Blog

  • “Ibibera i Kigali nta handi biba” Imodoka ikozwe mu biti yagaragaye iri kugenda mu mihanda ya Kigali maze i Nyarugenge induru zivuga – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho y'imodoka ibice byayo byinshi bigizwe n'ibiti, yagaragaye iri kugenda mu muhanda rwagati.

    Abari mu muhanda bahagaze barumirwa, kubera ko iyi modoka yari ifete umushoferi, imbere muri yo intebe zari imbaho zo mu biti.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/ibibera-i-kigali-nta-handi-biba-imodoka-ikozwe-mu-biti-yagaragaye-iri-kugenda-mu-mihanda-ya-kigali-maze-i-nyarugenge-induru-zivuga-videwo/

  • Byabihe! Umunsi Rayon Sports na APR FC baheruka guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, igitego cya rutahizamu Ismailla Diarra cyaraje nabi abafana ba APR FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari hashije imyaka 8 ikipe ya APR FC itarahura na mukeba wayo w'ibihe byose Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro  maze biza kurangira Murera itsinze igitego 1-0.

    Umunsi Rayon Sports na APR FC baheruka guhurira ku mukino wa nyuma mu gikombe cy'Amahoro, hari ku ya tariki 4 Nyakanga 2016. Igitego cya rutahizamu Ismailla Diarra ukomoka muri Mali nicyo cyaraje nabi abafana ba APR FC.

    Ni mu gihe aya makipe yombi azongera guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

    Reba amashusho y'igitego Ismailla Diarra yatsinze APR FC:

    Source : https://yegob.rw/byabihe-umunsi-rayon-sports-na-apr-fc-baheruka-guhurira-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-igitego-cya-rutahizamu-ismailla-diarra-cyaraje-nabi-abafana-ba-apr-fc-videwo/

  • Moses uburoko bwamuriye yandika ibaruwa atakambira Urukiko – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses wamenyekanye nk'umunyamideli washinze inzu ya Moshions yandikiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arusaba ko rwamuha itariki ya vuba yo kuburaniraho ubujurire bwe.

    Umureberera mu mategeko Me Bayisabe Irene niwe wabitangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko yifuza guhabwa itariki ya vuba yo kuburana.

    Ati 'Tukimara kujurira twasabye Urukiko ko rwaduha itariki ya vuba, baduha ku wa 12 Kamena 2023 kuko ni ho bari bageze bapanga imanza bitewe n'uburyo zinjiye.'
    Me Bayisabe yavuze ko nubwo bari bahawe tariki 12 Kamena 2023 nk'itariki yo kuburaniraho, ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa yandikiye Urukiko arutakambira ngo urubanza rwe rwigizwe imbere hashoboka.

    Ati 'Ku wa 26 Gicurasi 2023, Turahirwa Moses ubwe yandikiye Urukiko arusaba ko yahabwa itariki ya bugufi kugira ngo aburane ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo kugira ngo abashe gukomeza amasomo ye.”

    “Mu gihe Urukiko rwabimwemerera twazabamenyesha indi tariki twazahabwa ariko bidakunze ubwo urubanza rwaguma ku wa 12 Kamena 2023.'

    Ku wa 15 Gicurasi 2023 nibwo Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwari rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho birimo gukoresha ikiyobyabwenge cy'urumogi.

    Src:IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/moses-uburoko-bwamuriye-yandika-ibaruwa-atakambira-urukiko

  • Manzi Thierry umaze amezi 3 muri AS Kigali ashobora kwerekeza muri Simba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Manzi uheruka gusinya amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali mu ntangiriro z'umwaka ari mu bakinnyi bifuzwa na Simba SC, ikipe iri mu zihagaze neza muri Tanzania, Akarere na Afurika muri rusange kuko yageze muri ½ cya CAF Champions League, isezererwa na Wydad AC yo muri Maroc.

