Blog

  • Niyo Bosco yamaze imyaka itatu mu biganza b… – #rwanda #RwOT

    Inkuru ye itangira wumva iteye ubwuzu. Yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka ibiri. Mu 2019 yari afite imyaka 19 y'amavuko, bivuzeko ubu amaze kugeza imyaka 23. Yizihiza isabukuru ku itariki 25 Gicurasi. 

    Mu mpera za 2019 ni bwo Murindahabi Irene yakiriye Bosco Niyo mu kiganiro yakoraga ku Isango Star (Tv). Icyo gihe Bosco Niyo (niko yavuze abajijwe uko yitwa), batangira ikiganiro yabwiye Murindahabi ati: 'Ubu inzozi zanjye zabaye impamo kuba twahuye nari naraguhamagaye ntazi uko nzakubona.'

    Iki gihe yacuranze indirimbo za Adrien Misigaro yanifuzaga guhura nawe. Undi muhanzi yifuzaga guhura na we ni Aline Gahongayire. Ntibyatinze kuko Gahongayire yaje guhura na Niyo Bosco banafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze. Iki kiganiro ni na cyo cyabaye inzira yo kuzamura izina n'impano ya Niyo Bosco. 

    Baje kuba inshuti magara ku buryo muri iyi minsi Aline Gahongayire akoresha Niyo Bosco mu kwandika no kuyobora indirimbo mu ifatwa ry'amajwi (hari indirimbo y'umuhanzi wo muri Canada yafatanyije na Aline Gahongayire byose byakozwe na Niyo Bosco aranayiyobora mu ifatwa ry'amajwi yayo, nisohoka muzayumva dore ko yakozwe na Santana).

    Niyo Bosco ntiyari azi umuziki agomba gukora kubera amikoro yari hafi ya ntayo

    Muri iki kiganiro yagiranye na Murindahabi yamubajije ubwoko bw'umuziki akora undi ati: 'Ntabwo ndamenya career yanjye kuko iyo umuntu akiri muto ntaba azi ibyo yakora'.

    Indirimbo yari afite zari izo kuramya no guhimbaza Imana zisaba abantu kugira ubumuntu. Ati: 'Ubutumwa bwiza si ubwo muri church gusa, ikintu cyose gituma udakora ikibi uba uri kwigisha gospel, jye mvuga ko naririmba gospel kuko sinaririmba indirimbo z'isi. Sinari nagira abafana ariko abantu babashije kunkunda muri aka kanya yamfasha”. 

    Yanatanze nimero za telefoni kuri televiziyo kuko yari akeneye ubufasha pe, “0784409039 uwashaka kumfasha yahamagara iyi nimero”. Yari anafite channel ariko zitazwi yarazivuze muri icyo kiganiro cyamaze iminota 25.

    Wa mwana ufite ubumuga bwo kutabona yaje kwamamara izina rye urikoresheje akajya ku meza akirirwa yihaganyura yatereye agati mu ryinyo. Muri kiriya kiganiro Murindahabi yasabye Niyo Bosco kugira ijambo rya nyuma abwira abafana. Undi ati: 'Nta bafana mfite'. Murindahabi aramuhumuriza amurema agatima, ati: “Humura uzabagira kandi si kera'.

    Ibi byaje kuba impamo. Hari ku itariki 7 Mutarama yo mu 2020 ubwo Niyo Bosco yashyiraga hanze indirimbo “Ubigenza Ute”. Mu myaka itatu ishize iyi ndirimbo yarebwe na miliyoni 3,300 . Iyo uyiteye buri wese arakwikiriza, bivuze ko yabaye ikimenyabose (ariko abakurikira umuziki nyarwanda nibo mvuga).

    Kuri Spotify niyo ndirimbo ye yumviswe cyane ariko ntiri kuri konti ye ahubwo iyitwa “Ishyano” niyo yumviswe na 1016,945 (listeners) ku kwezi yumvwa n'abasaga 2,956.

    Niyokwizerwa Bosco wabonye izuba mu 2000, yaje kwinjira mu mubare w'abanditsi b'indirimbo beza umuziki nyarwanda ufite

    Yaje mu kibuga cyarimo abahanga mu gushishimura indirimbo nka Danny Vumbi, Mico The Best, Issa Noel Kalinijabo, Nelson Mucyo n'abandi. Kubera yari mu biganza byiza, yahise yiharira isoko aba ariwe uhangwa amaso na buri wese kuko yandikaga indirimbo ukumva ifite umwihariko. 

