Blog

  • Bazagitware ntahari! Mvukiyehe Juvenal yeretse munsi y’ikirenge Kiyovu sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura umukino umwe gusa ngo shampiyona irangire, perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yafashe rutemikirere yerekeza i Burayi nyuma y'uko ataye icyizere cyo kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo kwegukana shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2022-23 yaje gutakaza uyu mwanya itsindwa na Sunrise FC mu mpera z'icyumweru gishize.

    APR FC niyo yahise ifata umwanya wa mbere inganya amanota na Kiyovu Sports, abayovu bataye icyizere kuko batizeye ko APR FC yatakaza kuri Gorilla FC bazahura ku mukino wa nyuma ni mu gihe yo izaba yakiriye Rutsiro FC.

    Uku guta icyizere bigaragazwa n'uko perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal yafashe rutimikerere asubira ku kugabane w'u Burayi.

    Uyu mugabo akaba yafotowe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri ubwo yari ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe afite varise.

    Juvenal bizwi ko ari we uba hafi Kiyovu Sports yaba mu buryo bw'amikoro bivugwa ko yagiye mu Bubiligi, bikekwa ko yaba yahunze ngo igikombe kizatwarwe n'indi kipe itari Kiyovu Sports atari mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/bazagitware-ntahari-mvukiyehe-juvenal-yeretse-munsi-yikirenge-kiyovu-sports/

  • Vestine na Dorcas bagiye gutitiza inkuta zo muri Canada – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo bizenguruka imijyi itandukanye yo muri Canada.

    Ni ibitaramo byiswe 'Nahawe ijambo Canada tour', kugeza ubu ntiharamenyekana amakuru menshi kuri ibi bitaramo haba igihe bizabera n'aho bi

    Source : https://yegob.rw/vestine-na-dorcas-bagiye-gutitiza-inkuta-zo-muri-canada/

  • Perezida wa Kiyovu Sports yerekeje imahanga mbere y'uko Shampiyona (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu 23 Gicurasi ni bwo amakuru yagiye hanze agaragaza ko Mvukiyehe ufite Ikipe ya Kiyovu Sports mu nshingano ari ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe ndetse yamaze no kurira indege imujyana i Burayi.

    Mvukiyehe ni umwe mu bagabo bazanye ihangana mu mupira w'amaguru, afite intumbero zo gusubiza Kiyovu Sports icyubahiro yahoranye mu myaka 30 ishize.

    Kugeza ku Munsi wa 28 wa Shampiyona, benshi bari baramaze kwemeza ko bishoboka kuko yari iyoboye urutonde ndetse n'abakunzi bayo bafite icyizere ko izagitwara.

    Igicu cyabaguye hejuru ubwo batakazaga amanota mu buryo butumvikana kuri uwo munsi, ubwo batsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0, amahirwe yo kubigeraho yahise ayoyoka.

    Mu byagarutsweho nyuma y'iyi nkundura, ni akayabo k'amafaranga uyu mugabo yashoyemo ndetse n'ayo yatanze mbere y'uko umukino ukinwa, benshi babyita igihombo gikomeye.

    Mvukiyehe usanzwe ari umushoramari mu bucuruzi bw'ibikomoka kuri peteroli, yasohotse mu Rwanda nubwo bitazwi neza ko yaba yahunze ibibazo by'ikipe cyangwa agiye mu bucuruzi bwe..

    Mvukiyehe Juvénal yasize Urucaca rusigaje umukino umwe ruzakiramo Rutsiro FC ku Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi 2023. Kugeza ubu, ruranganya amanota 60 na APR FC ya mbere izakirwa na Gorilla FC.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-kiyovu-sports-yerekeje-imahanga-mbere-y-uko-shampiyona-isozwa

  • Update:Minisitiri Mimosa wavugwaga ko yatawe muri yombi yagaragaye ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Yari kumwe n'abandi bayobozi bakunda umukino wa Basketball nabo bari bawitabiriye.

