Blog

  • 50% y'Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y 'lgikombe cy'Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n'ibiza #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeje ko kimwe cya Kabiri cy'Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y'igikombe cy'Amahoro 2023 azafasha abaguzweho ingaruka n'ibiza.

    Ibi byemejwe na FERWAFA ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho amafaranga azava ku mikino ibiri izabera i Huye izafasha abatuye mu bice by'Amajyaruguru ndetse n'i Burengerazuba.

    Bagize bati ' Ubuyobozi bwa FERWAFA bwishimiye kumenyesha Abakunzi b'umupira w'Amaguru, ko 50% y'Amafaranga azava ku kibuga (Gate Revenues) mu mikino ya nyuma y 'lgikombe cy'Amahoro kuri vyu wa 03 Kamena 2023, i Huye, azajya mu bikorwa byo gufasha Abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye Abaturage mU Nara y'¡ Burengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo.'

    Basoza basaba abakunzi ba Siporo kugera ku kibuga ngo bafatanye n'abandi guteza imbere siporo no gufasha, bati 'Muzaze twishimire Ruhago, tunakomeza kuzirikana Abavandimwe bazize ibiza, ndetse n'abandi bose bagizweho ingaruka n'°ibliza muri rusange.'

    FERWAFA yahise itangaza ko kandi umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu uzahuza Mukura VS na Kiyovu SC uzakinwa guhera ku isaha ya Saa Sita zuzuye.

    Ni mugihe umukino wa Nyuma uzahuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku isaha ya Saa cyenda zuzuye nyuma y'umukino uzahuza amakipe ahatanira umwanya wa Gatatu.

    Biteganyijwe ko kwinjira kuri uyu mukino ni amafaranga ibihumbi bibiri ahasanzwe, bitanu ahatwikiriye ndetse n'ibihumbi icumi mu myanya y'icyubahiro, aha ariko ibi biciro bikaba bireba abazagura amatike mbere y'umukino.

    Abazagura amatike ku munsi nyirizina w'umukino uzakinwa tariki ya 3 Kamena 2023, ni amafaranga ibihumbi bitatu ahasanzwe, birindwi ahatwikiriye ndetse n'ibihumbi cumi na Bitanu mu myanya y

    The post 50% y'Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y 'lgikombe cy'Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n'ibiza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/50-yamafaranga-azava-ku-mikino-ya-nyuma-y-lgikombe-cyamahoro-2023-azafasha-abagizweho-ingaruka-nibiza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=50-yamafaranga-azava-ku-mikino-ya-nyuma-y-lgikombe-cyamahoro-2023-azafasha-abagizweho-ingaruka-nibiza

  • FERWAFA yahaye umugisha icyifuzo cya APR FC #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuye ku izima ryemera guhindura amasaha y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma y’impungenge yari yagaragarijwe na APR FC.

    Amakuru avuga ko FERWAFA yari yahisemo ko umwanya wa 3 wakinwa saa 12h30′ maze warangira abari muri Stade bakerekwa umukino wa nyuma wa FA Cup uzahuza Manchester United na Manchester City ku isaha ya saa 16h00′ maze umwanya wa nyuma ugakinwa saa 7h00′.

    Uyu mukino uzaba tariki ya 3 Kamena 2023, APR FC yari yagaragarije FERWAFA impungenege z’uko uyu mukino washyizwe ni joro bigoranye cyane cyane ku bantu bazareba umukino bari butahe i Kigali nayo irimo kuko nta gahunda bafite yo kurara i Huye.

    Byaba bigoranye rero ko umukino waba saa Moya z’ijoro nyuma yaho abantu bagataha i Kigali.

    FERWAFA nyuma yo kubisesengura neza yamaze kwemeza ko umukino w’umwanya wa 3 uzaba saa 12h00′ maze umukino w’umwanya wa nyuma ube saa 15h00′.

    Kwinjira kuri uyu mukino, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 15 Frw, 7000 Frw ahatwikiriye ndetse na 3000 Frw ahasigaye hose.

    Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe saa 15h

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yahaye-umugisha-icyifuzo-cya-apr-fc

  • James na Daniella bagiye gukorera ibitaramo i… – #rwanda #RwOT

    Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, mu kiganiro bagiranye n'itangazamakuru cyabereye kuri Crown Conference, cyagarutse birambuye ku gitaramo '’Gathering of 1000 Special Extended Worship Live Concert’ bazakorera muri Kigali Convention Center, tariki 2 Kamena 2023.

    Imyaka itatu irashize iri tsinda riri mu muziki w'indirimbo ziramya zigahimbaza Imana. Iherekejwe n'indirimbo zomoye imitima ya benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na 'Ibyiringiro' baherutse gusohora.