    Ubwo Vestine na Dorcas bamurikaga umuzingo wabo wa mbere bise “Nahawe Ijambo”, bashimiye Niyo Bosco ku ruhare yagize mu kwandika ziriya ndirimbo zabo. Abahanzi nka Bwiza, Bruce Melodie, Aline Gahongayire nibo bazi neza imyandikire ya Niyo Bosco.

    Iyo urebye kuri Spotify usangaho indirimbo ze ko ziri mu zumvwa cyane nubwo bigaragara ko atahashyira imbaraga ku bwo kutamenya agaciro kayo. Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda no muri Tanzania bizerera kuri YouTube kurusha izindi mbuga (tuzagaruka kuri iyi nkuru ubutaha).

    Urugero kuri shene ye ya YouTube hariho indirimbo zisaga 16 nyamara kuri Spotify hariho indirimbo icyenda zonyine. Bivuze ko atahashyira imbaraga.

    Ese Niyo Bosco yaba yaragiye kwangara?

    Akiri kumwe na Murindahabi bene utu dutwiko ntitwari dukenewe

    Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke (ahantu heza) akajya guhobagizwa n'akaga (kumera nabi abyiteye) imihanda yose; ni bwo bavuga, ngo 'Yagiye kwangara!' 

    Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka wa 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y'inkungu (hamumerera nabi cyane); atangira guhobagizwa n'umuruho (kubaho nabi).

    Hari ku itariki 22 Ukwakira mu 2022 ubwo inkuru yasakaraga i musozi ko Murindahabi na Niyokwizerwa zabyaye amahari.

    Mu ibaruwa Niyo Bosco yandikiye MI Empire asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gusezera kuri Mulindahabi Irene bari bamaze imyaka itatu bakorana ari n'inshuti z'akadasohoka.

    Mbese bamwe ba ‘soma mbike’. Yari yaramutonesheje birenze urugero. N'iyo baganiraga barasetsanyaga agati kagaturika akandi kakamera. Nubwo nta byera ngo de!

    Niyo Bosco akeneye ucuruza izina rye bakagabana inyungu

    Kimwe mu byo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk'uko biri mu masezerano. Ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by'amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

    Niyo Bosco yasezeye muri MI Empire nyuma y'inyandiko yari yabanje gusohora agaragaza ko atishimiye gukorana n'iyi sosiyete bigatera urujijo ariko ukuri kwabyo ntiguhite kumenyekana.

    Muri ubu butumwa Niyo Bosco yari yagize ati 'Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk'ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.' Yakomeje agira ati: 'Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita ku kugaburira ibifu by'abandi, nyamara icyanjye cyishwe n'inzara.'

    'Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja, gusa uwo mbwira ariyizi.'

    Niyo Bosco na Sunday Entertainment bahimbye ikinyoma ko basinye amasezerano kandi ari agatwiko

    Tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk'umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga. Ni ukuvuga ko itariki 13 Gashyantare bari bamaze gusesa ariya masezerano ya baringa. Ni iminsi 43 bamaze mu cyuka cyo kubeshya ko bakorana.

    Nyuma y'umwuka mubi wavugwaga hagati y'impande zombi, Sunday Entertainment yatunguranye ivuga ko yamaze gutandukana n'uyu muhanzi. Nkibimenya nari nzi ko ari amayeri barimo agamije gutwika nk’uko bimenyerewe kuko nta masezerano yari yabayeho.

    Mu itangazo yasohoye yagize iti “Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.''

    Niyo Bosco akeneye uwo bakorana wujuje ibiki?

    Amezi 10 arirenze nta gihangano gishya asohora. Nubwo hari izo yagiye akorana n'abandi zigapfuba ntizigere aho izo yari asanzwe akora zageze. Afite imishinga myinshi muri studio ndetse aranateganya gukora umuzingo.

    Ariko rero akeneye umureberera inyungu uzi neza ibijyanye no gushaka amasoko, uziranye n'abahanzi ku buryo azakomeza kumuhuza n'abakeneye umwanditsi ndetse n'umufasha kwamamaza ibikorwa bye. Ku giti cye ibi byose ntiyabyishoborera. 

