Blog

  • Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe #rwanda #RwOT

    Fulgence Kayishema wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatawe muri yombi muri Afurika y'Epfo ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu  24 Gicurasi 2023.

    Kayishema yafatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n'abayobozi ba Afurika y'Epfo n'itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

    Brammertz yavuze ko ifatwa rya Kayishema rryemeza ko azagezwa imbere y'ubutabera.

    Ati 'Fulgence Kayishema yari amaze imyaka 20 yihisha. Ifatwa rye rishimangira ko azagezwa imbere y'ubutabera kubera ibyaha akekwaho. '

    Yakomeje agira ati 'Jenoside ni icyaha gikomeye kizwi n'ikiremwamuntu. Umuryango mpuzamahanga wiyemeje ko abayikoze bazakurikiranwa kandi bagahanwa. Iri fatwa ni icyemenyetso cyerekana ko imihigo twihaye idacogora kandi ko ubutabera buzatangwa, hatitawe ku gihe byatwara. '

    Umwaka wa 2022, nibwo Serge Brammertz, yatangaje ko ku rutonde rwa ba ruharwa bashakishwa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nimero ya mbere ari Fulgence Kayishema.

    Kayishema Fulgence wahoze ari Umugenzacyaha wa Komine Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye, ashinjwa ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    Kayishema ni we wafatanyije n'Umupadiri wayoboraga iyi Kiliziya y'i Nyange, ayobora ingabo n'interahamwe mu gutera iyi Kiliziya ziyijugunyaho za gerenade ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi bari bahahungiye. Yari yarahunze kuva muri 2001.

    Mu myaka yashize, umushinjacyaha wa IRMCT yinubiraga ko Leta ya Afurika y'Epfo itagaragaza ubufatanye ndetse hakaba haraburijwemo ibikorwa byo gufata kayishema inshuro nyinshi.

    Gusa kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, Brammertz yashimiye guverinoma ya afurika y'epfo ku bufatanye yagaragaje muri iki gikorwa.

    The post Kayishema, wari nimero ya mbere mu bakekwaho uruhare muri Jenoside yafashwe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/kayishema-wari-nimero-ya-mbere-mu-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-wari-nimero-ya-mbere-mu-bakekwaho-uruhare-muri-jenoside-yafashwe

  • Nyagatare: Abahinzi bahangayikishijwe nuko bashobora kwibasirwa n'amapfa #rwanda #RwOT

    Hari abahinzi mu Karere ka Nyagatare, basaba leta kubafasha kuhira imyaka yabo kuko bitabaye ibyo bakwibasirwa n'amapfa.

    Hashize ibyumweru hafi bitatu nta mvura igwa muri aka karere, kandi ubusanzwe muri ibi bihe yagwaga igaca mu mpera z'ukwezi ka gatanu.

    Ni ikibazo ku bahinzi bo muri aka gace kubera ko nubundi batangiye guhinga batinze, kubera kubura kw'imvura.

    Ibice bimwe na bimwe imyaka yatangiye kwangirika, kuburyo nta gikozwe hari abashobora kurumbya burundu.

    Ati 'Imyaka yumye, imvura yabuze. Urumva rero nta kindi twakora nka twe abaturage, ni ugutegereza nyine uko bizagenda.'

    Undi ati 'Twari twarahinze ibigori umuntu atreganya nko kuzasarura, twarashoye amafumbire, none murabona ko ibigori byumye byashize.'

    Mugenzi we ati 'Ikibazo cy'inzara cyo kirahari gikomeye kandi muranakireba. Urabona ibigori byumye bitaranaheka, ibishyimbo byarapfuye byose birumye. Mbese ikibazo cy'inzara kirakomeye cyane inaha muri Karangazi.'

    Kugeza ubu iyo ugenda genda mu bice bitandukanye by'aka Karere ka Nyagatare, usanga ibigori byahinzwe nyuma ku butaka bw'imusozi izuba ryarabikubise birababuka.

    Hari abaturage bahinze mu bishanga ariko babuze ubushobozi bwo kuhira.

    Barasaba Leta ubushobozi bwo kuhira, kuko bitabye ibyo ubizima buzarushaho kuba bubi mu bihe biri imbere.

    Umwe ati 'Tujya twumva ko hari ahantu bajya babaha moteri zo kuhira natwe kubera ko dufite igishanga hano Karangazi, tubonye moteri  zagira icyo zitwongerera kugira ngo tubone umusaruro.'

