Blog

  • Umutoza wa APR FC yavuze ku hazaza he muri iyi kipe #rwanda #RwOT

    Umunya-Tunisia utoza ikipe ya APR FC, Ben Moussa yavuze ko atazi ahazaza he muri iyi kipe nyuma y’uyu mwaka w’imikino wa 2022-23.

    Uyu mutoza asigaje umukino umwe, ni umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro cya 2023 agomba guhuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Aramutse acyegukanye cyaba ari igikombe cya kabiri yegukanye mu mwaka umwe w’imikino, ni nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 27 Gicurasi yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2022-23.

    Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Ben Moussa abajijwe ku hazaza he muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu niba azakomezanya nayo umwaka utaha, yavuze ko atabizi ibyo ari ubuyobozi bw’ikipe bubifite mu biganza.

    Ati 'ntakubeshye ibyo ntiwabimbaza kuko simbizi, wabibaza ubuyobozi ntubimbaze rwose.'

    Ben Moussa yageze muri APR FC muri uyu mwaka w’imikino aho yaje aje kungiriza umunya-Maroc, Adil Erradi Mohammed.

    Yaje kugirana ibibazo n’ikipe, arahagarikwa ibihano birangiye yanga kugaruka mu kazi ari nabwo ubuyobozi bwa APR FC bwafashe umwanzuro wo kugira Ben Moussa umutoza mukuru wa APR FC.

    Ben Moussa yavuze ko atazi ahazaza he muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ku-hazaza-he-muri-iyi-kipe

  • Ibice bishya bya Seri The Bishops Family b… – #rwanda #RwOT

    Aha ikaze abari bitabiriye ibyo birori, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri CANAL+ RWANDA, yatangaje ko yishimiye igaruka rya seri ya The Bishop’s Family, kuko ari seri yakunwze n’abafatabuguzi benshi kubera ubuhanga bwayo.

    Mu ijambo ry'umuyobozi wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko bakomeje kwishimira ubufatanye bafitanye na CANAL+ mu gutegura ibihangano bishimishije mu gukomeza gususurutsa abafatabuguzi ba CANAL+ binyuze kuri shene ya ZACU TV.

    Niyoyita Roger umuyobozi wayoboye iyi filime yerekanye abakinnyi bakinnye iyi filime n'abakozi batandukanye bagize uruhare mu kuyitunganya, ashimira ubuhanga ndetse no kwitanga byabaranze mu gihe yatunganywaga.

    Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), akaba ashinzwe Umuco, Jean Leonard Dukuzumuremyi, mu ijambo rye yavuze ko ashimishijwe n'intambwe imaze guterwa muri sinema nyarwanda, ubuhanga n'impano.

    Yagarutse ku bakinnyi ba sinema nyarwanda, abashimira cyane ubuhanga bakomeje kugaragaza anabashishikariza kudacika intege kuko ibyo bakora bifite umumaro kandi bidashyize kera umusaruro uzatangira kugaragara. Ikindi yabijeje ubufasha buzabafasha gukomeza gutera imbere.

    Biteganyijwe ko ibice bishya by'iyi filime ya The Bishop’s Family bitangira gutambuka kuri shene ZACU TV CH 38 tariki ya 31 Gicurasi 2023.

    CANAL+ iributsa buri wese ko adakwiye gucikwa n’iyi seri nshya kuko hari Promotion aho ubu dekoderi iri kugura 5,000 Frw naho abasanganzwe ari abakiriya nabo bakaba bahabwa inyongera y'iminsi 15 bareba amashene yose ya CANAL+ mu gihe bongereye ifatabuguzi bari basangwanywe cyangwa iryisumbuyeho.

    CANAL + RWANDA yamuritse ibice bishya bya 'The Bishop’s Family'

    Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, yatangaje ko bakomeje kwishimira ubufatanye bafitanye na Canal+

    Abakinnyi ba 'The Bishop’s Family' bitabiriye ibi birori byabereye kuri Canal Olympia

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129985/ibice-bishya-bya-seri-the-bishops-family-byatangiye-kwerekanwa-kuri-shene-ya-zacu-tv-129985.html

  • Afurika Y'Epfo:Itangazo ry'ubudahangarwa ryatumye hakekwa ko Putin azasura (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itsinda BRICS rigizwe na bimwe mu bihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere cyane ku isi, ari byo Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n'Afurika y'Epfo.

