Blog

  • Forest Whitaker, Navio na Sherrie Silver mu b… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena. Aya makipe yombi yakiniraga uyu mwanya wa 3 nyuma yo gutsindirwa muri 1/2.

    Ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yari yatsinzwe na Al Ahly yo naho Petro De Luanda yo muri Angola yari yatsinzwe na AS Dounaes.

    Stade Malien niyo yinjiye mu mikino mbere itsinda amanota menshi binyuze ku mukinnyi wabo Aliou Diara. 

    Petro De Luanda yakomeje kurushwa ariko bigeze mu minota ya nyuma y’agace ka mbere yinyara mu isunzu itsinda amanota 5 yikurikiranya bituma igabanya intera dore ko yari iri kurushwa amanota agera ku 10.

    Umukinnyi Aliou Diara yakomeje kwigaragaza akora amanota menshi mu minota ya nyuma bifasha Stade Malien kurangiza umukino iyoboye n’amanota 73-65 ihita inegukana umwanya wa 3.

    Ni ubwa mbere Forest Whitaker ageze mu Rwanda, cyo kimwe n'umuraperi Navio bitabiriye kureba imikino ya BAL. Ariko si ubwa mbere, Sherrie Silver arebye iyi mikino.


    Ibyo wamenya kuri Forest Whitaker:

    Ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, atunganya filime, kandi akora ibikorwa by'urukundo. Isura ye igaragara muri filime zirimo nka The Last King of Scotland, The Butler, Godfather of Harlem, Criminal Minds n'izindi nyinshi.

    Uyu mugabo w'imyaka 61 y'amavuko yegukanye ibihembo bikomeye birimo nka Academy Award, Golden Globe Award,  British Academy Film Award, Screen Actors Guild Awards n'ibindi.

    Yabonye izuba ku wa 15 Nyakanga 1961, mu gace ka Longview mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 1996 yarushinze na Keisha Whitaker batandukana mu 2021.

    Kuri konti ye akurikirwaho n'abantu barenga ibihumbi 200, yanditseho avuga ko yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye imikino ya BAL. Uyu mugabo yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Uganda.

    Yivuga nk'umuhanzi, n'intumwa y'Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO)mu guharanira amahoro n'ubwiyunge.

    Uyu mugabo yagaragaye mu ruhumbirajana rwa filime, ariko yamamaye cyane muri filime 'Black Panther' yo mu 2018 yabiciye bigacika, ariko yanakinnye muri filime 'Stars wars Story' yo mu 2016. 

    Ibyo wamenya kuri Sherrie Silver

    Uyu mukobwa ni umubyinnyi kabuhariwe aherutse kugirwa Ambasaderi w'ikigega IFAD [The International Fund for Agricultural Development], yanagiranye ibiganiro na Papa Francis.

    Ni umunyarwandakazi akaba n'umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n'isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo ya Childish Gambino yitwa 'This Is America', yatwaye ibihembo 4 bya Grammy Awards.

    Sherrie Silver asanzwe afite urugo yise Children Of Destiny rurerwamo abana babaga ku muhanda, abasubiza mu ishuri abahindurira ubuzima. Batangiye bakodesha inzu ariko aherutse kubagurira inzu babamo mu mujyi wa Kigali ndetse umwe yatangiye kumwigisha kubyina

    Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga umaze kubaka izina ku Isi. Mu 2018, yegukanye igihembo cya MTV Music Video Awards abikesha imbyino yashyize mu mashusho y'indirimbo 'This is America' ya Childish Gambino. 

    Ibyo wamenya kuri Navio

    Navio yatangiye umuziki ari umwe mu bagize itsinda ry'abanyamuziki rya Klear Kut ryegukanye ibihembo bitandukanye, ryamufashije kwigaragaza mu ruhando rw'abakora injyana ya Hip Hop.

    Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo 'Ngalo', 'Bugumu', 'One&Only', 'On and On' n'izindi.

    Kuva mu 2010, Navio ni umwe mu bagize itsinda rikomeye ry'abanyamuziki bo muri Afurika yitwa 'One 8' rigizwe n'abanyamuryango nka 2 Face (Nigeria), Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 4×4 (Ghana), Movaizhaleine (Gabon), JK (Zambia), Amani (Kenya) na Ali Kiba (Tanzania).