    Mugenziw e ati 'Tubonye uko twuhira inzara yacika kuko nk'ubu igihe ryatangiye (Izuba) kuva bamwe baba baratangiye kuhira. Ariko mu cyumweru kiri imbere niyo zaboneka izo moteri bakuhira nta kintu amazi yaramira , byamaze kuma urabibona.'

    Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi nayo ibona ko ari ikibazo,nubwo yizera ko abahinzi batazaviramo aho burundu.

    Minisitiri muri iyi minisiteri Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko abahinzi bagomba kuhira imyaka yabo.

    Ati 'Minagri ntabwo duhagarika izuba. N'ubundi izuba ni igihe cyaryo ni ibintu bimenyerewe, wenda nuko twagize n'ibyago imvura ntigwire igihe, abantu bagahinga bacyererewe ariko ntabwo dufite impungenge nyinshi ko imyaka izapfa bitewe naho yari igezeariko naho itarera […]izuba iyo ryaje igishoboka cyose ni ukuvomerera aho bishoboka hose.   '

    Birasa naho minisiteri ntacyo yiteguye gufasha aba bahinzi mu gihe arimo ibasaba kwirwariza.

    Hari abahinzi bakomeye muri aka karere ka Nyagatare batangiye kuhira mu gihe abandi boroheje bihebye kubera kubura ubushobozi.

    Hari abatangiye gusubiza amaso inyuma ku mapfa yeteye mu mwaka wa 2003 naho imvura yarabuze , izuba rirava imyaka irarumba , abaturage barumirwa.

    Ntambara Garleon

    The post Nyagatare: Abahinzi bahangayikishijwe nuko bashobora kwibasirwa n'amapfa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/nyagatare-abahinzi-bahangayikishijwe-nuko-bashobora-kwibasirwa-namapfa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-abahinzi-bahangayikishijwe-nuko-bashobora-kwibasirwa-namapfa

  • Bamenya yagendeye mu kigare bituma atumizwaho na RIB (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Benimana Ramadhan yavuze agahinda yagize nyuma yo gushinjwa ko ari we watumaga Bahavu adahabwa imodoka ye yatsindiye muri RIMA, ibintu byatumye anatumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

    Tariki ya 1 Mata 2023 nibwo hatanzwe ibihembo muri RIMA 2023 (Rwanda International Movie Awards) aho igihembo cya ‘People’s Choice Awards’ cy’imodoka cyegukanywe Usanase Bahavu Jeannette wari wagize amajwi menshi.

    Gusa iyi modoka ntabwo yahise ayihabwa aho yahise yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rumufashe, nabwo byafashe igihe kinini kuko hari ibyo batumvikanagaho n’umuterankunga aho we yavugaga ko atayigendamo iriho ibirango by’iyo sosiyete ni mu gihe iyi sosiyete yavugaga ko ari yo masezerano bagiranye na RIMA.

    Byasabye ibiganiro byinshi ariko ku munota wa nyuma, Bahavu yemera gufata iyo modoka y’agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda iriho ibirango, yayishyikirijwe tariki ya 15 Gicurasi 2023.

    Ubwo ibi byose byabaga, hagiye hasohoka inkuru nyinshi aho bamwe bavugaga ko nayanga bari buze kuyiha Bamenya wari wabaye uwa kabiri mu majwi.

    Mu kiganiro Bamenya yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko abantu bamwitwayeho umwikomoko ko yari abyihishe, ibintu avuga ko atari byo cyane ko n’iyo modoka bavuga yarwaniraga, iyo agendamo iyikubye kabiri mu giciro.

    Ati 'Abantu banyitwayeho umwikomo bari bazi ko ndimo ndahatanira iriya modoka na nyuma y’amatora. Si byo. Imodoka yanjye iguze 2 z’iriya. Byarabaye byararangiye umuntu yatsindiye imodoka yarayitwaye, nagende yishimiye.'

    Uku kumwibasira byamuteye umutima mubi kuko ibyo yavugwagaho byari bitandukanye n’ukuri.

    Ati 'Nagize umutima mubi nyuma kubera ko hari abantu biyumvishaga ko imodoka kuba Bahavu atayihabwa mbiri inyuma, bakanabimbwira, njyewe ndi Ndoli? Ndi Jackson? Ndi Isimbi? Ndi RIMA?'

