Abakunzi baruhago mu Rwanda bose bahanze amaso ku ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona hagati ya Rayon Sports , APER Fc na Kiyovu Sports .
Ni ibintu byasubiye rudubi ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yarataga umukino iheruka gukina na Sunrise, kuko abantu bose bari baramaze kwakira ko Kiyovu ariyo izatwara igikombe ,ariko byose byapfuye ubwo yatsindwaga umukino ubanziriza uwanyuma.
Ubu APR FC niyo kipe iri ku isonga muzihabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona ku kigero 45% ,ariko isabwa gutsinda umukino wanyuma isigaje ,aho izahura Gorila Fc ,niramuka iwutsinze irahita ihabwa igikombe kabone naho Kiyovu yatsinda kuko irushwa ibitego.
Ni mugihe Kiyovu Sports yo ifite amahirwe 30% yo gutwara igikombe ,iyi kipe yatwara igikombe APR FC iramutse itsinzwe yo igatsinda cyangwa ikanganya,ariko iramutse inganyije, Rayon Sport igatsinda yahita itwara igikombe.
Rayon Sports amahirwe ya 25% yo gutwara igikombe,iyi yo yagitwara APR FC iramutse itsinzwe ikagumana 60, Kiyovu igatsindwa ikagumana 60 cyangwa ikanganya ikagira 61,ubu Rayon igatsinda nayo ikagira 61,yahita itwara igikombe kuko yaba irusha Kiyovu ibitego.
Gusa aya makipe yose aramutse anganyije amanota 61 kuri 61 ,ikipe ya APR FC niyo yatwara igikombe kuko yaba izirusha ibitego.
Rutahizamu Leandre Esombe Willy Onana ashobora gusezerera ikipe ya Rayon Sports akerecyeza muri mu ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania iri kumwifuza .
Imikino ya Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ndetse n'iyi gikombe cy'Amahoro mu mupira w'amaguru iri kugenda igana ku musozo. Ibi bivuze ko amakipe agiye gutangira kugura abakinnyi bashya ndetse agatangira kongerera amasezerano abo yari asanganwe bayasoje bitwaye neza.
Willy Essomba Léandre Onana ukomoka muri Cameroon yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, yari yaje aje mu igeragezwa yitwara neza birangira aritsinze.
Yasinye amasezerano y'imyaka 2 ubwo bivuze ko uyu mwaka w'imikino n'urangira azaba yigenga.
Nk'uko abayobozi ba Rayon Sports bwabitangaje bari kumuganiriza ngo abe yakongera amasezerano ariko amakuru menshi akomeje kwerekeza uyu mukinnyi mu ikipe yo mu gihugu cya Tanzania ariyo Simba Sports Club.
Ku makuru UMURYANGO ucyesha ibinyamakuru byo muri Tanzania ni uko Robertinho utoza iyi kipe ya Simba yifuza cyane Onana kandi ngo abayobozi biteguye kumuzana kugira ngo afashe iyi kipe kongera kwegukana ibikombe bya shampiyona dore ko Yanga SC ariyo yegukanye icy'uyu mwaka.
Onana yagize umwaka w'imikino mwiza cyane akaba ariyo mpamvu Robertinho wigeze no gutoza Rayon Sports ari kumushaka.
Kugeza ubu ni we uyoboye urutonde rw'abakinnyi bamaze gutsinda ibitego mu Rwanda kuko yatsinze ibitego 15 ndetse anatanga imipira 10 yavuyemo ibitego.
Muri iyi baruwa y'ishyirahamwe ry' Umupira w'amaguru mu Burundi, harimo kwibutsa I ry'Urwanda ko Ndikumana Danny ari Umurundi wavukiye mu gihugu ,akagikuriramo ari naho yigiye umupira kugeza ari mu ikipe ya Rukinzo fc aho abarizwa ubu.
Ikomeza yibutsa ko uyu mwana avuka ku babyeyi 2 b'Abarundi kandi ko azahamagarwa mu ikipe y'Igihugu cy'Uburundi y'abakina imbere mu gihugu CHAN no mu ikipe yabo y'abatarengeje imyaka 23 (U23) kandi ngo yanditse muri FIFA nk'umurundi.
Ni igisubizo kije nyuma y'uko Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye iry'Umupira w'amaguru mu Burundi, ririsaba kwemerera Ndikumana Danny ukinayo kuza gukinira ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.
Ndikumana ukina asatira izamu asanzwe akinira ikipe ya Rukinzo FC; ndetse aheruka mu Rwanda ubwo yari kumwe n'iyi kipe mu mikino yahuzaga amakipe ya Polisi z'ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba EAPCCO
Mu mabwiriza cyatanze kuri uyu wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, asaba abasura Pariki z'Igihugu gukomeza kwambara agapfukamunwa. Ku basura inyamabere ziboneka muri izo pariki, ariko amabwiriza yo kuba wipimishije Covid-19 yo yakuweho.