    Ibitangazamakuru byo muri Afurika y'Epfo byatangaje ko ibi byatangajwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga bishobora gufungurira umuryango Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin akitabira inama yo muri Kanama izabera muri Afurika y'Epfo.

    Mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) rwasohoye urupapuro rwo guta muri yombi Perezida w'Uburusiya ku byaha byo mu ntambara aregwa gukorera muri Ukraine.

    Afurika y'Epfo, nk'igihugu cyashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho urukiko rwa ICC, yitezwe gushyira mu bikorwa urwo rupapuro rwo guta muri yombi, igata muri yombi Putin.

    Ariko Clayson Monyela, umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Afurika y'Epfo, yatangaje kuri Twitter ko ubudahangarwa nk'ubwo busanzwe butangwa iyo igihugu cyakiriye inama mpuzamahanga.

    Ku wa mbere, igisirikare cy'Afurika y'Epfo cyavuze ko kitazata muri yombi Putin naramuka yitabiriye inama ya BRICS, kuko nta bubasha gifite bwo gushyira mu bikorwa urupapuro rwo kumuta muri yombi.

    Umugaba mukuru w'ingabo z'Afurika y'Epfo Jenerali Rudzani Maphwanya yavuze ko nubwo azi iby'urwo rupapuro rwa ICC rwo guta muri yombi Putin, igisirikare gikorera mu murongo w'amategeko mpuzamahanga kandi ko cyubaha ubudahangarwa bwahawe aba diplomate.

    Afurika y'Epfo yanze kwamagana igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine cyo guhera mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu 2022, ishimangira ko ishaka kuguma nta ruhande ibogamiyeho muri iyo ntambara.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/afurika-y-epfo-itangazo-ry-ubudahangarwa-ryatumye-hakekwa-ko-putin-azasura-iki

  • Umudepite yasiye bamwe mu byayobozi kwirukanwa banze ko abimukira baza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Jacob Rees-Mogg, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Bwongereza yasabye Guverinoma kwitegura kwirukana abakozi ba Leta mu gihe bazaba bigaragambije bamagana amasezerano icyo gihugu gifitanye n'u Rwanda yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko.

    Ni nyuma y'uko ihuriro ry'abakozi bakora muri Minisiteri y'Umutekano ndetse n'ibijyanye n'imipaka, PCS, rivuze ko rishobora gushyigikira imyigaragambyo y'abanyamuryango baryo, mu gihe baba bumva batishimiye gushyira mu bikorwa imyanzuro batemera.

    Depite Jacob Rees-Mogg yavuze ko byaba bitangaje kumva ko umukozi wa Leta yagiye kwigaragambya yanga gukora ibiri mu nshingano ahemberwa.

    Ati 'Ntabwo wajya kwigaragambya nk'umukozi wa Leta kubera ko hari politiki ya Leta utemera. Icyo gihe ukwiriye kwegura, hanyuma ugiye kwigaragambya ataregura akirukanwa.'

    Mogg yavuze ko abakozi ba Leta bakwiriye kubyumva neza, ko kwigaragambya kwabo gusa nko kugumuka kuri Leta bitandukanye n'igihe bigaragambya basaba ibijyanye no kongezwa imishahara, amasaha y'ikiruhuko nk'ibindi.

    Mogg ubwo yaganiraga na GB News yagize ati ' Ibyo bifatwa nko kwivumbura ku Itegeko Nshinga, kandi birazwi neza ko umukozi wa Leta adakwiriye kugendera ku byiyumvo bye bya politiki. Umukozi wa leta unaniwe kubaha amabwiriza ya Guverinoma yatowe, uwo arirukanwa.'

    Abakozi bo muri Minisiteri y'umutekano bamaze iminsi bagaragaza kutemeranya na politiki ya Minisitiri wabo Suella Braverman yo kohereza abimukira batemewe n'amategeko mu Rwanda.

    Bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinye umwaka ushize, agamije gufasha abo bimukira gutangira ubuzima bushya mu gihe u Bwongereza bwaba bugaragaje ko butabashaka, kubafasha gusaba ubuhungiro ahandi no kuba basubira mu bihugu byabo, bigakorwa mu nzira nziza zikurikije amategeko zitandukanye n'uburyo bajyaga bafatwa bageze mu Bwongereza.

