Blog

  • Ab Godwin yakatiwe gufungwa umwaka azira guko… – #rwanda #RwOT

    Uko isomwa ry'urubanza ryagenze ijambo ku rindi 

    Mutimura Abed ukurikirinyweho icyaha cyo gukoresha dorone yasomewe. Ubushinjacyaha bwamureze ko akoresha dorone nta ruhushya.

    Yafatiwe i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima aho yahamagawe ngo ahabwe ikiraka cyo gufata amafoto. Mutimura akigera i Nyabugogo, yakuyemo Dorone baramufata

    Ubushinjacyaha bwahise bumuregera icyaha cyo gukoresha dorone. Ubushinjacyaha bwamushabiye igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda y'ibihumbi 500

    Mutimura yemera icyaha cyo gukoresha dorone mu gufata amashusho y'indirimbo z'abahanzi

    Me Nyamanswa Rafael wunganira Mutimura Abed, yavuze ko Abed atari azi niba hari ibyo agomba gukurikiza. Yanavuze ko nta bushake yari afite bwo kuyikoresha. Yasabye ko uwo yunganira yifuzako yaba umwere.

    Mutimura asaba kugabanyirizwa ibihano no kubisubikirwa. Ab Godwin dorone imwe yayiguze n'umuntu w'i Cyangugu ibihumbi 500 by'amafaranga y'u Rwanda. Indi yayiguze i Dubai asaga 1,100,000 Frws ($1100).

    Urukiko rwasuzumye ibivugwa n'impande zose. Rwasuzumye niba ukwemera kwa Abed byamuhamya icyaha. Niba Mutimura Abed yahabwa igihano runaka, urukiko rwasanze Abed yarakoresheje dorone. Ukwiyemerera mu rubanza bitsindisha uregwa

    Urukiko rwasuzumye ingingo ya 110 ryerekeye imiburanishirize y'imana, isobanura igira iti: 'Ibimenyetso bishobora gushingira n'ibyemezwa n'ababuranyi, urukiko rwemeza niba ibimenyetso aribyo cyangwa atari byo…'

    Igifungo cy'imyaka itanu ariko itarenze imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10. Kuba yarabyiyemereye urukiko rusanga agomba guhanwa.

    Ubushinjacyaha nabwo buvugako yiyemereye icyaha bityo ko agomba guhanwa. Mutimura Abed yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ahanishijwe igifungo cy'imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda Miliyoni eshanu. Urukiko rusanga yagabanyirizwa ibihano.

    Igihano cy'imyaka itatu arakigabanyirijwe ahawe imyaka ibiri. Urukiko rusanze akwiriye gusubikirwa umwaka umwe undi akawumara muri gereza.

    Urukiko ruhanishije Abed igihano cy'imyaka ibiri ariko akamara umwe muri gereza undi umwe yawusubikiwe kandi akishyura ihazabu ya Miliyoni eshanu ndetse no gutanga igarama mu isanduku ya Leta. Rwasomewe mu ruhame none tariki 26 Gicurasi 2023 saa Cyenda.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129817/ab-godwin-yakatiwe-gufungwa-umwaka-azira-gukoresha-dorone-129817.html

  • Igihe cyari iki! Senderi yakoze indirimbo Te… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka 'Twaribohoye' 'Ibidakwiriye nzabivuga', 'Iyo twicaranye tuvugana ibyubuka u Rwanda', yabwiye InyaRwanda ko yahimbye iyi ndirimbo agamije kumvikanisha umwihariko wa buri Murenge ugize Akarere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba bw'u Rwanda

    Muri iyi ndirimbo avugamo, uburyo Umurenge wa Nyarubuye wihariye mu mabuye karemano utabona ahandi ku Isi ndetse n'ubworozi bw'inka zitanga umukamo.

    Anagaruka ku Murenge wa Nasho ugaragaramo ubuhinzi ntangarugero mu Rwanda, akanavuga ku Murenge wa Kigarama, Kigana na Kirehe n'umupaka wa Rusomo, ahagaragara ubucuruzi bw'urujya n'uruza rw'abantu.

    Ni mu gihe Umurenge wa Gahara na Gashongora na Cyunuzi hazwi cyane mu buhinzi bw'Inanasi n'umuceri, n'aho Musaza hazwi cyane nk'Umurenge ushyize imbere ubuhinzi bw'ikawa.

