Blog

  • Perezida Kagame ari kumwe na Madamu bafunguye… – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023. ‘Kimironko Sports and Community Space’ yafunguwe ku mugaragaro, igizwe n’ibibuga by’imikino itandukanye birimo n’icya Basketball cyubatswe mu buryo bugezweho. 

    Iki kibuga cya Basketball cyahawe ibikorwa remezo bigezweho kuko gishobora kuberaho amarushanwa yo ku rwego rw’igihugu ndetse n’ayo mu Karere kubera ko gifite amatara yatuma gikinirwaho n’ijoro, urwambariro rw’abakinnyi, amazi meza, ndetse kandi gifite n’ubushobozi bwo kwakira abafana bagera kuri 500 bicaye neza.

    Ntabwo ari Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye iki gikorwa gusa, ahubwo hari hari n’abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa; Umuyobozi mukuru wa NBA Africa, Victor Williams; na Perezida wa Federasiyo ya Basketball y'u Rwanda, FERWABA, Desire Mugwiza.

    Iki kibuga cyubatswe ku bufatanye n’ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), BAL ndetse na Minisiteri ya Siporo, kikaba giherereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko.

    Iki gikorwa cyabaye kandi mu gihe muri BK Arena hari kubera imikino ya Basketball Africa League (BAL). Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa umukino wa nyuma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aho Al Ahly yo mu Misiri iraba icakirana na AS Dounaes yo muri Senegal.

    Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n’umuyobozi mukuru wa BAL, Amadou Gallo Fall

    Perezida Kagame n’umufasha we bafunguye ikibuga cya Basketball cya Kimironko

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129851/perezida-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bafunguye-ikibuga-cya-basketball-cya-kimironko-129851.html

  • 'Ufite imisatsi inyerera nk’ifumbirwa, reka nyikoreho wenda mbifungirwe' – Umutoma W’umunsi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iyo ngutaka ntaho nsiga,

    Mpera ku mutwe manuka,

    Ngakunda imisatsi myiza,

    Iri ku ruhanga rw'iribagiza,

    Imwe inyerera nk'ifumbirwa,

    Reka nyikoreho wenda mbifungirwe.

    Source : https://yegob.rw/ufite-imisatsi-inyerera-nkifumbirwa-reka-nyikoreho-wenda-mbifungirwe-umutoma-wumunsi/

  • Abareyo bateye kiyovu imijugujugu karahava bashaka ko Apr ariyo itwara igikombe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abareyo bateye kiyovu imijugujugu karahava bashaka ko Apr ariyo itwara igikombe

    Ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwamaganira kure ko Kiyovu yatwara igikombe cya shampiyona, nyuma yuko uwitwa Rugangura Axel abajije ati ' aba Rayon murifuza ko hagati ya kiyovu na Apr ari iyihe yatwara igikombe cya shampiyona '.

    Ariko abenshi bateye imijugujugu Kiyovu bavuga ko aho kugirango igitware byarutwa Apr ikagitwara. Dore uko basubije.

     

    Source : https://yegob.rw/abareyo-bateye-kiyovu-imijugujugu-karahava-bashaka-ko-apr-ariyo-itwara-igikombe/

  • Amakuru agezweho muri siporo: Ikipe ya Mukura VSL imaze gutora umuyobozi mushya w’icyubahiro (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Mukura VSL yo mu karere ka Huye imaze iminsi yitwara neza cyane muri shampiyona y'u Rwanda ndetse no mu mikino y'igikombe cy'Amahoro imaze gushyiraho Perezida mushya.

    Mukura imaze iminsi ititiza amakipe hano mu Rwanda yatangaje ko Nyirigira Yves ari we watorewe kuba umuyobozi w'icyubahiro mushya w'iyi kipe yo mu karere ka Huye akaba ari we ugiye gukomezanya nayo mu rugendo ruri mbere.

