Blog

  • Munyakazi Sadate yagereranyije amatora y’umuy… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije kuri konti ye ya Twitter kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, uyu mugabo yatanze ibitekerezo bye nk’umuntu uba mu mupira w’amaguru mu Rwanda kandi wigeze no gushingwa ishingano.

    Mu butumwa burebure, yerekanye uburyo Ferwafa ifite ibibazo by’imiyoborere ndetse anarekana uburyo akajagari kari muri iri shyirahamwe ari abanyamuryango baryo bakitera.

    Yatangiye ati “Njye ndi umwe mu bahamya ko iri shyirahwe, Ferwafa rimaze igihe rifite ibibazo bikomeye by’imiyoborere mibi, ibi kandi abenshi muri twe dutunga intoki nyinshi abantu banyuranye ngo nibo bangiza umupira w’amaguru.”

    “Mwumve neza ibitekerezo byanjye, akajagari, ibibazo biri mu mupira w’amaguru njye mpamya ko biterwa n’abanyamuryango ba Ferwafa ku kigero cya 90%”.

    Munyakazi Sadate kandi yagarutse ku kuba Ferwafa itegura amatora ameze nko kwiyerurutsa agereranya n’ikinamico itagira umwanditsi cyangwa se umutoza. Yagize ati “Ku munsi w’ejo nibwo hamenyekanye ikinamico ry’abazitabira amatora muri Ferwafa.”

    “Igihe cyose iri shyirahamwe ritegura amatora ameze nko kwiyiba no kwiyerurutsa, abantu bagatanga ‘candidatures’ mu minsi 2 ya week-end nabwo bisa nkaho ari uguca muri humye, bagasa nk’aho bacuranwa cyangwa biyiba, ibi ubwabyo bigaragaza indwara iri shyirahamwe rirwaye”.

    “Kubera izo mpamvu ibizavamo byose bizahora ari bimwe, gutsindwa no guhora kw’ishyiga nk’umwana wagwingiye”.

    Mu bitekerezo bye, Munyakazi Sadate yasoje agira inama abanyamuryango ba Ferwafa abasaba gukanguka bagakora ibintu bitarimo amacenga. 

    Yakomeje agira ati “Banyamuryango ba Ferwafa ni muhagarike amatora yo kugabana gabana imyanya, ni mutore ibitekerezo bikubiye muri ‘programme’ mwagejejweho n’abantu benshi, ni mukora ibi muzaba mutangiye gukira indwara iri shyirahamwe rirwaye imyaka myinshi.

    “Ibi kadi bizabafasha gutangira kuva mu kimwaro umupira wacu umazemo imyaka myinshi, ni mudakora ibi kandi, muzahora muri nk’umurwayi ufite umuriro akihutira kunywa ikinini cyo kumara umuriro ariko mu by’ukuri atazi indwara arwaye”.

    “Igihe kirageze ngo tubwizanye ukuri kuko ukuri (ku)ko nyine niko kuzakiza umupira wacu ndetse kugahoza iriya ntebe yo muri Ferwafa isa nk’aho ihora itogota, abenshi mushobora kuvuga ko nkabya ariko reka mbabwire ngo ibi nibidahagarara umupira wacu uzarushaho kujya aharindimuka, aka kanya wenda hari abankwena ariko ibyo mvuga ntibizatinda kwigaragaza”.

    “Mufungure urubuga, muve mu macenga, mutegure amatora aciye mu mucyo, nibwo muzatora abashoboye atari ibyo muzahora mwizungurukaho mushaka ibibazo ahandi kandi ikibazo ari mwe ubwanyu”.

    “Ni isoni n’ikimwaro kubona igihugu nk’u Rwanda tujya gusaba umwana w’umurundi ngo aze adukinire, uretse ko bamutwimye ariko mubona bidateye ikimwaro kubona tutabasha kurera abana kugera aho tujya kwikoza isoni i Burundi?”.

    “Nimwigire ku Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Bugande, ryazamuye abana bari ‘talentueux’ ubu iki gihugu kikaba kihagije ku bakinnyi ahubwo kikaba gisigaye kidusagurira, niba uri rugero rudahagije ni mu nyarukire mu Bubiligi mwibuke iki gihugu mu myaka 25 ishize, ni mwibuke ko cyari agahugu katazwi mu by’umupira, ariko ubu ni murebe aho kigeze n’uko gihagaze”.

