Blog

  • Mvukiyehe Juvenal yanze kuva ku izima #rwanda #RwOT

    Nubwo benshi bamaze kwemeza ko Kiyovu Sports yamaze gutakaza igikombe cya shampiyona, Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports LTD yasabye abakunzi b’iyi kipe kudacika intege bakaza kuyishyigikira ku mukino wa nyuma kuko byose bigishoboka.

    Ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Sunrise FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 29 ubanziriza uwa nyuma wa shampiyina ya 2022-23 yahise itakaza umwanya wa mbere wafashwe na APR FC banganya amanota 60 ariko ikayirusha ibitego izigamye.

    Benshi mu bakunzi ba Kiyovu Sports bahise biheba bavuga ko igikombe bagitaye kuko niyo batsinda Rutsiro ku mukino wa nyuma ntacyo bimaze kuko batizeye ko APR FC izatakaza kuri Gorilla FC.

    Gusa ibi siko perezida wa Kiyovu Sports LTD, Mvukiyehe Juvenal abibona, yasabye abakunzi b’iyi kuza kubashyigikira ku mukino usoza shampiyona kuko byose bigishoboka.

    Ati “Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana kuguma inyuma y’ikipe yabo kuko hari ibitararangira i Muhanga. Turasaba abafana kwitabira umukino ku Cyumweru kuko ikipe irabakeneye.”

    Kiyovu Sports izasoza shampiyona yakira Rutsiro FC ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2023 aho kugira ngo yegukane igikombe biyisaba gutsinda uyu mukino ariko APR FC ikaba itatsinze Gorilla FC.

    Juvenal atangaje ibi mu gihe atari mu Rwanda aho amakuru avuga ko ari i Bujumbura mu Burundi aho ari ibikorwa by’ubucuruzi yagiyemo.

    Mvukiyehe Juvenal yasabye abafana ba Kiyovu Sports kudacika intege kuko bitararangira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mvukiyehe-juvenal-yanze-kuva-ku-izima

  • Sudani: UN yamaganye Abajenerari bari gufata abore ku ngufu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Volker Turk yavuze ibi ababaye cyane kubera inzira karengane zikomeje kubabarira muri iyo ntambara yabuze gica.

    Yasabye Abdel Fattah al-Burhan na Mohamed Hamdan Dagalo bahanganiye ubutegetsi muri Sudani guhagarika byihuse ibyaha nk'ibyo we yise urukoza soni.

    Ni mu gihe hari agahenge gake cyane nako katurutse kukuba impande zihanganye zari zemeye gutanga agahenge kuri uyu wambere ariko nti byubahirizwe uko bikwiye.

    Abaturage mu mugi wa Khartoum babwiye BBC ko ibisasu bikomeje guterwa mu bice bitandukanye by'umugi.

    El Obeid umugi w'amajyaruguru ya Kordofan umuganga yabwiye iki gitangazamakuru abaturage bagera kuri 5 bamaze kwitaba Imana nyuma y'uko agahenge kumvikanyweho katubahirijwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/sudani-un-yamaganye-abajenerari-bari-gufata-abore-ku-ngufu

  • Umujyi wa Kigali n'abaturage batangiye kubakwa imihanda y'imigenderano #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali watangije ku mugaragaro gahunda uhuriyeho n'abaturage yiswe 'Tujyanemo' igamije guhuza imbaraga hubakwa imihanda y'imigenderano ya kaburimbo, aho abaturage batanga 30%, umujyi wa Kigali ugatanga 70%.

    Mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo, ahari kubakwa imihanda y'imigenderano ya kaburimbo ya 2km ihuza imidugudu itatu ya Karongi, Buranga na Rugero two mu kagari ka Kibagabaga.

    Iyi mihanda iri kubakwa iri muri gahunda ya tujyanemo aho abaturage bahuza imbaraga n'umujyi wa Kigali bakiyubakira imihanda. 

    Abaturage batuye muri iyi midugudu bakusanyije asaga miliyoni 200 kugirango bageze 30% basabwa ngo kuko bayitezeho guca isuri yibasiraga iyi mihanda n'amazu ya bamwe ndetse ikazanagabanya umuvundo w'ibinyabiziga uba mu muhanda kimironko-Kibagabaga.

    Umwe yagize ati 'Byagabanije ikibazo cy'isuri hafi nka 80%. Mbere byari bimeze nabi kuko yarazaga igatwara n'ingo z'abaturage hepfo, ariko ibyo byose byarahagaze.'

    Undi nawe ati 'Izatuma uriya muhanda uva kimironko ujya ku bitaro bya Kibagabaga traffic jam (umuvundo w'ibinyabiziga) igabanuka kuko imodoka zose niho zacaga, Uyu muhanda nurangira, zimwe zizajya zica hano izindi zice haruguru.'

    Ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda ya Tujyanemo, Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n'Ibikorwaremezo Mpabwanamaguru Merard, yavuze ko abaturage bose bo muri Kigali bagize ubwitange nk'ubwaba, imihanda iteganijwe kubakwa yakuzura vuba ikanafasha mu kurushaho kugira umujyi ucyeye, abasaba ko bazayibungabunga ubwo izaba yuzuye.

    Yagize ati 'Turashimira uruhare rwabo bari kugira mu kwiyubakira ibikorwaremezo, kandi mbasaba ko mu kubaka ibi bikorwaremezo ijisho ryabo ryahaba, bakabireba umunsi ku wundi, ndetse n'igihe bizaba birangiye hakazabaho ko n'ubundi ijisho ryabo rizakomeza kureba no kurwanya icyakwangiza ibikorwaremezo.'

    Abashinzwe gukusanya imisanzu muri iyi midugudu uko ari itatu bavuga ko nubwo hamaze kuboneka miliyoni 200 hakenewe izindi 25 kugira ngo uruhare basabwa rwa 30% rwuzure. Icyakora ngo nta mpungenge bafite kuko amaze gutangwa ari yo menshi kandi n'icyizere cyo kubona asigaye gihari.

    Aba kandi bavuga ko kugira ngo iyi gahunda igerweho, buri rugo rwasabwe gutanga miliyoni 1.5 mu ngo zisaga 200 zituye muri iyi midugudu uko ari itatu.

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Umujyi wa Kigali n'abaturage batangiye kubakwa imihanda y'imigenderano appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/24/umujyi-wa-kigali-nabaturage-batangiye-kubakwa-imihanda-yimigenderano/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-nabaturage-batangiye-kubakwa-imihanda-yimigenderano

  • “Undebye uhubutse wagira ngo mfite amafaranga” Kadaffi Pro yagaragaye mu ishusho nshya yitandukanya n’abatunze agatubutse (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukamezi wakamejeje Kadaffi Pro yagaragaye mu ishusho nshya maze yitandukanya n'abatunze agatubutse.

    Mu mafoto yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram umukamezi wakamejeje Kadaffi Pro yagaragaye ari mbere y'imodoka nziza ndetse yambaye neza cyane ku buryo wabonaga ko ntaho wamutandukanyiriza n'abatunze agatubutse gusa yahise anyomoza aya makuru.

    Mu magambo ye yagize ati:'Undebye uhubutse wagira ngo mfite amafaranga' akimara kwandika aya magambo bamwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram batangiye kugenda batanga ibitekerezo ku magambo ye.

    Amafoto ya Kadaffi Pro:

    Amwe mu magambo abantu bagiye bavuga:

    Source : https://yegob.rw/undebye-uhubutse-wagira-ngo-mfite-amafaranga-kadaffi-pro-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-yitandukanya-nabatunze-agatubutse-amafoto/

  • Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports adaciye ku ruhande yavuze uwamwirukanye muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, yavuze ko nubwo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yamwirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports atigeze abigiraho ikibazo gikomeye.

    Sadate yabivuze nyuma y'inkuru zacicikanaga kuri uyu wa Kabiri zivuga ko Munyangaju Aurore Mimosa yaguwe gitumo yakira ruswa, gusa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwabiteye utwatsi ndetse na we akaba yaje kugaragara muri LDK yitabiriye umukino NBA Academy na Espoir BBC.

    Ubwo yavugaga ku butumwa bwa Hakuzwumuremyi Joseph, umuyobozi w'ikinyamakuru Umuryango yashyize kuri Twitter bwagarukaga ku ifungwa rya Mimosa.

    Sadate nawe abinyujije kuri Twitter ye, yagize ati 'Ishyari mufitiye Aurore Mimosa rizabata igasi peee. Uziko iyo mu mubona muri iriya minisiteri muta inkonda. Muteye agahinda peee. Njyewe kuba yaranyirukanye ku buyobozi bwa Rayon Sports sinabigize ibintu birebire ariko mwe udushyari twabarenze(ashiraho e nyinshi) murakwiza impuha, yewe nzaba ndeba.'

     

    Source : https://yegob.rw/munyakazi-sadate-wayoboye-rayon-sports-adaciye-ku-ruhande-yavuze-uwamwirukanye-muri-murera/

  • Tshisekedi mu Bushinwa azibanda ku masezerano bafitanye RDC (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Félix Tshisekedi kuva none kuwa gatatu aragera i Beijing aho we n'itsinda rinini ry'abategetsi batangira uruzinduko rw'iminsi itanu, abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko impamvu nyamukuru imujyanye ari ayo masezerano.

