Umukobwa w'ikizungerezi yasohowe mu birori amaguru adakora hasi nyuma y'amahano yari amaze gukora(AMAFOTO)
Umunyamideli wo muri Ukraine akaba n'utoza imyitozo ngororangingo yakuwe ku itapi itukura nyuma yo guserukana ikanzu ifite amabara y'ibendera ry'igihugu cye akimenaho ibisa n'amaraso ari imbere ya camera.
Uyu mukobwa witwa Ilona Chernobai yahise akurwa muri ibi birori igitaraganya n'abashinzwe umutekano nyuma y'uko iki gikorwa yari akoze cyafashwe nko gukora imyigaragambyo.
Nk'uko bigaragara mu mashusho Ilona Chernobai yinjiye muri ibi birori bya Festival de Cannes nk'umunyamideli usanzwe ariko yari yitwaje ishashi irimo amatembabuzi asa n'amaraso.
Ubwo yari ageze ku itapi itukura yakoze mu isutiye ye akuramo ayo mashashi abiri atangira kwimenaho ibyari birimo bisa n'amaraso umubiri wose.
Nyuma yo kubona ibikozwe n'uyu mukobwa abashinzwe umutekano bahise bamukura muri iyi nzira inyuraho ibyamamare bamusohora hanze.
Ni ubushakashatsi bwagaragajwe n'ibigo bitandukanye byandika ibitabo byifashishwa mu masomo ya buri munsi, yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Ese wakwibaza ngo ubirezi ni izihe ngaruka mbi bugira kuri sosiyete, biragoye kubyiyumvisha, ariko numara gusoma ndetse no kureba videwo iri hasi uribusobanukirwe neza.
Ikitonderwa : iyi nkuru ishingiye ku byanditse mu bitabo bya leta byifashishwa mu kwiga Economics mu mashuri y'isumbuye.
English and KinyarwandaÂ
• Education may cause balance of payment problem because the educated tend to copy and buy expensive things from abroad (bituma igihugu kigura ibintu byinshi gikuye mu mahanga kurenza ibyo kijya gucuruza yo)..
Â
• It may cause unemployment especially theoretical education which produces job seekers than job creators. (bituma habaho umubare munini w'abashomeri kubera ko uburezi burema abakozi bajya gushaka akazi kurenza uko burema abatanga akazi, ibyo bigatuma abashaka akazi baba benshi kurusha akazi ahari).
Â
• Education causes rural urban migration as the educated seek better opportunities in the urban centres. Excess migrations lead to open urban unemployment.(uburezi butumwa habaho kwimuka cyane kw'abaturage birundira mu mujyi kubera gushaka ahari uburezi ufite ireme).
Â
• There is social discrimination among the educated and the uneducated as the educated see themselves as superior.(uburezi butuma habaho ivangura ryo muri rubanda, kuko akenshi usanga abantu bize bironda kuko baba biyumva mo ko barenze bigatuma baha akato babandi batize).
• Education accelerates income inequality since the educated will acquire better paying jobs than the uneducated. (Uburezi butuma habaho icyuho kinini cyubusumba bwibyo rubanda binjiza, umuntu wize yinjiza menshi kurenza utarigize yiga, ibyo ari nabyo bitera ubusumbane mu iterambere ry'igihugu cyangwa se icyo twakwita Dualism ).
• It may lead to brain drain in search for employment opportunities abroad after failing to get employment home.(uburezi butuma habaho kwimukaba ubumenyi, rimwe na rimwe hari ubwo usanga umuntu yarize ariko akabura akazi iwabo, bigatuma ajya kugashaka mu bindi bihugu. Hari ubwo usanga agezeyo agahurirayo n'ibibazo bigashyira umutwaro ku gihugu).
Muri iyi videwo ibi byose turabisobanura neza kuburyo ntamatsiko usigarana . Kurikira ikiganiro witonze.