    “Igihe cyose mukiri mu matora ya findi findi tuzahora aho turi cyangwa Umupira wacu ujye ahabi kurushaho.Muhagarike ikinamico abantu tumaze kuyirambirwa”.

    Ibi Sadate yabitangaje mu gihe muri Ferwafa, hari kwitegurwa amatora y’abayobozi bashya dore ko umubare munini w’abari basanzwe bayiyobora bamaze kwegura.

    Guhera taliki 22 Gicurasi kugeza ku munsi w’ejo abashaka kuyobora batanze kandidatire zabo naho amatora akaba ateganyijwe ku wa 24 Kamena 2023.

    Bamwe mu bamaze gutanga kandidatire zabo bazwi harimo Perezida wa Police FC, Munyentwali Alphonse na Gacinya Denis wigeze kuyobora Rayon Sports.

    Munyakazi yasabye abanyamuryango ba Ferwafa guhagarika amatora yo kugabana imyanya, ahubwo bashingire ku bitekerezo byubaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129884/munyakazi-sadate-yagereranyije-amatora-yumuyobozi-wa-ferwafa-nikinamico-129884.html

  • APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona; Rut… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, ikipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye igikombe cya 21 cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Byari nyuma yo gutsinda umukino yari yakiriwemo na Gorilla FC kuri Kigali Pele Stadium.

    Ikipe ya APR FC yatangiye umukino isatira mu buryo bukomeye dore ko ku munota wa 3 gusa Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ashaka Nshuti Innocent na Bizimana Yannick ariko umuzamu wa Gorilla FC ahita akora akazi gakomeye awukuramo.

    Abakinnyi ba Gorilla FC bakomeje gukina bahererekanya gake gake babikorera inyuma mu rubuga rw’abo ari nako bakinisha umuzamu wabo Mozombo ubona nta gitutu bafite.

    Ku munota wa 14 Gorilla FC yashoboraga kubona igitego cya 1,Nshimiyimana Tharcisse yarekuye ishoti riremereye ariko ba myugariro ba APR FC bararyama umupira bawukuraho.

    Umukino wakomeje gukinwa amakipe yombi ahererekanya gake gake ari nako ananyuzamo agasatira. 

    Bigeze ku munota wa 38 ba myugariro ba Gorilla FC bakoze amakosa maze Nshuti Innocent ahita aroba umuzamu umupira uruhukira mu nshundura igitego cya 1 cya APR FC kiba kirabonetse.

    Nyuma yo gutsinda igitego cya 1 abakinnyi ba APR FC babaye nkabariye amavubi barasatira cyane ari nako ibona koroneri nyinshi ku mipira yabaga ihinduwe neza na Ombolenga gusa ntacyo babyazaga izi koroneri.

    Igice cya kabiri cyatangiye abasore ba APR FC bakomeje urugendo rwo gushaka igitego cy’umutekano bakagerageza gusatira binyuze ku ruhande rw’ibumoso rwa Christian ariko abakinnyi ba Gorilla FC bakirwanaho barenza imipira.

    Ku munota wa 50 APR FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert wari ugiye gutsinda igitego, Ombolenga yahise ayitera ariko umupira uragenda unyura impande y’izamu gato uhita urenga.

    Abasore ba APR FC bakomeje guhusha uburyo bw’ibitego byabazwe imbere y’izamu, nko ku munota wa 55 Mugisha Gilbert yazamukanye umupira neza maze awuhindura imbere y’izamu asanga Nshuti Innocent yatinzeho gato.

    Umukino wakomeje, abasore ba Gorilla FC banyuzamo bagahererekanya neza gake gake ariko bagera imbere y’izamu bagahita bawamburwa.

    Ku munota wa 75′, Ruboneka Bosco yazamukanye umupira neza mu kibuga hagati maze ashyira kwa Kwitonda Allain-Baca arekura ishoti ry’abana maze umuzamu arifata bimworoheye.

    APR FC yaje kubona igitego cya 2 ku munota wa 87′ gitsinzwe na Ruboneka Bosco ahawe umupira mwiza na Allain-Baca. 

