Blog

  • Bisaba kuba utunze Miliyari 5 Frw! KNC agiye… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2024, mu kiganiro ‘Rirarashe’ cya  Radio/Tv1 . Nk’ibisanzwe muri iki kiganiro KNC aba ari kumwe na Mutaburuka mbere yo kugira ibindi bavugaho bahera kuri Gasogi United bakagira n’amakuru bagenera abakunzi bayo.

    Uyu munsi yatangiye avuga ko abafana bazinjirira ubuntu ku mukino uzabahuza na Espoir akaba ari nawo wa nyuma bazaba bakinnye muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino.

    Yakomeje avuga ko Gasogi United yagize umwaka mwiza bitewe n’uko yicaye ku mwanya wa mbere inshuro zigera kuri 3 n’ubwo yahitaga iwuvaho. 

    KNC ageze ku mwaka utaha yavuze ko Gasogi United izaba nziza kurusha uyu mwaka ndetse ahita anavuga ko izaba ifite undi Perezida.

    Yagize ati “Icyo nababwira umwaka utaha Gasogi United izaba nziza kurusha uyu, ariko ubwo bwiza ntabwo aribwo njye na Mutaburuka tuzajya tuvuga ngo turi beza”. 

    Akomeza ati “Oya! Tugomba kuba turi beza twese. Uyu munsi nababwiye ko muhitamo rutahizamu mushaka, nababwiye ko hari aba miliyoni 100Frw…. Ni muhitemo uwo mushaka, icya 2 ndashaka mbahe amakuru mashya, ntibibatangaze ko umwaka utaha muzaba mufite Perezida mushya utari ngewe”. 

    Ageze kuzamusimbura kuri uyu mwanya yagize ati “Ariko kuyobora Gasogi United bisaba kuba uri Perezida nyine warenze umwaku.”

    Mutaburuka yahise amubaza niba bandika ko yeguye maze asubiza agira ati” Njyewe nshobora kuzaba ndi muzindi nshingano, gute se ntaba Perezida Wungirije ushinzwe tekenike. Kuba Perezida wa Gasogi United bisa nibura kuba utunze Miliyari 5 Frw.

    KNC avuga ko n’ubwo yasimburwa kuri uyu mwanya, we ashobora gukomeza kuba Perezida w’icyubahiro dore ko azajya aba afite intebe y’icyubahoro ihoraho. 

    Iyi kipe ya Gasogi United yashinzwe na KNC mu 2016 ihita itangira gukina mu cyiciro cya kabiri iza kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2019.

    KNC wavuze ko umwaka utaha Gasogi United izaba ifite Perezida mushya 

    Ikipe ya Gasogi United yatanze akazi gakomeye shampiyona igitangira muri uyu mwaka w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129709/bisaba-kuba-utunze-miliyari-5-frw-knc-agiye-kuva-ku-buyobozi-bwa-gasogi-united-129709.html

  • Gicumbi: Umusore afunze akekwaho kwica Nyina #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina.

    Uyu musore witwa Ndihokubwami akurikiranyweho gukubita Nyina umubyara umuhini mu mutwe akamwica.

    Ni ubwicanyi bwakozwe kuri uyu wa 21 Gicurasi 2023, mu masaha ya mu gitondo saa Moya n'igice

    Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi mu murenge wa Kageyo Uwera Viviane, avuga ko bikekwa ko uyu musore yaba afite ikibazo cyo mu mutwe, nubwo bigomba kwemezwa na muganga.

    Ati 'Yego byabayeho ( ubwicanyi), yakubise Nyina umuhini ahita apfa, gusa urwego rw'ubugenzacyaha RIB bwahise bumutwara ngo hakorwe iperereza'.

    Yakomeje avuga ko impamvu bacyeka ko Ndihokubwami ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, ari uko basanzwe bamubona afite imico idasanzwe.

    Umubyeyi w'uyu musore yahise ajyanwa ku bitaro bya Byumba ngo hakorwe isuzuma ryimbitse.

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, na we yabwiye IGIHE ko uyu musore yagiye gupimishwa kugira ngo koko hamenyekane niba afite uburwayi bwo mu mutwe.

