Blog

  • Bahawe ibihano bikakaye gusa: Rutahizamu wa Real Madrid Vinícius Júnior yahawe ubutabera nyuma yo gukorerwa irondaruhu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Brazil ndetse na Real Madrid, Vinícius Júnior, nyuma yo gukorerwa irondaruhu mu mukino ikipe ye iheruka gutsindwa n'ikipe ya Valencia igitego 1-0, yanahawe ikarita y'umutuku, ubu yamaze guhabwa ubutabera.

    Ubwo uyu mukino wari urimbanyije, abafana ba Valencia baririmbaga bati inkende, bavuga Vinícius Júnior, ndetse kandi umwe mu bakinnyi ba Valencia yafashe uyu musore mu ijisi maze mu gihe ari kumwiyaka aba ariwe baha ikarita y'umutuku, maze asoka mu kibuga arakaye cyane amarira ari yise.

    Nyuma y'umukino, Vinícius yagiye kuri Instagram ye maze yandika amagambo akakaye avuga ko muri Espanye ariho hantu hakigaragara irondaruhu kugeza ubwo umuntu arikorerwa ariko ntihagire ubihanirwa.

    Nyuma y'aya magambo, abakomeye bose mu mupira w'amaguru ku Isi batangiye kumwereka ko bifatanyije nawe, harimo na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino nawe ubwe wahagurutse maze amubwira ko amuri inyuma kandi amwizeza ubutabera.

    Kuri uyu wa Gatatu, nibwo Vinícius yahawe ubutabera. Ikarita itukura yahawe yakuweho, abasifuzi 3 basifuye uyu mukino bahagaritswe, harimo n'uwari uri kuri VAR, ikipe ya Valencia nayo yaciwe amande y'ibihihumbi 40 £ arenga miliyari 45 Frw, abafana bayo bahagaritwe kuza ku kibuga mu imikino 5 ndetse kandi 7 muri bo batawe muri yombi mu gihe hagishakishwa n'abandi.

    Source : https://yegob.rw/bahawe-ibihano-bikakaye-gusa-rutahizamu-wa-real-madrid-vinicius-junior-yahawe-ubutabera-nyuma-yo-gukorerwa-irondaruhu/

  • Sadate Munyakazi yibukije abantu ko Minisitiri wa Siporo yamwirukanye muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yavuze ko nubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye.

    Ni nyuma y’inkuru ziriwe zicicikana ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri zivuga ko Munyangaju Aurore Mimosa afunzwe nyuma yo kugwa gitumo yakira ruswa, gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

    Avuga ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w’ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri Twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa, Sadate yavuze ko barenzwe n’ishyari ndetse ko iyo babonye Mimosa muri Minisiteri bata inkonda, nyamara we ngo nubwo yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports ntiyigeze abigira ibintu birebire.

    Ati “Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata ku gasi pe. Uzi ko iyo mu mubona muri iriya Minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda pe. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba.”

    Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports kuva muri Nyakanya 2019 kugeza muri Nzeri 2020 ubwo muri iyi kipe hari hamaze kuzamo umwiryane.

    Haje gufatwa icyemezo cyo kwigizayo abantu bose bahoze bayiyobora bakava mu buyobozi ari nabwo na Munyakazi Sadate wayiyoboraga yahise yeguzwa ikipe igahabwa Murenzi Abdallah wavuyeho mu Kwakira 2020 bamaze gutora Uwayezu Jean Fidele.

    Ishyari mufitiye @AuroreMimosa rizabata igasi peee. Uziko iyo mu mubona muri Iriya minisiteri muta #INKONDA. Muteye agahinda peee. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize big deal ariko mwe udushyari twabarenzeeeeeeeeee murakwiza impuhaaaaaa, yewe…

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) May 24, 2023

    Munyakazi ngo nubwo Minisitiri yamwirukanye ntabwo yabigize ibintu birebire

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-munyakazi-yibukije-abantu-ko-minisitiri-wa-siporo-yamwirukanye-muri-rayon-sports

  • U Burusiya bwemeje ko bwagabweho ikindi gitero – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Icyakora, Guverineri wa Belgorod, Vyacheslav Gladkov, yanditse kuri Telegram kuri uyu wa Gatatu ko nta muntu waguye muri icyo gitero.

