Blog

  • BAL 2023: Bigoranye,Al Ahly yasanze AS Douanes ku mukino wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hari mu mukino wa kabiri wa 1/2 wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023.

    Amakipe yombi yaranzwe no gusatirana ndetse agenda akubana mu manota y'agace ka mbere karangiye anganya 17-17.

    Ubwo haburaga iminota itageze kuri itanu ngo agace ka kabiri karangire, Stade Malien yahinduye ibintu, iyobora umukino n'amanota 24 kuri 22 ya Al Ahly.

    Mu minota itatu ya nyuma y'aka gace ka kabiri ni bwo iyi kipe yo mu Misiri yongeye kuyobora umukino, ifite amanota 29 kuri 27 ya Stade Malien.

    Gusa, gutungurana muri uyu mukino kwakomeje kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka, Abanya-Mali ari bo bari imbere n'amanota 38-33.

    Mu gace ka gatatu, Al Ahly yagarutse mu mukino, ibanza kugabanya ikinyuranyo kugeza ubwo amakipe yombi yanganyije amanota 44-44 hamaze gukinwa iminota itanu, mu gihe yose yarangiye yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota atanu (58-53).

    Abarabu bakomeje kuyobora umukino no mu minota 10 ya nyuma, ariko ibintu byagiye bihinduka mu minota ya nyuma ubwo Stade Malien yagabanyaga ikinyuranyo kugeza ubwo hasigayemo inota rimwe gusa kandi hasigaye amasegonda 26.

    Al Ahly yatabawe na Ehab Amin watsinze amanota abiri, Anunwa Omot atsinda 'lancer franc' imwe mbere y'uko Amin atsinda andi manota abiri yashimangiye intsinzi habura amasegonda icyenda, umukino urangira harimo ikinyuranyo cy'amanota atanu (78-73).

    Ehab Amin yatsinze amanota 21 muri uyu mukino, mugenzi we Anunwa Omot atsinda 16 mu gihe Kelvin Amayo wa Stade Malien yatsinze amanota 15.

    Ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Gicurasi saa Kumi n'ebyiri, Al Ahly izahura na AS Douanes yo muri Sénégal, yo yageze ku mukino wa nyuma itunguye Petro de Luanda yo muri Angola. Umwanya wa gatatu uzakinirwa ku wa Gatanu.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal-2023-bigoranye-al-ahly-yasanze-as-douanes-ku-mukino-wa-nyuma

  • Ibyishimo byamurenze maze aramusoma: Ibyishimo n’impundu ni byose mu rugo rw’umukinnyi w’igihangage ku Isi Paulo Pogba (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyishimo n'impundu ni byose mu rugo rw'umukinnyi w'igihangage ku Isi Paulo Pogba nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa gatatu.

    Umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Paulo Pogba ukinira ikipe y'igihugu y'u Bufaransa akaba n'umukinnyi w'ikipe ya Juventus yo mu gihugu cy'Ubutaliyani ubu we n'umuryango we bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana wa gatatu.

    Paulo Pogba abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko yishimiye cyane kwibaruka umwana wa gatatu maze ashimira umufasha we Maria Zulay Salaues byimazeyo dore ko bamaze imyaka igera kuri ine yose babana nk'umugore n'umugabo.

    Amafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byamurenze-maze-aramusoma-ibyishimo-nimpundu-ni-byose-mu-rugo-rwumukinnyi-wigihangage-ku-isi-paulo-pogba-amafoto/

  • Umuyobozi wa Kiyovu yongeye kurema agatima abayovu bamaze igihe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'ahandinda gakomeye Abayovu bamaranye iminsi , Perezida wayo Mvukiyehe Juvénal, yabibukije ko urugamba rw'Igikombe cya Shampiyona rugikomeje ndetse abasaba kuzajya kuyishyigikira ku mukino wa nyuma izakinira i Muhanga ku Cyumweru, tariki 28 Gicurasi 2023.

    Abakunzi ndetse n'abayobozi ba Kiyovu Sports bashenguwe no gutakaza umukino wari kubaha amahirwe menshi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona ubwo batsindwaga na Sunrise FC igitego 1-0 tariki 21 Gicurasi 2023 kuri Stade ya Nyagatare.

    Kiyovu Sports yarushaga APR FC amanota atatu mbere y'uyu mukino, yababajwe no kwakira inkuru ko Ikipe y'Ingabo zakiniraga isaha imwe yatsinze Rwamagana City ibitego 4-1 kuri Stade ya Bugesera.