    Ifoto ya Perezida mushya wa Mukura:

    Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-muri-siporo-ikipe-ya-mukura-vsl-imaze-gutora-umuyobozi-wicyubahiro-mushya/

  • Abogere baragwira uyu we ntabaho: Umugore yagaragaye yaparamiye igikomeye mu buryo budasanzwe atuma abantu babasha kumirwa (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore bari mu bantu batamenyereweho kujya hejuru y'imodoka cyangwa se guparamira ibikamyo gusa umugore umwe yemeje abantu nyuma yo kugaragara yuriye kimwe mu bikamyo binini cyane.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram rukunze kugaragaraho udushya twinshi hagaragaye amashusho y'umugore wari wuriye imodoka nini y'igikamyo ndetse ubona ko abimenyereye akaba ari amashusho yafashwe n'abamwe mu bantu bari mu modoka rusange nyuma yo gutangazwa n'uburyo uwo mugore yageze kuri iyo modoka.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/abogere-baragwira-uyu-we-ntabaho-umugore-yagaragaye-yaparamiye-igikomeye-mu-buryo-budasanzwe-atuma-abantu-babasha-kumirwa-video/

  • Icyo Erling Haaland yasubije abwiwe guhabwa ikirenge cy’iburyo cya Cristiano cyangwa icy’ubumoso cya Messi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Norway ukinira Manchester City mu Bwongereza, yavuze ko Imana yamuhaye ikirenge cyiza cy’ibumoso bityo ko aho gufata icy’ubumoso cya Messi yafata icy’iburyo cya Cristiano.

    Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamaze imyaka irenga 15 bahanganye, hahora hibazwa umwiza kurusha undi muri ruhago.

    Lionel Messi azwiho gukinisha imoso cyane ndetse ikirenge kikaba gifatwa nka ‘magic’ bitewe n’ibyo agikoresha ni mu gihe Cristiano Ronaldo we akoresha indyo cyane ndetse ikirenge cye kikaba gifatwa nka zahabu.

    Ubwo Erling Haaland yabazwaga aramutse ahawe impano y’ikirenge cy’iburyo cya Cristiano ndetse n’icy’ibumoso cya Messi icyo yahitamo, yavuze ko yahitamo icy’iburyo cya Cristiano.

    Ati “kuva mfite ikirenge cy’ibumoso kimeze neza, nahitamo ikirenge cy’iburyo cya Ronaldo [Cristiano].”

    Uyu rutahizamu w’imyaka 22 amaze kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi bafite ubuhanga bukomeye muri ruhago, ku mwaka we wa mbere muri Manchester City, amaze kuyitsindira ibitego 52 atanga n’imipira 9 yavuyemo ibitego mu mikino 51 yakinnye.

    Ikirenge cya Messi cy’ibumoso gikora ibitangaza

    Icya Cristiano cy’iburyo kirindwa mubi

    Erling Haaland yavuze ko yahitamo ikirenge cya Cristiano cy’iburyo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-erling-haaland-yasubije-abwiwe-guhabwa-ikirenge-cy-iburyo-cya-cristiano-cyangwa-icy-ubumoso-cya-messi

  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette bafunguye icyanya cyahariwe siporo muri Gasabo #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette bafunguye ku mugaragaro icyanya cyahariwe siporo cyiswe 'Kimironko Sports and Community Space' kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023.

    Ni icyanya cyubatswemo ibibuga by'imikino itandukanye giherereye mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo.

     Ku ikubitiro Perezida Kagame akaba yafunguye ikibuga cya Basketball kigezweho cyubatswe ku bufatanye bw'umuryango Imbuto Foundation, Basketball Africa League (BAL) ndetse n'abandi bafatanyabikorwa.

    The post Perezida Kagame na Madamu Jeannette bafunguye icyanya cyahariwe siporo muri Gasabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/27/perezida-kagame-na-madamu-jeannette-bafunguye-icyanya-cyahariwe-siporo-muri-gasabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-na-madamu-jeannette-bafunguye-icyanya-cyahariwe-siporo-muri-gasabo

  • MTN yamuritse Mokash uburyo bwifashishwa mu… – #rwanda #RwOT

    Abakiriya ba MTN bashyizwe igorora kuko bashyiriweho uburyo buzifashishwa bizigamira ku materefoni yabo bakoresheje uburyo bwa Mokash. MTN yamuritse ubu buryo mu gikorwa cyabereye i Nyabugogo kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi. 

