Blog

  • Ku mupaka wa Libani na Siriya hapfiriye abanye palestina 5 bazise (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umutwe w'abarwanyi uvuga ko ugamije kubohoza Palesitina, The Popular Front for the Liberation of Palestine (PFLP), uvuga ko abantu batanu mu bari bawugize, bishwe uyu munsi kuwa gatatu kandi ko abandi 10 bakomerekejwe n'ibisasu hafi y'umupaka wa Libani na Siriya. Uwo mutwe wavuze ko ibyo bisasu byarashwe ku mugi wa Qusaya kandi ubyamaganira ku bitero by'indege za Isiraheri.

    Ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, byasubiyemo ibyavuzwe n'umuyobozi mu gihugu cya Isiraheri, wavuze ko igisirikare cy'iki gihugu nta ruhare cyabigizemo.

    Umutwe PFLP wagambye ibitero byinshi kuri Isiraheri muri iyi myaka myaka 50 ishize. Harimo gushimuta abantu no gutera amabombe ku masosiyete y'indege.

    Leta zunze ubumwe z'Amerika, yashyize PFLP, ku rutonde rw'imitwe y'iterabwoba y'ibihugu by'amahanga

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/ku-mupaka-wa-libani-na-siriya-hapfiriye-abanye-palestina-5-bazise-ibisasu

  • Urutonde rw'indirimbo 5 zigezweho i Kigali [Videos] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    UMURYANGO wabateguriye TOP 5 z'indiirimbo ziri kubica mu mujyi wa Kigali ndetse no mu tundi tuce tw'igihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Izi ndirimbo ni iziba bimaze igihe gito zisohotse , bikagaragarira muri rubanda ko bazishimiye ndetse ko ziri no kumvwa cyane ku mirongo yose y'azaradiyo zikorera imbere mugihugu ndetse no kuri Shene ya YouTube.

    1.'Fou de toi' ya Element Eleeeh yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Ross Kana

    Ni indirimbo yasohotse ku ya 29 Gicurasi 2023, yari itegerezanyijwe amatsiko menshi n'abanyamuziki kuko imaze iminsi yamamazwa ku mbuga nkoranyambaga z'abantu batandukanye barimo ibyamamare mu myidagaduro y'u Rwanda.

    Kuri ubu imaze kwigarurira imitima y'abenshi kubera ubuhanga yakoranwe by'umwihariko mu mashusho yayo yakorewe kuri hotel nshya yitwa 'Château Le Marara yubatse hafi y'ikiyaga cya Kivu.

    Mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, umuhanzi w'imideli Young C wabambitse, byamusabye kuba afite imashini idoda hafi ye ndetse akagira n'abadozi bafatanyije mu kwambika abari mu mashusho yayo.

    Bivugwa ko uyu muhanzi w'imideli yishyuwe arena miliyoni 2.5Frw kugira ngo adodere buri umwe ugaragara muri iyi ndirimbo.

    Uretse ibi nabyo bidahendutse, mu kwandika inkuru yakinwe muri iyi ndirimbo hiyambajwe umusizi Bahali Ruth akaba yaranitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022.
    Ni mu gihe ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo ryo ryayobowe n'aba producers babiri bakomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Aba bakaba ari Gad uri mu bayoboye abandi mu Rwanda ndetse na John Elarts umusore w'i Burundi umaze gushinga imizi mu gutunganya amashusho y'abahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

    Aba bakaba barafatanyije n'undi musore witwa Editor Guy uri mu bazwiho gutunganya neza amashusho y'indirimbo z'abahanzi banyuranye.

    Ni mu gihe guha amashusho ibara ryiza 'Coloring' byakozwe na Ben Aitar, umunya Nigeria umaze kubaka izina kubera gukorana n'abahanzi bakomeye.

    Uyu musore uzwiho ubuhanga mu gutunganya neza amabara y'amashusho yakoze ku mishinga y'indirimbo zamamaye nka 1 Milli ya Davido, Sussanna ya Sauti Sol,Mon bebe ya Patoranking na Flavour, Onyeka ya Burna Boy,Essence ya Wizkid na Tems.
    Si izi ndirimbo gusa kuko yanakoze ku zindi zirimo Mi nuh know ya Shaggy,Girlfriend ya Ruger,Odo ya Kizz Daniel,Park well ya Tiwa Savage na Davido,Woman ya Simi,Options ya Lax na Ayra Star kimwe n'izindi nyinshi.

    Bivugwa ko uyu musore yahuye na Bruce Melodie na Element ubwo aba basore baheruka muri Nigeria mu minsi yashize bahava biyemeje kuzakorana ku mushinga w'indirimbo bateguraga.

