Blog

  • Uganda: Abashinzwe umutekano mu duce duhana imbibi na RDC basabwe kuryamira amajanja #rwanda #RwOT

    Umwe muri ba maneko bakuru muri Uganda, yasabye abashinzwe umutekano mu turere duhana imbibi na Kongo Kinshasa kuryamira amajanja kuko hari gututumba intambara ikomeye cyane muri aka karere, kandi ishobora gusiga ubutegetsi bw'ibihugu bibiri atavuze butembagaye.

    Lt.Col Emmanuel Katabazi, umuyobozi wungirije w'urwego rw'iperereza ry'imbere mu gihugu, yavuze ko ukwezi kwa Kamena ari ukwezi kubi muri aka karere, kuko ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa bwavuze ko aribwo ingabo za EAC zizazinga utwangushye zikagenda, kuko igihe bahamaze ntacyo zahamaze.

    Uyu musirikare ukuriye iperereza rya Uganda, avuga ko kuba ingabo za SADC zigiye kwinjira kurwana muri iki gihugu, bishoboka cyane ko intambara ari simusiga kandi ishobora kugera mu bihugu birenze Kongo aho bazarwanira.

    Ni ingabo zizaza gufasha ingabo za leta ya Kongo, FARDC, guhangana byeruye na M23, umutwe ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwita uw'iterabwoba bushinja gufashwa n'u Rwanda.

    Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse Lt.Col Katabazi Emmanuel, avuga ko iyi ntambara nka maneko azi neza ko izasiga ubutegetsi bubiri atavuze bihirimye, akaba ariho yahereye asaba abshinzwe umutekano muri iki gihugu kuryamira amajanja.

    Abakuru mu ngabo z'aka Karere bari mu Burundi kwiga ku kibazo cya M23, ariko ntibiramenyekana niba baza kwemeza ko ingabo za EAC zizahaguma cyangwa se zizirukanwa nk'uko ubutegetsi bwabisabye.

    Uyu musirikare yavuze ko intambara igiye kuba muri Kongo, izaba ishyigikiwe n'ibihugu bifite amaboko kandi bitari ibya EAC, izaba igamije guhirika ubutegetsi bubiri.

    Ingabo za Uganda, UPDF, zisanzwe ziri muri iki gihugu mu gufasha guhangana na M23.

     Ikinyamakuru Daily Monitor, cyanditse ko bitari bimenyerewe ko umuyobozi mu rwego rw'iperereza, avuga amagambo akomeye nk'aya mu ruhame azi ko hari n'itangazamakuru, kandi nibo bari baritumiye ahanini ngo byaberaga mu bwiru bukomeye.

    Izi ngabo za SADC zije muri Kongo ngo ntizije bisanzwe kuko ari amasezerano hagati y'ibihugu, bazaza barwana bitandukanye n'ingabo za EAC zishinjwa kwifatanya n'aba barwanyi.

    The post Uganda: Abashinzwe umutekano mu duce duhana imbibi na RDC basabwe kuryamira amajanja appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/uganda-abashinzwe-umutekano-mu-duce-duhana-imbibi-na-rdc-basabwe-kuryamira-amajanja/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-abashinzwe-umutekano-mu-duce-duhana-imbibi-na-rdc-basabwe-kuryamira-amajanja

  • Miss Bahati Grace yatomagije umugabo ku isabukuru y’amavuko ye #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u rwanda 2009, Bahati Grace yatomagije umugabo we Murekezi Pacifique ku isabukuru ye y’amavuko.

    Buri mwaka tariki 31 Gicurasi 2023 Murekezi Pacifique yizihiza umunsi mukuru we w’amavuko

    Yifashishije amagambo meza aryoheye amatwi, Miss Bahati Grace yaboneyeho kwibutsa umugabo we ko amukunda cyane.

    Yagize ati 'Isabukuru nziza y’amavuko rukundo rwanjye, umugabo w’inyangamugayo wuzuye kwihangana n’ubumuntu. Nshimishijwe cyane n’ubuzima bwawe, ndumva nishimiye kuba umugore wawe kandi ndasenga ngo uwiteka yuzuze iminsi yawe yose umunezero kandi uhorane ubutoni. Ngukunda urutagereranywa!'

    Aba bombi bakoze ubukwe muri Nzeri 2021 aho bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bari basanzwe batuye.