    Buri wese ukoresha Mokash azemererwa kugurizwa amafaranga avuye ku 1000 Frw kugera ku 500,000 Frw bitewe n'inshuro abitsa, akaba yakwishyura serivisi zitandukanye zirimo kwishyura umuriro, amazi, amayinite n'ibindi.

    MTN yatangaje ko uretse kuba Mokash ari nziza ku baturage ahubwo bakwiye kuba inyangamugayo igihe bafashe ideni bakishyura ku gihe aho kwisanga mu bihano cyangwa bafungirwa zimwe muri serivisi bakenera kubera ideni batishyuye.

    Kayitesi Fabiora, umwe mu bakozi ba MTN, yavuze ko amwe mu mahirwe aboneka mu gukoresha Mokash harimo ibihembo bazatanga.

    Yavuze ko buri cyumweru bazajya batanga ibihembo ku bantu bagera kuri 25, bahabwe amafaranga ari hagati y'ibihumbi 50 Frw ndetse n'ibihumbi 500 Frw.

    Yakomeje avuga ko mu mpera z'ukwezi kwa mbere hazatangwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 ku muturage uzaba yahize abandi mu gukoresha Mokash cyane.

    Yavuze kandi ko mu mpera z'ukwezi kwa 2 hazatangwa amafaranga agera kuri miliyoni 5 z’amanyarwanda bityo inzozi z'abakiriya babo zikaba impamo.

    Umunyana Roselyn (Head of Digital Business NCBA Bank of Rwanda), yatangaje ko NCBA ari umwe mu bafatanyabikorwa ba MTN mu kumurika iyi serivisi ya Mokash.

    Mokash imaze imyaka igera kuri 5 ariko benshi mu baturage batayisobanukiwe, ni muri urwo rwego MTN yifuje gusobanurira abakiriya bayo imikorere ya Mokash bakayigana.

    Roselyn yatangaje ko abazafata amadeni ntibishyure, babura amahirwe yo  gukomeza kubona inguzanyo, no kubona izindi serivisi bakeneye kuko abigize ba bihemu baba banditse muri CRB – ibiro bishinzwe gukurikirana uko wishyura inguzanyo wafashe.

    Yashishikarije abaturage kugana iyi serivise kandi bakayikoresha neza kuko ari imwe mu nzira zatuma bahinduka abaherwe kandi bagakemura ibibazo bibugarije mu buzima bwabo, bakazamura n'Igihugu cyabo.

    Muhire Aloys, umwe mu bantu bishimiye iyi serivisi MTN yabashyiriyeho, yavuze ko yari asanzwe ayikoresha ariko adasobanukiwe imikorere yayo myiza.

    Yavuze ko yishimiye ko umuntu ashobora guhabwa inguzanyo akaba yakwiteza imbere cyangwa akaba yakwagura ibikorwa bye. Yibukije abantu bose gufunguza konti ya Mokash bakibonera izo serivisi nziza bagezwaho na MTN.


    Abaturage bigishijwe uburyo bakoresha Mokash bakiteza imbere


    Mokash izafasha abaturage kwiguriza bayikoresheje, kandi bizakunda gusa ku muntu ukoresha MTN Mobile Money 


    Umunyana, umukozi wa Bank ya NCBA yavuze ko ba bihemu bazahanwa


    Abaturage bari muri gare ya Nyabugogo ahabereye iki gikorwa cyo kumurika Mokash, bishimiye iyi serivisi bavuga ko bagiye kuyikoresha


    Abakorera muri Gare ya Nyabugogo, abagenzi, n’abandi benshi bishimiye kwizigamira bakoresheje Mokash

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129826/mtn-yamuritse-mokash-uburyo-bwifashishwa-mu-kwizigamira-no-guhabwa-inguzanyo-129826.html

  • Sobanukirwa imikorere ya Tecno Camon 20 Serie… – #rwanda #RwOT

    Mu mikorere y'iyi telefoni ya Tecno Camon 20 ifite umwihariko wo kuba yakuzura umuriro mu isaha imwe, ikaba yamara umunsi wose uri kuyikoresha kuri murandasi.