    Indirimbo yabo ya mbere bayise 'Hands Across the World' yanditswe kandi itunganwa na R. Kelly.

    Muri Gicurasi 2021, yegukanye ibihembo bibiri bikomeye mu byatanzwe muri MTN Uganda Hip Hop Awards 2021.

    Yegukanye igihembo cya Album y'umwaka 'Album of the year' abicyesha Album ye yise 'Strength in Numbers', anegukana igihembo cy'indirimbo y'umwaka 'The Collaboration of the year' yakoranye na Flex D'Paper na John Makini bise 'Abaana Beeka'.

    Navio avuka kuri Se wari enjenyeri Daniel Serwano Kigozi n'umuhanga mu bugenge Dr Maggie Kigozi. Ni umuhererezi mu muryango w'abana batatu.

    Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Imibanire y'Ibihugu n'itangazamakuru, yakuye muri Kaminuza ya Monash University.








    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129832/forest-whitaker-navio-na-sherrie-silver-mu-barebye-umukino-wahuje-stade-malien-na-petro-de-129832.html

  • Mbere yo kwihutira gufata imiti irwanya uburibwe bw’umugongo dore ibintu 6 by’ibanze ukwiye gukora urwanya ubwo bubabare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari abantu bumva baribwa umugongo bakihutira kujya kugura imiti kugira ngo barwanye ubwo buribwe, gusa nyamara imiti ntabwo aribyo bya mbere ukwiye gukora.

    Bimwe mu byo wakora kugira ngo urwanye uburibwe bw'umugongo ni ibi bikurikira:

    1. Ukwiye kwirinda kwicara igihe kirekire kandi n'igihe wicaye ukicara mu buryo bwiza ndetse ukicara ku ntebe nziza

    Niba akazi ukora kagusaba kwicara cyane, jya ugerageza gufata akaruhuko uhaguruke ugendagende, byibuze ntukamare iminota 30 wicaye ahantu hamwe utararuhuka byibuze iminota 5, kandi nabwo wicare ku ntebe nziza zidatuma umugongo wawe uhetama.

    2. Jya ugerageza guhagarara neza wemye.

    Mu gihe uhagaze uhese umugongo igihe kirekire byangiza umugongo cyane. Ndetse n'igihe ugiye guterura ibintu biremereye, hina amavi wegere hasi ubundi ubone kubiterura.

    3. Kora imyitozo ngorora mubiri.

    Gusa biba bibi gukora siporo mu gihe umugongo ukurya cyane, banza ugishe inama muganga mbere yo kugira siporo ukora. Ariko mu gihe uburibwe bwashize ushobora gukora siporo zikomeza umugongo.

    5. Ambara inkweto ngufi (zidafite talon ndende)

    Abagore nibo bakunda inkweto ndende (high heels), kandi buriya zibangamira uzambaye guhagarara neza, zigatuma urutirigongo rwihina bityo ukaba wagira ikibazo cy'umugongo.

    5. Gerageza gusinzira bihagije kandi uryame neza

    Kuryama igihe gito bishobora kongera ibibazo by'ububabare bw'umugongo. Gusinzira bihagije bigira uruhare runini mu gukiza no kuruhura umubiri ndetse no mu mutwe. Gusa bikaba akarusho mu gihe uryamye neza ugoroye umugongo kandi kuri matera nziza ifite umubyimba uhagije.

    6. Gabanya ibiro niba ufite ibirengeje urugero

    Ibiro birengeje urugero bibangamira cyane urutirigongo. Kugabanya ibiro mu gihe ufite byinshi ni uburyo bwiza bwo kugabanya uburibwe bw'umugongo.

    Mu bindi bintu ushobora kwitaho niba uribwa n'umugongo, harimo kwirinda guhangayika cyane 'stress', ndetse no kwirinda kunywa itari.

