 2023

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yasabye-imbabazi-kubera-amavubi-abanyarwanda-bavuga-ikibari-ku-mutima

  • U Burusiya nabwo bwatangaje ko buri guhiga bukware umushinjacyaha wa ICC (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo uyu Karim Khan yasohoye impapuro zo guta muri yombi Putin ashinja gukorera ibyaha by'intambara muri Ukraine.

    Ibiro Ntaramakuru by'Abarusiya (TASS) byatangaje ko uyu Mwongereza yamaze gushyirwa ku rutonde rw'abanyabyaha bashakishwa na Minisiteri y'Umutekano w'Imbere mu Burusiya, ndetse kuri ubu ifoto ye iragaragara mu bubiko bw'amakuru bw'iriya Minisiteri.

    Muri Werurwe uyu mwaka Komisiyo ishinzwe iperereza mu Burusiya yari yatangaje ko irimo gukora iperereza kuri Khan ku bwo “gushinja icyaha umuntu [Putin] bizwi ko ari umwere.”

    Uyu mushinjacyaha wa ICC yanakorwagaho iperereza ku cyaha cyo “kugaba igitero ku muyobozi w'igihugu cy'amahanga ufite uburinzi mpuzamahanga.”

    Impapuro zita muri yombi Karim Khan zimugaragaza nk'umugabo wavukiye mu gace ka Edinburgh ho muri Ecosse ku wa 30 Werurwe mu 1970, gusa ntizigaragaza icyaha yakoze.

    U Burusiya cyakora bwatangiye kumukoraho iperereza nyuma gato y'uko ICC yari imaze gutangaza ko yashyizeho impapuro zo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin kubera ibyaha ashinjwa byo kuvana ibihumbi by'abana b'abanya-Ukraine akabajyana mu Burusiya.

    Putin yashyiriweho izo mpapuro ari kumwe na Maria Lvova-Belova ukuriye Komisiyo ishinzwe uburenganzira bw'abana muri Perezidansi y'u Burusiya.

    Uyu ashinjwa gufatanya na Putin kuvana abana 19,000 muri Ukraine bakabajyana mu Burusiya mu gihe intambara ikomeye yarimo isakiranya ibihugu byombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-burusiya-nabwo-bwatangaje-ko-buri-guhiga-bukware-umushinjacyaha-wa-icc

  • Imibare mishya ya HCR irerekana ko abarenga miliyoni bamaze guhunga muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa HCR, Matthew Saltmarsh, yavuze ko abagera ku bihumbi 843 bakuwe mu byabo ariko bahungira imbere mu gihugu, abandi 250 000 bahungira mu bihugu bituranye na Sudan.

    Misiri ni yo yakiriye umubare munini w'impunzi, ungana n'abantu ibihumbi 110. Ibindi bihugu bifite impunzi nyinshi zavuye muri Sudan birimo: Chad, Sudan y'Epfo na Ethiopia.

    Iyi ntambara ikomeje gushegesha abaturage ba Sudan kuko n'ibikomoka kuri peteroli bikomeje kubura ndetse n'aho bibonetse bikaba bihenda, bikaba bisaba abahunga gukoresha amagare n'indogobe cyangwa bakagenda n'amaguru.

    Kugeza ubu, iherezo ry'iyi ntambara ryo riragaragara nk'irikiri inzozi kuko impande zihanganye zidashaka gusasa inzobe, dore ko Umuyobozi w'Ingabo za Sudani Gen Abdel Fattah Al Burhan, kuwa Gatanu yakuye Gen Mohamed Dagalo uzwi nka Hemedti uyobora umutwe wa Rapid Support Forces (RSF), mu nama ya gisirikare iyoboye igihugu akamusimbuza Malik Agar, umuyobozi w'umutwe witwaje intwaro wasinyanye na guverinoma amasezerano y'amahoro mu 2020.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imibare-mishya-ya-hcr-irerekana-ko-abarenga-miliyoni-bamaze-guhunga-muri-sudan

  • Kamonyi/#Kwibuka29: Urugaga rw'Abikorera-PSF bibutse abazize Jenoside, bagabira abarokotse #rwanda #RwOT

    Abagize urugaga rw'Abikorera-PSF mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bagabiye imiryango 6 itishoboye, ihabwa inka mu rwego rwo kuyifasha kurushaho kwiyubaka no guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza.