    U Bwongereza kandi buvuga ko bigamije kugabanya umubare w'abimukira binjirayo buri munsi mu buryo butemewe n'amategeko, bigatwara icyo gihugu amafaranga menshi yo kubitaho kuko baba batarateganyijwe.

    Ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Minisiteri y'Umutekano mu Bwongereza byatangaje ko nta kibazo kidasanzwe kiri mu bakozi, ko bose icyo bagamije ari ivugururwa ry'itegeko rigenga abimukira rigamije guhagarika urujya n'uruza rw'abimukira binjira mu Bwongereza buri munsi batubahirije amategeko.

    Bavuze ko muri ubwo bufatanye bafitanye n'u Rwanda, baharanira ko bikorwa mu buryo bwubahirije amategeko ari nayo mpamvu bemeye ko ababirwanya bagana inkiko, zikabitangaho umurongo.

    Kugeza ubu hategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire mu Bwongereza, ku kirego wagejejweho n'abadashyigikiye ko abimukira boherezwa mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/umudepite-yasiye-bamwe-mu-byayobozi-banze-ko-bohereza-abimukira-mu-rwanda

  • I Nyanza haravugwa urupfu rw'umusore wapfaye icupa ry'inzoga mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu ,akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

    Aganira n'Umuseke,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yatangaje ko nyakwigendera byagaragaraga ko yari yanyoye.

    Ati'Umurambo we twasanze afite ivide ririmo inzoga nkeya itarashiramo bigaragara ko harimo inzoga yariho anywa ariko atarayimaramo.'

    Amakuru atangwa n'ubuyobozi avuga ko nyakwigendera yabanje kunywera inzoga mu kagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi anakomeje i Cyabakamyi hafi yaho atuye yongera kuzinywa.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/i-nyanza-haravugwa-urupfu-rw-umusore-wapfaye-icupa-ry-inzoga-mu-ntoki

  • Zari yahishye itariki azakoreraho ubukwe inshuro ya Gatatu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko we n'umukunzi we Shakib Lutaaya basezeranye imbere y'Idini ya Islam, Zari Hassan yavuze ko mu mpera z'uyu mwaka ari bwo indi mihango y'ubukwe bwabo izaba.

    Muri Mata 2023, ubwo Abayisilamu bari mu gisibo cya Ramadhan, ni bwo Zari Hassan na Shakib bari bamaze igihe kitari kinini bakundana bakoze imihango y'ibanze y'ubukwe bwabo yabereye muri Afurika y'Epfo.

    Kuri ubu Zari w'abana 5 yavuze ko imihango y'ubukwe bwatambutse yagombaga kuba mu bwiru kandi yagenze uko babishakaga, ubu bakaba barimo bategura ubukwe bwabo aho buzitabirwa n'abambaye imyeru (white wedding) kandi bukabera muri Uganda.

    Ati 'ubukwe bwacu bwari ibanga kandi byagenze nk'uko byari biteguye. Imana n'ibishaka mbere y'uko uyu mwaka urangira tuzakora ubukwe bwacu aho ari ukwambara imyeru (white wedding). Twamaze guhitamo Uganda nk'aho buzabera bitewe n'ababyeyi bacu ko ari ho batuye.'

    Zari kandi aherutse gutangaza ko Shakib yamuhaye igitabo cya 'Quran' nk'inkwano, ngo impamvu yayihisemo ni uko no yabasha kwigurira buri kimwe cyose ku Isi gishoboka.

    Zari Hassan afite abana 5 barimo babatu yabyaranye n'uwahoze ari umugabo, Ivan Semwanga ndetse n'ababiri yabyaranye na Diamond Platnumz.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/zari-yahishye-itariki-azakoreraho-ubukwe-inshuro-ya-gatatu

  • Mwangachuchu uri kuryozwa M23 yashyizweho kwinjiza abacanshuro mu gihugu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Eduard Mwangachuchu, umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, usanzwe ashinjwa gukorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, yageretsweho kwinjiza abacanshuro b' abapolisi 80 mu gihugu cye.

