Blog

  • Bireba abashakanye gusa! Mugabo ujya wibaza impamvu umugore wawe atagihindukira ngo mukore igikorwa cy’abashakanye? Dore impamvu 10 zituma umugore atakibikozwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu cyumba cy'abashakanye hari igihe kigare umugore akaba yumva atagishishikajwe n'igikorwa cyo gutera akabariro. Ibi bishobora guteza amakimbirane kuko hari abagabo bamwe na bamwe batabyishimira.

    Dore zimwe mu mpamvu zituma abagore bamwe batagisha gukora igikorwa cy' abashakanye.

    1. Umugabo utagitanga care

    Hari abagore baba baheruka guhabwa Care bakiri mu kwezi kwa buki, kandi burya buri mugore mugore wese aba yumva umugabo we yamutetesha buri gihe, amuzanira indabyo, amuhamagara twa tuzina bitanaga bakiri agiteretana ndetse n'ibindi. Ibyo iyo bibuze hari igihe umugore yivumbura maze akakwangira ko mutera akabariro.

    2. Umugore ufite abana bato b'indahekana

    Iyo umugore afite abana bato yitaho, aba yumva umwanya wose yahuharira abana kabone niyo wamujyana ahantu kure nko kumusokana muri hateri, nabwo ntabwo aba atuje koko agatima kaba kari ku mwana yasize mu rugo.

    3. Kuba umugore atagikunda umugabo

    Umugore utagikunda umugabo, aba asigaye abona warabaye undi wundi, wahinduye imico ku buryo aba adashaka ko mwakorana imibonano mpuzabitsina.

    4. Kuba nta byishimo yigeze agirira mu mibonano mpuzabitsina mwagiranye

    Iyi umugore atigeze agirana umunezero usesuye mu gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, abyihanganira igihe gito ubundi akagera aho akazinukwa.

    5. Umugabo usaba umugore we gutera akabariro inshuro nyinshi birenze uko umugore abikeneye kandi bataranabiganiyeho

    Umugore hari igihe ababara mu gihe icyo gikorwa kiri kuba kubera ko aba atateguwe neza, ku buryo agera aho akarambirwa bikarakara aho azinukwa burundu.

    6. Kuba umugore afite undi muntu bakorana imibonano kandi akamugerera ku ngingo

    Ubwo wowe mugabo ahita atangira kubona ko ntacyo ushoboye bityo ko iyo mukoze iki gikorwa uba umutera umwanya kubera ko ntaho umuheza.

    7. Umunaniro, stress ku bagabo

    Hari abagabo bataha bananiwe, bagataha bagera mu buriri umugore yaba afite ubushake ntugire icyo umumarira, bituma umugore yivumbura nawe ubutaha akazajya abigukora igihe ubishaka.

    8. Umugore utakizera umugabo we

    Umugore ukeka ko amuca inyuma, yanga ko mutera akabariro kubera ko aba akeka ko wazamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakuye ahandi.

    9. Umugore washatswe atabikunze nko guhatirwa n'umuryango, akurikiye ubutunzi, guterwa inda imburagihe, yumva nta rukundo agufitiye.

    10. Umubyibuho ukabije ku mugabo

    Iyo umugore yamenyereye gukorana nawe imibonano mpuzabitsina, ufite ibiro bike akumva aranyuzwe, iyo byabiro byiyongereye nk'inda ikaza imbere, hari igihe mukora icyo gikorwa akumva ntabwo umugeza ku byishimo bye bya nyuma, bigatuma azinukwa.

    Source : https://yegob.rw/bireba-abashakanye-gusa-mugabo-ujya-wibaza-impamvu-umugore-wawe-atagihindukira-ngo-mukore-igikorwa-cyabashakanye-dore-impamvu-10-zituma-umugore-atakibikozwa/

  • Breaking News: Amakuru agenewe buri munyeshuri wese wasoje amashuri yisumbuye S6 akaba yarasabye guhabwa inguzanyo yo kwiga muri kaminuza y’u Rwanda (UR) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu masaha y'ikigoroba cyo kuri iki cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, HEC isanzwe itanga inguzanyo ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bashaka kwiga kaminuza yashyize hanze igisubizo ku basabye inguzanyo baziga kaminuza y'umwaka wa 2022-2023.