    2.Zanzibar ya Harmonize Feat. Bruce Melodie

    3.Single Again ya Harmonize

    4.Dany Nanone – NASARA

    5.UMUTAKA – Vestine and Dorcas

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urutonde-rw-indirimbo-5-zigezweho-i-kigali-videos

  • Undi muyobozi ukomeye wo muri Uganda yishwe arashwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku ya 30 Gicurasi 2023, nibwo umunyamategeko w'imyaka 45, Ronald Mukisa wo muri Uganda, yarasiwe iwe murugo.

    Polisi y'ako gace byabereyemo yatangaje ko Mukisa yishwe ubwo yari atashye ageze mu rugo rwe.

    Umuvugizi wungirije wa polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire, yavuze ko abaturanyi ba Mukisa bumvise urusaku rw'amasasu ubwo uyu munyamategeko yaparikaga imodoka ye ahagana saa tanu z'ijoro za Uganda.

    Yongeyeho kandi ko uwo umugizi wa nabi utaramenyekana yamurashe inshuro nyinshi, arangije ahita yurira moto yari imutegereje arahunga.

    Polisi yasabye buri wese waba afite amakuru yerekeye ibyo byabaye gufatanya na yo mu iperereza. Impfu ziturutse ku kurasana zikomeje kwiyongera muri Uganda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/undi-muyobozi-ukomeye-wo-muri-uganda-yishwe-arashwe

  • Skpado Di Shatta yashyize amarangamutima ye h… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Winna' ni indirimbo ishimangira ko uwo ukunda wamaze kumwegukana no kumutsindira mu rukundo rw'ubuzima bwabwe ,kandi ko utifuza kumubura.

    Yatangarije Inyarwanda ko iyindi ndirimbo yayanditse mu kwezi kwa Gatatu,bitewe nuko akunda kuririmba indirimbo z'urukundo no mu buzima busanzwe.

    Yakomeje avuga ko hari abantu ubona bakundana,ndetse ukaba wabona buri umwe yaratsindiye undi, kabone niyo baba batarakora ubukwe ngo bashyingiranwe byemewe mu mategeko.

    Avuga ko urukundo rutaza umuntu yamaze gushyingiranwa n'undi ahubwo ko urukundo ruza mbere mukajya kubihamya imbere y'abantu n'Imana.

    Umuhanga mu ndirimbo zuzuye imitoma y'urukundo Di Shatta, yavuze ko nawe arangwa n'urukundo ndetse ko uwo yakunda yamuririmbira n'izindi ndirimbo ziruta 'Winna'.

    Ubwo yagarukaga ku mvo n'imvano y'indirimbo ye,yavuze ko yari kuburiri ari gutekereza,ijambo 'Winner' risobanura uwatsinze rigakomeza kumuzamo birangira akoze iyi ndirimbo yise 'Winna'

    Uyu muririmbyi w'indirimbo z'urukundo yavuze ko ashimira abamufashije gutunganya iyi ndirimbo bitwa S Team, ndetse avuga ko bafitanye indi mishinga bari gufatanya gutegura izamura umuziki we.

    Skpado Di Shatta yabwiye abakunzi be ko abakunda kandi ko bari mu mpamvu zituma akora cyane ndetse avuga ko aharanira kubaha ibihangano byiza biryoheye amatwi yabo.

    Umuhanzi Di Shatta ati 'Ndashimira abakunzi banjye Kandi ndabakunda cyane,gusa ndabasaba gukomeza gushyigikira umuziki Nyarwanda, cyane cyane ibihangano byanjye, Kuko impano yanjye ari ngari kandi mfite ubushake bwo kugera kure.

    Yibukije abahanzi bagenzi be gushyira hamwe bakazamurana mu muziki nyarwanda ukagera ku rwego rushimishije.

    Uyu musore witwa Skpado Di Shatta ku mbuga nkoranyambaga ze zose, asaba abakunzi b'indirimbo zikungahaye ku magambo meza y'urukundo ko bamukurikira aho bari hose akabaha ibyishimo bitangwa no kumva indirimbo ze.

    Akomeza avuga ko ibindi bikorwa ateganya gukora vuba azabitangariza abakunzi be,kandi ko ashima buri wese ugira uruhare mu gushyigikira ibihangano bye bigakomeza kwamamara bikamenywa na benshi.

    Umuhanzi Di Shatta yibukije abakundana kubwirana ko bakundana ndetse ko umwe yatsindiye undi

    Afite impano idasanzwe kandi ni umuhanga mu kwandika amagambo y’urukundo aryoheye amatwi

    REBA HANO IYI NDIRIMBO YE NSHYA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129999/skpado-di-shatta-yashyize-amarangamutima-ye-hanze-mu-ndirimbo-winna-video-129999.html

  • Uko Element yasigariye ku rugo Meddy wiyeguri… – #rwanda #RwOT

    ‘Element Eleeeh’ akomeje kwiharira imitima y'abakunzi b'umuziki nyarwanda binyuze mu mwuga mushya yatangiye wo guhanga indirimbo akanaziririmba.

