Blog

  • Karim Benzema mu nzira zimugonganisha na Cris… – #rwanda #RwOT

    Amakipe yo muri shampiyona ya Saudi Arabia akomeje urugendo rukomeye rwo kugura abakinnyi bakomeye kugira ngo igihugu cyabo kigumye kumenyekana ndetse yewe n’umupira w’amaguru wabo ukomere na shampiyona muri rusange.

    Nyuma yuko Al Nassr iguze Cristiano Ronaldo, Al Hilal ikaba iri mu biganiro na Lionel Messi, hari n’indi kipe yo muri Saudi Arabia itatangajwe izina yamaze kuganiriza Karim Benzema ndetse yanamuhaye amafaranga menshi cyane mu gihe yaba yemeye kuyerekezamo.

    Nk’uko umunyamakuru Fabrizio Romano yaraye abitangaje, Karim Benzema nawe ku giti ke yamaze kubibwira Real Madrid ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia iri kumushaka cyane ndetse ikaba iri no kumuha amafaranga menshi cyane. 

    Iyo kipe yo muri Saudi Arabia yajya imuhemba Miliyoni 100 z’amayero buri mwaka. 

    Amasezerano ya Karim Benzema muri Real Madrid yararangiye, gusa yari yaramaze kwemeranya n’iyi kipe ko azasinya undi mwaka umwe gusa byari mu magambo ntabwo yari yagateretse umukono ku masezerano.

    Kugeza ubu Real Madrid itegereje umwanzuro we wa nyuma ikamenya niba imwongerera amasezerano ikagumana nawe cyangwa niba azagenda. 

    Karim Benzema yageze muri Real Madrid muri 2009, yakinnye imikino 647, atsinda ibitego 353 ndetse anatanga imipira 165 yavuyemo ibitego. 

    Yatwaye Balloon d’Or ku giti cye, atwara Champions League 5, atwara ibikombe by’Isi by’amakipe asanzwe (club) 5, ibikombe bya shampiyona 4, ibikombe bya Copa del Rey 3 ndetse n’ibindi.

    Karim Benzema yamaze kubwira Real Madrid ko hari ikipe yo muri Saudi Arabia imushaka 

    Real Madrid yari yamaze kwemeranya na Karim Benzema ko azayisinyira amasezerano y’undi mwaka umwe ariko bishobora kurangira atayasinye

    Benzema ashobora kongera kugongana na Lionel Messi ndetse na Cristiano Ronaldo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129975/karim-benzema-mu-nzira-zimugonganisha-na-cristiano-ronaldo-na-lionel-messi-129975.html

  • Umunyamideli w’umunyamerika arifuza kugura inzu mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime n’umunyamideli ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brittney Elena arifuza kugura inzu mu Rwanda.

    Ni nyuma y’ibihe byiza yagiriye mu Rwanda ubwo yari yitabiriye BAL iheruka kubera mu Rwanda yasojwe mu mpera z’icyumweru gishize.

    Uyu mukinnyi wa filime muri Hollywood w’imyaka 34, nyuma ya Basketball Africa League akomeje kugirira ibihe byiza mu Rwanda aho muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 31 Gicurusi 2023 yabyutse ajya gusura Ingagi mu Birunga.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yifuza kugura inzu mu Rwanda.

    Ati 'Rwose, ngomba kugira inzu mu Rwanda, nahakunze cyane'

    Uyu munyamideli uzwi cyane mu kuyobora ibirori muri NBA, yigeze kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi wa Phoenix Suns, Kevin Durant.

    Mu rugendo rwa Sinema yakinnye muri filime zitandukanye nka The Real Husbands of Hollywood, Last looks, Deuces, The amazing Mr F na Long Slow Exhale.

    Yagiriye ibihe byiza mu Rwanda

    Brittney Elena yavuze ko yifuza kugura inzu mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamideli-w-umunyamerika-arifuza-kugura-inzu-mu-rwanda

  • Ahazaza ha Onana muri Murera! Rutahizamu Leandre Onana ikipe ye ya Rayon Sports yamubereye umuranga mwiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunya-Cameroun, Leandre Willy Essombe Onana ukinira Rayon Sports, ibiganiro bigeze kure n'ikipe y'ubukombe muri Tanzania ndetse no muri Africa, Simba SC.

