Blog

  • “Ntashyari mufitiye, kandi ni se w’abana banjye” Zari Boss Lady yasubije muri Tanzania aho yakirijwe ibibazo by’ibanda ku ishyari afitiye wa mukobwa wasomanye na Diamond Platnumz – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Boss Lady yasubije muri Tanzania aho yakirijwe ibibazo by'ibanda ku ishyari afitiye wa mukobwa wasomanye na Diamond Platnumz.

    Zari The Boss Lady yasobanuye uburyo yatandukanye na Diamond Platinumz avuga ko adatewe ikimwaro n'ibyo yakoze ndetse ngo ntanishyari amufitiye.

    Uyu mugore Zari uri kubarizwa muri Tanzania yavuze ibyo ubwo yageraga ku kibuga cy'indege kizwi nka Julius Nyerere International Airport.

    Yavuze ko ntashyari na rimwe yigeze agirira Fantana na Diamond Platinumz gusa yemeza ko Diamond Platinumz ari se w'abana be.

    Yagize ati:' Njyewe ntabwo nigeze ngirira Fantana ishyari, ikibazo nagize nuko Diamond Platinumz ari se w'abana banjye.Ikibazo nagize ni uko yicaranye n'uriya mugore wo muri Ghana.

     

    Source : https://yegob.rw/ntashyari-mufitiye-kandi-ni-se-wabana-banjye-zari-boss-lady-yasubije-muri-tanzania-aho-yakirijwe-ibibazo-byibanda-ku-ishyari-afitiye-wa-mukobwa-wasomanye-na-diamond-platnumz/

  • ‘Bari bashimuse Arena’ Bwa mbere abagize itsinda rya Kigali Boss basohokeye mu ruhame rw’abantu benshi aho bari bambaye imyenda ishotorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Bari bashimuse Arena' Bwa mbere abagize itsinda rya Kigali Boss basohokeye mu ruhame rw'abantu benshi aho bari bambaye imyaka ishotorana.

    Mu ijoro ryakeye nibwo habaye imikino ya nyuma muri BAL, aho iyi mikino yitabiriwe n'ingeri zose.

    Mu bitabiriye harimo abagore bagize itsinda rya Kigali Boss Babies rimenyerewe mu gusohokera ahantu harenze.

    Bari basohokanye mu kwihera ijisho uko ikipe ya Al Ahly yatwaraga igikombe nyuma yo gutsinda Doune yo muri Senegal.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/bari-bashimuse-arena-bwa-mbere-abagize-itsinda-rya-kigali-boss-basohokeye-mu-ruhame-rwabantu-benshi-aho-bari-bambaye-imyaka-ishotorana/

  • Inkuru y’inshamugongo kuri ya Ngagi yari imaze igihe kinini mu Rwanda kurusha izindi zose zihari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo kuri ya Ngagi yari imaze igihe kinini mu Rwanda kurusha izindi zose zihari.

    Ikigega Dian Fossey Gorilla Fund cyatangaje ko ingagi yari imaze imyaka myinshi kuruta izindi muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, yapfuye imaze imyaka igera kuri 43.

    Iyo ngagi yatangiye kugaragaza ibimenyetso by'uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango yabarizwagamo.

    Umujyanama Mukuru mu kigega Dian Fossey Gorilla Fund, witwa Veronica Vecellio yanditse ati 'Iyi ngagi yagaragaje ibimenyetso by'uburwayi muri Mata 2023, ihita ibura mu muryango, hamwe n'indi y'ingabo yitwa Agahebuzo dutekereza ko yari yagumyeyo iyitegereje. Igihe Agahebuzo yagarukaga mu muryango mu mpera z'ukwezi, twahise twanzura ko Mukecuru yapfuye.'

    Mu myaka myinshi ingagi Mukecuru yari imaze, yabyaye abandi bana umunani batabashije kubaho ndetse aba bihebeye kwita ku ngagi bagiye bayikurikirana mu gihe yabaga iri mu gahinda ko gupfusha abana bayo.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yinshamugongo-kuri-ya-ngagi-yari-imaze-igihe-kinini-mu-rwanda-kurusha-izindi-zose-zihari/

  • SKOL yifatanyije n’abaturage bakora umuganda… – #rwanda #RwOT

    Nkuko bisanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abaturage bahurira hamwe bagasana ibikorwa remezo byangiritse birimo imihanda, amashuri n’ibindi. 

    Kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023 hari hatahiwe ko uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa byamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda,  rufatanya n’abafana ba Rayon Sports ndetse n’abandi bagakora umuhanda uva mu Nzove werekeza i Rulindo.