    Uyu myugariro yabwiye Mwanaspoti, Igitangazamakuru cya Siporo gikomeye muri Tanzania ko yiteguye kujya i Dar es Salaam kugira ngo asoze ibiganiro na Simba SC.

    Manzi amaze igihe mu Bubiligi aho yari yagiye kuganira n'amakipe yamwifuzaga ariko amakuru ahari ni uko yitegura ku garuka mu rugo mbere yo kujya muri Tanzania.

    Manzi yifujwe na Simba SC mu gihe iyi kipe itozwa na Roberto Oliveira 'Robertinho', bigeze kubana muri Rayon Sports.

    Usibye Manzi, undi mukinnyi muri Shampiyona y'u Rwanda wifuzwa na Simba SC ni Rutahizamu uca ku ruhande, Umunya-Cameroun Willy Leandre Onana wayoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi [16], no gutanga imipira itandatu yavuyemo ibitego mu mwaka wa 2022/2023.

    Manzi Thierry wifuzwa n'iyi kipe amaze amezi asaga atatu akinira AS Kigali. Yayisinyiye imyaka ibiri ku wa 6 Gashyantare 2023.

    Uyu myugariro w'imyaka 26 yazamukiye muri Marines FC yamuzamuriye izina, ayivamo yerekeza muri Rayon Sports yamazemo imyaka ine. Ni umwe mu bari bagize Gikundiro yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n'iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.

    Nyuma yo kwitwara neza muri Rayon Sports, yabengutswe na APR FC, ayikinira hagati ya 2019 na 2021. Muri Nyakanga uwo mwaka ni bwo yafashe indege igana muri Georgia i Burayi mu Ikipe ya FC Dila Gori yo mu Cyiciro cya Mbere.

    Iyi kipe yayimazemo amezi atandatu mbere yo kwerekeza muri AS FAR ahava yerekeza muri AS Kigali.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manzi-thierry-umaze-amezi-3-muri-as-kigali-ashobora-kwerekeza-muri-simba-sc

  • Amerika ikomeje gusukiranya ibihano kuri Uganda kubera itegeko ribangamira (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Depite Among yavuze ko iryo tegeko ari ingenzi mu bijyanye no kubungabunga umuryango nk'uko n'abaturage bakomeje kubisaba ndetse ashima Perezida Museveni ku bw'ibikorwa bye bihamye bigamije inyungu z'igihugu.

    Blinken yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihangayikishijwe n'isinywa ry'iryo tegeko yise ko rihungabanya uburengenzira bwa muntu, ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage bose ba Uganda.

    Byatumye uyu Munyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Antony Blinken, atangaza ko Amerika izakora ibihsoboka byose ikabungabunga uburenganzira bw'abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda.

    Itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere rigira riti 'Ukunanirwa kwa Uganda mu kurengera uburenganzira bw'abo mu muryango wa LGBTQ+ ni kimwe mu bigize ihungabana ry'uburenganzira bwa muntu bishyira abaturage ba Uganda mu kaga no guhumanya isura y'igihugu nk'ahantu habereye ishoramari, iterambere, ubukerarugendo n'impunzi.'

    Blinken yatangaje kandi ko yasabye Minisiteri kuvugurura amabwiriza agenga ingendo z'abturage n'abacuruzi b'Abanyamerika hamwe no guhagarika visa z'abayobozi ba Uganda n'abandi bantu bagize uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu burimo n'ubw'aba-LGBTQ+.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ni we wa mbere wahagarikiwe visa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/amerika-ikomeje-gusukiranya-ibihano-kuri-uganda-kubera-itegeko-ribangamira

  • Mu ibanga Uburusiya buri kwiyegereza Afurika, Uburundi ni bwo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cyitiriwe Mélchior Ndadaye, Sergueï Lavrov yakiriwe na mugenzi we Albert Shingiro.

    Lavrov araganira na Perezida w'Uburundi Evariste Ndayishimiye.

