Blog

  • Abajura barapfuye barashize! Kigali abajura bafatiwe imyanzuro idasanzwe ubu kwiba ni nko kwicukurira imva – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mujyi wa kigali hagaragaye umugabo wazanye agashya ko gucuruza inkoni zo gukubita abajura, cyane cyane aba Nyamirambo, Kimironko na Remera kuko ngo ariho haba abajura benshi.

    Uyu mugabo yavuze ko inkoni yo gukubita umujura wibye telefone n'utundi tuntu duto akubitwa inkoni igura ibihumbi bibiri by'amanyarwanda(2000 frw).

    Naho uwibye Mashine (mudasobwa) n'ibindi bijya kunganya agaciro, akubitwa inkoni agurisha ibihumbi bitanu (5000frw).

    Uwatoboye inzu we akubitwa inkoni y'akamaramaza nini cyane agurisha ibihumbi (8000frw) akaba ari nayo nkoni nini irimo.

    Ariko izi nkoni, ibyo sibyo yazikoreye ahubwo asanzwe akora inkoni nziza akazigurisha ku bantu bisanzwe, cyane cyane ku basaza n'abacecuru.

     

    Source : https://yegob.rw/abajura-barapfuye-barashize-kigali-abajura-bafatiwe-imyanzuro-idasanzwe-ubu-kwiba-ni-nko-kwicukurira-imva/

  • Shakib imodoka azihinduranya nk’uhindura imyenda y’imbere: Ihere ijisho imodoka zitunzwe n’umusore watsindiye umutima w’umuherwekazi Zari The Bosslady – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Shakib uherutse gusezerana kubana akaramata n'umuherwekazi Zari Hassan, yerekanye imodoka agendamo aho asimburanya umunsi ku munsi.

    Uyu musore, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amashusho agaragaza imodoka zihenze ajyendamo aho yavuye muri imwe ajya mu yindi.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/shakib-imodoka-azihinduranya-nkuhindura-imyenda-yimbere-ihere-ijisho-imodoka-zitunzwe-numusore-watsindiye-umutima-wumuherwekazi-zari-the-bosslady-videwo/

  • Bizagorana guhitamo nyiracyo gusa bose ni beza : Irebere urutonde rw’abakinnyi batanu bahabwa amahirwe yo kwegukana Ballon D’or kurusha abandi ku Isi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igihembo cya Ballon D'or gitangwa buri mwaka kandi kigahabwa umukinnyi mwiza wahize abandi ku Isi mu mupira w'amaguru.

    Hari abakinnyi batanu bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iyi Ballon D'or kurusha abandi bose ku Isi barimo n'umukinnyi wayitwaye inshuro nyinshi kurusha abandi bose mu mateka y'Isi ari we Lionel Messi umaze kwibikaho iki gihembo inshuro zigera kuri zirindwi zose.

    Dore uko urutonde ruhagaze n'uko abakinnyi bagiye bakurikirana:

    1. Lionel Messi:

    Uyu niwe mukinnyi uhabwa amahirwe kurusha abandi bose yo kuba yakwegukana iki gihembo dore ko yatwaye igikombe cy'Isi afashije ikipe ye y'igihugu ya Argentina ku buryo bukomeye kandi yandikiyemo amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi kubera ko mu mateka ya ruhago ari we wenyine wabashije kwegukana ibikombe byose bikomeye.

    Lionel Messi amaze gutsinda ibitego bigera kuri 37 kandi amaze no gutanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 25 yose kandi birashoboka cyane ko yakwegukana na shampiyona y'igihugu y'u Bufaransa igikomeye kurusha ibindi n'uko yegukanye igikombe cy'Isi.

    2. Erling Braut Haaland:

    Uyu musore ukiri muto mu myaka ari guhabwa amahirwe cyane yo kuba yakwegukana iki gihembo ku nshuro ye yambere mu mateka bitewe n'ibintu bihambaye akomeje kugenda akora.

    Haaland yatwaye igikombe cya shampiyona y'igihugu y'Ubwongereza Premier League kandi amaze gutsinda ibitego bigera kuri 53 anatanga imipira 8 yavuyemo ibitego.