    Ni umuhanda wari warangiritse bitewe n’imvura nyinshi yari imaze igihe igwa dore ko hari harimo ibinogo byinshi, ukaba wabangamiraga abaturage muri rusange bawukoresha n’ibinyabiziga bitwara ibinyobwa bya SKOL.

    Abakozi ba SKOL n’abaturage bita ku muhanda wari warangiritse

    Uyu muganda watangiye gukorwa saa tatu za mu gitondo, usibye kuba witabiriwe n’abafana ba Rayon Sports ndetse n’abakozi ba SKOL, hari hari n’abandi bantu batandukanye.

    Hari hari abaturage batuye mu Nzove, abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw’Akarere ndetse n’abashinzwe umutekano. Nyuma y’umuganda, habayeho ibiganiro maze Umuyobozi wa SKOL ashimira abaturage, nabo bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge nawe yafashe ijambo, ashishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije anababwira kugira isuku aho batuye. Yasoje abashimira ko bitabiriye umuganda w’uyu munsi.

    Umuganda witabiriwe n’abafana ba Rayon Sports

    Umuhanda wari warangiritse ariko wongeye kuba muzima

    Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sports, Nemeye Patrick nawe yitabiriye uyu muganda 

    Ntabwo ari abaturage gusa bari bari muri uyu muganda ahubwo hari hari n’inzego z’umutekano

    Uwafotoye: Ngabo Serge 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129868/skol-yifatanyije-nabaturage-bakora-umuganda-amafoto-129868.html

  • BAL 2023: Al Ahly yegukanye igikombe imbere y… – #rwanda #RwOT

    Kuva kuwa 6 w’icyumweru gishize kugeza uyu munsi muri BK Arena haberaga imikino ya nyuma nyafurika muri Basketball. Ni imikino yitabiriwe n’amakipe 8 harimo na REG BBC yo mu Rwanda.

    AL Ahly na AS Dounaes nizo zitwaye neza kurusha izindi ari nabyo byatumye zigera ku mukino wa nyuma. Umukino wa nyuma wa BAL, warebwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe.

    Al Ahly yo mu Misiri, muri 1/2 yari yasezereye Stade Malien naho AS Dounaes yo muri Senegal yari yasezereye Petro De Luanda.

    Amakipe yombi yatangiye umukino akanirana cyane nta n’umwe ushaka gukora amakosa. Bigeze mu minota 6 Al Ahly yatangiye gukora itandukaniro cyane cyane binyuze ku bakinnyi bayo bakora amanota 3. Agace ka mbere karangiye Al Ahly ikomeje gutanga isomo dore ko yari imaze gutsinda amanota 17-10 ya AS Dounaes.

    Mu gace ka kabiri AS Dounaes yaje yinyaye mu isinzu dore ko mu minota 3 ya mbere yari imaze kugabanya amanota yarushwaga. 

    Abakinnyi ba AS Dounaes barimo Jean Jacques Boissy na Adama Diakhite bakomeje gukora amanota menshi bituma ikinyuranyo cy’amanota yose noneho kivamo dore ko hari aho bageze banganya 33-33. 

    Mu minota ya nyuma y’agace ka kabiri, Al Ahly yongeye gukora amanota menshi bivuye ku makosa ya AS Dounaes, bituma igice cya mbere kirangira bongeye kuyobora n’amanota 38-33.

    Igice cya kabiri cyatangiye Al Ahly ikomeza gukora amanota, maze AS Dounaes irwana no kwishyura nyuma. Abakinnyi ba AS Dounaes bongeye gukora amakosa cyane batakaza imipira, bigaha amahirwe aba Al Ahly yo gukora amanota 3 inshuro nyinshi.

    Agace ka gatatu karangiye Al Ahly yamaze gukora itandukaniro cyane, bari bafite 63-46 ya AS Dounaes.

    Agace ka 3 ari nako ka nyuma Al Ahly yari yamaze kwigarurira abafana muri BK Arena, yaje ikomeza gukora amateka. Mu minota ya nyuma abakinnyi ba AS Dounaes bacitse intege burundu bituma umukino worohera cyane abasore na Al Ahly. Umukino warangiye Al Ahly yegukanye igikombe itsinze amanota 85-65.