    Abikorera, bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari bamwe muri bagenzi babo bakoresheje imbaraga n'ubutunzi bwabo mu kwica bagenzi babo b'Abatutsi bikoreraga. Bahamya ko kubera ubuyobozi bwiza Igihugu gifite uyu munsi nyuma y'urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside, Abikorera bafite inshingano yo gufasha no kuba hafi imiryango y'abikorera batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabafasha kubaho neza no kuryoherwa n'ubuzima.

    Inka zagabiwe Abarokotse Jenoside batishoboye ni 6.

    Abagabiwe inka nyuma y'igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwo mu Kibuza ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, bashima abikorera ba Kamonyi kuba babatekerejeho bakabagabira. Bavuga ko Inka igiye guhindura ubuzima bwabo bukarushaho kuba bwiza, haba kuri bamwe batari barigeze Inka, haba no kubazigeze ariko igicaniro kikaba cyari cyarazimye.

    Barakagwira Agnes(Anyesi), atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge. Ati' Ndishimye cyane kuko iyo umuntu afite itungo aba yateye imbere. Ndashimira Leta y'Ubumwe ituba hafi igahora itwibuka. Inka nayise 'Mugisha'. Mfite imfura yanjye yitwa Mugisha, Inka yanjye na yo nyise'Mugisha'. Ni ubwambere ngiye gutunga inka'.

    Akomeza agira ati' Inka izanteza imbere cyane kuko iyo ufite itungo, iyo ubashije guhinga ushyiramo agafumbire, ejo yabyara ikaguha Amata n'Abana bakanywa ikaguteza imbere'. Akomeza ashimira Abikorera-PSF mu Karere ka Kamonyi uburyo babaye hafi Abarokotse Jenoside by'umwihariko muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Niragire Mariko, atuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge. Yagize ati' Ndabanza gushimira Leta y'Ubumwe yatekereje kugira ngo ihe Abanyarwanda Amata, n'aba bavandimwe b'abacuruzi bagize igitekerezo cyo kudufata mu mugongo kugira ngo twe kurwaza na Bwaki'. Akomeza avuga ko iyi Nka, izamufasha kubona amata abana bakanywa, ko kandi abo baturanye nta warwaza Bwaki cyangwa se ngo akenere ifumbire ayibure kandi ihari.

    Niragire Mariko, yashyikirijwe inka na Visi Meya Uwiringira Marie Josee.

    Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera-PSF mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki ari igikorwa ngaruka mwaka kigamije kwegera no gufasha Abarokotse Jenoside batishoboye kubaho neza bakagira icyizere cy'ubuzima. Ahamya kandi ko nka PSF, ikibaraje ishinga ari ugutuma imibereho y'uwarokotse Jenoside irushaho kuba myiza. Ko kandi imbaraga n'ubutunzi byakoreshejwe na bagenzi babo mu kwica Abatutsi, bo bakazikoresha bubaka ubuzima bw'Abarokotse, bakabafasha kubaho neza no kongera kugira icyizere cy'Ubuzima.

    Munyankumburwa Jean Marie/PSF Kamonyi.

    Agira kandi ati' Iyo urebye Abikorera bashoye imari yabo mu bwicanyi, batera inkunga Jenoside, bashyira imbaraga cyane mu gutsemba Abatutsi. Twagize amahirwe tugira Igihugu cyiza gifite ubuyobozi bwiza, uyu munsi tukaba turimo dukora dutekanye, ni byiza yuko Abikorera dukwiye gutanga umusanzu wacu mu kubaka Igihugu kurusha kugisenya'.

    Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage wifatanije n'aba bikorera mu gikorwa cyo kwibuka no kuremera Abarokotse batishoboye, yashimiye abikorera ba Kamonyi uruhare bagira mu iterambere ry'Akarere, abashimira ibikorwa bitandukanye bakora birimo nk'ibi byo kuba hafi abarokotse Jenoside bakabafasha kongera kuryoherwa n'ubuzima.

