Blog

  • Hatahuwe amayeri Kayishema yakoresheje mu kwihisha imyaka 20 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inkuru y'itabwa muri yombi rya Kayishema Fulgence wafatwaga nka nimero ya mbere mu bashakishwa ku bw'uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni imwe mu ziri kuvugwa cyane ku Isi. Gusa icyibazwa na benshi ni uburyo uyu mugabo yamaze imyaka irenga 20 yihishe muri Afurika y'Epfo.

    Kayishema yavukiye mu yari Segiteri ya Nyange, Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Bikekwa ko yavutse mu 1959 cyangwa 1961.

    Yabanje kwitwa Fulgence Ukiliho, nyuma ararihindura yitwa Kayishema. Amaze gusoza amashuri yisumbuye, yabaye umwarimu ku Kibuye mu myaka ya 1980.

    Mu 1990, yagizwe Umugenzacyaha wa Komini [Inspector de Police Judiciaire 'IPJ'], akazi yakoze kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga.

    Muri Kamena 2001, urwari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwasohoye inyandiko ikubiyemo ikirego, rushinja Kayishema gutegura, gushishikariza, gutegeka, guhagarikira no gukora ibyaha bya Jenoside kuri Paruwasi ya Nyange.

    Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Inyandiko y'ikirego ya ICTR yerekana ko muri Mata 1994, Kayishema n'abandi bemeranyije ku buryo bwo kwica no kurimbura Abatutsi muri Kivumu. Hagati ya tariki 7 na tariki 10 Mata 1994, abayobozi b'ibanze na polisi ya komini bagabye ibitero ku batutsi bamwe baricwa, abandi bahungira kuri Paruwasi ya Nyange.

    Mu minsi yakurikiyeho, imitwe y'Interahamwe, Polisi ya Komini n'abajandarume bagoteye Abatutsi kuri Paruwasi ya Nyange no mu Kiliziya batangira kubagabaho ibitero bakoresheje intwaro gakondo na grenade. Icyo gihe Abatutsi benshi barishwe. Kayishema ashinjwa ko hamwe n'abandi, ari bahagarikiye banagenzura ibyo bitero.

    Kuwa 15 Mata kandi, Kayishema bivugwa ko yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n'Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.

    Kayishema ashinjwa ko ari mu bahagarikiye igikorwa cyo gutunda imirambo yari mu mbuga za Kiliziya ijyanwa mu cyobo kinini.

    Ubwo Jenoside yahagarikwaga muri Nyakanga 1994, Kayishema ari kumwe n'umugore we, abana na muramu we bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Babaye mu nkambi amezi make, bajya muri Tanzania batura ahitwa i Kigoma. Mu ntangiriro za 1995, Kayishema n'umuryango we bagiye kuba mu nkambi ya Mtabila hafi ya Kasulu muri Tanzania, biyandikisha nk'impunzi z'Abarundi.

    Kayishema yabaye mu nkambi ya Mtabila kugeza nko muri Mutarama 1998, ahava yerekeza muri Mozambique, we n'umuryango we batura ahitwa Lichinga amezi make, nyuma aza kwiyandikisha mu nkambi ya Bobole hafi ya Maputo.

    Kayishema n'umuryango we bavuye muri Mozambique bajya muri Eswatini [iyari Swaziland], bahabwa ubuhungiro banandikwa nk'impunzi mu nkambi ya Malindza/Mpaka hafi ya Mbabane muri Gicurasi 1998.

    Kuwa 19 Gicurasi 1998, yahawe ubuhungiro na Eswatini nk'Umurundi, akoresheje izina rya Fulgence Minani. Umugore we na we yahawe ubuhungiro yahinduye umwirondoro we. Muri Eswatini, Kayishema yatangiye gukoresha ibyangombwa bya Malawi yitwa Positani Chikuse, mu kwambuka ajya muri Afurika y'Epfo.

    Afurika y'Epfo

    Ku wa 21 Ukuboza 1999, nibwo Kayishema yerekeje muri Afurika y'Epfo ashaka ubuhungiro mu Mujyi wa Cape Town nk'Umurundi, icyo gihe yiyitaga amazina ya Fulgence Dende -Minani.