    The post Gicumbi: Umusore afunze akekwaho kwica Nyina appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/24/rib-yafunze-umusore-ukekwaho-kwica-nyina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rib-yafunze-umusore-ukekwaho-kwica-nyina

  • KNC agiye kuva ku buyobozi bwa Gasogi United #rwanda #RwOT

    Umushoramari washize Radio&TV1 akaba umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yaciye amarenga ko umwaka utaha ashobora kuzaba atakiri ku mwanya w’ubuyobozi w’iyi kipe.

    Ibi uyu muyobozi w’iyi kipe imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023 mu kiganiro Rirarashe.

    KNC yishimiye uko ikipe ye yitwaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-23 ndetse avuga ko umwaka utaha iyi kipe izaba ari nziza kurushaho.

    Yakomeje avuga ko abantu ntibazatangazwe no kubona umwaka utaha Gasogi United ifite perezida mushya utari we.

    Ati “ndashaka mbahe amakuru mashya, ntibibatangaze ko umwaka utaha muzaba mufite perezida mushya, perezida mushya utari njye. Ariko kuyobora Gasogi bigasaba iki? Kuba uri perezida ariko warenze umwaku.”

    “Njyewe nshobora kuba ndi mu nzindi nshingano muri Gasogi, kuki se ntaba visi perezida ushinzwe tekinike? Kuba perezida wa Gasogi United bigusaba kuba utunze amafaranga ari hejuru ya miliyoni 5 z’amadorali.”

    Yavuze ko umuntu wumva yiteguye yaza bagafatanya kuyobora iyi kipe akaba perezida we akamubera umwungiriza.

    KNC avuga ko umwaka utaha iyi kipe izaba ikomeye cyane aho yavuze ko bazamubwira rutahizamu bashaka akamubagurira niyo yaba agura miliyoni 100.

    KNC yaciye amarenga yo kuva ku buyobozi bwa Gasogi United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/knc-agiye-kuva-ku-buyobozi-bwa-gasogi-united

  • America yamaganiye kure igitero cyateye Uburusiya giturutse (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amerika yitandukanyije n'igitero mu Burusiya — Uburusiya buvuga ko cyarangiye butsinze abacengezi bitwaje intwaro binjiye bavuye muri Ukraine.

    Ibice bimwe by'akarere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka byagabweho igitero ku wa mbere, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane byambukiranya umupaka bibayeho kuva Uburusiya bwagaba igitero ku muturanyi wabwo, Ukraine, mu mwaka ushize.

    Nyuma yaho, Uburusiya bwatangaje amafoto y'imodoka za gisirikare zatawe cyangwa zangiritse zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika), zirimo n'imodoka zo mu bwoko bwa Humvee zikorwa n'Amerika.

    Amerika yashimangiye ko “idashishikariza cyangwa ngo ifashe ibitero imbere mu Burusiya”.

    Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yavuze ko azi “amakuru azenguruka ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi” avuga ko intwaro zatanzwe n'Amerika zakoreshejwe, ariko yavuze ko igihugu cye “gishidikanya kugeza ubu ku kuri kw'aya makuru”.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa kabiri, Matthew Miller yongeyeho ati: “Ukraine ni yo irebwa n'uburyo bwo gukoramo iyi ntambara”.

    Mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y'umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura.

    Uburusiya buvuga ko 70 mu bateye bwabishe, ndetse bwashimangiye ko abo barwanyi ari Abanya-Ukraine.

    Ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo — ndetse amatsinda abiri yitwara gisirikare y'Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin avuga ko ari yo yagabye icyo gitero.

    Icyo gitero cyo ku wa mbere cyatumye Uburusiya butangaza ko bwatangije igikorwa cyo kurwanya abakora iterabwoba, ibi byahaye abategetsi ububasha bwihariye bwo guhagarika itumanaho n'urujya n'uruza rw'abantu.

    Izo ngamba zakuweho gusa nyuma ya saa sita z'amanywa zo ku wa kabiri, ariko na bwo, rimwe mu matsinda yitwara gisirikare ryari rikivuga ko rigenzura “agace gato, ariko ka kavukire yacu”.