    3. Kylian Mbappe:

    Uyu ni umukinnyi uhambaye cyane benshi mu bakunzi ba ruhago badukunze gutinya kuvuga ko ari we mukinnyi ushobora kuzasimbura ibihangage bibiri ku Isi muri ruhago aribyo Christian Ronaldo ndetse na kizigenza Lionel Messi bitewe n'uburyo uyu mukinnyi adahwema kwereka abantu ko ashoboye.

    Mbappe yagejeje ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi kandi amaze gutsinda ibitego 52 anatanga imipira igera kuri 13 yose yavuyemo ibitego kandi aracyafite amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'igihugu y'u Bufaransa.

    4. Vinicius Junior:

    Uyu musore nawe afite impano idasanzwe mu gikina ruhago nk'uko yabigaragarije abakunzi b'umupira w'amaguru ku Isi.

    Uyu musore nawe ukiri muto mu myaka amaze gutsinda ibitego bigera kuri 24 yatanze imipira yavuyemo ibitego igera kuri 25 kandi amaze kwegukana igikombe cya Copa Del Rey n'igikombe cy'Isi cy'amakipe asanzwe hamwe na Uaefa Super Cup.

    5. Kevin De Bruyne:

    Uyu mugabo ari mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga abantu bose bareba ruhago bemeza ko ari mu bakinnyi beza Isi yatunze b'abahanga bakina hagati mu kibuga.

    Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego 10 kandi amaze gutanga imipira yavuyemo ibitego igera kuri 30 akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo ikipe ya Manchester City itware igikombe cya shampiyona ndetse ibashe no kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Uaefa Champions League.

    Source : https://yegob.rw/bizagorana-guhitamo-nyiracyo-gusa-bose-ni-beza-irebere-urutonde-rwabakinnyi-batanu-bahabwa-amahirwe-yo-kwegukana-ballon-dor-kurusha-abandi-ku-isi/

  • “Hari ibitarakorwa i Muhanga” Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal yahaye ubutumwa APR FC ndetse agira ubwo agenera abakunzi ba Kiyovu Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'umuryango wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yatanze ubutumwa ku bakunzi b'iyi kipe iherutse kubuzwa amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsindwa na Sunrise igitego 1-0.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Juvénal yagize ati 'Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turaba abafana kuguma inyuma y'ikipe yabo, kuko hari ibitarakorwa i Muhanga. Turasaba abafana kwitabira umukino wo ku cyumweru, kuko ikipe irabakeneye.'

    Kuvuga ko intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Ni ubutumwa Juvénal yahaye ikipe ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho ayibwira ko bazizera ko batwaye igikombe cya shampiyona ari uko batsinze Gorilla FC bazakina ku mukino wa nyuma wa shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/hari-ihitarakorwa-i-muhanga-perezida-wa-kiyovu-sports-mvukiyehe-juvenal-yahaye-ubutumwa-apr-fc-ndetse-agira-ubwo-agenera-abakunzi-ba-kiyovu-sports/

  • Dore amagambo y'agahebuzo wabwira umukunzi wawe akaba yaguha ibye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu rukundo habamo intekerezo nyinshi zitandukanye; hakaba n'ubwo umukunzi wawe akubwira ko uri mwiza ariko wowe ntubashe kubyibonaho. Nubona rero inshuti yawe yatangiye kwiheba biturutse ku miterere y'umubiri wayo uzamenye uko ubyitwaramo.

    Aya magambo ashobora kugufasha gutuma umukunzi wawe yakira uko ari kose.

    Nshuti mukundwa, maze igihe kitari kirekire mbona usa n'utanezezwa n'uko umubiri wawe uteye, gusa mubyukuri njye siniyumvisha impamvu yabyo kuko njye mbona ntawe muhanyije ubwiza. Ndagirango nkumenyeshe ibintu bikurikira.

    Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by'agahebuzo.

    Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.

    Gusa hari ikintu cy'ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n'agahiye. Uri mwiza imbere n'inyuma n'utabibona yaba yigiza nkana.