    Yagize ati “Drone yanaze igisasu mu muhanda w'imodoka muri Belgorod. Nk'uko amakuru y'ibanze abyemeza, nta muntu n'umwe wahakomerekeye.”

    Muri icyo gikorwa, ngo imodoka imwe yangiritse. Itsinda rishinzwe gutegura ibisasu ryahise ritabara.

    Nyuma, uyu muyobozi yaje kwandika ko hari drone yarasiwe mu kirere cy'iyi ntara, ariko ntabwo yemeje niba ari nayo yagabye igitero cya mbere.

    Ati “Ubwirinzi bw'ibitero byo mu kirere bwahanuye drone mu kirere cya Belgorod. Nk'uko amakuru y'ibanze abivuga, nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.”

    Ibi bitero birimo kuba mu gihe hakomeje intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine, imaze amezi 15. Ku wa Mbere nabwo, u Burusiya bwagabweho igitero n'abantu bitwaje itwaro binjiriye muri iyi ntara ya Belgorod, ifatanye na Ukraine.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ingabo, Lt Gen Igor Konashenkov, kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Ingabo z'u Burusiya zahagaritse abo bantu ndetse zicamo abasaga 70. Nta musivili wakiguyemo, uretse abantu 12 bakomeretse.

    Abo bantu bitwaje intwaro binjiye mu Burusiya ku wa 22 Gicurasi, barasa ku mupaka wa Kozinka n'ibindi bikorwa remezo bya Leta n'iby'abaturage.

    U Burusiya buvuga ko bwabasubiranye inyuma bakinjira muri Ukraine, bukomeza kubarasaho bose baricwa. Buvuga ko bwanasenye imodoka enye z'intambara n'imodoka eshanu za gisirikare.

    Intara ya Belgorod ikomeje kwibasirwa n'ibibazo, aho ubuyobozi buvuga ko Ingabo za Ukraine zikomeje koherezamo ibisasu hakoreshejwe imbunda zirasa kure.

    Mu masaha 24 ashize, nibura inzu 29 z'abaturage zarangijwe mu gihe imodoka eshatu zangiritse. Ibyo bitero byanateye ibura ry'amashanyarazi mu duce 14.

    Kubera ibyo bikorwa, abaturage bahise bahungishwa mu duce icyenda twa Grayvoron, Novostroyevka, Gorkovsky, Bezymeno, Mokraya Orlovka, Glotovo, Gora Podol, Zamostye na Spodaryusheno.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/u-burusiya-bwemeje-ko-bwagabweho-ikindi-gitero

  • KNC yatangaje ko agiye kwegura ku buyobozi bwa Gasogi United – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru wa Radio/Tv1 Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yahishuye ko ari munzira isezera ubuyobozi bw'ikipe Gasogi United , anavuga ku ibisabwa ku muntu uzamusimbura kuri uyu mwanya w'ubuyobozi.

    Mu kigitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, nibwo Nkuriza Charles (KNC) yabitaangarije mu kiganiro 'Rirarashe' cya Radio/Tv1 ahuriramo na Mutaburuka , aho bibanze cyane ku ikipe Gasogi United n'ejo hazaza hayo.

    Yatangiye avuga ko abafana bazinjirira ubuntu ku mukino uzabahuza na Espoir akaba ari nawo wa nyuma bazaba bakinnye muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w'imikino.

    Yakomeje avuga ko Gasogi United yagize umwaka mwiza bitewe n'uko yicaye ku mwanya wa mbere inshuro zigera kuri 3 n'ubwo yahitaga iwuvaho.

    KNC ageze ku mwaka utaha yavuze ko Gasogi United izaba nziza kurusha uyu mwaka ndetse ahita anavuga ko izaba ifite undi Perezida.

    Yagize ati “Icyo nababwira umwaka utaha Gasogi United izaba nziza kurusha uyu, ariko ubwo bwiza ntabwo aribwo njye na Mutaburuka tuzajya tuvuga ngo turi beza”.