    Nyuma yo gukundwa mu ndirimbo 'Kashe' yashyize hanze mu 2022, ikamwambutsa imipaka n'abahanzi mpuzamahanga bakifuza kuyisubiramo, Element yaciye agahigo ku ndirimbo ya kabiri yashyize hanze yise 'Fou De Toi' yakoranye n'abarimo Bruce Melodie na Ross Kana.

    Si kenshi indirimbo nyarwanda zatambukijwe ku rubuga rwa YouTube, zirebwa n'abarenga ibihumbi 200 mu munsi umwe ariko, iyi ndirimbo 'Fou De Toi' bivugwa ko iri mu zifite amashusho ahenze cyane kurusha izindi mu Rwanda, yagiye hanze ku mugoroba wa tariki 29 Gicurasi 2023 yujuje ibihumbi 447 mu gihe cy'amasaha atarenze 24.

    Element Eleeeh abaye umuhanzi wa kabiri uciye aka gahigo nyuma ya Meddy wabigezeho abicyesheje indirimbo 'My Vow' yashyize hanze tariki 22 Nyakanga 2021, ayikoreye umufasha we Mimi.

    Iyi ndirimbo uretse kurenza ibihumbi 500 by'abayirebye mu munsi umwe, yanaciye agahigo ko kuzuza miliyoni 1 mu minsi ibiri. Meddy uherutse kwiyegurira Imana abinyujije kuri Instagram yashimiye abafana be avuga ko 'Imana iyo ifunguye umuryango, nta muntu wabasha kuwufunga'.

    Indirimbo 'Fou De Toi' kandi uretse guca agahigo ko kurebwa cyane mu munsi umwe, iri mu ndirimbo nyarwanda zakunzwe na benshi mu gihe gito nk’uko imibare y'urubuga rwa YouTube ibigaragaza. Abantu barenga ibihumbi 100 bayirebye mu gihe cy'amasaha atanu isohotse, naho abarenga ibihumbi 301 nibo bari bamaze kuyireba mu gihe cy'amasaha 21 isohotse.

    Ku rundi ruhande ariko Element akomeje kunguka abantu bashya bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumva uburyohe buri muri iyi ndirimbo. 

    InyaRwanda yakurikiranye uko imibare y'abakurikira uyu musore yiyongera isanga amaze kwiyongeraho ibihumbi 18.3 kuri YouTube mu munsi umwe, kuko yashyize hanze iyi ndirimbo akurikirwa n'ibihumbi 80.2.

    Kuri Instagram abakurikira Element bamaze kwiyongeraho igihumbi kimwe kuko yashyize hanze iyi ndirimbo akurikirwa n'ibihumbi 208. 

    Kuri Twitter uyu musore muto naho yiyongereyeho igihumbi cy'abantu bashya bamukurikira kuko iyi ndirimbo ye ya kabiri yagiye ahagaragara akurikirwa n'ibihumbi 12.9.

    Uretse guca agahigo bamwe mu banyamakuru bamaze igihe mu ruganda rw'imyidagaduro bemeza ko iri mu zifite amashusho ahenze cyane kurusha izindi niba atariyo ya mbere mu zakorewe imbere mu gihugu. 

    Aba bavuga ko icya mbere bashingiraho ari uko amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Hoteli 'Chatteau Le Marara' iherutse kuzura mu Kagari ka Kibuye mu Karere ka Karongi.

    Iyi hoteli yubatswe mu buryo bumeze nk'ingoro z'abami bo mu bihugu by'Uburayi, ikaba imwe mu zatangaje benshi bavuga ko ihagaze agaciro k'amafaranga arenga miliyari 2 Frw. 

    Kuyifatiramo amashusho itarafungurwa ku mugaragaro bikavugwa ko biri mu byahenze iyi kipe ya 1:55 AM yashoyemo akayabo ka miliyoni zibarirwa mu binyacumi.

    Ikindi aba banyamakuru baganiriye na InyaRwanda bagenderaho ni uko yakozweho n'abatunganyamashusho [Directors] bakomoka mu bihugu bitatu bitandukanye barimo Gad umaze kubaka izina mu Rwanda;

    John Elarts ukomoka muri Burundi ariko agakorera abahanzi bakomeye muri aka Karere na Ben Aitar wo muri Nigeria watunganyije amabara y'indirimbo zikomeye zirimo 1 Milli ya Davido, Susanna ya Sauti Sol, Mon bebe ya Patoranking na Flavour, Onyeka ya Burna Boy, Essence ya Wizkid na Tems.