    Avuga ko ibikorwa nk'ibi ari ikimenyetso cy'Urukundo no gushaka kubaka umurimo unoze kandi abawukora bose bakaba bashishikajwe no kubaka Ubumwe bwabo aribwo bw'Ubunyarwanda. Ashimangira ko kwibuka Abatutsi by'Umwihariko abikoreraga, bikwiye kujyana no kwiyemeza gusubukura ibikorwa byiza, icyerekezo cyiza abishwe bari bafitiye imiryango yabo ndetse n'Igihugu, abariho none bagaharanira kubikomeza.

    Visi Meya Uwiringira Marie Josee, yasabye PSF gukomeza ibikorwa byiza by'iterambere, kuba hafi Abarokotse Jenoside no kwirinda uwabatobera.

    Yagize kandi ati' Uruhare rwacu nk'Abateraniye hano cyane cyane abikorera, umusanzu tugomba gutanga mu kubaka u Rwanda ni ugushyigikira Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda kandi tugaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi muri iki gihugu cyacu, nk'Abikorera tukirinda ko hagira umwe muri mwe ushobora kugira uruhare mu macakubiri cyangwa ikindi kintu cyose gishobora guhungabanya Ubumwe bw'Abanyarwanda'. Akomeza ashimira Abikorera-PSF ibikorwa bakora mu guhangana n'ingaruka za Jenoside, aho baba hafi Abarokotse ndetse bakagaragara mu bikorwa byose Leta iba yashyizeho, bagafasha kuba hafi imiryango y'Abarokotse Jenoside.

    Abikorera-PSF mu Karere ka Kamonyi, muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye ku rwibutso rwo mu Kibuza, bagaruka ku mateka yaranze iki gihugu cy'u Rwanda, bahabwa ubuhamya n'umwe mu barokotse wabasangije inzira y'umusaraba Abatutsi banyujijwemo by'umwihariko ubwe n'abandi. Bagize igihe cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa Kibuza rushyinguwemo mu cyubahiro imibiri y'Abatutsi basaga ibihumbi 47 bishwe muri Jenoside. Nyuma, bagiye kuremera imiryango y'Abarokotse bagabiye inka 6.

    Amwe mu mafoto mu gikorwa cyo kwibuka;

    Berekeza ku rwibutso aho bagiye gushyira indabo.

     

     

    Munyaneza Theogene

     

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/20/kamonyi-kwibuka29-urugaga-rwabikorera-psf-bibutse-abazize-jenoside-bagabira-abarokotse/

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa RWIGEMA Céléstin mwene Ngaragura Athanase na Nyirasebura
    Martine, utuye mu Mudugudu wa Abatuje, Akagari ka Bibare, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka
    Gasabo, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe
    ariyo RWIGEMA Céléstin, akitwa RWIGEMA RUYUMBU Célestin mu gitabo cy'irangamimerere.
    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Niyo mazina nakoresheje mu ishuli kuva ngitangira kwiga.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-65/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-65

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUTONI Annitah mwene Higiro na Nyirabuseruka, utuye mu Mudugudu
    wa Rebero, Akagari ka Nyagasambu, Umurenge wa Fumbwe, Akarere ka Rwamagana, mu Ntara
    y'Iburasirazuba wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo
    MUTONI Annitah, akitwa HIGIRO Brendah mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo
    guhinduza izina ni Izina ry'umuryango.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-64/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-64

  • Abakoresha Dorone mu gufata amashusho bararye… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023, nibwo yitabye Urukiko Rwibanze rwa Nyarugenge, aho yireguraga asaba ko yagirirwa imbabazi agafungurwa ku mpamvu yavuze.

    Yasobanuye ko atari asobanukiwe ko ibyo gukoresha dorone ko bisaba uburenganzira. Icya kabiri yagaragaje impapuro z'uko aherutse kuva muri Kenya kwivuza impyiko. Anagaragaza ko guhagarara umwanya munini atabishoboye kubera uburwayi bw'umutwe udakira.

