Blog

  • FERWAFA yageneye ubufasha abibasiwe n’ibiza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko 1/2 cy’amafaranga azava ku matike azagurwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahioro azajya mu gufasha abantu bibasiwe n’ibiza.

    Ni nyuma y’ibiza byabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi aho byahitanye abantu 135 abandi benshi bagakurwa mu byabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Amagepfo ndetse n’Amajyaruguru.

    FERWAFA ikaba yasohoye itangazo ko 1/2 cy’amafaranga azava ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzabera i Huye tariki ya 3 Kamena 2023 azajya gufasha abibasiwe n’ibiza.

    Yagize iti 'Ubuyobozi bwa FERWAFA bwishimiye kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko 50% y’amafaranga azava ku mikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro, azajya mu bikorwa byo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Amajyepfo.'

    Ni umukino uzahuza APR FC na Rayon Sports ni mu gihe Mukura VS izeseruana na Kiyovu Sports ku mwanya wa 3.

    Kwinjira kuri uyu mukino, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 15 Frw, 7000 Frw ahatwikiriye ndetse na 3000 Frw ahasigaye hose.

    Amafaranga azava ku mukino wa APR FC na Rayon Sports, 1/2 kizajya gufasha abibasiwe n’ibiza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yageneye-ubufasha-abibasiwe-n-ibiza

  • Abagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside bazahabwa inyigisho zihariye   #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano mbonera gihugu, yatangaje ko ubu iri gutegura inyigisho zihariye zizajya zihabwa  abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kubategura kwinjira mu muryango Nyarwanda.

    Ibi iyi Minisiteri yabitangaje kuri uyu wa 23 Gicurasi 2023  mubiganiro yagiranye n'Abadepite bagize Komisiyo y;Ubumwe bw'Abanyarwanda ,Uburenganzira bwa muntu ,no kurwanya Jenoside , barebera hamwe ishyirwa mubikorwa ry'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo.

    Guverinoma y'u Rwanda iheruka gutangaza ko mu bihe bya vuba, abantu bazajya barangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bazajya babanza kunyuzwa mu ngando zibategurira kwinjira mu muryango Nyarwanda. Ubwo Abadepite bagize Komisiyo y;Ubumwe bw'Abanyarwanda ,Uburenganzira bwa muntu ,no kurwanya Jenoside baganira na MINUBUMWE ku ishyirwa mubikorwa ry'itegeko ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo. Uburyo abagiye  kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari gutegurwa  cyane ko bazaba ari abantu bamaze igihe kinini muri Gereza.

    Umwe ati ' dufite ikibazo cy'ubucucike , Abafungiye icyaha cya Jenoside ubu bangana iki?'

    Undi ati ' Batubwiye ko hari imfashanyigisho ziri gutegurirwa abo bagoro mu rwego rwo kubinjiza muzima busanzwe nyuma y'igihe batazi ibikorerwa mugihugu ariko navuga ngo nanone mbere y'uko basohoka naho bari nibakomeze kwigishwa cyane.'

    Kuri ubu abagifungiye icyaha cya Jenoside muri za gereza zitandukanye biganjemo abatarigeze basaba imbabazi ku byo bakoze bakatiwe imyaka 25, 30 cyangwa burundu. Minisitiri w'ubumwe bw'Abanyarwanda n'inshingano Mbonera gihugu Dr Jean Damascene BIZIMANA yabwiye Abadepie ko ubu hari kunozwa uburyo buzakoreshwa mu kwigisha abazaba barangije igihano. Yagaragaje ko hazabaho umwihariko mu nyigishao bazahabwa nkuko abisobanura.

    Ati ' Amasomo uko ameze ahabwa abakozi bo mubigo muri za Minisiteri ntabwo ariyo uzaha byanze bikunze umuntu umaze imyaka 25 afunze uwo muntu akwiye kumenya aho igihugu kigeze uko kiyubatse ibibazo gifite ibyiza gifite turi gutegura inyigisho ijya n'uwo mwihariko hanyuma tukareba uko byanakorwamo dufatanyije n'izindi nze.'