Ubukerarugendo bwo mu Rwanda kimwe n'ahandi ku Isi hose bwakomwe mu nkokora n'Icyorezo cya Covid-19 kuva cyatangira mu mpere za 2019 kigaragaye mu Bushinwa kigakwira Isi yose, kugeza ubwo hafatwaga ingamba zo kuguma mu rugo hagasigara hakorwa ingendo na serivisi nkenerwa z'ibanze gusa.
Kuri ubu urwego rw'ubukerarugendo bugenda bwiyubaka gahoro gahoro kugeza n'aho zimwe mu ngamba zari zarafashwe zigenda zoroshwa n'umubare wa ba mukerararugendo ukagenda wiyongera.
Ubukerarugendo ni umwe mu nkingi za mwamba zihetse ub ukungu bw'Igihugu aho bushobora kukinjiriza arenga miliyoni 400 z'Amadolari ya Amerika ku mwaka.
Umuntu wimutse aho yari atuye akajya ahandi, agomba kubimenyekanisha binyuze mu buryo bw'Ikoranabuhanga. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri gahunda y'indangamuntu-koranabuhanga ryatowe n'umutwe w'Abadepite.
Muri Mata 2023, nibwo Guverinoma yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigenga iyandikwa ry'abaturage muri gahunda y'indangamuntu-koranabuhanga, izakemura ibibazo birimo kugendana ikarita yayo no kuba amakuru y'umuntu yabikwaga ahantu hatatanye.
Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagabo nabagore mu iterambere nibo basesenguye iri raporo ndetse kuri uyu wa 26 Gicurasi 2023 nibwo bajyejeje raporo yabo ku nteko rusange y'Umutwe w'Abadepite. Â
Mu kwemeza uyu mushinga w'itegeko Abadepite bagiye bemeza ingingo kuyindi, ariko bageze ku ya 7 iteganya ko uwimutse aho yaratuye agomba kubimenyekanisha mu minsi irindwi binyuze muburyo bw'ikoranabuhanga   Bamwe mubadepite  bayigizeho impungenge .
Depite Christine Muhongayire ati ' Ingingo ya 7 ivuga umuntu iyo agiye guhindura aho atuye bikorwa na nyir'ubwite muburyo bw'ikoranabuhanga nibaza iyo umuntu aramutse yimutse ari umuturage adafite iryo koranabuhanga uburyo azabigenza.'
Hon Rwaka Pierre Claver ati  'Ibirego biriho umuntu arimo kwimuka bagasanga bakoze amakosa aho baturutse bakoze ibyaha aho bavuy,e ugasanga bavuye ahandi barimutse kubera ko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashatse, aho ageze naho akicecekera akituriza n'ubuyobozi bw'ibanze bwaho hantu bukituriza.'
Depite Rubagumya Emma Furaha Perezida wa Komisiyo ya Politiki Uburinganire n'ubwuzuzanye bw'Abagabo nabagore mu iterambere yasubije bagenzi be â¦
Ati ' Umuntu iyo yimutse arabimenyesha kugirango ashobore guherewa serivise aho yimukiye cyane ko badusobanuriye ko bayi baranditse b'irangamimerer umuntu azajaya agira access kubyo mu ifasi ye gusa nibyizas ko iyo wimutse ukajya ahandi ni ngomba kubimenysaha kugirango bahereko bakwimura,'
Depite Rubagumya Emma Furaha, akomeza asobanura ko nubwo umuntu ariwe uzajya utanga amakuru ko yimutse binyuze mu ikoranabuhanga bidakuyeho ko inzego z'ibanze zigomba gukomeza inshingano zazo zo kumenya abimukiye mu ifasi runaka bagakurikirana aho baturutse nib anta byaha bahakoze.
 Indangamuntu y'ikoranabuhanga  izajya iba ibitse amakuru y'umuntu  arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite n'ibindi.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula yavuze ko Leta y'u Rwanda ibona ubu buryo buzoroshya itangwa rya serivisi zitandukaye.
Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by'abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy'umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna. Iyi nzu yashinzwe n'umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tussauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835.
Hashize imyaka 200 iyi nzu ikora ibibumbano by'ibyamamare, ndetse inafite amashami mu mijyi itandukanye. Mu mashusho iyi nzu ndangamurage yashyize kuri YouTube, yerekanye ikibumbano yakoreye Rihanna aho cyashyizwe mu nzu ndangamurage ya Madame Tussauds iherereye mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.