    Aya makuru yatangajwe na Komiseri ushinzwe umutekano w'ikirombe cy'amabuye y'agaciro cya Bisunzu muri teritwari ya Masisi, Robert Mushamalirwa Balike, ubwo yagezwaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare nk'umutangabuhamya ushinja Depite Mwangachuchu. Yasobanuye ko gisanzwe kirindwa n'abapolisi 82

    Ubushinjacyaha bw'igisirikare, bushingiye ku rutonde Mushamalirwa yabuhaye, bwavuze ko keretse we n'umwungirije bujuje ibyangombwa, abandi bapolisi bose barinda iki kirombe cya Mwangachuchu uko ari 80 badafite inite baturukamo, kandi ko nta nimero zibaranga (numéro de matricule) bagira.

    Urukiko na rwo rwabibonye kimwe n'ubushinjacyaha, maze rubwira Mushamalirwa ushinjura Mwangachuchu ruti: 'Ni wowe n'ukungirije mufite inite mwaturutsemo. Abapolisi bose 80, nta nimero ya serivisi bagira, ntihagaragara inite baturutsemo. Aba bapolisi bose 80 baturutse hehe?'

    Muri uru rubanza, ubushinjacyaha bukomeje gushimangira ko Mwangachuchu akorana n'umutwe w'inyeshyamba wa M23, kandi ngo afitanye isano ya hafi n'igihugu cy'u Rwanda

    Mwangachuchu we yemeza ko ari UmunyeCongo wabyawe n'ababyeyi bombi b'AbanyeCongo, kandi ahakana imikoranire ashinjwa kugirana na M23, kuko ngo ubunyangamugayo afite ntibwatuma yifatanya n'umwanzi wa Leta ye.

    Urubanza rwa Depite Mwangachuchu rukomeje gufata indi ntera kuko ibyaha ashinjwa bivuka umunsi k'uwundi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/mwangachuchu-uri-kuryozwa-m23-yashyizweho-kwinjiza-abacanshuro-mu-gihugu-cye

  • Mineduc igiye kongera ubumenyi n'ibikoresho abigisha ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'uburezi, ivuga ko yiteguye kongerera ubumenyi n'ibikoresho by'ikoranabuhanga abarimu, hagamijwe kurushaho kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri mu Rwanda.

    Ibi byavuzwe nyuma yuko bamwe mu barimu bagaragaje imbogamizi bagihura nazo mu gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kabo, zirimo ibikoresho n'ubumenyi budahagije, hari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe mwarimu mu guhanga udushya uzwi nka Teacher's innovation Day.

    Fabrice Habiyaremye ni umunyeshuri wiga mu ishuri nderabaerezi rya Nyamata. We na bagenzi be babifashijwemo n'umwe mu barimo babo bahanze robo ikoze nk'igikinisho cy'imodoka gitwarwa na telecomande, gishobora kwifashishwa mu kwigisha abana bato imikorere y'imodoka.

    Fabrice agaragaza ko bahuye n'imbogamizi z'ibikoresho byo kugiteranya bituma badakora ibindi.

    Ati 'Tubonye ibikoresho birenzeho twakora n'irenz iyi ku buryo yaterura ikintu gifite imbaraga ikaba yakijyana ahantu runaka, tugashaka n'uburyo twayikorera sisiteme yo kuyigenzura turi kuri mudasobwa.'

    Mu kwizihiza umunsi wahariwe mwarimu mu guhanga udushya, bamwe mu barimu bagaragaje ko bashobora gukora byinshi kandi byagirira akamaro abanyeshuri b'u Rwanda, igihe baba bahawe ubumenyi buhagije n'ibikoresho nkenerwa mu guhanga udushya.

    Aba ni Atwongyeire Annah Baguma wigisha Kayonza modern na Jeremie Bimenyimana wigisha mu ishuri nderabarezi rya Nyamata.

    Baguma ati 'Niba tudaka ko ICT yakoreshwa neza mu mashuri abarimu bakwiye guhabwa amahugurw kugira ngo ubumenyi bwabo bwiyongere cyane, kuko iyo tugize ubumenyi buhambaye abanyeshuri barushaho kubyumva neza.'

