Blog

  • Abakinnyi 14 nibo batemerewe gukina umunsi wa nyuma wa shampiyona #rwanda #RwOT

    Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 irasozwa mu mpera z’iki cyumweru aho abakinnyi 14 ari bo batemerewe gukina uyu munsi.

    Mbere y’uko hakinwa umunsi wa nyuma, APR FC niyo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye ni mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n’amanota 58.

    Aya makipe uko ari 3 yose azakina ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023 ku isaha ya saa 15h00′.

    APR FC izasura Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports yakire Rutsiro kuri Muhanga Stadium ni mu gihe Rayon Sports izaba yasuye Sunrise FC kuri Golgotha Stadium i Nyagatare.

    APR FC irasabwa gutsinda uyu mukino igahita yegukana igikombe, Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umukino wayo maze APR FC igatakaza ni mu gihe Rayon Sports yo biyisaba ko aya makipe yazatsindwa yo ikitsindira Sunrise FC.

    Hari kandi urugamba rwo kutamanuka aho Marines ya 12 ifite 31 izasura Police FC kuri Stade ya Huye, Rutsiro FC izasura Kiyovu ifite 30, Rwamagana City izasura Etincelles nayo ifite 30 ni mu gihe Bugesera FC ya 15 ifite 29 izakira AS Kigali. Espoir FC yo yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
    Gahunda y’umunsi wa nyuma wa shampiyona

    Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gicurasi 2023

    Mukura VS vs Musanze FC
    Gasogi United vs Espoir FC

    Ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023

    Bugesera FC vs AS Kigali
    Police FC vs Marines FC
    Etincelles FC vs Rwamagana City
    Sunrise FC vs Rayon Sports
    Kiyovu Sports vs Rutsiro
    Gorilla FC vs APR FC

    Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 30 wa shampiyona}[

    Niyonkuru Sadjati (Etincelles)
    Kakule Mugheni Fabrice (AS Kigali)
    Niyitegeka Idrissa (Gasogi United)
    Kaneza Augustin (Gasogi United)
    Ngabonziza Pacifique (Police FC)
    Rukundo Denis (AS Kigali)
    Robert Mukoghotya (Mukura VS)
    Kubwimana Cedric (Mukura VS)
    Arthur Gitego (Marines FC)
    Mutuyimana Djuma (Marines FC)
    Ndoli Mico Kevin (Sunrise FC)
    Omar Bizimungu (Etincelles FC)
    Prince Longalonga (Etincelles FC)
    Niyomukiza Faustin (Bugesera FC)

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-14-nibo-batemerewe-gukina-umunsi-wa-nyuma-wa-shampiyona

  • Kim Kardashian yababajwe n’ibinyoma Kanye Wes… – #rwanda #RwOT

    Kimberly Noel Kardashian umushabitsi akaba n’umunyamideli w’umuherwe, umwe mu bakomeye mu isi y’imyidagaduro, yongeye kugaruka ku muraperi Kanye West Ye wahoze ari umugabo we, agaragaza ko yababajwe cyane n’ibinyoma yagiye avuga ku muryango we ndetse anahishura ko ikimubabaza kurusha ari uko ibi binyoma abantu babyizeye.

    Ibi Kim Kardashian yabivugiye mu kiganiro ‘The Kardashians’ kerekana ubuzima bw’umuryango we kinyura kuri Hulu. Ni mu gice cya mbere kuri sezo (Season) ya 3 yasohotse aho uyu munyamideli yagaragaye afite ikiniga aganiriza nyina Kris Jenner amubwira ku bibazo afitanye na Kanye West.

    Ubwo Kim yaganirizaga nyina, yagize ati: ”Nagumye guceceka nirinda gusubiza ibyo Kanye West atuvugaho. Uribuka ibinyoma byose yatuvuzeho kuri Twitter no mu itangazamakuru? Yatubeshyeye ko twamubuzaga uburenganzira bwe, ko twamwimye guhura n’abana be. Yafashe umuryango wacu awusiga ibara ashaka atuma abantu badufata nkaho turi babi”.