Imirenge itatu muri 12 igize akarere ka Kamonyi ariyo; Runda, Rugalika na Gacurabwenge ibarwa nk'igize umujyi w'Akarere. Kuva mu 2019, irimo gahunda y'itegurwa rya Site z'imiturire. Amafaranga ibihumbi 250 asabwa umuturage ku kibanza ahatunganywa Site yagiye avugisha benshi, bamwe bakikoma ba Rwiyemezamirimo babasaba ibirenze ibiri mu masezerano. Mu basabwa kwishyura ibihumbi 250, abagera kuri 17% kumanura nibo bamaze kwishyura gusa.
Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Niyongira Uzziel mu kiganiro na intyoza.com avuga ko hari bimwe mu byo abaturage babarizwa muri izi Site bashyira kuri ba Rwiyemezamirimo kandi ntaho bahuriye nabyo. Avuga kandi ko n'imirimo imaze gukorwa itarishyurwa ku kigeri gishimishije kuko ahagomba kuva ubwishyu bibaze gukorwa ku kigero cya 17% .
Visi Meya Niyongira Uzziel, aha yari imbere y'ibiro by'Umurenge wa Runda.
Visi Meya Niyongira, avuga ko gahunda cyangwa icyemezo cyo gushyiraho ubu buryo bw'imiturire( Site) byakozwe n'ubuyobozi bw'akarere nyuma yo kubona ko hari benshi mu baturage bava Kigali n'ahandi baza gutura Kamonyi, by'umwihariko mu Mirenge ya Runda, Rugalika na Gacurabwenge handi aho batura hadatunganijwe.
Ahamya ko ubuyobozi butari kubuza abantu gutura, ariko kandi mu rwego rwo kwirinda akajagari n'imiturire idakwiye, bahisemo guca imihanda muri ibi bice byari kuzagorana, bashyiraho uburyo buri muturage agira uruhare mu gutunganya Site zaganwe, aho kandi avuga ko ibyo byanazamuye agaciro k'ubutaka ahatunganyijwe.
Ni iki wamenya ku mafaranga ibihumbi 250 yagiye avugisha benshi amangambure?
Aya mafaranga asabwa buri muturage ku kibanza kimwe( ahatunganijwe), agabanijemo ibice byinshi, aho bimwe bireba Rwiyemezamirimo, hakaba ibindi bireba ubuyobozi bw'Akarere haba none cyangwa se mu gihe runaka bazaba bashaka abandi bakora ibikorwa bitareba ba Rwiyemezamirimo barimo gutunganya aya masite none.
Imihanda yagutse mu masite yagenewe imiturire.
Muri ibyo bikorwa bikubiye mu mafaranga ibihumbi 250 atangwa harimo; Gukora Igishushanyo mbonera, Gutanga ibyangombwa bishyashya, Gushyiraho Borune za buri kibanza ndetse no guhanga umuhanda kuko ntayari ihari. Icyo kuzana amazi meza, amapoto n'ibindi bikorwa remezo mu rwego rwo kunoza imiturire si ibya none.
Mu bireba cyane ba Rwiyemezamirimo mu cyiciro cya mbere cy'itunganywa ry'aya ma Site nkuko Visi Meya Uzziel abisobanura harimo; Guca ibibanza, Guhanga imihanda, ugakorwa ku buryo buri kibanza kiba gifite uko gikora ku muhanda. Inzira z'amazi( Ruhurura) ntabwo bireba ba Rwiyemezamirimo uyu munsi kuko bitari mu masezerano bafitanye n'Akarere.
VIsi Meya Uzziel, avuga ko aya mafaranga yakwa umuturage ahatunganijwe ikibanza, ayatanga ari uko agiye kugira icyo akora ku kibanza kuko hari benshi bafite ibibanza bataragira icyo bakora bityo no kwishyura bakaba batarabikora.