    Onana watsinze ibitego 16 muri Shampiyona y'u Rwanda ya 2022/23, afitanye amasezerano na Rayon Sports azarangirana n'uyu mwaka w'imikino uzapfundikirwa n'Igikombe cy'Amahoro tariki 3 Kamena 2023.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyo muri Tanzania, cyatangaje ko abayobozi ba Simba SC mu cyumweru gishije bakoze inama yiga ku igurwa rya Onana ndetse n'uburyo yajya muri iyi kipe.

    Amakuru yizewe agera kuri Yegob ni uko ku mpande zombi ibiganiro bigeze kure kandi ko igikomeza iri gurwa rya Onana muri Simba SC ni uko umureberera inyungu ari nawe uzireberera umutoza w'iyi kipe ya Simba witwa Robertinho.

    Ikindi kandi mu mukino Onana asigaje gukinira Rayon Sports w'Igikombe cy'Amahoro na APR FC tariki 3 Kanama 2023 kuri Stade ya Huye, hari abakozi ba Simba SC bazaba bawitabiriye bareba uko yitwara.

    Hari andi makuru kandi yemeza ko atari Simba SC gusa ishaka Onana kuko hari n'andi makipe yo muri Maroc ndetse na Dubai amwifuza, akomeje ibiganiro n'abashinzwe inyungu ze, buvuze ko ahazaza he muri Rayon Sports ho ntaho ahubwo yamubereye umuranga mwiza.

    Source : https://yegob.rw/ahazaza-ha-onana-muri-murera-rutahizamu-leandre-onana-ikipe-ye-ya-rayon-sports-yamubereye-umuranga-mwiza/

  • Dore ibiganiro(Topics)7 waganira n’umukunzi wawe cyangwa undi muntu ukunda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibiganiro(Topics)7 waganira n'umukunzi wawe cyangwa undi muntu ukunda.

    Akenshi hari ubwo usanga ukunda kuganira n'umuntu ariko mukaba mutaganira ngo birambe kuko usanga ibyo muvuga byabashiranye (Topics), rero izi ni zimwe muri topic waganiraho n'amugenzi wawe kandi mukamara umwanya muganira.

    1.Ubwana bwabyu

    2. Imitekere y'akera ndetse n'igezweho

    3. Umuziki ,ubugeni n'ubuhanzi ndetse na filime

    4. Imyitwarire y'izindi nshuti zanyu

    5. Intego : mujye mukunda kuganira ku ntego buri wese yumva ashaka kuzageraho.

    6. Amakuru agezweho cyane ku mbuga nkoranya mbaga

    7. Imyambarire igezweho

     

    Source : https://yegob.rw/dore-ibiganirotopics7-waganira-numukunzi-wawe-cyangwa-undi-muntu-ukunda/

  • Ese ushaka ko urukundo rwanyu ruramba?: Menya ibintu bitanu by’ingenzi wagenderaho uhitamo umukunzi muzarambana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye cyane mu buzima bwa buri muntu wese kuko urukundo rufatiye runini ubuzima bw'umuntu.

    Dore ibintu bitanu wagenderaho uhitamo uwo muzabana kandi mu karambana;

    1. Umuntu muhuje idini:

    Ni byiza cyane kurushinga n'umuntu muhuje idini kuko umubano wanyu uba ntamakemwa kandi biroroha cyane gukemura ibibazo by'umuryango wanyu mwifashishije abakuru b'idindi ryanyu kubera ko aba ari bamwe.

    2. Gukunda umuntu n'umutima wawe wose ntacyo umukurikiyeho:

    Ni byiza cyane gukunda umuntu ntakintu umukurikiyeho urugero; ubutunzi, amafaranga, imiryango ikomeye akomokamo ndetse n'ibindi nkabyo kuko ibi byose birashira, ariko iyo wamukunze utabigendeyeho ntakabuza urukundo rwanyu ruba rwubatse ahakomeye.

    3. Kwirinda kumva amagambo yabashaka kubatanya:

    Amubwire ni kimwe mu bintu bikunze gusenya ingo nyinshi biturutse ku bantu bamwe na bamwe baba batifuriza ibyiza umuryango wanyu gusa iyo ubashije kubyirinda uba utsinze igitego cy'umutwe.

    4. Gukundana n'umuntu uzi neza imico ye:

    Imico y'umuntu ni kimwe mu bintu bigoranye cyane kuba wabasha kumenya gusa nanone iyo uteretanye n'umuntu igihe ugeraho ukamenya imwe mu mico ye ushobora kwihanganira niyo udashobora kwihanganira kugira umenye uburyo uzamutwara.