    Ibi byatumye Ikipe y'Ingabo z'Igihugu ifata umwanya wa mbere ica ku Rucaca aho ubu zinganya amanota 60, zigatandukanywa n'ibitego 10 kuki iyi yambara umukara n'umweru izigamye ibitego 25.

    Shampiyona ya 2022-23 isigaje umukino umwe ngo ipfundikirwe, APR FC izakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe Kiyovu Sports yo izakira Rutsiro FC kuri Stade ya Muhanga tariki 28 Gicurasi.

    Nubwo ari aya makipe benshi baha amahirwe yo kwegukana igikombe, ariko inyuma yayo hari Rayon Sports izajya gusura Sunrise FC iherutse kubabaza Kiyovu Sports.

    Mu mibare na Rayon Sports iracyafite amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona mu gihe aya makipe yombi ayiri imbere yaba atsinzwe cyangwa se akanganya mu gihe Gikundiro yatsinda umubare w'ibitego byiyongera kuri 17 izigamye, ikaba yarenza 25 bya APR FC. kuri Kiyovu Sports ho ntibyaba ikibazo kuko izigamye 15.

    Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal wababariye i Nyagatare, yabwiye abafana b'iyi kipe ko urugamba rutararangira ndetse ko bagomba kuza ari benshi bagashyigikira ikipe yabo ku mukino wa nyuma wa Shampiyona.

    Yagize ati”Intambara imenya nyirayo ari uko irangiye. Turasaba abafana kuguma inyuma y'ikipe yabo kuko hari ibitarakorwa i Muhanga.”

    Yakomeje agira ati “Turasaba abafana kwitabira umukino wo ku cyumweru kuko ikipe irabakeneye.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuyobozi-wa-kiyovu-yongeye-kurema-agatima-abayovu-bamaze-igihe-mugahinda

  • Ubushinwa bwahakanye kwinjirira mudasobwa z'ibigo bya leta ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Reuters yari yatangaje ko ibyo bitero byo mu ikoranabuhanga bimaze imyaka byatangiye mu 2019, ubwo Ubushinwa bwatangiraga kugabanya guha inguzanyo Kenya kuko byari bitangiye kuboneka ko izagorwa no kwishyura iryo deni.

    Ariko mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yavuze ko iyo nkuru ari “amakabyankuru kandi nta shingiro na busa” ifite.

    Iryo tangazo ryongeraho riti: “Kwinjirirwa muri mudasobwa ni inkeke imenyerewe ku bihugu byose kandi n'Ubushinwa bugabwaho igitero cyo mu ikoranabuhanga”.

    Ibi biro bihagarariye Ubushinwa muri Kenya bivuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kwegeka kuri leta runaka igitero cyo mu ikoranabuhanga nta bimenyetso bifatika bihari.

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya ivuga ko umubano hagati ya Kenya n'Ubushinwa ushingiye ku bwubahane.

    Amakuru avuga ko Kenya yagabanyije kwaka inguzanyo Ubushinwa kandi ko kugeza mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka yari iburimo ideni rya miliyari 6.31 z'amadolari y'Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubushinwa-bwahakanye-kwinjirira-mudasobwa-z-ibigo-bya-leta-ya-kenya

  • Burusiya bwategujwe ikindi gitero n'umutwe witwara gisirikare – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Denis Kapustin, uyobora itsinda Russian Volunteer Corps (RDK), yagize ati: “Ntekereza ko muzongera kutubona kuri ruriya ruhande”.

    Uburusiya bwavuze ko bwasubije inyuma icyo gitero, bwica abo bwise abononnyi barenga 70.

    Minisitiri w'ingabo w'Uburusiya Sergei Shoigu yasezeranyije “igisubizo gikaze” ku gitero icyo ari cyo cyose cyabaho mu gihe kiri imbere.

    Umutwe wa RDK hamwe n'umutwe wa Liberty of Russia Legion (LSR), yavuze ko ari yo yagabye igitero cyo ku wa mbere mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya kari ku mupaka na Ukraine.

    Aganira n'abanyamakuru ku wa gatatu ari ku mupaka ku butaka bwa Ukraine, Kapustin, ufite izina ry'intambara rya White Rex, yagize ati: “Tunyuzwe n'umusaruro [w'igitero]”.

    Yavuze ko itsinda rye ryashoboye gufata “intwaro zimwe”, zirimo n'imodoka itwara abasirikare n'ibikoresho byabo, anavuga ko hari abo ryafashe bunyago (nk'imfungwa) mu bo barwanaga muri icyo gitero — mbere yuko iryo tsinda riva ku butaka bw'Uburusiya rihamaze amasaha 24.