    Umurenge wa Mpanga, Mahama na Nyamugari, ni Imirenge igizwe n'abatunzi benshi, ahari inka za Kinyarwanda n'izakizungu.

    Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo avuga ko mu Murenge wa Mushikiri na Gatore, hazwi cyane mu buhinzi bw'ibitoki mu Rwanda, kuburyo imirenge y'aho yera cyane.

    Akomeza ati 'Ndibutsa buri wese uri muri diaspora, i Kigali no mu Ntara uvuka muri iyi Mirenge kuzirikana ku ivuko, akibuka ibyeraga(Kwera) iwabo, n'ahakorerwa ubworozi, akamenya iterambere ry'aho akabigiramo uruhare.'

    Igihe cyari iki!

    Senderi ni umunyamuziki ubimazemo igihe kinini, kandi mu bihe binyuranye yagiye ahimba indirimbo zubakiye ku bumwe n'ubwiyunge, iz'urukundo, iz'amakipe, agakora n'indirimbo zigaruka kuri tumwe mu turere tw'u Rwanda.

     Avuga ko atari yaratinze gukora indirimbo igaruka ku ivuko rye, kuko yafashe igihe cyo kuyitegura no kuyitunganya, akubiramo iterambere ry'Akarere avukamo.

    Ati 'Ndi Intaganzwa y'Akarere ka Kirehe, Kireye Yacu, Kirehe yanjye, nafashe igihe cyo kwandika iyi ndirimbo nita cyane ku kureba umwihariko wa buri Murenge ari nabyo nakubiye muri iyi ndirimbo, rero igihe cyari iki cyo kuvuga aho navukiye, nakuriye…' 

    Senderi yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise 'Tembera Kirehe'

     

    Muri iyi ndirimbo, Senderi yasabye abavuka i Kirehe kugira uruhare mu buzima bw'Akarere

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TEMBERA KIREHE' YA SENDERI HIT


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129820/igihe-cyari-iki-senderi-yakoze-indirimbo-tembera-kirehe-yintaganzwa-za-kirehe-129820.html

  • BAL 2023:Stade Malien yegukanye umwanya wa 3 – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabaye Kuri uyu wagatanu ubera muri BK Arena,aya makipe yombi yakiniraga uyu mwanya wa 3 nyuma yo guysindirwa muri 1/2.

    ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yari yatsinzwe na Al Ahly yo naho Petro De Luanda yo muri Angola yo yari yatsinzwe na AS Dounaes.

    Stade Malien niyo yinjiye mu mikino mbere itsinda amanota menshi binyuze ku mukinnyi wabo Aliou Diara. Petro De Luanda yakomeje kurushwa ariko bigeze mu minota yanyuma y’agace kambere yinyara mu isinzu itsinda amanota 5 yikurikiranya bituma igabanya intera dore ko yariri kurushwa amanota agera ku 10. 

    Agace kambere kahise karangira Stade Malien iyoboye n’amanota 20-15. Mu gace kakabiri Petro De Luanda byakomeje kwanga Dore ko mu minota 3 yambere Stade Malien yari yongeye gusubizamo ikinyuranyo cy’amanota 10.

    Igice cyambere cyagiye kurangira Petro De Luanda yongeye kwiyuburura ikora akazi gakomeye igabanya amanota yarushwaga hasigaramo 2 gusa,Stade Malien yarifite 36-34.

    Petro De Luanda yatangiranye igice cyakabiri imbaraga zidasanzwe dore ko mu minota 3 gusa yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5 ivuye inyuma binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota 3 cyane.

    Agace ka gatatu karangiye Petro De Luanda iyoboye n’amanota 54 -50 Stade Malien.Agace ka 3 arinako kanyuma katangiye Stade Malien yakaniye kugira ngo yongere kuyobora umukino ariko bikayangira. Aliou Diara yakomeje kwugaragaza akora amanota menshi mu minota yanyuma bifasha Stade Malien kurangiza umukino iyoboye n’amanota 73-65 ihita inegukana umwanya wa 3.