    Urukundo burya rurabagarirwa, urukundo kandi rurasigasirwa. Iyo rwitaweho ruraramba ntirusaza

    Mu rukundo habamo intekerezo nyinshi zitandukanye; hakaba n'ubwo umukunzi wawe akubwira ko uri mwiza ariko wowe ntubashe kubyibonaho. Nubona rero inshuti yawe yatangiye kwiheba biturutse ku miterere y'umubiri wayo uzamenye uko ubyitwaramo.

    Aya magambo ashobora kugufasha gutuma umukunzi wawe yakira uko ari kose.

    Nshuti mukundwa, maze igihe kitari kirekire mbona usa n'utanezezwa n'uko umubiri wawe uteye, gusa mubyukuri njye siniyumvisha impamvu yabyo kuko njye mbona ntawe muhanyije ubwiza. Ndagirango nkumenyeshe ibintu bikurikira.

    Kuva ku mutwe kugera ku musatsi uri mwiza, ni yo mpamvu mpora iteka numva nagumana nawe ubuziraherezo. Ntibinyorohera kuba iteka nakubwira buri kimwe ntekereza ariko muri njye iteka mba mpora ntekereza kandi nshimishwa no kwitwa umugabo wawe. Burya iyo ubona nita ku mubiri wanjye mba ngirango ndebe ko nasa nawe ariko kubishyikira ntibyanyorohera kuko uri mwiza by'agahebuzo.

    Ngukunda uko uri mukundwa, Nezezwa iteka no kukubona wiyitaho ngakunda guhora nitegereza ubwiza bwawe. Ibyo ni bimwe mu binyereka kandi bikampamiriza urwo unkunda bigatuma iteka mba umunyamahirwe wo kuguhora iruhande.

    Gusa hari ikintu cy'ingenzi nkumenyesha; ngukunda uko uri kose. Ni yo mpamvu nitwa umunyamahirwe kuva wanyemererako tuzahora iteka dusangira akabisi n'agahiye. Uri mwiza imbere n'inyuma n'utabibona yaba yigiza nkana.

    Urukundo burya rurabagarirwa, urukundo kandi rurasigasirwa. Iyo rwitaweho ruraramba ntirusaza

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-amagambo-y-agahebuzo-wabwira-umukunzi-wawe-akaba-yaguha-ibye-byose

  • RDC: Yasabye CPI kubakurikiranira Umutungo Kamere Wayo wibwa n'u Rwanda na (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uru rukiko rusanzwe ruri mw'iperereza ku burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo kuva mu 2004. Ntibizwi niba ubu busabe bushya buri butume iperereza ryagurwa.

    Ministri w'ubutabera muri Kongo, abinyujije mw'itangazo yavuze ko guverinema ya Kongo ihangayikishijwe cyane n'ibibazo abatuye mu duce tuvugwamo iki kibazo bakomeje kugira.

    Intego y'ubu busabe bushya bwatanzwe na Kongo ni ugukora iperereza no guhana umuntu uwo ari we wese waba waragize uruhare mu ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu hagati y'umwaka wa 2022 na 2023.

    Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize, umutwe w'inyeshyamba za M23 wagabye ibitero bundi bushya wigarurira imijyi n'ibyaro bimwe na bimwe mu ntara ya Kivu ya ruguru.

    Intambara yabaye muri aka gace yatumye abarenga miliyoni imwe bahunga.

    Kongo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ariko u Rwanda rurabihakana.

    Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha nta byinshi rwavuze kuri iki kibazo uretse kuba rusuzuma ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa karindwi 2002 mu ntara ya Ituri muri Kivu ya ruguru n'iy'epfo.

    Kugeza ubu uru rukiko rumaze guhamya ibyaha abakuru b'imitwe yitwara gisirikare muri kongo batatu. Umwe rwamuhamije ibyaha by'intambara abandi rubahamya ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu kubera uruhare bagize mu mahano yabereye mu burasirazuba bwa Kongo.

