Blog

  • ‘Ntaho urukundo rwagiye’ ubukwe bw’umusore washakanye n’ukobwa umugera ku mukanda bukomeje gutungurana(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ntaho urukundo rwagiye' ubukwe bw'umusore washakanye n'ukobwa umugera ku mukanda bukomeje gutungurana

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amafoto y'ubukwe butangaje cyane aho umusore muremure cyane yashakanye n'umukobwa mu gufi umugera ku mukandara.

    Uyu musore ndetse n'uyu mukobwa bombi bakomoka mu gihugu cy'u Burundi, bakomeje gushimangira no gushyigikira urukundo rwabo kugeza babanye, ibintu abantu benshi batakekaga.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntaho-urukundo-rwagiye-ubukwe-bwumusore-washakanye-nukobwa-umugera-ku-mukanda-bukomeje-gutunguranaamafoto/

  • Bruce Melodie na Pheelz batanze ibyishimo mu… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino yasojwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023. Yarangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yegukanye igikombe cya Basketball Africa League 2023 nyuma yo gutsinda AS Dounaes mu buryo buyoroheye ku mukino wa nyuma.

    AL Ahly na AS Dounaes nizo zitwaye neza kurusha izindi ari nabyo byatumye zigera ku mukino wa nyuma. Umukino wa nyuma wa BAL, warebwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame ndetse na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe.

    Al Ahly yo mu Misiri, muri 1/2 yari yasezereye Stade Malien naho AS Dounaes yo muri Senegal yari yasezereye Petro De Luanda.

    Agace ka 3 ari nako ka nyuma Al Ahly yari yamaze kwigarurira abafana muri BK Arena, yaje ikomeza gukora amateka. Mu minota ya nyuma abakinnyi ba AS Dounaes bacitse intege burundu bituma umukino worohera cyane abasore na Al Ahly. Umukino warangiye Al Ahly yegukanye igikombe itsinze amanota 85-65.

    Abitabiriye kureba iyi mikino banatahanye ibyishimo by'urwibutso bahawe na Bruce Melodie na Pheelz binyuze mu ndirimbo zinyuranye babaririmbiye.

    Bruce Melodie yageze ku rubyiniro yambaye imyenda yiganjemo ibara ry'ubururu, maze aranzika mu ndirimbo zinyuranye zirimo na 'Fou De Toi' yakoranye na Producer Element na Ross Kana bari kwitegura gushyira ahagaragara.

    Phillip Kayode Moses uzwi nka Pheelz yaririmbye mu gace k'aho abakinnyi baba bagiye kuruhuka bitegura kugaruka mu kibuga, maze anyeganyeza BK Arena binyuze mu ndirimbo nka 'Fineese' yabaye idarapo ry'umuziki we, ndetse yaciye ibintu cyane ku rubuga rwa Tik Tok.

    Iyi mikino ya BAL yatanze akazi ku bahanzi barimo Kivumbi King, Kenny Sol, Juno Kizigenza, DJ Fully Focus. 

    Ni imikino kandi yitabiriye n'ibyamamare nk'umukinnyi wa filime, Forest Steven Whitaker, Joakim Noah uzwi cyane muri NBA, Mark A Tatum, umuraperi Daniel Lubwama Kigozi [Navio] n'abandi.



    Bruce Melodie yatanze ibyishimo muri iyi mikino yifashishije zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe




    Mu bihe bitandukanye, Bruce Melodie yagiye ahabwa akazi ko gususurutsa abitabiriye iyi mikino


    Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ‘Fou de Toi’ yakoranye na Element na Ross Kana bitegura gushyira hanze

    Bruce Melodie yaririmbye mbere y’uko Al Ahly icakirana na AS Dounaes




    Pheelz yahuriye ku rubyiniro na Bruce Melodie


    Pheelz yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze abanya-Kigali bamenye
     

    Ni ubwa mbere Pheelz ataramiye i Kigali nyuma y’igihe ari mu muziki


    Pheelz yakoranye n’abanyamuziki bakomeye nka Tiwa Savage na Olamide



    Nyuma yo gutaramira abanya-Kigali, Umunyamuziki Pheelz yarebye umukino wasize Al Ahly yegukanye igikombe