    Ku munsi wejo hategerejwe umukino wanyuma uzaba saa kumi nebyiri aho Al Ahly yo mu Misiri izamanuka mu kibuga ikina na AS Dounaes yo muri Senegal.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129824/bal-2023stade-malien-yegukanye-umwanya-wa-3-129824.html

  • Itsinda rya 'Sauti Sol' ryatanze impamvu yatumye bahitamo gutandukana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abanyamuziki rikomoka muri Kenya, Sauti Sol ryakuyeho urujijo ku byavugwaga ko itandukana ryabo rishingiye ku mwuka mubi wari hagati yabo.

    Mu cyumweru gishize, iri tsinda riri mu yakomeye ku mugabane wa Afurika, ryashyize hanze itangazo ko nyuma y'imyaka 20 bagiye gutandukana burundu, buri wese agakora ku giti cye.

    Sauti Sol icyo gihe yatangaje ko mbere yo gutandukana bazabanza gukora ibitaramo bigera kuri 20 muri Canada, Leta Zunze ubumwe za Amerika n'u Burayi.

    Mbere yo gufata ikiruhuko kitazwi igihe kizarangirira kugira ngo bibande ku mishinga ya buri muntu ku giti cye ariko, bijeje abafana ko uku kuruhuka kutavuye mu makimbirane ayo ari yo yose imbere mu itsinda.

    Mu kiganiro baherutse kugirana na Ivy Awino, umunyamakuru ukomoka muri Kenya ukorera radiyo imwe muri Amerika, aba basore bagize Sauti Sol, batangaje ko nta bibazo cyangwa amakimbirane bafitanye nk'impamvu yatumye bafata umwanzuro wo gutandukana.

    Bien-Aimé Baraza, yagize ati: 'Uburyo twabyitwayemo ni iby'icyubahiro ku buryo abantu bamwe basa n'abatengushywe no kuba nta makimbirane twagiranye. Hari abashakaga kugaragaza ko byabaye ku bwo gushyamirana, ariko si ko byagenze. Turacyari inshuti nziza, kandi turacyari kumwe.'

    Willis Chimano yakomeje ashimangira ko gukora ibyo bakoze ari ibintu bisanzwe ku matsinda azwi ku isi.

    Sauti Sol ubwo yashyiraga hanze itangazo rikubiyemo umwanzuro wo gutandukana, yashimangiye ko nubwo buri wese azaba akora ku giti cye ariko ubushuti n'ubuvandimwe basangiye bazabukomeraho kuko bafite byinshi bahuriyeho birimo ibikorwa by'ubucuruzi.

    Ibi babitangaje mu rwego rwo kumara impungenge abafana babo batekerezaga ko umubano wabo ushobora kuzaba mubi nyuma yo gutandukana.

    Bavuga ko kutazongera gukora nk'itsinda bizafasha buri wese gukurikirana imishinga ye ku giti cye mu rwego rwo kumufasha gutera imbere nk'umuhanzi.

    Ibitaramo bizenguruka Canada, Leta Zunze ubumwe za Amerika n'u Burayi bizafasha abakunzi babo kongera kuryoherwa n'umuziki wabo.

    Sauti Sol kandi ifite igitaramo giteganyijwe tariki 10 na 11 Kamena 2023 bari kumwe n'itsinda Boyz 2 Men ry'abanyabigwi mu njyana ya RnB rikomoka muri Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/itsinda-rya-sauti-sol-ryatanze-impamvu-yatumye-bahitamo-gutandukana

  • Mu rukerera rwo kuri uyu munsi, habaye impanuka iteye ubwoba aho imodoka yagonze abantu barimo n’abana bo ku muhanda bari baraye inganjyi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habaye impanuka iteye ubwoba aho imodoka yagonze abantu barimo n'abana bo ku muhanda bari baraye inganjyi.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Uganda, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu habaye impanuka ikomeye cyane y'imodoka yo mu bwoko bwa Benz yagonze abantu n'izindi modoka.

    Polisi ya Uganda yavuze ko yatangiye gukora iperereza ku mpanuka yabaye uyu munsi ku muhanda wa Kayunga uhuza umuhanda wa Acacia.

    Bivugwa ko mu rukerera ahagana saa 01:26, imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz y'umukara ifite nimero UBL 189R, yari utwawe na Bwana Kimera Faziru, wagendaga ku muvuduko udasanzwe yaje gukora impanuka.