    Kim Kardashian yavuze ko yababajwe n’ibinyoma Kanye West yatangaje ku muryango we

    Kim Kardashian w’imyaka 41 wavuganaga ikiniga, yakomeje agira ati: ”Iyo Kanye yibasira njyewe gusa dufitanye ibibazo ntabishyire ku muryango wacu. Birambabaza kuba abantu baramwizeye, bakizera ibinyoma yatuvuzeho. Benshi baziko aritwe banyamakosa ariko si ukuri. Ndifuza ko bamenya ko yatubeshyeye”.

    PageSix yatangaje ko ibi Kim Kardashian yabivuze agendeye ku bintu bitandukanye Kanye West yatangaje ku muryango we ubwo bari mu manza za gatanya, aho yakunze kugaragaza ko umuryango wa Kim Kardashian wamuhemukiye ndetse ko wamwimishije uburenganzira ku bana be 4 yabyaranye n’uyu munyamideli.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129797/kim-kardashian-yababajwe-nibinyoma-kanye-west-yatangaje-ku-muryango-we-129797.html

  • U Bubiligi bushobora gutuma Ndayishimiye Mike… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Carlos Alós Ferrer aherutse kubitangaza ko hari abakinnyi yavuganye nabo badasanzwe mu Amavubi kugira ngo bajye kumufasha kongera imbaraga mu ikipe bityo no kubona itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoire mu mwaka utaha bibe byashoboka.

    Yavuze ko ari benshi ariko abo yagarutseho cyane ni Onana ukina muri Rayon Sports ndetse na Ndayishimiye Mike Tresol ukina mu ikipe yitwa Genk yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi. Carlos Alós Ferrer yemeye ko ibiganiro bihari kandi bigeze kure. Kuri Tresol, yatangaje ko baganiriye bityo igisigaye akaba ari uko umukinnyi afata umwanzuro gusa.

    Uyu mukinnyi afite se ukomoka mu Burundi ndetse wanakinnye umupira w’amaguru cyane akanagira nyina ukomoka mu Rwanda, gusa uyu mukinnyi yavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi aba ari naho akurira kugeza ubu. Ubwo bivuze ko muri ibi bihugu uko ari 3 byose yemerewe kugira 1 ahitamo akaba ari cyo yakinira.

    Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko Ndayishimiye Mike Tresol yabaye abwiye umutoza w’Amavubi kuba aretse kumuhamagara mu ikipe azifashisha akina na Mozambique mu kwezi gutaha bitewe nuko ategereje ko yazahamagarwa n’ikipe y’igihugu y’u Bubiligi yavukiyemo, ubundi akaba ari yo kipe y’igihugu yakinira mu buzima bwe.

    Abakurikiranira hafi Mike Tresol bakubwira ko ari umukinnyi w’umuhanga cyane bityo no kuba yahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bubiligi ikomeye bishoboka cyane. Ubwo mu gihe yaramuka ahamagawe mu kwezi gutaha mu ikipe izakina imikino ya UEFA Nations League, Amavubi yahita akuraho. 

    Mike Tresol niwe mukinnyi umaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego mu mwaka w’imikino mu gihugu cy’ u Bubiligi kandi aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi ukomoka muri Afurika witwaye neza kurusha abandi mu Bubiligi.

    Mike Tresol wifuzwaga cyane n’Amavubi ashobora gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi

    Mike Tresol ari kwitwara neza mu ikipe ye ya Genk 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129795/u-bubiligi-bushobora-gutuma-ndayishimiye-mike-tresol-adakinira-amavubi-129795.html

  • FERWAFA yasinyanye amasezerano na Eco Art yo… – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinwe kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Kigali, mu kabuga ka Nyarutarama. Aya masezerano, agamije gufatanyiriza hamwe hagati y’ikigo cya Eco Art na FERWAFA mu gutegura imikino y’igikombe cy’Isi ariko kigamije kwita ku bidukikije, ari nayo ntego nyamukuru y’ikigo Eco Art.

