Blog

  • Kenya: Ufite ubwibone bukabije n'abajyanama babi-Kigame abwira Perezida Ruto #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi akaba n'umuvugabutumwa muri Kenya, bwana Reuben Kigame, washatse kwiyamamariza intebe y'umukuru w'igihugu yageneye butumwa Perezida.

    Ibinyamakuru muri Kenya byanditse ko bwana Kigame utaragize amahirwe yo kujya ku rupapruro rw'itora kandi yarabishakaga ,yabwiye perezida William Ruto ko afite ubwibone bukabije, akanagira abajyanama babi bamubeshya ko ibintu byose bimeze neza, amwibutsa ko ubutegetsi bwose bujya gutembagara ababufite babanza kwishyira hajuru.

    Uyu mugabo uririmba indirimbo zahimbiwe Imana unasanganwe ubumuga bwo kutabona, yavuze ko atemera isoreshwa rihanitse riri mu gihugu, ndetse atanga icyaba umuti w'ihungabana ry'ubukungu muri Kenya.

    Ikinyamakuru Daily Nation, cyanditse ko Reuben Kigame yabwiye perezida William Ruto ko akwiye gushyiraho ingamba zo kwizirika umukanda, akagabanya ingendo yise ko ari nyinshi akorera mu mahanga ndetse akabuza abagize guverinoma ye kwirirwa bagendagenda mu mahanga nibura kugera mu mwaka wa 2024 mu kwezi kwa karindwi.

    Uyu murokore ukina politiki avuga ko hari abanyamabanga baza ministeri bagera kuri 50 badakenewe akwiye kwirukana, kandi ntanasige abajyanama be yise ko ba bitwenge bamubeshya ko igihugu yagishyize ku murongo kandi ngo cyaramunaniye izuba riva.

    Reuben Kigame asanga hari amafranga menshi William Ruto akoresha atari ngombwa kuko ngo umugore we nta biro akwiye ndetse n'umugore wa Musalia Mudavadi ufatwa nka ministre w'intebe, ngo iyo myanya ntikwiye ikwiriye kuvaho kuko igihugu cyuagrijwe n'ubukene.

    Muri iyi baruwa y'uyu mugabo yavuze ko atemeranya na 3% leta ishaka gukata imishahara y'abakozi agamije kubaka inzu ziciriritse, kuko nta we ukwiye guhatirwa kugira inzu ku ngufu ndetse ngo ubundi perezida n'inteko ishinga amategeko bakabaye beguzwa kuko bataye umurongo kuko nta gihugu kigeze gitera imbere kibikesha gukenesha abaturage.Asoza iyi baruwa amwibutsa ko nta kibi amwifuriza ariko akwiye kuzirikana ko indyarya mwirirwana zirirwa mu bugambanyi iyo udahari. Nta mutegetsi wa leta ya Kenya uragira icyo avuga kuri iyi baruwa y'uwashakaga ubutegetsi.

    The post Kenya: Ufite ubwibone bukabije n'abajyanama babi-Kigame abwira Perezida Ruto appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/kenya-ufite-ubwibone-bukabije-nabajyanama-babi-kigame-abwira-perezida-ruto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-ufite-ubwibone-bukabije-nabajyanama-babi-kigame-abwira-perezida-ruto

  • Abisunga ibigarasha n'abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa. #rwanda #RwOT

    Abatazi abagome Gervais Condo na Céléstin Nsengiyumva nibo bibeshya ko hari ikizima cyabakomokaho. Aba bombi bari abadipolomate bakomeye ba Leta y'abatabazi mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, ndetse banayikorera ubuvugizi cyane mu Muryango w'Ubumwe bw'Afrika(OUA), mu itangazamakuru no mu yindi miryango mpuzamahanga, bagerageza gutagatifuza abo bicanyi.

    Abo bavugizi b'abajenosideri, ubu nibo bishyize hamwe n'izindi nkorabusa, zirimo Eugène Richard Gasana,Charles Kambanda uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, Mr Bean w'inyigaguhuma muri politiki, Thabita Gwiza witereye umutwe kuva musaza we Ben Rutabana yakwicishwa na Kayumba Nyamwasa,n'izindi nzererezi, maze bashinga ikiryabarezi ngo ni'OPOZISIYO NYARWANDA', babitewemo inkunga na Perezida Tshisekedi wa Kongo.