    Iri rushanwa ryari rikinwe ku nshuro ya gatatu ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu


    Ni ku nshuro ya mbere, iyi kipe Al Ahly yari yitabiriye iyi mikino ya BAL



    Ibyishimo byari byose ku bakinnyi b’ikipe ya AL Ahly yegukanye igikombe







    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FINESSE’ YA PHEELZ

    “>

    AMAFOTO: TNT&Shema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129875/bruce-melodie-na-pheelz-batanze-ibyishimo-mu-mukino-al-ahly-yegukaniyemo-igikombe-amafoto-129875.html

  • Pcee na Justin99 bamamaye muri Afurika yEpfo… – #rwanda #RwOT

    Aba basore bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana saa moya z'igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, bakirwa n'abagira uruhare mu gutegura ibi bitaramo ngarukakwezi bizwi nka Intore Sundays bigamije gufasha abanya-Kigali guherekeza neza ukwezi.

    Nyuma yo kwakira ku kibuga cy'indege, bahise bajya kuri Hotel bitegura kuza gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo kibera kuri Mundi Center guhera saa munani z'amanywa, kugeza saa tanu z'ijoro.

    Ni igitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL.

    Pcee &Justin 99 bamamaye cyane mu ndirimbo bashyize hanze mu bihe bitandukanye nka 'ZoTata', 'Yahyuppiyah', 'Kilmanjaro' n'izindi.

    Nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo kwinjira ni 10,000 Frw igihe uguze itike yawe mbere y’umunsi w’igitaramo, ni mu gihe ku munsi w’igitaramo ugomba kwishyura 15,000 Frw.

    Ku meza y’abantu batandatu ni ukwishyura ibihumbi 300 Frw ugahabwa n’icyo kunywa. Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo bazahurira ku rubyiniro n'abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.

    Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu ndirimbo yitwa 'ZoTata' na Justin King [Justin 99] na EeQue.


    Ni ubwa mbere Dj Pcee na Justin99 bagiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kubica bigacika muri Afurika y’Epfo


    Pcee uri iburyo, ari mu banyamuziki  bubakiye inganzo yabo ku mudiho w’injyana ya Amapiano



    Justin99 ubanza ibumoso, mu ijosi rye yiyandikishijeho amazina y’indirimbo yabo bise ‘Zotata’


    Dj Pcee amaze igihe agaragaza ko yiteguye gususurutsa abanya-Kigali




    Pcee yinjira mu mudoka nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali

    Ubwo Justin99 yinjira mu mudoka yerekeza muri Hotel acumbikiwemo



    KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO Z’ABA BASORE ZABICIYE BIGACIKA

    “>

    Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Pcee na Justin bageraga i Kigali

    AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129877/pcee-na-justin99-bamamaye-muri-afurika-yepfo-bageze-i-kigali-amafoto-129877.html

  • Octopizzo, Navio, Ish Kevin na Young Lunya mu… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino warangiye ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri yegukanye igikombe cya Basketball Africa League 2023 itsinze AS Dounaes yo muri Senegal amanota 85-65 mu buryo buyoroheye.

    Ni umukino kandi wakurikiwe n'abakomeye barimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Umuherwe Patrice Motsepe uhagarariye Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika [CAF];

    Amadou Fall uhagarariye BAL, Victor Williams ushinzwe NBA Africa, Mark Tatum umuyobozi wungirije wa NBA , Anibal Aurero Mnave uyobora Impuzamashyirahamwe y'umukino wa Baskteball mu isi [FIBA], Maasi Ujiri uyobora Toronto Raptors n'abandi.

    Si abo gusa kandi kuko abarimo Madame Jeannette Kagame , Ange Kagame n'Umwuzukuru Anaya Ndengeyingoma, umubyinnyi Mpuzamahanga w'Umunyarwanda Sherrie Silver , Itsinda ry'abagore b'abanyemari rizwi nka Kigali Boss Babes bari mu bicaye mu myanya ya mbere muri uyu mukino wa nyuma wa Bal 2023.