    Secoto mu magambo arambuye bivuze “Sustainable Environmental Conservation Tournaments”. Iri rushanwa n’ubundi rizitabirwa n’amakipe 32 yose yo mu Rwanda, aho amakipe 30 azaba azaba aje ku rwego rw’uturere, ubundi andi makipe abiri azaba ahagarariye Parike.

    Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi bakiri bato, nibura bari hagati y’imyaka 14 na 23

    Shumbusho Patience ukuriye Eco Art iri gutegura iyi mikino, avuga ko bahisemo kwifashisha umupira w’amaguru mu buryo bwo kwita ku bidukikije hamenyekana amakuru ahagije. 

    Yagize ati “Uburyo bwo kwita ku bikudukikije ariko binyuze muri Siporo turavuga tuti ‘kuki tutakoresha ijwi rya siporo tubungabunga ibidukikije’, ni yo mpamvu twazanye umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b'Umuryango w'Abibumbye (UN).”

    Umushinga wa SECOTO uzakorera mu bihugu 201 bisanzwe ari abanyamuryango b'Umunyarango w'Abibumbye

    Umunyamabanga w'umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko iki gikorwa ECO Arts yateguye ari indashyikirwa ariyo mpamvu nabo babumvise vuba. Yagize ati” Iyo urebye bimwe mu bibazo byugarije Isi, ni imihindagurikire y'ikirere, rero iyo urebye abashobora gukemura iki kibazo ni abagiteza, ni twebwe bantu. 

    Mu 2016, FIFA yagiranye ubufatanye n'Umuryango w'Abibumbye (UN) mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga mu bijyanye n’ibidukikije binyuze mu mupira w'amaguru. Ni muri uwo mujyo na FERWAFA turimo gufatanya na ECO Arts, tuzakomeza kubaha ubufasha bwose muri tikinike.”

    Sitade ya Kigali Pele Stadium, Sitade Ubworoherane, Sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye, na Sitade Umuganda, nizo zizakira iyi mikino aho buri sitade izakira amakipe 8, irushanwa rikazamara ibyumweru bibiri.

    Nshumbusho Patience uhagarariye Eco Art yemeza ko uko iri rushanwa rizagenda ryaguka, bashobora kuzajya no mu yindi mikino 

    Hazahembwa ikipe yabaye iya mbere, ndetse n’ikipe yitwaye neza mu bijyanye n’ubukangurambaga bwo kwita ku bidukikije, ariko buri kipe yose yitabiriye ikaba izahembwa. Ikipe ya mbere, izahabwa miliyoni 50 Frw, naho buri kipe yitabiriye, ikaba izahabwa miliyoni 10.

    Ntabwo bizarangirira aho, kuko ikipe yabaye iya mbere mu mpera z’umwaka, izerekeza muri Dubai aho izaba yitabiriye umuhango wo gutangiza imikino y’igikombe cy’Isi.

    Jules Karangwa wari uhagarariye FERWAFA ubwo yitegerezaga amasezerano 

    Abanyamakuru b’ibitangazamakuru byo mu Rwanda bari bitabiriye ari benshi ndetse bakurikirana uyu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129798/ferwafa-yasinyanye-amasezerano-na-eco-art-yo-gutegura-igikombe-cyisi-cyita-ku-bidukikije-a-129798.html

  • Kenya: Ntabwo ntewe ubwoba n'igitutu cya Azimio cyinsaba kwegura-Nderitu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe kwandika amashyaka muri Kenya, madame Ann Nderitu, yavuze ko adatewe ubwoba n'igitutu ari gushyirwaho n'ihuriro Azimio la Umoja One Kenya rya Raila Odinga rimusaba kwegura kuri uyu mwanya.