    Bimenyimana nawe ati 'Kugeza ubu ibikoresho by'ikoranabuhanga biracyakenewe cyane mu bigo by'amashuri, kuko dufite 'Computer lab'(ibyumba byigirwamo ikoranabuhanga) nke, dukeneye ko yiyongera , dukeneye ko imashini za mudasobwa ziyongera.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Amashuri y'Imyuga n'Ubumenyingiro, Irere Claudette, avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, biteguye kongerera ubumenyi abarimu bakanabaha ibikoresho, gusa akabasaba gukoresha neza ibisanzwe bihari.

    Ati 'Mu buryo burambye hano mwahabonye amashuri ayo twita TTC, ni ukuvuga amashuri nderabarezi, aho niho turimo gushyira imbaraga, kugira ngo abanyeshuri uyu munsi bazahinduka abarimu bazasohoke ikijyanye n'ikoranabuhanga bahagaze neza. Yaba kubafasha kubaha ibyo bikoresho , yaba kubafasha mu buryo bwo kwigisha […] kugira ngo bazabashe guhangana nibyo isoko ry'ikoranabuhanga risaba bageze ku murimo.'

    Ikindi kibazo kigarukwaho n'aba barezi, ni interinete idahagije n'ahandi itari hirya ni hino mu bigo by'amashuri.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze (REB), Dr.Nelson Mbarushimana, avuga ko hagiye kwifashishwa interinete itangwa na starlink iherutse kugezwa mu Rwanda, ifite umwihariko wo gukorana n'ibyogajuru satellite ku buryo yagezwa naho indi miyoboro itagera,

    Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo abanyeshuri bigishijwe hifashishijwe amashusho n'amajwi, abasha gufata ibyo yigishwa vuba bikanaguma mu bwonko igihe kirekire. Aha niho abashinzwe uburezi mu Rwanda bashingira mu kwimakaza ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bigo by'amashuri. REB ivuga ko mu gukoresha interineti ya Starlink, ku ikubitiro bazahera ku bigo 50 ariko ngo gahunda n'ukugera ku bigo bisaga 500

    CYUBAHIRO GASABIRA Gad

    The post Mineduc igiye kongera ubumenyi n'ibikoresho abigisha ikoranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/abigisha-ikoranabuhanga-bagiye-kongererwa-ubumenyi-nibikoresho-mu-gutanga-umusaruro-wifuzwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abigisha-ikoranabuhanga-bagiye-kongererwa-ubumenyi-nibikoresho-mu-gutanga-umusaruro-wifuzwa

  • Igisubizo cy'u Bufaransa ku kutohereza mu Rwanda abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru ba Pax Press( itangazamakuru riharanira amahoro), umujyanama mu by'Umutekano (attaché de Sécurité interièure) wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Coloneri Laurent Lesaffre yasubije abanyamakuru ko impamvu igihugu cye kitohereza abanyarwanda bakekwako ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho bakekwa kubikorera ari uko iki cyaha gikorwa kitari mu mategeko y'aho bagikoreye.

    Coloneri Laurent Lesaffre, abajijwe impamvu igihugu cye cy'u Bufaransa kitohereza Abanyarwanda bafashwe bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo bugahitamo kubaburanishiriza mu Bufaransa, yasubije ko mu mategeko y'igihugu cye harimo ko bitemewe kohereza ukekwaho icyaha mu gihugu yagikoreyemo, igihe icyo cyaha cyakorwaga kitari mu mategeko y'Igihugu yagikoreyemo.

    Ibi, bihita bisubiza neza ko mu gihe iri tegeko ry'u Bufaransa rigiteye rityo, abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igihe cyose baba bafashwe n'ubutabera bari ku butaka bw'Igihugu cy'u Bufaransa badashobora koherezwa mu Rwanda ngo bakurikiranwe ku byaha bakekwaho, ahubwo baburanishwa n'iki gihugu, kimwe n'uko badashobora kohereza abafite ubwenegihugu bw'u Bufaransa ngo bage kuburanishwa mu kindi gihugu.

    Uhereye i bumoso; Col. Laurent Lesaffre ( attaché de Sécurité Interièure) , Jean Michel Swalens( uwungirije Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda), Hugo (umuyobozi wa RCN-Justice & Démocratie), Akimana Latifah (Pres. Pax Press), Me Ntampuhwe (Juvens/RCN).