    Kuva ibumoso ujya iburyo, abaraperi Ish Kevin [Rwanda], Young Lunya [Tanzania], Octopizzo [Kenya], na Navio [Uganda] bakurikiye umukino wa nyuma wa Bal 2023

    Perezida Kagame na Patrice Motsepe uhagarariye CAF nyuma yo gukurikira umukino, Sitade ya Huye yahise ihabwa uburenganzira bwo kwakira Mozambique

    Perezida Kagame ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo Mark Tarum umuyobozi wungurije wa NBA n’abandi bakurikiye umukino washyize iherezo ku irushanwa rya Bal 2023 

    Ange Kagame n’umukobwa we Anaya Ndengeyingoma barebye umukino ubwo AL Ahy yegukanaga igikombe 

    Madame Jeannette Kagame yarebye umukino wahuje Al Ahly BBC na AS Douanes yo muri Misiri

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129880/octopizzo-navio-ish-kevin-na-young-lunya-mu-byamamare-byarebye-umukino-waherekeje-bal-amaf-129880.html

  • Umunyarwenya Daniel Omara yageze i Kigali yi… – #rwanda #RwOT

    Ni mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rwe rwo gutera urwenya amazemo imyaka irenga 15. Uyu mugabo yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana saa tanu (11h:00'am) zo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, yakirwa na Nkusi Arthur.

    Omara aherutse kwifashisha konti ye ya Instagram agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kigali. Impapuro zamamaza iki gitaramo ziriho amafoto n'ubutumwa byiganje mu ibara rya 'Pink'.

    Omara yabiteyemo urwenya, avuga ko atazi impamvu abateguye iki gitaramo bahisemo gukoresha iri bara, ariko 'rirahura neza n'uko ngaragara'.

    Iki gitaramo aragihuriramo na Rusine, Ambassador w’Abakonsomateri, Admin, Mavide&Pazo, Arthur Nkusi, ndetse n’abandi banyarwenya bakizamuka ‘Seka Rising Stars’.

    Ni ku nshuro ya kabiri Daniel Omara [The Lol Model] agiye gutaramira i Kigali. Nkusi Arthur utegura ibi bitaramo aherutse kubwira InyaRwanda ko batumiye Omara bashingiye 'ku buhanga agaragaza mu gutera urwenya no gususurutsa abantu mu buryo butandukanye, agatanga umunezero'.

    Omara aherutse kugaragara mu ruhererekane rwa filime y'urwenya 'The Hostel' yerekanwe mu bihugu birenga 13. Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo nka Pulse bivuga ko iyi filime yamwaguriye igikundiro mu rugendo rw'urwenya amazemo hafi imyaka 14.

    Mu 2011, Omara yarwaye igituntu amara hafi amezi umunani ari ku miti. Aherutse gutangaza ko yanyuze mu bihe bigoye ku buryo avuga ko Imana yamurokoye.

    Mu 2010, yabaye umunyarwenya wa mbere wasusurukije abantu mu birori by'umuziki bya Big Brother Africa (BBA). Nyuma yo kwigaragaza muri ibi birori, yahise yisanga ku rutonde rw'abanyarwenya 20 bakomeye ku mugabane wa Afurika.

    Mu myaka 14 ishize yagize uruhare rukomeye mu gutoza abanyarwenya bari kwigaragaza muri iki gihe muri Uganda. Yagize uruhare mu gutangiza amahuriro ane y'abanyarwenya arimo nka Krackers Comedy, Punk’d Bunch ndetse na Comedy Files.

    Uyu mugabo afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Uganda Christian University.

    Yagize izina rikomeye cyane nyuma yo kugaragara muri filime 'The Hostel', anagaragara muri 'Beneath the Lies'.

    Daniel yigeze kubwira ikinyamakuru The Monitor ko ashaka gukora urwenya ku buryo 'Mba wa muntu uhabwa ikaze mu rugo rw'abantu bavuye gusenga ku Cyumweru mu masaha y'igicamunsi, nkaganira n'abana, nkabaha inama'.