    Nyamara amateka ya vuba atwereka ko imigambi y' ingirwa-banyapotiki zibasira ubuyobozi bw'u Rwanda, ipfira mu igi, ba nyirayo bagakorwa n'ikimwaro.

    Ingero ni nyinshi:
    RNC ya Kayumba Nyamwasa n'abandi basumbwe n'inda nka Gervais Condo, Théogène Ŕudasingwa, Gahima Gerald, n'abandi batekamutwe, ubu isigaye ku izina.

    Abo mu ngirwa-shyaka 'Ishema' rya Padiri Nahimana barenda kumarana bapfa ibisabano(Uwitwa Jean Paul Ntagara aravumira Nahimana ku gahera).

    Icyiswe 'Rwanda Bridge Builders' nticyamaze n'umwaka umwe, abakirimo bashinjanya ivangura rishingiye ku bwoko, dore ko hari hagaragayemo benshi bacyihishemo, mu by'ukuri ari Interahamwe mu zindi.

    Abo muri MRCD/FLN yo kwa Faustin Twagiramungu na Paul Rusesabagina imbwa zabirwaniyemo, cyane cyane aho Rusisibiranya n'abambari be baterewe muri yombi, bagashyikirizwa inkiko mu Rwanda. Abasigayeyo ubu barabundabunda, kuko bazi ko iminsi yabo ibaze.

    Abo muri FDU-INKINGI ya Ingabire Victoire barateranya ingemu yo kumwoherereza, n'amadolari 500 akuzura zahize, none ngo bazakuraho ubutegetsi mu Rwanda.

    Babivuze ukuri ngo'umusazi arasara akagwa ku ijambo'. umuriganya(escroc politique) Gasana Anastase aherutse kwandika kuri Facebook ati' UHITWA NTAFATA URUKA', ashaka kuvuga ko ari Tshisekedi, ari nabo arimo gufasha, bose bari mu manegeka. Uwo Tshisekedi ntiyibereyeho kubera ibibazo by'inzitane, none ngo arafasha indindagire zarengeje igihe(expired).

    Erega kurwanya umugabo ufite ibikorwa bimuvugira si ubonetse wese. Ni kimwe no kurwanya Ubuyobozi bw'u Rwanda witwaje gusa iturufu y'ubwoko n'ibirego by'ibipapirano. N'abatari izi mburamumaro bakozeho intoki zirashya. Abiyita ibihangange barabigerageje, imigambi mibisha ifata ubusa.
    Agati kateretswe n'Imana ntigahuhwa n'umuyaga!

    The post Abisunga ibigarasha n'abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/abisunga-ibigarasha-nabajenosideri-ngo-bararwanya-u-rwanda-bazakomeza-gukama-ikimasa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abisunga-ibigarasha-nabajenosideri-ngo-bararwanya-u-rwanda-bazakomeza-gukama-ikimasa

  • U Rwanda rwavuze icyo rutekereza ku birego by'Amerika irushinja (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Umuvugizi wa leta y'u Rwanda Yolande Makolo yaravuga ko amagambo y'umukuru wa USAID yirengagiza imvano nyakuri y'umutekano muke n'ingaruka zawo.

    Ni nyuma y'amagambo umuyobozi mukuru w' Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), Samantha Power, mu itangazo asohoye rivuga ko atewe impungenge n'umubare wiyongera buri munsi w'abana n'abagore bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo.

    Avuga ko nkuko bitangazwa n'umuryango w'abaganga batagira umupaka, intambara hagati ya Leta ya Kongo n'Abarwanyi ba M23 imaze gukura mu byabo abagera kuri miliyoni imwe kuva mu kwa gatatu umwaka ushize.
    Avuga ko kandi abagore n'abana babarirwa mu bihumbi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abandi bakagurishwa nk'indaya n'abantu bivugwa ko bafitanye isano na guverinoma ya Kongo.

    Muri iri tangazo kandi avuga ko intambara ya M23 yatumye ibintu birushaho kuzamba mu burasirazuba bwa Kongo, cyane cyane mu ntara ya Ituri yibasiwe n'indi mitwe yitwaje intwaro irimo CODECO na ADF izwi nk'ishami ry'abarwanyi ba Kisilamu.

    Samantha Power muri iryo tangazo avuga ko ari ngombwa ko u Rwanda ruhagarika gushyigikira umutwe w'abarwanyi ba M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ariko agasaba na leta ya Kongo gushyiramo agatege ikarengera abaturage bayo.