    5. Gushaka umuntu muhuza urugwiro mbese wisanzuraho;

    Nibyo cyane kandi ni ngombwa gushaka umuntu udatinya kuko iyo ufite umukunzi utinya ntabwo ubaho wishimye nk'uko byagakwiye ariko iyo ubasha kumwisanzuraho nawe bikaba utyo ntakabuza uhora mu munyenga w'urukundo.

    Source : https://yegob.rw/ese-ushaka-ko-urukundo-rwanyu-ruramba-menya-ibintu-bitanu-byingenzi-wagenderaho-uhitamo-umukunzi-muzarambana/

  • Ntabwo bikitwa ‘inyama z’abakene’! Impamvu ukwiye kurya ibishyimbo buri munsi nubwo bisigaye bibona umugabo bigasiba undi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikunze gukoreshwa mu ngo z'abantu kenshi gashoboka bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zifitiye umubiri akamaro, gusa muri iyi minsi bisigaye byihagazeho kuko bibona umugabo bigasiba undi. 

    Gusa mu minsi yashije hari abantu babiryaga kuko ari nta kundi babigenza cyangwa kuko ari byo bafite byonyine, doreko hari abataratinyaga kuvuga ko ari 'inyama z'abakene', gusa muri iki gihe si uko bikimeze kuko bihenze cyane.

    Wakibaza ngo ibishyimbo bikungahaye kuki?

    . Byibura ibishyimbo bihiye 'bingana nka garama 200', birimo proteyine zingana nka garama 17.

    . Ibishyimbo birimo ibitera imbaraga, kandi bifite 72% y'ibigize calorie zose.

    . Birimo Vitamine nka B1, folic acid (vitamini B9) y'ingenzi ku bagore batwite na vitamine K1 ituma amaraso avura

    . Bikungahaye ku myunyungugu itandukanye nk'ubutare, umuringa, manganese, molybdenum, potasiyumu na fosifore.

    . Ndetse kandi bibamo kandi ibindi bitunga ndetse bigasukura, birinda uburozi umubiri nka antocyanines, isoflavone na lectines

    Dore akamaro k'ibishyimbo ku mubiri

    Iyo ibishyimbo bitetswe neza bigira akamaro gatandukanye ku buzima:

    Ibishyimbo iyo ubiryanye n'umuceri, ni ifunguro ritarimo ibinure ahubwo ririmo proteyine nyinshi, rishobora no gufasha abifuza guta ibiro cyangwa kugabanya ibinure.

    Biringaniza ikigero cy'isukari mu maraso. Isukari nyinshi mu maraso, ishobora gutera indwara zikomeye z'umutima na diyabete. ibishyimbo iyo bigeze mu mubiri bisohora agasukari gacye gacye, bigatuma biba ingenzi mu kuringaniza isukari mu maraso nyuma yo kubirya.

    Ni ifunguro ry'ingenzi cyane ku bagore batwite ndetse n'abonsa. Ku bagore batwite, bakenera ubutare na folic acid bw'inyongera, ibi byose kandi biboneka mu bishyimbo. icyo birusha inyama zitukura nazo zibonekamo ubutare ni uko, byo bifite calories nke kandi ntibigire ibinure. Ibi kandi bifitiye akamaro abari n'abategarugori bari mu mihango, kuko baba bakeneye kongera ubutare mu mubiri.

    Ibishyimbo birimo fibres z'ingenzi cyane zifasha mu kugabanya cholesterol. ibi kandi bifasha mu kurinda ko igipimo cy'isukari cyakwiyongera cyane nyuma yo kurya, niyo mpamvu byagakwiye kuba ifunguro ry'ingenzi ku barwaye diyabete, abafite ikibazo cy'ubwinangire ku musemburo wa insuline (insulin resistance) ndetse na hypoglycémie.

    Bifasha mu kurinda kanseri y'amara. Bikize cyane ku ntungamubiri na fibres zifasha umubiri kwirinda uburozi butera kanseri, twavuga nka alpha-galactosides zifasha bagiteri zifitiye umumaro kororoka mu mara zikora za aside zituma arushaho gukora neza.