    HEC yishimiye kumenyesha abanyeshuri basabye inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y'u Rwanda ( University of Rwanda) bazatangira umwaka wa mbere (1st Year) mu mwaka w'amashuri wa

    2022-2023, ko ibyavuye mu busabe bw'inguzanyo yo kwiga biboneka banyuze kuri: mis.hec.gov.rw/bursary/check-…

    Source : https://yegob.rw/breaking-news-amakuru-agenewe-buri-munyeshuri-wese-wasoje-amashuri-yisumbuye-s6-akaba-yarasabye-guhabwa-inguzanyo-yo-kwiga-muri-kaminuza-yu-rwanda-ur/

  • Abakozi b'uruganda rwa SKOL bifatanyije n'abaturage gukora umuganda (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda watangiye gukorwa uzatwara amafaranga miliyoni 33.5 zizatangwa na Leta hamwe n'abafatanyabikorwa baturiye uwo muhanda harimo na SKOL.

    Mu gutangira ibikorwa byo kuwutunganya, Akarere ka Nyarugenge n'abaturage ndetse n'abafatanyabikorwa barimo SKOLbafatanije mu muganda rusange batunganya umuhanda wo mu Murenge wa Kanyinya ahitwa Nzove wari warangijwe n'imvura imaze iminsi igwa.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yashimye gushyira hamwe kw'abanyarwanda, anizeza abaturage ba Nzove ko icyo bazakenera ko uru ruganda rubafasha ruzabikora, anashishikariza abaturage gukomeza gusenyera umugozi umwe.

    Meya w'Akarere ka Nyarugenge, Nzaramba Kayisime, yagize ati 'Twatereje gusana imihanda dufatanyije n'abafatanyabikorwa bacu kuko nk'uko mubiza duherutse guhura nibiza byangije ibikorwa remezo byinshi birimo n'imihanda igera kuri 67 yo mu Karere kacu.'

    Yakomeje avuga ko uyu muganda rusange wo gusana imihanda wakozwe mu karere kose ku bufatanye bw'abaturage n'abafatanyabikorwa babo kugira ngo barusheho kwishakamo ibisubizo aho kumva ko bigomba kuva mu ngengo y'imari ya leta.

    Abayobozi bashishikarije abaturage gukomeza iki gikorwa cyantangijwe; kubungabunga ibidukikije harimo imihanda yangiritse kubera imvura, amacupa ya palasitiki ajugunywa ahabonetse hose bakazajya bayashyira ku ruhande kugira ngo abatwara imyanda bajye bayajyana ahabigenewe; hamwe no gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ubuzima.






    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/abakozi-b-uruganda-rwa-skol-bifatanyije-n-abaturage-gukora-umuganda-rusange

  • Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Bola Ahmed Tinubu uherutse gutorwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze muri Nigeria ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Gicurasi mu gihe Perezida Tinubu azarahirira kuyobora Nigeria ku wa Mbere, tariki ya 29 Gicurasi 2023.

    Amatora ya Perezida wa Nigeria yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, yarangiye Bola Tinubu ari we utangajwe nk'uwatsinze aho agiye gusimbura Muhammadu Buhari usoje manda ze.

    Ubwo aya matora ya Perezida yasozwaga abandi bakandida bari bahanganye bagaragaje ko habayeho kwiba amajwi basaba ko amatora yaseswa.

    Ibi byatumye abo bakandida barimo Atiku Abubakar wasoje ku mwanya wa kabiri na Peter Obi wari ku mwanya wa gatatu, bageza ikirego cyabo mu rukiko basaba ko amatora asubirwamo kuko ibarura ry'amajwi ritanyuze mu mucyo.

    Atiku na Obi bavuga ko amajwi yatangajwe na Komisiyo y'Amatora akwiriye guteshwa agaciro kuko mu ibarura hagaragayemo amakosa akomeye.

    Bavuga kandi ko Tinubu atabonye 25% by'abatoye bose muri buri Leta nk'uko amategeko abisaba, bityo ko amatora agomba gusubirwamo.

    Tinubu w'imyaka 71 kandi ashinjwa kuba yariyamamaje atabyemerewe kubera ibirego by'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge yigeze gushinjwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Komisiyo y'Amatora ya Nigeria yemeye ko hari amakosa amwe yagiye aboneka mu ibarura ry'amajwi, gusa ivuga ko ntacyo byahungabanyije ku majwi rusange yatangajwe.

    Guhera mu 1999 ubwo Nigeria yayoborwaga hashingiwe kuri demokarasi, buri gihe amatora ya Perezida akurikirwa n'ibirego by'uburiganya, gusa nta na rimwe ibyatangajwe na Komisiyo y'Amatora birateshwa agaciro.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yitabiriye-irahira-rya-bola-ahmed-tinubu-uherutse-gutorwa-muri

  • Ministri w'Intebe w'Ubuhinde yakoze igikorwa gifatwa nko kwishongora kuri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyanenzwe na benshi mu bakuriye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse banga kucyitabira bavuga ko yatambamiye Perezida w'icyo gihugu Droupadi Murmu muri icyo gikorwa

    Mu itangazo imitwe y'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yashyize ahagaragara mu cyumweru gishize yavuze ko icyemezo cya Modi cyo kuyobora igikorwa cyo gutaha ingoro nshya y'inteko ishinga amategeko ubwe, giheza perezida Murmu kandi kimusuzugura kikanasuzugura demukarasi y'Ubuhinde.