    Iki kiganiro, cyahuje Abayobozi ba Pax Press, Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira Amahoro( Pax Press). Kitabiriwe kandi n'uhagarariye Ambasaderi w'U Bubiligi mu Rwanda ( uwungirije Ambasaderi). Baganiriye n'Abanyamakuru ku bikorwa bitandukanye by'ibi bihugu byombi mu gutanga ubutabera by'umwihariko ku Banyarwanda bafatwa n'ubutabera bw'ibi bihugu bukababuranisha.

    Bamwe mu banyamakuru bari mu kiganiro, bakora inkuru z'Ubutabera.

    Muri iki kiganiro, hagarutswe kandi ku Munyarwanda Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma urimo kuburanishirizwa i Paris muri iki Gihugu ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho gukora ubwo yari Umujandarume mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akorera i Nyanza, ubu ni mu Ntara y'Amajyepfo. Amazina ari mu byangombwa bye ni Phillippe Manier cyane ko yahawe ubwenegihugu bw'u Bufaransa.

    Munyaneza Theogene

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/31/igisubizo-cyu-bufaransa-ku-kutohereza-mu-rwanda-abakekwaho-ibyaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • I Huye baherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi… – #rwanda #RwOT

    Iri shami ryafunguwe nyuma y'uko bamwe mu banyeshuri baryo bamaze igihe biga gutegura no gutunganya filime bakubutse iserukiramuco 'African Film Festival Leuven' rikomeye mu Bubiligi, aho bari kumwe na bagenzi babo b'i Musanze na Rubavu, bahagarariye u Rwanda.

    Uyu mushinga wo gufasha urubyiruko kwiga gutegura no gutunga filime, watewe inkunga n'umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'u Burayi (EU) kandi ushyirwa mu bikorwa na Mashariki African Film Festival (MAAFF), ukaba urimo gutera intambwe igaragara mu guca icyuho no kuzana ibisubizo bifatika mu ruganda rwa Filime mu Rwanda.

    Iradukunda Pudence ukurikirana amasomo ye mu ishami rya Huye, yabwiye InyaRwanda ko mbere y’uko atekereza kugana umushinga ‘Tumenye Sinema’ yakundaga ibijyanye na filime, ariko atazi neza inzira bicamo ‘kugirango filime ikorwe’ ndetse ‘ntazi n’amabwiriza agenga Cinema’.

    Uyu musore yavuze ko ubu ari kwitegura gusoza amasomo, kandi yamaze kumenya ibisabwa kugirango filime ibe yahatana ku rwego Mpuzamahanga.

    Uwizeyimana Samuel aherutse kwegukana ibikombe bibiri mu iserukiramuco Mashariki African Festival. Ni ibihembo yahawe nyuma y’uko akoze filime yitwa ‘Amayira abiri’, yakoze nyuma yo guhabwa amahugurwa n’uyu mushinga nk'uko abivuga.

    Mukanyandwi uherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi, yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Leuven. 

    Ati “Rwari urugendo rwiza kuko twabashije kuganira, bareba filime zacu natwe tureba izabo, baratubaza, natwe turababaza, tubasha kunguka byinshi kuri bo, nabo bungukira byinshi kuri twebwe.

    Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yashimye EU kubera inkunga ishyira muri uyu mushinga, ndetse anashimira Mashariki irimo ishyira mu bikorwa uyu mushinga rwo kwigisha urubyiruko sinema.

    Yakanguriye abanyeshuri kujya bandikisha imishinga yabo muri RDB. Kandi abizeza ko RDB izajya iborohereza mu kubona ibyangombwa byo gufatira amashusho ahantu runaka n'ibindi.

    Hamwe n'intego z'ingenzi zo kongerera imbaraga urubyiruko rukora Filime rufite ubuhanga bwo guhanga no kunguka ubumenyi, gushyiraho urubuga rw'ibikorwa rusange byibanda ku guhanga udushya mu gihugu, guteza imbere kwihangira imirimo, no gushishikariza urubyiruko kwigaragaza binyuze mu kuvuga Inkuru- Tumenye Sinema ihindura imiterere ya sinema yo mu Rwanda.

    Iyi gahunda yatoje neza Urubyiruko rwitabiriye amasomo rugera kuri Magana ane (400) mu turere 4 tw'igihugu Huye, Rubavu, Muhanga na Musanze, mu buhanga bwo gukora za filime mu buryo bwa kinyamwuga, ibaha ibikoresho n’ubumenyi bikenewe kugira ngo barusheho kuba indashyikirwa mu mwuga wabo.