    Iyi modoka yataye umuhanda maze igonga abana batatu bo ku muhanda bari baryamye aho.

    Si ukugonga abo bana gusa, ahubwo iyo Mercedes-Benz yahise ikomeza inzira yayo maze igongana na Toyota Mark X y'umweru.

    Kuri ubu izo modoka zombi zagize impanuka zajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kira mu gihe hagitegerejwe ko hakorwa iperereza.

    Abashoferi bose bagize impanuka bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bavurwe.

    Muri iyi mpanuka kandi abantu babiri bahise bahasiga ubuzima.

    Source : https://yegob.rw/mu-rukerera-rwo-kuri-uyu-munsi-habaye-impanuka-iteye-ubwoba-aho-imodoka-yagonze-abantu-barimo-nabana-bo-ku-muhanda-bari-baraye-inganjyi-amafoto/

  • Rutahizamu wa Rayon Sports birangiye ahigitse bagenzi be bari bahanganiye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi wa 4 muri Murera – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, nibwo rutahizamu w'ikipe ya Rayon Sports yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 4 muri iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru.

    Iki gihembo cyegukanwe na rutahizamu Héritier Luvumbu Nzinga usanzwe watakira iyi kipe akaba akomoko muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo.

    Luvumbu atwaye iki gihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi wa 4 muri Rayon Sports, aho yari agihataniye na Leandre Willy Essombe Onana ndetse na Moussa Essenu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-birangiye-ahigitse-bagenzi-be-bari-hahangangiye-igihembo-cyumukinnyi-mwiza-wukwezi-wa-4/

  • Wagira ngo n’intare: Dj Brianne yagaragaye ari kumwe n’abagabo bameze nk’intare (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanga mukuvanga imiziki Gateka Brianne wamamaye cyane ku izina rya Dj Brianne yagaragaye ari mu gihugu cya Malawi ari kumwe n'abagabo bameze nk'intare.

    Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Dj Brianne yamugaragaje ari kumwe n'abagabo bafite ibigango bidasanzwe ni nyuma y'uko yari ageze mu gihugu cya Malawi aho agiye gususurutsa abatuye muri iki gihugu.

    Amafoto:

    Source : https://yegob.rw/wagira-ngo-nintare-dj-brianne-yagaragaye-ari-kumwe-nabagabo-bameze-nkintare-amafoto/

  • Menya akamaro ka Tungurusumu karimo no kwirukana imibu mu nzu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nk'uko tubikesha urubuga www.healthline.com, iyo abarwayi bazaga kumwivuzaho hari ubwo yabandikiraga tungurusumu nk'umuti ku ndwara zinyuranye. Ibyo bigaragaza ukuntu tungurusumu yabayeho kera cyane ukurikije igihe uwo muganga yabereyeho, ndetse n'agaciro yari ifite nk'ikimera kivura. Siyansi igezweho muri iki gihe rero, hari ibyiza bya tungurusumu ku buzima bw'umuntu yamaze kwemeza. Tukaba ari byo tugiye kubagezaho.

    Tungurusumu ni ikimera kibarizwa mu muryango umwe n'ibitunguru, ikaba ishobora kwera mu bice bitandukanye by'isi, ikaba ikoreshwa n'abantu batandukanye nk'ikirungo mu gihe bateka, kuko ihumura neza kandi ikaba inatuma ibyo kurya biryoha kurushaho.

    Sulfur iva muri Tungurusumu ijya mu mubiri, nyuma y'uko umuntu ayiriye, igifu kikayisya,ubundi igakwira mu mubiri wose.

    2.Tungurusumu igira intungamubiri nyinshi, ariko ntibyibushya kuko yigiramo ibyitwa 'Calories' nkeya. Ahubwo ikungahaye kuri Vitamine C, Vitamine B6 na manganese ikagira n'izindi ntungamubiri zinyuranye.

    3.Tungurusumu irwanya indwara zirimo n'ibicurune cyangwa se umuntu yaba yamaze gufatwa na byo, igafasha mu kubyoroshya .