    Source : https://yegob.rw/mbere-yo-kwihutira-gufata-imiti-irwanya-uburibwe-bwumugongo-dore-ibintu-6-byibanze-ukwiye-gukora-urwanya-ubwo-bubabare/

  • Rayon Sport y’abagore yitaweho ihabwa akayabo k’amafaranga menshi cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sport y'abagore yitaweho ihabwa akayabo k'amafaranga menshi cyane.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fiedel ndetse n'umuyobozi wa Skol Rwanda Ivan WULFFAERT bahaye abakinnyi ba Rayon Sports WFC amafaranga angana na Miliyoni 5 nk'ishimwe ry'igikombe k'iciro cya kabiri mu bagore ndetse na Miliyoni 3 z'agahimbazamusyi kubera kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

    Iyi kipe ya Rayon Sport wfc igomba kuzamuka mu kiciro cya mbere iri kumwe na Indahangarwa wfc.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sport-yabagore-yitaweho-ihabwa-akayabo-kamafaranga-menshi-cyane/

  • Gutwara igikombe ntibizababuza gucishamo umweyo: Hamenyekanye ikipe ikomeye y’i Kigali igiye kwirukana abakinnyi 15 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe isanzwe ikinisha abakinnyi b'abanyarwanda, Police FC igiye gutandukana n'abakinnyi 15 batatanze umusaruro mu mwaka w'imikino wa 2022-23.

    Iyi Kipe iherutse kwegukana igikombe cya EAPCCO gusa ntabwo yabashije kwitwara neza muri shampiyona ndetse no mu gikombe cy'Amahoro.

    Muri aba bakinnyi harimo abazarangiza amasezerano yabo batazongererwa ndetse n'abataratanze umusaruro bazasezererwa bazasimburwa n'abandi 15, nk'uko bitangazwa n'igihe.

    Mu basoje amasezerano Bazatandukana na Police FC harimo abanyezamu nka Mvuyekure Emery na Habarurema Gahungu.

    Abandi ni nka Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, Twizerimana Martin Fabrice, Sibomana Abouba wari wasinye, Turatsinze John na Moussa Omar.

    Police FC kandi irifuza bamwe mu bakinnyi bashobora gusimbura abazasezererwa, mu bo yifuza harimo umunyezamu Cyuzuzo Aimé Gael na myugariro Bugingo Hakim ba Gasogi United.

    Abandi yifuza harimo nka Turatsinze Thierry wa Kiyovu Sports, Kwitonda Ali wa AS Kigali, Rushema Chris wa Marines, Rugwiro Kevin myugariro wo hagati wa Bugesera FC.

    Source : https://yegob.rw/gutwara-igikombe-ntibizababuza-gucishamo-umweyo-hamenyekanye-ikipe-ikomeye-yi-kigali-igiye-kwirukana-abakinnyi-15/

  • Inkuru mbi itugezeho nonaha: Yolo The Queen mukunda muri benshi yapfushije umubyeyi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, nibwo hari amakuru yatangiye kuvugwa ko mama wa Yolo The Queen yitabye Imana.

    Muri aya masaha ya Saa 17:00, nibwo umunyamakuru, Jalas uri mu bagezweho mu myidagaduro nyarwanda yemeje aya makuru, avuga ko yayahawe n'umwe mu nshuti za hafi z'uyu muryango.

    Amakuru atugeraho avuga ko uyu mubyeyi wa Yolo The Queen yari amaze iminsi arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal 'King Faisal' akaba ari naho yapfiriye, gusa indwara yari arwaye ntabwo iramenyekana.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-mbi-itugezeho-nonaha-yolo-the-queen-mukunda-muri-benshi-yapfushije-umubyeyi-we/

  • Amaze kuba igikumi! Ihere ijijo amafoto y’umwana wa Meddy ukomeje gukurana ubwiza budasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amaze kuba igikumi! Ihere ijijo amafoto y'umwana wa Meddy ukomeje gukurana ubwiza budasanzwe.

    Ni igihe kitari kinini cyane umuhanzi w'umunyarwanda Meddy Ngabo ndetse n'umufasha we Mimi bibarutse umwana w'umukobwa bamwita Myla Ngabo.