    Uburusiya buvuga ko imitwe ya RDK na LSR ari iy'intagondwa z'Abanya-Ukraine — ariko Ukraine ivuga ko izo ntagondwa ari izo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare irwanya ubutegetsi bw'Uburusiya.

    Iyi mitwe yombi ivuga ko ishaka gusenya ubutegetsi bwa Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin, ndetse mu gihe cyashize iyi mitwe yavuzweho ko iri mu ngabo z'amahanga ziri mu gikorwa cya Ukraine cyo kurwana ku butaka bwayo.

    Kapustin yavuze ko ikintu cyonyine Ukraine yahaye umutwe wa RDK ari ibikoresho by'ubuvuzi n'imiti, ibitoro n'ibiribwa.

    Umutwe wa RDK wamenyekanye cyane mu kwezi kwa Werurwe (3) muri uyu mwaka wa 2023, ubwo wagiraga uruhare mu gitero cyambukiranya umupaka cyabereye mu karere ka Bryansk ko mu Burusiya, icyo gihe wavuze ko cyakozwe n'abantu 45.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burusiya-bwategujwe-ikindi-gitero-n-umutwe-witwara-gisirikare

  • Aba nibo banyarwandazi b'i Kigali Bambara neza bakaberwa kurusha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu Kigali hamaze kumenyekana urutonde rw' abakobwa bambara neza bakaberwa kurusha abandi . Hashize igihe mu Rwanda hagaragara abakobwa benshi bambara neza bakaberwa dore ko benshi mu inshuti zabo zikunze kubibagaragariza.

    Mu ndimi z' amahanga babivuze neza ati ' When you dress well , you look smart ' uramutse ubishyze mu Kinyarwanda bikaba bivuga ko mu gihe wambaye neza ugaragara neza .

    Kuri uyu munsi tugiye kuberaka abakobwa beza b'Ikigali bambara neza bakaberwa kurusha abandi muri iyi minsi.

    1.Miss Mutesi Jolly
    Miss Mutesi jolly uza kwisonga mu bakobwa Bambara neza bakaberwa yabaye nyampinga w'u Rwanda muri 2016, ni umwe mu bakobwa bakurikirwa cyane kumbuga nkoranyambaga ndetse aza no mubakobwa bavuga rikijyana mu Rwanda.


    Uyu mukobwa uzwiho kurimba, akunze gusagiza abamukurikirana amafoto atandukanye y'ambaye imyenda myiza aberewe cyane , ndetse n'itangazamakuru rikunze kugaruka cyane ku myambarire ye ,bitewe n'udushya dutandukanye akoresha.


    2.Amb.Isimbi Alliance
    Ambasaderi Isimbi Alliance wamamaye ku izina rya Alliah Cool muri sinema Nyarwanda , nawe n'umwe mubakobwa baza ku isonga mu kwambara neza bakaberwa bitewe n'amafoto akunze gusangiza abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.


    3. Miss Uwicyeza Pamella
    Uwicyeza Pamela wahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 akaza mu bakobwa 20 bashakishwagamo Nyampinga w'u Rwanda, wanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019 akaba ari n'umukunzi w'umuhanzi ukomeye mu Rwanda The Ben, nawe aza ku isonga mu bakobwa ba banyarwandakazi Bambara neza bakaberwa ,dore ko nawe asigaye yarabaye umunyamideli wabigize umwuga.



    4.Kate Bashabe
    Catherine Bashabe ni umunyamideri ndetse akaba afite iduka ricuruza ibijyanye n' imideri benshi bamubona bemeza ko uyu mukobwa yambara neza dore ko hari n' abataripfana bemeza ko uyu mukobwa abayeho neza uramutse urebye imitungo yibitseho.



    5.Miss Nishimwe Naomie

    Miss Nishimwe Naomie wekuganye rya Miss Rwanda muri 2020 nawe aza mubakobwa ba banyarwandazi Bambara bakaberwa dore ko kandi ari no mubanyamidelikazi bajyezweho mu Rwanda.

    6.Shaddy boo
    Mbabazi Shadia Shaddy boo ni umwe mu banyarwandakazi basigaye batigisa urubuga rwa instagram bitewe n' amafoto ashyiraho ndetse n' amashusho akunzwe gusakazaho benshi bakaba bemeza ko yambara neza kandi aberwa cyane .


    7.Sacha_Katee

    Sacha Kate wabaye umuhanzikazi ndetse wanakundanye na Nizzo Kaboss wo muri Urban Boyz wanabyaranye na Dj Toyxxk n'umwe mubakobwa b'i Kigali bambara neza bakaberwa cyane dore ko afotite n'imiterere myiza.