    Imibare itangwa na Minubumwe igaragza ko mu magereza yo mu Rwanda hari  abantu barenga ibihumbi 20 bafungiye icyaha cya jenoside, muri abo harimo abafite igihano cya burundu ariko hari n'abakatiwe igihano kirangira.Usibye inyigisho zihariye zizahabwa abagiye kurangiza ibihano , ngo n'imiryango yabo izategurwa kugirango izabakire neza.

    The post Abagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside bazahabwa inyigisho zihariye   appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/24/abagiye-kurangiza-ibihano-ku-byaha-bya-jenoside-bazahabwa-inyigisho-zihariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abagiye-kurangiza-ibihano-ku-byaha-bya-jenoside-bazahabwa-inyigisho-zihariye

  • Amerika yahakanye ko nta ruhare ifite mu gitero cyagabwe ku Burusiya #rwanda #RwOT

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitandukanyije n'igitero mu Burusiya, cyatewe n'umutwe witwajr intwaro wateye uturutse muri Ukraine.

    Uburusiya buvuga ko cyarangiye butsinze uwo mutwe witwaje intwaro.

    Ibice bimwe by'akarere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka byagabweho igitero ku wa mbere, muri kimwe mu bitero bikomeye cyane byambukiranya umupaka bibayeho kuva Uburusiya bwagaba igitero ku muturanyi wabwo, Ukraine, mu mwaka ushize.

    Nyuma yaho, Uburusiya bwatangaje amafoto y'imodoka za gisirikare zatawe cyangwa zangiritse zo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika), zirimo n'imodoka zo mu bwoko bwa Humvee zikorwa n'Amerika.

    Amerika yashimangiye ko idashishikariza cyangwa ngo ifashe ibitero imbere mu Burusiya.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Umuvugizi wa minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Amerika, Matthew Miller, yavuze ko azi amakuru azenguruka ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi, avuga ko intwaro zatanzwe n'Amerika zakoreshejwe, ariko yavuze ko igihugu cye gishidikanya kugeza ubu ku kuri kw'aya makuru.

    Matthew Miller yongeyeho ko Ukraine ari yo irebwa n'uburyo bwo gukoramo iyi ntambara.

    Mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y'umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura.

    Uburusiya buvuga ko 70 mu bateye bwabishe, ndetse bwashimangiye ko abo barwanyi ari Abanya-Ukraine.

    Ariko Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo, ndetse amatsinda abiri yitwara gisirikare y'Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, avuga ko ari yo yagabye icyo gitero.

    The post Amerika yahakanye ko nta ruhare ifite mu gitero cyagabwe ku Burusiya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/24/amerika-yahakanye-ko-nta-ruhare-ifite-mu-gitero-cyagabwe-ku-burusiya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amerika-yahakanye-ko-nta-ruhare-ifite-mu-gitero-cyagabwe-ku-burusiya

  • Bagabo murarye muri menge: Umugore yatawe muri yombi nyuma y’igihe yakira amafaranga y'indezo y'umwana umwe atangwa n'abagabo umunani bose abizeza ko umwana ari uwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bagabo murarye muri menge: Umugore yatawe muri yombi nyuma y'igihe yakira amafaranga y'indezo y'umwana umwe atangwa n'abagabo umunani bose abizeza ko umwana ari uwabo

    Umugore yafashwe nyuma y'uko bimenyekanye ko yakira amafaranga y'indezo y'umwana umwe, avuye ku bagabo umunani (8), buri umwe muri bo azi ko umwana ari uwe, bikaba byarabereye muri muri Afurika y'Epfo.

    ayo mafaranga yose Nancy yakiraga, yayakoresheje mu kwiyubakira inzu nziza igezweho.

    Mu gihe cyo gufatwa kwe, ngo basanze ahugiye mu byo kwiyubakira akabari ko gucururizamo inzoga, kuko inzu yo yari yaruzuye.

    Uwo mugore yakiraga amafaranga y'abo bagabo bose mu myaka 12, byitwa ko ari ayo gutunga umwana no kumwishyurira ishuri, ariko we ngo yayakoresheje mu byo kwiyubakira inzu n'akabari.

    Source : https://yegob.rw/bagabo-murarye-muri-menge-umugore-yatawe-muri-yombi-nyuma-yigihe-yakira-amafaranga-yindezo-yumwana-umwe-atangwa-nabagabo-umunani-bose-abizeza-ko-umwana-ari-uwabo/

  • Impanuka ikomeye y’ubwato yabereye mu Kivu  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impanuka ikomeye y'ubwato yabereye mu Kivu

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda, umwe aburirwa irengero.

    Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, ubwato butwaye imizigo buva mu Rwanda bujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bwakoreye impanuka mu Kiyaga cya Kivu ku ruhande rw'u Rwanda, umwe aburirwa irengero.

    Abarobyi bakoreraga aho hafi bavuga ko ubwo bwato bwari bwikoreye sima n'inzoga buvanye mu Rwanda, harimo n'abakozi batanu. Abo barobyi bavuga ko bwari bwikoreye ibintu byinshi bwinjirwa n'amazi, umuntu umwe ararohama naho abandi bashobra gutabarwa.

    Bamwe mu barobyi bavuga ko babubonye bava kuroba, batabara abantu ariko ibyo bwikoreye bigwa mu mazi.

    Amakuru avuga avuga ko abarokotse impanuka ntakindi kibazo bagize.

    Source : https://yegob.rw/impanuka-ikomeye-yubwato-yabereye-mu-kivu/

  • “Iyo baza kuma iriya modoka ngewe nari kurara nyikuyeho amapine n’anayitwitse” bamenya asobanuye byose byihishe inyuma y’imodoka yahawe Bahavu Jannette – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Iyo baza kuma iriya modoka ngewe nari kurara nyikuyeho amapine n'anayitwitse' bamenya asobanuye byose byihishe inyuma y'imodoka yahawe Bahavu Jannette.

    Mu kiganiro umukinnyi wa filime nyarwanda Bamenya yagiranye n'umwe mu banyamakuru ba hano mu Rwanda yasobanuye ibijyanye n'imodoka yahawe Bahavu Jannette.

    Yavuze ko kugirango batange iriya modoka habayeho amatora hagati ya bagize cinema bose bari bitabiriye biriya birori byo gutanga ibihembo, ndetse avuga ko hari abagiye bitora ubwabo muri bariya bari bahanganiye igihembo nyamukuru, avuga ko nawe ubwe yitoye.

    Ndetse avuga ko iriya modoka byamubabaje kuba yarahawe undi muntu kuko yagiyeho amafaranga ye, bivuze ko ashobora kuba ari umwe mu batanze amafaranga menshi.

    Ndetse yavuze no ku makuru yavuzwe ko ariwe wagiye kurega muri RIB, yisobanuye ko atari we wagiye kurega ahubwo ari RIB yamuhamagaye, ntago yari azi ibijya mbere.

    Gusa yashyizemo akantu ko kwiyemera agira ati ' nabwiye inshuti yange ko iyo baza kuma iriya modoka nari kurara nyikuyemo amapine n'anayitwitse kubera ko ntayo nashakaga'.

     

    Source : https://yegob.rw/iyo-baza-kuma-iriya-modoka-ngewe-nari-kurara-nyikuyeho-amapine-nanayitwitse-bamenya-asobanuye-byose-byihishe-inyuma-yimodoka-yahawe-bahavu-jannette/

  • Uwapfuye yarihuse koko: Umunyarwenya Kanyombya yagaragaye mu ishusho nshya atembagaza rubanda bitewe n’amagambo yavugaga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Kanyombya yongeye gutembagaza imbaga y'abantu ku buryo budasanzwe nyuma yo kugaragara ya mbaye imisatsi y'abagore ku mutwe.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Yago ari mu kiganiro n'umunyarwenya Kanyombya wari waje mu ishusho nshya yatumye abatari bake batembagara kubera we.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umunyarwenya Kanyombya:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mashusho:

    Source : https://yegob.rw/uwapfuye-yarihuse-koko-umunyarwenya-kanyombya-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-atembagaza-rubanda-bitewe-namagambo-yavugaga-video/

  • Akira akana nabwo yari mwiza bihebuje: Ifoto yo mu bwana y’umunyamakuru Abera Martina uvugwa mu rukundo na Christopher – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa RBA, Abera Martina ubwiza bwe buhebuje yarabuhoranye kubera ko akiri umwana nabwo yari mwiza, urebeye ku ifoto ye agifite imyaka iri munsi 10.