    Uyu mutegetsi w'Uburusiya ari gukorera ingendo mu bihugu byo mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba, mu gisa n'ibanga rikomeye kuko zitavuzweho cyane mu itangazamakuru

    Ubutegetsi bwa Gitega bumaze igihe butsura umubano n'amahanga hagamijwe kuzamura urwego rw'imibereho y'abaturage no gutuma isura yabwo iba nziza mu mahanga.

    Ni igihugu kandi gikize ku mabuye amwe n'amwe y'agaciro.

    Uburusiya buri gukorana n'ibihugu bimwe by'Afurika bushaka ko bwajya ku ruhande rwabwo mu ntambara buri kurwana na Ukraine.

    Uganda nicyo gihugu kimaze kugaragara ko kitarya indimi mu kwemera imikoranire yacyo n'Uburusiya.ibindi bihugu umutegetsi w'Uburusiya yagiyemo gushaka ubushuti ni Kenya, Afurika Y 'Epfo, N'Uburundi bwari butahiwe.

    Si Uburusiya bushaka kugwiza amajwi y'ababushyigikiye mu ntambara buri kurwana na Ukraine gusa kuko iki gihugu nacyo giherutse mu bihugu by'Afurika buhashaka ayo majwi.

    Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine witwa Dmytro Ivanovych Kuleba aherutse gusura ibyo bihugu birimo n'u Rwanda.

    Afurika y'Epfo yo ivugwaho gukorana bya bugufi n'Uburusiya ndetse ubutasi bw'Amerika bushinja iki gihugu guha intwaro Uburusiya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/mu-ibanga-uburusiya-buri-kwiyegereza-afurika-uburundi-ni-bwo-butahiwe

  • Reba akamaro umunyu wa GIKUKURU ufite karenze ako utekereza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hari kandi n'abakoresha gikukuru mu gihe batetse inyama cyangwa ibishyimbo babona ko bikomeye bitinda gushya, iyo rero ngo babishyizemo gikukuru bishya mu buryo bwihuse.

    Gikukuru kandi ikunze kwifashishwa n'abantu batandukanye mu gihe barwaye ikirungurira, bakavuga ko ihita igikiza bidatinze.Gusa hari ibindi byiza by'umunyu wa gikukuru bitamenyerewe cyangwa se byaba bizwi na bake.

    Ku rubuga www.inrap.fr, bavuga ko umunyu wa gikukuru ubaho uturutse ku mazi y'inyanja akama. Ibisigazwa by'ayo mazi y'inyanja aba arimo umunyu.

    Itandukaniro riri hagati y'umunyu w'ingezi cyangwa wa gikukuru n'umunyu abantu barya, ni uko umunyu wo kurya uba wongewemo ikinyabutabire cyitwa 'iode' gifite akamaro mu mubiri w'umuntu.

    Ku rubuga www.neobienetre.fr bavuga ko gikukuru irwanya indwara zimwe na zimwe zifata ku bihaha zikaba zatera ibibazo by'ubuhumekero.

    Gikukuru kandi irwanya indwara bakunda kwita 'sinusite' irangwa no kubabara umutwe, kubabara mu isura, kwitsamura cyane, ndetse no kuzana ibimyira bisa n'amazi mu mazuru.

    Gikukuru kandi ifasha abantu bafite ibibazo mu mara asanzwe cyangwa mu rura runini, ku buryo imibiri yabo idashobora kwinjiza ubutare ikeneye( minéraux nécessaires), gikukuru kandi ifasha abantu bagira ikibazo cy'amazi yibika mu mubiri(rétention d'eau).

    Ikigo gicuruza ibirungo cyo muri Madagascar cyitwa 'La Caverne des Epices' cyatangaje ibyiza bya gikukuru bitandukanye.

    Bavuga ko umunyu wa gikukuru ushobora kugira amabara atandukanye bitewe n'urugero ugezeho utunganywa.Ushobora kubona gikukuru isa n'idafite ibara, isa n'iyerurutse, ifite ibara rijya kuba nk'ubururu, ijya gusa n'itukura, ijya kuba Orange, ijya gusa n'umuhondo cyangwa se isa n'ikijuju.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'icyo kigo cyo muri Madagascar bwagaragaje ko umunyu wa gikukuru ushobora gukoreshwa mu mwanya w'umunyu uva mu nganda, kuko yo nta kibazo itera, nk'umuvuduko w'amaraso ukabije cyangwa se izindi ngaruka.