    Akomeza ati “Oya! Tugomba kuba turi beza twese. Uyu munsi nababwiye ko muhitamo rutahizamu mushaka, nababwiye ko hari aba miliyoni 100Frw…. Ni muhitemo uwo mushaka, icya 2 ndashaka mbahe amakuru mashya, ntibibatangaze ko umwaka utaha muzaba mufite Perezida mushya utari ngewe”.

    Ageze kuzamusimbura kuri uyu mwanya yagize ati “Ariko kuyobora Gasogi United bisaba kuba uri Perezida nyine warenze umwaku.”

    Mutaburuka yahise amubaza niba bandika ko yeguye maze asubiza agira ati” Njyewe nshobora kuzaba ndi muzindi nshingano, gute se ntaba Perezida Wungirije ushinzwe tekenike. Kuba Perezida wa Gasogi United bisa nibura kuba utunze Miliyari 5 Frw.

    KNC avuga ko n'ubwo yasimburwa kuri uyu mwanya, we ashobora gukomeza kuba Perezida w'icyubahiro dore ko azajya aba afite intebe y'icyubahoro ihoraho.

    Iyi kipe ya Gasogi United yashinzwe na KNC mu 2016 ihita itangira gukina mu cyiciro cya kabiri iza kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu 2019.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yatangaje-ko-agiye-kwegura-ku-buyobozi-bwa-gasogi-united

  • RDC: Katumbi yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo central #rwanda #RwOT

    Ibintu byongeye kuba bibi muri repubulika ndemokarasi ya kongo, ubwo umunyepolitiki Moise katumbi, yangirwaga kwinjira mu ntara ya Congo central na Guverineri wayo, Guy Bandu Ndungidi, wahise anahamagazwa igitaraganya i Kinshasa na minisitiri w'intebe wungirije  ushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu, Peter Kazadi Kankonde.

    'Opposition' yagaragaje uburakari bukomeye dore ko yari imaze no kwangirwa kuzakora indi myigaragambyo yari yateguye kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2023,  imbere ya komisiyo yigenga y'amatora, inabwira Perezida Tshisekedi ko yamaze kurenga umurongo, ni nyuma kandi y'imbaraga z'umurengera zakoreshejwe na polisi mu guhagaraika imyigaragambyo yo kuwa 6 w'icyumweru gishize.

    Ni inkuru yagarutsweho cyane mu binyamakuru bya RDC byo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

    Ikitwa la Republique cyanditse ko Moise katumbi yaraye yangiwe kwinjira muri iyi ntara ya Congo Central,  aho yari gukorera ibikorwa bya politiki bitandukanye byateguwe n'ishyaka rye.

    Abapolisi n'abandi bo mu nzego zishinzwe umutekano zoherejwe na guverineri Guy Bandu,i Mitendi ku mupaka wa Kinshasa na Congo Central zasobanuriye uyu munyepolitiki urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa n'abarwanashyaka be, ko batemerewe kwinjira muri iki gice cy'igihugu.

    Iki kinyamakuru cyananditse ko podium yari yashyizwe i Mbanza — Ngungu, umwe mu mijyi minini y'intara yahoze ari bas — congo, yari kwakira Katumbi n'abamuherekeje yashenywe na Polisi.

    Amakuru akemeza ko abashinzwe umutekano bavuye hejuru, kubuza Katumbi uyoboye 'Ensemble pour la Republique' kujya aho yifuza mu gihugu cye cya kongo.

    Ikinyamakuru Congo Nouveau, cyanditse ko ari ugusubira inyuma gukomeye muri demokarasi ya kongo, nyuma y'icyumweru cy'umwijima cy'amaraso kubera imbaraga zakoreshejwe mu kuburizamo urugendo rw'abatavuga rumwe na leta, habayeho n'uwa kabiri w'umwijima.

    Uruhererekane rw'imodoka zari zimuherekeje rwahagaritswe neza ku mupaka wa Kinshasa na Congo central.

    Ikinyamakuru la Prosperite, cyanditse ko uyu wigeze kuba guverineri wa Katanga, yababajwe cyane no kwangirwa urugendo rwe muri iki gice cyo mu burengerazuba bw'umurwa mukuru, aho yagaragaje ko kugenda mu gihugu cyawe bitagombera abayobozi ngo baguhe uburenganzira.

    Yahise asubira i kisnhasa mu ijoro, ariko guverineri Guy Bandu Ndungidi, nawe yahise ahamagazwa igitaraganya i Kinshasa.