    Kuva mu 1999 kugeza ubu, yabaga muri Afurika y'Epfo.

    Mu ntangiriro za 2000, yahawe uruhushya rw'agateganyo rwo kuba muri Afurika y'Epfo. Kuva icyo gihe yakomeje kujya yambuka imipaka akoresheje izina rya Chikuse aho yabaga agiye gusura umuryango we muri Eswatini.

    Mu ntangiriro za 2001, Kayishema yemerewe ubuhungiro muri Eswatini mu mazina ya Fulgence Minani ndetse ahabwa uruhushya rw'agateganyo rwo kuba muri icyo gihugu.

    Amakuru agaragaza ko yahise atangira inzira zo gusaba ubuhungiro aranabubona yaba muri Eswatini no muri Afurika y'Epfo. Muri icyo gihe, Kayishema yakoraga i Cape Town aho yacungaga imodoka ku nzu ikorerwamo ubucuruzi yitwa Blue Route Mall.

    Ku wa 20 Kamena 2002, akoresheje amazina ya Fulgence Dende Minani, yahawe ibyangombwa noneho bimwemera nk'impunzi muri Afurika y'Epfo mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Yahise akura umuryango we muri Eswatini awujyana muri Afurika y'Epfo kugira ngo nawo ube wabasha kuhasabira ubuhungiro.

    Umugore we na we yakoreshaga ibyangombwa bihimbano. Muri icyo gihe, bivugwa ko yabaga i Cape Town hamwe n'umuryango we mu gace ka Belville ndetse yakomeje gukora nk'umurinzi w'imodoka.

    Kugeza mu 2006, Kayishema yari afite ibyangombwa by'ubuhunzi aho yari muri Afurika y'Epfo mu mazina ya Fulgence Dende-Minani. Hagati ya 2007 n'impera za 2008, akoresheje amazina ya Positani Chikuse na Pasiporo yo muri Malawi y'impimbano iri muri ayo mazina, bikekwa ko yakoreraga ingendo muri Mozambique, Eswatini no muri Afurika y'Epfo.

    Muri Werurwe 2009, yasabye kubona ibyangombwa bimwemerera gutura iteka muri Afurika y'Epfo nk'umunyamahanga. Ibyo byangombwa yabisabaga akoresheje amazina Positani Chikuse. Yasubiye muri Afurika y'Epfo abayo kugera ku wa 24 Gicurasi 2023.

    Mu mpera za 2015, yasabye ko viza ye ya mukerarugendo muri Afurika y'Epfo ivugururwa, ariko bigakorwa mu mazina ya Positani Chikuse nk'umuturage wo muri Malawi.

    Muri Mutarama 2017, yahawe ubuhungiro muri Afurika y'Epfo mu yandi mazina ya Donatien Nibasumba, yiyita ko ari umuturage w'u Burundi. Icyangombwa cye cy'ubuhunzi cyavuguruwe mu 2020 gihabwa kumara imyaka ine.

    Ku gihe cye cyo gufatwa, yari mu gace Paarl mu nkengero z'Umujyi wa Cape Town.

    Kuva yagera muri Afurika y'Epfo mu 1999, yafashijwe n'abantu be ba hafi kugira ngo hatagira umuvumbura.

    Harimo umuryango we wa hafi by'umwihariko umugore we na muramu we uba muri Afurika y'Epfo kugeza ubu. Yakoranaga bya hafi kandi na bamwe mu bahoze ari abasirikare b'Ingabo za FAR n'abandi bo muri FDLR, biganjemo abakoresheje nabi sitati y'ubuhunzi bahawe na Afurika y'Epfo.