    Element Eleeeh usanzwe ari umuhanga mu gukora no gutunganya indirimbo, akomeje kwiharira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, nyuma yo gushyira hanze ‘Fou De Toi” yakoranye na Bruce Melodie [Iburyo] na Ross Kana [Hagati] mushya muri 1.55 AM

    Indirimbo 'Fou De Toi' ya Element yakoranye na Bruce Melodie na Ross Kana yabaye iya kabiri iciye agahigo, ko kurebwa n'abarenga ibihumbi 447 mu masaha 24

    Mu masaha atanu iyi ndirimbo isohotse yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 100 ku rubuga rwa YouTube

    Director Gad uri gufata amashusho y’indirimbo zigezweho mu Rwanda, John Elarts wo mu Burundi na Ben Aitar wo muri Nigeria nibo bayoboye ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryamaze iminsi ibiri 

    Element yungutse ibihumbi birenga 18 by'abamukurikira kuri YouTube nyuma y'amasaha 24 ashyize hanze indirimbo 'Fou De Toi'


    Mugisha Robinson 'Element Eleeeh' w'imyaka 23 yungutse abarenga igihumbi bashya bamukurikira kuri Instagram nyuma yo gusohora indirimbo ya kabiri


    Kuri Twitter yungutse abarenga igihumbi, mu masaha make ashyize hanze indirimbo yahuruje abatunganyamashusho bo muri Nigeria, u Burundi , n'u Rwanda

    Meddy yashimiye abafana mu 2021 ubwo yacaga agahigo ko kurenza ibihumbi 500, mu munsi umwe ndetse no kurebwa n'abarenga miliyoni mu minsi ibiri ku ndirimbo akoreye umugore we

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ;’FOU DE TOI’ YA ELEMENT, BRUCE MELODIE NA ROSS KANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129991/uko-element-yasigariye-ku-rugo-meddy-wiyeguriye-imana-video-129991.html

  • Uko Diamond wari umuzunguzayi yaje guhinduka… – #rwanda #RwOT

    Diamond yishyuza miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ($100m) ku gitaramo kimwe. Yinjiza miliyoni 30 Frws mu kwamamaza.

    Diamond Platnumz w'imyaka 33 y'amavuko ubwo yari afite imyaka 17 yacuruzaga imyenda ya caguwa akanakora ibiraka kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo abone imibereho. 

    Umukufi wa nyina yagurishije wamubereye ikiraro ajya gukora indirimbo birangira ahuye n'umugiraneza amwemerera kumukoreshereza indirimbo nyinshi muri Studio.

    Kuri ubu Diamond Platnumz abarirwa umutungo wa miliyali 10 z'amafaranga y'u Rwanda ($10m) nubwo yakunze kenshi kuvuga ko bibeshya ku mutongo we kuko afite arenze ayo babara. 

    Diamond aganira na Billboard.com yaagize ati: 'Nabwiye mama ko umukufi we nawutaye mu bwogero noneho uhita ugwa mu musarane'.

    Akimara kugurisha uwo mukufi wa nyina (Mama Dangote) yagiye muri studio akora indirimbo yise 'Toka Mwanzo' yari mu njyana ya R&B ariko ntiyigeze ikundwa. Inyungu yayikuyemo ni uko yamuhuje n'umujyanama wa mbere wamwishyuriye indirimbo nyinshi.

    Mu 2010 ni bwo yakoze indirimbo 'Kamwambie' yamwinjije neza mu isi y'ubwamamare. Iyi ndirimbo yamuhesheje ibihembo bitatu muri Tanzania Music Awards anasohora umuzingo (album) awitirira iriya ndirimbo.

    Yabonye guhogoza atabyiviramo yibengukira Bongo Flava

    Ubundi guhogoza byari bimugoye kuko n'indirimbo yabigeragerejemo ntiyarenze umutaru. Yahise yiyemeza kuririmba mu njyana itagoye idasaba imbaraga nyinshi n'ijwi rihogoza. Bongo flava ni uruvangitirane rwa Rap yo muri Amerika na Taarab yo mu karere k'afurika y'I Burasirazuba. 

    Mu 2013 nibwo itara rye ryatse rimurika mu mpande enye z'afurika ndetse no hakurya y'amazi batangira kumenya izina Diamond Platnumz. Ni indirimbo 'Number One' yasubiranyemo na Davido birangiye amugize icyamamare. 

    Yagize ati: 'Nashakaga kuba umuhanzi mpuzamahanga kandi naboneyeho umwanya wo kwiga icyongereza kuko naririmbye mu nyikirizo yayo'. 

    Mu 2020 Diamond Platnumz yaciye akagozi aba umuhanzi wa mbere muri Afurika yo mu nsi y'ubutayu bwa Sahara wujuje miliyali y'abarebye video ze kuri shene ye ya YouTube. 