    AB Godwin yari yunganiwe n'abanyamategeko babiri barimo Me Bagabo Faustin usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'amategeko akaba impuguke mu gusobanura amategeko.

    Ubushinjacyaha bwifuza ko afungwa imyaka itatu

    Umushinjacyaha wari mu rRkiko yasabiye AB Godwin igihano cy'imyaka itatu n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

    Abunganizi be basabye urukiko ko yahabwa igihano gisubitse, bitihise akaba yafungwa amezi atanu n'ihazabu ya 500,000 Frw.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga iki?

    Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 risobanura impamvu zikuraho uburyozwacyaha.

    Mu gika cya gatatu cy'iri tegeko rigira riti 'Umuntu ukoze icyaha kubera kwibeshya bidashikanywaho haba ku ngingo y'itegeko cyangwa ku gikorwa iyo uko kwibeshya gukuraho burundu ubushake bwo gukora icyaha.

    Mu ngingo ya 59 ya ririya tegeko mu gika cya kane ivuga ko umucamanza ashobora kugabanya ibihano nk'iyo icyaha cyakozwe nta ngaruka zikomeye cyateje.

    Birashoboka ko AB Godwin yasubikirwa igihano?

    Itegeko ribisobanura neza nko mu ngingo ya 64 aho igira iti 'igihe habaho isubikagihano'

    Isubikagihano ni icyemezo cy'urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Isubikagihano ritangwa hashingiwe ku buremere bw'icyaha.

    Icyemezo cy'urukiko gisubika igihano kigomba kuba kigaragaza impamvu zashingiweho kandi gifatwa mu rubanza rumwe rw'icyaha rubanisha. Gishobora gutegeka isubika ry'igifungo cyose cyangwa igice cyacyo.

    Igihano cy'ihazabu n'icy'imirimo y'inyungu rusange ntigishobora gusubikwa.

    Umwanzuro w'urubanza ruregwamo AB Godwin ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo uzasomwa ku itariki 26 Gicurasi 2023 saa munani z'amanywa. 

    Itegeko rivuga ko ushaka gukoresha Drone abisabira uburenganzira, kandi hari amafaranga yishyura, hari na metero aba atemerewe kurenza ayigurutsa

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO GISESENGURA IBY'URUBANZA RWA AB GODWIN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129565/abakoresha-dorone-mu-gufata-amashusho-bararye-bari-menge-video-129565.html

  • U Butaliyani nu Bwongereza bakomeje kuyobora… – #rwanda #RwOT

    Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzahuza ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza na Inter Milan yo mu Butaliyani. Aya makipe nta n'imwe yageze aha ku bw'impanuka kuko yose yahuye n'inzira ikomeye.

    Ikipe ya Manchester City kugera ku mukino wa nyuma byayisabye gukuramo amakipe akomeye nka Bayern Munich yo mu Budage na Real Madrid yo muri Espain. 

    Inter Milan nayo kugera kuri uyu mukino byayisabye gukuramo mukeba wayo w'ibihe byose AC Milan. 

    Manchester city yo mu Bwongereza izakina umukino wa nyuma na Inter Milan yo mu Butaliyani

    Indi kipe yo mu Butaliyani iri ku mukino wa nyuma ni AS Roma. Ibi yabigezeho nyuma yo gusezerera ikipe ya Bayer Leveerkusen yo mu gihugu cy'u Budage. 

    Habuze gato ngo Roma izahure n'indi kipe yo mu Butaliyani, kuko Juventus yasezerewe muri kimwe cya kabiri na FC Sevilla.

    FC Sevilla niyo kipe igeze ku mukino wa nyuma idaturuka mu Bwongereza cyangwa mu Butaliyani.

    FC Sevilla niyo kipe itabarizwa mu Bwongereza cyangwa mu Butaliyani izakina ‘Final’ ya Europa League

    Europa Conference League niyo amakipe azakina umukino wa nyuma yamenyekanye kuri uyu wa kane. Andi ni West Ham United yo mu Bwongereza na Fiorentina yo mu Butaliyani. 