    Miss Bahati Grace yatomagije umugabo we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yatomagije-umugabo-ku-isabukuru-y-amavuko-ye

  • Ibitangaje ku musore uri mu munyenga w'urukundo n'abakobwa 3 bavukana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu uzwi nka 'Big Guy Stevo'ubana n'abakobwa 3 b'impanga bavukana,yatangaje ko akunda abagore benshi kandi ko urukundo rwe rutagarukira ku mudamu umwe gusa.

    Aba bakobwa batatu b'impanga, Cate, Eva, na Mary na bo bakomoka muri Kenya, bagaragaje ko bakundana n'umugabo umwe, Stevo, nyuma yo kumukunda.

    Avuga ku mibanire ye n'aba bakobwa mu kiganiro na CitizenDigital, Stevo yavuze ko kuba akunda abagore benshi ari yo mpamvu yahisemo kugirana umubano n'aba bakobwa batatu.

    Uyu mugabo yavuze ko amaranye amezi abiri n'aba bakobwa kandi afite icyizere ko umubano wabo uzakura bakagira umuryango umwe munini.

    Ati: 'Ndi umuntu w'umwizerwa ugira ubuntu kandi ibyanjye byose biza ari binini,yaba n'imigisha; niyo mpamvu banyita Big man Stevo.Mpora nizeye ko urukundo rwanjye rutarangirira ku mukobwa umwe,kandi muri kamere yanjye navutse ndi umuntu ukunda abagore benshi kandi buri wese arabizi.Mpora ndi inyangamugayo kandi ndi umwizerwa kuko n'abahoze ari abakunzi banjye twatandukanye kuko nababwiraga ko nshaka gushaka undi. Sinshaka kubeshya,nashakaga kongeraho ko imigisha insanga mu nzira zanjye bitunguranye iyo nyikeneye.

    Avuga ku rukundo rwe n'izi mpanga 3 yagize ati 'Tumaranye amezi abiri gusa kandi turabana buri munsi. Buri wese yigira kuri mugenzi we; duhana umwanya…..'

    Muri icyo kiganiro,aba bakobwa batatu bemeje ko bose bafite ingengabihe y'uri buraranena Stevo buri munsi.

    Icyakora bemeje ko bamuhagije ndetse ko batazigera bemera ko azana undi mugore.

    Stevo yongeyeho ati: 'Kuki abantu bashidikanya ko nashimisha abagore batatu, nta gitangaje kirimo. Kuri njye rero mu cyumweru turahura uko turi batatu. Buri wa mbere ni Mary, Ku wa kabiri ni Cate,Eva ni ku wa gatatu.Muri wikendi turahura twese kandi tugira ibihe byiza. '

    Aba bakobwa batatu bemeje ko aribwo bwa mbere bose bakundanye n'umugabo umwe.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibitangaje-ku-musore-uri-mu-munyenga-w-urukundo-n-abakobwa-3-bavukana

  • Miss Bahati Grace yatomoye umugabo we ku isabukuru y'amavuko[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Miss Bahati Grace wegukanye ikamba rya nyampinga w'u Rwanda wa mbere mu mwaka 2009 yatomoye umukunzi we ku isabukuru y'amavuko.

    Ku wa 31 Gicurasi 2023 nibwo Murekezi Pacifique yizihiza umunsi mukuru we w'amavuko, kuri iyi nshuro ari kuwizihizanya n'umuryango we mushya nyuma y'imyaka ibiri arushinze na Miss Bahati Grace.
     
    Mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije isabukuru nziza umugabo we,amubwira amagambo y'urukundo amwibutsa urwo amukunda.

    Mu magambo ye Miss Bahati Grace yagize ati 'Isabukuru nziza y'amavuko rukundo rwanjye, umugabo w'inyangamugayo wuzuye kwihangana n'ubumuntu.'
    'Nshimishijwe cyane n'ubuzima bwawe, ndumva nishimiye kuba umugore wawe kandi ndasenga ngo uwiteka yuzuze iminsi yawe yose umunezero kandi uhorane ubutoni. Ngukunda urutagereranywa!'

    Muri Nzeri 2021 nibwo Miss Rwanda mu 2009, Bahati Grace, yakoze ubukwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'uwo yihebeye, Murekezi Pacifique umuhungu wa Fatikaramu wakinnye mu Ikipe ya Rayon Sports.

    Mu minsi ishize mu kiganiro Miss Bahati yagiranye na Ally Soudy ku rubuga rwa Instagram, yahishuye byinshi byihariye ku buzima bwe kuva mu bwana kugeza abaye Nyampinga w'u Rwanda.