    Uyu mwana rero akomeje gukurana ubwiza budasanzwe, ndetse bugaragarira buri umwe ko azaba ari mwiza koko bitari ibufitirano.

    Amafoto..

     

    Source : https://yegob.rw/amaze-kuba-igikumi-ihere-ijijo-amafoto-yumwana-wa-meddy-ukomeje-gukurana-ubwiza-budasanzwe/

  • N’igitomati ndakurahiye: Killa Man yerekanye umugore we atuma abantu bavugishwa kubera uburanga bwe (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda Killa Man yatunguye abakunzi be ubwo yaberekaga umukunzi we yihebeye.

    Mu ifoto yashyize ku rubuga rwa Instagram na mwenyewe Killa Man yamugaragaje ari kumwe n'umugore we yihebeye ufite ubwiza buhebuje maze abamukurikira batangira kuvugishwa.

    Ifoto:

    Amwe mu magambo abantu bagiye batangaza:

    Source : https://yegob.rw/nigitomati-ndakurahiye-killa-man-yerekanye-umugore-we-atuma-abantu-bavugishwa-kubera-uburanga-bwe-ifoto/

  • Umusabirizi wo ku mbuga nkoranya mbaga akomeje kwibasirwa n’abasitari nyuma y’igihe adasabiriza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusabirizi wo ku mbuga nkoranya mbaga akomeje kwibasirwa n'abasitari nyuma y'igihe adasabiriza.

    Mu minsi yashize ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa Instagram hakunze kugaragara umuntu ujya ku mafoto y'abasitari akandikaho komenti asaba ubufasha bwo kumuguri imashini yogosha.

    Uyu muntu yabikoraga kuri buri foto yose y' umusitari, yavugaga ko ari umucyene akeneye uwamufasha akagura imashini yogosha akikura mu bukene.

    Gusa nyuma y'igihe adasabiriza abasitari bamwe na bamwe batangiye kwiba aho yaba yaragiye, abandi bati yari yaratuzonze.

    Kibonke Clapton

    Rugangura Axel

    Reagan Rugaju

    N'abandi benshi bakomeje kumwibazaho.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umusabirizi-wo-ku-mbuga-nkoranya-mbaga-akomeje-kwibasirwa-nabasitari-nyuma-yigihe-adasabiriza/

  • Itangazo ryihutirwa rireba abatwara ibinyabiziga kuva ku igare kugera ku imodoka ndetse n’abanyamaguru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo ryihutirwa rireba abatwara ibinyabiziga kuva ku igare kugera ku modoka ndetse n'abanyamaguru.

    Ni mu rwego rwo gukomeza kwirinda impanuka zibera mu muhanda, polisi y'u Rwanda yifuje kugenera ubutumwa buri munyarwanda wese aho ari hose, yaba atwara ikinyabiziga cyangwa agenda n'amaguru.

     

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-rireba-abatwara-ibinyabiziga-kuva-ku-igare-kugera-ku-imodoka-ndetse-nabanyamaguru/

  • Menya impamvu imibanire yababyeyi nabana ba… – #rwanda #RwOT

    Ubundi umuryango ugizwe n'umugore n'umugabo (ababyeyi) n'abana, ndetse n'abandi bose baba muri urwo rugo, ababyeyi baba bafite inshingano zo kurera no kwita ku muryango, bikubiyemo gushaka ibitunga umuryango, gushaka imyambaro, inshingano zo gushaka amafaranga y'ishuri y'abana igihe bageze mu mashuri ndetse n'ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    InyaRwanda yakoze icyegeranyo cya zimwe mu mpamvu zituma ababyeyi bataboneka, mu rwego rwo kwita ku burere bw'umwana bivamo imyitwarire idakwiye irangwa mu rubyiruko rw'abubu.

    1. Ubwoba bw'ubuzima/inkeke ku buzima

    Ababyeyi benshi bakora iyo bwabaga izo nshingano bakazikora bijyana n'ubushobozi ariko kandi ntihakwirengagizwa ko atari byo byonyine umwana akeneye kugira ngo akurane ikinyabupfura n'uburere, biba ari ngombwa cyane ko uko abana bakura ababyeyi bababa hafi no mu nshingano zo kumenya imyitwarire bakurana.