    8.Miss Uwase Muyago
    Miss Muyago wabaye nyampinga uberwa n'amafoto muri muri 2019 nawe aza ku isonga mu banyarwandakazi Bambara neza bakaberwa , bitewe n'amafoto atandukanaye akunze gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye byumwihaririko urubuga rwe rwa Instagram.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/aba-nibo-banyarwandazi-b-i-kigali-bambara-neza-bakaberwa-kurusha-abandi-amafoto

  • USA yasabye Leta Tshisekedi gufatira ibihano abapolisi bakubise abatavuga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku ya 23 Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken yagiranye ikiganiro kuri telephone na Perezida Felix Tshisekedi amusaba gufatira ibihano bamwe mu ba Polise bagaragaye bagirira nabi abaturage n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi buriho muri DRC.

    Nyuma y'iki kiganiro ,Ibiro bikuru by'Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bushinzwe ububanyi n'amahanga, bwatangaje ko mu by'ingenzi Antony Blinken yaganiye na Perezida Tshisekdi, harimo gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo , kubahiriza amahame ya Demokarasi nyuma yaho Polisi ya DR Congo, iheruka kwibasira Abatavuga rumwe n'Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi .

    Antony Blinken , yabwiye Perezida Felix Tshisekedi, ko Leta Zunze Ubumwe z'Amerika zitashimishijwe n'imyitwarire ya Polisi ya DR Congo mu kwibasira no guhutaza abatavuga rumwe n'Ubutegetsi ,ubwo bari mu myigagarambyo yabaye kuwa gatandatu w'icyumweru gishize mu murwa mukuru Kinshasa.

    Anthony Blink, yibukije Perezida Felix Tshisekedi ,ko Abanye congo bafite uburengenzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo n'ibibashishikaje muri politiki n'imiyoborere ya DR Congo .

    Ati:' Ubwo ni uburengenzira bw'ibanze bw'Abanye congo kandi ni ishingiro rya Demokarasi . Dushigikiye Uburenganzira bw'Abaturage ba DR Congo mu kugaragaza ibibashishikaje n' ibitekerezo byabo ku miyoborere na Politiki ya DR Congo binyuze mu myigaragambyo ituje.'

    Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga,yakomeje avuga ko, igihugu cye(USA) gifite ubushake bwo gushyigikira no gutera inkunga amatara atarimo uburignya ateganyijwe muri DR Congo mu mpera z'uyu mwaka wa 2023.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/usa-yasabye-leta-tshisekedi-gufatira-ibihano-abapolisi-bakubise-abatavuga-rumwe

  • Malawi: Impunzi zirenga 400 zinangiye kujya mu nkambi zafunzwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'umutekano w'imbere muri Malawi yateguje impunzi zibarirwa mu bihumbi 8 zakwiye mu bice bitandukanye by'igihugu ko nizigeza tariki ya 15 Mata 2023 zitarajya muri iyi nkambi, zizafatwa, zijyanwemo ku ngufu.

    Nk'uko Africa News ibivuga, Umuvugizi w'iyi Minisiteri, Patrick Botha, aherutse gutangaza ko abagera kuri 400 barimo impunzi n'abasaba ubuhungiro bamaze gutabwa muri yombi. Ati: 'Iyi operasiyo iri kwibanda ku mpunzi, abasaba ubuhungiro no kwirukana abimukira batemewe.'

    Mu bafashwe harimo abana bagera ku 100, by'umwihariko mu murwa mukuru, Lilongwe. Urubuga SOS Medias rw'Abarundi ruvuga ko harimo n'abakora ubucuruzi mu buryo butemewe n'amategeko, bashakisha imibereho.

    Uru rubuga ruvuga ko rwavuganye n'impunzi z'Abarundi ziri mu nkambi, zirugaragariza ko zibabajwe n'itabwa muri yombi ry'abayisohotsemo. Bati: 'Iri tabwa muri yombi ryica uburenganzira mpuzamahanga bw'impunzi kandi rirema ubwoba mu bagizweho ingaruka. N'abari kugaruka ntabwo bari kwemererwa gukomeza ubucuruzi, Polisi cyangwa abenegihugu bari kubambura ibyabo kubera kutanyurwa cyangwa ishyari.'