    Bamenya akomeza avuga ko atababajwe n’uko yatsinzwe ahubwo yababaye nyuma y’irushanwa bimye imodoka Bahavu wari wayitsindiye.

    Ati 'barayimwimye bavuga ko ari njye ubiri inyuma, ngo ninjye urimo kubwira The Cat ngo yibasire Bahavu kandi sindavugana na we kuva nabaho, nkibaza uwo muntu aranshakaho iki? Kandi nyuma na Fleury (umugabo wa Bahavu) yampaga urubuga rwabo rwa ABA ngo mbapositingire abantu bajye baza kurebaho filime, nkabikora ariko nyuma naje gutungurwa n’uko nabo bazi ko mbagambanira, Bahavu bishoboka ko na we ariko yari abizi.'

    Ngo byageze aho yitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha abazwa ibintu na we atazi, ahubwo ari akagambane na we yarimo akorerwa.

    Ati 'Byageze aho nitaba RIB, nyitaba atari ku bushake, RIB irampamagara ngo Bamenya ngwino, ndanga iminsi 2, barambwira ngo nukomeza kwanga turaza kukwifatira, babimbwira ndi hafi yo kuri RBA mpita nkatira ku biro bikuru byabo.'

    'Ngo nze ntange amakuru ku gihe. Nashinjwaga ko ndimo ndagumura abantu kugira ngo imodoka ntitangwe, birangire imodoka bayimpaye.'

    Yahimije ko ibyo bari barimo hari harimo ubugambanyi bwinshi, ngo na we yaragambaniwe ndetse hari n’uwamugambaniye arabimenya amufasha kugambanirwa.

    Icya mbere yahereyeho avuga ko yaba yaranagambaniwe ni uko n’urubuga rwatorerwagaho amatora akirangira bahise barukuraho ntibagaragaza n’uko bakurikiranye mu majwi.

    Bamenya yavuze ko yagize agahinda kubera kubeshyerwa

    Bahavu yaje guhabwa imodoka ye

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bamenya-yagendeye-mu-kigare-bituma-atumizwaho-na-rib-video

  • Hizihijwe umunsi w’igitabo, hahembwa abagarag… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki 24 Gicurasi niho isi yose yizihiza umunsi wahariwe igitabo, ni muri urwo rwego urugaga rw’abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) rwijihije uyu munsi rufatanije n’abanditsi b’ibitabo mu Rwanda aho bamwe muri bo bahawe ibihembo bya ‘Ubudasa Book Award’ kubera uruhare rwabo mu guteza imbere ubwanditsi.

    Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda giherereye i Remera mu mujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gikorwa biganjemo urubyiruko babonye umwanya wo guhura no kuganira n’abanditsi ndetse banasoma ibitabo binyuranye ari nako banishimira aho u Rwanda rugeze mu bwanditsi.

    Umwanditsi kabuhariwe Hategekimana Richard ukuriye urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, yafashe umwanya yibutsa urubyiruko ko rukwiye kumenyera gusoma ibitabo ndetse ko ahazaza h’ubwanditsi hari mu maboko yabo. 

    Yanaboneyeho gutangaza ku mugaragaro ko urugaga abereye umuyobozi rugiye kujya rutanga ibihembo bya ‘Ubudasa Book Award’ ku bantu bagaragaje ubudasa mu bwanditsi no kubushyigikira.

    Bwa mbere kandi ibi bihembo byahise bitangwa aho bamwe mu banditsi bahembwe ndetse n’ibinyamakuru byagize uruhare mu gukora inkuru zivuga ku bitabo n’iterambere ryabyo. 

    Mu banditsi bahembwe harimo rwiyemeza mirimo akaba n’umwanditsi Sina Gerard, Rugero David, Leatitia Mugabo, Karekezi Martine, Prof Malonga Pacifique, Hon. Rwagatare Joseph, kaminuza ya PIASS n’abandi.

    Mu cyiciro cy’itangazamakuru hahembwe ibinyamakuru 5 byateje imbere gusoma no kwandika ibitabo binyuze mu nkuru byakoze zigaruka ku bitabo n’iterambere rw’ubwanditsi mu Rwanda. Ibi binyamakuru byahembwe ni InyaRwanda.com, RBA, Igihe.com, Kigali Today na Life Radio.