Muri Site z'imiturire uko ari 18 muri iyi mirenge itatu, abantu bamaze gutanga aya mafaranga kuva iyi gahunda itangiye, cy'imyaka ishize iyi gahunda itangijwe ntabwo bararenga igipimo cya 17%. Busobanuye ko na ba Rwiyemezamirimo bakoresha amafaranga yabo bwite, bategereje kwishyurwa ahamaze gutunganywa mu gihe abaguze ibibanza bazaba batangiye kubikoresha.
Visi Meya Uzziel avuga ko mu guhanga izi Site z'imiturire ubutaka bwagize agaciro gasumbye aka mbere, abantu bakabona aho batura kandi neza, igisigaye kikaba guhuza ibikorwa byagenwe mu gihe ibisabwa byose byaba bimaze gutangwa na buri wese bireba( amafaranga ibihumbi 250). Avuga kandi ko ibijyanye n'inzira z'amazi nabyo bitekerezwaho kandi ko uko ubushobozi buzaboneka nabyo bizakorwa.
Uburebure bw'imihanda imaze gutunganywa burasaga ibirometero 75, mu gihe kuri izi Site 18 abagera kuri 17% ku manura aribo gusa bamaze kwishyura ibyo basabwa. Ibyo Visi Meya Uzziel, avuga ko kutishyura byashyize ba Rwiyemezamirimo mu myenda ya za Banki, bakaba bakoresha amafaranga yabo bwite muri ibi bikorwa.
Bamwe muri ba Rwiyemezamirimo baganiriye na intyoza.com, bahamya ko iyi mikorere yashyize abatari bake mu gihombo kuko benshi bakoresha amafaranga ya Banki bakarwana no kwishyura nyamara bo byinshi mu byo basabwaga barabikoze.
Hari aho ba Rwiyemezamirimo barwana no gushaka uko baca inzira zoroheje zitwara amazi.
Bavuga kandi ko kenshi kutamenya amakuru kwa bamwe basa n'ababikoma bumva ko ibyo batakoze aribo babibazwa, cyane nka za Ruhurura zitwara amazi n'ibindi bitari mu masezerano. Ikindi kuri ibi, bavuga ko mbere byari byoroshye kwishyuza umuturage ku kibanza, ariko kuva hari ububasha bumwe mu igura n'igurisha bwashyizwe kwa ba Noteri bigenga, ibintu bisa n'aho byagoranye kuko mbere bikiri ku Murenge, bikorwa n'Abakozi ba Leta byari byoroshye guhita babibona, none biragoye kuko uguze cyangwa ugurishije haba ubwo ntawe uhita abimenya uretse wenda igihe batangiye kubaka ahatunganijwe.
Dore uko Amafaranga ibihumbi 250 yo gutunganya Site akoreshwa;
Mu buryo bugaragara, muri aya mafaranga uko ateye imirwi mu byo agomba gukora, usanga ko hari ibisaba ko abarebwa no kuyatanga babikora kuko mu gihe batakwitabira kuyatanga mu buryo bukwiye, hari ibitabasha kuzakorwa kuko n'ibyambere ubwabyo bitarakorwa ngo birangire kandi aribyo shingiro ry'ibigomba gukurikira. Aha ni naho usanga abapatanye mu gice gisa nk'ikibanziriza ibindi gutunganya izi Site z'imiturire bakigowe no gutunganya ibyo basabwa mu mafaranga yabo bwite cyangwa se amadeni ya Banki kuko ahakavuye ubushobozi busubiza ibibazo bimwe na bimwe, abasabwa kwishyura benshi ntabyo barakora. Bimaze gusa gukorwa ku kigero cya 17%.
Mu Rwanda hari kubera imikino ya nyuma nyafurika muri Basketball. Nyi ni imikino yatangiye gukinwa taliki 20 Gicurasi 2023 ikaba iri kubera muri BK Arena.Â
Uyu munsi ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya 1/2. Saa kumi n’imwe zuzuye ni bwo hari hategerejwe umukino wa Petro De Luanda yo muri Angola na AS Dounaes yo muri Senegal.