    Bivugwa ko inshuro nyinshi abo bantu batangaga amakuru atari yo ku nzego z'umutekano muri Afurika y'Epfo hamwe no ku bakora iperereza. Abo bantu kandi bahaga Kayishema ubufasha mu by'amafaranga kugira ngo akomeze guhunga ubutabera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/hatahuwe-amayeri-kayishema-yakoresheje-mu-kwihisha-imyaka-20-ashakishwa

  • Perezida Kagame yohererejwe ubutumwa na mugenzi we Zelensky wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kagame ari kumwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga Vincent Biruta bakiriye minisitiri Dmytro Kuleba n'abandi, baganira ku ntambara ya Ukraine n'uburyo bwo gufasha inzira z'amahoro zigamije kurangiza iyi ntambara, nk'uko ibiro bya perezida w'u Rwanda bibivuga.

    Ubutumwa bwa Zelensky yazaniye Kagame ntabwo bwatangajwe, gusa bizwi ko Ukraine irimo kugerageza guhangana n'ijambo rinini n'umubano Uburusiya bufitanye n'ibihugu bya Africa.

    Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n'ikigo ROSATOM cya leta y'Uburusiya gishinzwe iby'ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy'ibijyanye n'izi ngufu mu Rwanda.

    Kuleba yatangaje ko yishimiye 'ko u Rwanda rwifatanyije na Ukraine', kandi ko Ukraine ishaka gukorana n'u Rwanda mu bucuruzi, iby'isanzure, uburezi n'ibijyanye n'imiti. Yavuze kandi ko Ukraine izafungura ambassade mu Rwanda.

    Kuva kuwa kabiri, Kuleba ari mu ruzinduko rwe rwa kabiri mu bihugu bya Africa, yaje mu Rwanda avuye muri Ethiopia na Maroc. Mu ruzinduko rwe agamije kandi kwizeza ibihugu bya Africa ko Ukraine izakomeza kohereza ibinyampeke mu bihugu bya Africa, nk'uko yabitangaje kuri Instagram 'page' ye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yohererejwe-ubutumwa-na-mugenzi-we-zelensky-wa-ukraine

  • Antonio Guterres yagaragaje ko yishimiye itabwa muriyombi rya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ifatwa rya Fulgence Kayishema wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umushinjacyaha Mukuru w'urwego IRMCT rwa UN rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), Serge Brammertz, yatangaje ko Kayishema yafatiwe mu gace ka Paarl muri Afurika y'Epfo tariki ya 24 Gicurasi 2023.

    Kayishema arashinjwa kugira uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi barenga 2000 bari barahungiye muri Kiliziya ya Nyange mu yari Perefegitura ya Kibuye bayisenyeweho tariki ya 16 Mata 1994. Icyo gihe ari ashinzwe urwego rw'ubutabera rwa polisi (IPJ) muri komini Kavumu.

    Guterres amaze kumva inkuru y'ifatwa rya Kayishema, yatangaje ko 'bitanga ubutumwa bukomeye ko abakekwaho gukora ibyaha bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu batazacika ubutabera, kandi bazabiryozwa, n'ubwo byatwara igihe kirenga kimwe cya kane cy'ikinyejana.'

    Umukuru wa UN kandi yashimiye ubufatanye bwabayeho hagati ya IRMCT n'ubuyobozi bwa Afurika y'Epfo kugira ngo Kayishema atabwe muri yombi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/antonio-guterres-yagaragaje-ko-yishimiye-itabwa-muriyombi-rya-kayishema

  • Tshisekedi yahize kuvugurura Igisirikare cye kikaba ikinyamwuga – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tshisekedi ari mu ruzinduko mu Bushinwa, aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yahuye n'Abanye-Congo bahakorera, abiga n'abandi baba mu Murwa Mukuru w'u Bushinwa, Beijing.

    Mu byo yagarutseho harimo intambara igihugu cye kimaze iminsi gihanganyemo n'umutwe wa M23, aho uwo mutwe wagiye wigarurira uduce dutandukanye udukuye mu maboko y'ingabo za Leta.

    Tshisekedi yavuze ko igihe kigeze ngo yirukane mu gisirikare ibisambo biri mu gisirikare ndetse n'abandi badafite umutima wo kurwanirira igihugu.