    Perezida Kagame asuhuzanya na Dr Patrice Motsepe

    Perezida wa CAF yari yaryohewe no kureba umukino

    Ikipe ya Al Ahly yatsinze AS Dounaes ku buryo bworoshye

    Perezida Kagame yarebye umukino wa nyuma wa BAL 2023 wabereye muri BK Arena

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129866/bal-2023-al-ahly-yegukanye-igikombe-imbere-yabanyacyubahiro-barimo-na-perezida-kagame-129866.html

  • Habaye impanuka ikomeye ku rwego rwo hejuru aho imodoka yari ipakiye inzoga z’amoko yaje kugwa maze abari bayirimo bose bahabonera ibitangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Habaye impanuka ikomeye ku rwego rwo hejuru aho imodoka yari ipakiye inzoga z'amoko yaje kugwa maze abari bayirimo bose bahabonera ibitangaza.

    Ikamyo yari ipakiye ibinyobwa bya BRALIRWA yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali, yaguye ubwo yari igeze Mu Kagari ka Gahinga Umurenge wa Nemba, muri Gakenke, mu ikorosi rya Buranga

    Umushoferi n'uwo bari kumwe bajyanwa mu bitaro bya Nemba, nyuma yo gukomereka bidakomeye

    Source : https://yegob.rw/habaye-impanuka-ikomeye-ku-rwego-rwo-hejuru-aho-imodoka-yari-ipakiye-inzoga-zamoko-yaje-kugwa-maze-abari-bayirimo-bose-bahabonera-ibitangaza/

  • Amakuru mashya yihutirwa kuri sitade yo mu Rwanda ihora iteza urujijo ku ruhando rw’isi kubera ibintu by’ingezi iba itujuje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya yihutirwa kuri sitade yo mu Rwanda ihora iteza urujijo ku ruhando rw'isi kubera ibintu by'ingezi itujuje

    CAF yamaze kwemerera u Rwanda ko Stade ya Huye yemerewe kwakira imikino yo guhatanira itike yo kuzakina imikino y'Igikombe cy'Africa CAN.

    Ibi bikubiye mu butumwa iri shyirahamwe ryandikiye Ferwafa yo mu Rwanda, bikaba byabaye nyuma y'uko u Rwanda rusabye CAF ko yareba ko ibyo yabasabaga byuzuye.

    Bivuze ko umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique tariki ya 18/06/2023 uzabera i Huye

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-yihutirwa-kuri-sitade-yo-mu-rwanda-ihora-iteza-urujijo-ku-ruhando-rwisi-kubera-ibintu-byingezi-iba-itujuje/

  • Perezida Kagame na Perezida wa CAF barebye umukino Al Ahly yegukaniyemo BAL (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Al Ahly BBC yo mu Misiri yegukanye Basketball Africa League (BAL) itsindiye ku mukino wa nyuma AS Douanes yo muri Senegal amanota 80-65.

    Guhera tariki ya 21 Gicurasi 2023 mu Rwanda harimo habera imikino ya nyuma ya BAL yeberaga muri Kigali Arena aho REG BBC yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe rugikubita.

    Al Ahly yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Stade Malien muri 1/2 ku manota 78 kuri 73, ni mu gihe AS Douanes yasezereye Petro Atletico ku manota 92 kuri 86.

    Umukino w’umwanya wa mbere wabanjirijwe n’umwanya wa 3 wabaye ejo hashize aho wegukanywe na Stade Malien itsinze Petro Atletico 73-65.

    Uyu munsi tariki ya 27 Gicurasi nibwo habaye umukino w’umwanya wa nyuma waje kwegukanwa na Al Ahly yatsinze AS Douanes amanota 80-65.

    Agace ka mbere Al Ahly yagatsinze ku manota 17-10. AS Douanes niyo yatsinze agace kabiri ku manota 23-21. Bagiye mu karuhuko ari 38 ya Al Ahly kuri 33 AS Douanes.

    Al Ahly yihanangirije AS Douanes mu gace ka 3 nyuma yo kuyitsinda amanota 25-13 mu gace ka gatatu ni mu gihe AS Douanes yatsinze agace ka nyuma amanota 19-17.

    Al Ahly yaje kwegukana igikombe itsinze AS Douanes ku manota 80-65. Numi Omot wa Al Ahly watsinze amanota 22 ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino.

    Ni umukino wakurikiranywe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, warebwe kandi na perezida wa The Bal, Amadou Gallo Fall, perezida wa CAF, Patrice Motsepe, Madame Jeannette Kagame na Ange Kagame nabo barebye uyu mukino.

    Umwaka ushize iki gikombe cyegukanywe na US Monastir yo muri Tunisia itarabashije kugera mu mikino ya nyuma kuri iyi nshuro, yari yatsinze Petro Atletico de Luanda ku mukino wa nyuma.