    Nk'uko twabonye ko bikungahaye ku myunyungugu nka molybdenum, enzyme z'ingenzi mu gusukura no gusohora uburozi buba bwinjiye mu mubiri.

    Bigabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima. Kubera acide folique na manyesiyumu bikungahayeho birinda indwara z'umutima. Folic acid/acide folique (cg folates) igabanya urugero rwa homocysteine; ni ubwoko bwa acide amine zitari proteyine, ibipimo biri hejuru byayo mu maraso biri mu bitera indwara z'umutima, stroke kimwe n'izibasira udutsi duto dutwara amaraso ku mutima.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-bikitwa-inyama-zabakene-impamvu-ukwiye-kurya-ibishyimbo-buri-munsi-nubwo-bisigaye-bibona-umugabo-bigasiba-undi/

  • Gatsibo: Umukozi ukorera mu Mwalimu Sacco arakekwaho kwiba amamiliyoni agahita atoroka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, haravugwa inkuru yuko tariki 29 Gicurasi 2023, Umwalimu Sacco — Ishami rya Gatsibo yibwe.

    Uwambaje Laurence uhagarariye iki kigo cy'imari yemeje iby'aya makuru avuga ko Umwalimu Sacco Ishami rya Gatsibo mu Murenge wa Kabarore yibwe.

    Ati: 'Amakuru avugwa ni ukuri Umwalimu Sacco wibwe, ariko nta muntu wo hanze watwibye, ahubwo umwe mu bakozi bacu ni we watwibye.'

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry nawe yatangaje ko hibwe Miliyoni 37, akibwa taliki 26 Gicurasi 2023, bikaba bicyekwa ko yibwe n'umucungamutungo Mukabaramba Françoise wari wasigariyeho umuyobozi wa Sacco.

    Bivugwa ko ubwo ibi byabaga, uwari umucungamutungo [Manager], Umuhoza Jacqueline wari wari muri konje yatawe muri yombi, naho Mukabaramba Françoise uri gushakishwa biravugwa ko yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

    Source : https://yegob.rw/gatsibo-umukozi-ukorera-mu-mwalimu-sacco-arakekwaho-kwiba-amamiliyoni-agahita-atoroka/

  • Miss Michelle wegukanye ikamba rya Miss Universe yahishuye ko ari (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Michelle Dee wegukanye ikamba rya Miss Universe Philippines mu 2023, yatangaje ko yiyumva nk'umuntu ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina n'ab'igitsina gabo ariko na none akaba yanayikorana na bagenzi be b'igitsina gore ibizwi nka 'bisexual'.

    Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Universe ku wa 13 Gicurasi mu 2023, yavuze ko iyi miterere ye atari iya vuba kuko ari ibyiyumviro yakuranye kuva mu bwana.

    Ati 'Mu by'ukuri njye nivuga nk'umuntu ushobora gukorana imibonano mpuzabitsina n'abagabo ndetse n'abagore. Hashize igihe kinini ngaragaza ko ariko meze. Nkururwa n'ubwiza n'imiterere iyo ariyo yose.'

    Miss Michelle Dee yahisemo gutangaza ibijyanye n'aho ahagaze mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina nyuma y'uko ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amafoto yo mu bwana bwe, amugaragaza mu myambaro n'imiterere isa nk'iy'abana b'abahungu.

    Yakomeje avuga ko mu gihe yari mu irushanwa rya Miss Universe, yirinze gutangaza aya makuru kubera ko 'byashoboraga gutungura abantu ndetse bikagira uruhare mu myanzuro ashobora gufatirwa, ahitamo kuzabikora mu gihe kizaba gikwiriye.'

    Miss Michelle Dee yashimangiye ko ari umwe mu bagize umuryango mugari w'abaryamana bahuje ibitsina n'abafite imyumvire itandukanye n'isanzwe imenyerewe mu bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Miss Michelle Dee atangaje ko aryamana n'abo bahuje ibitsina mu gihe habura iminsi mike ngo yitabire irushanwa rya Miss Universe ku rwego rw'Isi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-michelle-wegukanye-ikamba-rya-miss-universemuri-philippine-yahishuye-ko

  • Umujyi wa Kigali uhangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abawuzamo batabasha kwiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi #rwanda #RwOT

    Ikibazo cy'Abivuza mu mavuriro atandukanye yo muri Kigali, bakabura ubwishyu cyatumye umujyi wa Kigali usaba umwihariko mu igenamigambi. 