    Barimo Perezida wa FERWABA Mugwiza Désiré, Umuyobozi wa NBA muri Afurika Victor Williams, Perezida wa FIBA muri Afurika Anibal Manave, Umuyobozi wa FIBA mu Karere Dr Alphonse Bilé na Visi Perezida wa BAL John Manyo-Plange bakurikiye umukino wahuje Espoir BBC na NBA Academy.

    Umukino warugamije kwerekana impano y'abakinnyi bato bakina imbere muri Afurika ukaba wabereye ku kibuga cya Lycée de Kigali.

    Ku wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 ku mbuga nkoranyambaga, byatangiriye mu migani ko ku mugoroba w'iryo joro ryakeye umwe mu bagize Guverinoma w'Umudamu w'Inzobe muremure yaba yafashwe yakira indonke.

    Amakuru yandi yakurikiyeho, ni uko Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yaba yari afitanye gahunda n'umuntu wari bumuhe indonke bari bagombaga guhurira kuri Hilltop Hotel iherereye i Remera.

    Bivugwa ko mu kuyakira ariko, Minisitiri atasohotse mu modoka ahubwo uwari uzanye iyo ndonke yamusanzemo ariko akaba yari yabanje kubwira inzego bireba ko afitanye gahunda n'uyu muyobozi.

    Aya makuru akomeza avuga ko mu gihe barimo babara ayo mafaranga, haje abantu bari muri Toyota Hillux Vigo basaga n'abategereje kugira ngo bafatire mu cyuho uyu muyobozi kuko nta budahangarwa [mu gukurikiranwa n'Ubutabera] aba Minisitiri bagira ku buryo yari guhita afatwa.

    Gusa nyuma y'ibi byose byavuzwe kuri Minisitiri Munyangaju, Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwahakanye amakuru yose avuga ko rwaba rwamutaye muri yombi kubera iyo ndonke.

    Dr Murangira B.Thierry uvugira RIB, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atari yo kandi ko ntacyo uyu muyobozi akurikiranweho ndetse ari ibihuha.

    Ati 'Nta Minisitiri wafashwe yakira indonke. Ni ibihuha.'

    Dr Murangira yakomeje avuga ko nta n'ikindi Minisitiri Munyangaju akurikiranyweho. Bisobanuye ko akomeje akazi ke uko bisanzwe.

    Kuri uyu mugoroba ku rubuga rwa Twitter rwa Minispoc batangaje ko Minister wa Sport, @AuroreMimosa yitabiriye umukino wahuje Espoir na NBA Academy kuri LDK! Ni mu gihe hari haramutse amakuru ko yaba akurikiranweho icyaha cyo kwakira indonke, amakuru Umuvugizi wa RIB yavuze ko… pic.twitter.com/HXYqSBqeiY

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 23, 2023

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/update-minisitiri-mimosa-wavugwaga-ko-yatawe-muri-yombi-yagaragaye-ku-kibuga

  • DRC: Abaturage bageretse umutekano muke ubugarije kuri Leta – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abaturage batuye mu duce tugenzurwa n'iyi mitwe bavuga ko bakomeje gukorerwa urugomo rukurikirwa n'ubwicanyi muri lokalite na grupema zigize izi teritware zombi zifite umubare munini w'abarwanyi b'iyo mitwe yitwaje intwaro. Iyo ni imitwe ubu ishyigikiwe na leta ya Kongo.

    Aho iyi mitwe iyobora abaturage ntibahwema gupfa buri munsi, benshi bazira ko baba bakorana n'inyeshyamba z'umutwe wa M23.

    Urugero nko muri teritware ya Rutshuru, buri wese ukekwaho kuba akorana na M23 agirirwa nabi bikamuviramo no gupfa.

    Bwana Kasengele Birusha, umuyobozi wa lokalite ya Kako iri mu grupema ya Rubare muri iyo teritware, avuga ko ubwoba bwamutashye.