    Ati 'Imana yampaye imiryango ibiri Maxwells na Bars. Ndabashimira byatangiye ari ubushuti nyuma biza kuba umuryango. Nterwa ishema no kubita umuryango n'ubwo dufite uruhu rutandukanye, bambereye abantu beza.'

    Yavuze ko nyuma yaje kubona ibyangombwa bimwemerera kwiga muri Amerika no kuhatura, nyuma akaza no kugenda abona uko yiga kaminuza byoroshye ubuzima bugakomeza kugenda buba bwiza.

    Kugira umwana avuga ko byamuteye imbaraga zo gukora cyane kuko buri gihe yabyukaga saa kumi n'imwe za mu gitondo, kugira ngo abone uko amujyana kwiga.
    Yemeza ko kimwe mu bintu yahoze atekereza kuva akiri muto ari ukuzarera umwana we neza kandi akamuha uburere bukwiriye, ubu akaba yishimira ko aho bigeze abona ko yabigezeho.

    Ati 'Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n'ubwo yaruhawe n'umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yatomoye-umugabo-we-ku-isabukuru-y-amavuko-amafoto

  • Itangazo:UFITINEMA Abdoul karim yasabye guhindura amazina akitwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa UFITINEMA Abdoul karim yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko UFITINEMA Abdoulkarim Vianney mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-ufitinema-abdoul-karim-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-ufitinema

  • Icyogajuru cya Koreya ya Ruguru cyashwanyukiye mu nyanja – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Leta ya Koreya ya Ruguru yatangaje ko mu minsi ya vuba izongera kugerageza icyo cyogajuru cyiswe Chollima-1.

    Icyogajuru cyashwanyutse kikimara guhaguruka kubera ibibazo bya moteri yatumye igice cyo hasi n'icyo hejuru by'icyogajuru bidatandukana uko bikwiriye.

    Bivugwa kandi ko ikoranabuhanga rya moteri y'icyo cyogajuru ryari riri ku rwego rwo hasi, mu gihe n'ibikomoka kuri peteroli cyakoreshaga bitari byizewe neza.

    Ikigo gishinzwe ibyogajuru muri Koreya ya Ruguru cyatangaje ko kigiye gukora igenzura ku cyatumye icyo cyogajuru gipfuba, mbere yo kugerageza ikindi.

    Iki cyogajuru nicyo cya mbere cy'ubutasi bwa gisirikare Koreya ya Ruguru yari yohereje mu kirere.

    U Buyapani buherutse guha gasopo Koreya ya Ruguru nyuma y'uko itangaje ko hari icyogajuru iteganya kohereza mu isanzure, aho bwavuze ko nihaba ikosa kikinjira mu kirere cyabwo bazagihanura.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/icyogajuru-cya-koreya-ya-ruguru-cyashwanyukiye-mu-nyanja

  • Umukuru w'Igihugu yongereye abayobozi ba RIB indi manda y'imyaka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Iteka rya Perezida ryo ku wa 26 Gicurasi 2023 niryo rigaragaza ko Col. Ruhunga na Kalihangabo bongerewe manda. Ryasohotse mu igazeti ya Leta yo ku wa 30 Gicurasi 2023.

    Ni icyemezo bigaragara ko cyafashwe bisabwe na Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, ndetse byemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 24 Werurwe 2023, imaze kubisuzuma.

    Undi bongerewe manda mu gihe kimwe ni Burayobera Umuzayire Bibiane, Visi Perezida
    wa Komisiyo y'u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry'Amategeko.

    Ingingo ya 20 y'itegeko rishyiraho RIB, iteganya ko Umunyamabanga Mukuru n'Umunyamabanga Mukuru wungirije bagira manda y'imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa.

    Iri teka ryatangiye gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda, icyakora, agaciro karyo gahera ku wa 9 Mata 2023 kuri Rtd Col. Ruhunga na Kalihangabo, no ku wa 27 Mata 2023 kuri Umuzayire.

    Tariki ya 9 Mata 2018 nibwo Perezida Kagame yashyizeho Col. Ruhunga nk'Umunyamabanga Mukuru wa RIB naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije.

    Barahiriye izi nshingano ku wa 10 Mata, imbere y'abagize Inteko ishinga amategeko.

    Col Ruhunga na Kalihangabo nibo bayobozi ba mbere RIB yagize kuva yashyirwaho n'itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y'u Rwanda.