    Nyuma y’umunota umwe, gusa Gorilla FC yahise isatira maze Shimiyimana Tharcisse arekura ishoti rikubita igiti kizamu riragaruka ahita atsinda igitego.

    Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-1 maze ihita yegukana igikombe cya shampiyona cya 2023.

    Ikipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri ni Rutsiro FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sport ibitego 3-1, ijyanye na Espoir FC yo yari yaramanutse kera.

    Indi mikino yabaye, ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rutsiro FC 3-1, Rayon Sports itsinda Sunrise FC 1-0, Bugesera FC itsinda AS Kigali 2-1, Police FC itsindwa na Marine FC 1-0 n’aho Etincelles inganya na Rwamagana City 0-0.

    Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga n’abatakibanjemo bishimira igitego

    Aho igikombe cyahawe APR FC cyari giteretse

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129890/apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-rutsiro-fc-iramanuka-129890.html

  • Igikombe cya shampiyona y’u Rwanda cyatashye kwa nyiracyo n’ubwo atahabwaga amahirwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cya shampiyona y'u Rwanda cyatashye kwa nyiracyo.

    Shampiyona y'umupira w'amaguru mu Rwanda yasojwe kuri uyu munsi taliki 28/5/203 nyuma y'amezi agera ku icyenda ikinwa.

    Ni shampiyona yagaragayemo ihangana rikomeye kurenza indi myaka yabanje, amakipe arimo As kigali, Police Fc, Apr Fc, Kiyovu sports, Rayon Sport, Gasogi United nandi menshi yakomeje kugaragaza ihangana yose ashaka igikombe.

    Ikipe ya Apr Fc yatangiye nabi shampiyona abenshi bavuga ko idashobora gutwara iki gikombe, ni mu gihe amakipe nka As kigali, Kiyovu na Rayon zari ziyoboye arizo zihabwa amahirwe yo gutwara igikombe.

    Bigoranye cyane ikipe ya Apr Fc yagiye izamuka ikuramo amanota make make ndetse iza gufata umwanya w'ambere, gusa ntiyawutinzeho kuko ikipe ya kiyovu yakomeje kugaragaza ihangana ndetse iza gufata umwanya wa mbere ahagana mu isozwa rya shampiyona.

    Ndetse iyi kipe ya Kiyovu yari ihaze neza itsinda amakipe yose bihuye, yahabwaga amahirwe 90% yo gutwara igikombe cya shampiyona kugeza aho yahuriye na Sunrise ku mukino ubanziriza uwanyuma.

    Sunrise yandagaje Kiyovu sports iyitsinda igitego kimwe ku busa bituma amahirwe yahabwaga ahananuka agera kuri 30%, si inshuro yambere kiyovu yaba itakaje igikombe mu mikino yanyuma.

    Ibyo byatumye ikipe ya Apr Fc igira amahirwe 60% yo gutwara igikombe kuko uwo munsi kiyovu yatsindwaga, Apr yo yatsinze 4 kuri 1 bituma inganya amanota na Kiyovu gusa Apr Fc ikomeza kurusha ibitego Kiyovu.

    Uyu munsi taliki ya 28 /5/2023 ikipe ya Apr Fc yahigitse izindi zose izitwara igikombe imaze gutsinda ikipe ya Gorilla Fc Ibitego 2 kuri 1 kuri Pele Kigali Stadium, ni mu gihe ikipe ya Kiyovu yatsinze Rutsiro Ibitego 3 kuri 1.

    Apr Fc yatwaye iki gikombe inganya amanota na Kiyovu Sport ariko iyirusha ibitego byinshi birenga 10.

    1.APR FC champion title n'amanota 63.

    2.KIYOVU SPORT iya kabiri n'amanota 63.

    3. Rayon Sport iya gatatu n'amanota 61.

    Naho Rutsiro na Esipuwari nizo kipe ebyiri z'imanuwe mu kiciro cya kabiri 

    Source : https://yegob.rw/igikombe-cya-shampiyona-yu-rwanda-cyatashye-kwa-nyiracyo/

  • Abagore mu byishimo byinshi nyuma yo kubona agakoresho kazajya gafunga ubugabo bw’abagabo babo kugirango batabaca inyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore mu byishimo byinshi nyuma yo kubona agakoresho kazajya gafunga ubugabo bw'abagabo babo kugirango batabaca inyuma.