    James avuga ko imyaka itatu ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati 'Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n’undi mwanya umuntu agafata n’ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibahu akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu…

    Iyi myaka rero twatangiye gukora twahuye’ n’abantu benshi, ntitwari tumenyereye guhura n’abantu benshi, twagiye dutangazwa n’ukuntu abantu bateye, ukuntu abakristu bamwe bateye…'

    Yungamo ati '…Imbogamizi tugira n’iz’abantu, wa mugani wa wa mugabo, abantu n’iyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya ibibarimo, umuntu wanyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n’imbuto ukagerageza kwerera imbuto ababi n’abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n’abandi bose ari kimwe ku bakristu muri rusange n’abantu basanzwe bose.'

    Uyu mugabo avuga ko n'ubwo bimeza uko, bakomeje gushikama mu murimo w'Imana, kandi kugirango byose bigende neza we n'umufasha bahora bafata igihe cyo kwihererana n'Imana, kugirango ibashoboze ibyo bo batakishoboza nk'abantu bantu.

    Uyu mugabo avuga ko we n’umugore we n’abo ari abantu bafite intege nke, ariko ‘bafite ibyiringiro muri Kristo’. 

    Ati 'Turasengana buri munsi, nijoro na mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye. Turasengana na Madamu wanjye, turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi si, ni ugufatana hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…'

    James avuga ko mu rugendo rw'imyaka itatu ishize kandi babonyemo abantu babashyigikira barimo n'abagiye babatumira mu bitaramo binyuranye.

    Akavuga ko nyuma yo gutaramira abakunzi babo i Kigali, banitegura kujya gukorera ibitaramo i Burayi guhera muri Nyakanga 2023. 

    Ati “Muri Kamena tuzajya i Burayi, ndetse tunashima Imana ko Imana yaciye inzira, Abanyarwanda bari kujya kuramya i Burayi, rwose kandi abanyaburayi, baranyotewe peee n’abatarajyayo turabashishikariza kujyayo.'

    James avuga ko bazajya gushyigikira Israel Mbonyi mu bitaramo nawe azahakorera ariko batazaririmbana, kuko n'abo bazaba bari kwitegura ibyo bazakora kuri uyu mugabane.

    Ati 'Umuvandimwe wacu Mbonyi azaba ariyo mu kwa Gatandatu gutangira kuri 11 (tariki 11) afite igitaramo mu Bubiligi, rero tuzaba turiyo, ndetse tuzitabira n’ibitaramo bimwe na bimwe azaba arimo arakora mu Burayi, twebwe turatangirana n’ukwa kwarindwi (Nyakanga 2023).'

    James na Daniella batangaje ko bagiye gukorera ibitaramo ku Mugabane w'u Burayi 

    James na Daniella bavuga ko hari ibitaramo bya Israel Mbonyi bazitabira mu rwego rwo kumushyigikira


    James na Daniella bavuga ko ubuzima bwabo babwubakiye ku isengesho


    Ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, James na Daniella bazakorera igitaramo muri Kigali Convention Center 

    Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko agiye gukora ibitaramo mu Bubiligi, Denmark n'ahandi


    Israel Mbonyi aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y’indirimbo zikubiye kuri album yise ‘Nkumusirikare’

    KANDA HANO UREBE IBYO JAMES NA DANIELLA BAGARUTSEHO MU KIGANIRO N'ITANGAZAMAKURU


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YONGEYE GUCA  AKANZU’ YA ISRAEL MBONYI NA JAMES NA DANIELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129715/james-na-daniella-bagiye-gukorera-ibitaramo-i-burayi-birimo-ibyo-bazashyigikiramo-israel-m-129715.html

  • Abakinnyi 5 ba mbere bahabwa amahirwe yo kweg… – #rwanda #RwOT

    Ballon d’Or ni igihembo gitangwa buri mwaka kigahabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku Isi mu mupira w’amaguru, cyatangiye gutangwa mu 1956. Umukinnyi wacyegukanye inshuro nyinsi ni Lionel Messi ukomoka muri Argentine, amaze ku cyegukana inshuro 7.

    Ballon d’Or y’umwaka ushize ifitwe n’umufaransa Karim Benzema, gusa hari kwibazwa uzegukana iy’uyu mwaka. Igikombe cy’Isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar, Champions League ndetse n’ibikombe by’imbere mu gihugu ni bimwe mu bizagenderwaho cyane hatangwa ibi bihembo.

    Dore abakinnyi 5 bari guhabwa amahirwe menshi kurusha abandi yokuba bakegukana Ballon d’Or.