    Gikukuru ifasha mu migendekere myiza y'igogora, ikanakemura ibibazo bimwe na bimwe byo mu gifu.

    Gikukuru ituma amaraso atembera neza mu mubiri, bigafasha abafite ibibazo by'umuvuduko w'amaraso uri hejuru cyangwa uri hasi.

    Gikukuru kandi ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri, igafasha abantu babyifuza gutakaza ibiro.Gikukuru kandi ifasha abantu barwara imitsi ibababaza,ikanavura aho umuntu yarumwe n'agakoko nk'umubu, ivubi n'utundi.

    Gikukuru ivanze n'umutobe w'indimu byavura ibicurane.Gikukuru kandi ifasha mu kuvura inzoka zo mu nda, ikanorohereza umuntu ufite ikibazo cyo kuruka.

    Gikukuru ifasha umuntu ufite ibibazo byo kubara mu muhogo, ikindi kandi gufata ikirahure cy'amazi n'akamanyu gato ka gikukuru byafasha umuntu ufite ibibazo bya rubagimpande, n'ibibazo byo kugira utuntu tw'utubuye mu mpyiko no mu ruhago rw'inkari.

    Gikukuru itunganyijwe neza, ishobora gufasha mu kuvura ibisebe, n'ububabare buterwa n'indwara ya 'Goutte'. Gikukuru kandi yakoreshwa mu gukesha amenyo.
    Gufata akayiko kamwe k'ifu ya gikukuru ukongeramo amazi, byafasha umuntu ukunda kugira ikibazo cyo gufatwa n'imbwa mu gihe yiruka cyangwa akora izindi siporo.

    Gikukuru yongera ubudahangarwa bw'umubiri, ikanakomeza amagufa y'umuntu. Gikukuru kandi ifasha uruhu rw'umuntu guhorana ubuzima bwiza.

    Gikukuru yafasha mu kongera gukesha inzara z'umuntu mu gihe zatangiye guhinduka zigasa n'izijya kuba umuhondo.

    Gikukuru kandi igira akamaro gakomeye mu bwiza bw'umusatsi. Ikoreshwa kenshi mu miti igenewe kwita ku misatsi, kuko ikesha umusatsi, ikanawubyibushya.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/article/reba-akamaro-umunyu-wa-gikukuru-ufite-karenze-ako-utekereza-71668

  • Umugabo yakoze agashya mu irushanwa ry'ubwiza nyuma y'uko umunzi we (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa witwa Matheus Oliveira wo muri Brésil, yateje impagarara mu irushanwa ry'ubwiza, Miss Gay Mato Grosso 2023 yinjira ku rubyiniro akubita hasi ikamba ryari rigiye kwambikwa uwatsinze nyuma y'uko umugore we yegukanye umwanya wa kabiri.

    Uyu mugabo yarakajwe n'uko umugore we Nathally Becker yari amaze gutangazwa nk'uwegukanye umwanya wa kabiri akungiriza Emannuelly Belini.

    Matheus Oliveira yangije ikamba ryari rigiye gutangwa arikubita hasi inshuro ebyiri.

    Icyatangaje benshi ni uko umugore we Nathally Becker yari yishimiye umwanya yegukanye ashimira Emannuelly Belini wamutsinze nyuma ahindukiye atungurwa no kubona ibyo umugabo we ari gukora.

    Uyu mugabo utari wishimiye ibyavuye mu byemezo by'abagize akanama nkemurampaka yahise akurwa ku rubyiniro muri ibi birori byabereye mu mujyi wa Cuiabá ku wa 28 Gicurasi 2023.

