Blog

  • Ifoto y'icyumweru! Madamu Jeannette Kagame yasuye ababyeyi bagizweho (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje abahuye n'ibiza mu Ntara y'Uburengerazuba, Amajyaruguru n'Amajyepfo, byaturutse ku mvura yaguye mu ntangiriro z'uku kwezi, abagenera ubutumwa bwo kubihanganisha.

    Ni impanuro Madamu Jeannette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023. Mu karere ka Ngororero, ibiza byahitanye abantu 23, hakomereka bane, inzu 256 zisenyuka burundu izindi 324 zisenyuka igice, ni mu gihe izindi 831 ziri ahantu hateza ibibazo abazituyemo. Imiryango 864 igizwe n'abantu 3,559 icumbikiwe kuri site 14 zirimo amashuri, insengero n'ahandi.

    Madamu Jeannette Kagame yaganirije anafata mu mugongo abagize ibyago byo kubura ababo mu biza, asura abana bo mu irerero bazanye n'ababyeyi babo bavanywe ahashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

    Ati 'Birasanzwe mu muco wacu kuba hafi y'uwagize ibyago. Natwe nk'ababyeyi uyu munsi twabazaniye ubutumwa bwo kubakomeza, mukomere kandi mukomeze kwihangana. Iteka kubura uwawe mu buryo nk'uko byagenze bishengura imitima, ababuze ababo mukomere mwihangane kandi turabizeza ko turi kumwe namwe'.

    Yabashimiye ko bakomeje kwihangana mu bihe bigoye kandi bakaba bakomeje kwishakamo ibisubizo, ubuzima bukaba bukomeje kugaruka.

    Madamu Jeannette Kagame yashimiye ababaye hafi abahuye n'ibiza bakabatabara avuga ko 'ubusanzwe kuva kera ubumuntu no gutabara ari indangagaciro z'umunyarwanda' kandi n'ibibazo by'ibiza byagwiriye u Rwanda ruzabitsinda.

    Ati 'Igihugu cyacyu cyanyuze mu bihe bikomeye nka Covid-19, byatweretse ko dukwiye guhora twiteguye guhangana n'ibibazo bitandukanye byibasira Isi dutuyemo. Nk'uko twatsinze urugamba rwa Covid-19 uru na rwo tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwiza, tuzarutsinda kuko dufite ubuyobozi bwita ku baturage babwo'.

    Madamu Jeannette Kagame yasabye abaturage kongera gutekereza ku muryango, kwita ku buzima bw'abagize umuryango cyane cyane abana bato, abafite ubumuga, ababyeyi, abakuze ndetse n'abagize ihungabana.

    Yibukije ko Akarere ka Ngororero kazwiho kweza no gukunda umurimo, ariko hari ikibazo cy'igwingira ry'abana, abasaba ubufatanye mu guhangana n'iki kibazo.

    Ati 'Munyemerere mbasabe ko hashyirwaho ingamba zihamye zo kurwanya igwingira dushishikariza ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, kwita ku isuku mu ngo zacu ndetse no ku mubiri'.

    Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n'imibereho by'abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by'abana bari munsi y'imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

    Akarere kaza inyuma y'utundi kuri ubu ni Ngororero 50,5%, Nyabihu 46,7%, Rutsiro 44,4%, Rubavu 40,2%, Gakenke 39,3%, Nyaruguru 39,1%, Ruhango 38,5%, Nyamagabe 33,6%, Karongi 32,4%, Rusizi 30,2%, Huye 29,2%, Kayonza 28,3% na Bugesera yari ifite 26,1%.

    Intara y'Uburengerazuba hari site 53 ziriho abakabakaba ibihumbi 16 bibasiwe n'ibiza by'imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Gicurasi 2023.

    Umwe mu bagizweho ingaruka n'ibiza, Vedaste Nzahumunyurwa wo mu Murenge wa Kavumu uri kuri site ya Muteke, yavuze ko yasenye inzu, inkangu ziracika, abantu barapfa, abandi bacura imiborogo.