    Ni mu gihe ubaye utakoresheje murandasi ishobora kumara icyumweru ugifite umuriro, bitewe na battery yayo ifite 500 mah. Ni telefoni ifite uburyo bwo gufotora icyarimwe ifoto ya camera y'imbere (selfie) n'iy'inyuma hatabayeho gufunga gufunga camera imwe.

    Ni telefoni ifite 108 Megapixels, ikaba ifite urumuri ruhagije rwo gufotora mu mwijima kubera (RGBW) iri hejuru. Mu bindi yihariyeho nuko ishobora gukurura icyo igiye gufotora ntigitakaze umwimerere wacyo. Ikindi kandi ishobora gufata video ntiyizunguze (shaking).

    Ubibuko bwayo (Storage0 bufite 512 RAM, ikaba ifite 8GB . mu kuyikoraho (Touch sampling rate) ya 360 Hz ku buryo uyikoresha yihuta cyane. Ni telefoni ikozwe mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije (positively to the ecosystem). Igiciro cyayo nticyakwigonderwa na buri wese ariko MTN yabitekerejeho.

    Desire Ruhinguka umukozi ushinzwe abakiriya n'ikoranabuhanga (Chief Consumer and Digital Officer) yagize ati: 'MTN Rwanda yemeye gufatanya na Tecno kugira ngo babashe kuyigeza ku bakiriya babo'. 

    Yakomeje asobanurako hari gahunda yitwa Make Make Program aho umukiriya azajya yishyura mu mezi 12 agahabwa telefoni'.

    Umukiriya uzajya akenera kuyigura bazajya bayimuhana na murandasi (50Gb) ndetse yemererwe kwishyura mu byiciro (installement).

    Ni telefoni igura 232,900 Frws. Hari indi yashyizwe ku isoko ihagaze 469,000 Frws (Camon Pro 5G premier) na Phantom V fold 5G igura 1,079,000 Frws. Ikaba ifite ububiko (ROM) bwa 512 GB na 125Gb (RAM).

    Tecno yageze ku isoko ry'u Rwanda mu 2006. Ikoreshwa na miliyoni 50 bo mu bihugu 15.

    IREBA IMIKORERE YA TECNO CAMON 20

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129811/sobanukirwa-imikorere-ya-tecno-camon-20-series-yageze-ku-isoko-ifite-umwihariko-video-129811.html

  • Bienvenu Kayira azanye “Imana ntiyatsinzwe” y… – #rwanda #RwOT

    “Imana ntiyatsinzwe ni inkuru mpamo, ni indirimbo y’ubuhamya yaje mu gihe nari mu bitaro maze gukora impanuka y’imodoka. Nari navunitse igufwa mu ijosi ryitwa C6 rigoranye kuvura,” Bienvenu Kayira avuga inkomoko y’indirimbo nshya y’amashusho yise ‘Imana ntiyatsinzwe’.

    Uyu muramyi yakoze impanuka tariki 29 Ukuboza 2019. Icyo gihe yari ari kumwe n’umubyeyi we (Papa), ari ku cyumweru “turimo twitemberera ku mugoroba mu ma saa ya saa kumi n’igice gutyo”. Imana yakinze ukuboko ntibagira icyo baba, ari naho hakomotse indirimbo “Imana ntiyasinzwe”.

    Aganira na inyaRwanda, Bienvenu Kayira yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije kubwira abantu ko “Imana yacu itajya itsindwa. Abana b’abantu kenshi ducika intege iyo tugeze muri situation ya ngirente ari nayo nanjye narimo mu gihe nari ndyamye mu bitaro ntazi uko ejo hazaba hameze”.