    Safari Makuza, umuyobozi wa kominote y'Abatutsi muri Teritware ya Masisi afite ubwoba ko hashobora kwaduka intambara hagati y'amoko bitewe nuko hari abahohoterwa kubera ubwoko bwabo bagashinjwa gukorana na M23.

    Ku rundi ruhande iyi mitwe ya Wazalendu irahakana ibivugwa n'aba baturage.

    Leta ya Kinshasa yatanze uburenganzira busesuye ku mitwe yose yitwaje intwaro ikorera mu teritware za Rutshuru na Masisi kwita ku mutekano kimwe n'ingabo za FARDC.

    Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko iyo mitwe yitwaje intwaro yose igomba gufatwa ku rwego rumwe n'ingabo z'igihugu FARDC.

    Mu mujyi muto wa Sake uri mu teritware ya Masisi biragoye gutandukanya umusivili n'umusirikare kuko aho unyuze uhasanga umuntu afite imbunda, kandi yambaye imyenda ya gisivili.

    Mu bibasirwa cyane harimo abayobozi b'inzego z'ibanze bayobora uduce M23 yari iyoboye mbere yuko ituvamo ikadushyira mu maboko y'ingabo z'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba EAC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/drc-abaturage-bageretse-umutekano-muke-ubugarije-kuri-leta

  • Abanyeshuri bimuwe mu duce Tw'amanegeka, basabiwe koroherezwa bagakomeza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inama yabaye kuri uyu wa kabiri yahuje abayobozi bose b'ibigo by'amashuri bikorera mu mujyi wa Kigali na ministiri w'uburezi ni yo yumvikanishije uburemere bw'icyo kibazo.

    Kugeza ubu, umubare w'abanyeshuri bagomba guhindura ibigo nturamenyekana. Gusa, ababyeyi bakunze kugaragaza impungenge ko abana babo basabwa kwimukira mu bindi bigo, mu gihe habura ukwezi kumwe igihembwe cya gatatu kikarangira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/abanyeshuri-bimuwe-mu-duce-tw-amanegeka-basabiwe-koroherezwa-bagakomeza-kwiga

  • SENA yemeje ishingiro ry'umushinga wo kuvugurura Itegeko – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umushinga w'itegeko ryo kuvugura itegeko nshinga wemerejwe ishingiro na Sena wari uherutse kwemezwa n'umutwe w'abadepite.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel niwe waje kugeza ku basenateri isobanura mpamvu ry'uyu mushinga.

    Abasenateri bavuze ko guhuza amatora y'Umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite biri mu nyungu z'igihugu.

    Gusa hari abasenateri bagiye bagaragaza impungenge ko kuvugurura zimwe mu ngingo mu myandikire bitiganywe ubushishozi bishobora kuzateza ibibazo abaturage, bityo basaba ko zakwitabwaho mbere y'uko uyu mushinga uhinduka itegeko ugasohoka mu igazeti ya Leta.

    Aha niho Minisitiri w'ubutabera ahera amara impungenge abasenateri ndetse n'abanyarwanda ko ingingo ndetse n'inyito zahinduwe nta bibazo zizatera.

    Perezida wa Sena, Dr Kalinda Francois Xavier yavuze ko uyu mushinga ugiye gusuzumwa n'inama y'abaperezida igizwe n'abayobozi b'amakomisiyo n'ababungirije hamwe n'abagize biro ya Sena.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/sena-yemeje-ishingiro-ry-umushinga-wo-kuvugurura-itegeko

  • Casemiro yahawe akazi ko kujyana Neymar muri… – #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Casemiro kuva yagera muri Manchester United akomeje gufasha iyi kipe kugenda igaruka mu bihe byayo byiza. 

    Yayifashije gutwara igikombe cya Carabao Cup, bari ku mukino wa nyuma wa FA Cup aho bazakina na Manchester City ndetse bizeye no kujya mu makipe 4 ya mbere muri Premier League bityo bakaba bazakina Champions League mu mwaka utaha.