    Uyu mukobwa ukorera umwuga we w'itangazamakuru kuri Televiziyo ya KC2 ndetse rimwe na rimwe hari igihe ajya asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda, bivugwa ko akundana n'umuhanzi Christopher, gusa bombi ntabwo barabitangaza, iyo ugerageje kubaza umwe akubwira ko bombi ari inshuti zisanzwe.

    Ifoto ya Abera Martina akiri umwana

    Reba andi mafoto ya Martin muri iki gihe yarabaye inkumi

     

     

    Source : https://yegob.rw/akira-akana-nabwo-yari-mwiza-bihebuje-ifoto-yo-mu-bwana-yumunyamakuru-abera-martina-uvugwa-mu-rukundo-na-christopher/

  • WhatsApp izanye uburyo bushya bwo gukosora no guhindura ubutumwa bwoherejwe #rwanda #RwOT

    WhatsApp yatangaje ko abayikoresha bazajya babasha guhindura cyangwa gukosora ubutumwa bwabo bamaze kohereza, ibisanzwe bikora ku bakeba bayo nka Telegram na Signal.

    Kompanyi ya Meta ifite uru rubuga rwa WhatsApp, ari nayo nyiri Facebook na Instagram, yatangaje ko ubutumwa buzajya bushobora gukosorwa mu minota 15 nyuma y'uko bwoherejwe.

    Mu byumweru biri imbere nibwo ubu buryo buzatangira gukora ku bakoresha WhatsApp ku isi bagera kuri miliyari ebyiri. Mu Buhinde niho WhatsApp ifite isoko rinini ku isi kuko abayikoresha muri icyo gihugu bagera kuri miliyoni 487.

    Itangazo ry'uru rubuga ryo kuri uyu wa mbere rigira riti: 'Kuva ku gukosora ikosa rito ry'imyandikire kugera ku kongera cyangwa kuvana bimwe mu butumwa bwawe, dutewe amashyushyu no kubazanira kugenzura kurushaho 'chats' zanyu'.

    Itangazo rikomeza rigira riti' Icyo ukeneye gusa ni ugukanda ukagumishaho gato ku butumwa wohereje maze ugahitamo 'Edit', kugeza mu minota 15 wohereje ubutumwa'.

    Ubutumwa bwavuguruwe buzajya bugaragaraho inyandiko ya 'edited', kugira ngo uwabwakiriye amenye ko bwahinduwe. Gusa ntabwo buzajya bwerekana ibyahinduwe cyangwa uko bwari bumeze mbere yo guhindurwa.

    Iyi serivisi nshya ya WhatsApp nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ije nyuma y'uko izindi mbuga nkarwo za Telegram na Signal ziyitangije mu myaka hafi 10 ishize.

    Umwaka ushize, Elon Musk, nyir'urubuga rwa Twitter, yavuze ko rugiye guha abarukoresha ubushobozi bwo guhindura no gukosora ubutumwa batangaje. Ubu 'Tweets' zishobora guhindurwa inshuro runaka mu gihe cy'iminota 30 zimaze gutangazwa.

    intyoza

     

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/24/whatsapp-izanye-uburyo-bushya-bwo-gukosora-no-guhindura-ubutumwa-bwoherejwe/

  • Ish Kevin yanditse amateka akomeye cyane ku isi hose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuraperi Ish Kevin akomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda, ubu umuziki we umaze kugera ku rwego mpuza mahanga kuburyo yagizwe umuraperi wa mbere mwiza w'icyumweru ku isi yose na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv', iri mu zikomeye muri iki gihugu.

    Ish Kevin avuga ko nta ruhare yagize kugira ngo iyi radiyo imenye umuziki we, ahubwo ari ugukora cyane bikomeje kuwumenyekanisha ahantu hose kandi urugendo rugikomeje.

    Uyu muhanzi yahawe uyu mwanya asimbuye Olamide wo muri Nigeria wari uherutse gutorwa n'iyi radiyo, mu kiganiro gikorwa na Dj First Mike.

    Ish Kevin aganira na IGIHE yavuze ko yatunguwe ubwo yabonaga iyi Radiyo izi ibihangano ndetse n'amateka ye mu muziki.

    Source : https://yegob.rw/ish-kevin-yanditse-amateka-akomeye-cyane-ku-isi-hose/