    Malawi icumbikiye impunzi n'abasaba ubuhungiro bakabakaba ibihumbi 70 nk'uko ishami y'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi ribivuga. Inkambi ya Dzaleka yatangiye gukora mu 1994 ifite ubushobozi bwo kwakira ibihumbi 12 ariko ubu irimo 56,000.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/malawi-impunzi-zirenga-400-zinangiye-kujya-mu-nkambi-zafunzwe

  • Iniesta ugiye gusezera muri Vissel Kobe yijeje gukomeza Ruhago – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iniesta, w'imyaka 39, azakina umukino we wa nyuma muri iyi kipe ku itariki ya mbere Nyakanga (7), ubwo umwaka w'imikino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Buyapani, izwi nka J-League, uzaba ugeze hagati.

    Iniesta — kugeza ubu muri uyu mwaka w'imikino umaze gukina nk'umusimbura mu mikino itatu gusa mu ikipe ya Vissel iri ku mwanya wa mbere — nta gahunda afite yo guhita asezera ku mupira w'amaguru.

    Yagize ati: “Ndashaka kurangiza igihe cyanjye hano neza nuko ndebe andi mahitamo ahari kuri jyewe.

    “Ndashaka gukomeza gukina ubundi nsezere ngikina. Ibyo biragoye kuri jyewe kuba nabikorera hano, rero ndashaka kubona ahantu nshobora kuzasezerera nyuma”.

    Iniesta yageze mu ikipe ya Vissel mu 2018 ndetse amaze kuyikinira imikino 133.

    Ari kumwe na bagenzi be, mu 2019 batsindiye igikombe cy'Umwami w'Abami (Emperor's Cup) cyo mu Buyapani, no mu 2020 batsindira igikombe cya Super Cup cyo muri icyo gihugu.

    Ibyo byakurikiye imyaka 22 yari amaze muri Barcelona, aho yatsindiye ibikombe 32 mu mikino 674 yo ku rwego rw'abakinnyi bakuru.

    Yavuze ko guhitamo kuva muri iyi kipe ya Vissel ari “kimwe mu byemezo bigoye cyane mfashe mu gukina umupira kwanjye”.

    Yagize ati: “Buri gihe natekerezaga ko nzasezera ku mupira hano, ariko ibintu ntibyagenze uko nabishakaga.

    “Mu mezi macye ashize, nakoze imyitozo cyane nshaka gutanga umusanzu mu ikipe, ariko natangiye kwiyumvamo ko umutoza afite ibindi ashyize imbere bitandukanye”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/iniesta-ugiye-gusezera-muri-vissel-kobe-yijeje-gukomeza-ruhago

  • Ubushinwa bwahakanye kwinjira muri mudasobwa z'ibigo bya leta muri Kenya #rwanda #RwOT

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yahakanye ibivugwa mu nkuru y'ibiro ntaramakuru Reuters ko abinjirira mudasobwa (aba 'hackers') bo mu Bushinwa bibasiye ibigo bya leta by'ingenzi cyane by'i Nairobi, birimo n'ibiro bya perezida, mu kugenzura niba Kenya yashobora kwishyura ideni rya za miliyari z'amadolari ibereyemo Ubushinwa.

    Reuters yari yatangaje ko ibyo bitero byo mu ikoranabuhanga bimaze imyaka byatangiye mu 2019, ubwo Ubushinwa bwatangiraga kugabanya guha inguzanyo Kenya kuko byari bitangiye kuboneka ko izagorwa no kwishyura iryo deni.

    Ariko mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, ambasade y'Ubushinwa muri Kenya yavuze ko iyo nkuru ari amakabyankuru kandi nta shingiro na busa ifite.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga riti 'Kwinjirirwa muri mudasobwa ni inkeke imenyerewe ku bihugu byose kandi n'Ubushinwa bugabwaho igitero cyo mu ikoranabuhanga.'

    Ibi biro bihagarariye Ubushinwa muri Kenya, bivuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kwegeka kuri leta runaka igitero cyo mu ikoranabuhanga, nta bimenyetso bifatika bihari.

    Ambasade y'Ubushinwa muri Kenya ivuga ko umubano hagati ya Kenya n'Ubushinwa ushingiye ku bwubahane.

    Amakuru avuga ko Kenya yagabanyije kwaka inguzanyo Ubushinwa kandi ko kugeza muri Werurwe 2023, yari iburimo ideni rya miliyari 6.31 z'amadolari y'Amerika.

    The post Ubushinwa bwahakanye kwinjira muri mudasobwa z'ibigo bya leta muri Kenya appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/25/ubushinwa-bwahakanye-kwinjira-muri-mudasobwa-zibigo-bya-leta-muri-kenya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubushinwa-bwahakanye-kwinjira-muri-mudasobwa-zibigo-bya-leta-muri-kenya