    Casemiro ntabwo ariwe mukinnyi wenyine ukomoka muri Brazil uri muri Manchester United dore ko hariyo na Antony nawe wazanywe na Erik Ten Hag aguzwe agera kuri miliyoni 88 z’amayero akuwe muri Ajax yo mu Buholandi. 

    Nyuma yabo bakinnyi bakomoka muri Brazil bari muri Manchester United barashaka undi wa 3 ariwe Neymar. Nkuko ikinyamakuru Daily Star kibitangaza, Casemiro niwe wahawe akazi ko kumureshya nk’umuntu baturuka mu gihugu kimwe bityo muri iyi mpeshyi akaba yahita asinya mu ikipe y’amashitani atukura.

    Neymar asigaranye amasezerano y’imyaka 2 muri Paris Saint-Germain gusa iyi kipe yo mu Bufaransa yiteguye kumurekura mu gihe haboneka ikipe imushaka dore ko abafana batanamwishimiye. 

    Uyu mukinnyi amaze igihe kinini adakina nyuma yo kugira imvune ikomeye, yavunitse amaze gutsinda ibitego 13 yaranatanze imipira 11 ivamo ibitego muri uyu mwaka w’imikino.

    Casemiro yahawe akazi ko kujyana Neymar muri Manchester United

    Casemiro na Neymar mu ikipe y’igihugu 

    Paris Saint-Germain yiteguye gutanga Neymar ku ikipe iyo ariyo yose imushaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129699/casemiro-yahawe-akazi-ko-kujyana-neymar-muri-manchester-united-129699.html

  • Imvano yigitaramo cyabantu 1000, ubusobanur… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, cyabereye kuri Crown Conference i Nyarutarama.

    Ni ku nshuro ya mbere bagiye gukora iki gitaramo kizahuriza hamwe abantu 1000, kizabera muri Kigali Convention Center. Ni igitaramo bise 'Gathering of 1000 Special Worship Live Concert' kizatangira saa kumi n'ebyiri kugeza saa tatu n'igice z'ijoro.

    James Rugarama yasabiye umugisha itangazamakuru avuga ko 'umurimo mukora ntidushobora kuwufata nk'usanzwe'. Yavuze ko mu gihe cy'imyaka itatu ishize batangiye umurimo w'Imana wagutse, kandi bamaze no kubona abaterankunga bahora bafatanya.

    Uyu mugabo yavuze ko imyaka itatu yari ishize badakora igitaramo nk'iki bagiye gukora. Akomeza ati 'Turitegura ko tuzakora igitaramo nk'icyo twakoze mu 2020, Imana yashyize igitekerezo ku mutima wacu wo gukora igitaramo nk'iki.'

    Yavuze ko bari bamaze igihe bakira ibitekerezo by'abantu babwira ko bashaka ko babakorera igitaramo kinini ariko 'tugakorera abantu bacye'.

    Ati 'Kugirango dukore igitaramo kinini ariko cy'abantu bacye. Dusanzwe dutarama, tugahuza inshuti n'abavandimwe, noneho twategereje gukora igitaramo kiri 'Public' ariko kitarimo abantu benshi.'

    James yavuze ko muri iki gitaramo biteguye 'gusabana n'Imana mu buryo budasanzwe'. Avuga ko no mu gihe cyo kwitegura iki gitaramo babonamo ubusabane n'Imana. Avuga ko iki gitaramo bakitezemo kuzakigiriramo ibihe byiza.

    Ni igitaramo avuga ko bazatambutsa mu buryo wa 'Live' ku buryo n'abantu bari hanze y'Igihugu bazabasha kugikurikirana. Ati 'Turaza kubaha uburyo bazakurikirana iki gitaramo.'