    5. Kevin De Bruyne

    Uyu ni umukinnyi wa Manchester City ukina mu kibuga hagati, ntawashidikanya ko mu bakinnyi bo mu bihe bye ariwe mwiza ku mwanya akinaho.

    Kugeza ubu muri uyu mwaka w’imikino amaze gukora akazi gakomeye, yatsinze ibitego 10, atanga imipira 30 ivamo ibitego ndetse ikipe ye ya Manchester City yamaze no gutwara igikombe cya Premier League kandi abifitemo uruhare rukomeye. 

    Kevin De Bruyne niwe mukinnyi uza ku mwanya wa 5 mu bafite amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d’Or, mu mwaka ushize yabaye uwa 7.

    4.Vinicius Junior

    Rutahizamu unyura ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Real Madrid, ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil nawe aza ku mwanya wa 4 mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or. 

    No mu mwaka ushize yari yaje ku mwanya wa 4, kugeza ubu amaze gutsinda ibitego 24 ndetse yanatanze imipira 25 ivamo ibitego. Amaze gutwara igikombe cya Copa del Rey, Igikombe cy’Isi cy’amakipe asanzwe (club) ndetse na UEFA Super Cup ari kumwe na Real Madrid.

    Uramutse uvuze ko Vinicius ari kwerekana ibimenyetso byo kuzayobora umupira w’amaguru mu myaka iri imbere ntabwo waba ubeshye ndetse biragaragara ko bishobora kuzarangira yegukanye Ballon d’Or nakomeza kwitwara gutya.

    3.Kylian Mbappé

    Umukinnyi ukomoka mu Bufaransa, Kylian Mbappé, niwe uza ku mwanya wa 3 mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or, yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, arangije akora akazi gakomeye atsinda ibitego 3 wenyine bituma agenda akuraho uduhigo tugiye dutandukanye. 

    Biranashoboka ko ikipe ye ya Paris Saint-Germain yakegukana igikombe cya shampiyona y’u Bufaransa. Muri uyu mwaka w’imikino amaze gutsinda ibitego 52 ndetse yanatanze imipira 13 ivamo ibitego. Kylian Mbappé no mu mwaka ushize yari yaje kuri uyu mwanya 3.

    2. Erling Haaland

    Mu bakinnyi bahatanira Ballon d’Or ya 2023, rutahizamu wa Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Norway ari we Erling Haaland niwe uza ku mwanya wa 2. 

    Mu gihe ikipe ya Manchester City yakora akazi gakomeye ko kwegukana ibikombe 2 bisigaye ari byo FA Cup ndetse na Champions League amahirwe ya Haaland yo kwegukana iki gihembo yaba ari kwikuba. 

    Kugeza ubu uyu mukinnyi yagiye akuraho uduhigo dutandukanye muri Premier League, amaze gutsinda ibitego 53, yatanze imipira 8 ivamo ibitego ndetse yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza.

    1.Lionel Messi

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine, Lionel Messi niwe mukinnyi uza ku mwanya wa 1 mu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or. Yatwaye igikombe cy’Isi, amaze gutsinda ibitego 37 ndetse yanatanze imipira 25 yavuyemo ibitego.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129689/abakinnyi-5-ba-mbere-bahabwa-amahirwe-yo-kwegukana-balloon-dor-129689.html

  • “Twabisigaga ku mabere kugira ngo abe manini” Umuhanzikazi Sunny yerekanye umuti abakobwa bakoresha bari gukuna(guca imyeyo) – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Kungora' yakoranye na Bruce Melodie, yerekanye umuti abakobwa bakoresha bari gukuna cyangwa se ibyo bita guca imyeyo.

    Uyu muhanzikazi we n'umukobwa we ubwo barimo gutembera mu misozi yo muri Kenya, Sunny yabonye ibimera muri ako gace maze avuga ko ari umuti wo gukuna.

    Mu mashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Sunny yerekanye uyu muti maze avuga ko abakobwa baciye imyeyo bawuzi(gukuna) ndetse kandi yavuze ko bawusigaga ku mabere kugira ngo abe manini gusa we ntibyamuhiriye.

    Yagize ati 'Twabisigaga ku mabere kugira ngo abe manini, umenya ariyo mpamvu njye twabaye duto.'