    Ikorana buhanga rikomeje kwiganza ku isi ndetse ndetse ari nako ibibazo bitandukanye bigenda bibonerwa umuti mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ubu noneho habonetse agakoresho kicyuma kazajya kifashishwa n'abagore bafunga ubugabo bw'abagabo babo kugirango batabaca inyuma.

    Ndetse aka kazajya kifashishwa n'abasore cyangwa abagabo batabasha kwifata, aho bazajya bifunga ubundi bagasiga urufunguzo mu rugo.

    Aka kuma hahawe izina ryo mu cyongereza 'Steel Hod' , dore amafoto yako.

     

    Source : https://yegob.rw/abagore-mu-byishimo-byinshi-nyuma-yo-kubona-agakoresho-kazajya-gafunga-ubugabo-bwabagabo-babo-kugirango-batabaca-inyuma/

  • Umutoza wa APR FC Ben Moussa yatangaje umukinnyi mwiza w’umwaka mu ikipe ya APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'Ingabo z'igihugu umwarabu Ben Moussa yatangaje umukinnyi abona mwiza w'umwaka mu ikipe ya APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda.

    Mu kiganiro n'umunyamakuru nyuma yo guhabwa igikombe cya shampiyona y'u Rwanda umutoza mukuru wa APR FC yabajijwe n'umunyamakuru wa Televiziyo y'igihugu umukinnyi mwiza kuri we muri uyu mwaka w'imikino.

    Mu magambo y'umutozo Ben Moussa yagize ati:'Nta mukinnyi wabaye mwiza kurusha abandi ahubwo abakinnyi bange bose bitwaye neza cyane kandi ndabashimira byimazeyo' Ben Moussa akomeza avuga ko abakinnyi be bakoreye hamwe kugira ngo bagere ku ntsinzi ariyo mpamvu bose ari beza kuva mu izamu kugera kuri barutahizamu.

    Umutoza wa APR FC yakomeje avuga ingorane bahuye nazo nyuma yo kuvunikisha abakinnyi bose bakina mu bwugarizi kandi bingenzi aribo Ishimwe Clement, Buregeya Prince na Niyomugabo Cloude bari bafatiye runini iyi kipe gusa ashimira byimazeyo abasore babasimbuye uburyo bitwaye neza.

    Ben Moussa yatangaje n'uburyo bitari byoroshye guhangana n'amakipe akinisha abakinnyi 5 b'abanyamahanga kandi wowe ukinisha abanyarwanda gusa ariko bikarangira ubutwaye igikombe.

    Source : https://yegob.rw/umutoza-wa-apr-fc-ben-moussa-yatangaje-umukinnyi-mwiza-wumwaka-mu-ikipe-ya-apr-fc/

  • Aya magambo ko akakaye ra: Yago yabwije inani na rimwe uvuga ko yakoze indirimbo ye avangamo n’ibitutsi nyandagazi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Yago winjiye mu muziki nyarwanda yatangaje amagambo akomeye cyane ku bantu bavuze ko yakoze indirimbo yabo.

    Mu majwi yumvikanye akanagaragara ku rubuga rwa Instagram yuwitwa Red Blue JD yumvikanishije umunyamakuru ukorera kuri YouTube channel Yago ari guha ukuri abavuze ko indirimbo ye ari iyabo maze avangamo n'ibitutsi.

    Amajwi:

    Source : https://yegob.rw/aya-magambo-ko-akakaye-ra-yago-yabwije-inani-na-rimwe-uvuga-ko-yakoze-indirimbo-ye-avangamo-nibitutsi-nyandagazi-video/

  • Uburusiya bwagabye igitero gisumba ibindi kuva bwatangiza intambara kuri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iki gitero cyagabwe mu gihe Kyiv yiteguraga kwizihiza isabukuru yayo kuri iki cyumweru. Umuyobozi w'umujyi wa Kyiv, Vitali Klitscho, yavuze ko icyo gitero cyahitanye umuntu umwe.

    Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere zatangaje ko zabashije guhanura indege zigera kuri 50 mu zari zagabye icyo gitero. Gusa ntibyamenyekanye niba izo ndege zahanuwe zari mu kirere cy'umurwa mukuru Kyiv, cyangwa zari zakwiriye n'ahandi mu gihugu.