    Yolande Makolo uvugira leta y'u Rwanda yatangaje ko imvugo nk'iyi ica ku ruhande imvano nyakuri y'umutekano muke n'ingaruka zawo harimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'indonke zibishingiyeho.

    Yavuze ko ibyo Samantha Power yavuze byerekeza ikibazo ku ruhande akabaza ati 'Kuki atavuga imvugo ibiba urwango n'amacakubiri bikorwa n'abanyapolitike ba Kongo n'imiryango itagengwa na leta? Kuki atavuga ibitero biteye ubwoba bigabwa ku Banyekongo bo mu bwoko bw'Abatutsi babica bakica n'inka zabo?

    Leta y'u Rwanda ivuga ko hari Abanyekongo bambuka umupaka buri munsi bahungira mu Rwanda bahunga ingo zabo, ariko guverinema ya Kongo iterera agati mu ryinyo kuri iki kibazo.

    Ikibazo cy'umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo ni kimwe mu bimaze igihe kirekire bitabonerwa umuti urambye. Nubwo ibihugu by'amahanga bidahwema kukivugaho abahanga mu bya politike bavuga ko inyungu n'uruhare rw'ibindi bihugu muri iki kibazo biri mu bituma gikomeza kuba ingorabahizi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwavuze-icyo-rutekereza-ku-birego-by-amerika-irushinja-m23

  • Uburusiya buzongera buruse ku banyeshure b'Abarundi ,umusaruro (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro uzatuma Igihugu cyUburundi cyohereza umubare mu nini w'Abarundi bajya kuvoma ubumenyi mu gihugu cy'igihanganjye nk''Uburusiya , bizanakomeza umubano ibihugu byombi bifitanye mu byiciro bitandukanye by'iterambere.

    Ibi bihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano y'ubufatanye ku kubaka ingomero zitanga ingufu z'amashanyarazi n'ikoreshwa rya ” nucléaire”.

    Lavrov na mugenzi we Albert Shingiro w'Uburundi basabye ONU kubahiriza ubwigenge bwa buri gihugu.

    Uburusiya buri kugendera ibihugu byo mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba na Afurika y'Epfo mu rwego rwo gutira imbaraga no gusaba amajwi ashyigikira Uburusiya mu ntambara bwasoje kuri Ukraine ikaba imaze Umaka urenga ntawe urayitsinda mu bahanganye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uburusiya-buzongera-buruse-ku-banyeshure-b-abarundi-umusaruro-w-ubufatanye

  • Uburusiya bwashyize Senateri Lindsey Graham w'Amerika ku rutonde (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu cyumeru gishize, Senateri Lindsey Graham yari i Kiev. Nyuma y'ikiganiro yagiranye na Perezida Volodymyr Zelenskyy, perezidanse ya Ukraine yasohoye amashusho ya videwo aberekana bombi bari kumwe, na Graham avuga ngo 'Abarusiya barimo barapfa. Inkunga ya gisirikare Amerika iha Ukraine ni yo mafaranga meza dukoresheje kuva twabaho.'

    Byarakaje cyane Uburusiya. Dmitry Peskov, umuvugizi wa Perezida Vladimir Putin, ati: 'Ni agahinda katavugika kubona Amerika ifite umusenateri nka Graham.' Urwego rw'Uburusiya rw'ubugenzacyaha bwafunguye anketi. Naho minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yatangaje kuri uyu wa mbere ko yashyize Lindsey Graham ku rutonde rw'abanyabyaha bashakishwa. Ariko ntivuga ibyaha Uburusiya bumushinja.

    Amaze kubyumva, Graham yanditse kuri Twitter, ati: 'Kumenya ko kwitangira Ukraine byarakaje Uburusiya umuranduranzuzi binteye umunezero utagira urugero. Sinzahwema guharanira ubwigenge bwa Ukraine kugera igihe buri musirikare wese w'Uburusiya azaba yirukanywe ku butaka bwa Ukraine.

    Nakiriye nk'Umudari w'Icyubahiro impapuro zo kunta muri yombi z'ingoma ya Putin yamunzwe na ruswa kandi idafite umuco n'ubupfura.'

    Lindsey Graham ni uwo mu ishyaka ry'Abarepubulikani. Kuva mu 2003, ni umwe mu basenateri babiri bahagarariye leta ya South Carolina, iri mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika, mu nteko ishinga amategeko y'igihugu-Congress. Yungirije kandi umuyobozi wa Komite ya Sena igenzura inzego z'ubutabera.