    Madame Ann Nderitu yavuze ko yiteguye guhangana n'abam,bari ba Raila Odinga kuko ntawe uzamuhagarara hejuru uko byagenda hose

    Ikinyamakuru The Standards cyanditse ko ihuriro Azimio la Umoja rimushinja gufata uruhande mu bibazo biri mu ishyaka Jubilee rya Uhuru Kenyatta.

    Raila Odinga n'abambari be bavuga ko madame Ann Nderitu akimara kwemera guhagarika David Murathe na Jeremiah Kioni mu buyobozi bw'ishyaka yagombaga guhita yegura kuko yahengamiye ku ihuriro Kenya Kwanza rya perezida William Ruto agakabya.

    Mu butumwa bwa Azimio bugaragaza ko Ann Nderitu atigeze ahagarara hagati nk'ushinzwe amashyaka mu gihugu ahubwo yabogamiye kubyifuzo bya William Ruto, ngo akaba agomba gutanga imfunguzo z'ibiro yakoreragamo.

    Madame Ann Nderitu avuga ko ibyo yakoze byo kwirukana aba bayobozi ba Jubilee yakurikije amategeko ntacyo umutima umushinga.

    Uyu muyobozi yabwiye ikinyamakuru The Standards ko abanyapolitiki bakwiye kubaha inzego zashyizweho na leta, ndetse ngo yiteguye guhangana na Azimio la Umoja igihe bamujyana mu nkiko amagambo agashira ivuga.

    Ati ubusanzwe ntidukorera ku gitutu cy'umuntu uwo ariwe wese dukorera ku mategeko.

    Hagati aho ariko umukobwa wo muri Kenya yanyazwe miliyoni 102 z'amashilingi bitegetswe n'urukiko ruvuga ko ari akavagari k'amamiliyoni yavuye mu iyezandonke.

    Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko uyu mukobwa w'imyaka 23 wiga  muri kaminuza aka kayabo yari yaragahawe n'umugabo w'umubiligi bakundanaga.

    Ikinyamakuru Daily Nation cyanditse ko leta ya Kenya yahawe uburenganzira bwo gutwara izi miliyoni 102 za madamazera Felista Nyamathira Njoroge kuko atabashije kuvuga ahavuye aka kavagari yahawe n'uyu mugabo wamuteretega, urukiko rutegeka ko ajyanwa mu isanduku ya leta.

    Uyu musaza w'umubiligi wateretaga uyu munyakenyakazi ngo yabajijwe ahantu avana amafranga yirirwa ateretesha abakobwa b'ikimero ku isi imihanda yose ananirwa kugaragaza aho ayavana, bituma ayahawe uyu munyakenya kazi leta iyafata. Biravuga ko yaba ari amafranga yavaga mubyo iwacu aha bita guslayinga, bitarabonerwa igisobanuro nk'uku nanjye mbivuze nk'uko bamwe babivuga.

    The post Kenya: Ntabwo ntewe ubwoba n'igitutu cya Azimio cyinsaba kwegura-Nderitu appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/26/kenya-ntabwo-ntewe-ubwoba-nigitutu-cya-azimio-cyinsaba-kwegura-nderitu/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-ntabwo-ntewe-ubwoba-nigitutu-cya-azimio-cyinsaba-kwegura-nderitu

  • Ronaldinho yavuze abakinnyi 3 beza kurusha Lionel Messi #rwanda #RwOT

    Umunya-Brazil wabiciye bigacika muri ruhago, Ronaldinho yavuze ko atakwihandagaza ngo avuge ko Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose kuko hari abamurusha.

    Abona ko hari abakinnyi nka batatu babayeho beza mu mateka ya ruhago barusha uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine.

    Gusa ku rundi ruhande, Ronaldinho abona ari we mukinnyi mwiza Isi yagize mu kiragano cye aho arusha Cristiano Ronaldo.

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Espagne, Marca aho yavuze ko yishimiye kuba uyu rutahizamu uri ku musozo w’amasezerano ye muri Paris Saint-Germain yaregukanye Ballon d’Or.