    Icyakora nanone ntakeneye uwo atunga akikungahaza nyamara Niyo Bosco akiyicira isazi mu maso. Nibura Niyo Bosco akeneye uwo bagirana amasezerano yo kugabana umusaruro ku kigero cya 50% kuko we ubwe yamaze kugira izina (brand). 

    Igikenewe ni ugucuruza ririya zina kuko usibye na we na ba Wizikid bafite abashinzwe kubagurisha (Brand manager). Kuba Wizkid yarabaye icyamamare amahanga atangarira, abikesha Jada Pollock.

    Uyu afatwa nka rwiyemezamirimo uzi neza gucuruza impano z'ibyamamare (Talent manager). Yacuruje amazina y'abarimo Chris Brown, Akon, Didier Drogba, Pia Mia n'abandi.

    Diamond Platnumz afite abajyanama basaga batanu bose ntibaryama ngo basinzire batarabonera akazi Chibu Dangote. Barimo Jorge Mendez wiyita Sallam Sk, Mkubwa Fella, Ricardo Momo, Makamwe Fumbwe na Babu Tale. 

    Niba umuhanzi afite abamushakira akazi batanu kandi nawe ubwe ari igifi kinini mu nyanja, Niyo Bosco yaba ari nde wo gutashya, akavoma, agateka akiyarurira akaniyicarana ku meza? Bivuze ko Niyo Bosco akwiriye gushaka umucuruza mu buryo bwo gusaranganya inyungu (win win situation).

    Ndetse bibaye byiza yanashaka ushinzwe imbuga nkoranyambaga ze kuko iyo urebye usanga zikora biguru ntege. Ndetse na telefoni ye ni kenshi iba izimije bivuze ko uwashaka kumuha ikiraka kumufatisha byasaba kumurangisha cyangwa ukanyura ku nshuti n'abaturanyi.

    Mu gusubiza kiriya kibazo uwavuga ko Niyo Bosco ari mu butengamare ntiyaba ari kure y'ukuri kuko amafaranga yose akoreye ntawe bayagabana. Uwakenera kumuha impano nta muntu ayinyuzaho. Ikirenze kuri ibyo ubu ubuzima bwe buri mu biganza bye ku buryo ibyo yitaga ko bimubangamiye yabishyize ku iherezo. 

    Icyakora akwiriye kwinjira neza mu bucuruzi bushingiye ku masezerano akabyaza umuziki we amafaranga nawe mu minsi ya vuba tukazaba tubona inzu zigeretse yasaruye mu muziki n'imodoka nziza agendamo ndetse n'umuziki we uri gucurangwa hose nk’uko byahoze.

    Reba Buriyana aheruka gusohora mu mezi 10 ashize

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129962/niyo-bosco-yamaze-imyaka-itatu-mu-biganza-bya-murindahabi-iminsi-43-muri-sunday-entertainm-129962.html

  • Abarimo Riderman, Bwiza na B-Threy bagiye gus… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00Pm) mu Imbuga City Walk mu Mujyi rwagati.

    Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uvuga ko muri rusange, iki gitaramo ari amahirwe ku babarizwa mu Inganda Ndangamuco yo ‘kugaragaza cyangwa se kumurika impano zabo’. Bati “Ntimuzacikwe n’iki gitaramo.”

    Ibi bitaramo bisanzwe bihuza ibihumbi by'abantu bahurira imbere y'ahazwi nko kwa Makuza, bikayoborwa n’umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini Nkusi Arthur. Ni mu gihe Dj Infinity ariwe uzifashishwa mu kuvanga imiziki.

    Iki gitaramo ngaruka mwaka gihuriza hamwe urubyiruko rukidagadura, kandi gifasha abafite impano mu ngeri zinyuranye kuzigaragaza, kwinjira biba ari ubuntu.

    Kinarangwa n'ibikorwa bitandukanye birimo ibifasha abana kuruhuka. Cyagiye gitanga akazi ku bahanzi bo mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye cyaririmbyemo abahanzi barimo Butera Knowless, Sintex, Charly&Nina, Siti True Karigombe n'abandi.

    Riderman ategerejwe muri iki gitaramo mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Nta busutwa’. Ni indirimbo yivugamo ibigwi, inzira yanyuze n’icyerekezo cye. Anakomoza ku kuntu yasimbutse inshuro ebyiri uburozi.

    Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 mu muziki, anafite indirimbo yise ‘I miss you’ yahimbye akumbuye umugore we ubwo yari i Burayi mu bitaramo. Arazwi cyane mu ndirimbo nka ‘Inyunguti ya ‘Icupa ry’imiti’, ‘Padre’, ‘Haje gushya’ n’izindi.

    Bwiza, uyu muhanzikazi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Ready’, ‘Exchange’, ‘Mi Amor’ n’izindi.

    Muri iki gihe ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere azamurika mu gitaramo azakora mu Ukwakira 2023. Uyu mukobwa umaze imyaka ibiri mu muziki, aherutse guteguza indirimbo ye nshya yise ‘Do Me’.

    Kivumbi King ni umwe mu baraperi batanga icyizere bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize. Uyu musore aherutse gutungurana aririmba mu gitaramo Intore Sundays cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

    Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi Pcee ndetse na Justin99 bo muri Afurika y’Epfo, basanzwe bazwiho kuvanga imiziki [Djs] yubakiye ku mudiho wa Amapiano.

    Ni ubwa mbere iri tsinda ryari ricurangiye i Kigali, nyuma yo kwigaragaza mu ndirimbo zinyuranye. Kivumbi aherutse gusohora indirimbo zirimo ‘Keza’, ‘Yalampaye’ yakoranye na Kirikou Akilli.

    Umuraperi B-Threy aherutse kurushinga n’umukunzi we. Amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amashusho amugaragaza ashyiraho ‘tatoo’ nyinshi ku mubiri we.

    Uyu mugabo anaherutse kumurika album ye ya mbere. Izina rye ryumvikanye cyane mu muziki w’u Rwanda, binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Inzira’, ‘Nicyo gituma’, ‘Bibi’ n’izindi.

    Niyo Bosco ni umwe mu banyamuziki badashidikanwaho, ahanini binyuze mu kwandika indirimbo ndetse n’imiririmbire. Hari benshi mu bahanzi bo mu Rwanda amaze kwandikira indirimbo-aracyakomeje.

    Agiye kumara amezi 10 nta ndirimbo ashyira hanze. Ariko aherutse kubwira abafana be ko bidatinze azatangira kubumvisha indirimbo zigize album ye ya mbere. Yaherukaga gusohora indirimbo ‘Buriyana’.

    Uyu musore aherutse gusoza amasezerano yari afite muri Sunday Entertainment, nyuma y’uko anashyize akadomo ku masezerano ya MIE.

    Symphony Band itegerejwe muri iki gitaramo, baherutse gutaramira abakunzi babo binyuze mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Bob Marley bahuriyemo na Mighty Popo, Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

    Iri tsinda rirazwi cyane binyuze mu bitaramo n’ibirori baririmbamo. Banafite indirimbo zirimo nka My Day’ bakoranye na Bwiza [Iri hafi kuzuza Miliyoni 1], ‘Ide’ bakoranye na Alyn Sano, ‘Sober’, ‘Igitabo’ n’izindi.

    Abahanzi batandatu batumiwe gususurutsa abanaya-Kigali mu gitaramo cya European Street Fair

    Symphony Band baherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Bob Marley 

    Kivumbi King ari kwitegura kujya gutaramira Birmingham Palace 

    Riderman aherutse gusohora indirimbo yise ‘Nta busutwa’

    Niyo Bosco ari kwitegura gutangira gushyira hanze indirimbo zigize album ye ya mbere yise ‘Ijwi ry’umutima’ 

    Bwiza aherutse kugaragaza ko yitegura gusohora indirimbo ‘Do Me’, kandi yifashisha abantu banyuranye bakayibyina

     

    B-Threy Muheto aherutse kumvikana kuri album ya Tom Close binyuze mu ndirimbo ‘Feelings’ 


    Iki gitaramo kizabera mu Imbuga City Walk

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129969/abarimo-riderman-bwiza-na-b-threy-bagiye-gususurutsa-abanya-kigali-129969.html

  • Kizito yabeshywaga kuba Minisitiri! Rutaremar… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuzemo uburyo abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside bikoma Perezida Kagame, nyamara bamuhora ko 'yatsinze intambara', 'agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi' kandi 'Yubatse u Rwanda arugarurira agaciro karwo'.