    Guverineri Vyacheslav Gladkov w'akarere ka Belgorod yavuze ko umusivile umwe yapfiriye muri urwo rugomo, kandi ko abandi benshi bakomeretse.

    Nyuma yaho ku wa kabiri nimugoroba, yavuze ko Belgorod yagabweho ikindi gitero cy'indege nto itarimo umupilote (izwi nka 'drone'), yarashe igiturika kikangiza imodoka.

    Yavuze ko iyo 'drone' yarashwe igahanurwa kandi ko bisa nkaho nta bandi bantu bapfuye cyangwa bakomeretse.

    Ubwo yavugaga ku mirwano i Belgorod, minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko “itsinda ry'Abanya-Ukraine b'amatwara ashyira igihugu cyabo imbere” ryateye ubutaka bw'Uburusiya rihakorera ibitero.

    Imwe mu mafoto yerekanye imodoka yangiritse yanditseho ku ruhande amagambo yo mu Kirusiya avuga ngo “igenewe Bakhmut”.

    Ibi bisa nko gukomoza ku mujyi wo mu burasirazuba bwa Ukraine, Uburusiya buvuga ko buherutse kwigarurira — ibyo Ukraine yahakanye.

    Hamwe no kwica abo yise “abakora iterabwoba b'Abanya-Ukraine” babarirwa muri za mirongo ikoresheje ibisasu bya rutura n'ibitero by'indege, iyo minisiteri y'ingabo y'Uburusiya yavuze ko abarwanyi bandi yabirukanye ikabasubiza hakurya y'umupaka muri Ukraine.

    Ariko abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko abateye ari Abarusiya, bo mu matsinda ya Liberty of Russia Legion na Russian Volunteer Corps .

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/america-yamaganiye-kure-igitero-cyateye-uburusiya-giturutse-ukraine

  • RIB yataye muri yombi umusore ucyekwaho kwica umubyeyi we – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umusore wo mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina umubyara.

    Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2023 Saa moya za mu gitondo, bivugwa ko kandi ko uyu musore wishe nyina ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu musore yagiye gupimishwa kugira ngo koko hamenyekane niba afite uburwayi bwo mu mutwe.
    Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yataye-muri-yombi-umusore-ucyekwaho-kwica-umubyeyi-we

  • Abakekwaho gukorera irondaruhu Vinicius Junior batangiye gutabwa muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Batatu muri aba bakekwaho ibi bikorwa bakoreye kuri Mestala Stadium ubwo FC Valence yatsindaga Real Madrid igitego 1-0 ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023.

    Abandi bane bakekwaho gukora ibi bikorwa bakoze muri Mutarama 2023 nyuma yo kubamba ikibumbano cyambaye umupira w'uyu mukinnyi iruhande rw'ikiraro cyegereye ikibuga cy'imyitozo cya Real Madrid.

    Ibi bikorwa byababaje cyane Vinicius n'abakunzi benshi ba ruhago ku isi cyane cyane abakinnyi bagenzi be bafite uruhu rwirabura, amakipe atandukanye yashyigikiye uyu mukinnyi, abanyapolitiki barimo na Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva. Aba bosore bahumurizaga mugenzi wabo ndetse bamwereka ko bifatanyije na we ndetse banenga uburyo Federation y'umupira w'amaguru muri Espagne ihembera ibi bikorwa.

    Mu mukino wo ku Cyumweru wahagaze iminota 10 igihe Vinicius yerekanaga umufana wari uri inyuma y'izamu wamukoreraga ibikorwa by'irondaruhu mu gihe amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abafana bamukorera ibi bikorwa haba mbere no mu mukino hagati.

    Amatara acanira ikibumbano cya Yesu kiri mu mujyi wa Rio de Janeiro yazimijwe isaha yose, mu buryo bwo kwereka Vinicius ko Abanya-Bresil bifatanyije na we muri aka gahinda.