    Uriya mwaka kandi yahatanye muri BET mu kiciro cya'International act' ku nshuro ya gatatu. Mu 2021 yasohoye umuzingo yise 'FOA' anasinya amasezerano na Warner Music Group binyuze muri WCB yatangije mu 2018.

    Ubutunzi bwa Diamond wazunguzaga imyenda ya Caguwa bumaze kugwira

    Diamond Platnumz yinjiza miliyoni 48 z'amafarangay'u Rwanda ($48m) kuri YouTube. Shene ye imaze kugeza miliyoni 7.7 subscribers ikaba yararebwe na miliyali 2.17 (views).

    Yishyuza miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ($100m) ku gitaramo kimwe. Ayo yinjiza avuye mu kwamamaza ni miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda ($30m). Atunze inzu 11, afite hoteli, atunze ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo yitiriye WCB. 

    Afite ikirwa gifite agaciro ka miliyoni 771 z'amafaranga y'u Rwanda ($771,000). Ari gukina mu kiganiro gica kuri Netflix aho akinana na Zari na Fantana. Indirimbo ye Halleluja yakoreshejwe kuri filimi (soundtrack) Coming 2 America.

    Mu ndirimbo yise'Mbagala' Diamond abara inkuru y'umukobwa wamubenze kubera ko iwabo ari abakene kandi imbere y'inzu yabo hakaba huzuye umwanda ku buryo uwo mukobwa atamwemera.

    Ariko rero kandi aririmbamo ko mama we yamuraze ubuhanga, ubwitonzi uko bizagenda ko nawe azakora ku mafaranga akajya akundana n'abakobwa beza kuko bakunda amafaranga.

    Imbere y'inzu yacu hari umwanda ntabasha gukunda! Uko Diamond wari umuzunguzayi yaje guhinduka umujejetafaranga wifuzwaho icyororo

    Diamond Platnumz w'imyaka 33 y'amavuko ubwo yari afite imyaka 17 yacuruzaga imyenda ya caguwa akanakora ibiraka kuri za sitasiyo zicuruza ibikomoka kuri peteroli kugirango abone imibereho. Umukufi wa nyina yagurishije wamubereye ikiraro ajya gukora indirimbo birangira ahuye n'umugiraneza amwemerera kumukoreshereza indirimbo nyinshi muri Studio.

    Kuri ubu Diamond Platnumz abarirwa umutungo wa miliyali 10 z'amafaranga y'u Rwanda ($10m) nubwo yakunze kenshi kuvugako bibeshya ku mutongo we kuko afite arenze ayo babara. Diamond aganira na Billboard.com ku itariki 8yasobanuye ko: 'Nabwiye mama ko umukufi we nawutaye mu bwogero noneho uhita ugwa mu musarane'.

    Diamond atunze ibya mirenge

    Akimara kugurisha uwo mukufi wa nyina (Mama Dangote) yagiye muri studio akora indirimbo yise'Toka Mwanzo' yari mu njyana ya R&B ariko ntiyigeze ikundwa. Inyungu yayikuyemo ni uko yamuhuje n'umujyanama wa mbere wamwishyuriye indirimbo nyinshi. 

    Mu 2010 nibwo yakoze indirimbo 'Kamwambie' yamwinjije neza mu isi y'ubwamamare. Iyi ndirimbo yamuhesheje ibihembo bitatu muri Tanzania Music Awards anasohora umuzingo (album) awitirira iriya ndirimbo.

    Yabonye guhogoza atabyiviramo yibengukira Bongo Flava

    Ubundi guhogoza byari bimugoye kuko n'indirimbo yabigeragerejemo ntiyarenze umutaru. Yahise yiyemeza kuririmba mu njyana itagoye idasaba imbaraga nyinshi n'ijwi rihogoza. Bongo flava ni uruvangitirane rwa Rap yo muri Amerika na Taarab yo mu karere k'afurika y'I Burasirazuba. 

    Mu 2013 nibwo itara rye ryatse rimurika mu mpande enye z'afurika ndetse no hakurya y'amazi batangira kumenya izina Diamond Platnumz. Ni indirimbo'Number One' yasubiranyemo na Davido birangiye amugize icyamamare.

    Diamond ati: 'Nashakaga kuba umuhanzi mpuzamahanga kandi naboneyeho umwanya wo kwiga icyongereza kuko naririmbye mu nyikirizo yayo'. Mu 2020 Diamond Platnumz yaciye akagozi aba umuhanzi wa mbere muri Afurika yo mu nsi y'ubutayu bwa Sahara wujuje miliyali y'abarebye video ze kuri shene ye ya YouTube.