    Rutaremara yifashishije ingero nyinshi, yagaragaje uburyo abavuga ko batavuga rumwe n'u Rwanda, bari iyo mu mahanga basakaza ibinyoma ubutitsa. 

    Ati 'Uri iyo mu mahanga wiyitirira ko atavuga rumwe n'u Rwanda, iyo yishwe na SIDA bavuga ko ari Kagame wamwishe (dore ko bayihunganye ari benshi) …'

    Akomeza ati '(Imwe mu ntwaro mwakoreshaga muri Jenoside kwari ugufata abagore ku ngufu.) Uwishwe n'umutima bavuga Kagame. Uwishwe n'indwara izo arizo zose bavuga ko ari Kagame wamwishe.'

    Yavuze ko yaba uwishwe na Malaria, uwarumwe n'inzoka cyangwa izindi nyamaswa, abicana bapfa ibintu, abasinzira bugacya bapfuye, abagongwa n'imodoka na za moto, ab'imvura zitwara, abagwirwaho n'amazu; bose bavuga ko ari Kagame wabikoze. Tito ati 'Ariko se Kagame abera hose icyarimwe?'

    Rutaremara yatanze ingero; avuga ko Habyarimana yaguye mu ndege avuye muri Tanzania nabwo bivugwa ko yishwe na Kagame, nyamara iperereza ryakozwe n'Abafaransa, ryekanye ko indege yahanuwe 'n'abanyakazu (Ba Bagosora).'

    Yanavuze ko Seti Sendashonga wiciwe muri Kenya nawe 'mbona mumugereka kuri Kagame'. Rutaremara yabwiye abavuga ko batavuga rumwe n'u Rwanda, kwibaza niba Seti Sendashonga ataba yarishwe n'abacuruzanyaga nawe, cyangwa se amabandi yo muri Kenya, akaba ariyo yamuhitanye.

    Yanagarutse ku munyemari Rwigara Sinaporo wagonganye n'ikamyo ku kagoroba k'ijoro; nyuma y'urupfu rwe 'basanga yanyoye n'akayoga'. Yitabye Imana kuwa 04 Gashyantare 2015.

    Rutaremara ati 'Kagame se niwe ubaye iyo kamyo? Nta bantu basanzwe bagongana ku isi hose bikabaviramo urupfu? Nabo se Kagame niwe ubica?'

    Muri ubu butumwa yatambukije kuri Twitter, yanagarutse ku munyamakuru Ntwali uherutse kwicwa n'impanuka ya moto. Ati 'N’uwamugonze yagejejwe imbere y'inkiko, natangajwe no kubona nawe mumugereka kuri Kagame. '

    Rutaremara yavuze ko akarusho muri ibi binyoma byose bisakazwa n'abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside ari urupfu rwa Kizito Mihigo, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, iz'urukundo n'izindi.

    Yavuze ko Kizito Mihigo bamubeshyaga ko bazamugira Minisitiri w'Umuco, icyizere bamuhaye akibuze yiyambura ubuzima.

    Ati 'Akarusho rero ni Kizito waririmbaga neza; wafashe umugozi akiyahura yiziza kubeshywa namwe ko mugiye gufata leta mukamugira Minisitiri w'Umuco, icyizere mwamuhaye akibuze yimanika mu mugozi none nawe muramwitirira Kagame.'

    Akomeza ati 'Abantu bose baziyahura ku isi bose muzajya mubitirira Kagame? Aho muri aho mu mahanga mwirirwa mupfobya, mugahakana Genocide yakorewe Abatutsi; mwe mubikora uko mushatse ntibabahane nyamara amategeko ahari yo kubaha.'

    Rutaremara yavuze ko mu Rwanda amategeko yubahirizwa, ari nayo mpamvu abarimo Ingabire [Muri Nzeri 2018, yafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame], Damage [Ku wa 30 Nzeri 2021, yakatiwe gufungwa imyaka 15 n'Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyaha byambukiranya imbibi] n'abandi benshi babihanirwe.

    Yavuze ko 'Abahunze bishakira imibereho mu bindi bihugu byose babigereka kuri Kagame ngo niwe bahunze'. Ati 'Ubu erega ejo Twagiramungu na Mbonyumutwa Shingiro bafite imyaka nk'iyanjye nidupfa twishwe n'ubusaza nabyo muzabishyira kuri Kagame?”