    Ati 'Igihe kirageze ngo twitandukanye n'ibisambo biri mu ngabo zacu ndetse n'abadafite imyitozo ihagije ku buryo badashobora kurengera igihugu n'abaturage.'

    Congo ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite umubare mwinshi w'abasirikare ariko bayobowe nabi, barangwa na ruswa n'ibindi bibazo birimo kudahemberwa igihe.

    Tshisekedi ajya ku butegetsi yavuze ko imbaraga nyinshi azazishyira mu kuvugurura igisirikare ariko bisa n'aho nta musaruro ugaragara byatanze kuko ibibazo birimo umutekano muke mu Burasirazuba bw'igihugu byarushijeho kwiyongera, nubwo muri Kivu y'Amajyaruguru na Ituri hashize imyaka ibiri hashyizweho ibihe bidasanzwe n'abayobozi ba gisirikare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/tshisekedi-yahize-kuvugurura-igisirikare-cye-kikaba-ikinyamwuga

  • Dore ibihugu 10 by'Afurika bifite abakobwa b'uburanga burangaza[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku mugabane wa Afurika hari ibihugu bizwiho kuba bifite abakobwa beza kurusha abandi, gusa ikiza ku mwanya wa mbere mu bihugu 10 biyoboye ibindi kiraza kugutungura kuko utakekaga ko cyaza kuri uwo mwanya.

    Dore uko ikinyamakuru cyitwa howafrica cyakoze urutonde rw'ibihugu 10 bifite abakobwa beza b'uburanga butangaje muri Afrika.

    10.Tanzaniya

    Tanzaniya ni igihugu cyizwiho kugira abakobwa beza muri Afurika kandi bazi kwiyitaho ku buryo umubiri wabo uhora usa neza kandi bakamenya gukurura ababareba

    9.Kenya
    Abakobwa n'abagore bo muri Kenya nabo baza mu bakobwa n'abagore beza muri Afurika bakaba bazwiho gukunda nyabyo, kubana n'abandi neza no gukunda umurimo.

    8. Ghana



    7.Nigeria
    Nigeria iza ku mwanya wa karindwi gusa bikunze kuvugwa ko abagore n'abakobwa baho bashakira ubwiza mu birungo( maquillage) ariko bakamenya kubyisiga neza ku buryo bibabera wabareba ukabona babaye beza.



    6.Afurika y'epfo
    Afurika y'epfo nayo iri mu biguhu bigira bagore n'abakobwa beza muri Afurika nubwo ari igihugu gituwemo n'abantu b'amoko atandukanye barimo abazungu n'abirabura.


    5.Angola
    Angola nayo iri mu biguhu bifite abakobwa beza bazwiho kuba bafite uruhu rujya gusa nka shokola, uruhu rukunda kwifuzwa na benshi kuko rugaragara neza.


    4.Cape Vert

    Ikirwa cya cape Vert naho haba abakobwa beza n'ubwo hadatuwe cyane. Abakobwa n'abagore baho nabo bazwiho kugira uruhu rwiza rwa shokora.

    3.Ethiopia
    Ethiopia nayo izwiho kugira bakobwa beza kandi bafite igihagararo bakanatera neza.

    2.Somalia
    Igihugu cya Somalia nacyo kigira abakobwa beza bateye neza kandi bafite uruhu rwiza rutemba itoto.

    1.Rwanda
    Bikunzwe kuvugwa ko mu Rwanda haba abakobwa n'abagore beza abantu benshi bakabigira impaka nyamara n'ibinyamakuru byo hanze bikora ubushakashatsi bikemeza ko koko mu Rwanda ari iwabo w'abakobwa beza n'abahungu beza bityo bagashyirwa ku mwanya wa mbere muri Afrika.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-ibihugu-10-by-afurika-bifite-abakobwa-b-uburanga-burangaza-amafoto

  • Itangazo:NIYONSHUTI Yvette yasabye guhindura amazina akitwa MURAGIJIMANA (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa NIYONSHUTI Yvette yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko MURAGIJIMANA Yvette mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-niyonshuti-yvette-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-muragijimana-yvette

  • Al Shabaab yigambye guhitana Abasirikare ba Uganda 137 i Bula (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abasirikare uyu mutwe wigambye kwica ni abari baroherejwe mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia (ATMIS).