    West Ham United yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera AZ Alkmaar, Fiorentina nayo yabigezeho nyuma yo gusezerera Basel.

    Aya marushanwa uko ari atatu niyo akomeye ku mugabane w'i burayi akinwa n'amakipe asanzwe. Ubwo ari mu marushanwa atatu ageze ku mikino ya nyuma bivuze ko amakipe atandatu ariyo azakina iyi mikino ya nyuma. 

    Muri ayo makipe atandatu atanu ni ayo mu Bwongereza ndetse n'u Butaliyani.

    Ibi ntabwo byatuma wirengagiza ko igikombe cy'u Burayi giherutse u Bwongereza n'u Butaliyani aribyo bihugu byakinnye umukino wa nyuma. 

    Nk'uko u Butaliyani bwatwayye u Bwongereza igikombe, ni nako burusha u Bwongereza amakipe menshi kuri iyi mikino ya nyuma.

    Nituvuga imikino ya nyuma si irushanwa rimwe, ahubwo ni amarushanwa atatu. Gusa ayo marushanwa yose ageze ku mikino ya nyuma. 

    U Butariyani bufitemo Inter Milan muri UEFA Champions League, AS Roma muri Europa League na Fiorentina muri Europa Conference League. 

    U Bwongereza bufite Manchester City muri Champions League na West Ham United muri Europa Conference League. 

    Ikindi gihugu gifite ikipe iri ku mukino wa nyuma ni Espagne ifite FC Sevilla muri Europa League. 

    Manchester city yo mu Bwongereza izakina ‘Final’ na Inter Milan yo mu Butaliyani. Ibi yabigezeho itsinze Real Madrid

    Inter Milan yo mu Butaliyani iri ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

    AS Roma yo mu Butaliyani iri ku mukino wa nyuma wa Europa League

    West Ham United yo mu Bwongereza izakina umukino wa nyuma wa Europa Conference League

    Fiorentina yo mu Butaliyani iri ku mukino wa nyuma wa Europa Conference League 

    U Butaliyani n’u Bwongereza nizo zakinnye umukino wa nyuma wa Euro 2020

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129580/u-butaliyani-nu-bwongereza-bakomeje-kuyobora-umupira-wamaguru-i-burayi-129580.html

  • #BAL2023 yashyushye! Abahanzi babimburira aba… – #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa wa gatandatu talriki 20 Gicurasi 2023 mu Rwanda harabera Irushanwa Nyafurika muri Basketball, BAL.

    Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya 3 igiye kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo azakina iri rushanwa,4 yavuye muri Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.

    Imikino ya BAL irebwa n'abantu benshi cyane baturutse mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n’uko haba harimo ibintu bitandukanye biryoheye ijisho. 

    Usibye imikino ya Basketball ahubwo haba harimo n'Imyidagaduro. Kuri iyi inshuro abarajya kureba iyi mikino ku munsi wa mbere barasusurutswa n'abahahanzi bagezweho mu Rwanda aribo Juno Kizigenza, Kenny Sol ndetse na Ariel Wayz uheruka gushyira indirimbo hanze yise ‘Shayo’.

    Usibye aba bahanzi nyarwanda kandi haraba hari na Michael Ndung'u wamamaye ku mazina ya DJ FULLY Focus. Uyu avanga umuziki akaba yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Umukino wa mbere uri bukinwe saa kumi zuzuye, urahuza stade Malien na Cape Town. Saa moya n'igice nibwo ikipe ihagarariye u Rwanda muri aya marushanwa ya BAL, REG iri bumanuke mu kibuga icakirana na AL Ahly Sporting Club.

    Kenny Sol uri bususurutse abari bwitabire imikino yo ku munsi wa mbere wa BAL

    Juno Kizigenza agiye kongera gutaramira abitabira imikino ya BAL

    Ariel Wayz uherutse gushyira indirimbo hanze yitwa Shayo

    DJ Fully ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129581/bal2023-yashyushye-abahanzi-babimburira-abandi-bamenyekanye-129581.html