      

     

    Tito Rutaremara yavuze ko abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside bahora bikoma Perezida Kagame kubera ko 'Yatsinze intambara, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yubaka u Rwanda arugarurira agaciro'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129971/kizito-yabeshywaga-kuba-minisitiri-rutaremara-yagaragaje-uko-abasaritswe-ningengabitekerez-129971.html

  • Bikomeje kugorana! Umugore wa Yesu yanyomoje amakuru avuga ko atwite kandi ageze mu zabukuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa Yesu yanyomoje amakuru avuga ko atwite kandi ageze mu zabukuru.

    Umugore w'umuvugabutumwa uzwi nka Yesu wa Tongarene yanyomoje amakuru yuko atwite.

    Yavuze ko impamvu abantu bamubona abyibushye ari umunezero afite uturuka ku mugabo we Yesu ndetse na Sebukwe Imana.

    Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru uyu mugore wa Yesu witwa Benjamin, yavuze ko abamubona abyibushye bakabihuza nuko atwite ataribyo ahubwo ari umunezero afite uturuka ku mugabawe Yesu ndetse na Sebukwe Imana.

    Uyu mugore wa Yesu Benjamin, ubusanzwe afite abana batandatu kandi ageze mu zabukuru kuburyo atasama ngo abyare.

    Source : https://yegob.rw/bikomeje-kugorana-umugore-wa-yesu-yanyomoje-amakuru-avuga-ko-atwite-kandi-ageze-mu-zabukuru/

  • Biratangaje cyane:Ni abana bato ba banyeshuri bibera iyo mu cyaro,bikinira bisanzwe ariko bahondaguye amakipe bagera ku mukino wa nyuma – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana bakiri bato ba banyeshuri biga ku rwunge rw'amashuri rwa mutagatifu Michel i Nyamirama(GS St Michel Nyamirama) bakoze amateka yo kugera mu mikino ya nyuma y'amashuri abanza mu batarengeje imyaka 13(U13) ku rwengo rw'igiguhu.

    Ikipe yose ya bariya bana bishimira igikombe

    Nyuma yo kumenya ayo makuru Yegob twagerageje kuvugisha umuyobozi w'ishuri abo bana bigaho nk'umuntu uhora hafi abo bana ngo atubwire intumbero zabo bana bakiri bato bazi guconga ruhago mu buryo butangaje, umuyobozi w'ishuri Esdras Kwigira ati:'Abana ni abanyeshuri basanzwe bibera mu cyaro basanzwe bakora imyitozo ku kibuga cya Nyamata, intumbero yabo ni uko bifuza gutera imbere haba mu byo biga ku ishuri ndetse no muri football kuko bafite impano',tumubajije niba abo bana babona ibikoresho bya siporo mu buryo buboroheye,niba bafite umuterankunga cyangwa umutozo ubifiteye ubushobozi ku buryo yazamura urwego rwabo,ati:'Ibikoresho twirwabaho, ku ishuri dufite Jezy imwe gusa iriya nyine mwabonye mu ifoto, utugodiyo bakoresha buri wese yirwanaho, Ballon ikigo turazishaka, umutoza dukoresha Umwarimu witwa Joseph ndetse na DUSENGE BUKOBA',uyu muyobozi Esdras Kwigira akomeza avuga ko abo bana nubwo nta bushobozi bafite bw'ibikoresho ndetse n'ubumenyi bugahije bwo gukina umupira kuko kugeza ubu batozwa n'umwarimu mu buryo bwo kubafasha ngo intego yabo ni ugutwara igikombe bagasohokera igihugu mu mikino ya FEASSA ndetse bakigaragaza bakabonwa n'abatoza bakazabafasha kugera ku nzozi zabo zo gukina umupira w'amaguru nk'ababigize umwuga.

    Abana bishimiye igikombe batwaye kikabahesha itike yo gukomeza mu mikino ya nyuma
    Abana bishimiye igikombe barikumve n'umutoza wabo akanaba n'umwarimu wabo
    Abana bafite igikombe cyo ku rwego rw'akarere ka Kamonyi cyatumye bakomeza mu mikino ya nyuma

     

    Yegob twagize amatsiko yo kubaza uwo muyobozi niba ishuri rifite amikoro ahagije yo gufasha abo banyeshuri mu rugamba bazitabira rwo gukina imikino ya nyuma, umuyobozi ati:'Turagerageza ariko amikoro yo ntahagije pe birumvikana ko hari byinshi abana baba bakeneye tudafitiye ubushobozi'.