    Yashimiye uburyo Leta y'u Rwanda yahumurije abagizweho ingaruka n'ibiza, hatunganywa imihanda kugira ngo ubutabazi bwihuse bubagereho n'ibiryo bikabageraho byihuse.

    Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yashimiye Umuryango Imbuto Foundation watanze inkunga yo kwita ku bana bari munsi y'imyaka itanu bari muri za Site, aho muri Ngororero hari abana 345.

    Leta yahise igoboka abaturage bahuye n'ibiza, ibaha ibiryamirwa, ibiryo bigenewe abagore batwite ndetse n'abana, tubaha ibikoresho by'isuku n'ibindi kuko ibindi byari byatwawe n'ibiza.

    Minisitiri Musabyimana yavuze ko ibiza byabaye ariko ubu leta iri gutegura uburyo abaturage bose bahuye n'ibiza basubira mu buzima busanzwe no kububakira, aho imiryango isaga 7000 igiye kubakirwa ku ikubitiro.

    Ati 'Ubu kugeza uyu munsi Site bazubakirwaho bose zaramenyekanye ndetse n'imiryango 7909 igomba kubakirwa mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Nyabihu na Burera yose turayizi, twose turayizi tukaba tuzahera ku miryango ifite ubushobozi buke kurusha iyindi ariko imiryango yose izafashwa kubona aho gutura'.

    Mu karere ka Ngororero, abahuye n'ibiza bahawe ibiribwa bigizwe na kawunga ibilo birenga ibihumbi 56, ibishyimbo ibilo birenga ibihumbi 33, umuceli, shisha kibondo, ibisuguti, amagi, isukari n'ibindi.

    Muri aka karere ibiza byishe amatungo 182 arimo inka 11, intama 14, ihene 41, ingurube 19, inkwavu 73 n'inkoko 24. Ubuso bw'imyaka yangiritse ni hegitari 897,13, imihanda yangiritse ni itandatu ariko ubu yose yabaye nyabagendwa. Ibiraro byangiritse ni 14, amapoto ni icyenda n'imiyoboro y'amazi umunani.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ifoto-y-icyumweru-madamu-jeannette-kagame-yasuye-ababyeyi-bagizweho-ingaruka-n

  • Ndikumana Danny ntavuga rumwe na Federasiyo y’u Burundi, ashaka Amavubi #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi risubije FERWAFA ko Ndikumana Danny yamaze gukinira iki gihugu ataboneka, uyu mukinnyi yabiteye utwatsi avuga ko we yifuza gukinira Amavubi.

    Ni nyuma y’uko FERWAFA yari yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi isaba ko uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano ye muri Rukinzo FC yaza gukinira Amavubi.

    Iri shyirahamwe ku munsi w’ejo ryasubije FERWAFA ko uyu mukinnyi ataboneka kuko ari umurundi ari ho yavukiye akanahakurira, yigiye umupira mu Burundi ndetse akaba yarakiniye ikipe y’abatarengeje imyaka 23 yabo, akaba ari mu no mu ikipe CHAN.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko umukinnyi we adakozwa gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi yifuza Amavubi ndetse akaba yaranamaze gufata icyemezo.

    Nyuma y’uko u Burundi bubonye ko n’umukinnyi atifuza kubakinira, amakuru avuga ko bwemeye kumurekura cyane ko batamushakaga cyane byari ukugorana.

    Nta gihindutse ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, Ndikumana Danny byitezwe ko ari bwo azagera mu Rwanda aje gufatanya n’abandi kwitegura umukino wa Mozambique uzaba tariki ya 18 Kamena 2023.

    Ndikumana Danny we yifuza gukinira Amavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ndikumana-danny-ntavuga-rumwe-na-federasiyo-y-u-burundi-ashaka-amavubi

  • “Ariko iki si gicucu Areruya” Dogiteri Nsabi yatembagaje abantu ubwo yatukanaga mu rusengero kandi ari Pasiteri (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Dogiteri Nsabi yongeye gutembagaza imbaga y'abantu yifashishije impano ye idasanzwe yo gusetsa.

    Mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram ya Killa Man yagaragaje umukinnyi uri kuzamuka neza muri uyu mwuga Dr Nsabi ari kubwiriza maze akazajya atukana hanyuma akarenzaho Hareruya mu buryo busekeje cyane.

    Na we irebere amashusho y'uburyo yabikoragamo:

     

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona aya mashusho:

    Source : https://yegob.rw/ariko-iki-si-gicucu-areruya-dogiteri-nsabi-yatembagaje-abantu-ubwo-yatukanaga-mu-rusengero-kandi-ari-pasiteri-video/

  • Genda Killa Man ntiworoshye: Umunyarwenya Killa Man yatangaje itariki yamburiyeho umugore we ubusugi n’ibiryo bariye ku munsi wa mbere babana (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime ukomeye cyane hano mu Rwanda Killa Man yatangaje ubuzima bushaririye yanyuzemo mu gihe yateraga inda umugore we ndetse n'uburyo yashatse ko inda bayikuramo kandi afite inote ya maganatanu yo nyine mu mufuka.

    Mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram yitwa Isimbi Tv n'umunyamakuru Murungi Sabin mu kiganiro yagiranye n'umukinnyi wa filime nyarwanda Killa Man hamwe n'umugore we bamutangarije byinshi mu buzima bwabo bagiye banyuramo mbere y'uko babana.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/genda-killa-man-ntiworoshye-umunyarwenya-killa-man-yatangaje-itariki-yamburiyeho-umugore-we-ubusugi-nibiryo-bariye-ku-munsi-wa-mbere-babana-video/

  • Ukrane:Zelensky yise igitero Uburusiya bwagabye ku bitaro icy'ubugome (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukuru w'akarere Serhiy Lysak yavuze ko abahungu babiri, umwe w'imyaka itatu n'undi w'imyaka itandatu, na bo bari mu bakomeretse muri icyo gitero cyo ku wa gatanu.

    Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko icyo gitero ari “ubugome bukabije”.

    Ibitero by'Uburusiya kuri Ukraine byakajije umurego mu byumweru bya vuba aha bishize, mbere y'igitero cyitezwe cya Ukraine cyo gusubiza inyuma abasirikare b'Uburusiya.

    Zelensky yatangaje videwo y'ivuriro ryangiritse igaragaza abazimya umuriro bahari, n'umwotsi uzamuka hejuru y'iyo nyubako.

    Yagize ati: “Abakora iterabwoba b'Abarusiya nanone bemeje ko ari abarwanyi bibasira ikintu icyo ari cyo cyose cy'umutima wa kimuntu kandi kivugisha ukuri”.

    Mbere yaho, Lysak yavuze ko ku wa kane nijoro ako karere kagabweho “igitero kinini…kirimo ibisasu bya misile n'indege nto zitarimo umupilote [drone]”.

    Yagize ati: “Ni ijoro rigoye cyane. Hari hari urusaku rwinshi.

    “Dnipro yababaye”.

    Aho ku ivuriro hagabwe icyo gitero, abazimya umuriro bakase ibiti bakoresheje inkero (urukero) kugira ngo bashobore kugeza uruhombo rw'amazi ku ndimi z'umuriro wari wibasiwe iyo nyubako nini y'amagorofa atatu.

    Hagati aho, mu byasenyutse, amatsinda y'abakora ubutabazi yari arimo gushakisha abantu babiri baburiwe irengero.

    Abategetsi bo muri Ukraine bavuze ko barashe bagahanura misile 17 na drone 31 zoherejwe n'Uburusiya.

    Drone nyinshi na za misile zarashe ku hantu ho mu mujyi wa Dnipro no mu mujyi wa Kharkiv wo mu burasirazuba, harimo no ku bubiko bw'ibitoro.

    Umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine na wo warashweho, ndetse abategetsi bavuze ko ibisigazwa bya za drone zahanuwe byaguye ku gisenge cy'iduka, mu gihe inzu n'imodoka nyinshi byangiritse.

    Mu Burusiya, ku wa gatanu mu gitondo igisasu cyangije inyubako yo kubamo inarimo n'ibiro byo gukoreramo mu mujyi wa Krasnodar wo mu mujyepfo.

    Guverineri w'ako karere Veniamin Kondratyev, yavuze ko icyo gisasu cyatejwe na drone ebyiri za Ukraine, ati:

    “Habayeho kwangirika kw'inyubako zimwe, ariko ibikorwa-remezo by'ingenzi cyane ntibyangiritse. Kandi icy'ingenzi cyane ni uko nta bapfuye cyangwa ngo bakomereke”.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ukrane-zelensky-yise-igitero-uburusiya-bwagabye-ku-bitaro-icy-ubugome-bukabije

  • Jenerali Charles Brown Jr. Umwirabura wambere wagizwe Umugaba w'Ingabo Zose (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Jenerali w'inyenyeri enye Charles “CQ” Brown Jr., bakunze kwita “CQ” Brown gusa, afite imyaka 61 y'amavuko. Muri iki gihe, ni umugaba w'ingabo z'Amerika zirwanira mu kirere kuva mu 2020, ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump. Icyo gihe, Sena yamwemeje n'amajwi 98%.

    Jenerali “CQ” Brown ni we Mwirabura wa mbere muri uwo mwanya, n'uwa mbere uyoboye ishami rimwe ry'igisirikare cy'Amerika. Sena niramuka imwemeje, azasimbura Jenerali wo mu ngabo zirwanira ku butaka Mark Milley, uzarangiza manda ye y'imyaka ine mu kwezi kwa cumi gutaha.

    Azaba abaye Umwirabura wa kabiri uzaba uyoboye igisirikare cyose cya Leta zunze ubumwe z'Amerika. Uwa mbere yabaye Jenerali wo mu ngabo zirwanira ku butaka Colin Powell kuva mu 1989 kugera mu 1993. Ni bwo bwa mbere kandi mu mateka y'Amerika, Abirabura babiri bazaba bari ku myanya ya mbere yo hejuru mu ngabo z'igihugu, kuko na minisitiri w'ingabo, Lloyd Austin, umujenerali wavuye ku rugerero, nawe ari Umwirabura.

    Mu muhango wo gutangaza ko yahisemo Jenerali “CQ” Brown wabereye mu busitani bwa Maison Blanche, Perezida Biden yashimagije ubutwari, ubuhanga n'ubunararibonye afite, nk'umupilote w'indege z'intambara, wanarwanye, kandi nk'umuyobozi, abandi basirikare n'amahanga y'inshuti z'Amerika bazi, bemera kandi bizera. Usibye Jenerali Charles “CQ” Brown Jr. ubwe, umuhango warimo kandi na Visi-Perezida Kamala Harris na minisitiri w'ingabo z'igihugu.

    Reuters

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/jenerali-charles-brown-jr-umwirabura-wambere-wagizwe-umugaba-w-ingabo-zose-z

  • BAL2023: Umwanya wa gatatu wegukanywe na Stade Malien yakuyemo Petro de (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Gicurasi 2023 muri BK Arena.

    Petro de Luanda yaje muri iri rushanwa yatunguranye isezererwa na AS Douanes mu mikino ya ½, mu gihe Stade Malien yo ari umwaka wa mbere yari yitabiriye iyi mikino.

    Muri rusange uyu mukino watangiye ugenda gake cyane Petro de Luanda yaje ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe wabonaga nta ntege ifite bityo igatsindwa amanota menshi.

    Agace ka Mbere Stade Malien yagatsinze ku manota 20 kuri 13 ya Petro de Luanda.

    Iyi kipe yo muri Angola yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri, abakinnyi nka Gerson Domingos na Glofate Buiamba batsindaga amanota menshi.