    James yavuze ko mu busanzwe bifuzaga gutumira abantu 700 'ariko sinzi ukuntu umutima waje guhindura ngo 1000'. Yavuze ko uyu mubare w'abantu 1000, wumvikanisha uburyo iki gitaramo kizaba cyagutse, kandi ngo hari abantu bo muri Australia no mu bindi bihugu batangiye kugurira amatike abantu batishoboye.

    Avuga ko bitewe n'ubusabe bwa benshi, bashobora gutekereza uburyo barenzaho nk'abantu 100 bazitabira iki gitaramo.

    James yavuze ko bashimiye uburyo igitaramo cya Alex Dusabe cyagenze, kandi n'abo biteze ko abanu bazahembukira muri iki gitaramo.

    Ati 'Ntekereza ko abantu badakijijwe nta kintu twaba turi gukora. Si ugukizwa gusa, ahubwo harimo no gukomeza itorero.'

    Yunganirwa na Daniella, uvuga ko muri iki gitaramo hazabamo igihe cyo kumva ubuhamya bwiza bw'ubuzima.

    James avuga ko imyaka itatu ishize badakora igitaramo harimo 'amasomo menshi', kuko Imana 'yatwigishije abantu'.

    Ati 'Muri iyi myaka rero twatangiye gukora, twahuriyemo n'abantu benshi, twagiye dutangazwa n'ukuntu abantu bateye…Hari amasomo menshi twigiyemo, ikintu cyatugoye muri iyi myaka ni ukwiga ku bantu.'

    Iri tsinda riherutse gukorera ibitaramo mu Burundi. Yavuze ko mu buryo bw'iterambere mu Burundi bataragera kure ariko mu buryo bw'umwuka baragutse cyane.

    Ati 'Uburyo bakiriye indirimbo, uburyo bazizi, u Burundi ni abantu bafite umutima wo kuramya.'


    Ubusobanuro bwa Album 'Ibyiringiro' baherutse gushyira hanze bise

    James yavuze ko iyi album bayise 'Ibyiringiro' kubera ko muri bo biyumvamo ibyiringiro, kandi banafite gahunda yo 'kuririmba indirimbo nk'izi zisubiza intege mu bugingo kandi zigakomeza ibyiringiro by'itorero'.

    James yavuze ko urubuga ABA TV ruriho iyi album muri iki gihe, bafatanyije mu gutegura no gutunganya iyi album, kandi bagiranye amasezerano azafasha kumenyekanisha iyi album. James avuga ko mu minsi micye iri imbere baratangira gushyira hanze izi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube.

    Uyu mugabo yavuze ko mbere y'indirimbo 'Mpa amavuta' hari izindi ndirimbo zabanje nka 'Nkoresha' bari baranditse mbere y'uko bafata icyemezo cyo gusohora indirimbo yabo ya mbere bise 'Mpa amavuta'.

    James yavuze ko 'dushima urugo rwiza Imana yaduhaye'. Ati 'Dufite umugisha wo kugira urugo rwiza.'

    Abajijwe ku rufatiro rw'urugo rwawe, James yavuze ko nk'umuryango bashyira imbere isengesho ari nabyo bikomeza urugo rwabo.

    James yavuze ko 'turi abantu dufite intege nke ariko turambirije muri Kristo Yesu'. Ati 'Turasengana na Madamu wanjye. Turakomezanya, turigishanya, ni ugufatanya ubundi tukarambiriza muri Kristo Yesu.'

    Iyi album yabo ya gatatu iriho indirimbo iri mu rurimi rw'Icyongereza n'indirimbo ebyiri ziri mu rurimi rw'Igiswahili. Ni ubwa mbere basohoye indirimbo ziri mu Giswahili, kuva batangira gufasha abantu kwegerana n’Imana.

    Indirimbo yabo bise 'Narakikijwe' ni yo bashyize mu Giswahili ndetse n'indirimbo 'Umwami ni Mwiza Pe' bakoranye n'itsinda rya True Promises, nayo bayiririmbye mu rurimi rw'Igiswahili bayikubira kuri iyi album.