    Al Shabaab mu itangazo yasohoye yavuze ko yabiciye mu gitero yagabye ku birindiro byabo biri mu karere ka Bula Marer ho muri Lower Shabelle.

    Uyu mutwe wavuze ko uretse abasirikare wishe, hari n'abandi benshi wafashe mpiri nk'imfungwa z'intambara.

    Itangazo ryawo rivuga kandi ko wafashe ukanangiza imodoka z'intambara, intwaro nyinshi ndetse n'amasasu byari bibitse muri biriya birindiro.

    Igisirikare cya Uganda kugeza ubu nta makuru arambuye kuri kiriya gitero kiratangaza.

    Gusa ,Umuvugizi wa UPDF, Brig Felix Kulayigye, yabwiye The Nation ko kiriya gitero “cyagabwe n'inyeshyamba zo mu mahanga”, ntiyagira amakuru yihariye kuri cyo atanga.

    Yunzemo ko bakigenzura neza ariya makuru bafatanyije na ATMIS, mbere yo gusohora itangazo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/al-shabaab-yigambye-guhitana-abasirikare-ba-uganda-137-i-bula-marer

  • Umunyabigwi muri Brazil Ronaldinho yahishuye abakinnyi 3 beza kurusha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil wabiciye bigacika muri ruhago, Ronaldinho yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko Messi ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose kuko hari abamurusha.

    Abona ko hari abakinnyi nka batatu babayeho beza mu mateka ya ruhago barusha uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine.

    Gusa ku rundi ruhande, Ronaldinho abona ari we mukinnyi mwiza Isi yagize mu kiragano cye aho arusha Cristiano Ronaldo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca aho yavuze ko yishimiye kuba uyu rutahizamu uri ku musozo w'amasezerano ye muri Paris Saint-Germain yaregukanye Ballon d'Or.

    Ati “Ndishimye kuba Messi yaregukanye Ballon d'Or. Twari inshuti mu gihe cyacu turi muri FC Barcelona.”

    Ronaldo yakomeje avuga ko adakunda ibintu byo kugereranya abantu, gusa ngo byagorana kwemeza ko ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose Isi yagize.

    Ati “sinkunda kugereranya, gusa byagorana kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose Isi yagize. “

    “Hari Maradona, Péle, Ronaldo (Gifaru)… Biragoye kuvuga ko Messi ari we mukinnyi mwiza w'ibihe byose mu mupira w'amaguru.”

    Gusa ngo ni we mwiza mu kiragano cye aho yamushyize imbere ya Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahanganye hibazwa umukinnyi wa mbere ku Isi.

    Messi aheruka kuvuga ko Barcelona ikwiye kwishimira kuba yaragize umukinnyi nka Ronaldinho.

    Ati “umwaka wa mbere nta gikombe yegukanye ariko yari yamaze kwigarurira imitima ya benshi. Ibikombe byatangiye kuza atuma abo bantu bose bishima. Barcelona yakabaye yishimira buri kimwe cyose yakoze.”

    Ronaldinho yakinanye na Lionel Messi kuva 2003 ubwo yari ageze muri FC Barcelona kugeza 2008 ubwo yari ayivuyemo.


    Ronaldo El Fenomeno ni undi mukinnyi mwiza ahamya ko Isi yagize

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyabigwi-muri-brazil-ronaldinho-yahishuye-abakinnyi-3-beza-kurusha-lionel

  • Kayonza: Telefone zahawe ba Mudugudu zapfuye rugikubita #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Umurenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza, buremeza ko telefone zari zahawe abayobozi b'imidugudu 27 bagize uyu murenge, zabafashaga gutanga amakuru mu buryo bw'ikoranabuhanga, eshatu zonyine ari zo zigikora.