    4.Tungurusumu ishobora kugabanya umuvuduko w'amaraso mu gihe umuntu afite umuvuduko uri hejuru cyane. Umuntu ufata urugero ruhagije rwa tungurusumu, byafasha umuntu ugira ikibazo cy'umuvuduko w'amaraso uri hejuru (hypertension), kimwe n'uko indi miti yamufasha.

    5.Tungurusumu igabanya ibinure bibi mu mubiri, bityo bigafasha umutima gukora neza, bikanawurinda indwara zitandukanye.

    6.Tungurusumu yifitemo ibyitwa 'Antioxidants' birinda utunyangingo 'cells' kwangirika, bikanarinda umuntu gusaza vuba, ndetse bikanarinda umuntu ibyago byo kurwara indwara yitwa 'Alzheimer' irangwa no kwangiza imikorere y'ubwonko, igatuma umuntu yibagirwa ibyo yari azi byose.

    7. Ku rubuga www.selection.ca na ho bavuga ibyiza bitandukanye bya tungurusumu harimo kuba yakoreshwa mu kuvura udusebe duterwa n'umuriro n'ibindi.

    Hari ubwo umuntu abyuka afite uduheri ku munwa tumeze nk'uturimo amazi, cyangwa se tumeze nk'udusebe duto, bakavuga ko aba yatwitswe n'umuriro wa malaria. Iyo ashyizeho tungurusumu itwumisha vuba.

    8. Tungurusumu kandi irwanya udusimba twangiza ibimera cyangwa twangiza indabo mu busitani. Udusimba twinshi twangiza indabo cyangwa ibindi bimera bimwe na bimwe, ntidukunda tungurusumu, ni yo mpamvu hari abakora umuti w'umwimerere wica udukoko turya indabo n'ibimera bimwe na bimwe, bifashishije tungurusumu, amavuta batekesha, amazi n'isabune y'amazi, bakabishyira hamwe mu ipompo, ubundi bakawutera mu bimera udusimba tugapfa.

    9. Tungurusumu yirukana imibu. Abahanga baracyakora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ikintu kiba muri tungurusumu kirukana imibu. Gusa ikizwi ni uko imibu idakunda tungurusumu. Ubushakashatsi bwakorewe mu Buhinde bwagaragaje ko abantu bisize tungurusumu ku maboko no ku maguru, imibu ibahunga.

    Umuntu ashobora kwikorera umuti w'umwimerere wo kurwanya imibu,yifashishije amavuta ya tungurusumu akavanga n'amavuta ya 'Vaseline', akongeramo ibishashara by'ubuki bitunganyije, akabyisiga imibu ikamuhunga.

    10. Tungurusumu ifasha umuntu kugenzura ibiro bye ntibizamuke cyane. Nk'uko byemezwa n'umuhanga mu by'imirire witwa Cynthia Sass, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba, zigaburirwa ibyo kurya birimo tungurusumu nyinshi, zatakaje ibiro, ndetse n'ibinure byari byaritsindagiye mu mibiri yazo biragabanuka. Ni yo mpamvu ari byiza gushyira tungurusumu mu byo kurya kenshi kuko bituma bihumura neza bikanaryoha, ariko ikanafasha mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/menya-akamaro-ka-tungurusumu-karimo-no-kwirukana-imibu-mu-nzu

  • Ingabo za EAC ziri muri RDC zikorana na M23- Perezida Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Antoine Felix Tshisekedi uri mu ruzinduko mu Bushinwa, yeruye ko ingabo za EAC ziri mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru zikorana byeruye n'umutwe w'inyeshyamba za M23 baje guhangana nazo.

    Radio Okapi ivuga ko Perezida Tshisekedi,avuga ko ingabo zose ukuyemo iz'u Burundi ari zo zitari mu mikoranire n'inyeshyamba.

    Uyu mutegetsi avuga ko abasirikare b'u Burundi aho bahawe afite amakuru ko bahangana na M23, kugera ubwo bababuza gushyiraho imisoro mu duce bafashe, ariko ngo izindi imikoranire n'inyeshyamba ari ntamakemwa.

    Leta ya Kinshasa iri gutegura amatora rusange mu kwezi k'Ukuboza 2023, ndetse amahanga yatangiye kugaragaza impungenge ko uko ibintu bihagaze uyu munsi, ashobora kutazagenda neza.