    Uriya mwaka kandi yahatanye muri BET mu kiciro cya'International act' ku nshuro ya gatatu. Mu 2021 yasohoye umuzingo yise 'FOA' anasinya amasezerano na Warner Music Group binyuze muri WCB yatangije mu 2018.

    Ubutunzi bwa Diamond wazunguzaga imyenda ya Caguwa bumaze kugwira

    Diamond Platnumz yinjiza miliyoni 48 z'amafarangay'u Rwanda ($48m) kuri YouTube. Shene ye imaze kugeza miliyoni 7.7 subscribers ikaba yararebwe na miliyali 2.17 (views).

    Yishyuza miliyoni 100 z'amafaranga y'u Rwanda ($100m) ku gitaramo kimwe. Ayo yinjiza avuye mu kwamamaza ni miliyoni 30 z'amafaranga y'u Rwanda ($30m). Atunze inzu 11, afite hoteli, atunze ibitangazamakuru bya radiyo na televiziyo yitiriye WCB. 

    Afite ikirwa gifite agaciro ka miliyoni 771 z'amafaranga y'u Rwanda ($771,000). Ari gukina mu kiganiro gica kuri Netflix aho akinana na Zari na Fantana. Indirimbo ye Halleluja yakoreshejwe kuri filimi (soundtrack) Coming 2 America.

    Abihishe inyuma y'ubutunzi bwa Diamond Platnumz

    Wasafi Classic Baby (WCB) ni imwe mu nzu zifasha abahanzi zihagaze neza muri Afurika. Ibamo abahanzi, ababyinnyi, abatunganya indirimbo n'abashinzwe kureberera inyungu z'abahanzi. Gusa iyo uvuze WCB benshi bumva Diamond Platnumz. Nyamara ibamo abanda bahanzi nka Queen Darleen, Mbosso, Zuchu na Lavalava.

    Hari abagabo batanu bashinzwe kureberera inyungu za Diamond na bariya bahanzi bandi baba mu nzu yatangije.

    1. Babu Tale

    Hamisi Shaban Taletale ari mu batangije WCB ni we nimero ya mbere mu bashinzwe inyungu za WCB. Ni nawe wahoze ashinzwe Diamond Platnumz, Rayvanny na Mbosso. Yigeze kureberera inyungu za Dogo Janja na Rich Mavoko batangiranye na WCB. Yubatse amazina ya A Anto, Mb Doggy, Keyshia na Tundaman. Uyu ni umudepite akaba ahagarariye Morogoro mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania kuva mu 2020.

    2. Mkubwa Fella

    Ni umwe mu bakire bazi gukora ubushabitsi muri Tanzania. Ni umwe mu bashinzwe inyungu z'abahanzi muri WCN. Ni nawe ushinzwe inyungu za Diamond Platnumz bari n'inshuti kuva Diamond ataraba icyamamare.

    3. Sallam SK

    Uyu ni we uhagarariye Universal Records muri Afurika y'I Burasirazuba. Yatangiye kureberera inyungu z'abahanzi baba muri WCB kuva mu 2020. Ni inshuti y'akadasohoka na Diamond.

    4. Ricardo Momo

    Ni kenshi wumvise mu ndirimbo za Diamond aririmba Ricardo Momo. Yego niba warigeze wumva amuvuga ni uko yamukoreye byinshi kandi babana nk'abavandimwe. Ni umwe mu bashinzwe inyungu z'abahanzi bo muri WCB.

    5. Makame Fumbwe

    Makame Fumbwe ku bazi umuziki wa Bongo bazi iryo zina. Nyinshi mu ndirimbo za Diamond amuririmbamo. Ni we wari ashinzwe kureberera Rayvanny ariko ari mu baba hafi Diamond.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129990/uko-diamond-wari-umuzunguzayi-yaje-guhinduka-umujejetafaranga-wifuzwaho-icyororo-na-buri-m-129990.html

  • Element Eleeeh yageze ku gahigo kari gafitwe n’abahanzi b’ibyamamare nka Meddy ndetse na The Ben – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mugisha Robinson uzwi nka Element Eleeeh yisunze abahanzi bagenzi be babarizwa munzu ifasha abahanzi Nyarwanda ya 1:55 Am Entertainment aribo Bruce Melodie na David Rubangura urimo kwitwa Ross Kana bakuyeho agahigo kari gafitwe n'abahanzi b'ibyamamare mka Meddy na The Ben.

    Aba bahanzi babinyujije mu ndirimbo bise 'Fou de toi' baciye agahigo ko kugira indirimbo ibashishije kurenza ibihumbi 400 by'abayirebye mu munsi umwe (24hrs) biyongera kuri Meddy na The Ben bari barabikoze.

    Aka gahigo kari gafitwe na Meddy wabikoze mu ndirimbo yise 'My Vow' irimo umugore we Mimi aho yagize ibihumbi 500 mu masaha 24 gusa.