Petro De Luanda yageze muri iki cyiciro nyuma yo gusezerera Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Côte d'Ivoire iyitsinze amanota 88-84 naho AS Dounaes yo yari yatsinze Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique amanota 93-73 muri 1/4.
Uyu ni umukino watangiranye imbaraga zidasanzwe dore ko nibura mu munota wa mbere buri kipe yari yamaze kubona amanota 3.Â
Amakipe yombi yakomeje gukubana ku buryo bukomeye ntawushaka kurekura maze agace ka mbere karangira AS Dounaes iyoboye n’amanota 20-19 ya Petro De Luanda.Â
Mu gace ka kabiri guhangana byakomeje, gusa AS Dounaes ikerekana itandukaniro cyane kuko hari n’aho yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 babifashijwemo na Khaman Maluach watsindaga amanota menshi. Igice cya mbere cyarangiye AS Dounaes ikomeje kuyobora n’amanota 49-45 ya Petro De Luanda.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri n’ubundi amakipe yombi yakomeje gukina yegeranye cyane adashaka gusiganwa. Marcus Christopher Crawford yakomeje kwigaragaza atsinda amanota menshi bituma ikipe ye ya AS Dounaes irangiza agace kagatatu ikiyoboye n’amanota 69-63.Â
Agace kagatatu ari nako ka nyuma AS Dounaes yinjiye mu kibuga yariye amavubi ishaka gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi, mu minota 3 gusa yari yamaze kurusha Petro De Luanda amanota agera kuri 14.Â
Uko umukino waganaga ku musozo warushijeho kuryoha ari nako umukinnyi nka Jean Jaques Boissy wa AS Dounaes yigarurira abafana bari bari muri BK Arena bitewe n’ukuntu yari ari gutsinda amanota 3 inshuro nyinshi.
Umukino warangiye AS Dounaes itsinze amanota 92-86 ya Petro De Luanda ihita inakatisha y’umukino wa nyuma aho izahura n’iri bukomeze hagati ya Stade Malien yo muri Mali na Al Ahly yo mu Misiri ziri bukine saa mbili n’igice n’ubundi uyu munsi.Â
AS Dounaes yo muri Senegal itahabwaga amahirwe cyane niyo yageze ku mukino wa nyuma
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yifatanyije n'umugore we kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri bamaze babana nk’umugabo n’umugore. Meddy ati:' Mu myaka ibiri ishize nashakanye n'inshuti yanjye magara. Ndagukunda Mimi'.
Aya magambo ya Meddy yakurikijwe ibitekerezo bitandukanye by'abantu bakunda iyi 'Couple' barimo na Uwicyeza Pamella wa The Ben ndetse na Mimi ubwe wasubije umugabo we mu ijambo rimwe ati: 'Ndagukunda'.
N'ubwo Mimi yashyize hanze iyi foto y'umwana wabo kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru mu masaha 2, Meddy nta kintu yari yayivugaho, icyakora ntiyari no mu bamaze kuyireba.
Rwagizwe ubwiru nk'amabanga y'ubutasi! Urukundo rw'umunyamakuru Jean Luc n'umukobwa w'umubyinnyi rwagizwe ubwiru, rwatangiye kuba kimenyabose.
Jean Luc Imfurayacu ari mu rukundo n'inkumi yitwa Mucyo Mignonne Gabriella.
Mignonne asanzwe ari umubyinnyi ngenderwaho mu itorero ry'Igihugu Urukerereza, riserukira u Rwanda mu birori mpuzamahanga bitandukanye.
Urukundo rw'aba bombi rwibera mu bwiru kuko batari babitangaza.
Ku munsi w'abakundana muri uyu mwaka nibwo Jean Luc yashyize ifoto hanze ari kumwe n'uyu mukobwa gusa ntiyagaragaraga mu maso gusa abamuzi batwemereye ko ari Mignonne.