    Mu magambo Vinicius yanditse ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru nyuma y'umukino Real Madid yatsinzwemo na FC Valence yagize ati' Irondaruhu rirasanzwe muri Shampiyona ya Espagne, Shampiyona yari igizwe n'abakinnyi bakomeye nka Ronaldinho, Ronaldo, Cristiano na Messi uyu munsi igizwe n'abarondaruhu.''

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakekwaho-gukorera-irondaruhu-vinicius-junior-batangiye-gutabwa-muri-yombi

  • RDC yatanze ikirego ku Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yareze u Rwanda mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ishinja Ingabo zarwo guhohotera abaturage bayo ndetse no gusahura amabuye y'agaciro ya RDC.

    Ku ya 23 Gicurasi 2023, ni bwo Congo Kinshasa yatanze icyo kirego biciye mu munyamabanga wa Leta ya Congo muri Minisiteri y'Ubutabera, Rose Mutombo.

    Ikirego yashyikirije ubushinjacyaha bwa ruriya rukiko rw'i La Haye mu Buholandi cyakiriwe n'umushinjacyaha mukuru wungirije warwo, Mame Mandiaye Niang.Ni ikirego RDC kandi inaregamo umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze igihe mu mirwano n'Ingabo zayo; igashinja by'umwihariko Ingabo z'u Rwanda (RDF) kuwuha ubufasha.

    Kinshasa mu kirego yatanze, yasabye ICC gutangiza iperereza ku bo yita ihuriro rigizwe na M23 na RDF ivuga ko bamaze igihe bakorera ubwicanyi mu burasirazuba bwa RDC ndetse bakanahasahura amabuye menshi cyane y'agaciro.

    Yasabye ICC kandi gufatira ibihano M23 ndetse n'abayitera inkunga, ku bwo “guhonyora uburenganzira mpuzamahanga bwa muntu” binyuze mu bikorwa bakoreye ku butaka bwa Congo hagati ya 2022 na 2023.

    Leta y'u Rwanda kugeza ubu nta cyo iratangaza kuri kiriya kirego rwarezwemo na Congo.
    Ni Congo cyakora yarureze mu gihe rusanzwe rutari umunyamuryango wa ruriya rukiko, bijyanye no kuba rutari mu bihugu 122 byasinye amasezerano ya Roma yo mu 1998 arushyiraho.

    U Rwanda rwanze kwinjira muri ruriya rukiko nyuma yo kunenga imikorere yarwo, bijyanye no kuba rwarakunze kwibasira abanyafurika gusa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/rdc-yatanze-ikirego-ku-rwanda-mu-rukiko-mpuzamahanga-mpanabyaha-icc

  • Imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro Izifashishwa mu gutabara abibasiwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ibiza byibasiye Intara z'Amajyaruguru, Iburengerazuba n'Amajyepfo byahitanye abantu 135 mu ntangiriro z'uku kwezi, Abanyarwanda batandukanye n'inshuti zarwo batanze inkunga yo gufasha abagezweho n'ingaruka zabyo.

    FERWAFA na yo ntiyirengagije iki gikorwa ihitamo kwifashisha imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro izabera mu Karere ka Huye, tariki ya 3 Kamena 2023, igafata mu mugongo abasizwe iheruheru n'ibyo biza nk'uko bigaragara mu itangazo yanyujije ku mbunga nkoranyambaga.

    Yagize iti 'Ubuyobozi bwa FERWAFA bwishimiye kumenyesha abakunzi b'umupira w'amaguru ko 50% y'amafaranga azava ku mikino ya nyuma y'igikombe cy'Amahoro, azajya mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n'Amajyepfo.'

    Yongeyeho ko mu rwego rwo kwishimira ruhago, Abanyarwanda bose bakwiye kujya kureba uwo mukino banazirikana abavandimwe bagizweho ingaruka n'ibyo bibazo.

    Ibiciro byo kwinjira kuri iyi mikino byagabanyijwe ku bantu bazagura amatike mbere, aho imyanya y'icyubahiro ari ibihumbi 10 Frw, iruhande rwaho hishyurwe 5000 Frw ndetse ahasigaye hose ni 2000 Frw.

    Amatike yo ku munsi w'umukino azaba yiyongereye. Mu myanya y'icyubahiro hazaba ari ibihumbi 15 Frw, 7000 Frw ahatwikiriye ndetse na 3000 Frw ahasigaye hose.