    Bamwe mu bayobozi b'iyi midugudu, baravuga ko hari zimwe muri raporo batakibasha gutanga.

    Abemeye kuvugana n'itangazamakuru rya Flash ariko imyirondoro yabo ikagirwa ibanga, bararondora izindi ngaruka bakomeje guhura nazo mu kazi bitewe no kubura fone.

    Umwe ati 'Nk'ubu twabaga kuri Whatsapp amakuru y'Akagari ndetse n'umurenge, bitewe naho tugeze mu mihigo yo mu Mudugudu tukabona aho twaba tugeze, arikouyu munsi ntabwo nkibona ayo makuru kubera ko telephone ntakiyifite.'

    Undi ati 'Urabona hari igihe dusabwa nka raporo dukoresheje telefone  ariko ugasanga ntibidukundiye, niyo twanayitanga tukayitanga mu buryo budakwiye cyangw auko tuba tubisabwa.'

    Aba barasaba ko bahabwa izindi telephone kuko harimo n'abatibuka aho izapfuye ziri, ngo zibe zakoreshwa.

    Umwe ati 'Iyanjye yaburiwe irengero, niba ari abana niba ari abandi bantu bayibye mba nyuburiye irengero gutyo. Ndasaba Leta ko yadutecyerezaho ikaduha ikaduha telephone zifite ubushoboziburuta izo bari baduhaye kugira ngo byibuze dutange amakuru ku gihe.'

    Undi ati 'Icyo dusaba ni ubuvugizi cyangwa se habonetse n'umuterankunga nabyo byaba ari akarusho.'

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza buravuga ko bugiye gusuzuma imiterere y'iki kibazo, kugira ngo bugishakire igisubizo nk'uko Nyamanzi John Bosco, uyobora aka Karere abisobanura.

    Ati 'Ntabwo twatanga umunsi nonaha tutaramenya imiterere yabyo, ubushobozi bwaba bukenewe kugira ngo ikibazo gikemuke. Numva twabanza gufata umwanya tukamenya ibyo ari byo.'

    The post Kayonza: Telefone zahawe ba Mudugudu zapfuye rugikubita appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/kayonza-telefone-zahawe-ba-mudugudu-zapfuye-rugikubita/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayonza-telefone-zahawe-ba-mudugudu-zapfuye-rugikubita

  • Yahawe Miliyoni zirenga 100 n'umukunzi we none zashyizwe mu isanduku ya Leta #rwanda #RwOT

    Umukobwa wo muri Kenya, yanyazwe miliyoni 102 z'amashilingi bitegetswe n'urukiko, ruvuga ko ari akavagari k'amamiliyoni yavuye mu iyezandonke.

    Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko uyu mukobwa w'imyaka 23 wiga muri kaminuza aka kayabo, yari yaragahawe n'umugabo w'umubiligi bakundanaga.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko leta ya Kenya yahawe uburenganzira bwo gutwara izi miliyoni 102 za madamazera Felista Nyamathira Njoroge, kuko atabashije kuvuga ahavuye aka kavagari yahawe n'uyu mugabo wamuteretega, urukiko rutegeka ko ajyanwa mu isanduku ya leta.

    Uyu musaza w'umubiligi wateretaga uyu munyakenyakazi ngo yabajijwe ahantu avana amafranga yirirwa ateretesha abakobwa b'ikimero ku isi imihanda yose ananirwa kugaragaza aho ayavana, bituma ayahawe uyu munyakenya kazi leta iyafata. Biravuga ko yaba ari amafranga yavaga mubyo iwacu aha bita guslayinga, bitarabonerwa igisobanuro nk'uku nanjye mbivuze nk'uko bamwe babivuga.

    The post Yahawe Miliyoni zirenga 100 n'umukunzi we none zashyizwe mu isanduku ya Leta appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/yahawe-miliyoni-zirenga-100-numukunzi-we-none-zashyizwe-mu-isanduku-ya-leta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yahawe-miliyoni-zirenga-100-numukunzi-we-none-zashyizwe-mu-isanduku-ya-leta