Kuri iyo foto Jean Luc yifurije uyu mukobwa umunsi mwiza w'abakundana ndetse aboneraho no kumwibutsa ko amukunda.
Amakuru twamenye ni ko aba bombi bamaze umwaka urenga mu rukundo.
Gusa nubwo bamaze umwaka urenga bakundana amakuru avuga ko Jean Luc yatangiye gutereta Gabriella nyuma gato y'umwaduko w'icyorezo cya Covid-19 cyibasiye isi mu mwaka wa 2020.
Inkuru y'urukundo rw'aba bombi imaze igihe yaragizwe ibanga ku buryo izwi n'imiryango n'inshuti za hafi zo nyine.
Zimwe mu nshuti za hafi z'abo bombi, zemeza ko urukundo rugeze kure dore ko bashobora no kurushinga mu minsi ya vuba aha.
Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023, mu Murenge wa Munyiginya, Akagari ka Kibazi, Umudugudu w'Akabuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Munyiginya MUKANTAMBARA Brigitte, yatangarije UMUSEKE ko urupfu ry'uyu musekirite rwamenyekanye mu gitondo.
Gitifu MUKANTAMBARA yavuze ko yarindishaga Banki inkoni bityo nta bundi bwirinzi.
Kwamamaza Akomeza ati 'Ni za sosiyete zirinda amabanki ariko nta mbunda yari afite. Yarindaga ari umwe. Bamuteraguye ibyuma.'
Uyu muyobozi akomeza avuga ko iperereza ryatangiye.
Ati 'Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z'umutekano zikimara kubimenya zahise ziza. Ubu bari gukurikirana ngo harebwe ababikoze ngo bafatwe.'
Nubwo uyu wari ushinzwe umutekano yishwe ariko Banki yo ntiyigeze yibwa. Gitifu yagiriye inama sosiyete zicunga umutekano kurindisha Banki intwaro.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro by'iBitaro bya Rwamagana.
Nyuma yuko FPR Inkotanyi ihagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ikabohora n'u Rwanda muri Nyakanga 1994, ambasade zose z'u Rwanda zari zikiri mu maboko y'abahagarariye Leta y'abicanyi ; niko byari bimeze na New York aho Ambasaderi Bizimana Jean Damascene wari uhagarariye u Rwanda mu kanama gashinzwe umutekano ku isi yibye umutungo wose n'inyandiko maze ambasade isigara yambaye ubusa. Iki cyari kimwe mu bibazo Leta yari iyobowe na FPR Inkotanyi yihutiye gukemura nubwo nta mikoro yari ifite.
Mu ruzinduko uwari Perezida Bizimungu yagiriye muri Leta zunze ubumwe z'Amerika m'Ukwakira 1994 yitabiriye Inteko rusange ya LONI yari aherekejwe nuwari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga icyo gihe ariwe Jean Marie Vianney Ndagijimana yitwaje amafaranga kugirango ambasade yongere isubukure ibikorwa byayo.
Ambasade y'u Rwanda yirukanwe mu kanama k'Umuryango w'Abibumbye hagati mu kwezi kwa Kamena 1994 nuko abari abakozi b'Ambasade babona umwanya wo kwiba amafaranga yose n'inyandiko z'ibanga. Mu mezi atanu yari amaze, Ambasaderi Jean Damascene Bizimana yibye n'ibikoresho bishyashya abijyana aho yari acumbitse. Inzego z'umutekano z'Amerika zaramenyeshejwe igihe ambasaderi mushya yari yoherejwe muri icyo gihugu maze igisubizo kiza kivuga ko gushaka Bizimana ari nko gushakira urushinge mu byatsi kuko yihishahisha.