    Nubwo yarushijwe muri aka gace, Stade Malien yari yatsinze amanota menshi mu gace ka mbere yasoje igice cya mbere iyoboye umukino n'amanota 36 kuri 34 ya Petro de Luanda.

    Petro yavuye kuruhuka igaragaza ak'inda ya bukuru, itsinda amanota menshi cyane ibifashijwemo na Carlos Morais na Buiamba.

    Mu mpera z'agace ka gatatu, Stade Malien yongeye kubura umutwe igabanya ikinyuranyo ariko karangira Petro de Luanda iyirusha amanota ane kuko yari 54-50.

    Agace ka nyuma karanzwe no kugendana mu manota ku makipe yombi, kuko ikinyuranyo kinini cyabaye amanota ari atandatu gusa.

    Aliou Diarra na Souleymane Berthe batsindaga amanota menshi ku ruhande rwa Stade Malien.

    Iyi kipe yakomeje gukina neza icungana n'ikinyuranyo yari yashyizwemo, isoza umukino itsinze Petro de Luanda amanota 73-65.

    Stade Malien yahise yegukana umwanya wa gatatu ku nshuro ya mbere yitabiriye imikino ya BAL.

    Petro de Luanda yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe cy'uyu mwaka yatunguranye isezererwa itarenze ½ benshi bagahuriza ku misimburize mibi y'umutoza wayo José Neto ndetse n'icyizere kirengeje urugero (Over Confidence) yazanye cyane ko inshuro iheruka yari yatsindiye ku mukino wa nyuma, mu gihe umwaka wa mbere yari yasoje ari iya gatatu.

    Umukino wa nyuma uzahuza AS Douanes yo muri Sénégal na Al Ahly yo mu Misiri uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n'ebyiri muri BK Arena.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bal2023-umwanya-wa-gatatu-wegukanywe-na-stade-malien-yakuyemo-petro-de-luanda

  • RIB yataye muri yombi ababyeyi b'abana birukanywe ku ishuri – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uburere bw'abana buri mu nshingano z'ababyeyi, baba babana na bo cyangwa batabana.

    Gusa imibare ya RIB, igaragaza ko kuva muri 2019 kugera muri Mata 2023 hari ababyeyi 186 bateshutse ku nshingano zo kurera abana babo, zirimo kubishyurira amashuri nyamara batabuze ubushobozi.

    RIB yatangaje ko yafunze umugabo ukurikiranyweho kwanga kwishyurira abana be amashuri kandi abishoboye bikabaviramo kwirukanwa mu ishuri.

    Abikurikiranyweho hamwe n'uwahoze ari umugore we, ubu batandukanye byemewe n'amategeko kuko bombi bafite inshingano zingana ku bana babo.

    RIB ivuga ko umugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, na ho umugore akurikiranywe adafunze kugira ngo yite ku bana, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ati 'Ubutumwa ni uko n'abandi babyeyi bameze batyo, batuzuza inshingano, RIB izakomeza iperereza, bafatwe bahanwe.”

    Dr Murangira asaba ababyeyi kwibuka ko amakimbirane hagati yabo adakwiye kuba impamvu yo guta inshingano zo kwita ku bana bashinzwe kurera kuko bihanwa n'amategeko.

    Ibikorwa byo kutita ku nshingano za kibyeyi iyo bigize ingaruka ku mwana, bikamuviramo ubuzererezi, kimwe n'uta umwana ahagaragara cyangwa akamutererana, bihanwa n'ingingo ya 32 n'iya 36, ziteganya ibihano birmo n'igifungo cy'imyaka itanu n'ihazabu y'ibihumbi 50 Frw ariko itarenze ibihumbi 100Frw.

    Iyo gutererana umwana byamuteye uburwayi budakira uwahamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi y'ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

    Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rib-yataye-muri-yombi-ababyeyi-b-abana-birukanywe-ku-ishuri

  • Kenya: Perezida Ruto yemeye izina bamuhimbye bitewe no gusoresha cyane #rwanda #RwOT

    Perezida William Ruto, yabwiye abanya-Kenya ko ntacyo bimutwaye kuba baramuhimbye izina rya Zakayo uvugwa muri bibiliya, kubera gusoresha cyane.