    Nk'ubu sosiyete sivile ya teritwari ya Djoru mu ntara ya (Tshuapa), yatangiyiye kugaragaza ko imibare y'abaturage bazatora yatanzwe itandukanye n'iyashyizwe ahagaragara na komisiyo y'amatora.

    Iyi sosiyete sivile ivuga ko mu mibare ifite y'abiyandikishije komisiyo yatangaje bake, kuko yabagabanijeho abantu ibihumbi 35 birengaho gato.

    Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, bwana Antony Blinken, ku wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yahamagaye Perezida wa Kongo, amubwira ko bafite inkeke ku matora ari imbere, ariko yemera ko Washington yiteguye gutanga ubufasha ngo azagende neza, ariko anenga ko iki gihugu kiri kugerageza gupfuka umunwa buri wese ugerageje kugaragaza ibitagenda neza mu gihugu, ndetse no kubangamira ubwisanzure bwo gatanga ibitekerezo.

    Mu kiganiro cyabaye kuri telephone, bwana Blinken yibukije Perezida Tshisekedi ko Amerika itibagiwe ko hari abaturage bahutajwe bo mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, bashakaga kujya kwigaragambya kuri komisiyo y'amatora.

    Ku ruhande rwa Kongo iyo igaragaza ikibazo ifite inshuro nyinshi, ishyira mu majwi u Rwanda ko ruri inyuma y'ibibazo igihugu gifite, kuko n'aho ari mu Bushinwa perezida Fatshi nk'uko abakunzi be bamwita, nyuma yo kurushinja gutera inkunga umutwe wa M23, yashinje u Rwanda no kuba inyuma y'amakimbirane TEKE—YAKA  ashyamiranije amoko mu ntara za Kwango na Mai Ndombe , muri grand Bandundu n'inkengero za Kinshasa.

    Uyu mutegetsi wa Kinshasa yabwiye abanye-Congo baba mu Bushinwa, ko akeka ko u Rwanda ruri inyuma y'umutwe wa Mabondo uri guhangabnya ibikorwa muri izi ntara.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu, aherutse no kwemeza ko uri no muri kongo Central.

    Muri ibi biganiro na diaspora ya kongo i Beijing, Perezida Tshisekedi ageze ku kibazo cy'amakimbirane y'imiryango hagati y'aba TEKE n'aba YAKA,  akomeje kwibasira Grand Bandundu n'inkengero z'umujyi wa Kinshasa, avuga ko hafashwe ingamba z'umuteknao  mu kugikemura ariko iyi miryango mu busanzwe yabanaga mu mahoro kuva Isi yaremwa, ariko niba hari ibihari,  hari kuba ibintu bibi cyane, ndetse ko adafite ubwoba, we nka tshisekedi bwo kuvuga ko  umuturanyi wabo mubi u Rwanda, rudafite uruhare mu biri kubera i Kinshasa.

    The post Ingabo za EAC ziri muri RDC zikorana na M23- Perezida Tshisekedi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/ingabo-za-eac-ziri-muri-rdc-zikorana-na-m23-perezida-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-za-eac-ziri-muri-rdc-zikorana-na-m23-perezida-tshisekedi

  • Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko #rwanda #RwOT

    Fulgence Kayishema, wari nimero ya mbere mu bashakishwa kubera uruhare rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe imbere y'urukiko rwa Bellville i Cape Town, Afurika y'Epfo, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023.

    Kayishema afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town aho ategerereje icyemezo gishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023 nibwo Kayishema yatawe muri yombi, afatiwe mu mujyi wa Paarl, mu gikorwa gihuriweho n'abayobozi ba Afurika y'Epfo n'itsinda guhiga bukware abakekwaho Jenoside bihisha ubutabera riyobowe n'Umushinjacyaha Mukuru w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, Serge Brammertz.

    Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.

    Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w'abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y'itariki ya 6 n'iya 20 Mata 1994.

    Tariki ya 15 Mata 1994, Kayishema yategetse kandi acura umugambi wo gusenya Kiliziya ya Nyange, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.

    The post Kayishema ukekwaho ibyaha bya Jenoside yagejejwe imbere y'urukiko appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-imbere-yurukiko/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kayishema-ukekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yagejejwe-imbere-yurukiko