    Epimac Twagirimana umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira agaciro k’abanyafurika (Panafrican Movement) ishami ryo mu Rwanda, niwe wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa. Mu ijambo rye yashimiye aho kwandika no gusoma ibitabo bimaze kugera ndetse anasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu gusoma no kwandika ibitabo bakabitangira bakiri bato.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Epimac Twagirimana yasobanuye impamvu Panafrican Movement n’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda bakunze gukorana cyane. Y

    agize ati: ”Twese duhuje intego, twifuzako abanyafurika bose baba bamwe, ibikorwa dukorana biharanira iterambere ry’Afurika kandi twese turashaka gukuraho umuco wa gikoroni bazanye uvuga ko ushaka guhisha abirabura abahisha mu bitabo. Twese turashaka ko abanyafurika biga kwandika no gusoma ibitabo”.

    Mu butumwa bwihariye Hategekimana Richard umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda, yageneye abanditsi yabasabye kwandika ku byiza by’u Rwanda, kwandika ku budasa  kwibyagezweho mu Rwanda nk’uko Perezida Paul Kagame akunda kubivuga nk’uko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu. 

    Yasoje asaba abantu badasoma ko bakwiye kwiga uyu muco. Yanasabye kandi abanditsi kudacika intege bagakomeza kwandikira u Rwanda ibitabo byiza birutaka.

    Abitabiriye umunsi w’igitabo bafashe ifoto y’urwibutso

    Umuyobozi w’urugaga rw’abandisti mu Rwanda, Hategekimana Richard

    Rwiyemezamirimo waje no mu mwuga wo kwandika ibitabo Sina Gerard, yahawe ‘Ubudasa Book Award’ 

    Umwanditsi Rugero David yahawe igihembo cy’Ubudasa Book Award

    Mutesi Gasana nawe ari mu bashimiwe uruhare rwe mu bwanditsi

    InyaRwanda yashimiwe uruhare rwayo mu guteza imbere ubwanditsi binyuze mu nkuru z’ibitabo 

    Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA nacyo cyashimiwe 

    Hakaswe umutsima hishimirwa umunsi w’igitabo ndetse n’imyaka 4 ishize urugaga rw’abanditsi mu Rwanda rubayeho

    Habayeho no gusangira muri ibi birori byo kwizihiza umunsi w’igitabo

    Bimwe mu bitabo byasomwe n’abitabiriye iki gikorwa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129744/hizihijwe-umunsi-wigitabo-hahembwa-abagaragaje-ubudasa-mu-bwanditsi-amafoto-129744.html

  • Ingabo za Leta ya Congo na MONUSCO biyemeje gushaka umuvuno mushya wo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ingabo za Leta ya Congo FADC na MONUSCO biyemeje gukora iyo bwabaga ngo bahashye imitwe y'inyeshyamba ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, ikomeje kubica bigacika muri aka gace.

    Ibi byabereye mu nama yahuje komite ishinzwe umutekano ya MONUSCO na FARDC kuri uyu wa 23 Gicurasi, bakemeza ko bagiye gufatanya bakarandura imitwe yitwaje intwaro nk'uko byagarutsweho n'umwe mu bayobozi ba MONUSCO, Mirhanda Filho ubwo yasuraga turiya duce.

    Nimugihe ingabo za Leta na MONESCO zarebeye hamwe uko zabungabunga umutekano wa baturage bakarwanya iriya mitwe yitwaje intwaro ikomeje gutwara ubuzima bw'abaturage n'ibyabo.

    Mu mitwe yatunzwe agatoki harimo ADF,umutwe w'iterabwoba ukomoka muri Uganda ukaba ukorera mu bursirazuba bwa Congo, muri Kivu y'amajyaruguru.

    Umuyobozi wa MONUSCO Mirhanda Filho, yasabye abaturage bo muri Ituri kwizera ibyo MONUSCO yiyemeje kandi ko bazabigeraho.

    Yagize ati 'Ndashaka guhumuriza abaturage bo muri Ituri nkabamenyesha ko twiyemeje kurinda umutekano wabo. Kuri ubu sinshobora kuvuga neza icyo tugiye gukora, Ariko ndashaka gusaba abaturage kutwizerako tugiye kubaha umutekano '.

    Kuri uyu munsi guverineri wungirije w'intara ya Ituri Jenerali Johnny Luboya yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bafatanyije na MONUSCO bagiye gutangira kurwanya imitwe yi twaje intwaro ikomeje kwica abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/ingabo-za-leta-ya-congo-na-monusco-biyemeje-gushaka-umuvuno-mushya-wo-guhashya

  • Urupfu rwe rwashenguye abarimo Joe Biden! Umunyabigwi muri muzika Tina (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya Rock and Roll wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What's Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.