    Ati “Ndishimye kuba Messi yaregukanye Ballon d’Or. Twari inshuti mu gihe cyacu turi muri FC Barcelona.”

    Ronaldo yakomeje avuga ko adakunda ibintu byo kugereranya abantu, gusa ngo byagorana kwemeza ko ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose Isi yagize.

    Ati “sinkunda kugereranya, gusa byagorana kuvuga ko ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose Isi yagize. “

    “Hari Maradona, Péle, Ronaldo (Gifaru)… Biragoye kuvuga ko Messi ari we mukinnyi mwiza w’ibihe byose mu mupira w’amaguru.”

    Gusa ngo ni we mwiza mu kiragano cye aho yamushyize imbere ya Cristiano Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahanganye hibazwa umukinnyi wa mbere ku Isi.

    Messi aheruka kuvuga ko Barcelona ikwiye kwishimira kuba yaragize umukinnyi nka Ronaldinho.

    Ati “umwaka wa mbere nta gikombe yegukanye ariko yari yamaze kwigarurira imitima ya benshi. Ibikombe byatangiye kuza atuma abo bantu bose bishima. Barcelona yakabaye yishimira buri kimwe cyose yakoze.”

    Ronaldinho yakinanye na Lionel Messi kuva 2003 ubwo yari ageze muri FC Barcelona kugeza 2008 ubwo yari ayivuyemo.

    Ronaldinho yavuze ko atakwemeza ko Messi ari we mukinnyi mwiza Isi yagize

    Maradona witabye Imana ukomoka muri Argentine, Ronaldinho amufata nk’umwe mu bakinnyi beza Isi yagize

    Ronaldo El Fenomeno ni undi mukinnyi mwiza ahamya ko Isi yagize

    Umunyabigwi ukomoka muri Brazil witabye Imana, Péle, Ronaldinho amushyira mu 3 beza ba ruhago babayeho

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ronaldinho-yavuze-abakinnyi-3-beza-kurusha-lionel-messi

  • Manchester United yahaye isomo rya ruhago ikipe ya Chelsea FC ikatisha itike yo gukina igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy'Ubwongereza yaraye ishimangiye ko igomba gukina imikino ya Uaefa Champions League nyuma yo kubatiza ikipe ya Chelsea FC mu ijoro rya cyeye.

    Manchester United yaraye itsinze ikipe ya Chelsea FC ibitego bine kuri kimwe maze ihita ibona itike yo gukina igikombe cy'abagabo cya Uaefa Champions League nyuma y'aho yari ifite igitutu kubera ikipe ya Liverpool yashoboraga kubasimbura kuri uyu mwanya.

    Abakinnyi baraye batsindiye ikipe ya Manchester United ni Casemiro ku munota wa 6 w'umukino ku mupira yari ahawe na Ericksen akaba ari we wafunguye amazamu igitego cya kabiri cyatsinzwe na Martial mu minota y'inyongera mu igice cya mbere ku mupira yari ahawe na Sancho.

    Igitego cya gatatu cyatereswemo na kapiteni Bruno Fernandes kuri penaliti hari ku munota wa 73 w'umukino, igitego cya nyuma cya kane cyatsinzwe na Rashford ku munota wa 78 w'umukino n'aho igitego kimwe rukumbi cya Chelsea FC cyatsinzwe na Joao Felix ku mupira yari ahawe na Ziyech hari ku munota wa 89 w'umukino.

    Iyi ntsinzi ya Manchester United yahise ituma ishimangira ko igomba kuguma mu makipe ane ya mbere azakina Uaefa Champions League.

    Source : https://yegob.rw/manchester-united-yahaye-isomo-rya-ruhago-ikipe-ya-chelsea-fc-ikatisha-itike-yo-gukina-igikombe-kiruta-ibindi-ku-mugabane-wi-burayi/

  • Kayonza: Abagabo 2 bishwe urwagashinyaguro baciwe ubugabo ndetse bakurwamo n’amaso  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayonza: Abagabo babiri bishwe urwagashinyaguro baciwe ubugabo ndetse bakurwamo n'amaso

    Abagabo babari barimo uwitwa Nkundabanyanga Issa na mugenzi we bacunganaga umutekano kuri depo y'inzoga bishwe bashinyaguriwe aho bakuwemo amaso ndetse bakanacibwa ubugabo.