    Avuga ko Imana yamwibukije ko ihorana nawe ibihe byose. Ati “Ni bwo numvise aya magambo yose aza”. Ubutumwa rero mu magambo make, ni uko tudacika intege mu gihe duhuye n’ibitugoye. Twibuke ko turi kumwe n’umugabo ushoboye byose tumuhange amaso maze nawe azatwikorera imitwaro, atwambutse amazi menshi asuma ari zo ntambara duhura nazo”.

    “Imana ntiyatsinzwe” ni indirimbo yanyuze mu biganza by’aba Producer batatu b’abahanga. Kayira ati “Yatangijwe muri studio ya Nicholas, gusa yaje kuyimpa ngira igihe itarasohoka noneho nongera nyiha David ari we wongeye gukoraho gake noneho nawe ayiha Carey nawe w’umu sound engineer w’inaha USA aba ariwe ukora ‘Final mastering’ “.

    Aba bagabo bose yagiye akorana nabo abahawe n’abandi bahanzi bagenzi be kandi arabashimira cyane ku bw’umurimo ukomeye bakoze kuri iyi ndirimbo ye je ikorera mu ngata “Umusaraba” yakoze umwaka ushze. Ati “Ndabashimira ku bufasha bampaye”. Yanavuze kuri Kavoma watunganyije amashusho, ati “Ni umusore w’umuhanga cyane ukunda akazi ke”.

    Mu mashusho y’iyi ndrimbo yakozwe mu buryo bwa Live Recording, hagaragaramo abakobwa bambaye bikwije mu myambaro ya kinyafurika iryoheye ijisho abo baba bakenyeye ibitenge. Ati “Niyo bahisemo kandi bari babukereye rwose. Ndabashimira cyane. Bose ni abo mu itsinda ryanjye nsanzwe nkorana nayo hano mu Itorero nkoreramo”.

    Bienvenu Kayira yabwiye inyaRwanda ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya “Imana ntiyatsinzwe”, atagiye kwicara ngo ashyire akaguru ku kandi, ahubwo uyu mwaka afite gahunda yo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza afite mu ndirimbo, abantu “bagahemburwa, bakamenya ko dufite Imana ikora kandi itubereye maso”.

    Bienvenu Kayira yakoze indirimbo ihamya imbaraga z’Imana

    Tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo Kayira yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi w Janet, mu birori byabereye muri Phoenix muri Arizona. Kayira avuga ko mu bukwe bwe hari ukuboko kw’Imana. Ati: “Byagenze neza rwose kandi harimo ukuboko kw’Imana muri gahunda zose”.

    Bienvenu Kayira, umuramyi w’umuhanga cyane yatangiye kuririmba cyera atangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru icyo gihe akaba yari afite imyaka 15 y'amavuko. Kuririmba yarabikomeje, nyuma aza gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Inzozi afite mu muziki ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo bibwira.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, amaze gukora indirimbo zigera kuri 11 utabariyemo izo yakoranye n’abandi bahanzi. Indirimbo ze twavugamo “Niwe umara irungu”, “Yesu Jina Kubwa”, “Nisanze mu rukundo rwawe”, “Shimwa Yesu warakoze”, “I surrender all to you”, “Mu muryango w’Imana” n’izindi.

    Umutima wa Bienvenu wuzuye amashimwe ku Mana yamurokoye impanuka

    Yateguje izindi ndirimbo nyinshi zikozwe mu buryo bwa ‘Live Recording’

    Kayira yakoze indirimbo y’ishimwe yanditse ubwo yari mu bitaro amaze gurokoka impanuka

    Bienvenu hamwe n’umufasha we Janet ku munsi w’ubukwe bwabo

    Kayira asanzwe ari umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader)

    Kayira ari mu baramyi beza umuziki nyarwanda wa Gospel ufite

    Uyu muramyi w’umuhanga cyane amaze gukora indirimbo 11

    REBA INDIRIMBO NSHYA “IMANA NTIYATSINZWE” YA BIENVENU KAYIRA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129822/bienvenu-kayira-azanye-imana-ntiyatsinzwe-yandikiye-mu-bitaro-nyuma-yo-kurokoka-impanuka-y-129822.html