    Abantu benshi bakunze muzika ye ku isi barimo gutangaza akababaro kabo, Perezida Joe Biden wa Amerika yavuze ko Turner — umukobwa wavutse mu rugo rw'umuhinzi muri leta ya Tennessee, 'yahinduye muzika ya Amerika iteka ryose'

    Ibindi byamamare nka Mariah Carey, Diana Ross, Sir Elton John cyangwa Sir Mick Jagger batangaje agahinda batewe n'urupfu rw'uwo bise 'icyamamare', 'ishuti' cyangwa 'uw'ikirenga'.

    Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by'amagara birimo canseri, gucika k'udutsi tw'ubwonko hamwe n'ikibazo cy'impyiko.

    Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n'uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.

    Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk'umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.

    Tina yaje guhimbwa 'Umwamikazi wa Rock n Roll', kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry'imbaraga ry'umwihariko.

    Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati:

    'Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z'abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by'ejo hazaza.

    Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.'
    Tina Turner yatwaye ibihembo umunani bya Grammy Awards ndetse ashyirwa muri Rock 'n' Roll Hall of Fame mu 2021 nk'umuririmbyi ku giti cye, mbere yari yarayishyizwemo mu 1991 nk'itsinda rye na Ike.

    Abaririmbyi yabereye urugero muri muzika bakiri bato barimo abaje kuba ibyamamare nka Beyoncé, Janet Jackson, Janelle Monae na Rihanna.

    ' Yarafite Ingufu karemano'

    Uwari ushinzwe ibikorwa bye mu gihe cy'imyaka 30, Roger Davies, mu itangazo yavuze ko 'Tina yari umwihariko n'urugero rw'ingufu karemano kubera imbaraga ze n'impano ye nini cyane'.

    Yagize ati: 'Kuva ku munsi wa mbere duhura mu 1980, yari yifitiye icyizere rwose mu gihe ari bacye bari bakimufitiye…Nzamukumbura cyane.'

    Abandi bantu batandukanye barimo icyamamare mu kumurika imideri Naomi Campbell, icyamamare muri basketball Magic Johnson, n'abaririmbyi nka Kelly Rowland, Ciara, Sir Mick Jagger, Sir Elton John bavuze ubuhangange bwa Turner n'agahinda batewe n'urupfu rwe.

    Tina Turner yari muntu ki?
    Yavukiye muri leta ya Tennessee muri Amerika mu rugo rw'abahinzi nyuma ajya kuba umuririmbyi ufasha muri band ya Ike wahise aba umugabo we yitwa The Kings of Rhythm.

    Vuba vuba yahise ajya mu b'imbere b'iyo band, ariko umugabo we yari amugeramiye kubera kumuhohotera.

    Uyu mugabo we niwe wahinduye izina rye ry'ababyeyi rya Anna Mae Bullock akamwita Tina Turner — icyemezo yafashe batacyumvikanyeho, urugero rw'uburyo yamugenzuraga.

    Mu gitabo cy'ibyo yaciyemo yanditse mu 2018 yise My Love Story, Tina yibuka ihungabana yaciyemo aho agereranya imibonano mpuzabitsina n'uyu wari umugabo we utakiriho no 'gufatwa ku ngufu'.

    Yaranditse ati: 'Yafataga izuru ryanjye nk'umufuka wo gukubita amakofe kenshi ku buryo nigeze kumva amaraso ashoka kugera mu ijosi ndimo kuririmba.'

    Nyuma yo guhunga Ike, Tina yagiye kubaka muzika ye bwite maze aba umwe mu bakomeye mu myaka ya za 80 na 90 kubera indirimbo ze zakunzwe cyane nka Let's Stay Together, Steamy Windows, Private Dancer, I Don't Wanna Fight na It Takes Two.

    Yabonye ibyishimo ku mugabo we wa kabiri, Umudage Erwin Bac w'umushoramari muri mizika batangiye gukundana mu myaka ya za 80 bagashyingiranwa mu 2013.

    Aba bombi biberaga mu Busuwisi kuva icyo gihe ndetse Turner yari yarafashe ubwenegihugu bw'iki gihugu. Mu 2017 Erwin yahaye Turner impyiko ye imwe nyuma y'uko bamusanganye ikibazo cyazo.