    Biteganyijwe ko azahura na mugenzi we Xi Jinping kuwa gatanu, mu ruzinduko rwe kandi azasura imijyi Shenzhen, Shanghai na Hong-Kong, ndetse habeho ibiganiro bitandukanye ku bundi bufatanye hagati y'Ubushinwa na DR Congo.

    Ambasaderi Zhu Jing w'Ubushinwa i Kinshasa yatangaje ko 'yizeye ko uru ruzinduko ruzatanga umusaruro kandi rukazana imbaraga nshya mu bufatanye'.

    Gusa leta y'i Kinshasa iherutse kugaragaza ko itishimiye uburyo amasezerano yagiranye n'Ubushinwa mu myaka 15 ishize atungukira iki gihugu kandi ko 'Ubushinwa budakora ibyo bwemeye'.

    Mu itangazo ryo mu cyumweru gishize nyuma y'inama y'abaminisitiri, rivuga ko Tshisekedi yabwiye abagize guverinoma ko akanama kashinzwe kwiga aya masezerano katanze imyanzuro yako, izafasha mu biganiro n'Ubushinwa mu minsi iri imbere.

    Ibiro bya Perezida Tshisekedi bivuga ko agiye mu Bushinwa ku butumire bwa mugenzi we Xi Jinping, abasesenguzi bamwe bavuga ko Tshisekedi yifuza ko aya masezerano ahinduka ndetse ko ari yo mpamvu nyamukuru imujyanye.

    Ni amaseserano yiswe 'ay'ikinyejana', ikigo mpuzamahanga cy'imari ku isi (FMI/IMF) cyagerageje guhagarika mu 2009 kubera ideni rinini DRC isanzwe ifitiye ibigo by'imari byo mu Burengerazuba, ariko Kinshasa na Beijing biyahagararaho arakomeza, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Le Monde Diplomatique cyo mu Bufaransa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/tshisekedi-mu-bushinwa-azibanda-ku-masezerano-bafitanye-rdc-itungukiramo

  • Julius Malema utavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo yeruye ko (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro na BBC i Johannesburg, Julius Malema yashimangiye ko “Afurika y'Epfo ni inshuti y'Uburusiya”.

    Yavuze kandi ko aho ishyaka rya African National Congress (ANC) — riri ku butegetsi muri Afurika y'Epfo — rihagaze ho kutagira uruhande iki gihugu kibogamiraho, hajyanye (hareba) gusa n'intambara yo muri Ukraine.

    Malema, w'imyaka 42, yabwiye umunyamakuru wa BBC Stephen Sackur wo mu kiganiro HARDtalk, ati: “Nzajya [nzageza] aharenze ubucuti n'Uburusiya. Mu ntambara, nzajya ku ruhande rw'Uburusiya ndetse nzanabuha intwaro”.

    Ishyaka EFF rinashaka ko Afurika y'Epfo yikura mu rukiko mpuzamahanga mbanabyaha (ICC/CPI).

    ICC yatanze urupapuro rwo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ku byaha byo mu ntambara acyekwaho gukorera muri Ukraine.

    Ariko Malema yasezeranyije kubuza igerageza iryo ari ryo ryose ryo guta muri yombi Putin, ubwo mu kwezi gutaha azaba yitabiriye inama y'ibihugu byo mu itsinda ry'ubukungu rya BRICS, izabera i Cape Town.

    BRICS igizwe na Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n'Afurika y'Epfo.

    Malema avuze aya magambo nyuma y'ikibazo mu mubano wa diplomasi hagati y'Amerika n'Afurika y'Epfo.

    Muri uku kwezi kwa Gicurasi (5), ambasaderi w'Amerika muri Afurika y'Epfo yavuze ko mu kwezi kw'Ukuboza (12) mu 2022, intwaro n'amasasu byapakiwe mu bwato bw'Uburusiya bwari buparitse muri Afurika y'Epfo, bijyanwa mu Burusiya.

    Leta y'Afurika y'Epfo yahakanye ivuga ko itigeze yemeza (iha uruhushya) ijyanwa ry'intwaro mu Burusiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/julius-malema-utavuga-rumwe-n-ubutegetsi-muri-afurika-y-epfo-yeruye-ko

  • Itangazo:NIWEMUTONI Leonie yasabye guhindura amazina akitwa WILKES LEONIE (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIWEMUTONI Leonie yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko WILKES LEONIE NIWEMUTONI mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yashyingiranwe.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niwemutoni-leonie-yasabye-guhindura

  • Ubuhamya bw'uwakize nyuma y'imyaka irenga 10 atagira ubushake bwo gutera (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ahanini abataka icyo kibazo bavuga ko bagitewe n'impamvu zitandukanye z'ubuzima bagiye banyuramo, zirimo kwikinisha, gukoresha ibiyobyabwenge n'ibindi bishobora kwangiza ubwonko bw'umuntu mu buryo bw'imitekerereze.