    Biteganyijwe ko Umushinjacyaha mukuru w'urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Karim Khan azasura umurwa mukuru wa Kongo Kinshasa n'intara zazahajwe n'imitwe y'inyeshyamba muri uku kwezi kuva italiki 28 kugeza 31 uku kwezi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/rdc-yasabye-cpi-kubakurikiranira-umutungo-kamere-wayo-wibwa-n-u-rwanda-na-m23

  • Nyina wa Costa Titch yavuze icyahitanye umuhungu we kitavuzwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umubyeyi w'umuhanzi Costa Titch uheruka kwitaba Imana yavuze ko amaze igihe ategereje ibisubizo by'ibizamini byafashwe ngo harebwe niba umwana we yaba yararozwe ariko ko amaso yaheze mu kirere.

    Uyu mubyeyi usigaye ukoresha urubuga rwa Instagram rw'uyu muhanzi wapfuye, yagaragaje ko bikekwa ko umuhungu we yaba yarapfuye ndetse ko bakoresheje ibizamini ngo barebe ko yaba yarishwe n'uburozi ariko kugeza n'ubu ibisubizo bitaraboneka.

    Uyu mubyeyi mu butumwa yanditse, yagaragaje ko afite ikibazo kuri laboratwari y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bijyanye n'ubuzima muri Afurika y'Epfo; agaragaza ko hashize amaze amezi ategereje kumenya niba umuhungu yarishwe n'uburozi.

    Ati 'Serivisi za laboratwari y'igihugu zishobora gufata amezi cyangwa imyaka kugira ngo zirangize ibizamini by'uburozi. Ibi bivuze ko ntari umubyeyi wenyine muri Afrika y'Epfo ugomba gutegereza ibisubizo.'

    'Binasobanura kandi ko niba hari umuntu waroze umuhungu wanjye, ashobora kwihunza ubwicanyi. Ndasaba ubufasha kugira ngo tubone ibisubizo kuko na polisi ntacyo ishobora gukora idafite ibisubizo by'ubuvuzi.''

    Ku wa 11 Werurwe nibwo Costa Titch yitabye Imana, nyuma yo kugwa ku rubyiniro mu gitaramo yaririmbagamo i Johanesburg.

    Amashusho yashyizwe hanze amugaragaza ari kuririmba yizihiwe, akikubita hasi. Mu gihe bamweguraga yakomeje kuririmba, nyuma y'amasegonda make noneho ahanuka ku rubyiniro.

    Nyuma y'iminota mike aguye, byaje kwemezwa ko yashizemo umwuka.

    Uyu musore yari yaratangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise 'Activate' ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

    Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo 'Nkalakatha Remix' yakoranye na Riky Rick na AKA uheruka kwitaba Imana. Yamenyekanye muri 'Big Flexa' yakoranye na C'buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu 'Amapiano'. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose.

    Hari kandi iyitwa 'Champuru Makhenzo' nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C'BUDA M, 'Nomakanjani', 'Monate C' yakoranye na AKA , 'Super Star' yahuriyemo na Diamond Platnumz n'izindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyina-wa-costa-titch-yavuze-icyahitanye-umuhungu-we-kitavuzwe

  • Diamond yahishuye ko yifuza kubyarana na Zari undi mwana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi muri Africa ndetse no hanze muri rusange ,Diamond Platnumuz wanabyaranye n'umuherwekazi wo muri Afurika y'Epfo Zarinah Hassan 'Zari The Boss Lady' abana babiri yatangaje ko yifuza kubyarana undi mwana n'uyu mugore bamaze igihe baratandukanye.

    Ibi Diamond yabigarutseho muri filime yitwa Young, Famous and African igice cya 2, yasohotse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.

    Young, Famous and African, ni filime igaragaza ubuzima bw'ibyamamare byo ku mugabane w'Afrurika.

    Iyi filime iri kuri Netflix, Diamond Platinumz agaragaramo arimo atereta ndetse agasomana byimbitse n'Umukobwa ukomoka muri Ghana witwa Fantana uyu akaba asanzwe ari n'umuhanzi.

    Muri iki gice cya Kabiri cy'iyi filime, Diamond abwira Fantana ko adashobora gukundana na Zuchu, ahubwo ko yabibeshye mu rwego rwo kugira ngo amuzamure.
    Ni amagambo atarakiriwe neza na Zuchu, ubwo mubyara wa Diamond Platnumz, witwa Romy Jones usanzwe ari Umuhanzi ndetse akavanga n'imiziki yabazaga kuri Instagram niba Zuchu yabonye igice cya Kabiri filime.