    Mu ndirimbo yabo bise ‘Ibyiringiro’, baririmba bavuga uburyo ‘Kristo ari we ntwari y’ubuzima bwa buri wese, akaba ‘ubwihisho’. Daniella atangira iyi ndirimbo aririmba avuga uburyo uwizera uwo mwana w’intama ntagikozwe n’isoni.

    Mu ndirimbo ‘Ku bw’umusaraba’ baririmba bavuga uburyo umusaraba wacunguye benshi. Bati “Ku bw’umusaraba wa Kristo, na ya maraso y’igiciro, uwari imbohe narabohowe, ubu ndi amahoro…”.

    Mu ndirimbo ‘Mu gitabo’ baririmba ku muntu wumvaga ko ubuzima bwe bugeze ku iherezo, ariko Imana yihuse cyane imuzanira ubugingo bw’iteka.

    Iri tsinda rigiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko bashyize hanze album yabo ya Gatatu byise 'Ibyiringiro' iriho indirimbo 7, zirimo ebyiri zo mu rurimi rw'Igiswahili.

    Iri tsinda ryaherukaga gukora igitaramo muri Werurwe 2020, cyabereye muri BK Arena. Icyo gihe icyo gitaramo bari bacyise 'Mpa amavuta'.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga n'abarimo ishuri Internationali Technical Science of Kigali, Mustapha wari urihagarariye yavuze ko bishimiye gutera inkunga iki gitaramo 'cyane ko dusanzwe turi abavandimwe'.

    Yavuze ko iri shuri risanzwe rishyigikira ibikorwa bya Gospel kuko 'Vestine na Dorcas biga kuri iri shuri'. Ati 'Twumva ari umugisha kubana nabo mu bikorwa byabo.' Kwinjira muri iki gitaramo ku muntu umwe ni ukwishyura ibihumbi 15 (15,000 Frw).

    Iki gitaramo kizatambuka ku rubuga rwa Eastfliz. Abatuye ku Mugabane wa Afurika kugirango bazakurikira iki gitaramo ni ukwishyura amadorali (5$) n’aho nyuma y’Afurika ni amadorali 10$ (10$). 

    James na Daniella batangaje ko album yabo bise 'Ibyiringiro' bayikoze bashingiye ku gufasha abantu kugira ibyiringiro ndetse n'itorero muri rusange 

    James na Daniella bavuze ko muri iki gitaramo hari abandi bahanzi bazafatanya n'abo

    Daniella avuga ko ibyo bakora babishingira ku mugambi w'Imana, kandi bumvira ijwi ryaryo 

    James yavuze ko muri Kamena 2023 bazajya gukorera ibitaramo mu Burayi, kandi hari ibyo bazahuriramo na Israel Mbonyi 

    James yavuze ko ikintu cyose kigomba kuba gishingiye ku ijambo ry'Imana. Ati 'Indirimbo yose igomba kuba ijyanye n'ijambo ry'Imana'





    Igitaramo cya James na Daniella kizaba ku wa 2 Kamena 2023 muri Kigali Convention Center


    James na Daniella baherutse gushyira hanze album ya Gatatu bise ‘Ibyiringiro’

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo James na Daniella bari mu kiganiro n’abanyamakuru

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129705/imvano-yigitaramo-cyabantu-1000-ubusobanura-bwa-album-yabo-nshya-james-na-daniella-basubij-129705.html

  • Abafana banjye ndabakumbuye! Christopher yavu… – #rwanda #RwOT

    Christopher Muneza wahiriwe n'urugendo rwa muzika abikesha ijwi rye ryigaruriye imitima y'abakunda muzika nyarwanda aritegura kwerekeza i London mu bwami bw'u Bwongereza mu gitaramo giteganyijwe mu mpera z'iki cyumweru.