    Andriy Yermak, umuyoibozi w'ibiro bya perezida Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko amateka ya Ukraine arakaza Uburusiya yemeza ko buhorana icyoba.

    Ku wa gatandatu Perezida Zelensky yatangaje ko ari undi munsi w'ibihano ku Burusiya. Yatangaje ko ibindi bigo 220 n'abantu 51 bafatiwe ibihano avuga ko abenshi muri bo ari Abarusiya bakorera iterabwoba.

    Yavuze ko Uburusiya butangira iyi ntambara bwarebaga isi nkaho ari bwo bwireba mu ndorerwamo bugakeka ko isi yose ireba ibintu nabi mu buryo bumwe n'ubwo babibonamo. Ati: 'ariko siko bimeze isi yadufashije kurinda ubuzima'.

    Hagati aho raporo yayo y'ubutasi ya ministeri y'ingabo y'Ubwongereza iravuga ko itangazamakuru rishyigikiwe n'Uburusiya n'ibigo by'ubucuruzi basaba ko ministeri ishinzwe ubukungu yakwemera iminsi itandatu y'akazi mu cyumweru kubera ibibazo by'ubukungu biterwa n'intambara bisaba amafaranga kandi umushahara utariyongereye.

    Iyi yaporo ivuga ko Margarita Simonyan, ufatwa nk'umwe mu bakangurambaga bakomeye b'ubutegetsi buriho mu Burusiya ahereutse gusaba ko abakora mu by'inganda zicura intwaro bakora andi masaha abiri y'inyongera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uburusiya-bwagabye-igitero-gisumba-ibindi-kuva-bwatangiza-intambara-kuri

  • Uganda: UPDF yahiye ubwoba kubera Igitero cya al-Shabab – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu itangazo yashyize kuri Twitter, yanenze abasirikare ba Uganda bo mu kigo cy'i Bulo-Mareer, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Somalia, abashinja kunanirwa gukora neza uko byari byitezwe.

    Aya ni amagambo akarishye Perezida Museveni akoresheje ku myitwarire y'abasirikare b'igihugu cye, nyuma yuko intagondwa za al-Shabab ziraye muri kimwe mu bigo byazo mu butumwa zirimo muri Somalia bw'umuryango w'Ubumwe bw'Afurika, buzwi nka ATMIS.

    Ingabo za Uganda ziri muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2007.

    Museveni yavuze ko abo basirikare ba Uganda bahiye ubwoba basubira inyuma bava muri icyo kigo. Yavuze ko ibyo bitari ngombwa kuko ubwirinzi bwabo bwari kuba bukomeye bihagije iyo baguma aho bari bari.

    Ati: “Rero wabaye umwanya upfuye ubusa wo kubarimbura [aba al-Shabab]. Ibikorwa birakomeje kandi bazicuza ibyo bakoze”.

    Ku wa gatanu, umutwe wa al-Shabab wavuze ko wishe abasirikare benshi ba Uganda. Museveni yemeye ko hari abapfuye, ariko nta yandi makuru yatanze.

    Nyuma y'icyo gitero, Amerika yagabye igitero cy'indege isenya intwaro izo ntagondwa zari zafashe.

    Museveni yavuze ko harimo gukorwa iperereza rya gisirikare ngo hamenyekane neza uko byagenze, n'umubare w'abapfuye n'abakomeretse.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/uganda-updf-yahiye-ubwoba-kubera-igitero-cya-al-shabab

  • Amafoto – Perezida Paul Kagame n'umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023 #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2023 nibwo hasojwe irushanwa rya Basketball Africa League ryaberaga muri BK Aren, ni irushanwa ryatwawe na Al Ahly itsinze As Douane.

    Uyu mukino wa nyuma wabereye mu nyubako ya BK Arena, wakurikiwe n'abanyacyubahiro batandukanye bayobowe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Mubandi bitabiriye uyu mukino kandi hari umuyobozi w'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika, Patrice Motsepe.

    Hari kandi umuyobozi wa Toronto Raptors,  Masai Ujiri, umuyobozi wa BAL Amadou Fall, Victor Williams uyobora NBA Africa na Anibal Aurelio Manave uyobora FIBA Africa.

    Ikipe ya Al Ahly yo mu Misiri ikaba yaraye itwaye igikombe cya BAL 2023 itsinze As Douane yo muri Senegal itsinze amanota 80 kuri 65.