    Tina yahuye kandi n'ibyago ubwo yapfushaga umuhungu we mukuru Craif wiyahuye mu 2018. Se w'uyu muhungu ni Raymond Hill wahoze aririmbana na Turner muri band.

    Undi muhungu we, Ronnie, yabyaranye na Ike Turner, we yapfuye mu 2022. Afite abandi bahungu babiri yakiriye, Ike Jr na Michael, abahungu Ike yabyaye mbere ku bandi bagore.

    Mu kiganiro yagiranye na Magazine yitwa Marie Claire South Africa mu 2018, Turner yagize ati: 'Abantu bibaza ko ubuzima bwanjye bwabaye ubukomeye, ariko nyamara ni urugendo rwiza cyane. Uko usaza niko ugenda ubona ko atari uko byagenze.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urupfu-rwe-rwashenguye-abarimo-joe-biden-umunyabigwi-muri-muzika-tina-turner

  • Tina Turner ufatwa nk'umwamikazi wa 'Rock and Roll' yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi Tina Turner wari icyamamare muri muzika ya 'Rock and Roll' wakunzwe kubera indirimbo zizwi cyane nka The Best na What's Love Got to Do With It, yapfuye ku myaka 83.

    Mu myaka ya vuba aha, Tina Turner yagize ibibazo bitandukanye by'ubuzima birimo kanseri, gucika k'udutsi tw'ubwonko hamwe n'ikibazo cy'impyiko.

    Yatangiye kwamamara mu myaka ya 1960 ubwo yaririmbanaga n'uwari umugabo we Ike Turner mu ndirimbo nka Proud Mary, River Deep, na Mountain High.

    Mu 1978 yatandukanye na Ike kubera ihohoterwa yamukorereraga maze ajya gushaka iterambere rye nk'umunyamuziki wikorana mu myaka ya 1980.

    Tina yaje guhimbwa 'Umwamikazi wa Rock n Roll', kubera imbaraga ze kuri scène/stage, ijwi rikomeye kandi ry'imbaraga ry'umwihariko.

    Urupfu rwe rwatangajwe kuri page ye ya Instagram. Aho bagize bati: 'Muri muzika ye, yashimishije miliyoni z'abafana ku isi kandi aba ikitegererezo ku byamamare by'ejo hazaza. Uyu munsi dusezeye inshuti ikomeye idusigiye twese umurage ukomeye cyane; muzika ye.'

    Tina Turner yatwaye ibihembo umunani bya Grammy Awards ndetse ashyirwa muri Rock 'n' Roll Hall of Fame mu 2021 nk'umuririmbyi ku giti cye, mbere yari yarayishyizwemo mu 1991 nk'itsinda rye na Ike.

    Abaririmbyi yabereye urugero muri muzika bakiri bato barimo abaje kuba ibyamamare nka Beyoncé, Janet Jackson, Janelle Monae na Rihanna.

    The post Tina Turner ufatwa nk'umwamikazi wa 'Rock and Roll' yitabye Imana appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/tina-turner-ufatwa-nkumwamikazi-wa-rock-and-roll-yitabye-imana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tina-turner-ufatwa-nkumwamikazi-wa-rock-and-roll-yitabye-imana

  • Umutwe wa RDK wemeje ko uzongera kugaba ibindi bitero mu Burusiya #rwanda #RwOT

    Umukuru w'itsinda ryitwara gisirikare, Russian Volunteer Corps (RDK), rivuga ko ari ryo ryagabye igitero mu Burusiya cyambutse umupaka kivuye muri Ukraine, yasezeranyije ko hazabaho ibindi bitero nk'icyo.

    Denis Kapustin, uyobora itsinda Russian Volunteer Corps (RDK), yagize ati: 'Ntekereza ko muzongera kutubona kuri ruriya ruhande.'

    Uburusiya bwavuze ko bwasubije inyuma icyo gitero, bwica abo bwise abononnyi barenga 70.

    Minisitiri w'ingabo w'Uburusiya, Sergei Shoigu, yasezeranyije igisubizo yise  gikaze, ku gitero icyo ari cyo cyose cyabaho mu gihe kiri imbere.

    Umutwe wa RDK hamwe n'umutwe wa Liberty of Russia Legion (LSR), yavuze ko ari yo yagabye igitero cyo ku wa mbere mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka na Ukraine.