    Umunyarwanda yaciye umugani ati: 'Inyana ni iya mweru'. Ubundi umwana asa n'ababyeyi be, kuko akenshi umwana akura yigana imico y'abamuba hafi umunsi ku munsi. Nkuko abashakashatsi babivuga, umwana agereranywa n'ikibaho kiriho ubusa, bityo abamurera bandikaho umunsi ku wundi, baba babizi cyangwa batabizi.

    Muri iki gihe, iterambere rikomeje gufata indi ntera, n'impinduka nyinshi zikomeza kwiyongera, bituma umubyeyi n'inkingi ya mwamba mu muryango akomeza kuburira umwanya umuryango, bigatuma urugo rusa nk’aho ruharirwa abakozi bo mu rugo.

    Abakozi bo mu rugo nabo akenshi baba badafite uburere buhagije umwana akeneye, kuko ariwe bamarana umwanya munini, birangira umwana afashe imico y'umukozi. Iyo noneho haba ihindagurika ry'abakozi, bitera umwana kuba yagira imico myinshi itandukanye, akenshi iba itari myiza ijyana n'uburere bw'abo bakozi.

    1. Imiterere n'imihandagurikire y'akazi

    Kuri ubu bimwe mu bitera ababyeyi kubura mu muryango, harimo imiterere y'akazi, nk'akazi gakorerwa kure y'umuryango, cyangwa kakamufata amasaha menshi, bityo bigatuma ababyeyi abura umwanya wo kwita ku muryango we, cyanga akazi kamuha inshingano zo kuba kure y'umuryango igihe kinini.

    Mu mwanya muto abenshi mu babyeyi babona wo kwita ku muryango, ugasanga udahagije mu kunoza inshingano zose, akenshi izo kurera abana zigaharirwa abakozi, aho usanga umubyeyi abaza umukozi wo mu rugo, iby'imico idasanzwe abonana abana be.

    Umukozi nawe uba adasobanukiwe iby'imirere y'abana, bityo ugasanga umukozi ararenga akanakoresha umwana imirimo imusumbya ubushobozi, tutirengagije ko hari n'abakozi byagaragaye ko bicisha umwana inzara, abandi bakabakubita bitajyanye n'ingano yabo, kera kabaye hakazamo no kubakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    1. Ingaruka z'ubupfubyi bwatewe n'amateka mabi yaranze igihugu cy'u Rwanda

    Bamwe mu babyeyi benshi mu gihe cya none, mu mikurire yabo babayeho birera ndetse abandi barera abatoya babo bo muryango cyangwa mu inshuti. Abo bana nibo babyeyi uyu munsi, byumvikane ko kubura ababyeyi babo, abenshi byabateye kutagira ubumenyi bucye ku burere bw'umwana.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, habaye ubupfubyi mu bice bitandukanye by'igihugu, kandi mu byiciro bitandukanye. Harimo abarerewe mu bigo by'impfubyi, bityo bakarerwa nk'ababa ku ishuri igihe kinini cy'ubuzima bwabo, aho nyuma y'igihe runaka boherezwaga mu miryango y'inshuti n'abagiraneza.

    Iy bahageze, abenshi bafatwa nabi, bagahitamo kuva mu rugo bakajya kwirera mu buzima butoroshye, ibintu byavuviramo ihahamuka, byo byose bitamuhaye uburere bukwiye bw'umwana mu rugo, kuri ubu nawe ni umubyeyi bigoranye gutanga ubwo burere bwiza nawe atahawe.

    Abandi bana ni abakuze barerwa na bakuru babo cyangwa birera, bakiri bato badafite ubushobozi bwo gutanga uburere kuri barumuna babo nabo ubwabo, uwo mwana nawe ni umubyeyi uyu munsi, ariko abenshi bakuriye muri ubwo buzima, ni ababyeyi utarenganyiriza uko baba batanga uburere mu muryango n'abandi benshi tutarondoye muri iyi nkuru.