    Yavuze ko kimwe mu byo amaze kwiga mu rugendo rwe rwo gutera urwenya, harimo no kwibanda ku bintu byumvikana neza imbere y'abamwumva.

    Uyu mugabo yavuze ko ashyigikiwe n'umuryango we, kandi ashaka gukora urwenya n'umuryango we wisangamo.

    Omara yabwiye abanyarwenya bagenzi be kwitegura mbere y'uko bajya ku rubyiniro, bagasubiramo ibyo bateguye kandi bakirinda kunywa inzoga.

    Avuga ko agitangira urugendo rw'urwenya abantu batahise bamwumva. Ariko uko yarushijeho gushyiramo imbaraga byatumye amenyekana.

    Uyu mugabo avuga ko kugaragara muri filime 'The Hostel', kuririmba mu birori bya Big Brother biri mu byatumye izina rye rihangwa amaso.

    Ati 'Ibyo byose byatumye izina ryanjye rifata kandi nari maze imyaka ine mu rwenya. Nageze aho abantu banyizera, noneho abantu batangira kuntumira.'

    Omara yabaye umunyamakuru kuri Urban Tv, yanakoze kuri Radio Xfm ndetse na RX Radio akorana na Fatboy. Amaze gukina muri filime esheshatu.

    Mu Ukwakira 2017, Omara yari ku rutonde rw'abanyarwenya bataramiye i Kigali binyuze mu giatramo cyari cyateguwe na Comedy Knights.

    Icyo gihe yagihuriyemo n'abarimo James Manzello, Giulio Gallarotti, Divin, Cotilda, Emeka, Herve Kimenyi, Arthur Nkusi, Babu, Michel Sengazi, George Birungi, Clapton n'abandi bo mu bihugu binyuranye.


    Urukumbuzi rwari rwose kuri Daniel Omara wongeye guhura na Nkusi Arthur nyuma y’igihe kinini


    Omara Daniel yahobereye Nkusi Arthur bashirana urukumbuzi



    Daniel yabanje kuganira na Nkusi Arthur mbere y’uko yerekeza kuri Hotel





    Daniel Omara yaganiraga na Nkusi Arthur kuri gahunda ya Seka Live



    Ni ku nshuro ya kabiri Daniel agiye gutaramira i Kigali, yahaherukaga mu 2017



    Daniel akunze kuvugira mu itangazamakuru ko yishimira uruhare yagize mu guteza imbere abanyarwenya bagenzi be



    Igitaramo cya Seka Live gitegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali

    Kanda hano urebe amafoto menshi

    AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129883/umunyarwenya-daniel-omara-yageze-i-kigali-yitabiriye-seka-live-amafoto-129883.html

  • Umwana w’imyaka 2 gusa yakatiwe igifungo cya burundu azira ikintu atakagombye kuzira – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana w'imyaka 2 gusa yakatiwe igifungo cya burundu azira ikintu atakagombye kuzira

    Mu gihugu cya Korea ya ruguru ni hamwe mu hantu hakunze kugaragara ivangura ishingiye ku madini cyane ku buryo kugufata uri umukristu bitakugwa neza habe nagato.

    Ku munsi wejo nibwo amakuru yasakaye ku isi hose ko muri Korea ya ruguru umwana w'imyaka ibiri yakatiwe igifungo cya burundu ndetse akaba afunganywe n'ababyeyi be.

    Gutunga bibiliya muri kiriya gihugu ni nko gutera ibuye kwa Perezida, ku buryo uyu mwana w'imyaka 2 ndetse n'umuryango we bajyanywe mu rukiko bashinjwa ko basanganywe bibiliya mu nzu.

     

     

    Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-2-gusa-yakatiwe-igifungo-cya-burundu-azira-ikintu-atakagombye-kuzira/

  • Aya mateka azakurwaho na nde?: Lionel Messi yaraye aciye agahigo kadafitwe n’undi mukinnyi ku Isi ya Rurema – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa mbere ku Isi ya Rurema Lionel Messi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'Ubufaransa yaraye aciye agahigo gakomeye cyane ku Isi nyuma yo gutsinda igitego mu ijoro rya cyeye.