    Hari hamaze igihe havugwa inkuru z'urukundo hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz ndetse muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi bemeje ko batandukanye.

    Ibi byaje gusa nk'ibyemezwa n'uyu muhanzikazi anasiba amafoto yabo bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga ze. Gutandukana kwabo kwavuzweho byinshi, gusa bo bemeza ko bagiye kubana nk'abavandimwe.

    Diamond Platnumz usanzwe ufitanye abana babiri yabyaranye na Zari Hassan, yahishuye ko agikunda uyu mugore bamaze igihe baratandukanye ndetse avuga ko yifuza kubyarana na we umwana wa gatatu.

    Ikinyamakuru the Citizen, cyatangaje ko Zari na we usanzwe ukina muri iyi filime yahise asubizanya uburakari Diamond Platnumz, ndetse avuga ko natamuvira mu buzima azitabaza inkiko.

    Yagize ati: 'Uzahora iteka mu buzima bwange kubera abana dufitanye, bitari uko wahawe ikaze. Namaze kugusiba kandi niba utabyemera, reka urukiko ruzabifateho umwanzuro.'

    Zari Hassan wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, mu gice cya mbere cya filime Young, Famous and African yavuze ko uyu mugabo ariwe wamunanije kugeza ubwo batandukanye. Yavuze ko yari abizi ko uyu muhanzi atari uwo kwizerwa gusa akomeza kurenzaho.

    Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye amushinja kumuca inyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-yahishuye-ko-yifuza-kubyarana-na-zari-undi-mwana

  • Yahinduye amazina! Ross Kana yinjiye muri 1:5… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wari usanzwe yitwa Rubangura David azumvikana mu ndirimbo 'Fou de Toi' yahuriyemo na Bruce Melodie na Producer Element. Ku rubuga rwa Spotify iyi ndirimbo yamaze kugeraho.

    Biteganyijwe ko iyi ndirimbo yitsa ku rukundo izajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bamaze igihe bayiteguza abakunzi babo.

    Iri mu rurimi rw'Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n'Icyongereza. Muri iyi ndirimbo, hari aho Bruce Melodie aririmba agira ati 'Uko uteye n'uko usa, birangaragura…Amaso yanjye ni wowe areba, urukundo wampaye rumara kwifuza, kandi sinicuza…'

    Ross Kana witegura kwinjira mu 1:55 am yahoze yitwa Rubangura David, mu ntangiriro za 2021 yafashijwe n'umunyamakuru Irene Murindahabi gushyira hanze indirimbo ya mbere 'Selection' nyuma imikoranire iranga.

    Mu 2022, uyu musore yakoze indi ndirimbo 'Inana' ayishyira hanze mbere y'uko Chriss Eazy asohora iyo byitiranwa. Kugeza ubu indirimbo ya mbere iri kuri MIE, indi yamaze kuyisiba ku muyoboro we wa Youtube.'

    Umwe mu bakora muri 1:55 am yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byinjiza Ross Kana muri iyi Label byamaze kurangira, igisigaye ari ukubitangaza. Ati 'Ibiganiro bigeze kure, ariko muri rusange amasezerano ari hafi gushyirwaho umukono.'

    Mu minsi ibiri ishize, Label ya 1:55 am yanditse ahatangirwa ibitekerezo baha ikaze Ross Kana, bagira bati 'Ikaze mu rugo Ross Kana.'

    Coach Gael uri mu biruhuko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri iki gihe, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ahaye ikaze uyu muhanzi werekanye impano idashidikanywaho mu ndirimbo zirimo 'Selection' na 'Inana'.

    Ross Kana yize gucuranga ibyuma bitandukanye birimo Piano, Acoustic, guitar, Drums n'ibindi bitewe n'uko yumvaga umuziki ari ubuzima. Mu 2021, yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu muziki afite intego yo kuba umuhanzi w'umumaro ku banyarwanda biciye mu ndirimbo zinezaza, zihugura kandi zigisha.