    Kubera izo mpamvu zitandukanye, uwitwa Shangazi yafashe icyemezo cyo kwita ku bafite ibyo bibazo, nyuma yo kubona ko bikira mu gihe umuntu yafata imiti yagenewe ku bivura neza no gukurikiza inama Shangazi uyu akugira uko zakabaye.

    Bamwe mu bo yafashije bagakira icyo kibazo, batanga ubuhamya bw'uko bakize kandi bemera ko byagizwemo uruhare rusesuye ijana ku rindi na Shangazi wabavuye.

    Uwatanze ubuhamya utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara, yavuze ko nyuma yo gukurikira ibiganiro bitandukanye Shangazi atanga avuga ko afasha abantu batagira ubushake, n'abarangiza vuba ku kigero kitageza uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ku byishimo bya nyuma ,yaje ku mugana n'ubwo ngo ku ikubitiro Atari afite ikizere ko hari icyo bizamumarira cyane ko hari benshi bakora nka we ariko babeshya ababagana.

    Ku murongo wa telephone n'ubundi aho Shangazi anyuza inyigisho zifasha abameze uko bakamugana, uyu yagize ati'Byari amaburakindi kuko nari nariyakiriye, ariko ndavuga nti uwagerageza n'uyu nkareba, naje kumureba ampa umuti ambwira uko mbigenza ndabikora bukeye nahise muhamagara mbona byahindutse ubushake bwatangiye kuza'

    Yakomeje avuga ko yari amaze imyaka itatu atagira ubushake ahubwo akoresha imiti ubwongera izwi nka Viayagara, gusa kuva yafata imiti ya Shangazi yaramuvuye n'ubwo atabyizeraga, gusa ngo ubu arashima Imana yamumuyoboyeho.

    Shangazi akomeza avuga ko Atari uyu gusa yavuye, ahubwo amaze kuvura benshi kandi bose bamutangira ubuhamya

    Yemeza ko kubura ubushake ari ikibazo kiriho kandi kivurwa kigakira neza mu gihe waba wagiriwe Ubuntu ugahura na shangazi kuko we ngo afite umwihariko w'umuti abandi badafite, akashingira ibyo avuga ku buhamya ahabwa n'abo amaze kuwuvuza.

    Mu rwego rwo kugera kuri benshi kandi bagahabwa ubuvuzi bwizewe, Shangazi yahisemo gushyiraho umuyoboro wa Youtubewitwa MASENGE TV atangiraho ibitekerezo no kugira inama abantu benshi mu gihe gito, aho wayisura ugakurikirana ibiganiro bye ndetse bikaba byakorohera no kumugeraho imbona nk'ubone iciye kuri uwo muyoboro.

    Source : https://umuryango.rw/inkuru-zamamaza/article/ubuhamya-bw-uwakize-nyuma-y-imyaka-irenga-10-atagira-ubushake-bwo-gutera

  • Mbere yo kurekurwa abahamijwe uruhare muri jenoside bazajya babanza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubumwe n'inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y'ubumwe bw'Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya jenoside ko aya mahugurwa azajya afasha aba bantu kubana neza n'abo bazasanga hanze ya gereza.

    Uyu muyobozi yagize ati: “Abahamijwe ibyaha bya jenoside bakatiwe imyaka hagati ya 20 na 30 bari gufungurwa. […]Bakwiye gutegurwa, bakagororwa mbere yo gusubizwa muri sosiyete kubera ko igihugu cyahindutse byihuse mu myaka 30, kandi turi gushyira imbaraga mu bumwe n'ubwiyunge mu gihe turwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhakana.”

    Nk'uko The New Times ibivuga, Minisitiri Bizimana yakomeje ati: “Integanyanyigisho yihariye izafasha buri mwaka mu kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abahamijwe. Turi gukorana n'izindi nzego nka Minisiteri y'ubutabera, Minisitiri y'ubutegetsi bw'igihugu, Minisitiri y'umutekano w'imbere, imiryango idaharanira inyungu n'izindi mu kubaka iyi gahunda.”

    Biteganyijwe ko abahamijwe ibyaha bya jenoside bagera ku bihumbi 22 ari bo bazahugurirwa muri iyi gahunda. Minisitiri Bizimana aremeza ko bikwiye mu gihe bigaragara ko hari abakatiwe banze guhinduka, bagifite ingengabitekerezo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/mbere-yo-kurekurwa-abahamijwe-uruhare-muri-jenoside-bazajya-babanza-guhugurwa