    Nyuma yo kujyaho, hakurikiranywe ibyaha bikomeye byanafatiwemo abantu benshi nk'abari abayobozi ba MRCD/FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara na Paul Rusesabagina ndetse n'abafatiwe mu bindi bikorwa bitandukanye byari bigambiriye

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umukuru-w-igihugu-yongereye-abayobozi-ba-rib-indi-manda-y-imyaka-5

  • CLADHO irasaba leta gukurikirana abana bahoze batuye mu manegeka bataye ishuri #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO, irasaba leta ko yashyiraho uburyo bwihariye bwo gukurikirana abana bagize inzitizi zo gukomeza amashuri kubera ko imiryango yabo yimukiye kure y'aho bigaga, kubera gahunda ya leta yo kwimura abari batuye ahafatwa nk'ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ku mwanywa y'ihangu umwe mu batuye mu nkengero z'ahahoze inzu zasenywe kubera ko zari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu mujyi wa Kigali ari kudutungira urutoki umwana muto tudashaka kugaragaza imyorondoro ye ariko uri mu kigero cy'imyaka 9, ari kwikorera amatafari ayavana ahasenywe kandi ni mu gihe cyo kwiga.

    Uyu mwana w'umuhungu arabona ibyuma bifata amashusho akagerageza ku byihisha, umubyeyi waduhaye amakuru azi neza imyirondoro y'uwo mwana kandi ababyeyi be bimukiye kure y'ikigo yigagaho.

    Ati 'Ariga ariko sinzi impamvu atagiyeyo. Buriya ni ikibazo cy'inzara, barabasenyeye(iwabo) bari batuye Rwagikwanzi mo hano,barakodeshaga. Hariho umwana nzi ko yitwa Didier ntabwo yiga, birirwa hano basyaga amakara kubera ko batabonye aho bajya, bagenda bacumbika aho bagenzi babo.'

    Mukeshimana Esperance, nawe yari atuye ahasenywe kubera ko hashyiraga ubuzima bwe mu kaga, ariko arakomeza acumbika hafi y'aho afite abana batatu(3) babiri muri bo bakuru  yabohereje Nyagatare, undi umwe abana na Se, abo babiri bajyanwe mu ntara azi neza ko batiga.

    Ati 'Uko byagenze njye nabuze uko mbigenza abana ndabatandukanya muri bya bihumbi 30 bampaye mpita mfata itike ntegera babiri bajya iwacu mu Mutara ahitwa  Karangazi,undi muha Papa we kuko tutabanaga ari hariya ku Muhima. Ntabwo biga.'

    Uyu mwana w'umuhungu tutashatse kugaragariza imyirondoro nawe twamusanze mu mirimo yo kwikorera amatafari, ayavana ahasenywe amazu y'abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nawe avuga ko yahoze yiga ariko kubera ko abayeyi be bimuriwe kure y'aho yigaga ntakiga.

    Ati 'Mba ndigutunda amatafari nabona nicyo kiyede nkagikora, kugira ngo nkunde mbeho. Nari nsigaye niga imyuga hano ku Gasave ariko kubera ubushobozi bucye nahise mbivamo baravuga bati (ababyeyi) kuba tugiye kuba mu nzu za menshi kuko bahise banazuriza ntabwo wakwiga kuko mama yishuriraga abana batanu mbura uko mbigenza.'

    Hari abemeza ko hari ababyeyi bagize imbogamizi zo gusubiza abana babo mu ishuri, nyuma yo gusabwa kwimurwa ahafatwa nk'ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Ihuriro ry'imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO, naryo ryemera ko hari ingaruka zituruka  ku kwimura abantu bari batuye ahafatwa nk'ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, zirimo n'abanyasheshuri batakiga.

    Bwana Emmanuel Safari, umunyamabanga nshingwabikorwa  w'ihuriro CLADHO, hari icyo abona cyakorwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo guta ishuri z'igihe kirekire.

    Ati 'Bicare batekereze kuri buriya burenganzira bw'umwana bwo kwiga, barabigenza gute? Tuzi ko ministeri y'uburezi ni imwe muri za minisiteri zigenerwa ingengo y'imari, bafate ingengo y'imari bashyireho porogaramu yihuse kuri bariya bana, ndibaza ko baba babazi, barebe uburyo bakwiga.'

    Yakomeje agira ati 'Niba baratakaje ibyumweru bibiri cyangwa se kugeza n'ubu batariga, bigishwe, bakwigishwa ku ikoranabuhanga babashakire ibikoresho bigishwe kandi bagendere kuri gahunda y'abandi kugira ngo batazatakaza umwaka wabo. Bitagenze gutyo ejo bundi twaba dufite abana batakaje umwaka wo kwiga, tuzaba dufite aban batakaje uburere mu miryango yabo, tuzaba dufite abana batagendana n'abandi. '

    Twashatse kumenya icyo inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda ziteganya kuri iki kibazo ariko ntitwashoboye kuzibona.