     

     

    Source : https://yegob.rw/twabisigaga-ku-mabere-kugira-ngo-abe-manini-umuhanzikazi-sunny-yerekanye-umuti-abakobwa-bakoresha-bari-gukunaguca-imyeyo-amafoto/

  • Biteye agahinda: Umugabo yagonzwe n’imodoka arimo gufasha imbata kwambuka umuhanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Biteye agahinda: Umugabo yagonzwe n'imodoka arimo gufasha imbata kwambuka umuhanda

    Umugabo wo muri leta ya California wapfuye nyuma yo kugongwa n'imodoka, yari yabonetse arimo gufasha umuryango w'imbata kwambuka umuhanda mbere gato y'uko kugongwa, nkuko byavuzwe na polisi ikorera muri ako gace.

    Casey Rivara, wari ufite imyaka 41, yasize imodoka ye mbere yuko agongwa n'umushoferi utarageza imyaka 20 y'amavuko.

    Ababibonye bavuze ko Rivara yatumye izo mbata, zagendaga gahoro gahoro, zigera ahantu hari umutekano, mbere yuko agongwa n'iyo modoka.

    Polisi yo mu mujyi wa Rocklin yavuze ko nta muntu watawe muri yombi kandi ko 'ibyabaye biracyarimo gukorwaho iperereza

    Aho yapfiriye bahashyize indabo hamwe n'udukinisho twa parasitic dukozwe mu ishusho y'imbata mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Source : https://yegob.rw/biteye-agahinda-umugabo-yagonzwe-nimodoka-arimo-gufasha-imbata-kwambuka-umuhanda/

  • Ifoto y’umunsi: Farida Kajara yagaragaye ari kugaburira inyamaswa zo muri parike – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filimi akaba n'umunyamideri ukomeye muri Tanzania ndetse no muri Africa y'Iburasirazuba, Farida Kajara, yagaragaye arimo kugaburira inyamaswa zo muri parike.

    Ni amafoto yashyizwe hanze na Paula Kajara umukobwa w'uyu Farida Kajara, aho agarara arimo aha impara ndetse n'udusumba shyamba (twiger) ibyo kurya.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-farida-kajara-yagaragaye-ari-kugaburira-inyamaswa-zo-muri-parike-amafoto/

  • Ntajya asaza: Umuherwekazi Zari mu myambaro y’ubukwe imyaka ye nk’iyikiyoni yahise ihananuka(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntajya asaza: Umuherwekazi Zari mu myambaro y'ubukwe imyaka ye nk'iyikiyoni yahise ihananuka

    Zari The Boss Lady udasiba kwigarurira imbuga nkoranyambaga umunsi ku munsi yongeye kuzititiza nyuma y'amafoto ye atagira uko asa ari mu ikanzu yerekana ikunze kwambarwa n'abageni.

    Zari the Boss Lady uherutse kumvikana yiyama umuhanzi Diamond Platnumz uhora yitwaza izina rye kuri ubu yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga yifashishije amafoto ye.

    Source : https://yegob.rw/ntajya-asaza-umuherwekazi-zari-mu-myambaro-yubukwe-imyaka-ye-nkiyikiyoni-yahise-ihananukaamafoto/

  • Ari mu basore batunze imodoka nziza i Kigali: Amafoto y’imodoka ya Mc Buryohe yatitije Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mc Buryohe wamamaye nk'umushyushyarugamba ugezeho i Kigali, umubyeyi w'imbyino zigezweho ndetse akaba ari n'umunyamakuru ku Isibo TV, yerekanye imodoka ye nziza agendamo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mc Buryohe yasangije abamukurikira amafoto yegamye kuri iyi modoka y'igiciro.

    AMAFOTO:

     

     

    Source : https://yegob.rw/ari-mu-basore-batunze-imodoka-nziza-i-kigali-amafoto-yimodoka-ya-mc-buryohe-yatitije-instagram/

  • Ibyabo bihora ari bishya: Anita Pendo na Japhet Mpazimaka bakomeje gutungurana kubera umubano wabo – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abanyamakuru ba RBA, Anita Pendo na Japhet Mpazimaka bakomeje kwiharira imbuga nkoranyambaga kubera amafoto bombi bari gushira hanze.

    Aba bombi bakunze kumvikana bitana umugore n'umugabo doreko baherutse gukora icyo bise gusezerana ubwo bari muri sitidiyo za Magic FM, Japhet avuga ko yemeye kuba umugabo wa Anita Pendo kandi na Anita yemera kuba umugore wa Japhet.

    Ibi bikomeje guteza urujijo mu babakurikira, aho bibaza niba aba bombi bakundana koko, amafoto bari gushyira hanze buri wese yishimiye undi bagaragara nk'abakundana.

    Source : https://yegob.rw/ibyabo-bihora-ari-bishya-anita-pendo-na-japhet-mpazimaka-bakomeje-gutungurana-kubera-umubano-wabo-amafoto/