    Abana barikumwe n'umuyobozi w'ishuri ryabo uri i bumoso ndetse n'umutoza wabo imbere y'ishuri ryabo rya GS St Nyamirama

    Abo bana babanyeshuri bageze mu mikino ya nyuma batsinze GS Nyabisindu y'i Muhanga ibitego 2-1, babona itike yo kujya mu mikino ya nyuma batsinze EP Ntyazo y'i Nyanza ibitego 2-0. Imikino ya nyuma izaba mu mpera z'iki cyumweru kuwa 6 no ku cyumweru tariki 3 n'iya 4 Kamena 2023, amakipe azatomborana kuko hasigayemo amakipe 6 yavuye mu bice bitandukanye (twagereranya n'intara) hakorwemo amatsinda 2 binyuze muri tombora noneho bagakina, ibaye iya mbere mu itsinda igakina umukino wa nyuma final.
    Imikino y'amatsinda izaba kuwa gatandatu 03/06/2023
    Final ibe ku cyumweru 04/06/2023 ibere i Save mu karere ka Gisagara.

    Ikipe ibanzamo ya bariya bana bageze mu mikino ya nyuma

    Mu karere ka Kamonyi,umurenge wa Kayenzi aho bana biga ndetse banavuka niho Muhozi Fred umwe mu bakinni b'ikipe y'igihugu Amavubi akaba ari n'umukinnyi wa Kiyovu Sports nawe yize ndetse ni ho anavuka.

    Muhozi Fred mukuru wa bariya bana
    Muhozi Fred wize aho bariya bana biga ndetse akanahavuka

    Source : https://yegob.rw/biratangaje-cyaneni-abana-bato-ba-banyeshuri-bibera-iyo-cyaro-bikinira-bisanzwe-ariko-bahondaguye-amakipe-bagera-ku-mukino-wa-nyuma/

  • ‘Ukimwegera uhita utsindwa kandi wari wize bimwe bya ba gakaye’ Umunyeshuri yirukanywe muri Kaminuza kubera gutera umwaku wo ku rwego rwo hejuru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyeshuri yirukanywe muri Kaminuza kubera gutera umwaku wo ku rwego rwo hejuru.

    Inkuru y'uko umunyeshuri uzwi ku mazina ya AgbotiHero kuri Twitter yirukanywe muri Kaminuza azira ko atera umwaku abandi banyeshuri akomeje kuba kimomo.

    Amakuru atangazwa n'ikinyamakuru Ligit.ng avuga ko uwo munyeshuri AgbotiHero yirukanywe muri kaminuza itatangajwe amazina azira kuba ngo atera umwaku.

    Uwatangaje iyi nkuru azwi ku mazina ya LiznotTruss kuri Twitter, aho avuga ko uyu munyamakuru atera umwaku ku buryo umunyeshuri bicaranye cyangwa begeranye ahita atsindwa ikizamini nubwo yaba yize kajana.

    Uyu munyeshuri yirukanywe muri Kaminuza ku busabe bwa bagenzi be kuko ngo umwaku we wari ubarembeje.

    Kugeza ubu ntacyo uwo munyeshuri aragira icyo atangaza ku makuru avuga ko yirukanywe azira gutera umwaku abandi banyeshuri bigana.

    Source : https://yegob.rw/ukimwegera-uhita-utsindwa-kandi-wari-wize-bimwe-bya-ba-gakaye-umunyeshuri-yirukanywe-muri-kaminuza-kubera-gutera-umwaku-wo-ku-rwego-rwo-hejuru/

  • Umunyamakuru Rugangura Axel agiye kwikubita agashyi maze na we arebe uko yarongora kuko abo bangana bari kumusiga mu busore https://wp.me/p7ovfz-VTn – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Rugangura Axel agiye kwikubita agashyi maze na we arebe uko yarongora kuko abo bangana bari kumusiga mu busore.

    Axel yagaragaje ko atewe impungenge n'uko Urungano rukomeje kumusiga mu busore, nyamaze ntacyo we arapanga.