    Byagarutsweho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2023 mu nama mpuzabikorwa y'Umujyi wa Kigali yahuje Abafite mu nshingano serivise z'Ubuzima. 

    Imiterere ya Kigali nk'Umurwa mukuru w'igihugu ituma abaturutse imuhanda yose ariho baza gushakira ubuzima, binatuma hanagaragara umubare munini w'abatagira ubwishingizi.

    Ibi bikanagarazwa n'ibihombo amavuriro yo muri Kigali ahura nabyo, kubera abaje kwivuza bakabura ubwishyu. 

    Kagorora Umwali Alice, ashinzwe umutungo mu bitaro bya Muhima naho Batamugira Leonidas, ayobora ikigo nderabuzima cya Remera, bombi barasobanura ibihombo batewe n'abaturage baza kwivuza bakabura ubwishyu. 

    Kagorora ati 'Abantu baza kwivuza bakabura ubwishyu, abenshi ni abagore bafatiwe n'inda mu nzira kuko twe turabyaza cyangwa se abana badafite mitiweri barembeye mu ngo bikaba ngombwa ko bagezwa kubitaro kugira ngo bivuze, ariko bafite ubuzima butabemererera kuba babona amafaranga yo kwishyura cyangwa badafite ubwishingizi bw'ubuvuzi. Kugeza ubu mu bitaro nkoramo tumaze kugeza imyenda ingana na miliyoni 208 kuva muri 2014.'

    BATAMUGIRA ati 'Umujyi wa Kigali ugendwa n'abantu benshi hakaba harimo abantu bafite indwara zo mu mutwe cyangwa hakaba abagira ibibazo by'impanuka, akaza imyirondoro ye itazwi neza, hakaza abo bita indaya, abana bo mu muhanda, abo bose hari ubwo inzego z'umutekano zibatoragura zikabatuzanira tukabaha ubuvuzi. Ariko uwo muntu akenshi nta byangombwa aba afite ubwo nta n'ubwishingiza aba afite, bityo rero ibyo twakoresheje nk'imiti n'ibindi biba ari nk'igihombo kuri twe, kuko nta muntu ubaza uzamwishurira uwo mwenda.'

    Mu biganiro byahuje Umujyi wa Kigali n'abafite mu nshingano serivisi z'ubuzima , Urujeni Martine, Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage, yagaragaje ko ikibazo cy'abivuza mu mavuriro atandukanye yo muri Kigali bakabura ubwishyu, kibahangayikishije  kuko usanga nk'umujyi ari wo  ufata  inshingano zo kubishyurira. 

    Ku bitaro bya Ndera umujyi wa Kigali ubifitiye ideni ry'amafaranga asaga Miliyoni 207, bitewe n'abafite uburwayi bwo mu mutwe wohereje muri ibyo bitaro. 

     Usibye abivuza bakabura ubwishyu ngo hari n'abazanwa kwa muganga bitabye Imana bagashyirwa mu buruhukiro bw'ibitaro,  ariko hakabura uwishyura ikiguzi cyabwo kuko baba batazwi inkomoko yabo. 

     Ku bwibyo umujyi wa Kigali ugasaba ingengo y'imari ugenerwa buri mwaka, hajya hongerwaho amafaranga yo kwishyurira abarwayi bivuza bakabura ubwishyu. 

    Ati 'Kuri ubu turimo turarangiza umwaka w'ingengo y'imari tugiye gutangira undi, mu mwanya navuga ubwo buryo bw'igihe kirambye butarajyaho ko mugihe haba hajyaho ingengo y'imari mu mwaka utaha, uwo mwihariko wabaho kugira ngo tubashe kwishyura biriya birarane dufitiye ibitaro.'

    Minisiteri y'Ubuzima nayo ivuga ko ikibazo cy'abivuza mu mavuriro bakabura ubwishyu, ari ingorabahizi kandi ko kugikemura bitareba urwego rumwe gusa ko ahubwo inzego zose za Leta zifite aho zihuriye n'imiberho y'abaturage, zikwiye kwicarana zikagishakira umuti urambye.

    Valens Ndonkeye ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y'Ubuzima.