Ibyo byose Leta y'ubumwe yari iyobowe na FPR Inkotanyi yari ibizi kuko ambasade hafi ya zose z'u Rwanda niko byari bimeze. Ababikurikiraniraga hafi icyo gihe harimo na JMV Ndagijimana wari Ministiri w'ububanyi n'amahanga kandi Jenoside ikimara guhagarikwa ntabwo uburyo bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga byashobokaga.
Mu ruzinduko Perezida Bizimungu yagiriye muri Amerika m'Ukwakira 1994, Leta y'u Rwanda mu bushobozi bwayo buke yitwaje amadorali ibihumbi 187 kugirango amasade y'u Rwanda ibone uko ikora. Ayo mafaranga yatwawe na JMV Ndagijimana wari mu itsinda ryari riherekeje Perezida wa Repubulika.
Bakigera muri Amerika, ambasade yahise ibwirwako amafaranga yoherejwe maze Ndagijimana abwira uwari Ambasaderi icyo gihe Manzi Bakuramutsa ko amafaranga yabikijwe kuri Hotel kugirangi agire umutekano.
Ku munsi wakurikiyeho Perezida yabajije Ambasaderi Bakuramutsa niba yakiriye amafaranga igisubizo kiba oya. Ku munsi wa gatatu, Perezida yohereje abantu batatu kujya gufata ayo mafaranga ngo bayashyikirize ambasade barimo Dr Charles Murigande na Joseph Mutaboba. Umujura Ndagijimana yababwiye ko bazahurira kuri ambasade ku munsi ukurikiyeho ku isaha ya saa tanu akaba amafaranga.
Kuri uwo munsi Ambasaderi Manzi Bakuramutsa yarazindutse agiye gufata amafaranga ategereza saa tanu araheba birinda bigera saa sita. Bigeze saa saba bahamagaye kuri Hotel yari imucumbikiye mazi babwirwako Ndagijimana yasezeye muri Hotel.
Babanje gukeka ko yahinduye Hotel cyangwa yagiye gusura inshuti ariko bigeze mu masaha ya nimugoroba bahitamo kubibwira inzego z'umutekano. Ambasaderi Bakuramutsa yabanje guhamagara abari bashinzw umutekano wa Perezida Bizimungu bababwira ko hari umuntu wabuze kandi afite amafaranga menshi. Izo nzego z 'umutekao zabahuje na Polisi zaje gukora iperereza riza kubwira Amasaderi Bakuramutsa ko Ndagijimana yageze mu gihugu cy'Ubufaransa. Inkuru yabaye kimomo maze ibinyamakuru bikomeye muri Amerika byandika iyo nkuru harimo na New York Times.
Nyuma yuko inkuru isohotse uwari ukuriye umuryango utegamiye kuri Leta AmeriCare yaje kwegera ambasade y'u Rwanda ibabwira ko yaba ibagurije amafaranga yatwawe na Ndagijimana akazishyurwa mu gihe cy'amezi atandatu. Nyuma y'amezi atandatu ayo mafaranga yarishyuwe maze bose batangarira ubunyangamugayo bwa Leta y'u Rwanda.
Ubwo CARE yagurizaga Ambasade amafranga, yatumiye itangazamakuru maze u Rwanda ruri kurangiza umwenda narwo rutumiza itangazamakuru. Mu gutumira itangazamakuru AmeriCare yahaye ambasade icyapa kimeze nka Cheque handitseho ngo “ From AmeriCares to the people of Rwanda' maze u Rwanda rumaze kwishyura narwo rukora cheque yanditseho ngo “ From People of Rwanda to the AmeriCares “
Ni iby'Agaciro ku gihugu nk'u Rwanda cyari kimaze kuva mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Tugarutse kuri Ndagijimana wigize umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu yirirwa asebya u Rwanda igihugu yahemukiye ariko ntabwo yari aziko umutima w'u Rwanda ukomeye ubu umaze kugera kuri byinshi. Ikindi sinzi niba agifite ayo mafaranga dore ko asigaye yirirwa ashakishiriza ubuzima kuri YouTube asebya u Rwanda.