    Rahul Gandh,ukuriye ishyaka Congress Party riri ku isonga mu mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yanditse ku rubuga rwa Twitter ko Modi yakoresheje uyu muhango mu gikorwa cyo kwiyimika

    Ministri w'Intebe w'Ubuhindi Nehandra Modi yamaze gutangaza ko azahatanira manda ya gatatu mu matora y'umwaka utaha

    Abatari bake basanga amafaranga agera kuri miliyoni 12 z'amadolari y'Amerika yakoreshejwe mu kubaka ingoro y'inteko ishinga amategeko yarajyaga gukoreshwa mu gusana ingoro ishaje inteko ishinga amategeko yakoreragamo.

    Iyi ngoro nshya isimbuye iyari isanzwe yubatswe mu gihe Ubwongereza bwari bwrakoroneje Ubuhinde. Mu Ijambo Modi yavuze afungura iyi ngoro yavuze ko Ubuhinde busize inyuma amateka ya gikoloni

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ministri-w-intebe-w-ubuhinde-yakoze-igikorwa-gifatwa-nko-kwishongora-kuri

  • Ubushinwa bwagurukije Indege C919 yambere bwakoreye gutwara (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Televiziyo y'Ubushinwa yerekanye amafoto y'iyi ndege yo mu bwoko bwa C919 ubwo yari irimo kuzamuka mu kirere cyo hejuru y'umujyi wa Shanghai, yerekeza mu murwa mukuru Beijing, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru.

    Yubatswe na kompanyi y'Ubushinwa y'indege zikora ubucuruzi bwo gutwara abantu (Commercial Aviation Corporation of China, COMAC), mu kwizera ko iyi ndege izakuraho ubwiganze bw'indege z'umubyimba muto za kompanyi Airbus y'i Burayi na Boeing yo muri Amerika.

    Icyakora iyi ndege y'Ubushinwa, ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 164, iracyacungira cyane ku bikoresho byo mu bihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n'Amerika), birimo nka moteri n'ibikoresho by'ikoranabuhanga ryo mu ndege.

    Urugendo rwayo rwa mbere ruva i Shanghai rwerekeza i Beijing, itwaye abagenzi barenga 130, yarusoje mu gihe kigera ku masaha hafi atatu.

    Iyi ndege yitezwe kuguruka igasubira mu mujyi wa Shanghai.

    Kompanyi y'indege China Eastern Airlines, ifashwa na leta y'Ubushinwa, yatumije indege eshanu zo muri ubwo bwoko.

    COMAC — iteganya kujya ikora indege 150 buri mwaka mu myaka itanu iri imbere — ivuga ko yamaze kwakira komande ('commandes') zirenga 1,200 z'iyi ndege ya C919.

    Ariko inzobere zimwe zivuga ko nyinshi muri izo komande zicyekwa ko ari amabaruwa y'ubushake bwo kugura y'abaguzi b'imbere mu Bushinwa.

    Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping, mu myaka micye ishize wicaye mu cyumba cy'abapilote mu ndege y'inyiganano (itari iyo ndege nyirizina) ya C919, yavuze ko uyu mushinga ari kimwe mu bikorwa byo guhanga udushya cyane by'Ubushinwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ubushinwa-bwagurukije-indege-c919-yambere-bwakoreye-gutwara-abagenzi

  • Havuzwe amarozi mu mukino wanyum Kiyovu Sports yatsinzemo Rutsiro (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni Umukino waranzwe n'ishyaka ku mpande zombi, Rutsiro Fc yahatanaga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe Kiyovu Sports yari irangamiye ku gikombe cya Shampiyona.

    Mbere y'uko Umukino utangira mu buryo bwa bucece habayeho kumvana imbaraga aho abitwa 'Abaganga' bagaragaye bazenguruka ikibuga.

    Hari abandi basore babiri bagaragaye mbere y'uko umukino utangira barimo uwari wambaye umupira w'icyatsi n'uwari wambaye umupira w'umuhondo bazengurutse ikibuga, ahatemerewe abafana muri Stade.

    Amwe mu majwi y'abafana bahafi y'amakipe yombi bumvikanye bashimangira ko ngo abo bazengurukaga ikibuga babize kandi ko bagomba kubakorera umuti.