    Iki kinyamakuru kivuga ko minisitiri w'intebe wungirije ushinzwe umutekano w'imbere mu gihugu,Peter Kazadi, yatumije uyu muguverineri mu butumwa bwemewe mu butegetsi mu kwierega kuri iki kibazo.

    Uvugira ishyaka rya Katumbi, yabwiye itangazamakuru ko Shebuja adateze gutuza mu gushaka Indi nzira.

    The post RDC: Katumbi yangiwe kwinjira mu Ntara ya Congo central appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/24/rdc-katumbi-yangiwe-kwinjira-mu-ntara-ya-congo-central/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-katumbi-yangiwe-kwinjira-mu-ntara-ya-congo-central

  • Ihuriro ry'Abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda batuye Amerika na Canada rihatse (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abarwanya Ubutegetsi bw'u Rwanda batuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na Canada baheruka guteranira i Washington DC bagira ibyo basaba Leta y'u Rwanda.

    Ku ya 20 Gicurasi 2023, nibwo abarimo abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa Nka Tabita Gwiza, Dr Charles Kambanda, Jean Paul Turayishimye n'abandi bakibarizwa muri uyu mutwe nka Gervais Condo n'abandi, bahuriye mu nama i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika .

    Inama irangiye abari bayitabiriye basohoye itangazo rihuriweho ryashyizweho umukono na Prof Charles Kambanda Umuyobozi w'urugaga bahuriyemo ruzwi nka PBCR (Plate-Forme pour le Bien Commun des Rwandais) cyangwa se (Platform for Rwandans' Common Good ) bivuze mu Kinyarwanda 'Urugaga ruharanira ineza rusange y'Abanyarwanda.' Rigira riti 'Abanyarwanda bo muri Leta zitandukanye za Amerika bahuriye hamwe kugira bahuze ijwi kugira ngo basabe Perezida Kagame ngo afungure urubuga rwa politiki mu gihugu'.

    Bakomeje basaba Abanyarwanda bose bari mu buhungiro aho bari ku Isi, kwishyira hamwe kugirango bazitabire indi nama imeze iteganyjwe kubera ku mugabane w'Afurika mu Kwezi kwa Nyakanga 2023.

    Abakurikiranira hafi Politiki y'u Rwanda, bavuga ko, bitapfa gushoboka kugirango Leta y'u Rwanda yemerere aba bantu ibyo basaba, kuko benshi muribo babarizwa ndetse banakorana n' Imitwe nka RNC, FDLR,CNRD/FLN n'iyindi imaze igihe igerageza guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Ni mu gihe benshi muri bo, Ubushinjacyaha bukuru bw'u Rwanda bwabashyiriyeho impapuro zibata muri yombi, kubera ibya birimo kutuzuza inshingano zabo, ruswa no kunyereza umutungo w'igihugu bakoze bakiri muri Guverinoma y'u Rwanda, ariko nyuma baza guhunga kubera gutinya kugezwa mu butabera.

    Muri aba kandi , hari abahoze mu butegetsi bwateguye bunashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bamwe muribo bagizemo uruhare, baza guhungira mu bihugu by'amahanga nyuma yo gutsindwa na FPR-Inkotanyi, aho bakomereje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Genoside yakorewe Abatusti no gukora politiki igamije kurwanya Ubutegetsi buriho mu Rwanda.

    K'urundi ruhande, hari abasanga itegeko Nshinga ry'u Rwanda rizabagonga kuko ritemera ko Abantu babarizwa mu mitwe ihungabanya umutekano w'igihugu n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa se abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ,kugira uruhare urwarirwo rwose mu mitegekere y'Igihugu, bataragezwa imbere y'Ubutabera ngo babiryozwe cyangwa se bagirwe abare.