    Gusa Tariki 23 Gicurasi 2023, umujyi wa Kigali wari wandikiye uturere twose tuwugize, gukurikirana ko ibigo by'amashuri byakira abanyeshuri by'umwihariko abimukiye kure y'ibigo bigagaho.

    Tito DUSABIREMA

    The post CLADHO irasaba leta gukurikirana abana bahoze batuye mu manegeka bataye ishuri appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/cladho-irasaba-leta-gukurikirana-abana-bahoze-batuye-mu-manegeka-bataye-ishuri/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=cladho-irasaba-leta-gukurikirana-abana-bahoze-batuye-mu-manegeka-bataye-ishuri

  • Neymar yavuze ikipe imwe rukumbi yifuza kwerekezamo cyangwa akaguma muri PSG #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Brazil ukinira Paris Saint Germain mu Bufaransa, Neymar Jr yavuze ko atazava muri iyi kipe kereka yerekeje muri Manchester United.

    Uyu rutahizamu w’imyaka 31 yamenye ko nyuma ya Lionel Messi uzagenda, ubuyobozi bw’iyi kipe na we burimo gushaka uko bwamugurisha.

    Nk’uko ikinyamakuru Foot Mercato kibitangaza ni uko na we yamaze kubwira ubuyobozi bw’ikipe ye ko mu gihe atakwerekeza muri Manchester United mu Bwongereza nta handi yajya azaguma Parc des Princes.

    Ndetse ikinyamakuru L’Equipe mu cyumweru gishize cyatangaje ko PSG na Manchester United baba baratangiye ibiganiro ku buryo mu mwaka utaha w’imikino wa 2023-24 Neymar yakwerekeza mu Mashitani Atukura yo mu Mujyi w’i Manchester.

    Neymar yageze muri PSG muri 2017 avuye muri FC Barcelona aho yaciye agahio icyo gihe ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka ya ruhago y’Isi akaba yaraguzwe miliyoni 193 z’Amayero.

    Atangaje ko atava muri PSG kereka agiye muri Manchester United, ni nyuma y’uko n’umutoza wa Manchester United, Erik Ten Hag aherutse gutangaza ko bari ku isoko bashaka rutahizamu uzaza gufatanya na Marcus Rashford.

    Neymar Jr muri 2021 yari yongereye amasezerano azageza muri 2025, akaba amaze gutsindira iyi kipe ibitego 118 n’ibikombe 5 amaze kuyihesha.

    Neymar ngo naterekeza muri Manchester United azaguma muri PSG

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/neymar-yavuze-ikipe-imwe-rukumbi-yifuza-kwerekezamo-cyangwa-akaguma-muri-psg

  • Ubuhamya: Uko umunyarwandakazi yaciwe intoki kubera ibiyobyabwenge (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore witwa Mukanoheli utuye mu karere ka Burera mu murenge wa Cyanika, amaze imyaka 4 mu gahinda yatewe n'umugabo we, wamutemye akamuca urutoki, yarangiza agatorokera muri Uganda.

    Uyu mugore utuye mu Mudugudu wa Munini Akagari ka Kagitega, avuga ko kuva babana, nta mutekano bigeze bagira mu rugo rwabo, biturutse ku biyobyabwenge uwo mugabo yahoraga anywa.

    Yagize ati 'Igihe cyose yabaga yasinze kubera za kanyanga n'urumogi, akabinywera muri santere za hano, hakaba ubwo anaciye panya akajya za Uganda, yagera mu rugo avuyeyo akaduteraho amahane, ibintu byose byo mu nzu agaterera hejuru, mbese n'abaturanyi barumiwe'.

    Akomeza agira ti 'Yari afite undi mugore wa kabiri. Twagiraga agahenge iyo yabaga yaraye kuri uwo mugore cyangwa mu kabari. Rimwe aza gutaha nanone yiyahuje ibiyobyabwenge ubona isura yahindutse nk'iy'igisimba, n'amahane menshi ahita afata umuhoro aransingira antema mu kiganza, ako kanya urutoki rw'igikumwe ruhita ruvaho. Ngo yanzizaga ko nari nemeye ko umwana wacu ajya kwiga mu gihe we icyo yashakaga ari uko ava mu ishuri burundu'.

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-uko-umunyarwandakazi-yaciwe-intoki-kubera-ibiyobyabwenge-amafoto/