    Ni umwe mu Banyamerika 500, barimo na Perezida Barack Obama, abanyapolitiki n'abanyamakuru, Uburusiya bwashyize mu minsi ishize ku rutonde rw'abo budashaka ko babukandagirira ku butaka.

    AP

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uburusiya-bwashyize-senateri-lindsey-graham-w-amerika-ku-rutonde-rw

  • Bitaro bya Kibuye byibutse ku ncuro ya 29 Abana barenga 400 b'abatutsi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Babigarutseho kuri uyu wa 28 Gicurasi 2023, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29, abari abakozi b'ibi bitaro bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umwe mu bari abana mugihe cya Genocide Mukangoga Emelithe yavuze ko uwari Burugumestre wa komine Gitesi yatanze itegeko ko abana biciwe ababyeyi bajyanwa kubitaro bya Kibuye mu kigo cy'imfubyi ariko ari umugambi wo kubiciramo

    Ati , hano mu bitaro habereye ibintu bikomeye cyane bafataga abana bakabakubita ku bikuta , abandi bakabatera ibyuma n'abandi bakabatema , bikozwe na bamwe mu abaganga n' Interahamwe bakajya kubata mu cyobo cyari hariya kuri Onapo ndashima inkotanyi zahagaritse Genocide hakimakazwa umuco w' ubumwe n'ubwiyunge.

    Dr Ayingeneye Violeta yagaye abaganga bijanditse muri Genocide kubera ko batatiye indahiro turahira, yo kutavangura abo twakira tugendeye ku idini uruhu, ubwoko cyangwa n'ibindi

    Ku rundi ruhande, yashima abaganga bitwaye neza nka Hitimana Leonard wagize uruhare mu kurwana kubana bari hano mu bitaro . ariko kandi agaya byeruye abitwaye nabi bagatuma imbaga y'Abatutsi bari bahungiye hano itikira, barimo Charle Twagira na bamwe mu baganga na bakozi bakoranaga bakambura ubuzima abantu kandi mu nshingano bafite harimo kubungabunga ubuzima.

    President wa I buka mu karere ka Karongi Ngarambe Vedaste yavuze ko ibitaro bya Kibuye bifite umwihariko, kuko byiciwemo abana benshi bikozwe n'abari bashinzwe kubabungabunga nka Dr charle Twagira na bandi ndetse abacitse kwicumu bakaba bagishengurwa n'uko hari abakidegembya .

    Ati 'hari abagize uruhare mu Genocide hano bakidegembya ni ibintu bigishengura abacitse ku icumu. turasaba ko hagira igikorwa bagafatwa bakaryozwa ibyaha by' indenga kamere bakoze.

    Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga million ndetse hakaba hari imibiri ikomeje kuboneka.


    Sylvain Ngoboka

    Source : https://umuryango.rw/kwibuka/article/bitaro-bya-kibuye-byibutse-ku-ncuro-ya-29-abana-barenga-400-b-abatutsi-biciwemo

  • Amavubi y'Abagore azahura na Uganda mu gushaka itike y'Imikino (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Tombola yabereye ku Cyicaro cy'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Gicurasi 2023, ni yo yanzuye ko u Rwanda ruzahura na Uganda mu ijonjora rya mbere.

    Ikipe y'Igihugu ya Uganda ni yo izakira umukino ubanza uzabera i Kampala mbere y'uko amakipe yombi ahurira mu wo kwishyura uzabera mu Rwanda.

    Iyo mikino yombi izaba hagati ya tariki ya 10 n'iya 18 Nyakanga 2023, ikipe izatsinda izakomeza mu Ijonjora rya Kabiri aho izahura na Cameroun.

    Cameroun n'ibindi bihugu bitandatu ntibizakina ijonjora rya mbere. Ibyo birimo Afurika y'Epfo ifite Igikombe cya Afurika, Maroc, Zambia, Nigeria, Botswana na Tunisia.

    Mu gihe Amavubi y'Abagore aheruka gukina muri CECAFA yabereye i Kampala muri Kamena 2022, Ikipe ya Uganda yo iheruka gukina muri Nyakanga uwo mwaka aho yitwaye nabi uwari Umutoza wayo, George Lutalo, agahita yirukanwa ndetse akaba nta musimbura afite.