    Jean Paul Turayishimye wahoze muri RDF ubwo yari umurinzi w'urugo rwa Kayumba Nyaswa, nawe ari mu bitabiriye iyo nama. ubu arashakishawa n'Ubutabera bw'u Rwanda kubera ibyaha by'iterabwoba yakoze akiri muri RNC.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ihuriro-ry-abarwanya-ubutegetsi-bw-u-rwanda-batuye-amarika-na-canada-rihatse

  • Inkuru y’inshamugongo: Umuryango w’abantu 7 harimo n’umugore wari utwite bahiriye mu nzu barakongoka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo: Umuryango w'abantu 7 harimo n'umugore wari utwite bahiriye mu nzu barakongoka

    Iyi mpanuka yabereye mu gace kitwa Himbi mu mujyi wa Goma, muri kiriya Gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Polisi yo muri aka gace yavuze ko abapfuye ari umugore wari utwite n'umugabo we, abana babo batatu ndetse n'umukozi wabo, icyakora kugeza n'ubu ntiharamenyekana icyateye iyo nkongi ndetse iperereza ryatangiye gukorwa kugira ngo kimenyekane.

    Hari amakuru avuga ko uyu muryango waba watwitswe n'abagizi ba nabi dore ko inkongi yadutse mu masaha ya saa sita z'ijoro rishyira ku wa Mbere.

    Ku mbuga nkoranyambaga abatari bake bashenguwe n'amashusho yakwirakwijwe agaragaza inzu yahindutse umuyonga, banenga abashinzwe ubutabazi batatabariye ku gihe.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yinshamugongo-umuryango-wabantu-7-harimo-numugore-wari-utwite-bahiriye-mu-nzu-barakongoka/

  • Inkuru nziza muri Rayon Sports: Ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga ko yamaze kwibikaho rutahizamu ubafatiye runini kugeza muri 2025 mu gihe yifunzwaga n’amakipe y’i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yaciye amarenga ko ishobora kuba yamaze gusinyisha rutahizamu uyifatiye runini wifuzwaga n'amakipe akomeye i Burayi.

    Rutahizamu wa Rayon Sports Joackiam Ojera ukomoka muri Uganda, amahirwe menshi ni uko azakomeza gukinira iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru kugeza mu mwaka wa 2025.

    Impamvu nyamukuru uyu mukinnyi ashobora kuguma muri Rayon Sports, ni uko yari amaze icyumweru ari i wabo muri Uganda, gusa akaba yagarutse mu Rwanda kandi yamaze no kwaka ubupapuro rw'inzira rwanditsiho ko agomba kuba mu Rwanda kugeza mu myaka 2 iri imbere.

    Nk'uko bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports babitangarije RBA, Ojera yongeresheje igihe azamara mu Rwanda, gusa banze kubivuga uko biri, ariko niba azamara imyaka 2 mu Rwanda, bivuze ko azayimara muri Murera.

    Uyu musore Ojera yaje muri Rayon Sports avuye muri URA FC nk'intizanyo, gusa kubera ukuntu yitwaye neza muri Murera bituma atangira kwifuzwa n'amakipe akomeye muri Africa ndetse n'i Burayi.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-nziza-muri-rayon-sports-ikipe-ya-rayon-sports-yaciye-amarenga-ko-yamaze-kwibikaho-rutahizamu-ubafatiye-runini-kugeza-muri-2025-mu-gihe-yifunzwaga-namakipe-yi-burayi/

  • Breaking News: Amasaha y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’amahoro yahindutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryamaze gushyira hanze amasaha mashya y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'amahoro.

    Umukino w'umyanya wa 3 mu gikombe cy'amahoro uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports, wakuwe ku isaha ya saa 15:00 ushyirwa saa 12:00.

    Umukino wa nyuma uzahuza Rayon Sports na APR FC wo wakuwe saa 18h:00 ushyirwa saa 15h:00.

     

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-amasaha-yimikino-ya-nyuma-yigikombe-cyamahoro-yahindutse/

  • Amarira menshi n’agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma umuhungu wa Mama Nick – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Kigali, Nyamirambo murugo kwa Mukakamanzi Beatha wamamaye muri filime nyarwanda mu mazina ya Mama Nick habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma umuhungu we.

    Uyu muhango waranzwe n'amarira menshi witabiriwe n'inshuti ndetse n'abo mu muryango we.

    Uyu nyakwigendera witwa Uwitonze Fabrice yatabarutse kuwa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, azize irwara y'umutima.

    Source : https://yegob.rw/amarira-menshi-nagahinda-mu-muhango-wo-gusezera-umuhungu-wa-mama-nick/