    Abo bantu ntibicaye mu bafana nk'abandi ,ahubwo bagiye hakurya mu byatsi ahirengeye Stade, umwe muri bo Telefone ntiyavaga ku gutwi.

    Imbaraga z'umwijima zemejwe bidasubirwaho ubwo Kiyovu Sports yabonaga Penaliti ku ikosa ryakorewe Serumogo Ali mu rubuga rw'amahina.

    Umuyobozi w'umukino yemeje iyo Penaliti ariko ibyakurikiye n'uko iterwa ryayo risa n'iritazibagirana muri ruhago nyarwanda.

    Ubwo Nordien yiteguraga gutera umupira habaye amayobera, umupira urabyina, abari muri Stade byabatangaje.

    Uyu mukinnyi yongeye kuwutereka neza, ubwo yiforaga ngo awutere mu izamu yawamuruye, unyura hejuru iyo, abari muri Stade bifata ku munwa.

    Umwe mu banyamakuru wogezaga umupira mu ijwi rituje, yagize ati 'Dore imbaraga ureke ibyo babeshya' nawe byamuyobeye pe.

    Ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwirwanaho yishyura igitego yari yatsinzwe, igice cya Mbere kirangira ari igitego 1-1.

    Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Serumogo Ali gusa mu minota micye mu buryo butumvikanyweho Rutsiro Fc yabonye Penaliti yafashwe neza na Nzeyurwanda Jihad.

    Aha Kiyovu Sports yashimangiye ko ikipe bahuye batari ku rwego rumwe, icomekamo igitego cya gatatu, ab'i Rutsiro bifata ku munwa.

    N'ubwo habayeho kwitegura ku mpande zombi,byarangiye aya makipe akoreye ubusa kuko Kiyovu Sport yaharaniraga igikombe byarangiye ikibuze ndetse na rutsiro nayo yashakaga kutamanuka mu kiciro cya kabiri birangira igiye!

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/havuzwe-amarozi-mu-mukino-wanyum-kiyovu-sports-yatsinzemo-rutsiro-fc

  • APR FC yegukaye Igikombe cya 21 cya Shampiyona nyuma yo gutsinze Gorilla FC (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Instinzi y' ibitego 2-1 APR FC itsinze Gorilla FC byatumye igira amanota 63 yanganyije na Kiyovu Sports ya kabiri.ariko kubera ikinyuranyo cy'ibitego biyihesha kwegukana shampiyona.

    Ni igikombe cya kane cyikurikiranya ku Ikipe y'Ingabo yaherukaga kubikora mu 2008/09- 2011/12.

    Rayon Sports yasoje ku mwanya wa gatatu n'amanota 61 nyuma yo gutsinda Sunrise FC igitego 1-0.

    Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 3-1, yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ikurikiye Espoir FC.

    AS Kigali yabaye iya kane nubwo yatsinzwe na Bugesera FC 2-1 naho Marines FC isoza Shampiyona itsinda Police FC igitego 1-0 mu mukino wabereye i Huye.

    Aganira na Radio Rwanda, Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel, yagaragaje ko yishimiye kwegukana Igikombe cya Shampiyona.

    Yagize ati 'Mwabonye ko habanje gushyirwamo amanota menshi ariko nyuma umwuka mwiza wabayeho mu rwambariro, bisubira mu mwanya mwiza.'

    Yavuze ko intego bafite ari ukwegukana ibikombe byombi birimo icya Shampiyona n'icy'Amahoro aho biteganyijwe ko bazahurira ku mukino wa nyuma na Rayon Sports kuri Stade ya Huye ku wa 3 Kamena 2023.

    Yakomeje agira ati 'Ni yo ntego yacu [kwegukana igikombe]. Twabasaba kuzaza ari benshi, imbaraga zabo ni zo tuba dukeneye. Turifuza gutwara ibikombe byose.'

    Ku rundi ruhande ubwo APR FC yishimiraga igikombe, Kiyovu Spory yabaye iya 2 yo byari amarira kuko batashoboye kucyegukana nyamara bari mu rugendo rukibaganishaho bakaruvamo ku maherere.

    Perezida wa Kiyovu Sports Ltd, Mvukiyehe Juvénal na Kapiteni wayo, Kimenyi Yves, bagize agahinda nyuma yo kureba uko igikombe cyasubijwe mu modoka, bakibonesheje amaso ariko ntibashoboye kugikoraho.

    Nyuma yuko bari bamaze gutsinda, ariko ikinyuranyo cy'ibitego barushwa na APR FC bibabera inzitizi, cyane ko basabwaga gutsinda ibitego biri hejuru y'icumi.