    Ehab Amin Saleh acikana umupira Ndour

    Wari umukino urimo ishyaka ryinshi

    Madame Jeannette Kagame na we yakurikiranye umukino wa nyuma wa The Bal

    Ange Kagame n’imfura ye bari bahabaye

    Perezida wa The Bal, Amadou Gallo Fall yarebye uyu mukino ari kumwe na Perezida Kagame

    Perezida Kagame asuhuza Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe na we warebye uyu mukino

    Ahmed Ismail yabonye bikaze yitabaza ikirenge

    Al Ahly yishimira igikombe cya The Bal 2023 yegukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/perezida-kagame-na-perezida-wa-caf-barebye-umukino-al-ahly-yegukaniyemo-bal-amafoto

  • Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ikibuga cya basketball (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iki kibuga giherereye ahazwi nko kwa 'Mushimire', gifite imyanya y'abantu 500. Cyubatswe ku bufatanye bwa Federasiyo y'Umukino wa Basketball mu Rwanda hamwe n'Irushanwa rya Basketball muri Afurika, BAL; Imbuto Foundation na Minisiteri ya Siporo.

    Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kubaka iki kibuga barimo BAL na NBA n'abandi bakomeje kugira uruhare mu gutuma u Rwanda rubona ibikorwaremezo bifasha abakiri bato.

    Umukuru w'Igihugu yasabye abakiri bato kubyaza umusaruro aya mahirwe bashyiriweho, ku buryo impano zabo zirushaho kugaragara.

    Yavuze ko ibikorwaremezo nk'ibi bikwiriye kubungabungwa ku buryo akamaro kabyo gakomeza kwigaragaza.

    Yashimangiye ko Guverinoma y'u Rwanda n'igihugu muri rusange kizakomeza gukora ibishoboka byose mu bushobozi buhari, mu bikorwa bibyarira inyungu abenegihugu kandi n'abafatanyabikorwa nabo bakabyungukiramo bijyanye n'impamvu bagize uwo muhate mu gufatanya n'u Rwanda.

    Kimironko Sports and Community Space igizwe n'ibibuga bitatu byo gukiniramo, ubwiherero, ubwogero n'ibindi. Yashyizwemo amatara ku buryo hazajya hakinirwa imikino ya Basketball mu masaha y'ijoro.

    Ni kimwe mu bibuga bibiri byari biteganyijwe ko bizatahwa muri uyu mwaka wa 2023 kuko ikindi cyatashywe muri Gashyantare uyu mwaka cyiswe Lycée de Kigali Gymnasium cyubatswe ku bufatanye na NBA Africa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-kagame-yafunguye-ku-mugaragaro-ikibuga-cya-basketball-kimironko

  • Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Chairman wa Police FC na Gacinya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 27 Gicurasi 2023 saa Kumi n'imwe nibwo gutanga kandidatire zo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena, birangira. Byari byatangiye tariki ya 22 Gicurasi.

    Munyantwali Alphonse uheruka kugirwa Perezida wa Police FC ndetse akaba ahabwa amahirwe yo kuyobora FERWAFA, yatanze kandidatire kuri uyu wa Gatandatu.

    Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports, na we ari mu batanze kandidatire yo kujya muri Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda nka Visi Perezida.

    Tariki ya 29 kugeza 30 Gicurasi 2023, ni umwanya wo kuzuza dosiye y'abakandida nk'uko bisabwa na Komisiyo y'Amatora mu gihe kuva tariki ya 31 Gicurasi kugeza ku ya 6 Kamena 2023, ari umwanya wo gusuzuma kandidatire zakiriwe.

    Ku wa 6 Kamena 2023, ni ugutangaza abakandida bujuje ibisabwa, ni mu gihe bukeye bwaho tariki ya 7 Kamena ari ugutanga ubujurire muri komisiyo y'amatora y'ubujurire.

    Tariki ya 9 kugeza 12 Kamena 2023 ni ugusuzuma ubujurire bwakiriwe, ni mu gihe ku wa 13 Kamena ari ugutangaza ibyemezo bya kamisiyo y'amatora y'ubujurire.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kizaba tariki ya 14 Kamena 2023, nibwo hazatangazwa urutonde ndakunda rw'abakandida bemerewe gupiganira kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Ku wa 15 — 23 Kamena 2023 ni ukwiyamamaza ku bakandida, mu gihe ku wa 24 Kamena 2023 ari bwo hazaba amatora.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/munyantwali-alphonse-uheruka-kugirwa-chairman-wa-police-fc-na-gacinya