Ikibumbano Rihanna yakorewe cyashyizwe mu nzu ndangamurage muri Amsterdam
Iki kibumbano kirasa neza nkawe ndetse ukitegereje wagira ngo ni umuntu nyamara ari ikibumbano gikoranye ubuhanga, ndetse kinasize amabara yabugenewe ku buryo uruhu rusa nk'urw'abantu.
Iki kibumbano gikoranye ubuhanga ku buryo ukirebye wagirango ni Rihanna wa nyawe
Inzu ndangamurage ya Madame Toussauds yatangaje ko yifuzaga guha icyubahiro Rihanna ikamukorera ikibumbano nk’umwiraburakazi wa mbere mu muziki waciye agahigo ko gutunga arenga miliyari y’amadolari ndetse akanagirwa intwari y’igihugu cye cya Barbados.
Iki ni ikibumbano cya 2 inzu ya Madame Tussauds ikoreye Rihanna
Iki kibaye ikibumbano cya kabiri iyi nzu imukoreye dore ko yigeze kumukorera ikibumbano kigashyirwa mu nzu ndangamurage i New York. Rihanna yiyongereye ku byamamare birimo Beyonce, Barack Obama, na Messi bamaze gukorerwa ibibumbano byo kubaha icyubahiro.
Ikibumbano cya mbere Rihanna yakorewe cyashyizwe mu nzu ndangamurage i New York
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, ryandikiye FERWAFA riyimenyesha ko umukinnyi bifuza, Ndikumana Danny ataboneka kuko yamaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ejo hashize nibwo hagiye hanze ibaruwa y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryandikiye iry’u Burundi risaba Ndikumana Danny uri ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Rukinzo FC.
Ryasabaga ko uyu mukinnyi yarekurwa tariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki 19 Kamena 2023 akaza kwifatanya n’abandi kwitegura umukino wa Mozambique wo mu itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi, B.F.F, ryamaze gusubiza FERWAFA ko uyu mukinnyi ataboneka.
Mu ibaruwa yandikiwe FERWAFA bayibwiye ko uyu mukinnyi basaba ari umurundi uvuka ku babyeyi 2 b’Abarundi kandi yabaye mu Burundi kuva yavuka, yigiye umupira w’amaguru mu Burundi nyuma ajya muri Rukinzo FC akaba ananditse muri FIFA Connect.
Bakomeje bavuga ko ibirenze kuri ibyo yamaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Bati “umukinnyi Ndikumana Danny yamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ndetse no mu ikipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) irushanwa rizatangira mu mpera za Nyakanga 2023.”
Ndikumana Danny yigaruriye imitima ya benshi mu mikino y’igipolisi iheruka kubera mu Rwanda ari nabwo yahishuye ko afite inkomoko mu Rwanda ndetse akiniye ikipe y’igihugu Amavubi byamushimisha.
Aba Rayon ntibihebe! Gusa kiyovu yo iri hagati y'intare ebyiri! Dore amahirwe buri kipe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona hagati ya Rayon, Apr na Kiyovu.
Ni ibintu byasubiye rudubi ubwo ikipe ya Kiyovu sports yarataga umukino iheruka gukina na Sunrise, kuko abantu bose bari baramaze kwakira ko Kiyovu ariyo izatwara igikombe, ariko byose byapfuye ubwo yatsindwaga umukino ubanziriza uwanyuma.
Ubu Apr Fc ifite amahirwe 45% yo gutwara igikombe, ni mugihe isabwa gutsinda umukino wanyuma igomba guhura mo na Gorilla fc, niramuka iwutsinze irahita ihabwa igikombe kabone naho Kiyovu yatsinda kuko irushwa ibitego.
Ni mugihe Kiyovu Sport ifite amahirwe 30% yo gutwara igikombe, iyi kipe yatwara igikombe Apr Fc iramutse itsinzwe yo igatsinda cyangwa ikanganya, ariko iramutse inganyije, Rayon Sport igatsinda Rayon yahita itwara igikombe.
Rayon Sport ifite amahirwe ya 25% yo gutwara igikombe, iyi yo yagitwara Apr Fc iramutse itsinzwe ikagumana amanota 60, kiyovu igatsindwa ikagumana 60 cyangwa ikanganya ikagira 61, ubundi Rayon igatsinda nayo ikagira 61, yahita itwara igikombe kuko yaba irusha kiyovu ibitego.
Gusa aya makipe yose aramutse anganyije amanota 61 kuri 61, ikipe ya Apr Fc niyo yatwara igikombe kuko yaba izirusha ibitego.
KNC yafashwe aya mashusho ari ku rikodinga ndetse ari kumwe n'abacuranzi bamucurangira, uyu mugabo yaririmbaga injyana ya lege izwi ku bantu bake bashoboka.
Abantu bamwe bati 'ntamukire uririmba nabi' abandi bati ' urabizi' muri make ni byinshi yavuzweho n'abafana kubera imiririmbire ye.