    Umukino wahuzaga Kiyovu Sports na Rutsiro FC urangiye Urucaca rutsinze ibitego 3-1.
    I Nyamirambo, APR FC itsinze Gorilla FC ibitego 2-1.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/apr-fc-yegukaye-igikombe-cya-21-cya-shampiyona-nyuma-yo-gutsinze-gorilla-fc

  • RCS yatangaje ko yarekuye Umunyemari Mironko – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mironko yakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga, igifungo cy'imyaka ibiri ariko umwaka umwe n'amezi icyenda birasubikwa, afungwa amezi atatu muri Gereza kuva ku wa 22 Gashyantare 2023.

    Ubuyobozi bwa RCS butangaza ko uyu mugabo yamaze gusohoka muri gereza, nyuma yo kurangiza igihano.

    Mironko nyiri uruganda Mironko Plastic Industries, yakatiwe n'Urukiko rw'Ikirenga iki gihano ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rubanza rusanzwe rw'ubucuruzi rwaburanishwaga n'Urukiko rw'Ikirenga, nyuma yo kugaragarwaho n'imyitwarire idahwitse.

    Urukiko rw'Ikirenga rwanashingiye ngo ku ibaruwa yigeze kurwandikira irimo amagambo arutesha agaciro, no kuba yaranze gushyira mu bikorwa icyemezo urukiko rwafashe gishyiraho inzobere mu rubanza rwe, rugasanga iyo myitwarire igize icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha.

    Rwahise rutegeka ko Mironko afungwa imyaka ibiri, icyakora umwaka umwe n'amezi icyenda bigirwa igihano gisubitse.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, CSP Rafiki Daniel niwe wahamirije IGIHE ko uyu mugabo yamaze gufungurwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/rcs-yatangaje-ko-yarekuye-umunyemari-mironko

  • Afuganistani na Irani Birarebana Ayingwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    byabaye ku wa gatandatu ku mupaka w'Afuganistani wo mu karere ka Nimroz zihitana abasirikare ba Irani babiri n'Umutalibani wari urinze umupaka nkuko byemezwa n'abategetsi b'ibihugu byombi.

    Impande zombi zirashinjanya kuba nyirabayazana w'izi mvururu rumwe ruvuga ko urundi ari rwo rwarashe amasasu ku ruhande rwa rugenzi rwaro muri ubu bushyamirane hagati y'Afuganistani na Irani bapfa amazi.

    Kuri iki cyumweru Ibiro ntaramakuru bya leta ya Irani, IRNA, byatangaje ko umwe mu bayobozi b'icyo gihugu yavuze ko ikibazo cyari cyabaye cyabonewe umiti muri ako karere k'intara ya Sistan-Baluchistan kabarizwamo umupaka wa Sasuli mu ntara ya Irani.

    Alireza Marhamati, wungirije umukuru w'iyo ntara yavuze ko abatagetsi b'inzego z'ibanze ba Irani na Afuganistani bagiranye imishyikirano baganira ku cyateye ubwo bushyamirane ndetse bakaba bavuze ko bari bukomeze gushakira umuti icyo kibazo binyuze mu nzira y'ibiganiro.

    Umuvugizi wa ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu muri Afuganistani abinyujije mu itangazo, yavuze ko igihugu cye kidashaka kurwana n'abaturanyi ashimangira ko Irani ari yo yatangiye ubwo bushotoranyi bigatuma ingabo za Afuganistani zihagararaho.

    Umwuka mubi hagati y'ibihugu byombi wakomeje gututumba Irani ishinja ubutegetsi bw'Abatalibani muri Afuganistani kwica amasezerano yo gusangira amazi hagati y'ibihugu byombi yashyizweho umukono mu 1973.

    Irani ishinja Afuganistani kugaza amazi y'umugezi wa Hermand no kuyahindurira icyerekezo iyabuza gutemba agana mu duce two ku mupaka wo mu burasirazuba bwa Irani, agace kameze nk'ubutayu.

    Mu ruzinduko Perezida Ebrahim Raisi wa Irani yagiriye muri ako gace yahamagariye ubutegetsi bw'Abatalibani kubahiriza ayo masezerano ateganya gusangira amazi hagati y'ibihugu byombi agashyiraho n'urugero buri gihugu kigenewe rwo gukoresha ayo mazi.

    Yihanije abategetsi b'Afuganistani ababwira ko nibarenga kuri ayo masezerano, Irani itazazuyaza kurengera uburenganzira ifite kuri ayo mazi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/afuganistani-na-irani-birarebana-ayingwe