    Undi muhanzi wari waraciye aka gahigo ni The Ben wari wiyambaje Diamond Platnumz mu ndirimbo bise 'Why' yabaye isereri muri rubanda.

    Usibye kuba iyi ndirimbo 'Fou de toi' irimo kubica mu Rwanda, ni nayo iyoboye urutonde rw'indirimbo zikunzwe mu gihugu cy'u Burundi naho muri Uganda ikaba iya 19 ukunzwe.

    Source : https://yegob.rw/element-eleeeh-yageze-ku-gahigo-kari-gafitwe-nabahanzi-bibyamamare-nka-meddy-ndetse-na-the-ben/

  • Yakozagaho igahita ijyamo! Umusore wari uri kwimenyereza umwuga w’ubwarimu yateye inda abanyeshuri 24, abarimu ndetse n’umuyobozi w’ishuri amusigira akabuto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore wari mu gikorwa cyo kwimenyereza umwuga w'ubwarimu mu ishuri riherereye mu gace ka Ashanti muri Ghana, aravugwaho gutera inda abanyeshuri b'abakobwa 24, abarimukazi 4 ndetse n'umugore usanzwe uyobora iryo shuri.

    Nk'uko ikinyamakuru Trace Univers kibivuga, uyu musore wakoze ayo mahano, yari yaje kwimenyereza umwuga w'ubwarimu mu ishuri rya Lycée de la municipalité d'Asorkore Mampong ryo muri Ghana.

    Inkuru ivuga ko uyu musore yahoze ari umunyeshuri muri iri shuri, maze agarutse mu gikorwa cyo kwimenyereza umwuga w'ubwarimu, ku ikubitiro yabanje gutera inda umuyobozi w'iri shuri, akurikizaho abarimu 4 baho, ubundi aza no kuzitera abanyeshuri 24.

    Nyuma yuko inama rusange y'abagize iri shuri babimenye, bahise bwiyambaza inzego z'ubuyobozi, zita muri yombi uwo musore utaragenzwaga na kamwe.

    Source : https://yegob.rw/yakozagaho-igahita-ijyamo-umusore-wari-uri-kwimenyereza-umwuga-wubwarimu-yateye-inda-abanyeshuri-24-abarimu-ndetse-numuyobozi-wishuri-amusigira-akabuto/

  • Burundi: Abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta batangiye guterwa ubwoba nabo muri CNDD-FDD #rwanda #RwOT

    Umwuka w'amatora mu Burundi azaba muri 2025 amaze gushyuha ndetse abarwanashyaka bakomeye ba CNDD-FDD ishyaka rya Perezida Evariste Ndayishimiye, batangiye gutera bagenzi babo ubwoba ko bagomba guhangana cyane n'ishyaka CNL, rimwe muy'atavuga rumwe n'ubutegetsi akomeye mu Burundi.

    Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko ijambo ryavuzwe n'umukuru w'ishyaka CNDD-FDD i Gihungwe muri komini Gihanga mu ntara ya Bubanza, ryatsa umuriro hagati y'abaturage bari mu mashyaka atandukanye.

    Uyu mutegetsi mu butumwa bwumvukana mu majwi n'amashusho yumvikana aburira umurwanashyaka wa CNDD-FDD wazibeshya agatanga inzu ye igakodeshwa n'ishyaka CNL, ritavuga rumwe n'ubutegetsi ko azaba yirahuriyeho amakara yaka ku mutwe, kuko kuva 2005 iri shyaka ritigeze rigira ikicaro muri aka gace.

    Iki kinyamakuru cyandika ko uru rugomo rwanatangiye mu minsi ishize ubwo batwikaga ibiro by'iri shyaka.

    Abasesenguzi baravuga aya magambo agamije guhanganisha abaturage basanzwe babanye neza mbere y'amatora ari muri 2025.

    Iri shyaka CNL abarwanashyaka baryo bakunze gutaka ko bahohoterwa mu Burundi.

    The post Burundi: Abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta batangiye guterwa ubwoba nabo muri CNDD-FDD appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/burundi-abo-mu-mashyaka-atavuga-rumwe-na-leta-batangiye-guterwa-ubwoba-nabo-muri-cndd-fdd/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=burundi-abo-mu-mashyaka-atavuga-rumwe-na-leta-batangiye-guterwa-ubwoba-nabo-muri-cndd-fdd

  • Abikorera bo muri Afurika basabwe gutera umugongo Aziya n'uburayi bagacuruza ku isoko rusange ry'umugabane wabo #rwanda #RwOT

    Kuba Ibihugu bya Afurika bicuruzanya n'Uburayi na Aziya kurusha uko bicuruzanya hagati yabo, byagaragajwe nk'imbogamizi ikomeye ituma uyu mugabane ukomeza gutakaza agaciro n'icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga.