    Kugeza ubu hari amakuru avuga ko uyu mugabo agiye gukurikiranwa na Polisi akazishyura ikiguzi cy'ikamba yangije.

    Emanuelly Belini wegukanye ikamba rya Miss Gay Mato Grosso 2023

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umugabo-yakoze-agashya-mu-irushanwa-ry-ubwiza-nyuma-y-uko-umunzi-we-atsinzwe

  • Umujura yakoze agashya nyuma yo kwiba amangazine abiri akayeza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugabo ushinjwa ubujura yatawe muri yombi ndetse anagezwa imbere y'urukiko ashinjwa kwiba amaduka abiri hanyuma ibyo yibye akabitwara akajya kubicuruza mu kandi gace,

    Uyu mugabo ushinjwa ubujura witwa Trustme Kauzani ngo yibye amaduka abiri yo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe,hanyuma ahita ajya gufungura iduka ahitwa Gweru ahita atangira gucuruza ibyo yibye.

    Uyu ngo yakurikiranwe na polisi yari yamenye amakuru,iza kumusanga aho yari yimukiye imufatana igihanga.

    Uyu ngo yashatse kwiruka ngo adafungwa, ariko polisi imurasa amaguru yitura hasi arafatwa.

    Uyu hamwe n'uwo bafatanyije witwa Alvin bibye iduka ryitwa Classic Pose Boutique i Harare kuwa 19 Ukuboza umwaka ushize.

    Ababombi ngo bateye abashinzwe umutekano kuri aya maduka bitwaje imbunda z'inkorano hanyuma biba iduka rya Classic Pose Boutique ryarimo imyenda ifite agaciro ka US$23 000. Bahise bayipakira yose mu modoka barahunga.

    Bwana Kauzani n'undi witwa Gainmore Gamunorwa nabwo ngo bahise bajya mu rindi duka biba imyenda ifite agaciro ka US$11 317.

    Uyu yavuze ko yibye iyi myenda ahitamo nawe kuyicuruza kugira ngo abone inyungu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umujura-yakoze-agashya-nyuma-yo-kwiba-amangazine-abiri-akayeza

  • Ingamba nshya mugucyemura ikibazo cy'Abamotari – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, barasaba ababishinzwe kubafasha kwishyiriraho inzego zijyanye n'ibyifuzo byabo kugira ngo zizabafashe gukemura ibibazo bitandukanye bafite.

    Kuri ubu abamotari bo mu Mujyi wa Kigali hafi ya bose bamaze kwinjira muri koperative nshya zigera kuri eshanu, ariko kugeza ubu ngo ntibaramenya neza imikorere yazo n'icyo zizabamarira

    Abenshi mu bamotari bavuga ko bamaze kwiyandikisha muri koperative nshya zizasimbura iuzasheshwe kubera kuzinenga imikorere itari ihwitse.

    Bavuga kandi ko uretse kwiyandikisha muri izo koperative nta bindi bikorwa baratangira gukora, bagasaba ko izi koperative zahabwa ubuyobozi babigizemo uruhare kandi zigahabwa umurongo utandukanye n'uwa koperative bahozemo ngo zakoraga mu nyungu z'abari abayobozi bazo gusa

    Minisitiri w'ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Erneste avuga ko Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo bwihariye bwo kwita kubibazo by'abamotari binyuze mu kigo ngenzuramikorere, RURA, kikazafatanya n'izindi nzego kunoza imikorere y'abamotari hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

    Abamotari b'i Kigali bavuga ko hagiyeho koperative zisobanutse byabafasha gukemura ikibazo cya bamwe muri bagenzi babo bakora mu buryo butari ubwa kinyamwuga, ariko kandi ngo izo koperative zajya zinabavuganira mu bibazo bitari bike bahurira mu muhanda bikagorana kubona ibisubizo kubera kudahuza imbaraga no kutagira ijwi rimwe rishobora kumvikana kututa ko buri wese yagaragaza ibyo bibazo ku gite cye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/ingamba-nshya-mugucyemura-ikibazo-cy-abamotari