    Hashize amasaha macye atangarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko mu mpera z'iki cyumweru mu murwa mukuru w'u Bwongereza hazaba haka umuriro. Ni ifoto iriho abahanzi barimo B2C, Zex, Rickman, Sheila Gashumba, Daddy Andre, Fik Fameica, Slick Stuart bose bazahurira ku rubyiniro na Muneza Christopher.

    Mu gushaka kumenya byimbitse ibijyanye n'iki gitaramo, inyaRwanda yahamagaye Christopher kuri telefoni. Mu kiganiro cy'iminota itatu, uyu muhanzi yasobanuye ko ku wa Kane tariki 25 Gicurasi azafata rutemikirere akerekeza i London. Ati: 'Umusibo ejo ni bwo nzagenda'.

    Mu gushaka kumenya byimbitse niba ari cyo gitaramo gusa azakorera hariya i Burayi, yavuze ko abategura ibitaramo nibamugana azareba ubusabe bwabo ubundi bagahuza kuko ikimuraje ishinga ni ugutaramira abafana be bari i Burayi. 

    At: 'Maze gutaramira mu bihugu birindwi (7) bigize Schengen. Rero ningera hariya n'abandi bazangana nzareba ko bivamo ubundi nkore akazi'. Mu gitwenge cyuje ubupfura, Christopher yagarutse ku mishinga azakorera i Burayi.

    Christopher yasobanuye ko ateganya gufata amashusho y'indirimbo ariko none cyangwa ejo biranashoboka igihe yaba ari mu ndege ko yasohora indirimbo nshya. Ati: 'Abafana banjye ndabakumbuye kandi ubu tuvugana cyangwa ejo ndi no mu ndege bitegure indirimbo yanjye nshya'.

    Christopher uyu mwaka arashyira ku kadomo ibitaramo byo mu Burayi atangire Amerika

    Kubera ijwi rikundwa na benshi by'umwihariko igitsinagore kuko gisanzwe gikururwa n'utugambo turyohereye nkuko Bibiliya igira iti: 'Nyirimvugo nziza agwiza inshuti.' Nawe yigwijeho abafana abikesha ririya jwi rye rigeretseho imiterere ikurura ab'igitsinagore.

    Inkuru bifitanye isano

    Ku itariki ya kane Mata 2023 yagaragaye ari gufatira amafoto ku munara wa Eifel (Tour Eifel). Yiteguraga gutaramira abafana be bari i Lyon aho yari yatumiwe n'umunyarwanda ufite akabari i Lyon kitwa Kigali Life Bar aho yari yafatanyije n'umunyamideri w'umunyarwandakazi uba i Lyon witwa Ange Diva ariko Christopher yari yahuriyeyo na Riderman na Bwiza. 

    Muri Werurwe Christopher yari yarebye umukino wa PSG na Rennes ari kumwe n'ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa bwana Francois Nkulikiyimana. Byabaye ku itariki 19 Werurwe 2023 nibwo Rennes yatsindiye PSG ku kibuga cyayo 2-0. Hari mbere gato y'igitaramo yari afite I Lyon ku itariki 24 Werurwe 2023.

    Igitaramo Christopher agiye gukorera i London kizaba kuwa 27 Gicurasi 2023. Cyateguwe na Shady Entertainment. Igiciro cyo kwinjira kiri kuri 35000 Frw, ahisumbuye ni 40,000 Frws. Imyanya y'icyubahiro ni amafaranga 50,000. Imeza y'abantu 10 ni 500,000 Frw. Mu gihe imeza y’abaherwe (VVIP) ihagaze 600,000Frws. Ushaka kugura itike wayigurira kuri www.eventbrite.com.

    Kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi nibwo Christopher azerekeza i London

    Mu mpera z’iki cyumweru bizaba ari ibicika mu Bwongereza ku bakunzi b’umuziki nyarwanda

    Reba hano Hashtag ya Christopher

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129702/abafana-banjye-ndabakumbuye-christopher-yavuze-akari-ku-mutima-mbere-yo-kwerekeza-i-london-129702.html