    Binyuze mu kiganiro, urubuga rw'imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, uyu musore ariko ufite umwana, yavuze ko agiye kwikubita agashyi, Nyuma yo kumenya ubukwe birimo ubwa Ismael Mwanafunzi bakorana kuri RBA, Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sport…. Ndetse na Bievenue Ridamutusi nawe bakorana.

    Abajijwe Igihe yumva azakorera ubukwe, Rugangura Axel yavuze ko atabizi ndetse ko ibyo aribyo bimuteye impungenge.

    Yagize ati, ' Ese ugirango ni kabaye!!! Niba urungano rwange Rwose runsize ntarapanga ubwange nkaba ntaratera n'ibi,..'

    Kuri ubu Axel nta mukunzi yari yerekana kereka Mama w'umukobwa we na we bakorana kuri RBA.

    Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-rugangura-axel-agiye-kwikubita-agashyi-maze-na-we-arebe-uko-yarongora-kuko-abo-bangana-bari-kumusiga-mu-busore/

  • Ifoto y’umunsi: Bijou wo muri filime ya Bamenya nyuma y’igihe kirekire yiturije yongeye kugaragara atanga ubutumwa – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filimi nyarwanda, Munezero Aline wamamaye nka Bijou muri filime ya Bamenya, nyuma y'igihe kirekire atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, yongeye kugaragara anatanga ubutumwa ku bantu bihebye basabye ariko ntibasubizwe.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Bijou yasangije abamukurikira ifoto ye, maze arenzaho ubutumwa dusanga muri Bibiliya mu gitabo cya Mariko igice cya 11:24.

    Bugira buti 'Nicyo gituma mbabwira nti 'Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.'

    Source : https://yegob.rw/ifoto-yumunsi-bijou-wo-muri-filime-ya-bamenya-nyuma-yigihe-kirekire-yiturije-yongeye-kugaragara-atanga-ubutumwa-ifoto/

  • Yemeye kwakira Yesu Kirisito nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe: Miss Queen Kalimpinya yabatijwe mu mazi magari – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wabaye igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017, Miss Queen Kalimpinya yabatijwe mu mazi menshi yemera kwakira Yesu Kirisito nk'Umwami n'Umukiza mu buzima bwe.

    Tariki 28 Gicurasi 2023, nibwo Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Alice Mignone Kabera yabatije Miss Kalimpinya.

    Uyu mukobwa yabatijwe ku Munsi Mukuru wa Pentekote; usibye kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ni umwe mu bakobwa batinyutse gukina imikino wo gusiganwa mu modoka dore ko ari we munyarwandakazi wa mbere wasiganwe muri 'Rwanda Mountain Gorilla Rally'.

    Ndetse kandi asanzwe akora mu ruganda rukora imyenda y'abagore mu Rwanda, akazi afatanya n'aya marushanwa.

    Source : https://yegob.rw/yemeye-kwakira-yesu-kirisito-nkumwami-numukiza-mu-buzima-bwe-miss-queen-kalimpinya-yabatijwe-mu-mazi-magari-amafoto/

  • Nyanza: Inkuru y’inshamugongo y’umusore wasanzwe ku mugezi acigatiye icupa ry’inzoga yapfuye, ikomeje gutera urujijo abari bamuzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo y'umusore wasanzwe ku mugezi acigatiye icupa ry'inzoga yapfuye, ikomeje gutera urujijo abari bamuzi

    Ku mugezi bavomaho amazi mu Mudugudu wa Rugwa, Akagari ka Nyabinyenga mu Murenge wa Cyabakamyi hasanzwe umurambo w'umusore w'imyaka 37.

    Ubuyobozi buvuga ko basanze acigatiye icupa ririmo inzoga nke.

    Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko nyakwigendera byagaraga ko yari yanyoye.

    Nyakwigendera yitwa Nsengumuremyi Athanase yari ingaragu ,akaba yaracumbitse mu mudugudu wa Karehe ho mu murenge wa Cyabakamyi ari naho avuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera byagaraga ko yari yanyoye.

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza. Ni mu gihe urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Source : https://yegob.rw/nyanza-inkuru-yinshamugongo-yumusore-wasanzwe-ku-mugezi-acigatiye-icupa-ryinzoga-yapfuye-ikomeje-gutera-urujijo-abari-bamuzi/