    Ubu Afurika icuruzanya n'uburayi kuri 60% na 50% ikorana na Aziya, mu gihe ubucuruzi hagati y'ibihugu by'uyu mugabane buri kuri 16%.

    Byagarutsweho  kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, mu biganiro Umuryango uharanira Agaciro n'Iterambere rya Afurika (Panafrican Movement Rwanda), wagiranye n'Abikorera bo mu Rwanda .

    Tariki ya 1 Mutarama 2021, ni bwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika  (AfCFTA), yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

    Iri soko ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y'ibihugu by'uyu mugabane busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% by'ubucuruzi Afrika ikorana n'u Burayi na 50% ikorana Aziya.

    Icyakora kugira ngo bigerweho ngo bisaba kurwana intambara itoroshye yo guhindura imyumvire y'Abanyafurika, nk'uko Denis Karera, uyobora Urugaga rw'Abikorera mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba abisobanura.

    Ati 'Umuco w'uko ibintu byahoze cyera, guhindura umuco urabizi ko bitoroha kandi ibyo bihugu by'i Burayi bifite inyungu yo kugira ngo dukomeza ducuruzanye nabyo aho gucuruzanya twenyine, kuko niducuruzanya hagati yacu twenyine bariya b'i Burayi bazanagamo ibyabo baraba bagiye kuruhande, ariko ubu ni intambara. Niyo mpamvu twabiganiriye kuruhande rwa Panaafrican Movement.'

    Mu biganiro Umuryango uharanira Agaciro n'Iterambere rya Afurika (Panafrican Movement Rwanda), wagiranye n'Abikorera bo mu Rwanda, byibanze kukubasobanurira amahirwe ari ku isoko rusange rya Afurika, hagaragajwe ko kugeza ubu abacuruzi bo mu Rwanda  bakiri inyuma mu myiteguro yo kuribyaza, umusaruro ugereranyije nabo mu bindi bihugu.

     Shyaka Michael Nyarwaya, ni Komiseri ushinzwe ububanyi n'amahanga muri PAM

    Ati 'Duhereye no kubanyamakuru ni inyungu kugira ngo ukore ubunyamakuru mu Rwanda, ariko unabukore no mu bindi bihugu bya Afurika kugira ngo mwagure isoko. Iri soko ni amahirwe akomeye twese nk'abanyarwanda tugomba kungukiramo, usanga tugira ibintu byo gutinya ngo nimvuga biragenda bite? Ibi bihugu byose bya Afurika, iri soko rusange bariteguye.'

    Bamwe mu bikorera bagaragaje ko  inzego bireba zikwiye kugeza amakuru y'isoko rusange kubyiciro byose by'abacuruzi.

    Umwe ati 'Kuko abanyarwanda bose siko bumva indimi z'amahanga kandi nk'uko mubizi umubare munini w'Abanyarwanda mu bikorera ni muri SMEs.'

    Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB, rusanga abikorera bo mu Rwanda bakwiye gukanguka bakamenya amahirwe yose ari ku isoko rusange rya Afurika, kugira hato u Rwanda rutazisanga rwabaye isoko ry'ibindi bihugu.

    Diane Sayinzoga ni umuyobozi ushinzwe ibyanya by'inganda no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri RDB.

    Ati 'Twasabye ababyifuza bose ba rwiyemezamirimo bakiri bato ngo muze tubishyurire itiket ubundi mujye guhura n'abandi bashoramari mu bindi bihug,u ariko muzi ibyabaye twabonye abasabye bagera kuri 300 cyangwa barenga, ariko icyatunguranye abo 300 ntabwo bari abanyarwanda, bari abanya Nigeria, Cameroun n'ahandi. Abanyarwanda twabonyemo bari nka 50 gusa, ibindi bihugu baba bakanuye bareba amahirwe aho ari hose.'

    Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y'umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.

    Si ibyo gusa kuko 7% y'ibicuruzwa bizoroherezwa imisoro mu gihe cy'imyaka 15, naho 3% by'ibicuruzwa bikurwe mu bisonerwa imisoro.

    Kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu (6) byatangiye igeragezwa ryo gukorana ubucuruzi mu isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

    Daniel Hakizimana

    The post Abikorera bo muri Afurika basabwe gutera umugongo Aziya n'uburayi bagacuruza ku isoko rusange ry'umugabane wabo appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/31/abikorera-bo-muri-afurika-basabwe-gutera-umugongo-aziya-nuburayi-bagacuruza-ku-isoko-rusange-ryumugabane-wabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abikorera-bo-muri-afurika-basabwe-gutera-umugongo-aziya-nuburayi-bagacuruza-ku-isoko-rusange-ryumugabane-wabo