    Mu gukuza impano no kubaha ubumenyi, Tumenye Sinema ikemura icyuho mu ruganda rwa firime, iha abakora filime bakiri bato ubuhanga bakeneye bwo kuvuga inkuru zabo zidasanzwe no kugira uruhare mu iterambere ry'umuco n'ubuhanzi Nyawanda.

    Binyuze kandi muri iyi gahunda, hari Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa muri Fiime, maze bakora filime zirenga 30 zidasanzwe zishingiye ku muco Nyawanda, amateka, n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Izi filime zikorwa n'abitabiriye amasomo kuri Sinema, zigereranywa n'isuzumabumenyi rikomeye mu byo guhanga n'Impano, ibi bikaba byerekana ibitekerezo bitandukanye n'inkuru z'abitabiriye aya masomo.

    Byongeye kandi, umusaruro w’iyi gahunda warenze imbibi z'igihugu kuko abitabiriye amahugurwa bagize uruhare runini mu ma serukiramuco mpuzamahanga ya Sinema, aho basangiye inkuru zabo n'ubunararibonye mu ruhando rwisi.

    Uruhare rwabo muri ibi birori bizwi kandi bikomeye ntabwo rwongerera amajwi gusa abakora filime Nyawanda ahubwo binazana kumenyekana ku ruganda rwa filime Nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga na cyane ko filime Nyarwanda nazo zigenda ziyongera uko bwije n'uko bukeye.

    Na none Tumenye Sinema irimo guca icyuho kiri hagati y'abakora filime n'inzobere mu ruganda rwa Filime.

    Mu gutanga gahunda yuzuye yo guhugura, amahirwe yo gutanga inama, no kubona umutungo, iyi gahunda iha imbaraga abakora filime bato guhindura imikorere bakagira ishyaka ryo kuvuga inkuru zibyara ibikorwa birambye.

    Igisubizo n'uko uruganda rwa filime Nyarwanda rukomera rugateza imbere ubukungu bw'igihugu, zitanga amahirwe y'akazi, kandi zirera igisekuru kizaza cy'abakora firime Nyarwanda.

    Mu gihe ‘Tumenye Sinema’ ikomeje urugendo rwayo, ikomeje kwiyemeza kwagura ibikorwa byayo, iteza imbere ubuhanzi, no kubaka urusobe rw'ibihangano bitandukanye, rushyigikiwe n'abakora filime bo mu Rwanda.

    Mu gukemura icyuho no kuzana ibisubizo bihamye, Tumenye Sinema irimo gutanga inzira y'igihe kizaza aho amajwi y'abakinnyi ba filime bo mu Rwanda yumvikana ku Isi yose.

    Marie-Sophie Volkenner, Umujyanama wa Rwanda Film Office [Uri ibumoso] na Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bitabiriye gutaha ku mugaragaro ishami rya 'Tumenye Sinema' i Huye

    Cassien Dukundimana wari uhagarariye Akarere ka Huye mu gufungura ishami rya Huye, yakanguriye abanyeshuri kubyaza aya mahirwe umusaruro kuko hari ibihamya ko filime iremera abantu akazi ikanabakura mu bukene 

    Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga Tressor yashimye Umuryango w'Ibihugu bw'u Burayi (EU) ku bwo gutera inkunga uyu mushinga watangiye gufasha bamwe mu banyeshuri kwitabira amaserukiramuco akomeye ku Isi, kandi uyu mushinga bateye inkunga wafashije mu gutuma hakorwa filime 30

    Mukanyandwi Sylverie uyobora 'Cooperative' y'abanyeshuri, yagarutse ku rugendo rw'imyaka itatu bamaze biga- Yavuze ko hamwe n’uyu mushinga yabashije kubona amahirwe yo kwerekana filime ye mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi 

    Abanyeshuri bo mu ishami rya Huye bagaragaza ko bamaze kungukira byinshi muri uyu mushinga

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129983/i-huye-baherutse-mu-iserukiramuco-mu-bubiligi-tumenye-sinema-yazanye-ibisubizo-muri-filime-129983.html