    Icyo gihe uyu musore yavugaga ko afite umujyanama witwa Cindy de Jong ufite ubwenegihugu bwa Hollande, kandi bari bafitanye amasezerano y'imyaka itatu. Bahuye bigizwemo uruhare na M Irene wamufashaga mu muziki.

    Indirimbo za mbere ebyiri yashyize hanze zari mu mazina ya Rubangura David, ariko kuri ubu yamaze gufata icyemezo cyo guhindura amazina yitwa Ross Kana.   

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129720/yahinduye-amazina-ross-kana-yinjiye-muri-155-am-ibarizwamo-bruce-melodie-129720.html

  • Tembera Sitade Amahoro igiye kuzura, ikibuga… – #rwanda #RwOT

    Sitade Amahoro ni cyo kibuga gikuru cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva yakubakwa ahagana mu 1986. Kuva muri Nzeri  umwaka ushize, imirimo yo kuvugurura iyi sitade yaratangiye, aho hari intego yo kubaka iki kibuga mu buryo bugezweho, ndetse ikongererwa n’ingano, ikajya yakira abantu ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25.

    Nyuma y’amezi 8 gusa, winjiye muri iyi sitade usanga hamaze guhindurwa byinshi, ndetse umuntu yavuga ko imirimo yo kubaka igeze nko mu cya kabiri. Biteganyijwe ko iyi sitade izuzuza mu 2024, ahagana mu mpera z’ukwezi wa Kamena, ndetse ikaba izakoreshwa mu muhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu, ndetse ikazakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda muri uwo mwaka.

    Imirimo yo kubaka sitade Amahoro igeze kure, ndetse icyizere ni cyose ko umwaka utaha izatangira gukoreshwa

    Ukinjira ahahoze amarembo manini, usanganirwa n’ibikorwa by’ubwubatsi n’urusaku rw’ibimashini 

    Kanda hano urebe video igaragaza aho imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze

    Umuzenguruko wa sitade, ku ruhande ruteganye n’imyanya y’icyubahiro 

    Ahahoze ari mu myanya ya macye naho hazaba hatwikiriye nta zuba n’imvura bizagera ku bahicaye

    Ibisima bizaterekwaho udutebe byatangiye guterekwa mu mwanya wabyo

    Abubatsi barubaka ijoro n’amanywa ndetse bagasimburanwa kugira ngo imirimo yihute

    Usibye ibice bizaba byegereye ikibuga bizaba bihenze, imyanya yo hejuru niyo izaba ihendutse ndetse ni naryo tandukaniro ku mafaranga abafana bazajya bishyura 

    Ubu ikigezweho kuri iyi sitade ni uko abubatsi barimo gushyiraho inkingi zizafata igisenge 

    Hanze ya sitade hari ibikorwa bitandukanye harimo n’amazu araramo abakozi 

    Mu myanya y’icyubahiro hari kubakwa mu buryo budasanzwe bakoresheje ibyuma 

    Abakozi bashishura amarangi yari asize ku bikuta ni bamwe mu bantu bakora akazi gakaze kubera ivumbi riba ritumuka 

    Ikibuga cyazamuwe hejuru metero 3 ku buryo abafana bicaye hasi bazaba begeranye n’abakinnyi 

    Aho abafana bazajya batangirira kwinjirira hari umwanya munini ndetse hari n’ibyumba bazajya bafatiramo icyo kunywa no kurya 

    Ibyuma bizafata igisenge byamaze kuhagera ari byinshi ndetse bizazenguruka sitade yose

    Iyi sitade izaba ifite uburebure busaga metero 30 bivuze ko umuntu uzajya yicara hejuru, azajya aba ameze nk’umuntu uri muri etaje ya gatandatu ibaye ari inyubako igeretse

    Imodoka ni nyinshi ndetse zikora akazi gatandukanye ku buryo imirimo ihita yihuta 


    Imvura igwa itagwa, abakozi barakora

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Ishimwe Olivier Ba

    VIDEO: Ishimwe Olivier Ba 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129727/tembera-sitade-amahoro-igiye-kuzura-ikibuga-cyarahinduwe-amafoto-video-129727.html