    Kuri uwo munsi, umukino wa mbere uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports zizahatanira umwanya wa gatatu hakurikireho APR FC izacakirana na Rayon Sports zihataniye Igikombe cy'Amahoro cya 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/imikino-ya-nyuma-y-igikombe-cy-amahoro-izifashishwa-mu-gutabara-abibasiwe-n

  • G7 yihuje n'abarwanya M23 aho gushaka umuti wo kugarura amahoro Muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu nama y'abagize ihuriro ry'ubukungu ku isi G7 batangaje ko bamaganye inyeshyamba za M23, nyuma yo kugezwaho ko izi nyeshyamba zitigeze zisubira inyuma, nk'uko byari byasabwe mu myanzuro ya Luanda, birengagiza ko M23 yakoze ibyo yasabwaga nyamara Leta ikica amatwi.


    Uhagarariye DRC muri iyi nama yatangaje ko ubukungu bwayo bugenda buyogozwa n'izi nyeshyamba,ndetse yemeza ko izi nyeshyamba zitigeze zisubira inyuma ngo zive mu bice zari zarafashe mu burasirazuba bwa Congo nk'uko byari byemejwe n'abakuru b'ibihugu byo mu karere.

    Iyi nama ihuza ibihugu bikize ku isi G7, aribyo Ubudage, Kanada, Amerika,Ubufaransa,Ubutariyani, Ubuyapani hamwe n'Ubwongereza. Iyi nama kandi yatumiwemo abandi batandukanye harimo n'abo muri Afurika.

    Muri iyi nama ngaruka mwaka yabereye i Hiroshima, bongeye gusaba umutwe w'inyeshyamba wa M23 kubahiriza ibyo usabwa ugahagarika imirwano, mugihe uyu mutwe nawo wagaragaje ko ibyo wasabwaga nyamara Leta ya Congo yo ntiyigeze ihwema gutangaza ko itazigera iganira n'umutwe w'inyeshyamba yo yita uw'iterabwoba.

    M23 yakunze gushinja Leta y'igihugu cyabo kwanga gukemura ibibazo ku neza kuko iyi Leta yo igenda igasinya ariko gushyira mu bikorwa ntibikozwe.

    Uyu mutwe kandi wakunze kugaragaza ko basezeranye guhagarika imirwano, ingabo za Leta zigaca inyuma zikabamishaho urufaya rw'amasasu.

    Imiryango mpuza mahanga hamwe n'ibihugu bitandukanye nabyo byakunze gushinjwa n'uyu mutwe kurebesha ijisho rimwe ku kibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe bagombaga kuba aba mbere mubafasha iki gihugu kugarukamo amahoro.

    Uyu muryango w'ubukungu ku isi nawo rero hari abatangiye kuvuga ko winjiye mubarebesha ijisho rimwe kuko barebye uruhande rumwe mugihe ugomba gukemura iki kibazo agomba kumva impande zombi icyarimwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/g7-yihuje-n-abarwanya-m23-aho-gushaka-umuti-wo-kugarura-amahoro-muri-drc

  • Vestine na Dorcas bagiye kwerekeza muri Canada #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda bagezweho b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo bizazenguruka Canada.

    Aba bakobwa babiri bigaruriye imitima ya benshi kubera ubutumwa buba buri mu ndirimbo zabo busana imitima ya benshi bigatuma begerana n’Inama, bari mu myiteguro yo gukora ibitaramo bikomeye.

    Nk’uko bigaragara ku nteguza y’ibi bitaramo, busa n’aho igihe bizakorerwa batarakimenya cyangwa se bakaba bataragitanza.

    Gusa bagaragaje ko bagiye kuzenguruka Canada mu cyo bise ‘Nahawe Ijambo Canada Tour.’

    Aba bahanzi bafashwa na MI Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irene, baheruka gushyira hanze indirimbo bise ‘Umutaka’.

    Vestine na Dorcas bagiye gutaramira muri Canada

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/vestine-na-dorcas-bagiye-kwerekeza-muri-canada