    Lionel Messi yaraye yanditse amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ku Isi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona eshanu zikomeye kurusha izindi ku mugabane w'i Burayi ni nyuma yo gutsinda igitego ikipe ya Strasbourg.

    Lionel Messi yageze kuri uyu mwanya wo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi muri shampiyona eshanu zikomeye kurusha izindi ku mugabane w'i Burayi nyuma y'uko ahigitse mugenzi we bahora bahanganye ukomoka mu gihugu cya Portugal witwa Cristiano Ronaldo wari ufite ibitego 495.

    Ubu Lionel Messi ufatwa nk'umukinnyi wa mbere mu mateka ya ruhago ku Isi hose niwe wicaye ku mwanya w'icyubahiro nyuma yo guhigika Cristiano Ronaldo wari ufite ibitego 495 akaba yabikoze ubwo yatsindaga igitego cya 496 mu ijoro rya cyeye akaba yagitsinze ikipe ya Strasbourg ubwo begukanaga igikombe cya shampiyona y'igihugu cy'Ubufaransa Ligue 1.

    Source : https://yegob.rw/aya-mateka-azakurwaho-na-nde-lionel-messi-yaraye-aciye-agahigo-kadafitwe-nundi-mukinnyi-ku-isi-ya-rurema/

  • Dore uko imikino yo gusoza shampiyona y’u Rwanda iribukinwe n’amasaha  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore uko imikino yo gusoza shampiyona y'u Rwanda iribukinnye n'amasaha.

    Umunsi wejo hashize ndetse n'uyu munsi taliki ya 28 /5/2023 nibwo shampiyona y'ikiciro cyambere mu Rwanda 2022/2023 igomba gusozwa.

    Amakipe arimo Apr Fc, Kiyovu sports, ndetse na Rayon Sport nizo zihanganiye igikombe cya shampiyona cya 2022/2023, kuri iyi taliki ya 28 nibwo hagomba kumenyekana nyiri igikombe.

    Dore uko amakipe agomba kwesurana

     

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-imikino-yo-gusoza-shampiyona-yu-rwanda-iribukinnye-namasaha/

  • Muhanga/#Kwibuka29: Urubyiruko rwishwe muri Jenoside rwibutswe, abato bahabwa umukoro #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yahaye umukoro urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Rwasabwe kudafatira urugero ku rubyiruko rubi rwijanditse muri Jenoside rugahekura u Rwanda. Bibukijwe ko bakwiye kwanga amacakubiri y'amoko bagaharanira guhindura abakiyafite babeshywa n'ababyeyi babo n'abandi.

    Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri gahunda y'Igihango cy'urungano, aho urubyiruko rusobanurirwa amateka y'Igihugu na Jenoside yakorewe Abatutsi hagamijwe gusigasira aya mateka.

    Meya Kayitare Jacqueline.

    Meya Kayitare yagize ati' Mwese muri aha mwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Mukwiye kuba urufatiro rwiza rw'iki Gihugu cyacu mukanga ababashora mu makimbirane y'amacakibiri ashingiye ku moko yatumye imbaga y'Abatutsi bicwa, mugaharanira kubaka Igihugu kizira imihoro n'ibindi byakoreshejwe hicwa abatutsi. Mukwiye kwigishwa neza mukagira uruhare mu kwamagana ababyeyi bagifite ingengabitekerezo y'Urwango banze kuyireka bakayiroga abana babo'.

    Masengesho Joseph, umwe mu rubyiruko rukomoka mu murenge wa Cyeza avuga ko hakiri abasize bakoze Jenoside mu Rwanda bagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside. Avuga ko inyigisho zihabwa urubyiruko zibahindurira imitekerereze no kwiyungura amakuru. Avuga ko mu bihugu bituranye n'U Rwanda usanga havugwa ko hari ibice byibasirwa bikicirwa uko byavutse.

    Yagize Ati' Tujya twumva ndetse tukanabona bimwe mu bikorwa by'Abasize bakoze Jenoside bagihembera amacakubiri y'Ingengabitekerezo ya Jenoside kubera ko bayigishijwe, ariko natwe dukwiye gukomeza guhabwa inyigisho zigomba guhindura imitekerereze yacu tukamenya neza amateka ya Jenoside kuko twumva no mu bihugu duturanye hari ibikorwa bigereranywa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda'.