    Aganira n'abanyamakuru kuri uyu  wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, ari ku mupaka ku butaka bwa Ukraine, Kapustin, ufite izina ry'intambara rya White Rex, yavuze ko banyuzwe n'umusaruro w'igitero.

    Yavuze ko itsinda rye ryashoboye gufata intwaro zimwe, zirimo n'imodoka itwara abasirikare n'ibikoresho byabo, anavuga ko hari abo ryafashe bunyago (nk'imfungwa) mu bo barwanaga muri icyo gitero — mbere yuko iryo tsinda riva ku butaka bw'Uburusiya rihamaze amasaha 24.

    The post Umutwe wa RDK wemeje ko uzongera kugaba ibindi bitero mu Burusiya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/umutwe-wa-rdk-wemeje-ko-uzongera-kugaba-ibindi-bitero-mu-burusiya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umutwe-wa-rdk-wemeje-ko-uzongera-kugaba-ibindi-bitero-mu-burusiya

  • Amarangamutima y’umunyarwanda wasinyiye Genk (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umunyarwanda, Murenzi Aaron yishimiye kuba yasinye amasezerano ye ya mbere nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Genk mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

    Aaron w’imyaka 15 yasinyiye iyi kipe nyuma y’uko atandukanye na Anderlecht yagezemo muri 2015 ubwo yari afite imyaka 7 y’amavuko.

    Ku wa 23 Gicurasi 2023 nibwo Murenzi Aaron yasinyiye iyi kipe amasezerano y’imyaka 3, bikaba byarahuriranye n’isabukuru ye y’amavuko kuko ari bwo yujuje imyaka 15.

    Yavuze ko ari ibintu yishimiye kuba yasinye amasezerano ye ya mbere ya kinyamwuga, ashimira umuryango we wamuremyemo icyizere.

    Ati “nishimiye gutangaza ko nasinye amasezerano yanjye ya mbere nk’uwabigize umwuga muri Genk, byari ku isabukuru yanjye. Ndashimira umuryango wanjye n’umpagarariye ku bw’icyizere mwandemyemo.”

    Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, nubwo yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 15 y’u Bubiligi ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso kugira ngo bareba ko yazemera gukinira u Rwanda mu minsi iri imbere.

    Aaron Murenzi akaba avuka kuri se w’umunyarwanda witwa Murenzi Olivier. Aaron Murenzi kandi aheruka gusinyana amasezerano n’uruganda rwa Adidas.

    Agiye muri Genk asanzeyo undi mukinnyi w’umunyarwanda, Ndayishimiye Mike Tresor na we ukinira iyi kipe ndetse akaba aheruka gutorwa nk’umunyafurika mwiza ukina muri shampiyona y’u Bubiligi.

    Aaron Murenzi yasinyiye Genk amasezerano y’imyaka 3

    Umuryango we wari waje kumushyigikira

    Agent na we yari ahari

    Ndayishimiye Mike Tresor na we ukinira Genk yari yaje kumuha ikaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amarangamutima-y-umunyarwanda-wasinyiye-genk-amafoto

  • Ni we muto wuzukuruje mu Rwanda: Umubyeyi w’imyaka micye cyane ufite umwuzukuru yatangaje ubuzima bushariye abayemo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyeyi ukiri muto cyane mu myaka wo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero mu kagari ka Rugerero mu mudugudu wa Rukingo ku myaka ye 34 y'amavuko afite umwuzukuru gusa abayeho mu buzima bushariye.

    Sumwiza Gaudence w'imyaka 34 y'amavuko ubu yamaze kugira umwuzukuru nyuma y'uko mwana we w'imfura ufite imyaka 17 ubu yamaze kwibaruka gusa uyu mubyeyi avuga ko abayeho mu buzima bushariye dore ko ari kwita k'umukobwa we wamaze kwibaruka ndetse n'inzu bakodesha.

    Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ibi byose yabitewe n'uburyo atigize yitabwaho n'ababyeyi be akaba aribyo byatumye ibi byose bibaho kandi avuga ko afite abana batatu b'abakobwa ubu nta mugabo afite babana kuko bamaze gutandukana.

    Source : https://yegob.rw/ni-we-muto-wuzukuruje-mu-rwanda-umubyeyi-wimyaka-mike-cyane-ufite-umwuzukuru-yatangaje-ubuzima-bushariye-abayemo/