    Ati 'Ibitaro ntibicuruza, inshingano zabyo z'ibanze ni ukuvura abantu ariko turagenda tubona abantu benshi baza badafite ubushobozi, iki ni ikibazo kidukomeeye sinzi ko wavuga ngo wagiharira umujyi wa Kigali, sinzi ko wanagiharira Minisiteri y'ubuzima yonyine, ngira ngo ni ikibazo gikwiye kuganirwaho hakarebwa uburyo bwiza bwatuma bino bitaro bidakomeza guhomba amafaranga.'

    Muri rusange umujyi wa Kigali ufitiye amavuriro  ibirarane by'asaga Miliyari imwe, aturuka kubarwayi  bajya kwivuza bakabura ubwishyu.

    Daniel Hakizimana

    The post Umujyi wa Kigali uhangayikishijwe n'ubwiyongere bw'abawuzamo batabasha kwiyishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/umujyi-wa-kigali-uhangayikishijwe-nubwiyongere-bwabawuzamo-batabasha-kwiyishyurira-ikiguzi-cyubuvuzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umujyi-wa-kigali-uhangayikishijwe-nubwiyongere-bwabawuzamo-batabasha-kwiyishyurira-ikiguzi-cyubuvuzi

  • RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi basabye leta guhindura imikorere y'urukiko rurinda itegeko nshinga  #rwanda #RwOT

    Abanyapolitiki bane batavuga rumwe n'ubutegetsi, basabye leta ya Kongo ko mbere y'amatora yo mu Kuboza 2023, igihugu kigomba kubanza guhindura imikorere y'urukiko rurinda itegeko nshinga, rukagira ubwigenge no gukorera mu mucyo.

    Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba banyapolitiki 4 barimo Matata Ponyo, Martin Fayulu, Moïse Katumbi na Delly Sesanga, barahiye ko bazagumya mu bukangurambaga bugamije guhamagarira abanyekongo kwanga amatora y'uburiganya.

    Aba bagabo baravuga ko impamvu y'ubu bukangurambaga bari gushaka gukora ari uguhangana na bwana Denis Kadima, uyoboye komisiyo y'amatora bashinja gushyira imbere ubujura no kwibira amajwi abari ku butegetsi muri iki gihe.

    Aba banyapolitiki barasaba amahanga guhaguruka bagafasha abanyekongo kwigobotora icyo bita igitugu no kubafasha kugera kucyo bita demokarasi babuze kuva na kera

    Hagati aho leta ya Kongo n'inyeshyamba za M23 bakomeje kwitana bamwana bashinjanya kugambirira gutera kuri buri ruhande.

    Umuvigizi w'igisirikare cya DR Congo Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yatangaje ko abarwanyi ba M23, yita ko bafatanyije n'ingabo z'u Rwanda, ubu bari mu bikorwa 'biganisha ku ntambara' no gutera umujyi wa Goma, umurwa mukuru w'intara ya Kivu ya Ruguru. Umuvugizi wa gisirikare wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC ko ibyo Ekenge avuga 'ni ukubeshya, ntitwigeze twitoreza mu Rwanda, ntaho duhuriye narwo'.

     U Rwanda narwo ruhakana ruvuga ko rudafasha M23.

    Ngoma avuga ko amakuru babona yemeza ko uruhande rwa leta ya Kinshasa ari rwo rurimo gutegura intambara kuri M23 nk'uko BBC yabitangaje.

    Ingabo zoherejwe n'umuryango w'ibihugu bya Africa y'iburasirazuba (EACRF) zivuga ko M23 yarekuye ibice byinshi yari yarafashe muri Masisi na Rutshuru ubu bigenzurwa nazo.

    Gen Ekenge avuga ko M23 irimo gukora ibyo bikorwa byo kwitegura intambara mu bice ubundi bigenzurwa n'ingabo za EAC, Willy Ngoma nawe avuga ko ibice bavuyemo ngo bigenzurwe n'ingabo za EAC ubu byinshi birimo ingabo za leta n'imitwe ifatanya nazo. Abasesenguzi bamwe bavuga ko nubwo hari agahenge kubera ko M23 yavuye aho yari yarigaruriye, hari impungenge nyinshi ko imirwano yakubura kuko impande zombi zitarabasha kumvikana.

    The post RDC: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi basabye leta guhindura imikorere y'urukiko rurinda itegeko nshinga  appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-basabye-leta-guhindura-imikorere-yurukiko-rurinda-itegeko-nshinga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abatavuga-rumwe-nubutegetsi-basabye-leta-guhindura-imikorere-yurukiko-rurinda-itegeko-nshinga