    Uko tombola yose y'ijonjora rya mbere yagenze

    Guinée Bissau VS Bénin
    Guinée VS Ghana
    Burkina Faso VS Mali
    Côte d'Ivoire VS Sierra Leone
    Uganda VS Rwanda
    Namibia VS Equatorial Guinea
    Ethiopia VS Chad
    Congo VS Tanzania
    Mozambique VS RDC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-y-abagore-azahura-na-uganda-mu-gushaka-itike-y-imikino-olempike

  • Igihuha cyubahwe! Ya nkuru y’uko umwana wa Platin yasanze atari uwe bimaze kumenyekana ko ari ikinyoma cyambaye ubusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ya nkuru y'uko umwana wa Platin yasanze atari uwe bimaze kumenyekana ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

    Mu mezi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hasakaye amakuru ko Platin yatandukanye n'umugore we.

    Amakuru yavugaga ko batandukanye bapfuye ko Platin yasanze umwana atari uwe.

    Byavuzwe ko Platin yagiye gupimisha niba umwana ari uwe aho yasanze atari uwe.

    Kuri ubu ubu amakuru ahari mashya ni uko Platin P atigeze ajya gupimisha umwana ngo arebe niba ari uwe.

    Umuyobozi Umuyobozi wa Rwanda Forensic Laboratory (RFL), Dr Karangwa Charles amaze kubwira abanyamakuru ko ibyavuzwe ku muhanzi Platini ko umwana atari uwe ari ibinyoma.

     

    Source : https://yegob.rw/igihuha-cyubahwe-ya-nkuru-yuko-umwana-wa-platin-yasanze-atari-uwe-bimaze-kumenyekana-ko-ari-ikinyoma-cyambaye-ubusa/

  • Nyegera Unyegekeho Umubyimba, Imitima Ihure Ishire Agahinda – Soma Uyu Mutoma Uwumutere – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyegera unyegekeho umubyimba,
    Imitima ihure ishire agahinda,
    Nkumare intimba uhore undirimba,
    Dushinge imishinga itajya ihomba,
    Tubyaze ifaranga ubuhanga,
    Nsubire guhanga ari wowe mpanga.

    Nguhange ngutake ntabeshya,
    Ngukunde nkurinde ababeshya,
    Nkwereke abo bose bishunga,
    Ko bafite ubwiza nta na Mba,
    Bakugirire ishyari bahige,
    Nkurinde ntihagire ugukora.

    Source : https://yegob.rw/nyegera-unyegekeho-umubyimba-imitima-ihure-ishire-agahinda-soma-uyu-mutoma-uwumutere/

  • Gusimbuza Impyiko n'igikorwa cy'indashyikirwa u Rwanda rumaze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umwe muribo yahaye ubuhamya itangazmakuru avuga ko anejejwe no kubaho mu buzima butifashisha imashini mu kuyungurura amaraso ye.

    Mu cyumweru gishize ni bwo mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali habaye igikorwa cyo gusimbuza impyiko, ku barwayi zangiritse.

    Ni igikorwa kibaye bwa mbere mu Rwanda ndetse no mu karere duherereyemo.

    Iki gikorwa kandi cyakozwe n'abaganga b'abanyarwanda, kubufatanye n'abaganga baturutse muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, muri kaminuza ya Michigan.

    Abaganga bemeza ko nubwo abahawe impyiko byagenze neza, ndetse bamwe bakaba baramaze gutaha, basabwa kujya baza kwa muganga kenshi gukurikiranwa.

    Urugero kujya mu Buhinde byasabaga umurwayi amadorali 20,000 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 23 mu mafaranga y' u Rwanda. Aya yabaga ari ikiguzi cy'ubuvuzi gusa hatarimo itike y'indege n'ibizatunga umurwayi n'umurwaza.

    Ku bitaro bya Fayisali ho ikiguzi kizagenda ku wasimburijwe impyiko ndetse no kumukurikirana ni amadorali 15,000 ni ukuvuga agera kuri miliyoni 17 mu mafaranga y'u Rwanda.

    Ministeri y'ubuzima itangaza ko iri mu biganiro n'ibigo by'ubwishingizi, ku buryo bizajya byishyurira umurwayi amafaranga asabwa.

    Iyi ministeri ivuga ko mu myaka irindwi ishize, u Rwanda rwohereje abarwayi b'impyiko 67 mu bihugu byo hanze cyane cyane mu Buhinde, bituma Leta yishyura amafranga agera kuri miliyoni 900.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/gusimbuza-impyiko-n-igikorwa-cy-indashyikirwa-u-rwanda-rumaze-kugeraho