    Uyu mukino wa nyuma ukaba warabanjirijwe naho Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakaba batashye ikibuga  cy'umukino wa Basketball giherereye Kimironko.

    Ni ikibuga cyubatswe ku bufatanye bw'ishyirahamwe ry'umukino w'intoki mu Rwanda, FERWABA n'umushinga wa Basketball Africa League ifitr gahunda yo kubaka ibibuga bitandukanye ku mugabane wa Afurika.

    The post Amafoto — Perezida Paul Kagame n'umuyobozi wa CAF mu banyacyubahiro bitabiriye isozwa rya BAL 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-perezida-paul-kagame-numuyobozi-wa-caf-mu-banyacyubahiro-bitabiriye-isozwa-rya-bal-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-perezida-paul-kagame-numuyobozi-wa-caf-mu-banyacyubahiro-bitabiriye-isozwa-rya-bal-2023

  • APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona, isubiramo ibyo yaherukaga 2012 #rwanda #RwOT

    APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda ya 2022-23 kiba igikombe cya 4 yegukanye yikurikiranya ibintu yaherukaga gukora hagati ya 2008 na 2012, ni nyuma yo gutsinda Gorilla FC2-1.

    Yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Gorilla FC mu mukino usoza shampiyona. APR FC yaherukaga gutwara ibikombe 4 bya shampiyona yikurikiranya muri 2008-09, 2009-10, 2010-11 na 2011-12. Iki cyabaye igikombe cya 21 cya shampiyona yegukanye muri rusange.

    Wari umunsi wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 aho amakipe 3 APR FC, Kiyovu Sports na Rayon Sports zari zigifite amahirwe ku gikombe ariko APR FC ni yo yahabwaga amahirwe kuko yasabwaga gutsinda gusa.

    Aya makipe yaje gutakaza igikombe kuko APR FC nta kosa yakoze kuri Kigali Pelé Stadium aho yatsindiye Gorilla FC.

    APR FC yatangiye umukino ubona ko ishaka igitego hakiri kare, Christian yahinduye umupira imbere y’izamu ku munota wa 4 ariko umunyezamu arawufata.

    Iminota yakurikiyeho Gorilla FC yashyize igitutu kuri APR FC ndetse ibona amahirwe ariko ntibayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 22 APR FC yabonye amahirwe ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Ishimwe Christian ariko Nshuti Innocent ananirwa kuwushyira mu izamu.

    Ku munota wa 30, Bizimana Yannick yananiwe gushyira umupira mu izamu yari ahawe na Omborenga Fitina.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 36 gitsinzwe na Nshuti Innocent ni ku mupira yari yahawe na Bizimana Yannick n’umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 56 Ruboneka Bosco yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo.

    Nshuti Innocent yacomekeye umupira mwiza Bacca ku munota wa 61 ariko ateye mu izamu unyura hanze y’izamu.

    APR FC yakomeje kotsa igitutu Gorilla ndetse igenda ibona amahirwe ariko kureba mu izamu bibaza kugorana, ni nako Gorilla FC itari yicaye ariko nayo amahirwe babonye ntibayabyaza umusaruro.

    Ku munota wa 87, Ruboneka Jean Bosco yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Bacca.

    Victor Murdah yatsindiye Gorilla FC igitego cy’impozamarira ku munota wa 90 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Umukino warangiye ari 2-1.

    Indi mikino Kiyovu Sports yatsinze Rutsiro FC 3-1 ariko ntibyagira icyo bitanga kuko APR FC yari yatsinze Gorilla, Rayon yatsinze Sunrise FC 1-0.

    APR FC yegukanye igikombe n’amanota 60 inganya na Kiyovu Sports ariko ikayirusha umubare w’ibitego izigamye kuko APR FC izigamye 26 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15. Rayon Sports yasoje ku mwanya wa 3 n’amanota 61.

    Rutsiro FC nyuma yo gutsindwa na Kiyovu Sports yahise yiyunga kuri Espoir FC zimanuka mu cyiciro cya 2.

    Intwaro APR FC yari yabanje mu kibuga

    Byari ibyishimo bikomeye kuri APR FC

    Igikombe APR FC yegukanye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-isubiramo-ibyo-yaherukaga-2012