    Uyu mutegetsi ubwo yari kubiro by'ikigo cy'igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro, abaturage bamwe bamusabye ko yashyiraho umunsi wizihizwaho gukusanya imisoro kuko muri iki gihe bikabije.

    Abanyakenya bakoresha urubuga rwa Twitter, baherutse gutangaza ko perezida William Ruto ari nka Zakayo wuriye igiti cy'umuvu ubwo Yesu yatambukaga, ngo akeneye kumanuka, ibyo bagereranya no koroshya umusoro kuko bamushinja kuwukaza aka Zakayo.

    Bwana Ruto yavuze ko nk'uko bamuhimbye Zakayo kandi akaba abyemera, ngo hakwiye gushyirwaho umunsi w'ikusanyamisoro.

    Hari abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko iyi gahunda yo kuzamura umusoro yaba igamije kumvisha Raila Odinga n'umuryango wa Uhuru Kenyatta wahoze ari perezida, ariko ngo bakwiye kumenya ko bashaka kumvisha abantu 2 nyamara bizagira ingaruka ku gihugu cyose.

    Raila Odinga asaba perezida William Ruto kugabanya kuzamura cyane umusoro akamwibutsa ko na Zakayo umwe nababwiye hejuru atasoreshaga nk'uko Ruto akanda abanya Kenya.

    Perezida Ruto avuga ko imisoro ikenewe mu gihugu ngo gitere imbere kandi yarahiye ko azakora ibishoboka byose umusoro w'abaturage ugakoreshwa uko bikwiye nta uzanyereza n'iripfumuye.

    Hagati aho ariko abaturage ba Kenya basabwe gukenyera bagakomeza umukandara kuko imbere hari igihu cy'urwijiji kuko ishilingi ryabo riri gutakaza agaciro cyane imbere y'idorali rya Amerika, bivuze ko guhaha.

    The post Kenya: Perezida Ruto yemeye izina bamuhimbye bitewe no gusoresha cyane appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/27/kenya-perezida-ruto-yemeye-izina-bamuhimbye-bitewe-no-gusoresha-cyane/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-perezida-ruto-yemeye-izina-bamuhimbye-bitewe-no-gusoresha-cyane

  • Umunyabigwi wa Paris Saint-Germain Pedro Paul… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki 26 Gicurasi 2023 nibwo uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    Ibimuzanye harimo gukora ubukerarugendo ahantu nyaburanga hatandukanye ndetse no kugira ibyo amenya ku muco nyarwanda  binyuze mu masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Paris Saint-Germain yo kwamamaza ubukerarugendo abakinnyi bambara ‘Visit Rwanda’ ku myambaro yabo.

    Pedro Pauleta w’imyaka 53 kandi azakurikirana umukino wa Basketball Africa League uba kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena aho ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri  icakirana na AS Dounaes yo muri Senegal. 

    Uyu mugabo wahoze aconga ruhago yageze muri Paris Saint-Germain muri 2003 ahava muri 2008, aha ni naho benshi bamumenyeye bitewe n’akazi gakomeye yakoraga muri iyi kipe. 

    Yayikiniye imikino 168 atsindamo ibitego 76 ndetse yanatwaranye nayo ibikombe 2 bya Coupe de France ndetse n’ikindi 1 cya Coupe de la Ligue. Ikipe y’igihugu ya Portugal yo yayikiniye kuva mu 1997 kugeza muri 2006, yahakinnye imikino 88 atsinda ibitego 47.

    Pedro Pauleta yamaze gusesekara mu Rwanda

    Mu bimuzanye harimo no kureba umukino wa nyuma wa BAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129834/umunyabigwi-wa-paris-saint-germain-pedro-pauleta-ari-mu-rwanda-129834.html