    Visi Perezida w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga, Dushimimana Fidele avuga ko urwango rwigishijwe abanyarwanda bo hambere rwatumye Igihugu kigwa mu kaga maze abari barigishijwe nabi bibona mu moko, bica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Yongeyeho ko bibabaje kubona abana bari mu kigero kimwe bica bagenzi babo ndetse bakabavugiriza induru ku karubanda maze bakicwa ndetse bamwe muri abo bijanditse mu bwicanyi bakorera abatutsi Jenoside banasiga urubyiruko isura mbi.  Asaba urubyiruko ubu ko rukwiye guharanira iteka guhindura isura mbi twasizwe na bagenzi babo, bakanga amacakubiri maze bakaba umusingi mwiza ukwiye kubakirwaho Igihugu cy'ejo hazaza birinda ababashuka bashaka kubasubiza inyuma.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Cyuzuzo Gentille avuga ko abakiri bato bakwiye kugaya abari mu kigero nk'icyo barimo bagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse bagaharanira ko barwanya abagihembera amacakubiri yatumye Jenoside ikorerwa abatutsi mu Rwanda.

    Yagize Ati' Nkatwe urubyiruko tukiri bato dukwiye kugaya bamwe mu rubyiruko bagize uruhare mu kwica abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse tukagira uruhare mu kwamagana abagifite umutima w'ubunyamaswa bumva ko babonye uko bagaruka mu Rwanda basohoza umugambi wo kurandura abatutsi. Hari n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bagamije kurangaza no kwigisha abakiri bato amacakubiri, tubamagane tubereke ko twamenye amateka yacu'.

    Urubyiruko rusanga magana atatu (300)ruturutse mu mirenge igize akarere ka Muhanga nirwo rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka urundi rubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Banasobanuriwe amateka y'abatutsi biciwe i Kabgayi no mu bindi bice bitandukanye, bari barahungiye i Kabgayi bafite icyizere cyo kuharokokera.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/28/muhanga-kwibuka29-urubyiruko-rwishwe-muri-jenoside-rwibutswe-abato-bahabwa-umukoro/

  • Ndakuburiye! Hagarika kuzongera kurya amagi uyakurikiranyije ni bintu byavuzwe mu nkuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ndakuburiye! Hagarika kuzongera kurya amagi uyakurikiranyije ni bintu byavuzwe mu nkuru.

    1.Hagarika kurya amagi uyakurikiranyije n'icyayi; Akenshi abantu bakunze kujya kurya ibya mugitondo ugasanga mubyo bateguye harimo amagi ndetse n'icyayi, ibi rero ni bibi cyane kuko mu magi hari intunga mubiri zibamo zangirika iyo uriye igi ugakurikizaho icyayi.

    2. Rekera gukurikiranya amagi n'ibisindisha (Alcohol) : amagi agira umusemburo ushobora gufasha za nzoga mu gutuma ujya mu bizunga cyane (hangovers) ndetse iyo ibi byombi ubikurikiranyije bishobora kukuviramo kubabara mu gifu.

    3. Rekera gukurikiranya igi n'umuneke: uretse imineke ubundi si byiza kurya amagi ndetse n'ibindi binyamasukari icyarimwe.

    4. Ntugakurikiranye igi ndetse n'amazi: nk'ibisanzwe sibyiza kurya ikintu runaka ngo uhite ukurikizaho amazi, kuko aya mazi afungura ibintu umaze kurya nabyo bikaba nk'amazi.

    ________________izindi_nkuru_____________

    Dore uburyo wakosora ubutumwa bwa WhatsApp wanditse ugashyiramo amakosa utabizi ndetse n'uwo wandikiye ntabimenye ko wari wibeshye

    Source : https://yegob.rw/ndakuburiye-hagarika-kuzongera-kurya-amagi-uyakurikiranyije-ni-bintu-byavuzwe-mu-nkuru/