    Ibi byabereye aho iyi depo y'inzoga iherereye mu mudugudu w'irebero, akagari ka nyagatovo, umurenge wa Mukaranga mu karere ka Kayonza.

    Yongwe Tv yagerageje kuvugisha banyiri iyi depo ariko birinda kugira icyo babivugaho dore ko n'imiryango y'abishwe itarahabwa amakuru y'uzuye cyangwa ngo ihabwe imirambo y'ababo.

    Gusa kugeza ubu ntiharamenyekana icyaba cyateye ubu bwicanyi ndetse n'ababwihishe inyuma.

    Umugore w'umwe mu bishwe

    Mu gahinda kenshi umugore w'umwe mu bishwe yagize ati 'Ejo umugabo wange twari turi kumwe mu gitondo, nyuma aza kujya ku kazi ariko iryo joro ntiyataha, nibwo uyu munsi nari nagiye ngiye kubona mbona nimero ntazi iramamagaye iti' mama Milliam uri hehe, ati papa Milliam yishwe ' gusa kugeza ubu batwimye amakuru kandi imirambo y'abo yajyanywe I Kigali'.

    Umwe mu baturage yagize ati' bishwe bashinyaguriwe, bateraguwe ibyuma ndetse banabakuramo amaso '

    Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bwemeje iby'urupfu rwababa bagabo ndetse bavuga ko iperereza rigikomeje.

     

     

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/kayonza-abagabo-2-bishwe-urwagashinyaguro-baciwe-ubugabo-ndetse-bakurwamo-namaso/

  • Ruhango: Wa mugabo wagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n’akajerekani ka essance yavuze ukuntu byagenze kugira ngo ahure n’insanganya yahuriyeyo nazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Wa mugabo wagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n'akajerekani ka essance yavuze ukuntu byagenze kugira ngo ahure n'insanganya yahuriyeyo nazo.

    Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru ya Ntiziryayo Callixte wagiye gucyura umugore we kwa Sebukwe yitwaje inyundo n'akajerekani ka essance gusa akaza gutemwa na Sebukwe.

    Uyu mugabo yabwiye BTN Tv ko yageze kwa Sebukwe agiye gucyura umugore we wari wahukanye asize amwibye amafaranga.

    Ubwo yageraga mu rugo rwo kwa Sebukwe, Nyirabukwe yahise avuza induru ni uko Abanyerondo baza gutabara.

    Bakihagera, bakubise uyu mugabo nk'uko yabyitangarije aho nyuma yo gukubitwa Sebukwe yaje agahita amutema mu mutwe.

    Uyu mugabo akomeza avuga ko akimara gutemwa yahise ajyanwa gufungirwa mu Kagari gusa yaje kujyanwa ku bitaro bya Gitwe kugira ngo yitabweho kuko yari yakomeretse cyane.

    Kuri ubu amakuru atangazwa na BTN TV ni uko Sebukwe wa Callixte yamaze kwishyikiriza RIB.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-wa-mugabo-wagiye-gucyura-umugore-we-kwa-sebukwe-yitwaje-inyundo-nakajerekani-ka-essance-yavuze-ukuntu-byagenze-kugira-ngo-ahure-ninsanganya-yahuriyeyo-nazo/

  • Dore umutoma umutera ntazigere agusiga – Umutoma W’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rukundo reka nkwisabire,

    Wemere ntumpakanire,

    Njye nawe tuzihoranire,

    Iminsi ijye itunyura imbere,

    Ihite igende birangire,

    Mu mutima uhore uri imbere.

    Source : https://yegob.rw/dore-umutoma-umutera-ntazigere-agusiga-umutoma-wumunsi/