    1. Urukundo rwacogoye hagati y'abashakanye (Ababyeyi b'abana)

    Kuri ubu hari imiryango myinshi yubakiye ku bindi bitandukanye n'urukundo, aho biteza imyiryane mu muryango, ugasanga bigize ingaruka mbi ku mibereyo y'umuryango, aho ingaruka nyinshi usanga ziza ku burere bw'umwana.

    Hari ubwo usanga hari imiryango yashyingiwe ku gahato ku bw'inyungu zitandukanye haba iz'ababyeyi babo, imitungo se, amoko, amadini n'ibindi bitandukanye. Aha birumvikana abagiye gushyingirwa baba badafitanye urukundo nk'igihango kibahuza hagati yabo, ibi akenshi bigateza umwiryane mu muryango uturutse ku kutihanganirana.

    Mu rugo rumeze gutyo, akenshi rukunze kurangwamo intonganya zidashira, gusiganira inshingano, kutubahana n'ibindi. Ibyo byose bigatuma umuryango ubaho bimeze nko kubaho mu gihano cy'amahitamo mabi, ibyo byose bikabangamira uburere bw'abana.

    1. Ubumenyi budahagije mu gutanga uburere ku mwana

    Mu buzima byakabaye byiza ikintu cyose ukora gifitiye benshi umumaro, kugikora ugifiteho ubumenyi buhagije cyangwa bw’ibanze nibura. Ariko kenshi usanga ababyeyi bagera mu gihe cyo kurera nta bumenyi babifiteho, aho usanga hari byinshi mu gutanga uburere ku bana babo badafitiye amakuru ahagije.

    Ibi byiyongeraho kuba ababyeyi badafata umwanya uhagije ngo bashakishe amakuru ahagije yabafasha mu burere buboneye bw'abana babo, uko kutagira ubumenyi bukenewe bituma uburere budatangwa neza, bishobora kuviramo umubyeyi guhohotera no kuvutsa umwana uburenganzira bwe n'ibindi.

    Nk’uko bizwi ko ikintu cyose gikoranywe, ubumenyi bucye habaho kwangiza. Hamwe mu hantu ubu bumenyi bushobora gushakishwa mu bitabo bijyanye n'uburere, filme mbarankuru (documentaire) zivuga ku burezi, gusura amahuriro y’ababyeyi (Parents seminar), aho bifasha umubyeyi kugira amakuru ahagije amufasha kuvugurura uburere bw’abana.

    Kutarema ubushuti n'abana

    Mu rugo rurangwamo urukundo rw'umwana n'umubyeyi ndakurahiye nta mushyitsi cyangwa inshuti y'umuryango yaharambirwa kubera ubwumvikane n’urugwiro buba burangwa hagati yabo, umubyeyi abasha kumenya neza icyo umwana atekereza cyangwa ateganya gukora.

    Ibi bifasha umubyeyi kuba umujyanama mu gihe gikwiriye, icyo abandi babyeyi bita guhana umwana ahaho byitwa kuganiriza umwana kuko umubyeyi abayizeyeko uwo abwira amwumva neza.

    Ababyeyi bakeneye kuvugurura imibanire nabana kuko uko umubyeyi aganira n’abana niko arushaho kumenya bimwe mu bibazo n’ibitekerezo bikenewe kwitabwaho mu burere bw'umwana nk’uko bitangazwa na CNN.  

    Gusa akenshi usanga bamwe mu babyeyi bagifite imiterereze yo kumva ko kureka umwana akisanzura ku mubyeyi ari ukumusuzugura. Hari n’abumva ko ari ukumumenyereza nabi nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko birema isano nziza hagati y'umwana n'umubyeyi.

    Abahanga mu bijyanye n’imibanire bavuga ko umubyeyi abaye hafi y’umwana we, buri kibazo umwana afiteho amatsiko abanza kubaza umubyeyi aho kujya mu bamugira inama zamuroha, ahabituma umwana abaho ubuzima bwiza bufite umutekano nubwisanzure.

    Umwanditsi: SHEMA Yves

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129813/menya-impamvu-imibanire-yababyeyi-nabana-babo-irushaho-gucumbagira-129813.html